Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inyigisho dukura mu kwiringira

    “Nuko ubaze inyamaswa; na zo zizakwigisha; n’inyoni zo mu kirere, na zo zizagusobanurira. ... Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.” “Wa munyabute we, sanga ikimonyo.” “Nimurebe ibiguruka mu kirere” “Mwitegereze ibikona.” Yobu 12:7,8; Imigani 6:6; Matayo 6:26; Luka 12:24.Ub 120.2

    Ntitugomba kubwira umwana ibyerekeye ibi biremwa by’Imana gusa. N’inyamaswa ubwazo zikwiriye kumwigisha. Ibimonyo byigisha gukorana kwihangana, gushikama ngo habeho kurenga inzitizi ndetse no guteganyiriza ahazaza. Kandi inyoni ni abarimu batwigisha isomo ryiza ryerekeye kugira “icyizere.” Data wo mu ijuru aziha ibyo zikeneye; ariko nazo zigomba gutoragura ibizitunga, zigomba kubaka ibyari byazo no kurera utwana twazo. Igihe cyose ziba zugarijwe n’abanzi baba bashaka kuzitsemba. Ariko urebye uko zijya ku mirimo yazo zishishikaye biratangaza! Mbega ukuntu indirimbo zazo ziba zuzuye ibyishimo!Ub 120.3

    Mbega ukuntu umuhimbyi wa Zaburi yagaragaje neza uko Imana yita ku biremwa byayo biba mu ishyamba agira ati:Ub 121.1

    “Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu ishyamba. Ibitare ni ubuhungiro bw’inkwavu.” Zaburi 104:18.Ub 121.2

    Imana yohereza imigezi igatemba hagati y’imisozi, aho izo nyoni zituye, “zijwigira mu mashami.” Zaburi 104:12. Ibyaremwe byose byibera mu mashyamba no ku misozi, na byo ni bimwe mu bigize umuryango w’Imana ukomeye. “Upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.” Zaburi 145:16.Ub 121.3

    Haba ubwo kagoma yo mu misozi miremire ikubitwa hasi n’umugaru ukayiroha mu mikokwe ifunganye y’iyo misozi. Ibicu birimo imvura y’umugaru bitwikira icyo gisiga cy’ikinyambaraga, maze umwijima w’ibyo bicu ukagitandukanya n’impinga z’iyo misozi zakaho izuba kandi ari ho cyari cyaritse. Imbaraga iki gisiga gikoresha ngo gikire ako kaga ziba imfabusa. Gikubita hirya no hino, kigakubita amababa yacyo afite imbaraga maze urusaku rwo gutaka kwacyo rukabyara za nyiramubande. Amaherezo humvikana ijwi ryo kunesha, bityo cya gisiga kikaguruka cyihuta cyane gitumbagira, kigaca muri bya bicu maze kikongera kugera ahari umucyo w’izuba naho umwijima n’imihindaganyo byasigaye hasi cyane. Natwe ni ko dushobora gukikizwa n’ingorane, urucantege n’umwijima. Gushinjwa ibinyoma, guhura n’amakuba n’akarengane biratubundikira. Hari ibicu tudashobora gutamurura. Turwana n’ibitwugarije ariko bikaba iby’ubusa. Ariko hari inzira imwe rukumbi dushobora kurokokeramo. Ibihu n’ibicu bitwikiriye isi; nyamara hejuru y’ibyo bicu hari umucyo w’Imana urabagirana. Mu mucyo w’ubwiza bw’Imana dushobora guhaguruka tukagurukira ku mababa yo kwizera.Ub 121.4

    Hari ibyigisho byinshi cyane bishobora kwigwa muri ubwo buryo. Dushobora kumenya kwigira duhereye ku giti gikura mu kibaya cyangwa mu ibanga ry’umusozi kiri cyonyine, kuko gishora imizi yacyo hasi kure bityo kubwo gukomera kwacyo kikabasha guhangana no gutsinda umuyaga wa serwakira. Imbaraga ihindura umuntu yahuye nayo mu buto igereranywa n’umubyimba utagororotse kandi ufite amapfundo w’igiti cyagoretswe nyamara cyari igiti gikwiriye kuba kigororotse ariko kandi kikaba kidashobora kugororwa n’imbaraga zo ku isi izo ari zo zose. Agati kitwa lisa, katwigisha ibanga ry’ubuzima bwera: Kamera hejuru y’amazi adatemba, kagakikizwa n’urubobi n’isayo n’ibindi bimera bishobora kukaniga, ntigakure. Nyamara kohereza umubyimba wako hasi ku musenyi bityo akaba ari ho kavoma ibigatunga maze kakera ururabo ruhumura neza ugasanga impumuro yarwo izira amakemwa yatamye aharuzengurutse.Ub 121.5

    Bityo rero mu gihe abana n’urubyiruko bunguka ubumenyi bw’ibintu bifatika babukuye ku bigisha babo no mu bitabo, nimureke bo ubwabo bige kwikuriramo ibyigisho no kwitahurira ukuri. Igihe bahinga kandi bita ku turima twabo, nimubabaze icyo bigira ku kwita ku bihingwa byabo. Igihe bitegereza imirambi iteye neza, nimubabaze impamvu Imana yambitse imirima n’ibiti amabara meza anyuranye atyo. Kuki ibintu byose bitahawe ibara ry’ibihogo? Mu gihe bazaba baca uburabyo, nimubatere gutekereza impamvu Imana yatuzigamiye ibyo byiza yari yarageneye impabe zirukanwe mu murima wa Edeni. Nimubigishe gutahūra ku cyaremwe cyose ibimenyetso bigaragaza ukuntu Imana ituzirikana n’uburyo bitangaje kubona ibintu byose byarabereyeho kudukenura no kutuzanira umunezero.Ub 122.1

    Umuntu ubonera umurimo wa Se wo mu ijuru mu byaremwe kandi akabasha gusoma inyandiko ya Se mu butunzi n’ubwiza butatse isi, uwo ni we wenyine ushobora kubikuramo ibyigisho byimbitse ndetse bikamugirira umumaro cyane. Uwo ni we wenyine ushobora kunyurwa n’icyo imisozi n’ibibaya, inzuzi n’inyanja bisobanuye mu buryo bwuzuye, kandi ni we ubireba akabibonamo ko byaturutse mu ntekerezo z’Imana, bikaba ari uguhishurwa k’Umuremyi.Ub 122.2

    Abanditsi ba Bibiliya bifashishije ingero nyinshi bavanye mu byaremwe. Natwe nitujya twitegereza ibyaremwe tuyobowe n’Umwuka Wera, tuzashobozwa gusobanukirwa mu buryo bwuzuye n’inyigisho dukura mu ijambo ry’Imana. Ubwo ni bwo buryo ibyaremwe biduhindukira urufunguzo rw’inzu y’ububiko bw’ijambo ry’Imana.Ub 123.1

    Ni byiza gutera abana umwete wo gushaka mu byaremwe, bakabonamo ibintu bisobanura inyigisho zo muri Bibiliya, kandi no muri Bibiliya bakavumburamo ibintu bisa byakuwe mu byaremwe. Bakwiriye gushakisha haba mu byaremwe no mu Byanditswe Byera, bakabonamo ikintu cyose cyerekana Kristo, ndetse n’ibyo Kristo ubwe yakoresheje yigisha ukuri. Uko ni ko bashobora kwiga kubona Kristo mu giti, mu muzabibu, mu burabyo, mu izuba n’inyenyeri. Bashobora kwiga kumva ijwi rye ryumvikanira mu ndirimbo z’inyoni, mu biti bihuhwa n’umuyaga, mu nkuba zihinda ndetse no mu muraba wo mu nyanja. Ikintu cyose kiboneka mu byaremwe kizajya gihora kibasubiriramo amasomo atagira uko asa Kristo yigishije.Ub 123.2

    Ku bantu bimenyereza kubana na Yesu [bifashishije ibyaremwe], ntabwo isi izababera ahantu h’ubwigunge cyangwa h’umusaka. Ahubwo izababera inzu ya Se, yuzuye ubwiza bwa wa Wundi wigeze guturana n’abantu.Ub 123.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents