Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 14 - UMUNTU WASHATSE UKURI

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 9:32 —11:8)

    Mu rugendo rwe rw’ibwirizabutumwa, intumwa Petero yasuye abizera b’i Luda. Aha niho yakirije Ayineya wari umaze imyaka munani mu buriri bwe yararemaye. Petero yaramubwiye ati: “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka, wisasire.” “Uwo mwanya arahaguruka. Abatuye i Luda n’i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.”Ibyak 9:34, 35.INI 86.1

    I Yopa, hafi y’i Luda, hari hatuye umugore witwaga Doruka wakundwaga cyane kubera imirimo myiza yakoraga. Yari intumwa ikwiriye ya Yesu kandi imibereho ye yari yuzuye ibikorwa by’ubugwaneza. Yamenyaga umuntu wese ukeneye umwambaro n’uwo ari we wese ukeneye kugirirwa impuhwe kandi yakoreraga abakene n’imbabare nta biguzi abasabye. Amaboko ye yakoraga kurusha kuvugisha ururimi. INI 86.2

    “Muri iyo minsi ararwara, arapfa.” Ibyak 9:37. Itorero ry’i Yopa ribona ko rigize igihombo maze abizera bumvise ko Petero ari i Luda, bamutumaho abantu, ” bifuza ko atatinda kuza iwabo.” “Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.” Ibyak 9:38, 39. Urebye imibereho yo kwita ku bandi Doruka yari yaragize, ntibitangaje kuba bararize, basesa amarira ku ntumbi.INI 86.3

    Ubwo Petero yarebaga umubabaro wabo umutima we wuzuye impuhwe. Yahereyeko asaba ko incuti za Doruka zari mu cyumba zimuririra zasohoka. Yarapfukamye asaba yinginga Imana gusubiza Doruka ubuzima n’amagara mazima. Yahindukiriye intumbi aravuga ati: “Tabita haguruka. Arambura amaso, abonye Petero, arabyuka aricara” Ibyak 9:40. Doruka yari yarakoreye Itorero umurimo ukomeye cyane maze Imana ibona ko ari byiza kumuzura kugira ngo ubuhanga n’imbaraga ze bikomeze kubera abandi umugisha kandi kugira ngo muri uku kwigaragaza kw’imbaraga yayo bitere umurimo wa Kristo kugira imbaraga.INI 86.4

    Igihe Petero yari akiri i Yopa, niho yahamagawe n’Imana ngo ajye i Kayisariya kwa Koruneliyo kumubwira ubutumwa bwiza.INI 86.5

    Koruneliyo yari umusirikari w’Umuroma wayoboraga abasirikare 100. Yari umukire, yari yaravutse mu muryango ukomeye kandi yari afite umwanya w’icyubahiro akanagirirwa icyizere. Yavutse ari umupagani, yari yaragize ibyo yiga kandi agira n’uburere yakira biturutse ku guhura n’Abayahudi. Bityo yari yaramenye Imana kandi yayisenganaga umutima w’ukuri akerekana ukuri ko kwizera kwe agirira impuhwe abakene. Hirya no hino yari azwi nk’umugiraneza kandi imibereho ye izira inenge yatumye amenyakana ko ari umuntu mwiza haba mu Bayahudi no mu Banyamahanga. Uko yitwaraga ku bandi byari umugisha ku bantu bose yahuraga nabo. Ibyanditswe bimuvuga nk’umuntu “w’umunyadini wubahaga Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.” Ibyak 10:2.INI 86.6

    Yizeraga Imana Umuremyi w’ijuru n’isi. Koruneliyo yubahaga Imana, akemera ubutware bwayo kandi akayigisha inama mu byo yakoraga byose mu mibereho ye. Yari indahemuka kuri Yehova mu mibereho y’iwe imuhira no mu mirimo y’ubutegetsi yakoraga. Yari yarubatse urutambiro rw’Imana iwe mu rugo kubera ko atatinyukaga kugerageza gushyira mu bikorwa imigambi ye cyangwa gukora inshingano ze adafashijwe n’Imana.INI 87.1

    Nubwo Koruneliyo yizeraga ibyo ubuhanuzi bwavugaga kandi akaba yari ategereje kuza kwa Mesiya, ntabwo yari azi ubutumwa bwiza nk’uko bwahishuriwe mu mibereho no mu rupfu bya Kristo. Ntabwo yari umwizera wo mu idini y’Abayahudi kandi abigisha bakuru bamubonaga nk’umupagani wanduye. Nyamara Imana yitegereza, ya yindi yavuze kuri Aburahamu iti, “ndamuzi”, yari izi na Koruneliyo maze imwoherereza ubutumwa buvuye mu ijuru.INI 87.2

    Igihe Koruneliyo yasengaga, umumarayika yaramubonekeye. Ubwo umumarayika yamuhamagaraga mu izina, yagize ubwoba ariko amenya ko iyo ntumwa ivuye ku Mana maze aravuga ati: “Ni iki Mwami?” Ibyak 10:4. Umumarayika aramusubiza ati: “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana. Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.” Ibyak 10:4-6.INI 87.3

    Ugusobanuka neza k’uku kurangirwa, ahavuzwe ndetse n’umurimo w’umuntu wari ucumbikiye Petero, byerekana ko Ijuru rizi amateka n’ibyo abantu bakora muri buri ntambwe y’ubuzima. Uko Imana izi ibyo umuntu woroheje ahura nabyo n’ibyo akora, ni nako izi iby’Umwami wicaye ku ntebe ye ya cyami.INI 87.4

    “Tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni.” Ibyak 10:5. Muri ubu buryo Imana yatanze igihamya cy’uburyo yitaye ku murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no ku Itorero ryayo rigendera muri gahunda. Ntabwo umumarayika yoherejwe kubwira Koruneliyo iby’umusaraba. Ahubwo umuntu ugira intege nke kandi akageragezwa nka Koruneliyo ubwe, ni we wagombaga kumubwira iby’Umukiza wabambwe kandi wazutse.INI 87.5

    Imana ntihitamo abamarayika batigeze bacumura ngo bayihagararire mu bantu. Ahubwo ihitamo abantu basanzwe bameze nk’abo bashaka gukiza. Kristo yambaye ubumuntu kugira ngo abashe gushyikira inyokomuntu. Umukiza wambaye ubumana n’ubumuntu yari akenewe kugira ngo azanire isi agakiza. Na none kandi abagabo n’abagore bagiriwe icyizere kizira amakemwa cyo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka.” Abefeso 3:8.INI 88.1

    Mu bwenge bwe, Uwiteka atuma abashakisha ukuri bahura na bagenzi babo bakuzi. Ni umugambi w’Imana ko abakiriye umucyo bawugeza ku bari mu mwijima. Abantu bavoma ku Isoko ikomeye y’ubwenge, bahindurwa ibikoresho n’umuyoboro ubutumwa bwiza bugaragarizamo imbaraga yabwo ihindura intekerezo n’imitima.INI 88.2

    Koruneliyo yumviye ibyo yeretswe. Umumarayika amaze kugenda, uwo mutware uyobora abasirikare ijana “yahamagaye abagaragu be babiri n’umusirikari w’umunyadini wo mu bamukoreraga iteka: abatuma i Yopa.”Ibyak 10:7,8.INI 88.3

    Umumarayika amaze kuvugana na Koruneliyo, yasanze Petero i Yopa. Icyo gihe Petero yariho asengera hejuru y’inzu y’aho yari acumbitse, kandi dusoma ngo: ” arasonza, ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota,” (Ibyak 10:10). Ntabwo Petero yari asonzeye gusa ifunguro ry’umubiri. Kubera ko yari hejuru y’inzu aho yashoboraga kureba umudugudu w’i Yopa no mu nkengero zawo, yifuje ko abantu bo mu gihugu cye bakizwa. Yari afite icyifuzo gikomeye cyo kubamenyesha ubuhanuzi buri mu Byanditswe bwerekeye imibabaro n’urupfu bya Kristo. INI 88.4

    Mu iyerekwa yagize, Petero “yabonye ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi. Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirerere byose. Ijwi riramubwira riti: “Haguruka Petero, ubage urye.” Petero ati: “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.” Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti: “Ibyo Imana ihumanuye, wibyita ibizira.” Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.” Ibyak 10:11-16.INI 88.5

    Iri yerekwa ryaje rije gucyaha Petero no kumwigisha. Ryamuhishuriye umugambi w’Imana ko kubw’urupfu rwa Kristo, abanyamahanga bakwiriye kuba abaraganwa umugisha w’agakiza n’Abayahudi. Nta mwigishwa n’umwe wari warabwirije abanyamahanga ubutumwa bwiza. Mu bitekerezo byabo hari hakiri urusika rwabatandukanyaga n’abanyamahanga kandi rwari rwarasenywe n’urupfu rwa Kristo. Umurimo wabo wari waribanze ku Bayahudi, kubera ko bari barakumiriye Abanyamahanga bakabaheza ku migisha y’ubutumwa bwiza. Ubwo rero Uwiteka yashakaga kwigisha Petero iby’umugambi w’Imana wo kugera ku batuye isi bose.INI 88.6

    Benshi mu banyamahanga bari barishimiye ukubwiriza kwa Petero n’izindi ntumwa, kandi benshi mu Bayahudi bavuga ikigereki bari baramaze kwizera Kristo, ariko guhinduka kwa Koruneliyo kwagombaga kuba ingenzi cyane mu banyamahanga.INI 89.1

    Igihe cyari gisohoye kugira ngo Itorero rya Kristo ritangire icyiciro gishya cy’umurimo. Urugi Abayahudi benshi bihanye bari barakinze, bakingirana abanyamahanga noneho rwagombaga gukingurwa. Abanyamahanga bari bamaze kwemera ubutumwa bwiza bagombaga gufatwa kimwe n’abigishwa b’Abayahudi bitabaye ngombwa gukurikiza umuhango wo gukebwa.INI 89.2

    Mbega ukuntu Uwiteka yakoranye ubushishozi kugira ngo akureho urwikekwe rwagirirwaga abanyamahanga rwari rwarabaye akarande mu bitekerezo bya Petero abikuye mu myigire ye ya kiyahudi! Petero yerekwa igishura n’ibyari bikirimo, Imana yashakaga gukura uru rwikekwe mu bitekerezo bya Petero maze ikamwigisha ukuri gukomeye ko mu ijuru batarobanura ku butoni; ko Abayahudi n’abanyamahaga bose bafite agiciro kamwe imbere y’Imana, kandi ko kubwa Kristo abanyamahanga bashobora kuba abaragwa b’imigisha n’amahirwe bitangwa n’ubutumwa bwiza.INI 89.3

    Petero agitekereza ku busobanuro bw’iryo yerekwa, abantu boherejwe na Koruneliyo basesekara i Yopa, bahagarara imbere y’irembo ry’icumbi rye. Umwuka aramubwira ati: “Dore, abantu batatu baragushaka. Haguruka umanuke ujyane nabo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.” Ibyak 10:19, 20.INI 89.4

    Kuri Petero, iri ryari itegeko rikomeye, kandi yatangiye inshingano yari ahawe agenda biguru ntege; nyamara ntiyatinyutse gusuzugura. Petero “yaramanutse, asanga abo bantu, arababwira ati: “Ni jyewe uwo mushaka: mwazanywe n’iki?” Bamubwiye inshingano ibazanye bagira bati: “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.” Ibyak 10:21, 22.INI 89.5

    Mu kubahiriza amabwiriza avuye ku Mana, intumwa yabasezeraniye kujyana na bo. Mu gitondo cyakurikiyeho Petero yerekeje i Kayisariya aherekejwe na bagenzi be batandatu. Aba bose bantu bari kuba abahamya b’ibyo yagombaga kuvuga no gukora mu gihe yasuraga abanyamanga; kubera ko Petero yari azi ko azisobanura ku bijyanye no kudakurikiza inyigisho z’Abayahudi.INI 89.6

    Petero yinjiye mu nzu y’umunyamahanga, Koruneliyo ntiyamusuhuje nk’umushyitsi usanzwe; ahubwo yamusuhuje nk’umuntu wubahwa n’ijuru kandi yohererejwe n’Imana. Ni umuco w’iburasirazuba wo kunamira igikomangoma cyangwa undi munyacyubahiro ukomeye ndetse n’abana bunamira ababyeyi babo. Nyamara Koruneliyo, yasabwe n’icyubahiro yagombaga guha umuntu wari woherejwe n’Imana kugira ngo amwigishe, yapfukamiye intumwa aranayiramya. Petero yagize ubwoba, aherako afata ukuboko k’uwo mutware utwara abasirikari ijana, amuhagurutsa avuga ati: “Haguruka, nanjye ndi umuntu nka we.”Ibyak 10:26.INI 89.7

    Igihe intumwa za Koruneliyo zari zagiye gukora inshingano yazo, uwo mutware w’abasirikari ijana, “yari yatumiye ab’umuryango we n’incuti ze za hafi.” kugira ngo nabo bumve ubutumwa bwiza bwabwirizwaga. Petero ahageze yasanze itsinda rinini rifite amatsiko yo kumva ibyo ababwira.INI 90.1

    Petero yabanje kubwira abari bahateraniye ko mu muco w’Abayahudi byari binyuranyije n’amategeko ko Abayahudi basabana n’abanyamahanga; bityo gukora ibyo byabaga ari ikizira. Yarababwiye ati: “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko, cyangwa ko amugenderara: ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya. Ni cyo cyatumye ntanga kuza, ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye?” Ibyak 10:28,29.INI 90.2

    Koruneliyo abatekerereza ibyamubayeho n’amagambo y’umumarayika aherako asoza agira ati: “Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.” Ibyak 10:33.INI 90.3

    Petero aterura amagambo ati: “Ni ukuri, menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.” Ibyak 10:34, 35.INI 90.4

    Iryo koraniro ry’abantu bari bateze amatwi batuje, intumwa Petero yababwirije Kristo: imibereho ye, ibitangaza bye, kugambanirwa kwe no kubambwa, umuzuko we no kujyanwa mu ijuru, ndetse n’umurimo akora mu ijuru nk’umuvugizi n’umurengezi w’abantu. Ubwo Petero yerekezaga abari aho kuri Yesu nk’ibyiringiro byonyine by’umunyabyaha, nawe ubwe yasobanukiwe mu buryo byuzuye ubusobanuro bw’iyerekwa yari yagize maze umutima we ugurumanishwa n’umwuka w’ukuri yababwiraga.INI 90.5

    Uwo mwanya, ikiganiro cyarogowe no kumanuka kwa Mwuka Muziranenge. “Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga nabo bahawe Umwuka Wera, akaba abasutsweho; kuko bumvise bavuga izindi ndimi, bahimbaza Imana.”INI 90.6

    “Maze Petero arababwira ati: “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?” Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo.”Ibyak 10:44-48.INI 91.1

    Uko ni ko ubutumwa bwiza bwagejejwe ku bimukira n’abanyamahanga bubahindura abaraganwa n’abera n’abantu bo mu nzu y’Imana. Uguhinduka kwa Koruneliyo n’ab’umuryango we byari umuganura w’umusaruro wagombaga gushyirwa hamwe. Biturutse muri uyu muryango, umurimo w’ubuntu wamamajwe muri uwo mudugudu w’abapagani.INI 91.2

    Uyu munsi Imana irashaka abantu bakomeye itibagiwe n’aboroheje. Hariho abantu benshi bameze nka Koruneliyo, abantu Uwiteka yifuza gukoresha mu murimo we ku isi. Bagirira impuhwe abantu b’Uwiteka, nyamara baziritswe ku by’isi cyane ku buryo kwiyegurira Kristo bibasaba ubutwari. Hagomba gukoreshwa umwete udasanzwe kuri aba bantu bari mu kaga gakomeye kubera inshingano zabo.INI 91.3

    Imana ikeneye abakozi b’abanyakuri, bicisha bugufi bazageza ubutumwa bwiza ku bantu bakomeye. Hari ibitangaza bigomba gukorwa igihe hazabaho guhinduka nyakuri - ibyo ni ibitangaza tudashobora kwiyumvisha. Abantu bakomeye bo muri iyi si ntabwo bari kure cyane y’imbaraga y’Imana ikora ibitangaza. Niba abantu bakorana n’Imana bakoresha neza amahirwe bafite, bagakorana umurimo wabo ubutwari n’ubunyangamugayo, Imana izahindura abantu bafite imyanya y’icyubahiro, abanyabwenge n’abantu bafite ijambo mu bandi. Kubw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge, abantu benshi bazemera amahame y’ijuru. Nibahindukirira ukuri, bazahinduka ibikoresho biri mu maboko y’Imana kugira ngo bageze umucyo ku bandi. Bazumva bafite umutwaro udasanzwe ku bandi bantu bo muri uru rwego rwirengagijwe. Igihe n’amafaranga bizegurirwa gukoreshwa umurimo w’Uwiteka kandi Itorero rizongererwa ubushobozi n’imbaraga nshya.INI 91.4

    Kubera ko Koruneliyo yumviraga amabwiriza yose yari yarahawe, Imana mu nyigisho zose yari yarahawe, Imana yatumye hari ibibaho kugira ngo amenye ukuri biruseho. Intumwa ivuye mu ijuru yoherejwe ku musirikare mukuru w’umuroma no kuri Petero kugira ngo Koruneliyo ashobore guhuzwa n’uwashoboraga kumuyobora ku mucyo mwinshi.INI 91.5

    Hariho benshi muri iyi si bari hafi y’ubwami bw’Imana kurusha uko tubitekereza. Muri iyi si y’umwijima w’icyaha Uwiteka afite abantu benshi b’abanyacyubahiro azoherereza intumwa ze. Hirya no hino hari abazafata icyemezo cyo guhagararira Kristo. Abantu benshi bazaha agaciro ubwenge bw’Imana kurusha ikintu inyungu y’iby’isi iyo ari yo yose, kandi bazahinduka abatwaramucyo b’indahemuka. Bahaswe n’urukundo rwa Kristo, bazararikira abandi kumusanga.INI 91.6

    Igihe abavandimwe ba Petero muri Kristo b’i Yudaya bumvaga ko yagiye mu nzu y’umunyamahanga kandi akabwiriza abari bahateraniye, byarabatangaje kandi bibatera ikimwaro. Bagize ubwoba ko ubwo buryo, bwagaragaraga kuri bo nko kwigerezaho, buzagira ingaruka mu kuvuguruza inyigisho ze. Bongeye guhura na Petero, baramugaye bikomeye, baramubwira bati: ” Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo ?”Ibyak 11:3.INI 92.1

    Petero abasobanurira uko byagenze byose. Yabatekerereje ibyamubayeho byerekeranye n’iyerekwa; abamenyesha ko ryamubuzaga kongera gukurikiza umuhango watandukanyaga abakebwe n’abatakebwe no gufata abanyamahanga nk’abantu banduye. Yababwiye kandi itegeko yahwe ryo kujya ku banyamahanga, ababwira ibyo kuza kw’intumwa, iby’urugendo rw’i Kayisariya ndetse n’uko yahuye na Koruneliyo. Yongeye kubatekerereza ibyo yavuganye n’umuyobozi watwaraga abasirikare ijana aho uyu musirikare yari yaramubwiye iby’iyerekwa yari yarategekewemo gutuma kuri kuri Petero.INI 92.2

    Ababwira ibyamubayeho yaravuze ati, “Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk’uko natwe yatumanukiye bwa mbere. Nibuka rya jambo ry’Umwami Yesu iryo yavugaga ati : ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’ Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” Ibyak 11:15-17.INI 92.3

    Bumvise ibyo Petero avuze, baracecetse. Bamaze kwemera ko ibyo Petero ababwiye byari bihuje no gusohora kw’imigambi y’Imana, kandi ko imyumvire yabo no kwitarura abandi byari bihabanye n’inyigisho y’ubutumwa bwiza, bahimbaje Imana bati: “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo nabo bahabwe ubugingo.” Ibyak 11:18.INI 92.4

    Bityo nta mpaka zibayeho, urwikekwe rwakuweho, guheza abandi kwari kwarashyizweho n’umuco wabaye akarande byararetswe kandi ubutumwa bwiza bufungurirwa inzira kugira ngo bwamamazwe mu banyamahanga.INI 92.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents