Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 55 - GUHINDURWA N’UBUNTU

    Mu mibereho y’intumwa Yohana hagaragara urugero rwo gutungana nyakuri. Igihe yahoraga iruhande rwa Kristo, kenshi Umukiza yaramuburiraga ndetse akamuhana; kandi Yohana yemeraga uko gucyahwa. Ubwo yerekwaga imico y’Uwavuye mu ijuru, Yohana yashoboye kubona intege nke ze bituma acishwa bugufi kubera ibyo yeretswe. Ibinyuranye n’ukuntu yahubukaga, umunsi ku wundi, yitegerezaga kwiyoroshya no kwihangana kwa Yesu, kandi yumvaga inyigisho ze zo kwicisha bugufi no kwihangana. Umunsi ku wundi umutima we womatanaga na Kristo kugeza ubwo yiyanze ubwe ku bwo urukundo yakunda Shebuja. Ubushobozi no kwiyoroshya, icyubahiro cy’ubwami n’ubugwaneza, imbaraga no kwihangana yabonaga mu mibereho ya buri munsi y’Umwana w’Intama, byuzuje umutima we gutangara. Umutima we wasuzuguraga kandi wararikiraga yaweguriye imbaraga ihindura ya Kristo maze bituma urukundo mvajuru ruhindura imico ye.INI 343.1

    Hari itandukaniro rikomeye riri hagati y’imibereho itunganye ya Yohana n’iya wa mwigishwa mugenzi we Yuda. Kimwe na mugenzi we, Yuda yerekanaga ko ari umwigishwa wa Kristo, ariko icyo yari afite gusa ni ishusho yo kubaha Imana. Yari asobanukiwe neza n’ubwiza bw’imico ya Kristo; kandi akenshi uko yategaga Umukiza amatwi, yarushagaho gutsindwa nyamara ntiyashakaga koroshya umutima we cyangwa ngo yicuze ibyaha bye. Kubwo kurwanya imbaraga mvajuru yasuzuguye Shebuja uwo yavugaga ko akunda. Yohana yarwanyaga byimazeyo amakosa yakoraga, ariko Yuda yarengaga ku byo umutimanama we wamwemezaga maze agaha ibishuko urwaho, akihambira ku ngeso ze mbi. Gushyira mu bikorwa ukuri Kristo yigishaga byari bihabanye n’ibyifuzo bye ndetse n’imigambi ye, kandi ntiyari kwishoboza kureka imitekerereze ye kugira ngo yakire ubwenge buva mu ijuru. Aho kugira ngo agendere mu mucyo, yahisemo kugendera mu mwijima. Yarushijeho kugundira ibyifuzo bibi, kwifuza kubi, umutima wo kwihorera, n’ibitekerezo bibi kugeza ubwo Satani yamwigaruriye.INI 343.2

    Yohana na Yuda bahagarariye abavuga ko ari abayoboke ba Kristo. Aba bigishwa bombi bari bafite amahirwe amwe yo kwigira kuri Shebuja wavuye mu ijuru no kumukurikiza. Bombi bari bafitanye umubano na Kristo kandi bari bafite amahirwe yo gutegera amatwi inyigisho ze. Buri wese yari afite inenge zikomeye mu mico ye kandi buri wese yari afite uburenganzira ku buntu mvajuru buhindura imico. Nyamara mu gihe umwe yicishaga bugufi akigira kuri Yesu, undi we yerekanaga ko akeneye kumva gusa aho gukurikiza ibyo abwirwa. Umwe yejeshwaga ukuri buri munsi, agapfa ku narijye kandi akanesha icyaha mu gihe undi yahindukaga imbata ya Satani bitewe no kwanga imbaraga ihindura y’ubuntu no kwirundurira mu byifuzo byo kwikunda.INI 343.3

    Uku guhinduka kw’imico nk’uko kugaragara mu mibereho ya Yohana ni ingaruka yo gushyikirana na Kristo. Hashobora kuboneka inenge zikomeye mu mibereho y’umuntu, ariko iyo ahindutse umwigishwa nyakuri wa Kristo, imbaraga y’ubuntu mvajuru iramuhindura kandi ikamutunganya. Mu kwitegereza ubwiza bw’Uwiteka nk’uwitegereza mu kirahuri, agenda ahinduka ava ku ntambwe agera ku yindi kugeza igihe ahinduka nk’Uwo aramya.INI 344.1

    Yohana yigishaga iby’ubutungane, kandi mu nzandiko yandikiye Itorero yagaragaje amabwiriza aboneye agenga imyitwarire y’Abakristo. Yanditse agira ati: “Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.” “Kuko uvuga ko ahora muri we, akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga. (1Yohana 3:3; 2:6). Yigishije ko Umukristo akwiriye gutungana mu mutima no mu mibereho. Nta na rimwe akwiye kunyurwa no kuvuga gusa. Nk’uko Imana izira inenge aho ituye, ni nako kubwo kwizera Kristo, umuntu wacumuye akwiriye kuba atunganye aho abarizwa.INI 344.2

    Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” (1 Tes 4:3). Kwezwa kw’Itorero ni umugambi w’Imana mu byo igirira abantu bayo byose. Yabatoranirije kuva kera kugira ngo babe abera. Yatanze Umwana wayo ngo abapfire kugira ngo batunganywe binyuze mu kumvira ukuri, bakurweho ingeso mbi zose z’inarijye. Imana ibashakaho ko buri wese yayikorera kandi akayiyegurira ku giti cye. Imana ishobora kubahishwa n’abavuga ko bayizera igihe gusa bagaragaza ishusho yayo kandi bakagengwa na Mwuka wayo. Bityo, nk’abahamya b’Umukiza, bashobora kwerekana icyo ubuntu mvajuru bwabakoreye.INI 344.3

    Kwezwa nyakuri kuza binyuze mu gukora kw’ihame ry’urukundo. “Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” (1 Yohana 4:16). Imibereho y’uwo Kristo atuye mu mutima izerekana kubaha Imana gushyizwe mu bikorwa. Imico izatunganywa, izamurwe kandi iheshwe icyubahiro. Inyigisho nzima zizivanga n’imirimo yo gukiranuka kandi amategeko mvajuru azomatana n’imigirire itunganye.INI 344.4

    Abashaka kubona umugisha wo kwezwa bagomba kubanza gusobanukirwa no kwitanga. Umusaraba wa Kristo ni wo nkingi “kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye” bishamikiyeho. (2 Kor 4:17). Kristo aravuga ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire.” (Matayo 16:24). Impumuro y’urukundo dukunda bagenzi bacu ni yo igaragaza urukundo dukunda Imana. Kwihangana mu murimo ni ko kuruhura umutima. Kugubwa neza kwa Isirayeli guturuka mu gukorana kwiyoroshya, gushishikara n’ubunyangamugayo. Imana ishyira hejuru kandi igakomeza uwifuza kugendera mu nzira ya Kristo.INI 344.5

    Kwezwa ntabwo ari umurimo w’agahe gato, isaha cyangwa umunsi umwe, ahubwo ni ukw’igihe cyose cy’ubuzima. Ntikuboneshwa gutwarwa kubera ibyo wiyumvamo, ahubwo ni ingaruka yo gupfa ku cyaha buri gihe no guhora umuntu abaho ku bwa Kristo. Imihati yacu y’intege nke kandi ya hato na hato ntishobora gukosora amakosa cyangwa ngo atere ivugururwa ry’imico. Dushobora gutsinda gusa kubw’umuhati w’igihe kirekire no kwihangana, imyitwarire idakebakeba no kurwana intambara itoroshye. Uyu munsi ntabwo tuzi uko urugamba ruzaba rudukomereye ejo. Igihe cyose Satani azaba akiriho, tuzaba dufite inarijye tugomba gutsinda n’ibyaha bitwibasira tugomba gutsinda. Kugeza ku iherezo ry’ubuzima, ntihazigera habaho ahantu ho guhagarara, nta n’aho tuzashobora kugera ngo tuvuge tuti: “Ngeze aho ngomba kugera.” Kwezwa ni ingaruka yo kumvira mu buzima bwose.INI 345.1

    Nta n’umwe mu ntumwa n’abahanuzi wigeze avuga ko nta cyaha afite. Abantu bagiranye umushyikirano n’Imana, abashoboraga kwitanga ubwabo aho kugira ngo bakore ikibi babizi, abo Imana yahaye icyubahiro ikabaha umucyo n’ubushobozi mvajuru, bagiye batura icyaha cya kamere yabo. Ntibigeze biringira umubiri, ntibigeze bavuga ubutungane bwabo bwite, ahubwo bizeraga rwose ubutungane bwa Kristo.INI 345.2

    Uko ni ko bizagendekera abantu bose bahanga amaso Kristo. Uko turushaho kwegera Kristo kandi tukarushaho gusobanukirwa neza n’ubutungane bw’imico ye, ni ko tuzarushaho kubona ubunyacyaha bwacu bukabije kandi tuzacogora gushaka kwishyira hejuru. Umuntu azahora ashaka kwegera Imana, habeho kwicuza ibyaha guhoraho, nyakuri kandi kuvuye ku mutima umenetse, ndetse habeho no kwicisha bugufi k’umutima imbere y’Imana. Uko tuzatera intambwe yose mu mibereho yacu ya Gikristo kwihana kwacu kuzashora imizi. Tuzamenya ko kuzura kwacu kuri muri Kristo wenyine kandi kwatura kw’intumwa Pawulo tuzakugira ukwacu tuvuge tuti: “Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo.” ” Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo, wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.” Abaroma 7 :18; Abagalatiya 6 :14. INI 345.3

    Reka abamarayika bandike amateka y’intambara zera z’ubwoko bw’Imana; reka bandike amasengesho n’amarira yabo; ariko mureke Imana ye guteshwa icyubahiro n’amagambo ava mu kanwa k’umuntu uvuga ati: “Ndi umuziranenge, ndera.” (Yobu 33:9). Iminwa yejejwe ntizigera ivuga amagambo nk’aya yo kwibona.INI 345.4

    Intumwa Pawulo yajyanywe mu ijuru rya gatatu aho yabonye kandi yumva ibintu bitashoboraga kuvugwa, nyamara yaje kuvuga atirata ati : “Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira.” (Abafilipi 3 :12). Reka abamarayika bo mu ijuru bandike insinzi ya Pawulo mu kurwana intambara nziza yo kwizera. Reka abo mu ijuru bishimire inzira yakurikiye ashikamye agana mu ijuru, kandi bishimire ko mu guhanga amaso igihembo yafashe ibindi bintu byose ko nta gaciro bifite. Abamarayika bishimira kuvuga ibigwi bye; ariko Pawulo ntiyirase ibyo yagezeho. Inyifato ya Pawulo ni yo nyifato yari ikwiye kuranga buri muyoboke wese wa Kristo igihe akomeza mu nzira ye arwanira kuzambikwa ikamba ritangirika.INI 345.5

    Reka abo bose bavuga ko ari intungane bigenzure birebera mu ndorerwamo y’amategeko y’Imana. Uko bazabona ko ibyo amategeko asaba birenze ubushobozi bwabo, kandi bagasobanukirwa n’umurimo wayo wo kurondora intekerezo n’ibyo umutima ugambirira, ntibazigera na rimwe birata ubutungane. Yohana atitandukanyije n’abavandimwe be mu kwizera aravuga ati: “Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.” “Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze, tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.” “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1 :8, 10, 9.INI 346.1

    Hariho abavuga ko ari intungane, bakavuga ko biyeguriye Uwiteka byimazeyo kandi bakumva ko bakwiye gusohorezwa amasezerano y’Imana mu gihe bagomera amategeko yayo. Abongabo bica amategeko basaba gusohorezwa amasezerano y’abana b’Imana; nyamara uku ni ukurengera kuko Yohana atubwira ko urukundo nyakuri dukunda Imana ruzagaragarira mu kumvira amategeko yayo yose. Ntabwo kwizera ukuri ko mu magambo bihagije, ntabwo kuvuga ko wizera Kristo bihagije, kwizera ko Kristo atari umubeshyi kandi ko inyigisho ya Bibiliya atari ibitekerezo birimo uburyarya byahimbwe n’abantu na byo ntibihagije. Yohana yaranditse ati : “Uvuga ko amuzi, ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we.” “Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo, na yo ikaguma muri we.” 1 Yohana 2 :4, 5; 3 :24.INI 346.2

    Ntabwo Yohana yigeze yigisha ko agakiza kagomba kubonwa kubwo kumvira; ahubwo uko kumvira ni imbuto yo kwizera n’urukundo. Yaravuze ati : “Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha, kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we, ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye.” ( 1Yohana 3 :5, 6). Iyo turi muri Kristo n’urukundo rwe rukaba mu mutima, ibyiyumviro byacu, ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu bihuza n’ubushake bw’Imana. Umutima wejejwe wemeranya n’ingingo zigize amategeko y’Imana.INI 346.3

    Hariho abantu benshi bafite amahoro n’ibyishimo bike nubwo baharanira kumvira amategeko y’Imana. Uyu mworera mu mibereho yabo ni ingaruka yo kunanirwa gushyira kwizera mu bikorwa. Bagenda nk’abagenda ku butaka bw’umunyu, mu butayu bw’umutagwe. Basaba bike aho bagasabye byinshi kubera ko amasezerano y’Imana atagira urubibi. Abantu nk’aba ntibahagarariye gutunganywa kuzanwa no kumvira ukuri uko bikwiye. Uwiteka yifuza ko abahungu n’abakobwa be bose, banezerwa bakaba amahoro kandi bakumvira. Binyuze mu kugaragariza kwizera mu bikorwa, umwizera ahabwa iyi migisha. Binyuze mu kwizera, buri kintu cyose kibura mu mico gishobora gutangwa, buri nenge yose ikezwa, buri kosa rigakosorwa kandi buri mikorere myiza igatezwa imbere.INI 346.4

    Isengesho ni uburyo bwatoranyijwe n’ijuru bwo gutera gutsinda mu rugamba ryo kuhangana n’icyaha no gukuza imico ya Gikristo. Imbaraga z’Imana zigendana n’igisubizo cy’isengesho ryo kwizera zizashoboza uwasenze guhabwa ibyo yasabye byose. Dukwiriye gusaba kubabarirwa icyaha, tugasaba guhabwa Mwuka Muziranenge, tugasaba kugira imico nk’iya Kristo, tugasaba ubwenge n’imbaraga byo gukora umurimo we, tugasaba guhabwa impano yose yasezeranye kandi isezerano rye ni iri ngo: “Muzahabwa.” Matayo 7 :7.INI 347.1

    Igihe Mose yari kumwe n’Imana mu mpinga y’umusozi, ni ho yabonye icyitegererezo cy’inyubako y’agatangaza yagombaga kuba ubuturo bw’Imana. Ku musozi turi kumwe n’Imana ( ahantu hiherereye ho gusabanira n’Imana) ni ho tugomba gutekerereza ku mugambi wayo ukomeye ifitiye inyokomuntu twimbitse. Mu bihe byose, binyuze mu gusabana n’ijuru, Imana yagaragaje umugambi ifitiye abana bayo ikoresheje kugenda ihishurira intekerezo zabo inyigisho z’ubuntu. Uburyo Imana ikoresha ngo imenyekanishe ukuri bugaragazwa muri aya magambo: “… Uwiteka azatunguka nk’umuseke utambika…” (Hoseya 6 :3). Umuntu wese ujya aho Imana ishobora kumumurikira, atera intambwe ava mu mwijima wo mu museke agana mu kurabagirana k’umucyo wo ku manywa y’ihangu.INI 347.2

    Kwezwa nyakuri gusobanura urukundo rutunganye, kumvira gutunganye, no kugendera mu bushake bw’Imana by’ukuri. Tugomba gutunganyirizwa Imana binyuze mu kumvira ukuri. Umutimanama wacu ugomba kuvanwa mu mirimo ipfuye kugira ngo dukorere Imana nzima. Ntabwo twari twaba intungane; nyamara ni amahirwe yacu kwitandukanya n’ibituziga by’inarijye n’icyaha maze tukajya mbere tugana ku butungane. Ubushobozi bukomeye, ibyagerwaho byo ku rwego rwo hejuru kandi bitunganye byashyizwe aho umuntu wese ashobora kubigeraho.INI 347.3

    Impamvu abantu benshi muri iki gihe badatera imbere ku rwego rukomeye mu mibereho yabo yo kubana n’Imana biterwa n’uko basobanura ko ubushake bw’Imana buhuye n’ibyo ubwabo bifuza gukora. Mu gihe bikurikirira ibyifuzo byabo bwite, bishuka ubwabo babona ko bakora ibyo Imana ishaka. Aba bantu ntibarwana n’inarijye. Hariho abandi, mu gihe runaka, batsinda mu rugamba barwana n’ibyifuzo byabo byo kwinezeza no kwishimisha. Babikorana ukuri kandi badakina, ariko bakananizwa n’imihati y’igihe kirekire, gupfa kwa buri munsi n’ingorane z’urudaca. Ubunebwe burabakurura bakitandukanya no gupfa ku narijye; bafunga amaso yabo yuzuye ibitotsi maze bakagwa mu bishuko mu cyimbo cyo kubitsinda.INI 347.4

    Amabwiriza ari mu ijambo ry’Imana nta burenganzira adusigira bwo kugendera mu byaha. Umwana w’Imana yerekaniwe kugira ngo yireherezeho abantu bose. Ntabwo yazanywe no gusinziriza ab’isi; ahubwo yaje kwerekana inzira ifunganye abazinjira mu marembo y’umurwa w’Imana bose bagomba kunyuramo. Abana be bagomba gukurikira inzira abayoboye; byaba kureka ibibanezeza cyangwa kwihugiraho, yabasaba gukora umurimo uremereye ute cyangwa umubabaro bahura nawo wose, bagomba gukomeza kurwanya inarijye.INI 348.1

    Ishimwe riruta ayandi abantu bashobora gutura Imana ni uguhinduka imiyoboro yejejwe Imana yakoreramo. Igihe kirihuta kiganisha ku bihe bizahoraho. Reka twe kugundira iby’Imana. Reka twe kuyima icyatubera igihombo turamutse tukiyimye nubwo kidatangwa kubera ko umuntu agikwiriye. Imana ishaka umutima wose, wuyihe ni uwayo kubw’uko yakuremye kandi ikagucungura. Imana ishaka ubwenge bwawe; buyihe; ni ubwayo. Ishaka ubutunzi bwawe, buyihe ni ubwayo. “Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro.” (1Kor 6:19, 20). Imana isaba kuyubahisha umutima wejejwe, witeguye kuyikorera ushyira mu bikorwa ukwizera gukoreshwa n’urukundo. Imbere yacu yahashyize intego yo mu rwego rwo hejuru, ndetse iyo ntego ni ubutungane. Kristo adusaba kumuhagararira muri iyi isi nk’uko nawe atubereye imbere y’Imana.INI 348.2

    “Icyo Imana ibashakaho ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” (1 Tes 4:3). Mbese nawe urabishaka? Ibyaha byawe bishobora kuba nk’imisozi imbere yawe; ariko iyo ucishije bugufi umutima wawe kandi ugasaba imbabazi z’ibyaha byawe wiringiye ibyo Umukiza wabambwe kandi akazuka yakoze, azakubabarira kandi akwezeho gukiranirwa kose. Imana igusaba kumvira amategeko yayo gushyitse. Aya mategeko ni ijwi ryo kurangurura kwayo rikubwira riti: Murusheho muba abera, kandi muhore mwera. Mwifuze kuzura k’ubuntu bwa Kristo. Reka umutima wawe wuzuremo kwifuza kugira gukiranuka kwe. Ijambo ry’Imana rivuga ko umurimo w’uko gukiranuka ari amahoro kandi ingaruka yako ikaba gutuza n’ibyiringiro by’iteka.INI 348.3

    Uko umutima wawe urushaho kwifuza Imana, ni ko uzakomeza guhabwa ubutunzi butarondoreka bw’ubuntu bwayo. Uko urushaho gutekereza kuri ubu butunzi ni ko uzabuhabwa kandi uzahishurirwa ibyakozwe n’igitambo cy’Umukiza, uburinzi buva ku butungane bwe, ukuzura kw’ubwenge bwe ndetse n’imbaraga ye yo kuguhagarika imbere ya Data wa twese ” udafite ikizinga kandi utariho umugayo” 2 Petero 3:14.INI 348.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents