Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUSIZI N’INDIRIMBO

    “Amategeko wandikishije abereye indirimbo zanjye mu nzu y’ubusuhuke bwanjye.” Zaburi 119:54

    Amagambo y’ubusizi y’akataraboneka yakoreshejwe kera cyane abantu bazi, tuyasanga mu Byanditswe Byera. Mbere y’uko abasizi bakuru cyane mu babaye ku isi baririmba ibisigo byabo, umushumba w’i Midiyani yanditse ya magambo Imana yabwiye Yobu. Ni amagambo y’agahebuzo yanditswe mu mvugo idasanzwe kandi isumbye kure ibihimbano by’agahozo by’intiti zo ku isi. Dore amwe muri ayo magambo:Ub 164.1

    “Igihe nashingaga imfatiro zo ku isi, wari he? ...
    Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, igihe yavaga mu nda y’isi,
    Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro,
    N’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi,
    Nkayiha itegeko ryanjye,
    Nkayishyiraho imyugariro n’amarembo,
    Kandi nkavuga nti
    ‘Garukira aha, ntuharenge;
    Aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira.’
    Mbese aho wabereye, hari ubwo wategetse ko bucya,
    Ugatambikisha umuseke igihe cyawo?...

    “Mbese wageze ku masōko y’inyanja?
    Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri?
    Hari ubwo wugururiwe amarembo y’urupfu?
    Cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu?
    Mbese wamenya neza ubugari bw’isi?
    Bivuge niba ubizi byose. “Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he?
    Umwijima na wo aho uba ni hehe? ...
    “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi,
    Cyangwa wabonye ububiko bw’urubura?...
    Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?
    Umuyaga w’Iburasirazuba wasandaye ku isi ugana he?
    Ni nde waciye imigende y’umwuzure,
    Cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba;
    Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu;
    Mu butayu budaturwa,
    Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa,
    Ngo ahameze ubwatsi butoshye?

    “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya?
    Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?
    Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo?
    Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n’abana bayo?”
    Ub 164.2

    Yobu 38 :4-27 ; 38 :31, 32.

    Nimwongere musome Indirimbo ya Salomo murebe imivugo isobetse ubuhanga bw’umuhanzi yakoreshejwe mu gusobanura ubwiza bw’igihe cy’itumba.Ub 165.1

    “Dore itumba rirashize,
    Imvura imaze gucika;
    Uburabyo butangiye kurabya ku isi;
    Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze,
    Kandi ijwi ry’intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu;
    Umutini weze imbuto zawo z’umwimambere,
    Kandi inzabibu zirarabije,
    Impumuro yazo nziza iratamye,
    Haguruka mukunzi wanjye mwiza,
    Ngwino tujyane.”
    Ub 165.2

    Indirimbo ya Salomo 2 :11-13.

    Ubuhanuzi Balamu yahanuriye Abisirayeli butamuvuye ku mutima nabwo bufite imvugo irimo ubuhanga buhanitse :Ub 166.1

    “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,
    Umwami w’i Mowabu yankuye mu misozi y’i Burasirazuba.
    Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo,
    Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli,’ Navuma nte abo Imana itavumye?
    Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare,
    Nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi:
    Dore ni ubwoko butura ukwabwo,
    Ntibuzabarwa mu mahanga..

    “Dore, nategetswe kubahesha umugisha;
    Na yo yawubahaye, simbasha kuwukura.
    Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo.,
    Ubugoryi ntibubonye mu Bisirayeli:
    Uwiteka Imana iri kumwe na bo,
    Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. ...
    Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo,
    Nta bupfumu buri mu Bisirayeli:
    Mu gihe cyategetswe, Abayakobo n’Abisirayeli
    Bazabwirwa icyo Imana ikora.”

    “Haravuga uwumva amagambo y’Imana,
    Uwerekwa Ishoborabyose,...
    Ati “Erega amahema yawe ni meza,
    Wa bwoko bwa Yakobo we.
    Burambuye nk’ibikombe,
    Nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi,
    Nk’imisaga Uwiteka yateye,
    Nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi.” “Haravuga uwumva amagambo y’Imana,
    Akamenya ubwenge bw’Isumbabyose, ...
    Ati ‘Ndamureba ariko si ubu,
    Ndamwitegereza, ariko ntandi bugufi,
    Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,
    Inkoni y’ubwami izaboneka iturutse mu bwoko bwa Isirayeli....
    Ubwoko bwa Yakobo buzakomokwaho n’utwara ibihugu.”
    Ub 166.2

    Kubara 23: 7-9, 23:20-23 ; 24:4-6; 24:16-19.

    Injyana yo gusingiza ni wo mwuka uranga ijuru; kandi igihe ijuru risabanye n’abari ku isi, habaho indirimbo z’ibyishimo kandi hakaba “umunezero n’ibyishimo, n’impundu n’amajwi y’indirimbo.” Yesaya 51:3.Ub 167.1

    Ubwo isi yari imaze kuremwa, ari nziza itagira amakemwa maze Imana yayitegereza ikamwenyura, “inyenyeri zo mu ruturuturu zararirimbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo” (Yobu 38:7). Bityo mu kwifatanya n’ijuru, imitima y’abantu yishimiye kugira neza kw’Imana ibigaragariza mu ndirimbo zo gusingiza. Byinshi mu bihe byagiye biba mu mateka y’abantu byajyaniranaga n’indirimbo.Ub 167.2

    Indirimbo yaririmbwe n’abantu kera cyane yanditswe muri Bibiliya, ni ya yindi yo gushima Abisirayeli bahanitse ubwo bari ku nyanja Itukura. Amwe mu magambo yayo aragira ati:Ub 167.3

    “Ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje;
    Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.
    Uwiteka ni imbaraga zanjye, n’indirimbo yanjye,
    Ampindukiye agakiza.
    Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza.
    Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.”
    Ub 167.4

    “Uwiteka ukuboko kwawe kw’iburyo gutewe icyubahiro n’ububasha bwako,
    Uwiteka ukuboko kwawe kw’iburyo kwashenjaguye ababisha.... “Uwiteka, mu byitwa Imana, hari ihwanye nawe?
    Ni iyihe ihwanye nawe?
    Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro;
    Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya, kuko ukora ibitangaza!”
    “Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose..
    Muririmbire Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje”
    Ub 167.5

    Kuva 15:1-2; 15:6 -11; 15:18-21.

    Abantu bagiye bahabwa imigisha myinshi ikaza ari igisubizo cy’indirimbo zo guhimbaza baririmbye. Amagambo make atwibutsa ibyabaye mu rugendo rwo kuzerera mu butayu Abisirayeli bakoze afite icyo atwigisha dukwiriye gutekerezaho:Ub 168.1

    “Barahahaguruka, bajya i Beri: iryo ni ryo riba, Uwiteka yabwiye Mose ati ‘Teranya abantu, mbahe amazi.” Kubara 21:17. Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati:Ub 168.2

    “Dudubiza, Riba, nimuririmbe.
    Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware,
    Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro
    N’ingegene zabo.”
    Ub 168.3

    Kubara 21:16,17.

    Ni kangahe aya mateka yagiye asubirwamo mu mibereho y’iby’umwuka! Ni kangahe amasōko adudubiza kwihana no kwizera, ibyiringiro, urukundo n’ibyishimo yagiye atembera mu bugingo bw’abantu bitewe n’amagambo y’indirimbo zera!Ub 168.4

    Ku ngoma ya Yehoshafati, ingabo z’Abisirayeli zagiye ku rugamba rukomeye rwo kurengera igihugu ziririmba indirimbo zo gusingiza. Yehoshafati yari yumvise inkuru y’uko igihugu cye kigiye guterwa. Ubwo butumwa bwari ubu ngo: “Maze haza abantu babwira Yoshafati bati: ‘Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja; zirimo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abanewunimu.” “Yehoshafati aratinya, yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara; baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose, bazanywe no gushaka Uwiteka.” Maze Yehoshafati ahagarara mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, imbere y’ubwoko bwe, avuga ibyari mu mutima we byose asenga, yatura uko Abisirayeli nta ko bafite bagira bityo atakambira Imana ngo isohoze isezerano yatanze. Yaravuze ati: “Kuko nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye; kandi tubuze uko twagira; ariko ni wowe duhanze amaso.” 2 Ngoma 20:1,3,4,12.Ub 168.5

    “Maze umwuka w’Uwiteka aza kuri Yahaziyeli . . . . aravuga ati: “Nimwumve, yemwe Bayuda mwese; namwe baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati: Uku ni ko Uwiteka avuze: “Mwitinya, kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu, ahubwo ni urw’Imana .. Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha... Mwitinya kandi mwe kwiheba; ejo muzabatere, kuko Uwiteka ari kumwe namwe.” 2 Ngoma 20: 14-17.Ub 169.1

    “Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw’ i Tekowa.” 2 Ngoma 20:20. “Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe, barangaje imbere y’ingabo, bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 2 Ngoma 20:21. Abaririmbyi bagiye imbere y’ingabo basingiza Imana baranguruye, bayisingiriza ko yabasezeraniye intsinzi.Ub 169.2

    Bigeze ku munsi wa kane, ingabo z’Abisirayeli zagarutse i Yerusalemu zikoreye iminyago myinshi cyane zanyaze abanzi babo, ziza ziririmba zisingiza Imana kubw’intsinzi batahanye.Ub 169.3

    Igihe Dawidi yabaga ari mu bihe byamubujije umutuzo mu buzima bwe bwahoraga buhindagurika, mu ndirimbo ni ho yasabaniraga n’ijuru. Mbega uburyohe buri mu magambo avuga ibyo yanyuzemo ari umushumba w’umusore! Yaravuze ati:Ub 169.4

    “Uwiteka ni we mwungeri wanjye, sinzakena.
    Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi:
    Anjyana iruhane rw’amazi adasuma.
    Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu,
    Sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe na we.
    Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.”
    Ub 170.1

    Zaburi 23:1-4.

    Amaze kuba mukuru, ubwo Sawuli yamuhigaga maze agahungira mu bitare no mu buvumo bwo mu butayu, yaranditse ati:Ub 170.2

    “Mana, ni wowe Mana yanjye; ndazindukira kugushaka.
    Umutima wanjye ukugirira inyota,
    Umubiri wanjye ugukumbura mu gihugu cyumye,
    Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi...
    Kuko wambereye umufasha.
    Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.”

    “Mutima wanjye, ni iki gituma wiheba?
    Ni iki gituma umpagararamo?
    Ujye utegereza Imana, kuko nzongera kuyishima.
    Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.”
    Ub 170.3

    Zaburi 42:11.

    “Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye.
    Nzatinya nde?”
    Ub 170.4

    Zaburi 63:1-7, 27:1.

    Ibyiringiro nk’ibi ni byo bigaragara mu magambo Dawidi yanditse igihe yari yakuwe ku ngoma atacyambaye ikamba ry’ubwami, agahunga akava i Yerusalemu biturutse ku kwigomeka kwa Abusalomo. Ubwo yari arembejwe n’agahinda n’umunaniro yatewe no guhunga, Dawidi n’abo bari bahunganye bicaye ku nkombe z’uruzi rwa Yorodani kugira ngo baruhukeho gato. Uwo mwanya yaje gukangurwa n’impuruza imusaba guhita ahunga. Byabaye ngombwa ko we n’abo bari kumwe, abagabo, abagore n’abana bato bambuka urwo ruzi mu mwijima, kubera ko inyuma yabo hari igitero cy’ingabo z’umuhungu we Abusalomo wari wamwigometseho.Ub 170.5

    Muri iyo saha y’ikigeragezo gikomeye ni ho Dawidi yaririmbye ati:Ub 171.1

    “Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
    Na we akansubiza ari ku musozi we wera.
    Nararyamaga ngasinzira, ngakanguka
    kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
    Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,
    Bangoteye impande zose kugira ngo bantere”
    Ub 171.2

    Zaburi 3:5-6.

    Nyuma yo gukora icyaha gikomeye, Dawidi yagize ishavu ritewe no kwicuza icyo yagikoreye ndetse no kwizinukwa, ariko aza guhindukirira Imana ayitakambira nk’incuti ye magara. Yaravuze ati:Ub 171.3

    “Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe:
    Kubw’imbabazi zawe nyinshi, usibanganye ibicumuro byanjye.
    Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye. ..
    Unyejeshe ezobu, ndera,
    Unyuhagire, ndaba umweru, ndushe urubura.”
    Ub 171.4

    Zaburi 51:1-7.

    Mu gihe cyose Dawidi yaramye, nta hantu yigeze abona uburuhukiro hano ku isi. Dore uko yabivuze: “Kuko turi abashyitsi imbere yawe, nk’abasuhuke nk’uko basogokuruza bacu bose bari bari; iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n’igicucu, nta byiringiro byo kurama.” 1Ngoma 29:15.Ub 171.5

    “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,
    Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
    Ni cyo gituma tutazatinya, naho isi yahinduka,
    Naho imisozi yakurwa ahayo, ikajya imuhengeri.”

    “Hariho uruzi, imigende yarwo yishimisha ururembo rw’Imana.
    Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.
    Imana iri hagati muri rwo, nturuzanyeganyezwa.
    Imana izarutabara mu museke,...
    Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe;
    Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.” “Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose.
    Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.”
    Ub 171.6

    Zaburi 46:1,2, 46:7; 48:15.

    Mu mibereho ye ya hano ku isi, Yesu yahanganaga n’ikigeragezo akoresheje kuririmba. Akenshi iyo havugwaga amagambo atyaye kandi yo kumubuza amahoro, akenshi iyo yabaga akikijwe n’umwijima w’icuraburindi, n’umwuka wo kutanyurwa, kutizera, cyangwa se ubwoba, abantu bumvaga aririmba indirimbo igaragaza ukwizera n’ibyishimo byera.Ub 172.1

    Muri rya joro ry’agahinda yasangiriyemo n’abigishwa be ifunguro rya Pasika ubwo yendaga kugambanirwa no kwicwa, Yesu yahanitse ijwi rye ryumvikana aririmba Zaburi ati:Ub 172.2

    “Izana ry’Uwiteka rihimbazwe,
    Uhereye none, ukageza iteka ryose,
    Uhereye aho izuba rirasira, ukageza aho rirengera,
    Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.”
    Ub 172.3

    Zaburi 113:2,3.

    “Nkundira Uwiteka kuko yumvise ijwi ryanjye no kwinginga kwanjye.
    Kuko yantegeye ugutwi,
    Ni cyo gituma nzajya mwambaza nkiriho.
    Ingoyi z’urupfu zantaye hagati,
    Uburibwe bw’ikuzimu bwaramfashe,
    Ngira ibyago n’umubabaro.
    Maze nambaza izina ry’Uwiteka, nti:

    ‘Uwiteka ndakwinginze, kiza ubugingo bwanjye’

    ” Uwiteka ni umunyambabazi kandi ni umukiranutsi.
    Ni koko Imana yacu igira ibambe.
    Uwiteka arinda abaswa:
    Nacishijwe bugufi, arankiza.
    Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe; Kuko Uwiteka yakugiriye neza.
    Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu,
    Amaso yanjye ukayakiza amarira,
    N’ibirenge byanjye ukabikiza kugwa.”
    Ub 172.4

    Zaburi 116:1-8

    Igihe isi izaba iri mu mwijima w’icuraburindi w’amakuba yayo akomeye kandi aheruka, umucyo w’Imana uzarushaho kurabagirana, kandi indirimbo y’ibyiringiro n’icyizere izumvikana mu majwi ahanitse kandi yumvikana neza.Ub 173.1

    “Uwo munsi iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo
    “Dufite umurwa ukomeye;
    Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome.
    Nimwugurure amarembo kugira ngo
    Ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri, ryinjire.
    Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiriye.
    Mujye mwiringira Umwami iminsi yose,
    Kuko Umwami Yehova nyine ari we
    Rutare ruhoraho iteka ryose”
    Ub 173.2

    Yesaya 26:1-4.

    “Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba’ kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo, kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.” Yesaya 35:10. “Nabo bazaza baririmbire mu mpinga y’i Siyoni, bashikiye ubuntu bw’Uwiteka... ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomewe; kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.” Yeremiya 31:12.Ub 173.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents