Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 22 - TESALONIKE

    (Iki gice gishingiye mu Byakozzve n’lntumwa 17:1-10)

    Bamaze kuva i Filipi, Pawulo na Sila berekeje i Tesalonike. Aha i Tesalonike bahagiriye amahirwe yo kubwiriza abantu benshi mu masinagogi y’Abayahudi. Ukuntu basaga byagaragazaga ibimenyetso by’uko bari bagiriwe nabi mu mwanya wari ushize bityo byasabaga ko batanga ubusobanuro bw’ibyari byababayeho. Babibasobanuriye batishyira hejuru ahubwo bahesha Imana ikuzo yo yari yabakuye mu nzu y’imbohe.INI 139.1

    Mu kubwiriza abanyatesalonike, Pawulo yifashishije ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bwerekeye Mesiya. Mu murimo wa Kristo, yari yarafunguye intekerezo z’abigishwa be ku bijyanye n’ubu buhanuzi: ” Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” (Luka 24:27) Mu kubwiriza ibya Kristo, Petero yakuraga ibihamya ibyo yavugaga mu Isezerano rya Kera. Sitefano na we ni uko yari yarabigenje, kandi na Pawulo mu murimo we w’ivugabutumwa yifashishaga ibyanditswe byari byarahanuye ivuka, imibabaro, urupfu, umuzuko no gusubira mu ijuru bya Kristo. Akoresheje ubuhamya bwa Mose n’abahanuzi yerekanye neza ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya; kandi ko ijwi rya Kristo ari ryo ryavugiraga mu bakurambere n’abahanuzi kuva mu gihe cy’ Adamu.INI 139.2

    Ubuhanuzi bushyitse kandi bufite icyo buganishaho bwari bwaratanzwe buvuga ku kuza k’Uwasezeranwe. Adamu yari yarahawe isezerano ry’uko Umucunguzi azaza. Iteka Satani yari yaraciriweho ngo: “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino,“ ( Itangiriro 3:15) ryari isezerano ryo gucungurwa kwagombaga kubonerwa muri Kristo, ryahawe ababyeyi bacu ba mbere. INI 139.3

    Aburahamu yari yarahawe isezerano ko mu rubyaro rwe hazakomoka Umukiza w’isi. Yabibwiwe muri aya magambo: ” kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.” “Nyamara Imana ntirakavuga iti, ‘Imbyaro’, nko kuvuga benshi, ahubwo iti, “Ni urubyaro rwawe”, nko kuvuga umwe, ari we Kristo.” Itang. 22:18, Abagalatiya 3:16.INI 139.4

    Mose ari hafi gusoza umurimo we nk’umuyobozi n’umwigisha w’Abisiraheli, yahanuye mu buryo bwumvikana ibya Mesiya wagombaga kuzaza. Mose yabwiye iteraniro ry’ingabo z’Abisiraheli ati, “Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye, ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.” Kandi Mose yahamirije Abisiraheli ko Imana ubwayo ari Yo yarabimuhishuriye igihe yari ku musozi Horebu. Imana yari yaramubwiye iti, ” Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bene wabo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose.” Gutegeka 18:15, 18.INI 139.5

    Mesiya yagombaga kuba uwo mu muryango wa cyami, kuko mu buhanuzi bwa Yakobo Uwiteka yaravuze ati, ” Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, Nyirayo ataraza; Uwo ni we amahanga azumvira.” Itangiriro 49:10.INI 140.1

    Yesaya na we yarahanuye ati: “Umwami azaba nk’umushibu ushibitse ku gishyitsi cya Yesayi, azaba nk’ishami rirumbutse ryameze ku mizi yacyo.” Ezayi 11:1.(BII) “Mutege amatwi, muze aho ndi, munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho; nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ni ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe. Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo. Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n’iryari ritakuzi rizakwirukiraho kubwo Uwiteka Imana yawe, ku bw’Uwera wa Isirayeli, kuko azaba aguhaye icyubahiro.” Yesaya 55:3-5.INI 140.2

    Yeremiya na we yahamije Umucunguzi wari kuzaza nk’Igikomangoma cyo mu nzu ya Dawidi ati: “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami, kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. Mu gihe cye Yuda azakizwa, kandi Isirayeli azibera amahoro; iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU” “Kuko Uwiteka avuze ngo: ‘Ntabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli; n’abatambyi b’Abalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, n’uwo kosa amaturo y’ifu, n’uwo kujya atamba iteka.” Yeremiya 23:5, 6; 33:17, 18.INI 140.3

    Ndetse n’aho Mesiya yari kuzavukira hari harahanuwe: ” Ariko wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli, akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka, uhereye kera kose.” Mika 5:1INI 140.4

    Umurimo Umukiza yagombaga gukorera ku isi wari warasobanuwe neza: “Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, Umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, Umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, Umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.”. Uwasizwe yagombaga, ” kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza; kuvura abafite imvune mu mutima, no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe, kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose, no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.” ( Yesaya 11:2, 3; 61:1-3).INI 140.5

    “Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije, umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho Umwuka wanjye; azazanira abanyamahanga gukiranuka. Ntazatongana, ntazasakuza, kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira. Urubingo rusadutse ntazaruvuna, kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya; ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri. Ntazacogora, ntazakuka umutima, kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi; n’ibirwa bizategereza amategeko ye.” Yesaya 42:1-4.INI 141.1

    Akoresheje amagambo afite imbaraga, Pawulo yahereye ku Byanditswe mu Isezerano rya Kera abemeza ko, ” Kristo yagombaga kubabazwa no kuzuka mu bapfuye.” Mbese Mika ntiyari yarahanuye ko, “Bazakubitisha umucamanza w’Isirayeli inkoni ku itama?” Mbese Yesaya ntiyari yarahanuye iby’Uwasezeranywe, ati, “Abakubita nabategeye umugongo, n’imisaya nyitegera abampfura uruziga; kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.” Yesaya 50:6. Binyuze mu mwanditsi wa Zaburi, Kristo yari yarahanuye uko abantu bazamugenza ati, “... Ndi ruvumwa mu bantu, nsuzugurwa na bose. Abandeba bose baranseka, bakanshinyagurira; barampema, bakanzunguriza imitwe, bati: ‘Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo, kuko amwishimira.” “Mbasha kubara amagufwa yanjye yose; bandeba bankanuriye amaso. Bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambaro wanjye.” “Mpindutse umushyitsi kuri bene Data, n’umunyamahanga kuri bene mama. Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya; ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye. Ibitutsi byamenaguye umutima, ndarwaye cyane: nashatse uwangirira imbabazi, ariko ntihaboneka n’umwe; nashatse abo kumara umubabaro, ndababura.” Zaburi 22:6-8, 17,18; 69:8, 9, 20.INI 141.2

    Mbega uburyo ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ku mibabaro n’urupfu rwa Kristo bwari mu kuri! Umuhanuzi Yesya yarabajije ati, ” Ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde? Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye; ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga, ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. Yarasuzugurwaga, akangwa n’abantu; yari umunyamibabaro wamenyereye intimba; yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso, natwe ntitumwubahe.INI 141.3

    “Ni ukuri, intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye; ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana, agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”INI 141.4

    ” Twese twayobye nk’intama zazimiye, twese twabaye intatane; Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. Yararenganye, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. Guhemurwa no gucirwaho iteka ni byo byamukujeho; mu bo igihe cye, ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?” (Yesaya 53:1-8.)INI 141.5

    Ndetse n’uburyo yagombaga gupfa bwari bwaragaragajwe. Nk’uko inzoka y’icyuma yari yaramanitswe mu butayu, ni ko Umucunguzi wari kuzaza yari kuzamanikwa, “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16. “Kandi bazambaza bati: ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n’iki?’ Na we azabasubiza ati: ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y’incuti zanjye.” Zakariya 13:6.INI 142.1

    ” Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe; nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke. Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje, ubwo ubugingo bwe buzitambaho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.” Yesaya 53:9-10.INI 142.2

    Nyamara uwagombaga kwicwa n’amaboko y’abanyabyaha, yanagombaga kuzuka atsinze icyaha n’urupfu. Ahumekewe n’Ishoborabyose, Umuririmbyi waririmbaga neza wo mu ishyanga rya Isiraheli yari yarahamije ibyishimo bizaba mu gitondo cy’umuzuko. Yavuganye ibyishimo ati, ” Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, ubwiza bwanjye bukishima, kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro. Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.” Zaburi 16:9, 10.INI 142.3

    Pawulo yerekanye uburyo Imana yari yarahuje umurimo w’ubutambyi n’ubuhanuzi bwerekezaga ku wagombaga ” kujyanwa nk’umwana w’intama bajyana kubaga. ” Mesiya yari gutanga ubugingo bwe nk’ “Igitambo cyo gukuraho ibyaha.” Yitegereje mu myaka myinshi kugeza ku byari kuzaba igihe Umukiza yari gutambwaho igitambo, umuhanuzi Yesaya yari yarahamije ko Umwana w’intama w’Imana ” yasutse ubugingo bwe, akageza ku gupfa, akabaranwa n’abagome, akishyiraho ibyaha bya benshi; kandi agasabira abagome.” Yesaya 53:7, 10, 12.INI 142.4

    Umukiza wavuzwe mu buhanuzi yagombaga kuza, ataje nk’umwami w’igihe gito kugira ngo avane ishyanga ry’Abayahudi mu bubata bw’abatware b’isi babatwazaga igitugu. Ahubwo yaje nk’umuntu mu bandi bantu, agira imibereho ya gikene no kwicisha bugufi, kandi amaherezo arasuzugurwa, arangwa ndetse aricwa. Umukiza wari warahanuwe mu byanditswe mu Isezerano rya Kera yagombaga kwitangaho igitambo mu mwanya w’inyokomuntu yacumuye. Muri we ibitambo byamushushanyaga byahurijwe mu gitambo nyakuri, kandi urupfu rwe ku musaraba rwagombaga guha agaciro ubukungu bw’Abayahudi.INI 142.5

    Pawulo yabwiye Abayahudi b’i Tesalonike ibyerekeye ishyaka yagiriraga amategeko y’imihango kandi anababwira n’ikintu gitangaje cyamubayeho ageze ku irembo ry’i Damasiko. Mbere yo guhinduka kwe, yirataga ubutungane yakomoraga kuri ba sekuruza, ibyo bikaba byari ibyiringiro bidafite ishingiro. Ukwizera kwe ntikwari kwarigeze gushinga imizi muri Kristo kuko yari yarashyize ibyiringiro bye mu migenzo n’imihango. Ishyaka yari afitiye amategeko ryari ryaratandukanyijwe no kwizera Kristo kandi ntacyo ryari rimaze. Igihe yirataga ko ari intungane mu byo gukora imirimo itegetswe n’amategeko, yari yanze Uwahesheje amategeko agaciro.INI 142.6

    Igihe Pawulo yahindukaga, ibintu byose byari byarahindutse. Yesu w’i Nazareti, uwo yarenganyaga yibasira abayoboke be bazira inenge, yamubonekeye nka Mesiya wasezeranwe. Uwarenganyaga yamubonye ameze nk’Umwana w’Imana, uwari waraje ku isi mu rwego rwo gusohora k’ubuhanuzi kandi mu mu buzima bwe, akaba ari we wujuje ibintu byose byavuzwe n’Ibyanditswe Byera.INI 143.1

    Igihe Pawulo yamamazaga ubutumwa bwiza mu rusengero i Tesalonike ashize amanga, umucyo mwinshi warashe ku busobanuro nyakuri bw’imigenzo n’imihango yari ifitanye isano n’imirimo yakorwaga mu rusengero. Yatumye ibitekerezo by’abamwumvaga birenga ibyaberaga ku isi no ku murimo wa Kristo mu ijuru, byerekera ku gihe azaba arangije umurimo we w’ubuhuza maze Kristo akagaruka mu mbaraga no mu ikuzo rihebuje akimika ubwami bwe ku isi. Pawulo yizeraga ukugaruka kwa Kristo; bityo mu buryo busobanutse neza, yavuze ukuri kujyanye no kugaruka kwa Kristo ku buryo uko kuri kwiyanditse mu bitekerezo by’abantu benshi bamwumvise ubutazahanagurika.INI 143.2

    Pawulo yabwirije Abanyatesalonike ku masabato atatu akurikiranye, ajya impaka na bo mu Byanditswe byerekeranye n’ubuzima, urupfu, umuzuko, umurimo we wo mu ijuru, n’ikuzo ry’igihe kizaza rya Kristo, “Umwana w’intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” Ibyah 13:8. Yerereje Kristo, uwo ugusobanukirwa neza n’umurimo we ari urufunguzo rukingura Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera, rugatuma umuntu agera ku butunzi bukomeye bubirimo.INI 143.3

    Ubwo ukuri k’ubutumwa bwiza kwamamazwaga i Tesalonike n’imbaraga ikomeye, abantu benshi bakwitayeho. “Bamwe muri bo barabyemera, bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake.” Ibyak 17:4.INI 143.4

    Nk’uko byagenze ahandi hantu intumwa zabanje, Pawulo na Sila bahuye no kubarwanya gukomeye. “Ariko Abayuda batizeraga babagirira ishyari .” Ibyak 17:5. Abo Bayahudi ntibari bishimiye ubutegetsi bw’i Roma kuko mbere y’aho gato, bari barigaragambije i Roma. Abanyaroma babarebanaga urwikekwe kandi bari babujijwe kugira umudendezo. Babonye amahirwe yo kwisunga ibyo bihe kugira ngo bongere bakundwe kandi banagirire nabi intumwa n’abayobokaga Ubukristo.INI 143.5

    Bagambiriye kugera kuri ibi bifatanya n’ “Abagabo babi b’inzererezi” ari bwo buryo bakoresheje mu “Gutera imidugararo mu mudugudu.” Bibwiye ko bari bubone intumwa, “bateye inzu ya Yasoni,” ariko ntibashoboye kubona Pawulo na Sila. “Bababuze, bakurubana Yasoni na bene se bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati: “Abubitse ibihugu byose baje n’ino, Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.” Ibyak 17:6,7.INI 144.1

    Pawulo na Sila badashoboye kuboneka, kugira ngo amahoro aboneke abacamanza baboshye abizera baregwaga. Batinye imidugararo yindi yashoboraga kubaho, “bene Data bahise bohereza Pawulo na Sila i Beroya.” Ibyak 17:10. Muri iki gihe, abigisha ukuri kutamamaye ntibakwiriye gucika intege, niba rimwe na rimwe batakirwa neza ndetse n’abavuga ko ari Abakristo nk’uko byagendekeye Pawulo na bagenzi be ubwo habonekaga bamwe bavuye mu bo babwirizaga ubutumwa bwiza. Intumwa zamamaza iby’umusaraba zigomba gutwara intwaro yo kuba maso no gusenga kandi zikajya imbere zifite kwizera n’ubutwari, zikorera iteka mu izina rya Yesu. Zigomba kwerereza Kristo nk’umuvugizi w’umuntu mu buturo bwo mu ijuru. Zikerereza Kristo uwo ibitambo byose byo mu Isezerano rya Kera byerekezagaho, kandi uwo binyuze mu gitambo cye cy’impongano, abishe amategeko y’Imana bashobora kubona amahoro n’imbabazi.INI 144.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents