Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 25 - INZANDIKO KU BANYATESALONIKE

    (Iki gice gishingiye ku Rwandiko rwa 1 n’urwa 2 Abanyatesaloniki)

    Igihe Pawulo yari i Korinto, ukuhagera kwa Sila na Timoteyo bavuye i Mekedoniya byaramukomeje cyane. Bamuzaniye “inkuru nziza y’ibyo kwizera n’urukundo” by’abari baremeye ukuri igihe abavugabutumwa bwiza basuraga Tesalonike bwa mbere. Umutima wa Pawulo wagiriye impuhwe abo bizera bari barashikamye ku Mana nubwo babaye mu bigeragezo bikomeye n’amakuba. Yifuje kubasura ku giti cye ariko kuko bitashobokaga, yahisemo kubandikira.INI 159.1

    Muri uru rwandiko yandikiye Itorero ry’i Tesalonike, intumwa Pawulo yashimiye Imana kubera inkuru nziza yo kwiyongera k’ukwizera kwabo. Yaranditse ati: “Bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n’amakuba; kuko none turi bazima, ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, kubw’ibyishimo byose tubishimira imbere y’Imana yacu? Dusabira cyane ku manywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu.” 1Abatesalonike 3:7-10.INI 159.2

    “Mwese tubashimira Imana iminsi yose, tubasabira uko dusenze, twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera, n’umuhati w’uruundo mugira, no kwihangana kubwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kisto, imbere y’Imana yacu ni yo Data wa twese.” 1Tes 1:2-3.INI 159.3

    Abenshi mu bizera b’i Tesalonike “bari barimuye ibigirwamana bemera gukorera Imana nyakuri kandi nzima.” (1Tes 1:9). Bari barakiriye ijambo ry’Imana mu makuba menshi; ” kandi imitima yabo “yari yuzuye ibyishimo by’Umwuka Wera.” (1Tes 1:6, 7). Intumwa Pawulo yavuze ko mu budahemuka bwabo bayobokaga Uwiteka “bakaba icyitegererezo cy’abizera bose b’i Makedoniya no mu Akaya.” (1Tes 1:7). Aya magambo yo kubashima bari bayakwiye. Yaranditse ati : “Kuko muri mwe ariho havuye ubwaku bw’ijambo ry’Umwami wacu; icyakora, ntibwageze i Makedoniya no mu Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye.” 1Tes 1:8.INI 159.4

    Abizera b’i Tesalonike bari abavugabutumwa nyakuri. Imitima yabo yari ifite umwete wo gukorera Umukiza wari warabakijije ubwoba bwo gutinya “umujinya uzatera.” Imibereho yabo yari yarabayemo guhinduka gutangaje kubw’ubuntu bwa Kristo, kandi ijambo ry’Uwiteka ryabavugiwemo ryagize imbaraga. Ukuri kwigishijwe kwigaruriye imitima ya benshi maze abantu benshi biyongera ku mubare w’abizera.INI 159.5

    Muri uru rwandiko rwa mbere, Pawulo yavuze ku buryo yakoze umurimo mu Banyatesalonike. Yavuze ko atashatse kubona abayoboke akoresheje kubeshya cyangwa uburyarya. “Nk’uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana, igerageza imitima yacu. Ntitwigeze tuvuga ijambo ryo gushyeshya, nk’uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe: Imana ni yo dutanze ho umugabo. Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe, cyangwa mu bandi ; nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe, nkuko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi, tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” 1 Tes 2:4-8INI 159.6

    Intumwa Pawulo yarakomeje ati: ” Mwebwe n’Imana ni mwe ntanzeho abagabo b’uburyo twameranaga namwe abizera, turi abera, dukiranuka, kandi tutariho umugayo: kandi nk’uko mubizi, twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza, nk’uko se w’abana agirira abana be; kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo.” 1Tes 2:10-12. “Icyo dushimira Imana ubudasiba, ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera muri mwe abizera.” “Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se, mu maso y’Umwami wacu Yesu ubwo azaza? Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo byacu.” 1Tes 2:13, 19.INI 160.1

    Mu rwandiko rwe rwa mbere yandikiye abizera b’Abanyatesalonike, Pawulo yaharaniye kubahugura ku byerekeye mu by’ukuri uko abapfuye bamera. Yavuze ko abapfuye baba basinziriye ari ntacyo bazi. “Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye, akazuka, abe ari ko twizera ko Imana izazana na Yesu, asasinziriye muri we. Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye, n’impanda y’Imana; nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka. Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe nabo tuzamurwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1Tes 4:13, 14, 16.INI 160.2

    Abanyatesalonike bari barakiranye umunezero igitekerezo kivuga ko Kristo yari agiye kuza guhindura abizera bari bakiri bazima akabajyana. Bari bararinze neza ubuzima bw’incuti zabo kugira ngo badapfa bakabura umugisha bari bategereje kubona igihe cyo kuza k’Umwami wabo. Nyamara babonaga abo bakunda babakurwamo umwe umwe. Bityo Abanyatesalonike bari baragiye basezera ku ncuti zabo zapfuye bafite intimba nyinshi, batiringiye kuzongera kubabona.INI 160.3

    Igihe urwandiko rwa Pawulo rwafungurwaga kandi rugasomwa, amagambo ahishura uko abapfuye bamera yazaniye abagize Itorero ibyishimo byinshi no guhumurizwa. Pawulo yerekanye ko abazaba bakiriho Yesu aje batazatanga abasinziriye muri Yesu kubona Umwami. Ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana bizagera ku basinziriye; maze abapfiriye muri Kristo babanze kuzuka mbere yuko abazaba bakiriho bahabwa kudapfa. “Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 1Tes 4:17,18.INI 160.4

    Ibyiringiro n’ibyishimo iki cyizere cyazaniye Itorero rishya ry’i Tesalonike ntidufite uko twabyishimira. Barizeye kandi bakunda cyane urwandiko bohererejwe n’umubyeyi wababyaje ubutumwa bwiza maze imitima yabo irushaho kumukunda. Yari yarababwiye ibyo bintu mbere; ariko icyo gihe ibitekerezo byari bikirwana no gusobanukirwa inyigisho zasaga n’aho ari nshya kandi zitamenyerewe. Bityo ntibitangaje kuba bimwe mu byo babwiwe bitari byarakoze ku ntekerezo zabo. Nyamara bari basonzeye ukuri maze urwandiko rwa Pawulo rubaha ibyiringiro bishya n’imbaraga, no kwizera gushikamye ndetse n’urukundo rwimbitse mu wazanye ubugingo no kudapfa kubw’urupfu rwe. INI 161.1

    Ubu noneho banezejwe no kumenya ko incuti zabo zizeraga zizava mu bituro zikazukira kuba mu bwami bw’Imana iteka ryose. Umwijima wari warabuditse ku bituro wavanyweho. Umucyo mushya watamirijwe ukwizera kwa Gikristo maze babona ikuzo rishya mu buzima, urupfu n’umuzuko bya Kristo.INI 161.2

    Pawulo yaranditse ati : ” Abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.” (1Tes 4:14). Abantu benshi basobanura uyu murongo bavuga ko abasinziriye bazavana na Kristo mu ijuru; nyamara Pawulo yavugaga ko nk’uko Kristo yazuwe mu bapfuye, ari ko Imana izahamagara intungane zisinziriye zive mu bituro byazo maze izijyane mu ijuru. Mbega guhumurizwa gukomeye n’ibyiringiro bihebuje! Atari ku Itorero ry’i Tesalonike gusa, ahubwo no ku Bakristo bose aho baba bari hose.INI 161.3

    Igihe Pawulo yakoreraga i Tesalonike, yari yararangije kubasobanurira neza ingingo ijyanye n’ibimenyetso by’ibihe, yerekana ibizabaho mbere yuko Umwana w’umuntu atunguka mu bicu byo mu ijuru ku buryo atatekereje ko ari ngombwa kwandika magambo arambuye ibyerekeye iyi ngingo. Ahubwo yerekeje ku nyigisho yari yarigishije. Yaravuze ati: “Iby’ibihe n’iminsi, ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro, ubwo bazaba bavuga bati, ‘Ni amahoro, nta kibi kiriho?’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” 1Tes 5:1-3.INI 161.4

    Muri iki gihe, hari abantu benshi mu isi birengagiza ibimenyetso bigaragara Kristo yatanze kugira ngo biburire abantu ibyerekeye ukuza kwe. Bashaka uko bacecekesha ibyo babona kandi bazi mu gihe ibimenyetso by’imperuka bisohora byihuta kandi isi ikaba isatira igihe Umwana w’umuntu azahishurirwa ku bicu by’ijuru. Pawulo yigisha ko kutita ku bimenyetso bizabanziriza kugaruka kwa Kristo ari icyaha. Abangaba bafiye icyaha cyo kwirengagiza Pawulo abita abana b’ijoro n’ab’umwijima. Atera ubutwari abari maso muri aya magambo: ” Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi uzabatungure nk’umujura: kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima. Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso twirinde ibisindisha.” 1Tes 5:4-6.INI 161.5

    Inyigisho za Pawulo kuri iyi ngingo ni ingirakamaro cyane ku iterero ryo muri iki gihe cyacu by’umwihariko. Abantu bariho mu gihe cyegereje ukugaruka kwa Yesu, bari bakwiye kwakirana imbaraga aya magambo ya Pawulo: “Ariko twebweho, ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha, twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero. Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo, wadupfiriye kugira ngo nituba turi maso, cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we.” 1Tes 5:8-10.INI 162.1

    Umukristo uri maso ni Umukristo ukora, ushakana umwete gukora icyo ashoboye cyose kugira ngo umurimo w’ivugabutumwa bwiza utere imbere. Uko urukundo afitiye Umucunguzi we rwiyongera, ni nako n’urwo afitiye bagenzi be rumera. Ahura n’ibigeragezo bikomeye nk’ibyo Shebuja yahuye nabyo; nyamara ntiyemerera amakuba kwangiza intekerezo ze cyangwa gusenya amahoro y’umutima we. Azi ko igihe ikigeragezo cyihanganiwe, kizamutunganya kandi kirusheho kumwegereza Kristo. Abafatanyije imibabaro na Kristo ni nabo bahozwa na we kandi amaherezo basangira ikuzo rye.INI 162.2

    Mu rwandiko yandikiye Abanyatesalonike Pawulo yakomeje agira ati : ” Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu, babahana. Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirane amahoro.” 1 Tes 5:12, 13.INI 162.3

    Abizera b’i Tesalonike bari babangamiwe n’abantu babazaniraga ibitekerezo n’inyigisho byuzuye ubwaka. Bamwe “bakoraga nta gahunda ahubwo ... berekana ko ari ba kazitereyemo.” Itorero ryari ryarahawe gahunda nziza ryakurikizaga kandi hari harashyizweho abayobozi bakoraga ari abavugabutumwa n’abadiyakoni. Nyamara hariho bamwe b’ibyigenge kandi bahubukaga banze kumvira abari mu myanya y’ubuyobozi mu Itorero. Ntabwo basabaga uburenganzira bwo gukurikiza ibitekerezo byabo gusa ahubwo basabaga no kugaragariza Itorero ibitekerezo byabo mu ruhame. Pawulo abonye ibyo, yakanguriye Abanyatesalonike kubaha abari baratorewe kuba mu myanya y’ubuyobozi mu Itorero.INI 162.4

    Kubwo kwifuza ko abizera b’i Tesalonike bajya bagenda bubaha Imana, intumwa Pawulo yabingingiye kugaragaza kubaha Imana mu mibereho yabo ya buri munsi. Yaranditse ati: “Nuko, bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo, nk’uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda, ndetse murusheho. Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka, ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana.” “Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.” 1Tes 4:1-3, 7.INI 163.1

    Intumwa Pawulo yumvaga ko afite inshingano ikomeye ku mibereho myiza y’iby’umwuka y’abari barihanye kubw’umurimo we. Icyo yabifurizaga cyari uko barushaho kumenya Imana imwe nyakuri na Yesu Kristo uwo Imana yohereje. Akenshi mu murimo we w’ivugabutumwa yahuraga n’amatsinda mato y’abagabo n’abagore bakundaga Yesu maze agapfukamana na bo agasenga asaba Imana kubigisha uko bakomatana na Yo. Akenshi yabagiraga inama y’uburyo bwiza bageza ku bandi umucyo w’ukuri k’ubutumwa bwiza. Kandi akenshi igihe yatandukanaga n’abo yabaga yarigishije, yasabaga Imana kubarinda ikibi no kubafasha kugira ngo babe abavugabutumwa badakebakeba kandi bakorana umwete.INI 163.2

    Ikintu kimwe mu bihamya bikomeye bigaragaza uguhinduka nyakuri ni urukundo dukunda Imana n’umuntu. Abemera Yesu nk’Umucunguzi wabo bakunda abo bahuje uko kwizera urukundo rutari urumamo. Uko ni ko byari bimeze ku bizera b’i Tesalonike. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ariko rero, ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa, kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana; ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’i Makedoniya hose. Ariko bene Data turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusaze: kandi mugire umwete wo gutuza, mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu, nk’uko twabategetse, kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze, mudafite icyo mukennye.” 1Tes 4:9-12.INI 163.3

    “Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose, nk’uko natwe twabakunze: kugira ngo abakomeze imitima, itabaho umugayo, yere mu maso y’Imana yacu, ni yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n’abera be bose.” 1Tes 3:12, 13.INI 163.4

    ” Kandi turabahugura, bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. Mwishime iteka; musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1Tes 5:14-18.INI 163.5

    Pawulo yagiriye Abanyatesalonike inama yo kudahinyura impano y’ubuhanuzi muri aya magambo : ” Ntimukazimye Umwuka w’Imana, kandi ntimugahinyure ibihanurwa; ahubwo mugerageze byose, mugundire ibyiza.” (1Tes 5:19-21). Yaritonze yerekana itandukaniro riri hagati y’ukuri n’ibinyoma. Yabingingiye “kwirinda ikibi n’igisa na cyo cyose; ” maze asoza urwandiko rwe n’isengesho asaba Imana ngo ibeza rwose kugira ngo “umwuka, ubugingo, n’umubiri birindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Yongeyeho ati, “Ibahamagara ni iyo kwizerwa; no kubikora izabikora.” 1Tes 5:23, 24.INI 163.6

    Inyigisho zerekeranye no kugaruka kwa Kristo Pawulo yoherereje Abanyatesalonike mu rwandiko rwe rwa mbere, zari zihuje rwose n’ibyo yari yarigishije mbere. Nyamara amagambo ye yumviswe nabi na bamwe mu bizera b’i Tesalonike. Bumvise ko avuga ibyiringiro by’uko we ubwe azaba akiriho akibonera ukugaruka k’Umukiza. Kubyizera gutya byabateye umunezero n’ubushyuhe mu mitima. Abari bamaze igihe birengagiza inshingano zabo, bakomeje gushimangira ibitekerezo byabo by’ubuyobe.INI 164.1

    Mu rwandiko rwe rwa kabiri, Pawulo yashatse gukosora imyumvire yabo mibi ku nyigisho ze ndetse anashaka kubereka neza icyo yashakaga kuvuga. Yongeye kugaragaza ibyiringiro afite mu budahemuka bwabo, ndetse anabashimira ko ukwizera kwari gushikamye kandi ko urukundo bakundanaga n’urwo bakundaga umurimo wa Shebuja rwari rwinshi. Yababwiye ko yagendaga abaratira amatorero yandi abatanga nk’urugero rw’abantu bihangana bafite ukwizera gukomeye kwihanganira akarengane no kubabazwa. Yazamuye intekerezo zabo azigeza ku gihe cyo kugaruka kwa Kristo, ubwo abantu b’Imana bazaruhuka imihati yabo n’ibibahagarika imitima. Yaranditse ati: ” Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza... kandi na mwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye, ni cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakoherwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze, ... Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na Yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera: kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe, nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri.” 2 Tes 1:4, 7, 8, 9, 11, 12.INI 164.2

    Nyamara mbere yo kugaruka kwa Kristo, hari ibintu bikomeye mu by’idini byavuzwe n’ubuhanuzi bigomba kubaho. Intumwa Pawulo yaravuze ati, ” Kugira ngo mutanambuka vuba mukava mu bwenge, cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza, kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa, ni we mwana wo kurimbuka, ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.” 2Tes 2:2-4.INI 164.3

    Amagambo ya Pawulo ntiyagombaga gusobanurwa nabi. Abantu ntibagombaga kwigishwa ko, kubwo guhishurirwa kudasanzwe, Pawulo yari yaraburiye Abanyatesalonike ko Kristo aje ako kanya. Kuvuga atyo byari gutera urujijo mu byo kwizera; kuko iyo habayeho kudasohora kw’icyo umuntu yiteze akenshi bitera ukutizera. Intumwa Pawulo yabagiriye inama yo kutakira ubutumwa bumeze butyo nk’ubuvuye kuri we. Yakomeje ashimangira ko ubutegetsi bw’Ubupapa bwagombaga kuzaharuka bukarwanya ubwoko bw’Imana. Byari kuba iby’ubusa ku Itorero kwitega ukuza k’Umwami wabo mbere y’uko ubu bubasha bw’ubupapa bukora umurimo wabwo wo kurimbura no gutuka Imana. Pawulo yarababajije ati: “Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?” 2Tes 2:5.INI 165.1

    Hari ibigeragezo bikomeye byagombaga kugariza Itorero nyakuri. Ndetse n’igihe intumwa Pawulo yandikaga, “amayoberane y’ubugome” yari yaratangiye gukora. Ibintu byari kuzabaho mu bihe byari imbere byari ” kuba mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma. ... n’ubuhenzi bwose gukiranirwa ku barimbuka.” 2Tes 2:9, 10.INI 165.2

    By’umwihariko, ibyo Pawulo yavuze byerekeye abantu banga “gukunda ukuri,” bifite agaciro gakomeye. Yavuze ku bantu bose bari kuzanga ubutumwa bw’ukuri nkana ati: “Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane, ngo bizere ibinyoma: kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.” (2Tes 2:11, 12). Abantu ntibashobora kwanga imiburo Imana iboherezanya imbabazi ngo be guhanwa. Imana ikura Mwuka wayo ku bakomeza kwinangira bakirengagiza iyi miburo, maze ikabarekera ibinyoma bakunda.INI 165.3

    Nukorero Pawulo yerekanye umurimo w’ubugome w’imbaraga y’ikibi wagombaga kuzakomeza mu binyejana byinshi by’umwijima n’akarengane mbere yo kugaruka kwa Kristo. Abizera b’i Tesalonike bari baragize ibyiringiro by’uko bagiye guhita bacungurwa, ubu noneho basabwe gukora umurimo wari imbere yabo bafite ubutwari no kubaha Imana. Intumwa Pawulo yababwiye ko batagomba kwirengagiza inshingano zabo cyangwa ngo babe aho gusa bategereze ntacyo bakora. Nyuma y’ubwuzu bwinshi bari bafite bibwira ko bagiye guhita bacungurwa, ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi no kurwanywa bagombaga guhura nako byari kwikuba kabiri.INI 165.4

    Bityo, yabasabye gushikama mu kwizera agira ati: “Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, n’aho zaba ari izo mwigishijwe, n’amagambo yacu cyangwa n’urwandiko rwacu. Nuko, Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze, ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo, ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza, n’amagambo yose meza.” ” Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi. Kandi ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora, kandi muzajya mubikora. Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw’Imana, no ku kwihangana kwa Kristo.” 2Tes 2:15-17; 3:3-5.INI 166.1

    Umurimo abizera bakoraga bari barawuhawe n’Imana. Kubwo kuyoboka ukuri badakebakeba, umucyo bari barabonye bagombaga kuwushyira abandi. Intumwa Pawulo yabasabye kudacogora gukora neza, maze yitangaho urugero rwo gukora imirimo y’igihe gito yo muri iyi si ashishikariye kandi akanakorana umurimo wa Kristo umwete mwinshi. Yanenze abari barirunduriye mu bunebwe no gutwarwa bidafite umumaro, maze abategeka ” gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo.” (2Tes 3:12). Yabwiye Itorero kwitandukanya n’umuntu wese wari gutsimbarara mu kutita ku nyigisho z’abakozi b’Imana. Yongeyeho ati: “Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.” 2Tes 3:15.INI 166.2

    Pawulo yasoresheje uru rwandiko isengesho asaba ko hagati y’imiruho yo mu buzima n’ibigeragezo, amahoro y’Imana n’ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bibabera ihumure n’inyunganizi.INI 166.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents