Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Pawulo, umuntu wakoraga abyishimiye

    Mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, ku kwizera n’ubunararibonye by’abigishwa b’Abanyagalileya bari barabanye na Yesu, hiyongereyeho imbaraga zidasanzwe n’ubushobozi mu by’ubwenge by’umwigisha w’i Yerusalemu. Uyu yari umwenegihugu w’Umuroma, wavukiye mu mujyi w’Abanyamahanga. Yari n’Umuyuda, bidatewe n’uko ari ho nkomoko ye, ahubwo binatewe n’inyigisho yari yarigishijwe mu buzima bwe bwose, uko yakundaga igihugu cye n’imyizerere ye mu by’idini. Yari yarigishirijwe i Yerusalemu, yigishwa n’abigishamategeko b’ibirangirire, kandi bamwigishije amategeko yose n’imigenzo ya ba sekuruza. Sawuli w’i Taruso yirataga cyane ishyanga rye kandi akarangwa n’urwikekwe ku [waribangamira]. Akiri umusore, yatorewe kuba umwe mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda. Bamubonagamo umuntu witezweho byinshi, wari ufite ishyaka ryo kurengera ubusugire bw’ukwizera basigiwe n’abakurambere.Ub 66.3

    Mu mashuri yigishirizwamo iby’iyobokamana i Buyuda, Ijambo ry’Imana ryari ryarirengagijwe maze risimbuzwa ibitekerezo by’abantu. Ijambo ry’Imana ryari ryarambuwe ububasha bwaryo n’ubusobanuro n’imihango by’abigisha mu by’idini b’Abayahudi. Kwishyira hejuru, gukunda icyubahiro, ivangura rishingiye ku ishyari, urwikekwe n’agasuzuro kavanze no kwikakaza, ni byo byari bigize amahame abo bigisha bagenderagaho.Ub 66.4

    Abakuru b’idini birataga isumbwe bafite, atari ku baturage b’andi mahanga gusa, ahubwo no kuri bene wabo. Kubera urwango rukomeye bari bafitiye Abaroma bari barabakandamije, muri bo bagambiriye kuzasubiza ishyanga ryabo isumbwe bakoresheje intwaro. Bangaga kandi bakica abayoboke ba Yesu kuko bari bafite ubutumwa bw’amahoro bwari buhabanye n’imigambi mibisha bacuraga. Muri uko gutoteza, Sawuli yari umwe mu itsinda ry’abakoraga ubwo bugome badacogora.Ub 67.1

    Ubwo Mose yari mu ishuri rya gisirikare muri Egiputa, yigishijwe itegeko ryemerera umuntu gukoresha ingufu, kandi iyi nyigisho yari yarashinze imizi mu mico ye ku buryo kugira ngo ahinduke byamusabye kumara imyaka mirongo ine mu butayu, asābāna n’Imana kandi yigira ku byaremwe kugira ngo yuzuze ibyangombwa bimubashisha kuyoboza Abisirayeli itegeko ry’urukundo. Pawulo na we yagombaga kwiga iryo somo.Ub 67.2

    Ageze ku irembo ry’i Damasiko, yabonekewe n’Umukiza wabambwe, maze kumubonekera kwe guhindura imibereho ye yose. Uwarenganyaga abayoboke ba Kristo yahindutse umwigishwa we, uwari umwigisha ahinduka uwiga. Iminsi yamaze i Damasiko ari impumyi kandi ari wenyine yamubereye nk’imyaka myinshi mu buzima bwe. Muri icyo gihe yigaga Ibyanditswe Byera byo mu Isezerano rya Kera byari bitekeye mu bwonko bwe, kandi Kristo ni we wari umwigisha we. Kuri we kandi, kuba muri ubwo bwigunge byamuhindukiye ishuri. Yagiye mu butayu bwa Arabiya maze ajya kuhigira Ibyanditswe no kwigishwa n’Imana. Yabonye igihe cyo kōza ubugingo bwe, abukuramo urwikekwe rwose n’imihango yari igize imibereho ye, maze ahabwa inyigisho ziturutse kuri Sōko y’ukuri.Ub 67.3

    Kuva ubwo, ubuzima bwe bwose bwagenderaga ku ihame ryo kwitanga no gukora umurimo ukomotse ku rukundo. Yaravuze ati: “Abagiriki n’abatari Abagiriki, abanyabwenge n’abaswa, mbafiteho umwenda.” Abaroma 1:14. “Urukundo rwa Kristo ruraduhata.” 2 Abakorinto 5:14.Ub 68.1

    Nubwo Pawulo yari umwigisha ukomeye cyane urusha abandi bigisha b’abantu bose, yemeraga gukora inshingano zoroheje cyane atirengagije n’izikomeye cyane. Yazirikanaga ko ari ngombwa gukoresha amaboko n’ubwenge, kandi yakoraga umwuga wo kuboha amahema kugira ngo abone ibimubeshaho. Umurimo we wo kuboha amahema yawufatanyaga no kubwiriza ubutumwa bwiza buri munsi mu mujyi yari ikomeye mu gihe cye. Ubwo yatandukanaga n’abakuru bo muri Efeso yarababwiye ati: “Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye n’abo twari turi kumwe.” Ibyakozwe n’Intumwa 20:34.Ub 68.2

    Nubwo Pawulo yari afite impano z’ubwenge buhanitse, imibereho ye yerekanaga ko yari afite ubwenge bugirwa na bake ku isi. Amahame akomeye kandi y’ingirakamaro abahanga benshi bo mu gihe cye batahaga agaciro, asesenguwe neza mu nyigisho ze kandi yagaragariye mu mibereho ye. Yari afite ubwenge bwo mu rwego ruhanitse bwatumaga asobanukirwa vuba, kandi akagira umutima wuje impuhwe utuma umuntu asabana n’abandi, kandi ukamubashisha gukangura kamere yabo nziza no kubatera kurangamira ubuzima busumbyeho.Ub 68.3

    Umva amagambo yavugiye imbere y’abapagani b’i Lusitira, ubwo yababwiraga iby’Imana yigaragariza mu byaremwe, yo Sōko y’ibyiza byose, “ikatuvubira imvura ivuye mu ijuru, ikaduha imyaka myiza, ikaduhaza ibyokurya, ikuzuza imitima yacu umunezero.” Ibyakozwe n’Intumwa 14:17.Ub 68.4

    Nimumurebe ari mu nzu y’imbohe, afungiwe i Filipi. Aho nubwo yari yarembejwe n’inkoni bamukubise, indirimbo ye yo gusingiza Imana yumvikanye mu ijoro ryari rituje. Umushyitsi umaze gukingura inzugi za gereza, ijwi rya Pawulo ryongeye kumvikana, avuga amagambo ahumuriza kandi akomeza umurinzi w’inzu y’imbohe w’umupagani. Yaravuze ati: “Wikwigirira nabi, twese turi hano” (Ibyakozwe n’Intumwa 16:28). Kandi koko, imbohe zose zari zikiri mu myanya yazo, zahagumye bitewe na Pawulo imfungwa mugenzi wabo wari aho. Nuko wa murinzi w’inzu y’imbohe yemejwe no kwizera kwakomezaga Pawulo, asiganuza iby’inzira y’agakiza, kandi we n’ab’umuryango we bose bahita bifatanya n’itsinda ry’abayoboke ba Kristo ryatotezwaga.Ub 68.5

    Nimurebe Pawulo ari muri Atene, imbere y’inteko y’abahanga baho, ubwo yabagishaga impaka agereranya ubuhanga n’ubundi buhanga, ubwenge n’ubundi, ndetse n’ubucurabwenge n’ubundi. Nimurebe uburyo akoresheje ubwenge buva ku rukundo rw’Imana, yavuze Yehova ariko akoresha indi mvugo ngo: “Imana Itamenywa,” ari yo abari bamuteze amatwi basengaga batayizi. Yifashishije amagambo yavuzwe n’umusizi wabo, maze agaragaza ko Imana ari yo Se nabo bakayibera abana. Nimumwumve muri icyo gihe cyahaga agaciro ubwoko, aho uburenganzira bwa muntu nk’umuntu butitabwagaho rwose, maze Pawulo ashyira ahagaragara ukuri gukomeye k’uko abantu bose ari abavandimwe, ahamya ko Imana ubwayo “yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose.” Yongeye kubereka uburyo mu byo Imana yagiye igirira umuntu byose, umugambi wayo w’ubuntu n’imbabazi ugenda ubigaragaramo nk’akadodo k’izahabu. Imana “yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona, bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:23, 26, 27.Ub 69.1

    Nimumwumve ari mu rukiko imbere ya Fesito, igihe umwami Agiripa ubwo yari amaze gutsindwa n’ukuri k’ubutumwa bwiza yavugaga ati: “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo.” Mbega uko Pawulo yamusubizanyije ikinyabupfura, yerekana iminyururu imuboshye, akavuga ati: “Ndasaba Imana kugira ngo, haba hato, haba hanini, uretse wowe wenyine, ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose, bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.” Ibyakozwe n’Intumwa 26:28,29.Ub 69.2

    Uko ni ko imibereho ya Pawulo yagenze nk’uko yayisobanuye mu magambo ye bwite ati: “Nari mu ngendo kenshi, mu kaga gatewe n’inzuzi, mu kaga gatewe n’abambuzi, mu kaga gatewe na bene wacu, mu kaga gatewe n’abapagani, mu kaga ko mu midugudu, mu kaga ko mu butayu, mu kaga ko mu nyanja, mu kaga ko muri bene Data b’ibinyoma, mu miruho n’imihati; mba maso kenshi, ngira inzara n’inyota, nirirwa ubusa kenshi, nicwa n’imbeho, nambara ubusa.” 2 Abakorinto 11:26,27.Ub 70.1

    Yaravuze ati: “Iyo badututse, tubasabira umugisha; iyo turenganijwe, turihangana; iyo dushebejwe, turinginga. Kugeza ubu twagizwe nk’umwavu w’isi, n’ibiharurwa by’ibintu byose.” 1 Abakorinto 4:12,13. “Dusa n’abababara ariko twishima iteka; dusa n’abakene ariko, nyamara dutungisha benshi; dusa n’abatagira icyo dufite nyamara dufite byose.” 2 Abakorinto 6.10.Ub 70.2

    Mu murimo ni ho Pawulo yaboneraga ibyishimo; ku iherezo ry’ubuzima bwe bw’imiruho n’imihati, asubije amaso inyuma akareba intambara yarwanye n’intsinzi yagezeho, yashoboye kuvuga ati “Narwanye intambara nziza.” 2 Timoteyo 4:7.Ub 70.3

    Ayo mateka yombi ni ingirakamaro cyane, ariko nta wundi afitiye akamaro kenshi cyane nk’urubyiruko. Mose yanze kuragwa ubwami bukungahaye, naho Pawulo yanga inyungu z’ubutunzi n’icyubahiro mu b’ubwoko bwe, ibyo byose babigurana imibereho yo kwikorera ibibaremerera mu murimo w’Imana. Ku bantu benshi, imibereho y’abo bantu ifatwa ko ari imibereho yo kwiyanga no kwitanga. Mbese mu by’ukuri, ni ko byari biri? Mose “yatekereje yuko gutukwa, bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubw’Abanyegiputa.” (Abaheburayo 11 :26). Yabitekereje atyo kuko ari ko byari biri. Pawulo yaravuze ati: “Nyamara ibyari indamu yanjye, nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo. Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ubutunzi butagira akagero, ni bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitereza ko ari amase, kugira ngo ndoke Kristo.” Abafilipi 3:7,8. Pawulo yari anyuzwe n’icyo yahisemo.Ub 70.4

    Mose yahawe ingoro yababwagamo n’abami ba Egiputa bitwaga ba Farawo, kandi ahabwa intebe ya cyami ; ariko ibinezeza by’ibyaha bitera abantu kwibagirwa Imana byari aho ibwami, maze Mose yiyemeza guhitamo “ubutunzi buhoraho no gukiranuka.» ( Imigani 8 :18). Aho kugira ngo yihambire ku gukomera ko muri Egiputa, yahisemo komatanya ubugingo bwe n’umugambi w’Imana. Aho kugira ngo ahe Abanyegiputa amategeko, abwirijwe n’Imana yashyiriyeho amategeko abatuye isi bose. Yahindutse igikoresho cy’Imana mu kugeza ku bantu ayo mahame abungabunga umutekano w’ingo n’umuryango mugari; akaba n’urufatiro rwo kugubwa neza kw’amahanga yose. Ni amahame muri iki gikomeye ku isi kuko ari yo rufatiro rw’ibintu byiza byose bihebuje mu butegetsi bwose bw’abantu.Ub 71.1

    Gukomera kwa Egiputa kwahambwe mu mukungugu. Imbaraga n’iterambere byayo byararangiye, ariko umurimo wa Mose ntushobora kuzima. Amahame akomeye yo gukiranuka yabereyeho gushyiraho azahoraho iteka ryose.Ub 71.2

    Imibereho ya Mose yaranzwe n’umuruho n’ibimuhagarika umutima yamurikiwe n’ubwiza bw’Imana yera “inyamibwa [iruta] abantu inzovu,” kandi ikaba “Mwiza uhebuje” (Indirimbo ya Salomo 5 :10, 16). Imibereho ya Mose yamubereye umugisha ku isi, kandi no mu ijuru aba uhiriwe, ndetse ahabwa icyubahiro mu ijuru kuko yabanye na Kristo mu rugendo rwo kuzerera mu butayu, abonekana na we ku musozi Yesu yahindukiyeho ishusho irabagirana, ndetse abana na Kristo mu bikari byo mu ijuru.Ub 71.3

    Pawulo na we mu mirimo myinshi yakoze yashyigikiwe n’imbaraga ikomeza yo kubana n’Imana. Yaravuze ati: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.” (Abafilipi 4:13). “Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago? Cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara? Cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota?...Ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze. Kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Abaroma 8:35-39.Ub 71.4

    Nyamara hari ibyishimo by’ahazaza Pawulo yari ategereje ho ingororano z’imirimo yakoze - ibyo ni nabyo byishimo byateye Kristo kwihanganira umusaraba, ntiyita ku isoni ryawo. Ni ibyishimo byo kubona imbuto zizava ku murimo yakoze. Pawulo yandikiye abizera b’i Tesalonike ati: “Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza? Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo byacu.” 1 Abatesalonike 2:19,20.Ub 72.1

    Ni nde washobora gupima umusaruro isi ikesha umurimo Pawulo yakoze mu mibereho ye? Ibyo byiza byose byoroshya imibabaro, bigahumuriza abafite agahinda, bigakumira ikibi, bikazahura umuntu bikamukura mu kwikanyiza no gutwarwa n’iby’umubiri, ndetse bikamutamiriza ibyiringiro byo kudapfa, mbega uburyo byose bituruka ku mihati ya Pawulo n’abakozi bagenzi be. Kandi ubwo bari batwaye ubutumwa bwiza bw’Umwana w’Imana, mbega uko bakoze urugendo rutitaweho n’abantu bakava muri Aziya bagera ku nkengero z’Uburayi?Ub 72.2

    Mbese bimariye iki umuntu uwo ari we wese kuba yarabaye igikoresho cy’Imana mu gutuma habaho bene izo mpinduka zizana umugisha? Mbese bizaba bifite gaciro ki mu buzima buzahoraho iteka kuzabona umusaruro wavuye muri bene iyo mirimo yakoze?Ub 72.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents