Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UKWIZERA N’ISENGESHO

    “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya . . .”
    Abaheburayo 11:1
    “Kandi ibyo muzasaba mwizeye, muzabihabwa byose.”
    Matayo 21:22

    Ukwizera ni ukwiringira Imana: ni ukwizera ko Imana idukunda kandi ko izi neza ibyatugirira neza. Iyo bimeze bityo, aho kugira ngo dukurikire inzira yacu, ukwizera kutuyobora ku guhitamo inzira y’Imana. Mu mwanya w’ubujiji bwacu, ukwizera kudutera kwemera ubwenge bw’Imana; intege nke zacu zisimburwa n’imbaraga z’Imana; kuba turi abanyabyaha bisimburwa no gukiranuka kwayo. Ubuzima bwacu natwe ubwacu, ni iby’Imana. Ukwizera gutuma tumenya kandi twemera yuko ari yo nyiri byose kandi kugatuma twemera imigisha iduha. Ukuri, ubunyangamugayo n’ubutungane byahamijwe ko ari byo mabanga atuma umuntu agera ku migambi ye mu buzima. Ukwizera ni ko gutuma twakira ayo mahame akaba ayacu.Ub 264.1

    Imbaraga nziza yose itera umuntu kugira icyo akora cyangwa icyifuzo cyiza cyose ni impano y’Imana. Ukwizera kwakira ubugingo buva ku Mana, kandi ubwo bugingo ni bwo bwonyine bushobora kuzana gukura nyakuri no kuba ingirakamaro.Ub 264.2

    Gukorana ukwizera byagombye gusonurwa neza mu buryo bwumvikana. Ku isezerano ryose Imana yatanze, hari ibyangombwa bigomba kuzuzwa. Niba dushaka gukora iby’ubushake bwayo, imbaraga zayo zose zihinduka izacu. Impano yose Imana idusezeranira, iba iri muri iryo sezerano ubwaryo. “Imbuto ni Ijambo ry’Imana.” Luka 8:11. Nk’uko umutobe ubwawo uba uri imbere mu rubuto, ni na ko impano y’Imana iba iri mu isezerano ryayo. Iyo twakiriye isezerano ryayo, tuba dufite impano yayo.Ub 264.3

    Ukwizera kutubashisha kwakira impano z’Imana, ubwako aba ari impano yagenewe buri muntu wese ku rugero runaka. Iyo mpano igenda ikura iyo ikoreshwa igihe umuntu afata ijambo ry’Imana akarigira irye. Kugira ngo ukwizera kwacu gukomere, akenshi tuba tugomba kuguhuza n’Ijambo ry’Imana.Ub 265.1

    Mu gihe cyo kwiga Bibiliya, umunyeshuri akwiriye kuyoborwa kugira ngo asobanukirwe n’imbaraga y’ijambo ry’Imana. Mu gihe cy’irema, Imana yaravuze biraba, itegetse birakomera. “Ikita ibitariho nk’aho ari ibiriho” Zaburi 33:9 ; Abaroma 4:17.Ub 265.2

    Ibihe byinshi abantu biringiraga Ijambo ry’Imana, nubwo muri bo bari ari abanyantege nke bikomeye, bashoboye gutsinda imbaraga z’isi yose. Enoki yari afite umutima utunganye, afite imibereho yera; yashikamishije ukwizera kwe mu ntsinzi yo gukiranuka yari ahanganye n’abo mu gihe cye bari barahenebereye kandi ari n’abakobanyi. Nowa n’umuryango we bari bahanganye n’abantu bo mu gihe cye bari ibihanda kandi bafite n’ubwenge bwinshi nyamara barakabije gusayisha mu bibi. Ku Nyanja itukura, Abisirayeli nubwo bari abanyantege nke, ari imbaga y’abacakara bahindishwaga umushyitsi n’ubwoba, bahanganye n’ingabo z’ishyanga ryari rikomeye kurenza andi mahanga yo ku isi baranesha. Reba Dawidi umwana w’umuhungu wari umushumba, Imana yari yaramusezeraniye kuzima ingoma, yari ahanganye na Sawuli wari ku ntebe y’ubwami kandi yariyemeje gukomera ku butegetsi bwe. Dutekereze ibya Shadaraki na bagenzi be bajyanye mu itanura rigurumana umuriro, na Nebukadinezari wari ku ngoma. Nimurebe Daniyeli mu rwobo rw’intare, murebe n’abanzi be bari mu myanya y’ubutegetsi ikomeye. Nimwitegereze Yesu ari ku musaraba naho abatambyi b’Abayuda n’abakuru bariho bahatira umutware w’Umuroma gushyira mu bikorwa ibyo bashakaga. Nimurebe intumwa Pawulo aboheshejwe iminyururu, ashorewe ajyanwe aho biciraga abagome bitegetswe na Nero wategekeshaga igitugu ubwami bwategekaga isi yose.Ub 265.3

    Ingero nk’izo ntiziboneka muri Bibiliya gusa. Ziboneka ari nyinshi mu mateka yose yaranze kubaho kwa muntu. Abavoduwa, Abahugenoti, Wikilifu na Huse, Yoramu na Luteri, Tendari na Nokisi, Zinzendorufe na Wesileyi n’abandi benshi, bagaragaje ubushobozi n’imbaraga by’Ijambo ry’Imana ritsinda imbaraga n’amategeko abantu bakoresha bashyigikira ikibi. [Aba tuvuze] ni bo bantu b’impfura nyakuri babaye ku isi. Aba ni bo bagize uruhererekane rw’impfura zabaye ku isi. Muri uru ruhererekane ni ho abasore n’inkumi bo muri iki gihe bahamagarirwa kubarizwa bakagiramo imyanya yabo.Ub 266.1

    Ukwizera gukenewe mu tuntu duto cyane two muri ubu buzima nk’uko gukenewe no mu bintu binini cyane. Binyuze mu kwiringira Imana kudacogora, imbaraga z’Imana zidukomeza zitugaragarira mu bidushishikaza byose n’ibyo dukora buri munsi.Ub 266.2

    Turamutse turebeye ubuzima mu ruhande rwa kimuntu, dusanga ubuzima ku bantu bose ari inzira itamenyerewe. Ku byerekeye ibyo tunyuramo bikomeye, ubuzima ni inzira buri wese muri twe anyuramo wenyine. Nta wundi muntu ushobora gucengera ngo amenye imibereho yacu y’imbere muri twe. Iyo umwana muto atangiye urwo rugendo aho byatinda cyangwa byatebuka aba agomba guhitamo inzira azanyuramo, maze we ubwe agafata umwanzuro ku ngingo zikomeye z’ubuzima zifite ingaruka z’iteka ryose, mbega uburyo hagombye gukoreshwa umuhati ukomeye kugira ngo kwiringira kwe kwerekezwe ku Muyobozi akaba n’Umufasha nyakuri!Ub 266.3

    Nta yindi mbaraga yagereranywa no kumva ko uri kumwe n’Imana kuko ibi ari ingabo ikingira ibishuko kandi ikaba n’imbaraga iganisha umuntu ku butungane n’ukuri. “Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.” Imana ifite “amaso atunganye, adakunda kureba ikibi, haba no kwitegereza ubugoryi.” Abaheburayo 4:13; Habakuki 1:13. Gutekereza ibi byabereye Yosefu ingabo imukingira ubwo yari hagati mu bibi no kwangirika byarangwaga muri Egiputa. Ku byamukururiraga kugwa mu gishuko, igisubizo cye nticyakukaga agira ati: “Nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Itangiriro 39:9. Umuntu wese anambye ku kwizera nk’uko, kwamubera ingabo imukingira.Ub 266.4

    Kumva ko Imana iri kumwe na we ni byo bishobora gutsinda ubwoba bw’umwana utinya, mu gihe ubwo bwoba bwajyaga gutuma ubuzima bumubera umutwaro umuremereye. Nimutyo bene uwo mwana afate iri sezerano mu bwenge bwe: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” Zaburi 43:8. Nimureke uwo mwana asome igitekerezo cyiza bitangaje cya Elisa ubwo yari mu mudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi, igihe ingabo z’abanzi be zamuteraga, maze akabona akikijwe n’ingabo z’abamarayika bo mu ijuru bari bamugose bari hagati ye n’abanzi be. Nimureke uwo mwana asome uburyo igihe Petero yari mu nzu y’imbohe kandi yakatiwe urwo gupfa, yaje kubonekerwa na marayika w’Imana; asome uko Petero yanyuze ku ngabo zari zimurinze, akanyura ku nzugi nini z’ibyuma n’amapata yazo n’ibihindizo byazo maze marayika akayobora umugaragu w’Imana akamusohora amahoro. Mureke uwo mwana asome ibyabereye ku nyanja, igihe abasirikare n’abasare bari bananijwe no guteraganwa n’umuraba, bakoze cyane kandi bamaze igihe batarya, maze Pawulo wari imbohe ajyanwe gucirwa urubanza no kwicwa akavuga amagambo akomeza kandi atera ibyiringiro ati: “Nimuhumure, kuko muri mwe hatazapfa n’umwe... kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo, nyikorera; akambwira ati: ‘Pawulo witinya, ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari; kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.” Kubwo kwizera iri sezerano, Pawulo yahumurije abo bari bari kumwe agira ati: “Kandi kuko hatazagira agasatsi kamwe gapfuka ku mitwe yanyu.” Ibyo ni ko byagenze. Bitewe n’uko muri ubwo bwato harimo umuntu Imana yashoboraga gukorana na we, ubwo bwato bwari bwuzuye abasirikare b’abapagani n’abarobyi ntacyo bwabaye. “Nuko muri ubwo buryo, bagera ku nkombe, bose barakira.” Ibyakozwe n’Intumwa 27:22-24, 34, 44.Ub 267.1

    Ntabwo ibyo bintu byandikiwe ngo tubisome kandi ngo bidutangaze gusa, ahubwo kwari ukugira ngo ukwizera kwakoreraga mu bagaragu b’Imana ba kera gushobore gukorera no muri twe. Ahantu hose hazagaragara imitima ifite kwizera kugira ngo ibe imiyoboro y’imbaraga zayo, muri iki gihe Imana yiteguye gukora nk’uko yakoze muri icyo gihe cya kera.Ub 268.1

    Numutyo abatigirira icyizere, ba bandi kutumva ko hari icyo bashoboye bitera kwanga kwita ku bandi no guhunga inshingano, bigishwe kwishingikiriza ku Mana. Muri ubwo buryo, abantu benshi bajyaga kuba imburamumaro mu isi, ahari bakayibera umutwaro, bazabasha kuvugira hamwe n’intumwa Pawulo ngo: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” Abafilipi 4:13.Ub 268.2

    No ku mwana wihutira kurakara no kumva ko yahemukiwe, ukwizera kumufitiye amasomo y’agahozo kumwigisha. Ubushobozi umuntu agira bwo kurwanya ikibi cyangwa kwihorera buterwa akenshi no gusobanukirwa ubutabera neza ndetse n’umwuka wo gushaka kugira icyo ukora no kugaragaza imbaraga. Nimutyo umwana umeze atyo yigishwe ko Imana ari yo murinzi w’ibitunganye uhoraho iteka ryose. Imana yita ku biremwa yakunze bigatuma itanga Umwana wayo ikunda kugira ngo adukize. Imana ubwayo ni yo izahana inkozi z’ibibi zose.Ub 268.3

    “Kuko ubakoraho, aba akoze ku mboni y’ijisho rye.” Zekariya 2:8.Ub 268.4

    “Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira, na we azabisohoza ... Azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo, n’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu.” Zaburi 37:5,6.Ub 268.5

    “Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira, igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba. Abazi izina ryawe bazakwiringira; kuko wowe, Uwiteka, utareka abagushaka.” Zaburi 9:9,10.Ub 268.6

    Impuhwe Imana itugaragariza natwe iturarikira kuzigaragariza abandi. Nimutyo abahubuka, abumva ko bihagije, abihorera bahange amaso Umukiza w’umugwaneza kandi woroheje mu mutima, wajyanywe nk’intama bajyana kubaga, ntiyiganzure ngo atere amahane nk’uko intama icecekera y’umukemuzi! Icyampa ngo bitegereze Umukiza wacu wacumitiwe ibyaha byacu kandi imibabaro yacu akaba ari yo yashenjaguriwe, bityo bazamenya kwihangana, gutuza no kubabarira.Ub 269.1

    Binyuze mu kwizera Kristo, inenge yose iboneka mu mico yacu ishobobora gukosorwa, tukezwaho guhumana kose, ikosa ryose ryakosorwa kandi impano yose yakura ikagera ku rugero ruhanitse. “Kandi mwuzuriye muri we.” Abakolosayi 2:10.Ub 269.2

    Isengesho no kwizera ni nk’isanga n’ingoyi, kandi bikwiriye kwigirwa hamwe. Mu isengesho risenganywe kwizera harimo ubumenyi mvajuru; kandi ubwo bumenyi bugomba gusobanukira umuntu wese ushaka ko ibyo akora mu buzima bwe bigera ku ntego. Kristo aravuga ati: “Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” Mariko 11:24. Kristo asobanura neza ko ibyo dusaba byose bikwiriye kuba bihuje n’ubushake bw’Imana. Tugomba gusenga dusaba Imana ibyo yasezeranye, kandi ibyo duhawe byose tugomba kubikoresha mu gusohoza ubushake bwayo. Iyo dusohoje ibyo, isezerano ryayo risohora nta mbebya.Ub 269.3

    Dushobora gusaba imbabazi z’ibyaha, tugasaba Mwuka Wera, tugasaba kurangwa n’imico isa n’iya Kristo, tugasaba ubwenge n’imbaraga byo gukora umurimo wayo, kandi tugasaba guhabwa impano iyo ari yo yose Imana yasezeranye. Tumaze gusaba ibyo, tugomba kwizera ko tubihawe, bityo tugashimira Imana ko twabihawe.Ub 269.4

    Ntabwo dukeneye gushaka igihamya kigaragara inyuma cy’uko twahawe umugisha. Impano iri mu isezerano, kandi dukwiriye kujya mu murimo wacu twizeye ko ibyo Imana ishoboye kubikora, kandi ko impano twamaze guhabwa tukaba tuyifite izagaragara igihe izaba ikenewe cyane.Ub 269.5

    Kubaho muri ubwo buryo ubeshejweho n’Ijambo ry’Imana bisobanuye kuyegurira ubugingo bwacu bwose. Umuntu azakomeza kumva akeneye Imana no kuyishingikirizaho, yumve umutima we ureherezwa kuba bugufi bw’Imana. Isengesho ni ngombwa kuko ari ryo rigaragaza ko ubugingo bw’umuntu ari butaraga. Isengesho ryo mu muryango, n’isengesho ryo mu ruhame afite umwanya wayo. Ariko gusabana n’Imana wiherereye ni byo bibeshaho ubugingo.Ub 270.1

    Ubwo Mose yari mu mpinga y’umusozi yihereranye n’Imana ni bwo yeretswe igishushanyo mbonera cya ya nyubako itangaje yagombaga kuba ubuturo bw’Ikuzo ry’Imana. Iyo turi kumwe n’Imana ahihereye ku musozi, ni bwo twitegereza umugambi w’agahebuzo ifitiye ikiremwamuntu. Ubwo ni bwo tuzashobozwa gufata icyitegererezo cy’inyubako y’imico yacu kugira ngo dusohorezwe iri sezerano ry’Imana rigira riti: “Nzatura muri bo, ngendere muri bo; nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.” 2 Abakorinto 6:16.Ub 270.2

    Mu masaha yabaga yiherereye ari wenyine asenga ni ho Yesu yahabwaga ubwenge n’imbaraga mu buzima bwe bwa hano ku isi. Nimutyo urubyiruko rwacu rujye rukurikiza urugero Yesu yaduhaye, maze rufate umwanya utuje wo gusabana na Se wo mu ijuru mu ruturuturu no mu kabwibwi. Kandi no mu masaha ya kumanywa, nimutyo urubyiruko rujye rwerekeza imitima yarwo ku Mana. Kuri buri ntambwe duteye mu nzira tunyuramo, Imana iratubwira iti: “Kuko jyewe, Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo, nkubwire nti: ‘Witinya, ndagutabaye.” Yesaya 41:13. Mbega imbaraga n’ibitekerezo bibangutse, mbega ibyishimo n’umunezero byaba mu buzima bw’abana bacu baramutse bize izi nyigisho mu myaka y’ubuto bwabo!Ub 270.3

    Izi ni zo nyigisho zishobora kwigishwa gusa n’umuntu wagize amahirwe yo kuziga ubwe. Bitewe n’uko usanga ababyeyi n’abigisha benshi bavuga ko bizera Ijambo ry’Imana nyamara imibereho yabo igahakana imbaraga zaryo, bituma inyigisho z’Ibyanditswe Byera zitagira impinduka nyinshi ziteza mu rubyiruko. Incuro nyinshi urubyiruko rushobora kumva imbaraga y’ijambo ry’Imana. Bitegereza uburyo urukundo rwa Kristo ruhebuje. Babona ubwiza bw’imico ye, kandi babona ibyo ubugingo bwitangiye gukora umurimo we bushobora kugeraho. Ariko ku rundi ruhande, babona imibereho y’abavuga ko bubaha amategeko y’Imana. Bareba umubare w’abantu aya magambo yavuzwe n’umuhanuzi Ezekiyeli yaba ari ukuri kuri bo ngo:Ub 270.4

    “Ab’ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y’amazu, umwe avugana n’undi, umuntu wese na mugenzi we, bati: ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n’Uwiteka iryo ari ryo.’ Maze bakagusanga nk’uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk’ubwoko bwanjye, kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza, kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo, nyamara umutima wabo ukurikirana inyungu yabo bombi. Kandi dore ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe, kandi ntibayakurikize.” Ezekiyeli 33:30-32.Ub 271.1

    Gufata Bibiliya nk’igitabo cyiza cyigisha amabwiriza meza yerekeye imico mbonera, kandi kuba igomba kumvirwa bitewe n’uko usanga ivuga ibihuje n’ibibaho mu bihe bitandukanye ndetse n’umwanya abantu duhagazemo mu isi ni ikintu kimwe. Ariko kandi kuyifata nk’uko iri koko, akaba ari ijambo ry’Imana ihoraho, ijambo rigize ubugingo bwacu, ijambo rigomba gutunganya ibikorwa byacu, amagambo yacu n’ibitekerezo byacu, ibyo na byo ni ikindi kintu. Gufata Ijambo ry’Imana mu buryo buciye bugufi y’ubu buvuzwe nta ho bitaniye no kurihakana. Kandi uku kurihakana gukozwe n’abavuga ko baryizera, ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera ubuhakanyi no gushidikanya n’ubuhemu mu rubyiruko.Ub 271.2

    Isi irakoreshwa n’imbaraga zihungabanya kandi zikomeye mu buryo butigeze bubaho. Haba mu myidagaduro, mu gushaka ifaranga, mu kurwanira ubutegetsi no mu ntambara yo kurwanira kubaho, usangamo imbaraga iteye ubwoba yatwaye ubushobozi bwose, bwaba ubw’umubiri, ubw’ubwenge n’umutima. Imana iravugira hagati muri ubwo buzima bwo gutanguranwa wagira ngo ni ibisazi. Imana itubwira kujya ahiherereye maze tugasabana na Yo. Iravuga iti: “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana.” Zaburi 46:11.Ub 271.3

    Hari abantu benshi n’iyo baba bari mu bihe byo kuramya Imana batabona imigisha iva mu gusabana n’Imana gushyitse. Ibyo biterwa n’uko usanga ibyo bakora byose ari jugujugu ntibashyire umutima hamwe. Kubera kugenda bihuta, banyura aho Kristo yari ari, maze bakamara akanya gato aho hera, ariko ntibategereze ngo bumve inama bahabwa. Usanga nta gihe bafite cyo kugumana n’Umwigisha mvajuru. [Baza aho ari ariko ubwira bugatuma] basubira mu mirimo yabo bacyikoreye imitwaro yabo.Ub 272.1

    Bene abo bakozi ntibashobora kugera ku ntsinzi ihanitse igihe cyose batari bamenya aho ibanga ry’imbaraga riri. Bagomba kwiha igihe cyo gutuza bagatekereza, bagasenga kandi bagategereza Imana kugira ngo imbaraga zabo z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umwuka izigire nshya. Bakeneye imbaraga izahura y’Umwuka w’Imana. Nibakira iyi mbaraga, bazahemburwa kandi bakangurwe n’ubugingo bushya bazahabwa. Umubiri uzaba unaniwe n’ubwonko buzaba buguye agacuho bizahembuka, kandi umutima uremerewe uzaruhuka utuze.Ub 272.2

    Icyo dukeneye si akanya gato twafata turi imbere ye, ahubwo buri wese ku giti cye akeneye kwibonanira na Kristo, akicara hasi agashyikirana na we. Abana bo mu miryango yacu n’abanyeshuri bo mu mashuri yacu barahirwa igihe mu buzima bwabo ababyeyi n’abigisha bazamenya ibyiza by’agaciro kenshi bivugwa muri aya magambo yo mu Ndirimbo ya Salomo ngo:Ub 272.3

    “Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba
    Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.
    Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane Amatunda ye yarandyoheye.
    Yanjyanye mu nzu y’ibirori,
    N’ibendera rye ryari hejuru yanjye
    Ni ryo rukundo”
    Ub 273.1

    Indirimbo ya Salomo 2:3,4.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents