Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6 - KU IREMBO RY’URUSENGERO

    (Iki gice gishingiye mu Byakozive n’Intumwa 3; 4:1-31)

    Abigishwa ba Kristo bari bazi neza ko ubwabo ntacyo bishoboreye. Mu kwicisha bugufi no gusenga bafatanyije intege nke zabo n’imbaraga ze, ubujiji bwabo n’ubwenge bwe, kuba ntacyo bari cyo n’ubuziranenge bwe, ubukene bwabo n’ubutunzi bwe budashira. Ubwo bari bamaze no guhabwa imbaraga ntibigeze bagingimiranya ngo be kujya mu murimo wa Shebuja.INI 40.1

    Hashize umwanya muto Mwuka Muziranenge amaze kubamanukira, na nyuma gato y’igihe bamaze basenga babikuye ku mutima, Petero na Yohana barazamutse bajya mu rusengero gusenga. Bageze ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza bahabona umuntu umugaye. Uwo muntu wari ufite imyaka mirongo ine y’ubukuru, kuva avutse imibereho ye yari yarabaye iy’umubabaro n’ubumuga. Uyu mugabo wari umugaye yari yaramaze igihe kirekire yifuza kubona Yesu ngo amukize; nyamara yari hafi guta ibyiringiro kandi yari yigijwe kure y’aho Umuganga ukomeye yakoreraga. Kwinginga kwe kwaje gutuma incuti zimwe zimujyana ku irembo ry’urusengero nyamara akihagera yasanze uwo ibyiringiro bye byari birangamiye yaramaze kwicwa urupfu rw’agashinyaguro.INI 40.2

    Gucika intege kwe kwateye intimba abantu bari bazi igihe yari amaze yifuza cyane gukizwa na Yesu, bityo buri munsi bamuzanaga ku rusengero kugira ngo abahisi n’abagenzi bamugirire impuhwe maze bagire utwo bamuha two kumufasha mu bukene bwe. Igihe Petero na Yohana bamunyuragaho, yabasabye amafaranga. Abigishwa bamurebanye impuhwe maze Petero aramubwira ati : «Uturebe. Abitaho agira ngo hari icyo bamuha. Petero aramubwira ati: ‘Ifeza n’izahabu nta byo mfite’. » Ubwo Petero yavugaga ubukene bwe, mu maso h’uwo muntu hacuze umwijima; nyamara hongera kurabagiranishwa n’ibyiringiro igihe Petero yakomezaga avuga ati : « Ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu Izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende. » Ibyak 3:4-6.INI 40.3

    “Maze amufata ukuboko kw’iburyo, aramuhagurutsa: uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera, arabandaduka, arahagarara, aratambuka, yinjirana nabo mu rusengero, atambuka yitera hejuru, ashima Imana. Abantu bose bobona agenda, ashima Imana; baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe; barumirwa cyane, batangazwa n’ibimubayeho.” Ibyak 3:7-10. “Agifashe Petero na Yohana, abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo, bumiwe cyane.” (Ibyak 3:11). Batangajwe n’uko abigishwa bashoboraga gukora ibitangaza bisa n’ibyo Yesu yakoze. Kandi hari uyu muntu wari umaze imyaka mirongo ine yaramugaye atagira kirengera, none ubu afite ibyishimo byamusabye kubwo gukoresha amaguru n’amaboko ye, nta kubabara kandi anejejwe no kwizera Yesu.INI 40.4

    Abigishwa babonye gutangara kw’abantu, Petero arababaza ati : « Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki, nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu biduhaye kumugendesha? » (Ibyak 3:12). Abemeza ko gukira kwe kwakozwe mu Izina no mu kugira neza kwa Yesu w’i Nazareti uwo Imana yazuye mu bapfuye. “Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo, ni ryo rimuhaye imbaraga: kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.” Ibyak 3:16.INI 41.1

    Intumwa zavuze zishize amanga ibyerekeye icyaha gikomeye Abayahudi bakoze cyo kwanga no kwica Umwami w’ubugingo; ariko zaritonze kugira ngo zidatuma abazumva babura ibyiringiro. Petero yaravuze ati: « Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi, nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica; ariko Imana iramuzura; natwe turi abagabo bo guhamya ibyo. » (Ibyak 3:14, 15). “Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n’abatware banyu na bo ni uko. Ariko ibyo Imana yahanuye mu kanwa k’abahanuzi bose, yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.” (Ibyak 3:17,18). Yavuze ko Mwuka Muziranenge yabahamagariraga kwihana kugira ngo bahinduke. Yabemeje kandi ko nta byiringiro by’agakiza bagira keretse binyuze mu mbabazi z’Uwo bari barabambye. Ibyaha byabo byashoboraga kubabarirwa binyuze gusa mu kumwizera.INI 41.2

    Petero yongeye kuvuga ati : “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza, ituruka ku Mwami Imana” Ibyak 3:19. ” Namwe muri abana b’abahanuzi, kandi muri abo isezerano Imana yasezeranije naba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti: ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.’ Ni mwebwe Imana yabanje gutumaho umugaragu wayo, imaze kumuzura, kugira ngo abahe umugisha, abahindure umuntu wese, ngo ave mu byaha bye.” Ibyak 3:25, 26.INI 41.3

    Nuko abigishwa babwiriza iby’umuzuko wa Kristo. Abenshi muri abo bari babateze amatwi bari barategereje ubwo buhamya kandi bamaze kubwumva barizera. Ubu buhamya bwabibukije amagambo Yesu yari yaravuze maze baherako bifatanya n’abemeye Ubutumwa Bwiza. Imbuto Umukiza yari yarabibye yarameze kandi yera imbuto. Bakivugana n’abantu ” abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero, n’Abasadukayo, bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.” Ibyak 4:1, 2.INI 41.4

    Nyuma yo kuzuka kwa Kristo abatambyi bari barakwije ibinyoma hirya no hino babeshya ko umurambo wa Yesu wibwe n’abigishwa igihe umurinzi w’umuroma yari asinziye. Ntabwo bitangaje kuba batarishimye ubwo bumvaga Petero na Yohana bigisha iby’umuzuko w’uwo bari barishe. Abasadukayo, mu buryo bw’umwihariko bararakaye cyane. Babonye ko inyigisho yabo bakomeyeho cyane iri mu kaga kandi ko icyubahiro cyabo kigiye kuhatakarira.INI 42.1

    Umubare w’abemeraga uko kwizera gushya warushagaho kwiyongera kandi Abafarisayo n’Abasadukayo bemeranyije ko niba abo bigisha badutse baretswe ntibakomwe mu nkokora, inyigisho zabo zari guhura n’ibibazo birenze n’ibyo bahuye nabyo igihe Yesu yari hano ku isi. Kubw’ibyo umukuru w’urusengero afashijwe na bamwe mu Basadukayo bafashe Petero na Yohana maze babashyira mu nzu y’imbohe kuko umunsi wari ukuze badashobora kwiga ku kibazo cyabo.INI 42.2

    Nta kindi abanzi b’abigishwa bari gukora uretse kwemera ko Kristo yari yarazutse mu bapfuye. Igihamya cyagaragariraga buri wese cyane ku buryo ntawagishidikanyaho. Nyamara banangiye imitima yabo, banga kwihana igikorwa kibi bari barakoze cyo kwica Yesu. Abayobozi b’Abayahudi bari barahawe ibihamya byinshi by’uko intumwa zavugaga kandi zigakora ziyobowe n’Imana, nyamara barwanyije ubutumwa bw’ukuri bashikamye. Ntabwo Kristo yari yaraje mu buryo bari biteze, kandi nubwo akenshi bari baremejwe ko ari umwana w’Imana, bari baranze kwemera maze baramubamba. Imana mu mbabazi zayo yakomeje kubaha ibindi bihamya n’andi mahirwe kugira ngo bayigarukire. Yohereje abigishwa kugira ngo babamenyeshe ko bishe Umwami w’ubugingo kandi muri iki kirego gikomeye yongeye kubahamagarira kwihana. Nyamara kubera kumva batekanye mu butungane bwabo bwite, abigisha b’Abayahudi banze kwemera ko ababarega kubamba Kristo bavugaga bayobowe na Mwuka Muziranenge.INI 42.3

    Bitewe nuko bari barirunduriye mu kurwanya Kristo, buri gikorwa cyo kwinangira abatambyi bakoraga cyabateraga gushikama muri uwo murongo bari bariyemeje kugenderamo. Kwinangira kwabo kwagiye kurushaho guhama. Ntabwo ari uko bari bananiwe kuva ku izima, bari babishoboye ariko ntibabishakaga. Si uko gusa batsindwaga n’urubanza kandi bakwiye gupfa, si n’uko bari barishe Umwana w’Imana ngo bibe ari byo byabavukije agakiza ahubwo ni uko bahagurukiye kurwanya Imana. Bakomeje kwanga umucyo kandi bima amatwi ibyo Mwuka Muziranenge yabemezaga. Imbaraga ikorera mu batumvira yabakoreragamo, ikabayobora guhinyura abo Imana yakoreragamo. Uburyarya bw’ubugome bwabo bwongerwaga na buri gikorwa cyose cyo kurwanya Imana n’ubutumwa yari yarahaye abagaragu bayo kwamamaza. Mu kwanga kwihana kwabo, buri munsi abayobozi b’Abayahudi batumaga ubwigomeke bwabo bwiyongera ari ko banitegura gusarura ibyo babibye.INI 42.4

    Ntabwo umujinya w’Imana uvugwa ko uzagera ku banyabyaha batihana bitewe gusa n’ibyaha bakoze, ahubwo ni uko iyo bahamagariwe kwihana bahitamo gukomeza kwinangira bagakomeza gukora ibyaha bakoraga kera basuzugura umucyo bahawe. Iyo abayobozi b’Abayahudi baba barumviye imbaraga yemeza imitima ya Mwuka Muziranenge baba barababariwe, nyamara bari bariyemeje rwose kutagonda ijosi. Ni muri ubwo buryo iyo umunyabyaha akomeje kwinangira aba yishyize aho Mwuka Muziranenge adashobora kumuhindura.INI 43.1

    Umunsi wakurikiye gukizwa k’umuntu wari uremeye, Ana na Kayifa hamwe n’abandi banyacyubahiro bo mu rusengero barahuye kugira ngo bace urubanza maze bazana imfungwa imbere yabo. Muri icyo cyumba kandi imbere y’abo bantu niho Petero yari yarihakaniye Umwami we ku buryo bukojeje isoni. Ubwo yinjiraga kugira ngo acibwe urubanza, ibi byaje mu bitekerezo bye. Ubu noneho yari abonye amahirwe yo gusibanganya ubugwari yari yarahagiriye maze akahagaragariza ubutwari.INI 43.2

    Abari aho bibutse uruhare Petero yari yaragize mu rubanza rwa Shebuja bibwira noneho ko ashobora guterwa ubwoba no gukangishwa gufungwa no kwicwa. Nyamara Petero wihakanye Kristo mu gihe yari amukeneyemo cyane yari yiyemeje kandi yihagazeho, atandukanye cyane na Petero wazanywe imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi kugira ngo yisobanure. Kuva umunsi yacumuriye yihakana Umwami we yarahindutse. Ntabwo yari akiri umwirasi wibona, ahubwo yariyoroheje kandi atacyiyemera. Yari yuzuye Mwuka Muziranenge, kandi afashijwe n’iyi mbaraga yari yiyemeje gukuraho ikizinga cy’ubuhakanyi bwe yubaha izina yari yarihakanye.INI 43.3

    Kugeza icyo gihe abatambyi bari baririnze kuvuga ku kubambwa no kuzuka kwa Yesu. Ariko ubu kugira ngo basohoze umugambi wabo, byabaye ngombwa ko babaza uwaregwaga uko ikizwa rya wa muntu wari umugaye ryagenze. Barabajije bati: « Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki, byabateye gukora ibyo? » Ibyak 4:7. INI 43.4

    Petero ashize amanga kandi afite imbaraga ya Mwuka aravuga ati: « Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeri, yuko ari izina rya Yesu w’i Nazareti, uwo mwabambye, Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo. » Ibyak 4:10-12.INI 43.5

    Uku kwisobanura kuzuye ubutwari kwateye ubwoba abayobozi b’Abayahudi. Bari baribwiye ko abigishwa bazicwa n’ubwoba no kugwa mu rujijo mu gihe bari kuzanwa imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi. Nyamara ibiri amambu, aba bahamya bavuze nk’uko Kristo yavugaga bavugisha imbaraga yacecekesheje abanzi babo. Nta bwoba bwumvikanaga mu ijwi rya Petero igihe yavugaga ibya Kristo agira ati, « Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.» Ibyak 4:11.INI 44.1

    Aha Petero yakoresheje imvugoshusho yari imenyerewe n’abatambyi. Abahanuzi bari baravuze ibyerekeranye n’ibuye ryari ryarahinyuwe; kandi na Kristo ubwe ubwo yavuganaga n’abatambyi n’abakuru b’Idini yaravuze ati: “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka: Ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu’? Ni cyo gitumye mbabwira yuko Ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika; ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura, rimugire ivu.” Matayo 21:42-44.INI 44.2

    Abatambyi bumvise intumwa zivuga zishize amanga, “bamenya yuko babanaga na Yesu.”Byanditswe ko igikorwa cyo guhinduka ishusho irabagirana kwa Kristo kirangiye, abigishwa “Bubuye amaso, ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine musa.” Matayo 17:8. « Yesu wenyine musa. » Muri aya magambo harimo ibanga ry’ubuzima n’imbaraga yaranze amateka y’Itorero rya mbere. Igihe abigishwa bumvaga amagambo ya Kristo bwa mbere, biyumvisemo ko bamukeneye. Baramushatse, baramubona kandi baramukurikira. Bari hamwe nawe mu rusengero, basangira, bari mu ibanga ry’umusozi, no mu birorero. Bari bameze nk’abanyeshuri bari iruhande rw’Umwigisha wabagezagaho amagambo y’ukuri guhoraho buri munsi.INI 44.3

    Nyuma yo kuzamurwa k’Umukiza, abigishwa bumvaga ijuru ryuzuye urukundo n’umucyo rikiri hamwe nabo. Kristo ubwe yari ahibereye. Yesu, Umukiza, wari waragendanye na bo, Yesu wari yarababwiye amagambo y’ibyiringiro no kubakomeza, yari yarazamuwe mu ijuru akibabwira ubutumwa bw’amahoro. Ubwo abamarayika bamwakiraga, abigishwa bumvise amagambo ya Yesu avuga ati : «Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.» Matayo 28:20. Yesu yazamutse mu ijuru yambaye ishusho y’umuntu. Abigishwa bari bazi ko Kristo uri imbere y’Intebe y’Imana, akiri incuti n’Umukiza wabo. Bari bazi ko impuhwe ze zidahinduka kandi ko azahora yifatanya n’inyokomuntu mu mibabaro ihura nayo. Bari bazi ko ari imbere y’Imana yerekana agaciro k’amaraso ye, yerekana ibiganza n’ibirenge bye byatobowe nk’urwibutso rw’ikiguzi yari yarishyuriye abo yacunguye. Iki gitekerezo cyakomezaga abigishwa kikabatera kwihanganira kurenganywa ku bwe. Icyo gihe ubumwe bari bafitanye na we bwari bukomeye cyane kurusha uko bari bameze bari kumwe na we imbona nkubone. Umucyo, urukundo n’imbaraga bya Kristo wari muri bo byarabagiranaga inyuma ku buryo abantu babarebaga batangara.INI 44.4

    Kristo yashyize ikimenyetso cye ku magambo Petero yavuze igihe yireguraga. Iruhande rwa Petero hari umuhamya utagishwa impaka, hari hahagaze umugabo wari warakijijwe mu buryo bw’igitangaza. Mu maso h’uyu muntu wari umaze amasaha make yari amugaye atagira kirengera, none ubu akaba afite amagara mazima, byongereye igihamya gikomeye ku magambo Petero yavugaga. Abatambyi n’abatware b’urusengero baracecetse. Ntabwo bashoboraga guhakanya ibyo Petero yavugaga nyamara biyemeje guhagarika ibyo intumwa zigishaga.INI 45.1

    Igitangaza kiruta ibindi Yesu yakoze cyo kuzura Lazaro cyatumye abatambyi bagambirira gukuraho Yesu n’imirimo ye itangaje kuko byasenyaga vuba icyizere bari bafitiwe na rubanda. Bari baramubambye, nyamara hariho igihamya kidashidikanywaho ko batashoboye guhagarika ibitangaza byakorwaga mu izina rye, ndetse no kwamamaza ukuri yigishije. Gukira k’umuntu wari umugaye no kubwiriza kw’intumwa byari byatumye abatuye Yerusalemu basabwa n’umunezero.INI 45.2

    Mu rwego rwo guhisha impungenge bari bafite, abatambyi n’abategetsi bategetse ko intumwa zivanwa aho kugira ngo babone uko bajya inama. Bose bemeranyijwe ko guhakana gukira k’uwo muntu byaba ari imfabusa. Byari kuba byiza iyo baza gutwikiriza icyo gitangaza ikinyoma; nyamara ibi ntibyari kubashobokera kuko iki gitangaza cyabaye ku manywa y’ihangu imbere y’imbaga kandi abantu benshi bari bamaze kubimenya. Babonye ko umurimo w’abigishwa ugomba guhagarikwa bitaba bityo abayoboke ba Yesu bakarushaho kwiyongera. Icyari gukurikiraho ni ugukorwa n’isoni kwabo kubera ko bari gufatwa ko ari bo bishe Umwana w’Imana.INI 45.3

    Nubwo abatambyi bifuzaga kurimbura abigishwa ntibatinyutse kugira ikindi bakora kirenze kubatinyisha ko bazahabwa igihano gikomeye niba bakomeje kuvuga no kugira icyo bakora mu izina rya Yesu. Bongeye guhamagarwa imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi, babategetse kutavuga cyangwa ngo bigishe muri iryo zina. Nyamara Petero na Yohana barabasubije bati, « Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana, nimuhitemo: kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.» Ibyak 4:19, 20.INI 45.4

    Abatambyi baba barashimishijwe no guhana aba bagabo babahora kuba indahemuka ku muhamagaro wabo wera, ariko batinye abantu; “kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye”.(Ibyak 4:21). Bityo bamaze kubakangisha no kubahana barabarekura.INI 46.1

    Mu gihe Petero na Yohana bari mu nzu y’imbohe, abandi bigishwa bari bazi uburyarya bw’Abayuda, bakomeje gusengera abavandimwe babo ubudasiba, batinya ko ubugome bwagiriwe Kristo bwakongera kubaho. Intumwa zikimara kurekurwa, zashatse abandi bigishwa zibatekerereza uko urubanza rwagenze. Ibyishimo by’abizera byabaye byinshi cyane. “Nabo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati: ‘Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi, umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera, ngo : ‘ Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, n’abantu bagatekereza iby’ubusa? Abami bo mu isi bateje urugamba, n’abakuru bateraniye hamwe kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize. Kandi koko, Herode na Pontiyo Pilato hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasize, ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n’ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.” Ibyak 4:24-28.INI 46.2

    “Kandi none, Mwami Imana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose: ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu.” Ibyak 4:29, 30.INI 46.3

    Abigishwa basabye guhabwa imbaraga ikomeye mu murimo w’Ivugabutumwa, kubera babonaga ko bazahura no kubarwanya gukaze Kristo yari yarahuye nako akiri ku isi. Igihe amasengesho yabo mu kwizera yazamukiraga rimwe ajya mu ijuru, barasubizwaga. Aho bari bateraniye habaye igishyitsi maze bongera guhabwa Mwuka Muziranenge. Imitima yabo yuzujwe ubutwari maze barongera bajya kwamamaza ijambo ry’Imana muri Yerusalemu. “Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu; nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.” Ibyak 4:33.INI 46.4

    Ihame abigishwa batsimbarayeho bashize amanga mu gusubiza ababakomaga mu nkokora bababuza kongera kuvuga mu izina rya Yesu, ryari iri ngo: “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana, nimuhitemo. » Iri hame ni naryo abayobotse ubutumwa bwiza baharaniraga gukomeraho mu bihe by’Ubugorozi. Mu 1529, ibikomangoma by’Abadage byateraniye ahitwa Diet of Spires maze hatangarizwa itegeko ry’Umwami w’abami ribuza ubwisanzure mu by’iyobokamana ndetse n’ikwirakwizwa ry’inyigisho z’abagorozi. Byagaragaraga ko ibyiringiro by’isi byari hafi kurangira. Mbese ibikomangoma byari kwemera iryo itegeko? Mbese umucyo w’ubutumwa bwiza wari guhishwa imbaga y’abantu yari ikiri mu mwijima? Ingingo zikomeye zireba isi zari zigeze ahakomeye. Abari baremeye imyizerere y’ubugorozi, barifatanyije kandi icyemezo bari bahuriyeho cyari iki ngo, « Reka twange iri tegeko. Mu bijyanye no gukora icyo umutimanama ugusaba, kuba ku ruhande rwa benshi sibyo bihabwa agaciro.”-Merle d’Aubigné, History of the Reformation, b.13, ch.5.INI 46.5

    Iri hame tugomba kurishyigikira dukomeje no muri iki gihe cyacu. Ibendera ry’ukuri n’ubwisanzure mu by’iyobokamana ryazamuwe n’abatangije Itorero rivuga Ubutumwa Bwiza bafatanyije n’abahamya b’Imana mu binyejana byahise, muri iki gihe cy’intambara iheruka ni twe ryaragijwe. Inshingano yo kwita kuri iyi mpano ikomeye ifitwe n’abo Imana yahaye umugisha wo kumenya ijambo ryayo. Tugomba kwakira iryo jambo nk’umuyobozi w’ikirenga. Tugomba kwemera ubutegetsi bw’abantu nk’ubwashyizweho n’Imana kandi tukigisha ko kumvira amategeko yabwo ari inshingano yera. Ariko mu gihe amategeko ya leta anyuranye n’ibyo Imana itegeka tugomba kumvira Imana kuruta abantu. Ijambo ry’Imana rigomba gufatwa nk’irisumba amategeko yose y’abantu. “Niko Uwiteka avuga” ntibigomba gusimbuzwa “Niko Itorero rivuga” cyangwa ngo “Niko ubutegetsi bwa leta buvuga.” Ikamba rya Kristo rigomba gushyirwa hejuru kuruta amakamba y’abami bo ku isi.INI 47.1

    Ntabwo dusabwa kurwanya ubutegetsi. Amagambo yacu yaba avuzwe cyangwa ayanditswe, akwiriye kwitonderwa bitaba bityo tukaba twishyize mu mwanya w’abavuga ibizatuma dufatwa ko turwanya itegeko na gahunda. Ntitugomba kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose cyatuma twifungira amayira bitari ngombwa. Dukwiriye kujya mbere mu izina rya Kristo twamamaza ukuri twabikijwe. Abantu baramutse batubujije gukora uyu murimo, dukwiye kubasubiza nk’uko intumwa zasubije ziti: “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana, nimuhitemo: kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Ibyak 4:19, 20.INI 47.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents