Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 36 - UBUHAKANYI I GALATIYA

    (Iki gice gishingiye kn Rzvandiko rwandikiwe Abanyagalati)

    Igihe Pawulo yari agitinze i Korinto, yari afitiye impungenge amatorero amwe yari yarahanzwe. Bitewe n’uruhare rw’abigisha b’ibinyoma bari barabonetse mu bizera b’i Yerusalemu; amacakubiri, ubuyobe no kwinezeza byarushagaho kwiyongera mu bizera b’i Galatiya. Aba bigisha b’ibinyoma bavangavangaga imigenzo ya kiyahudi n’ukuri k’ubutumwa bwiza. Birengagije icyemezo cy’inama rusange yabereye i Yerusalemu maze basaba ko abanyamahanga bahindutse bakubahiriza amategeko y’imihango.INI 236.1

    Ibintu byari bigeze iwa ndabaga. Ibibi byari byarinjijwe mu matorero y’i Galatiya byarushijeho kongera umurego mu kuyasenya.INI 236.2

    Pawulo yashengutse umutima kandi abuzwa amahoro n’ubwo buyobe bwari mu bantu yari yarigishije neza amahame y’ubutumwa bwiza. Yahereyeko yandikira abizera bari barayobejwe, yerekana inyigisho z’ibinyoma bari baremeye kandi acyaha cyane abarekaga ukwizera. Amaze kuramutsa Abanyagalatiya muri aya magambo ati, “Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo”, yakomeje abacyaha muri aya magambo:INI 236.3

    “Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo, mukajya ku bundi butumwa: nyamara si ubundi, ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika umutima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe, cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.” (Gal 1:6-8). Inyigisho za Pawulo zari zihuje n’Ibyanditswe kandi Mwuka Muziranenge yari yarahamije imirimo ye bityo aburira abavandimwe be kwirinda gutegera amatwi inyigisho zinyuranye n’ukuri yari yarabigishije.INI 236.4

    Intumwa Pawulo yasabye abizera b’i Galatiya kuzirikana imibereho yabo ya mbere mu buzima bwa Gikristo. Yaravuze ati: “Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka, none mubiherukije iby’umubiri? Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko. Mbese ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko cyangwa ni uko mwumvise mukizera?” Gal 3:1-5.INI 236.5

    Bityo Pawulo yaregeye abizera b’i Galatiya imitimanama yabo bwite kandi ashaka uko yabahagarika mu byo bari barimo. Yishingikirije ku mbaraga y’Imana ikiza kandi yanga kwemera inyigisho z’abigisha bayobye. Intumwa Pawulo yagerageje kwereka abahindutse ko bayobejwe cyane; ariko ko nibagarukira kwizera kwa mbere bari bafite mu butumwa bwiza bashobora gutsinda umugambi wa Satani. Yashikamye mu ruhande rw’ukuri n’ubutungane; kandi ukwizera kwe gukomeye n’icyizere yari afitiye ubutumwa yabwirizaga, byafashije benshi bari baracogoye mu kwizera maze bagarukira kumvira Umukiza. INI 237.1

    Mbega uko uburyo Pawulo yandikiye Itorero ry’i Korinto butandukanye n’ubwo yakoresheje yandikira Abanyagalati! Itorero ry’i Korinto yaricyahanye ubwitonzi n’ubugwaneza, ariko ku matorero y’i Galati yo yakoresheje amagambo akarishye yo gucyaha. Abanyakorinto bari baratsinzwe n’ibigeragezo. Bayobejwe n’ubucakura bwuzuye ubuhanga bw’abigisha bigishaga ibinyoma byari byihishe mu kuri. Bari baraguye mu rujijo kandi barataye umutwe. Kubigisha gutandukanye ikinyoma n’ukuri byasabaga ubwitonzi no kwihangana. Iyo Pawulo ajya gukoresha ubukana no guhubuka aba yarashenye icyizere yari yiteze mu bo yifuzaga gufasha.INI 237.2

    Mu matorero y’i Galatiya, ikinyoma kigaragara cyagendaga gihabwa intebe kigasimbura ubutumwa bwiza. Kristo we rufatiro nyakuri rwo kwizera yarirengagijwe maze agaciro gahabwa imihango ya Kiyahudi yari itakijyanye n’igihe. Intumwa Pawulo yabonye ko abizera b’i Galatiya nibakizwa ako kaga kari kabugarije, hagombaga gufatwa ingamba zikomeye ndetse n’imiburo irushijeho gukomera igatangwa.INI 237.3

    Icyigisho gikomeye kiri aha ni uko buri mugabura wa Kristo akwiriye gushingira ibikorwa bye ku mibereho y’abo ashaka kugarurira Kristo. Ubugwaneza, kwihangana, gufata ibyemezo no kudahuzagurika byose bikenewe mu buryo bumwe; nyamara ibi bigomba gukoreshwa mu buryo butandukanye. Gukorana neza n’abantu bafite ibitekerezo binyuranye, ukorera mu bihe bitandukanye, ni umurimo usaba ubwenge n’ibitekerezo bimurikiwe kandi byejejwe na Mwuka w’Imana.INI 237.4

    Mu rwandiko Pawulo yandikiye abizera b’i Galatiya, yabagejejeho muri make ibijyanye no guhinduka kwe ndetse n’imibereho ye ya Gikristo ya mbere. Mu kwifashisha ubu buryo, yifuzaga kwerekana ko yayobowe ku kubona no gusobanukirwa ukuri gukomeye k’ubutumwa bwiza binyuze mu kwigaragaza kudasanzwe kw’imbaraga mvajuru. Pawulo yifashishije amabwiriza yahawe n’Imana ubwayo kugira ngo aburire Abanyagalati kandi anabahane mu buryo bwiza. Ntabwo yanditse ategwa kandi ashidikanya, ahubwo yari afite kwizera gushikamye n’ubumenyi bushyitse. Yagaragaje neza itandukaniro riri hagati yo kwigishwa n’umuntu no kwakira inyigisho ziturutse kuri Kristo mu buryo butaziguye.INI 237.5

    Intumwa Pawulo yashishikarije Abanyagalati kwitandukanya n’abayobozi b’abanyabinyoma bari barabayobeje bityo bagahindukirira ukwizera kwari kwaraherekejwe n’ibihamya bitabeshya byo kwemerwa n’Imana. Abantu bari baragerageje kubavana mu kwizera ubutumwa bwiza kwabo, bari indyarya, abanduye mu mutima kandi bangiritse mu mibereho yabo. Idini yabo yari igizwe n’imihango myinshi biringiraga ko barakura kwemerwa n’Imana mu kuyikora. Ntibifuzaga ubutumwa bwiza bwasabaga abantu kumvira ijambo ry’Imana. “… umuntu utabyawe ubwa kabiri, ntabasha kubona ubwami bw’Imana.” (Yohana 3:3). Biyumvishaga ko idini ishingiye ku ihame nk’iryo ribasaba kwitanga birenze urugero bityo batsimbarara ku binyoma byabo, bishuka bagashuka n’abandi.INI 238.1

    Nk’uko byari bimeze mu minsi y’aba bigisha b’Abayahudi, gusimbuza ubutungane bw’umutima n’ubw’imibereho imihango igaragarira amaso y’idini, biracyashimisha kamere itarahindutse. Nk’uko byari bimeze kera, ubu hariho abayobozi mu by’umwuka b’abanyabinyoma abo abantu benshi bategera amatwi inyigisho zabo babishishikariye. Kuyobya intekerezo z’abantu akazivana ku byiringiro by’agakiza kabonerwa mu kwizera Kristo no kumvira amategeko y’Imana, ni umugambi Satani yateguye neza. Mu bihe byose byabayeho, umwanzi mukuru agerageza guhuza ibigeragezo n’ibintu abo ashaka gushuka bakunda kubogamiramo. Mu bihe by’intumwa, yashoye Abayahudi guha isumbwe amategeko y’imihango banga Kristo. Muri iki gihe turimo, atera benshi bitwa ko ari Abakristo (bagaragaza ko bubaha Kristo) gusuzugura amategeko y’Imana no kwigisha ko ashobora kwirengagizwa ntihabeho guhanwa. Ni inshingano ya buri mugaragu w’Imana wese kuvuguruza abo bagoreka ukwizera ashikamye kandi adakebakeba ndetse akagaragaza ibinyoma byabo akoresheje ijambo ry’ukuri adatinya.INI 238.2

    Mu muhati we wo kongera kwigarurira icyizere ku bavandimwe be b’i Galatiya, Pawulo yashimangiye umwanya yari afite nk’intumwa ya Kristo. Yavuze ko we ubwe ari intumwa “itari iy’abantu cyangwa iy’umuntu ahubwo yashyizweho na Yesu Kristo n’Imana Data yamuzuye mu bapfuye.” Inshingano ye ntiyari yarayihawe n’abantu ahubwo yatumwe n’Umutware usumba bose wo mu ijuru. Uyu mwanya yari afite wari waremejwe n’inteko rusange yabereye i Yerusalemu kandi ibyemezo byayivuyemo ni byo Pawulo yari yaragendeyeho mu mirimo yose yari yarakoreye mu banyamahanga.INI 238.3

    Igihe Pawulo yatangaga igihamya ko “atari arutwa n’intumwa zikomeye”, ntabwo yabikoreye kwishyira hejuru ahubwo yashakaga kwerereza ubuntu bw’Imana.” (2Abakorinto 11:5). Abashakaga kudaha agaciro umuhamagaro n’umurimo we barwanyaga Kristo nyir’ubuntu n’imbaraga byagaragariye muri Pawulo. Kurwanywa n’abanzi be kwatumye Intumwa Pawulo yihatira gufata icyemezo cyo gukomera ku mwanya we n’ubutware bwe.INI 239.1

    Pawulo yasabye abari barigeze kumenya imbaraga y’Imana mu mibereho yabo guhindukirira urukundo rwa mbere bari bafitiye ukuri k’ubutumwa bwiza. Yifashishije ingingo zidashidikanywaho, ababwira amahirwe bari bafite yo guhinduka abagabo n’abagore bafite umudendezo muri Kristo, uwo abiyegurira Imana burundu bose bambikwa ikanzu y’ubutungane bwe binyuze mu buntu bwe bukuraho ibyaha. Yemeje ko umuntu wese uzakizwa agomba kumenya iby’Imana by’ukuri kandi ku giti cye.INI 239.2

    Amagambo akomeye yo kwinginga y’intumwa Pawulo ntiyapfuye ubusa. Mwuka Muziranenge yakoranye imbaraga ikomeye ku buryo abari barayobye bagarutse ku kwizera ubutumwa bwiza kwabo kwa mbere. Kuva ubwo bakomerejwe mu mudendezo Kristo yari yarabahaye. Imbuto za Mwuka zatangiye kugaragara mu mibereho yabo. Izo mbuto ni “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda.” (Abagalatiya 5 :22-23). Izina ry’Imana ryahawe icyubahiro kandi muri iyo ntara yose abantu benshi biyongereye ku mubare w’abizera.INI 239.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents