Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMURIMO UMUNTU AKORA MU BUZIMA BWE

    «Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.» Abafilipi 2:13

    Kugera ku cyo ushaka mu bintu ibyo ari byose bisaba kugira intego ihamye. Umuntu ushaka kugera ku ntsinzi nyakuri mu buzima agomba kugira intego ihamye imbere ye bigatuma ayishyiraho umuhati we wose. Muri iki gihe bene iyo ntego yashyizwe imbere y’urubyiruko rwacu narwo. Umugambi washyizweho n’ijuru wo kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi muri iki gisekuru ni wo mugambi uhebuje indi umuntu uwo ari we wese ashobora gusabwa kusohoza. Uwo mugambi ugaragaza ahantu umuntu wese ufite umutima wagenderewe na Kristo agomba gushyira umuhati we.Ub 274.1

    Umugambi Imana ifitiye abana bakurira mu ngo zacu ni mugari cyane, urimbitse kandi ni muremure cyane kurenza uko imirebere yacu igira aho igarukira ishobora gusobanukirwa. Mu bihe bya kera, abantu Imana yabonaga ko ari indahemuka mu mirimo icishije bugufi, yagiye ibahamagarira kuyihamya ahantu hakomeye cyane ho ku rwego rwo hejuru ku isi. Kandi abana b’abahungu benshi muri iki gihe, bakura nk’uko Daniyeli yakuriye iwabo mu Buyuda, bakiga ijambo ry’Imana n’imirimo yakoze, kandi bakiga amasomo yo gukora umurimo urangwa n’ubunyangamugayo, bazahagarara mu nteko zishinga amategeko, mu mazu y’ubutabera, cyangwa mu ngoro z’ibwami, bahamye Umwami w’abami. Abenshi batabarika bazahamagarirwa gukora imirimo ikomeye kandi migari. Isi yose yiteguye kwakira ubutumwa bwiza. Abanyetiyopiya bategeye Imana ibiganza. Ubuyapani, Ubushinwa n’Ubuhinde, mu turere dutuje kandi tucuze umwijima two muri Amerika, mu mpande zose z’iyi si yacu, haturuka amajwi yo gutaka cyane kw’imitima irembejwe n’icyaha ikeneye kumenya Imana yuje urukundo. Abantu za miliyoni zitabarika ntibigeze bumva iby’Imana cyangwa iby’urukundo rwayo rwahishuriwe muri Yesu Kristo. Na bo bafite uburenganzira bwo kumenya ibyo. Nabo bafite uburenganzira bungana n’ubwacu bwo gusaba kugirirwa imbabazi n’Umukiza. Twe twamenye uko kuri ndetse n’abana bacu dushobora kukubamenyesha. Dufite inshingano yo gusubiza ayo majwi yo gutaka kw’abo bantu. Muri iki gihe cy’akaga, buri muryango wose, buri shuri ryose, ababyeyi bose, abarezi ndetse n’abana bose barasiwe n’umucyo w’ubutumwa bwiza, barabazwa ikibazo nk’icyabajijwe umugabekazi Esiteri muri cya gihe cy’amakuba akomeye yabaye mu mateka y’ubwoko bw’Abisirayeli ngo:Ub 274.2

    “Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki?” Esiteri 4:14.Ub 275.1

    Abantu batekereza ku kwihutisha kwamamaza ubutumwa bwiza cyangwa ku kukubera imbogamizi, babitekereza barebye ku isano ubwabo bafitanye n’uwo murimo ndetse n’isi. Abantu bake cyane ni bo batekereza ku isano uwo murimo ufitanye n’Imana. Bake cyane ni bo bazirikana umubabaro icyaha cyateye Umuremyi wacu. Igihe Kristo yashengurwaga n’agahinda gasaze, ijuru ryose ryababaranye na we ; ariko uwo mubabaro ntiwatangiye cyangwa ngo urangirane n’igihe Kristo yamaze yambaye ubumuntu. Ibyumviro n’intekerezo byacu byaguye ikinya umusaraba ubihishurira umubabaro icyaha cyazaniye umutima w’Imana kuva cyakwaduka. Intambwe yose iterwa umuntu atandukira inzira itunganye, igikorwa cyose cy’ubugome, gutsindwa kose kwa muntu ananirwa kugera ku rugero rukwiriye Imana yashyizeho, ibyo byose biyitera agahinda. Igihe Abisirayeli bagerwagaho n’amakuba yazaga ari ingaruka zo gutandukana n’Imana kwabo, (harimo gutwazwa igitugu n’abanzi babo, ubugome n’ubwicanyi), Ibyanditswe bivuga ko Uwiteka na we yagize ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli. (Abacamanza 10:16). “Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose,... urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura; yarabateruraga, akabaheka iminsi yose ya kera.” Yesaya 63:9Ub 275.2

    Umwuka We ni wo udutakambira, «aniha iminiho itavugwa.» Kubera ko n’“ibyaremwe byose binihira hamwe, bikaramukirwa hamwe” (Abaroma 8:26, 22), umutima wa Data wa twese uhoraho na wo ubabarana nabyo. Isi yacu ni nk’ibitaro binini cyane, ni urubuga rw’ibyago n’amakuba tutajya twemerera intekerezo zacu gutindaho. Turamutse tubisobanukiwe nk’uko biri, byarushaho kutubera umutwaro uteye ubwoba cyane. Nyamara, ibyo byose bishengura Imana. Kugira ngo Imana irimbure icyaha n’ingaruka zacyo, yatanze Umwana wayo ikunda, kandi binyuze mu gukorana na Yo, yaduhaye ubushobozi bwo gushyira iherezo kuri ibi byago n’amakuba. “Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: nibwo imperuka izaherako ize.” Matayo 24:14.Ub 276.1

    Kristo yategetse abayoboke be ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” Mariko 16:15. Ibyo ntibishatse kuvuga ko abantu bose bahamagarirwa kuba abapasitoro cyangwa ababwirizabutumwa mu mahanga, ahubwo bisobanura ko buri muntu ashobora kuba umukozi ukorana n’Imana mu kugeza “inkuru nziza” kuri bagenzi be. Iryo tegeko ryahawe abantu bose, baba abakomeye n’aboroheje, abize n’abatarize, abakuru n’abato.Ub 276.2

    Mu gihe tuzirikana iri tegeko, mbese dushobora kurera no kwigisha abakobwa n’abahungu bacu tubatoza kubaho ubuzima bwo gukurukiza ibyo abantu bubaha kandi bumvikanaho ko bibabareye, bakabaho ubuzima bwo kwiyitirira Kristo ariko babura kwitanga nk’ukwe, bakabaho ubuzima buzatuma Kristo we Kuri azabaciraho iteka ngo: “Simbazi”?Ub 276.3

    Hari ababyeyi benshi barera batyo. Batekereza ko baha abana babo ibyiza biva ku butumwa bwiza nyamara bahakana umwuka wabwo. Nyamara ibi byiza ntibishobora kubaho. Abantu banga amahirwe bahabwa yo gukorana na Kristo mu murimo, baba banze kwigira mu ishuri rimwe rukumbi ritunganya umuntu rikamuha ibyangombwa byuzuye byo kuzasangira na Kristo mu ikuzo rye. Banga uburezi butanga imbaraga n’imico y’ubupfura muri ubu buzima. Ababyeyi benshi b’abagabo n’abagore bagiye banga kwegereza abana babo umusaraba wa Kristo, bamenye bakerewe ko mu kugenza batyo beguriraga abana babo umwanzi w’Imana n’abantu. Abo babyeyi ni bo bashyize umukono ku cyemezo cyo kurimbuka kw’abana babo, atari ukurimbuka ko muri iki gihe gusa, ahubwo n’uko mu gihe kizaza. Ikigeragezo cyarabatsinze. Abo bana bakuze ari umuvumo ku isi, baba intimba n’ikimwaro ku babyeyi bababyaye.Ub 276.4

    No mu gihe abantu bitegura gukora umurimo w’Imana, abenshi muri bo bateshurwa inzira n’imyigishirize idahwitse. Muri rusange ubuzima bufatwa nk’aho bugizwe n’ibihe bitandukanye: igihe cyo kwiga n’igihe cyo gukora; ari byo bivuze igihe cyo gutegurirwa icyo uzakora n’igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo wize. Mu rwego rwo gutegurira urubyiruko ubuzima bwo gukora, urubyiruko rwoherezwa ku ishuri kugira ngo ruharonkere ubumenyi binyuze mu kwiga ibitabo. Kubera ko baba batandukanyijwe n’inshingano zo mu buzima bwa buri munsi, bahugira mu kwiga, kandi akenshi bagahusha umugambi wo kwiga kwabo. Umwete bari bafite wo kwitanga bakiri bato ugenda ukagabanuka, maze abenshi cyane muri bo bagatangira kurangamira iby’inyungu zabo bwite zirimo kwikunda. Iyo bamaze guhabwa impamyabumenyi, usanga ibihumbi byinshi ubuzima bubananira. Basanga baramaze igihe kinini biga ubumenyi bwo mugambo gusa ku buryo iyo bigeze igihe ubuzima bwabo bwose buba bugomba guhangana n’intambara zikaze zo mu buzima, usanga ibyo batarabyiteguye. Aho kugira ngo bakore umurimo w’icyubahiro bari baragambiriye, usanga imbaraga zabo zishirira mu kurwana n’ibintu byoroheje. Nyuma yo kubura ibyo bari biteze incuro nyinshi, bihebeshejwe no kunanirwa kubona ibibatunga binyuze mu nzira nziza, abenshi bishora mu bikorwa by’ubwangizi n’ubugomo. Nuko isi ikabura umurimo yagombye gukorerwa n’abo bantu; n’Imana ikabura ubugingo bw’abantu yashakaga kuzahura, gukuza no kubahisha nk’abayihagarariye.Ub 277.1

    Ababyeyi benshi bakora ikosa ryo kuvangura abana babo mu byerekeye uburezi. Usanga batanga icyo bashoboye cyose kugira ngo babonere ibyiza bihebuje umwana ugaragaza ubuhanga no gufata vuba. Ariko ntibatekereza ko guhabwa bene ayo mahirwe ari ngombwa no ku mwana ugaragaza ubushobozi buke. Bavuga ko guhabwa uburezi bwo ku rwego ruciriritse ari byo ngombwa kugira ngo [umwana] azashobore gusohoza inshingano zoroheje mu buzima.Ub 278.1

    Ariko se ni nde ushobora kureba mu bana bose bagize umuryango, maze agatoranyamo abazahabwa inshingano zikomeye? Ni kenshi byagiye bigaragara ko imitekerereze ya muntu yabayemo kwibeshya muri ibi! Mwibuke igitekerezo cya Samweli igihe Imana yamwoherezaga kujya gusiga amavuta umwe muri bene Yesayi kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli. Abasore barindwi b’igikundiro bamunyuze imbere. Arabutswe umwana w’imfura, wari mwiza afite igikundiro n’ikirere cyiza kandi agaragara nk’igikomangoma, Samweli yitereye hejuru aravuga ati: “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu ari imbere ye.” Ariko Uwiteka aramubwira iti: “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire; namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” Bityo kuri abo bana barindwi bose, ubuhamya Samweli yatanze ni ubu ngo: “Aba si bo Uwiteka yatoranije” 1 Samweli 16:6, 7,10. Dawidi atarahamagarwa ngo ave mu mukumbi yari aragiye, umuhanuzi Samweli ntiyemerewe gusohoza inshingano yari yatumwe gukora.Ub 278.2

    Umwana w’imfura uwo Samweli aba yarahisemo, ntabwo yari yujuje ibyangombwa Imana yabonaga ko bikenewe ku wagombaga kuyobora ubwoko bwayo. Abarangwaga n’ubwibone, ubugugu no kwiyemera bashyizwe iruhande maze babererekera uwo basuzuguraga, uwari warakomeye ku mwuka wo kwiyoroshya no kuba umunyakuri mu busore bwe. Uwo kandi nubwo umuhanuzi yabonaga akiri muto, yashoboraga gutozwa n’Imana kuzasohoza inshingano zo kuba umwami. Uko ni ko biri no muri iki gihe. Abana benshi ababyeyi babo bashobora gukerensa, Imana ibabonamo ubushobozi buhanitse burenze ubwagaragajwe n’abandi bana abantu bajya batekereza ko bafite amahirwe menshi yo kuzagira ubuzima bwiza.Ub 278.3

    Kandi iyo turebye ukuntu ubuzima bugenda, ni nde ufite ubushobozi bwo gufata icyemezo ngo iki kirakomeye naho iki kiroroheje? Ni abakozi bangahe babarizwa mu rwego rwo hasi mu buzima bageze ku byo abami bifuza ko ari bo bagombye kuba barabikoze bitewe n’uko abo bakozi batangije ibigo bigamije kubera abatuye isi umugisha!Ub 279.1

    Bityo rero nimureke umwana wese ahabwe uburezi bumutegurira kuzakora umurimo uhanitse. “Mu gitondo jya ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe; kuko utazi ikizera, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.” Umubwiriza 11:6.Ub 279.2

    Umwanya wihariye duhabwa mu buzima ugenwa n’ubushobozi dufite. Ntabwo abantu bose batera imbere kimwe cyangwa ngo umurimo umwe bawukorane ubushobozi bumwe. Ntabwo Imana yiteze ko akatsi ka ezobu gakura ngo kareshye n’isederi cyangwa ngo igiti cy’icunga kireshye n’igiti cya avoka kinini kandi kirekire. Ariko umuntu wese akwiriye kugira intego yo kugera ku rwego rwo hejuru cyane bishoboka bitewe n’uko gufatana n’imbaraga y’Imana k’uwo muntu kuzatuma bimushobokera ko agera kuri urwo rwego.Ub 279.3

    Ntabwo abantu benshi bagera ku rugero bagombye kuba bariho bitewe n’uko badakoresha imbaraga bafite. Ntibakora nk’uko bagombye gukora ngo bishingikirize ku mbaraga mvajuru. Abenshi bateshurwa mu cyerekezo bagombye gukurikira maze muri cyo bakagera ku ntego nyayo ishimishije. Kubera gushaka icyuhabiro kirenze cyangwa umurimo urushijeho kunezeza, bagerageza gukora imirimo badafitiye ubushobozi. Abantu benshi bafite impano zijyanye no gukora iby’umuhamagaro runaka, usanga bafite inyota yo kwinjira mu mwuga runaka; bityo umuntu wagombye kuba yarabaye umuhinzi-mworozi uhirwa mu byo akora, umunyabugeni cyangwa se umufasha wa muganga, usanga adakora neza mu mwanya w’umupasitoro, cyangwa umucamanza cyangwa se umuganga. Nanone kandi hariho abandi bagombye kuba mu myanya y’umuhamagaro w’inshingano zikomeye, ariko kubwo kutagira imbaraga, gushishikara n’akamenyero ugasanga bishimira gukora mu myanya y’imirimo yoroheje.Ub 279.4

    Dukeneye gukurikirira hafi cyane umugambi Imana ifitiye ubuzima bwacu. Gukoresha imbaraga zacu zose mu murimo utwegereye, kwegurira Imana inzira zacu no gutegereza amabwiriza ava ku buntu bwayo. Aya ni yo mategeko dukurikiza maze akatwizeza ko tuzayoborwa rwose mu guhitamo umurimo dukora.Ub 280.1

    Uwaturutse mu ijuru kugira ngo atubere icyitegererezo yamaze imyaka igera kuri mirongo itatu y’ubuzima bwe akora imirimo y’amaboko isanzwe; ariko muri icyo gihe yigaga ijambo ry’Imana n’ibyerekeye imirimo yayo. Yafashaga kandi akigisha abantu bose yashoboraga kugeraho. Igihe umurimo we wo kwigishiriza mu ruhame watangiraga, yagiye akiza abarwayi, agahumuriza abababaye, kandi akabwiriza abakene ubutumwa bwiza. Uyu ni wo murimo abayoboke be bose bagomba gukora.Ub 280.2

    Yesu yaravuze ati: “Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk’uworoheje, n’utwara abe nk’uhereza... Ariko jyewe ndi hagati yanyu, meze nk’uhereza.” Luka 22:26, 27.Ub 280.3

    Gukunda no kugandukira Kristo ni yo sōko y’umurimo nyakuri. Mu mutima wanyuzwe n’urukundo rwa Kristo havuka icyifuzo cyo kumukorera. Nimutyo iki cyifuzo gishyigikirwe kandi gihabwe icyerekezo. Haba imuhira, haba mu baturanyi cyangwa ku ishuri, kuba hari abakene n’indushyi, abacogojwe n’intimba, abaswa cyangwa abafite ibyago runaka, ntibyagombye gufatwa nk’amakuba, ahubwo bikwiriye gufatwa nk’ibitanga amahirwe y’agaciro kenshi yo kugira umurimo ukorwa.Ub 280.4

    Muri uyu murimo, kimwe no wundi murimo wose, ubuhanga mu murimo bwungukirwa mu gukora uwo murimo ubwawo. Kwitoza gukora inshingano zisanzwe zo mu buzima ndetse no mu kwita ku bakene n’abababazwa, ni byo byizeza umuntu kugira ubushobozi. Ibyo bitabayeho, akenshi umuhati ukomeye wakoreshwa waba impfabusa ndetse ukagira n’ibyo wangiza. Umuntu yigira koga mu mazi, ntabyigira imusozi.Ub 281.1

    Hari indi nshingano idakunze guhabwa agaciro, (ni inshingano urubyiruko rwakangukiye kumva ibyo Kristo arusaba rukeneye gusobanurirwa), kandi iyo nshingano ni iy’isano itorero rifitanye na Kristo.Ub 281.2

    Hagati ya Kristo n’itorero rye hariho isano ya bugufi kandi yera. Kristo ni umukwe, naho itorero ni umugeni. Kristo ni we mutwe naho itorero rikaba umubiri. Ubwo rero kugirana umubano na Kristo bisaba no kugirana umubano n’itorero rye.Ub 281.3

    Itorero ryashyiriweho gukora umurimo; kandi mu buzima bwo gukorera Kristo, kugirana ubumwe na Kristo ni imwe mu ntambwe za mbere. Kugandukira Kristo bisaba gukora inshingano z’itorero ukiranutse. Uyu ni umugabane w’ingenzi mu kwigishwa k’umuntu; kandi mu itorero ryasābwe n’ubugingo bw’Umukiza, uko kugandukira Kristo kuzahita kujyana ku kugira umwete wo gusanga abatari mu itorero.Ub 281.4

    Hari ahantu henshi urubyiruko rushobora kubonera uburyo bwo gukoresha imbaraga zarwo rufasha. Nimutyo urubyiruko rukore amatsinda yo gukora umurimo wa Gikristo, kandi uko gukorana bizatuma rufashanya kandi ruterane umwete. Kubwo kwita ku murimo urubyiruko rukora, ababyeyi n’abarezi bazashobora guha urubyiruko ibyiza biva mu bunararibonye bwagutse bafite, kandi bashobora gufasha urubyiruko gutuma umuhati waryo urushaho gutanga umusaruro w’icyiza.Ub 281.5

    Ubumenyi ni bwo bukangura impuhwe, kandi impuhwe ni zo sōko yo gukora umurimo utanga umusaruro. Kugira ngo mu bana n’abasore hakangurwemo impuhwe n’umwuka wo kwitangira abantu za miliyoni zitabarika bababazwa bari mu bihugu bya kure, nimutyo abana n’abasore bamenye ibyo bihugu n’abaturage babyo. Kuri iyi ngingo hari byinshi bigomba kugerwaho mu mashuri yacu. Aho kubatesha igihe biga ibigwi bya Alekizanderi na Napolewo bavugwa mu mateka, nimutyo abanyeshuri bige iby’imibereho nk’iy’intumwa Pawulo, Maritini Luteri, Mofati, Livingisitoni na Keri, kandi bige n’amateka yumvikana yo muri iki gihe yerekeye umurimo w’ivugabutumwa. Aho kunaniza ubwonko bwabo babwuzuzamo amazina n’inyigisho z’amagambo bitagira icyo bimariye ubuzima bwabo, kandi bazatekerezaho gake cyane igihe bazaba bari hanze y’ishuri, nimutyo bige amazina y’ibihugu byose mu cyerekezo cy’umurimo w’ivugabutumwa bityo bamenye abaturage babyo n’ubukene bwabo.Ub 282.1

    Muri uyu murimo usoza wo kwamamaza ubutumwa bwiza, haracyari ahantu hagari hagomba kugerwa; kandi umurimo ugomba kwinjirwamo n’abantu boroheje basanzwe kurenza uko byigeze bibabo. Baba abasore, inkumi n’abantu bakuze bazahamagarwa bave mu mirima yabo, bave mu ruzabibu rwabo, n’aho bakorera maze Umukiza abohereze kujya kwamamaza ubutumwa bwe. Abenshi muri bo bagize amahirwe make yo kwiga; ariko Kristo ababonamo ubushobozi buzababashisha gusohoza umugambi we. Nibarundurira imitima yabo mu murimo kandi bagakomeza kwiga, azabaha ibyangombwa bibashoboza kumukorera.Ub 282.2

    Imana yo izi uburemere bw’amakuba no kwiheba isi irimo, izi neza uburyo bwakoreshwa kugira ngo habeho ihumure. Ireba impande zose ikahabona abantu bari mu mwijima, bunamishijwe n’uburemere bw’imitwaro y’ibyaha, agahinda gasaze n’umubabaro. Ariko na none ibona ubushobozi abo bantu bafite; kuko ibona urwego ruhanitse bashobora kugeraho. Nubwo abantu bakoresheje nabi imbabazi bagiriwe, bagapfusha ubusa impano zabo, kandi bagatakaza icyubahiro bari bafite cyo gusa n’Imana, uko byagenda kose Umuremyi agomba guhererwa ikuzo mu kubacungura.Ub 282.3

    Umutwaro wo gukorera abantu bakeneye ubufasha bari ahantu habi n’ibihanamanga ku isi, Kristo awushinga abantu bashobora kugirira impuhwe abatagira icyo bazi n’impabe. Kristo azaba hafi kugira ngo afashe abafite imitima yiteguye kugirira abandi impuhwe kabone n’ubwo ibiganza byabo byaba bikanyaraye kandi nta buhanga bubirangwaho. Azakorera mu bantu bashobora kubona impuhwe mu makuba kandi bakanabona inyungu mu gihombo. Iyo Mucyo w’isi anyuze ahantu, mu miruho n’ingorane hazabonekamo amahirwe, gahunda iboneke ahari umuvurungano, kandi mu bigaragara nko gutsindwa havemo intsinzi. Amakuba azagaragara nk’imigisha yiyoberanyije, kandi ibyago bigaragare nk’ubuntu [Imana igiriye abugarijwe]. Kubwo kwizera, abakozi baturutse muri rubanda rwa giseseka, bafatanya imibabaro na bagenzi babo nk’uko Umukiza wabo yasangiye imibabaro n’inyokomuntu yose, bazabona Umukiza akorana nabo.Ub 283.1

    “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi; kandi urihuta.” Zefaniya 1:14. Kubw’ibyo, isi igomba kuburirwa.Ub 283.2

    Kubw’iyo myiteguro bashobora kugira, abasore n’inkumi ibihumbi byinshi ndetse n’abakuze bakwiriye kuba bitangira gukora uyu murimo. Abantu benshi baragenda bitaba irarika ry’Umukoresha Mukuru, kandi umubare wabo uzakomeza kwiyongera. Nimutyo buri murezi wese w’Umukristo yifatanye nabo kandi akorane na bene abo bakozi. Nimutyo atere umwete kandi afashe abangavu n’ingimbi ashinzwe kwitaho kugira ngo bategurirwe kujya gufatanya n’abandi mu murimo.Ub 283.3

    Nta cyerekezo cy’umurimo runaka urubyiruko rwashobora kuboneramo ibyiza biruseho. Abantu bose bafata icyemezo cyo kwinjira mu murimo w’ibwirizabutumwa, baba amaboko yunganira Imana. Ni abakozi bakorana n’abamarayika; nubwo ari abantu abamarayika bakoreramo kugira ngo basohoze inshingano yabo. Abamarayika bavugira mu majwi yabo, kandi bakorera mu maboko yabo. Bityo, abakozi b’abantu bakorana n’intumwa zivuye mu ijuru, babona umusaruro uva ku burezi n’ubunararibonye bwabo. None se nk’uburyo bwigisha, ni irihe somo ryo muri kaminuza ryahwana n’iri?Ub 283.4

    Turamutse dufite ingabo z’abakozi b’urubyiruko rwacu, rwatojwe neza kandi rufite imbaraga, mbega uburyo ubutumwa bw’Umukiza wabambwe, akazuka kandi akaba agiye kugaruka bwagezwa ku batuye isi bose vuba! Mbega ukuntu iherezo ryaba bugufi; ari ryo herezo rw’umubabaro n’agahinda n’icyaha! Mbega ukuntu mu gihe gito, mu mwanya w’uko abana bacu baragwa umurage w’aha ku isi urimburwa n’icyaha n’umubabaro, bahabwa umurage wabo aho “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakakibamo iteka;” aho “nta muturage waho uzataka indwara,” kandi “ijwi ryo kurira n’imiborogo [ntirizahumvikane] ukundi.” Zaburi 37:29; Yesaya 33:24; 65:19.Ub 284.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents