Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 16 - UBUTUMWA BWIZA MURI ANTIYOKIYA

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa ll:19-26;13:l-3)

    Nyuma y’aho itoteza ritumye abigishwa bava muri Yerusalemu, ubutumwa bwiza bwakwirakwiye vuba vuba mu turere dukikije Palesitina ku buryo udutsinda duto tw’abizera twagiye dushingwa mu midugudu ikomeye. Bamwe mu bigishwa « bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya babwiriza ubutumwa ». Imirimo yabo yari yibanze cyane cyane ku Baheburayo n’Abayahudi bavuga ikigiriki. Aba bari bafite imiryango migari ku buryo muri icyo gihe wabasangaga hafi mu midugudu yose yo ku isi. INI 100.1

    Mu hantu havuzwe aho ubutumwa bwiza bwakiranwe umunezero harimo Antiyokiya yari umudugudu munini wo muri Siriya. Ubucuruzi bukomeye bwaberaga muri uwo mujyi wari utuwe cyane bwatumaga abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bawuzamo. Uretse ibyo, Antiyokiya wari umudugudu uzwi nk’ahantu harangwa abantu bakunda iraha n’ibibanezeza bitewe n’uko hari ahantu haba ubuzima bwiza, hakikijwe n’ibintu by’uburanga, harangwa ubukire, umuco n’ibindi byarushagaho kuba byiza. Mu bihe by’intumwa uyu mudugugu wari warahindutse uwo kwinezeza n’ingeso mbi.INI 100.2

    Ubutumwa bwiza bwabwirijwe muri Antiyokiya mu ruhame n’abigishwa bamwe baturutse i Kupuro n’i Kurene baje babwiriza iby’Umwami Yesu. “Ukuboko kw’Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera, bahindukirira Umwami.” Ibyak 11:21.INI 100.3

    « Iyo nkuru irumwikana, igera mu matwi y’Itorero ry’i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya. Asohoyeyo, kandi abonye ubuntu bw’Imama aranezerwa, abahugura bose ati: “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.” Ibyak 11:22,23.INI 100.4

    Ibyo Barinaba yakoreye muri Antiyokiya byahawe imigisha myinshi kandi abantu benshi biyongereye ku bizera. Abonye ko umurimo ujya mbere, Barinaba yumvise akeneye umufasha ukwiriye kugira ngo umurimo waguke kubw’amahirwe Imana itanze. Yahereyeko ajya i Taruso gushaka Pawulo, uwo nyuma yo kuva i Yerusalemu hari hashize iminsi mike akorera i Siriya n’i Kilikiya, yigisha “iby’ukwizera yarimburaga kera.” Gal 1:21, 23. Barinaba yashoboye kubona Pawulo maze amuhendahendera kugarukana nawe nk’incuti ngo ajye kumufasha umurimo.INI 100.5

    Mu mujyi wari utuwe cyane wa Antiyokiya Pawulo yahabonye ahantu heza cyane ho gukorera. Kwiga kwe, ubwenge n’umwete byatumye haba impinduka ikomeye mu baturage b’uwo mujyi n’abawuzagamo bityo agaragaza ko ari igisubizo cy’ubukene bwa Barinaba. Aba bigishwa bombi bakoranye umurimo bafatanyije mu bunyangamugayo igihe cy’umwaka, bituma abantu benshi bamenya Yesu w’i Nazareti, Umucunguzi w’isi.INI 100.6

    Muri Antiyokiya niho abigishwa bitiwe Abakirisito bwa mbere. Bahawe iri zina kubera ko Kristo ari we wari insanganyamatsiko y’ibyo babwirizaga, ibyo bigishaga ndetse n’ibiganiro byabo. Bahoraga bavuga ibyari byarabaye mu minsi y’umurimo we akiri ku isi, igihe abigishwa be bari bafite umugisha wo kubana na we. Nta kurambirwa, bibandaga ku nyigisho ze n’ibitangaza bye byo gukiza abantu. Bavuganaga agahinda n’amarira iby’umubabaro we mu gashyamba ka Gitsemane, uko yagambaniwe, uko yaciriwe urubanza, uko yishwe, ukwihangana no kwicisha bugufi yagaragaje ubwo abanzi be bamwicaga urw’agashinyaguro ndetse n’impuhwe nk’iz’Imana yagaragaje ubwo yasabira abamutotezaga. Umuzuko we, kujyanwa mu ijuru kwe n’umurimo we mu ijuru nk’Umuhuza w’Imana n’abantu bacumuye ni byo byigisho bishimiraga gutindaho. Abapagani babitaga Abakristo kubera ko babwirizaga Kristo kandi amasengesho yabo bakayerekeza ku Mana babinyujije muri We.INI 101.1

    Imana ni yo yabahaye iryo zina ry’Abakristo. Iri ni izina rya cyami rihabwa abantu bose biyegurira Kristo. Iri zina niryo Yakobo yaje kwandikaho nyuma agira ati: “Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?” Yakobo 2:6,7. Kandi Petero nawe yaravuze ati : «Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana kubw’iryo zina. » « Ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.» 1Petero 4:16, 14.INI 101.2

    Abizera bo muri Antiyokiya babonye ko Imana yifuza gukorera mu mibereho yabo “ikabatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi 2:13. Bitewe n’uko bari batuye hagati y’abantu bahaga agaciro gake iby’iteka ryose , bashatse uko bakurura intekerezo z’abantu bicisha bugufi mu mitima, kandi kandi bagatanga ubuhamya bwiza bwerekeye uwo bakundaga kandi bakoreraga. Mu murimo bakoranaga kwicisha bugufi bigiyemo kwishingikiriza ku mbaraga ya Mwuka Muziranenge kugira ngo ijambo ry’ubugingo ryere imbuto. Bityo, mu ngendo zitandukanye bakoraga mu mibereho yabo, buri munsi bagendaga bahamya ukwizera Kristo kwabo.INI 101.3

    Urugero rw’abayoboke ba Kristo muri Antiyokiya rwagombye kubera icyitegerezo buri mwizera utuye mu mijyi minini yo ku isi muri iki gihe.INI 101.4

    Mu gihe biri muri gahunda y’Imana ko abakozi batoranyijwe, bejejwe kandi bafite impano bagombye gushyirwa mu mijyi ikomeye ituwe cyane kugira ngo bahakorere, ni nako ari umugambi w’Imana ko abagize Itorero batuye muri iyi mijyi, bazakoresha impano Imana yabahaye mu murimo wo gukiza abantu. Hari imigisha itabarika Imana ibikiye abiyeguriye byimazeyo umuhamagaro wayo. Uko aba bakozi bagerageza kugarura imitima ya benshi kuri Kristo, bazabona ko abantu benshi batashoboraga kugerwaho mu bundi buryo biteguye kwemera ibyo umuntu w’umunyamuhati ukorana ubushishozi abigisha.INI 101.5

    Umurimo w’Imana mu isi muri iki gihe ukeneye abantu bazima bahagarariye ukuri kwa Bibiliya. Abakozi batoranyijwe bonyine ntabwo bahagije kugira ngo basohoze inshingano yo kuburira imijyi minini. Ntabwo Imana iri guhamagara abapasitoro gusa, ahubwo iranahamagara abaganga, abaforomo, ababwiririshabutumwa ibitabo, abigisha ba Bibiliya n’abandi bakorerabushake bafite impano zitandukanye basobanukiwe ijambo ry’Imana kandi bazi imbaraga y’ubuntu bwayo kugira ngo bazirikane ubukene bw’imijyi itaraburiwe. Igihe kirahita vuba kandi hari byinshi bigomba gukorwa. Buri mukozi wese yagombye guhaguruka kugira ngo amahirwe dufite muri iki gihe abashe gukoreshwa neza biruseho. INI 102.1

    Imirimo Pawulo yakoranye na Barinaba muri Antiyokiya yamukomeje mu kwemera kwe ko Uwiteka yamuhamagariye gukora umurimo udasanzwe mu banyamahanga. Igihe Pawulo yahindukaga, Uwiteka yari yaravuze ko azagirwa umubwiriza ku banyamahanga, “kugira ngo abahumurire amaso, na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo, baraganwe n’abejejwe no kunyizera.” (Ibyak 26:18). Umumarayika wabonekeye Ananiya yari yaramubwiye ibya Pawulo ati, «Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli» (Ibyak 9:15). Na nyuma y’aho, mu mibereho ye ya Gikristo, ubwo Pawulo ubwe yasengeraga mu rusengero rw’i Yerusaremu, yari yarasuwe n’umumarayika uvuye mu ijuru wamutegetse ati, “Genda, kuko nzagutuma kure mu banyamahanga. ” Ibyak 22:21.INI 102.2

    Muri ubwo buryo, Uwiteka yari yaratumye Pawulo kwinjira mu murimo wagutse mu banyamahanga. Kugira ngo ategurirwe gukora uyu murimo wagutse kandi ukomeye, Imana yari yaramwiyegereje inamwereka ubwiza n’ikuzo by’ijuru. Yari yarahawe umurimo wo kumenyekanisha « ibanga » ryahishwe « uhereye kera kose » (Abaroma 16:25), kubamenyesha - ” ubwiru bw’ibyo ishaka» (Abefeso 1 :9). Pawulo aravuga ati, ” Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka: yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe, kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranyijwe. Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo…Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka; njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose; kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi, nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.” Abefeso 3:5-11.INI 102.3

    Imana yahiriye cyane imirimo Pawulo na Barinaba mu gihe cy’umwaka bamaranye n’abizera muri Antiyokiya. Nyamara nta n’umwe muri bo wari warererejwe gukora umurimo w’ibwirizabutumwa bwiza mu buryo buzwi. Mu mibereho yabo ya Gikristo bari bageze aho Imana yari igiye kubashinga gukomeza umurimo ukomeye aho bagombaga gukenera ubufasha bunyuze mu Itorero.INI 103.1

    «Mu Itorero ryo mu Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru na Lukiyosi w’umunyakurene na Manayeni ... na Sawuli. Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: ‘Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.’ » Ibyak 13 :1, 2. Mbere yuko boherezwa nk’intumwa mu bapagani, izi ntumwa zeguriwe Imana binyuze mu kwiyiriza ubusa, gusenga no kurambikwaho ibiganza. Bityo Itorero ryabahawe uburenganzira, atari ubwo kwigisha ukuri gusa, ahubwo no kubatiza no kuyobora amatorero babifitiye uburenganzira busesuye bw’abavugabutumwa. INI 103.2

    Itorero rya Gikristo ryari ryinjiye mu gihe gikomeye. Umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu banyamahanga wagombaga gutangirana imbaraga, kandi umusaruro wari kuvamo ni uko Itorero ryari kwinjirwamo n’abantu benshi rigakomera. Intumwa zari zarahamagariwe gukora uwo murimo zari guhura n’izi nzitizi: Urwikekwe, kutemerwa n’ishyari. Inyigisho zabo zerekeye gusenya urusika rwari rumaze igihe kirekire rutanduakanya Abayahudi n’abanyamahanga, zari gutuma baregwa ubuyobe maze ububasha bwabo nk’abavugabutumwa bwiza bukagirwaho ikibazo n’Abayahudi benshi b’abanyamuhati kandi bizera. Imana yari yarabonye mbere ingorane abagaragu bayo bari barahamagariwe guhangana nazo, bityo kugira ngo umurimo wabo uzashobore gutsinda ingorane, Imana yahishuriye Itorero iriha amabwiriza yo gutoranya abo bigishwa mu ruhame kugira ngo bakore umurimo w’ubugabura. Ugutoranywa kwabo bwari uburyo bwo kumenyesha abantu muri rusange ko Imana ibashyizeho kugira ngo bajye kubwira abanyamahanga ubutumwa bwiza. INI 103.3

    Pawulo na Barinaba bari baratumwe n’Imana ubwayo, kandi umuhango wo kubarambikaho ibiganza nta bushobozi bushya byabongereyeho. Ibyo byerekanaga gusa ko umuntu ashyizwe mu murimo kandi byari uburyo bwo kuzirikana ububasha yari afite muri uwo murimo. Kubw’icyo gikorwa, umurimo w’Imana washyirwagaho ikimenyetso cy’Itorero.INI 103.4

    Iki gikorwa cyari gisobanuye ibintu bikomeye cyane ku Muyahudi. Igihe umugabo w’Umuyahudi yahaga imigisha abana be, yabarambikaga ibiganza ku mitwe mu buryo bw’icyubahiro. Igihe itungo ryabaga ryahiswemo ngo ritangweho igitambo, umutambyi yarirambikaga ibiganza ku mutwe. Ubwo Barinaba na Pawulo barambikwagaho ibiganza n’abagabura bo mu Itorero rya Antiyokiya, kubera icyo gikorwa, basabye Imana gusuka umugisha wayo ku ntumwa yari yaratoranyije, bayisaba kubafasha kurangiza umurimo wihariye yabashinze.INI 104.1

    Hashize igihe kirekire umuhango wo kurobanura abantu hakoreshejwe kurambikwaho ibiganza waje guteshwa agaciro cyane. Iki gikorwa cyaje guhabwa agaciro kadafitiwe ubusobanuro, maze gifatwa nk’aho hari imbaraga iza ku bakorewe uwo muhango, maze iyo mbaraga igahita ibaha ubushobozi bwo gukora imirimo iyo ari yo yose yerekeranye n’ubugabura. Nyamara igihe Pawulo na Barinaba batoranywaga, nta kintu na kimwe cyerekana ko hari imbaraga bahawe n’icyo gikorwa cyo kurambikwaho ibiganza. Ikivugwa gusa ni igikorwa cyoroheje cyo gutoranywa kwabo barambitsweho ibiganza ndetse n’icyo byamaze ku murimo wabo mu gihe cyakurikiyeho.INI 104.2

    Ibintu byabaye bijyaniranye no gutoranywa na Mwuka Muziranenge kwa Pawulo na Barinaba kugira ngo bakore umurimo w’umwihariko, bigaragaza neza ko Uhoraho akorera mu bagaragu be yatoranyirije mu Itorero ryayo rigendera kuri gahunda. Mu myaka yabanje ubwo Umukiza ubwe yahishuriraga Pawulo bwa mbere umugambi Imana imufitiye, Pawulo yahise ahuzwa n’abari bagize Itorero rishya ryari i Damasiko. Ikindi kandi, Itorero ry’ i Damasiko ntiryamaze igihe rifite urujijo ku byerekeye ibintu byihariye byabaye kuri uwo mufarisayo wari warahindutse. Noneho ubwo igihe cyari kigeze kugira ngo ya nshingano Pawulo yahawe n’Imana ishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye, Mwuka Muziranenge yongeye guhamya ko Pawulo ari igikoresho cyahiswemo kugira ngo abwire abanyamahanga ubutumwa bwiza. Bityo rero Mwuka Muziranenge yahaye Itorero umurimo wo kumutoranya we na mugenzi we barambitsweho ibiganza. Ubwo abayobozi b’Itorero i Antiyokiya ” basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: ‘Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.’” Ibyak 13:2.INI 104.3

    Imana yashyize Itorero ryayo ku isi irigira umuyoboro inyuzamo umucyo kandi binyuze muri uwo muyoboro, Imana imenyesha abantu imigambi n’ubushake byayo. Nta n’umwe mu bagaragu bayo yemerera gukora ibyo yihariye kandi binyuranye n’imibereho y’Itorero ubwaryo. Nta n’ubwo iha umuntu umwe ubwenge bwo kumenya ubushake ifitiye Itorero ryayo ryose, ngo Itorero (umubiri wa Kristo) ryo rirekerwe mu mwijima. Mu burinzi bwayo, Imana ishyiraho abagaragu bayo ngo bakorane n’Itorero ryayo kugira ngo bigirire icyizere gike ahubwo biringire cyane abandi Imana ikoresha kugira ngo bateze umurimo wayo imbere.INI 104.4

    Mu Itorero hagiye habaho abantu bahora bashaka kuba ibyigenge. Aba bantu basa n’abatazi ko uwo mwuka w’ubwigenge uyobora umuntu kwiyishingikirizaho cyane no kwiringira ibitekerezo bye bwite aho kugira ngo yumvire inama ndetse ahe agaciro ibitekerezo by’abavandimwe be mu kwizera ariko by’umwihariko iby’abari mu myanya Imana yabashyiriyemo kugira ngo bayobore ubwoko bwayo. Imana yahaye Itorero ryayo ubutware n’ubushobozi bidasanzwe. Ibyo kandi nta muntu uwo ari we wese ushobora gushimirwa kubyirengagiza cyangwa kubisuzugura kuko ukoze ibyo aba asuzuguye ijwi ry’Imana.INI 105.1

    Ababona ko ibitekerezo byabo ari byo biruta ibindi bari mu kaga gakomeye ko kurimbuka. Gutandukanya abantu nk’abo n’imiyoboro y’umucyo, ari bo bantu Imana yashyiriyeho kugira ngo bubake kandi bagure umurimo wayo ku isi, ni umugambi wizwe neza wa Satani. Kwirengagiza cyangwa gusuzugura abo Imana yashyiriyeho gukora inshingano z’ubuyobozi mu byerekeye gusakaza ukuri, ni uguhakana abo yereje gufasha, gutera ubutwari no gukomeza ubwoko bwayo. Umuntu wese ukora mu murimo w’Imana akirengagiza bariya batoranyijwe n’Imana kandi agatekereza ko umucyo uzamugeraho nta handi unyuze uretse kuba uturutse ku Mana ako kanya, uwo muntu aba yishyize aho umwanzi yamushukira akanamugusha. INI 105.2

    Imana mu bwenge bwayo yateguye ko binyuze mu isano ihamye ikwiye gukomezwa n’abizera bose, Umukristo azafatanya n’undi Mukristo kandi n’Itorero rigafatanya n’irindi. Muri ubwo buryo abakozi b’abantu bazashobozwa gukorana n’Imana. Buri mukozi wese azumvira Mwuka Muziranenge kandi abizera bose bazahuriza imbaraga hamwe muri gahunda kugira ngo babwire isi ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.INI 105.3

    Pawulo yafashe umunsi wo gutoranywa arambitsweho ibiganza mu ruhame nk’umunsi uranga intangiriro y’igihe gishya kandi gikomeye mu buzima bwe mu murimo yahawe. Kuva icyo gihe niho yatangiye kubara intangiriro y’imibereho ye nk’intumwa mu Itorero rya Gikristo.INI 105.4

    Igihe umucyo w’ubutumwa bwiza warasiraga muri Antiyokiya, umurimo ukomeye wakomezwaga gukorwa n’intumwa zari zarasigaye i Yerusalemu. Buri mwaka, mu gihe cy’iminsi mikuru, Abayahudi benshi bavuye impande zose bazaga i Yerusalemu mu rusengero gusenga. Bamwe muri aba bagenzi bari abantu bubahiriza cyane idini yabo kandi biga ubuhanuzi mu buryo bwimbitse. Bari bategereje kandi bifuza kuza kwa Mesiya wasezeranyijwe ari we byiringiro bya Isirayeli. Igihe Yerusalemu yari yuzuyemo abo bantu baturutse hirwa no hino, intumwa zabwirije ibya Kristo zishize amanga nubwo zari zizi ko ziri gushyira ubuzima bwazo mu makuba. Mwuka w’Imana yashyize ikimenyetso cye ku mirimo yabo maze abantu benshi barizera. Aba bizera bashya basubiye iwabo mu bice bitandukanye byo ku isi, maze babiba imbuto z’ukuri mu mahanga yose no mu miryango inyuranye.INI 106.1

    Mu ntumwa ziyemeje gukora uwo murimo harimo Petero, Yakobo na Yohana, bumvaga bafite ishema ry’uko Imana yabatoranyije kugira ngo babwirize Kristo mu baturanyi babo. Bakoranye ukwizera n’ubushishozi, bahamya ibyo bari barabonye n’ibyo bumvise, bahamagarira abantu kwakira « ijambo ryahanuwe » (2 Petero 1 :19), bafite umuhati wo kwemeza abo mu muryango wa Isirayeli bose …ko “Yesu uwo Abayahudi babambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.” (Ibyak 2:36).INI 106.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents