Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 2 - IREMA

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro igice cya 1 n’icya 2.

    Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose. Kuko yavuze, bikaba; yategeka, bigakomera.” Zaburi 33:6, 9. Ni We “washimangiye isi ku mfatiro zayo, isi ntizigera inyeganyega iteka ryose.” Zaburi 104:5.AA 18.2

    Igihe isi yavaga mu biganza bya Rurema, yari nziza bihebuje. Yari iriho imisozi, udusozi, n’ibibaya birimo inzuzi nziza n’ibiyaga bibereye amaso; ariko udusozi n’imizozi ntibyari bihanamye, ngo bigire ibihanamanga n’imikuku biteye ubwoba nk’uko bimeze ubu, udusongero n’ibitare byari bitabye mu butaka bwarumbukaga, bigatuma ahantu hose hamera ibyatsi bitoshye. Ntiharangwaga ibishanga bibi cyangwa ubutayu butagira ikimera. Iyo warebaga hose, amaso yakubitanaga n’ibiti by’igikundiro n’indabo zishimishije. Impinga z’imisozi zariho ibiti by’inganzamarumbo ubu tutabona. Umwuka wo mu kirere wari mwiza utagira ubwandu. Isi yose yarushaga ubwiza ubusitani bw’ingoro zirimbishijwe cyane. Abamarayika bazaga kuyisura bishimye, maze bakanezezwa n’imirimo itangaje y’Imana.AA 18.3

    Amaze kurema isi n’ibiyirimo byose, Umuremyi yuzurisha umurimo we kurema umuntu, ariwe wari waremewe isi, nuko ayituzwaho. Ahabwa ubutware bw’ibyo ijisho rye ryose ryabashaga kubona; nk’uko “Imana yavuze iti: Tureme umuntu agire ishusho yacu, ase natwe: atware isi yose.” Nuko “Imana irema umuntu afite ishusho yayo. ..Umugabo n’umugore ni ko yabaremye.” lbyo bigaragaza inkomoko y’ikiremwamuntu ; kandi mu bitabo byo mu ijuru handitswe ko nta nenge yari afite. Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo bwite. Aha nta mayobera ahari. Ntaho wahera uvuga ko umuntu yagiye ahinduka buhoro buhoro ava mu dukoko duto cyangwa se mu bimera. Inyigisho nk’izo zitesha agaciro umurimo ukomeye w’Umuremyi kandi zigashyira umuntu hasi cyane, ku mitekerereze y’isi. Mu gushaka gutesha agaciro umuntu bamuvutsa inkomoko ye y’icyubahiro, abantu baba bagamije gukuraho imbaraga y’Imana yo kurema isanzure n’ibirimo byose. Uwaremye isi y’agahebuzo, akayitaka uburabyo bwiza, uwujuje isi n’ijuru ibitangaza by’imbaraga ze, ubwo yazaga gushyira umusozo ku murimo we w’icyubahiro, azana uwo gutegeka ibyaremwe byose bitagiraga inenge, ntiyananiwe kurema icyaremwe gishyitse ngo agihe umwuka w’ubugingo. Inkomoko y’ubwoko bwacu, nk’uko tuyibwirwa n’Ibyanditswe byahumetswe na Mwuka, yerekana ko ituruka ku Muremyi Nyirubushobozi: ko tudakomoka ku ruhererekane rw’ihindagurika ry’udukoko, ibijonjogoro, n’inyamaswa zigenza amaguru ane. Nubwo Adamu yakuwe mu mukungugu, yari “umwana w’Imana” Luka 3:38.AA 18.4

    Yashyizweho nk’uhagarariye Imana, ngo abe umutware w’ibindi byaremwe. Ibindi biremwa bidafite ubwenge nk’ubw’abantu, ntibishobora gusobanukirwa cyangwa kumenya ubudahangarwa bw’Imana ishobora byose; ariko kandi byahawe ububasha bwo gukunda no gukorera abantu. Umunyazaburi aravuga ati, “Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoke zawe, wamweguriye ibintu byose kugira ngo abigenge,... n’inyamaswa zo mu ishyamba na zo n’ibiguruka mu kirere.... n’ibindi biremwa byose biba mu mazi.” Zaburi 8:6-8.AA 19.1

    Umuntu yagombaga kugaragaza ishusho y’Imana, ari inyuma mu bigaragara ndetse no mu mico yayo. Kristo gusa ni we shusho ya kamere ya “Data wa twese. Abaheburayo 1:3; Ariko umuntu we yaremwe asa n’Imana. Kamere ye yari ihuje n’ibyo Imana ishaka. Ubwenge bwe bwari bufite ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibintu by’ubumana. Umuntu yari afite urukundo rutagira amakemwa; kandi yategekaga irari ry’umubiri we. Yari intungane kandi akanezezwa no gusa n’Imana ndetse akagendera mu bushake bwayo.AA 19.2

    Umuntu akiva mu biganza by’Umuremyi we yari afite igihagararo giheranije n’ uburanga buzira amakemwa. Imiterere ye yagaragazaga ubuzima buzira umuze n’ibyishimo bitarondoreka. Adamu yari afite igihagararo gisumba kure cyane icy’abagabo bariho muri iki gihe. Nubwo Eva yari mugufi ho hato; yari ateye neza kandi yari mwiza. Abo baziranenge bombi bataracumura, nta myambaro idasanzwe bambaraga; bari bambitswe n’umucyo n’ikuzo byari bibatwikiriye, nk’ibyo abamarayika bambara. Igihe bari bafite imibereho yumvira Imana, iyo kanzu y’umucyo bari bagikomeje kuyambara.AA 19.3

    Adamu amaze kuremwa, yazaniwe buri cyaremwe cyose imbere ye ngo acyite izina; abona ko buri kiremwa cyose cyahawe umufasha wacyo, ariko mur’ibyo biremwa byose, “umufasha bakwiranye yari ataraboneka.” Mu byo Imana yari yaremye ku isi byose, nta na kimwe cyari kimeze nk’umuntu. Maze noneho Imana iravuga iti, “si byiza ko umuntu aba wenyine; reka muremere umufasha umukwiriye.” Umuntu ntiyaremewe kuba mu bwigunge; yagombaga kuba ikiremwa gisabana. Iyo atagira umufasha, ibyiza byari bimukikije n’imirimo ishimishije yagombaga gukorera ubusitani bwa Edeni ntibyari kubasha kumuha umunezero uzira amakemwa. Ndetse n’umushyikirano we n’abamarayika ntiwashoboraga guhaza icyifuzo cye cyo kubona uwo bifatanya nka mugenzi we. Nta wasaga na we wari uhari ngo bagaragarizanye urukundo.AA 19.4

    Imana ubwayo ni Yo yahaye Adamu umufasha. Yamuhaye “umufasha bakwiranye,”- umufasha umeze nka we - waremewe kuba mugenzi we koko, kandi washoboraga kuba umwe na we mu rukundo no kwifatanya na we. Eva yaremwe mu rubavu rwakuwe muri Adamu; bisobanura ko atagombaga gutegeka umugabo ngo abe umutwe w’urugo, cyangwa ngo akandagirirwe munsi y’ibirenge nk’insuzugurwa, ahubwo yagombaga kumuba iruhande nk’uwo bangana, uwo gukundwa no kurindwa n’umugabo we. Eva yari umwe n’Adamu, igufa ryo mu magufa ye, akara ko mu mara ye, yari Adamu wundi, byerekana ubumwe bwa bugufi buri muri iyo sano. “Kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira, akawukundwakaza...” Abefeso 5:29 ” Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Itangiriro 2:24.AA 20.1

    Imana ni Yo yahanze ubukwe bwa mbere iranabwizihiza. Bityo rero, uwo muhango watangijwe n’Umuremyi w’ijuru n’isi. “Gushyingiranwa kubahwe n’abantu bose.” Abaheburayo 13:4 ; ni imwe mu mpano z’Imana ku muntu, kandi ni umwe mu mihango ibiri Adamu yakuye muri Paradizo amaze kugwa mu cyaha. Igihe amahame mvajuru yitaweho kandi akubahirizwa, gushyingiranwa biba umugisha; birinda ukwera n’umunezero by’abantu, bigaha umuntu ibyo akeneye mu buzima, bikazamura imikurire y’umubiri, iy’ubwenge ndetse n’iy’ iby’umwuka.AA 20.2

    “Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye”. Ibyo Imana yari yaremye byose byari byiza, bizira amakemwa, kandi nta na kimwe cyagaragaraga ko kidashaka kunezeza abo bantu b’intungane; na none kandi Imana yabahaye indi mpano y’urukundo rwayo, ibategurira ubusitani budasanzwe kuba urugo rwabo. Muri ubwo busitani harimo ibiti by’amoko yose, ibyinshi muri byo bihunze amatunda aryoshye cyane. Hari imizabibu iteye ubwuzu, igororotse, isa neza, kandi amashami yayo aremerewe n’amatunda y’igikundiro. Adamu na Eva bagombaga kumenyereza ayo mashami y’imizabibu kwigonda, maze bakibera aho batwikiriwe n’amatunda n’ibibabi by’ibiti bitoshye. Hari indabyo zifite impumuro nziza cyane z’amabara yose ashashagirana. Hagati muri ubwo busitani harimo igiti cy’ubugingo cyarushaga ibindi byose ubwiza. Amatunda y’icyo giti yarabagiranaga nk’izahabu n’ifeza kandi yari afite ububasha butuma umuntu adapfa.AA 20.3

    Noneho rero irema ryari rigeze ku musozo waryo. “Ijuru n’isi n’ibirimo byose birangira bityo.” Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane.” Eden yari iri ku isi. Adamu na Eva bari bafite uburenganzira bwo kwegera igiti cy’ubugingo. Iryo rema ritunganye ntiryagiraga ikizinga cy’icyaha cyangwa igicucu cy’urupfu. “Igihe inyenyeri zo mu rukerera zaririmbaga zikiranya, abana b’Imana bose bavuzaga impundu z’ibyishimo.” Yobu 38:7.AA 20.4

    Umuremyi ukomeye yashyizeho imfatiro z’isi; isi yose ayitaka ubwiza kandi ayuzuza ibintu byose umuntu akeneye; Yaremye ibiba ku butaka byose n’ibyo mu nyanja. Mu minsi itandatu umurimo ukomeye w’irema wari urangiye. Maze Imana “iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose. Kandi Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza: Kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yose y’ibyo yaremye.” Imana yanyuzwe n’umurimo w’intoki zayo. Ibyaremwe byose nta nenge byari bifite kuko bibereye Umuremyi wabyo, Kandi yararuhutse bidatewe n’umunaniro, ahubwo bitewe no kwishimira ibivuye mu buhanga bwayo no mu neza yayo hamwe no kwerekana ikuzo ryayo.AA 20.5

    Imana imaze kuruhuka ku munsi wa karindwi, iraweza, cyangwa irawiyegurira, nk’umunsi w’ikiruhuko ku muntu. Akurikije urugero yari ahawe n’ Umuremyi, umuntu yagombaga kuruhuka kuri uwo munsi wejejwe kugira ngo niyitegereza ijuru n’isi bitume atekereza iby’umurimo ukomeye w’Imana wo kurema; kandi nabona ibyerekana ubuhanga n’ineza by’Imana, umutima we wuzure urukundo no kubaha Umuremyi weAA 21.1

    Muri Edeni, Imana yashyizeho urwibutso rw’umurimo wayo w’irema, ubwo yahaga umugisha umunsi wa karindwi. Isabato yahawe Adamu, ariwe se kandi akaba n’uhagarariye ikiremwamuntu. Kuyubahiriza byari igikorwa cyo gushimira ku ruhande rw’abari gutura mu isi ko Imana ariyo Muremyi wabo kandi ko ariyo Mwami wabo w’ukuri; kandi ko bo ari umurimo w’intoki zayo ndetse bakaba abantu bayo. Niyo mpamvu, uwo muhango wera wagombaga kuba urwibutso, kandi ukaba warahawe ikiremwamuntu cyose. Nta kintu na kimwe kidasobanutse cyari muri wo cyangwa ngo ube ugenewe abantu bamwe.AA 21.2

    Imana yabonye ko Isabato ari ingenzi cyane ku muntu, ndetse ko azayiruhuka no muri Paradizo. Yagombaga kureka inyungu ze bwite umunsi umwe muri irindwi, kugira ngo yitegereze bihagije imirimo y’Imana kandi atekereze ku mbaraga n’ineza byayo. Yari akeneye Isabato kugira ngo imwibutse Imana byimbitse kandi bitume ayishimira kuko ibyo yishimiraga n’ibyo yari afite byose byakomotse mu kiganza cy’Umuremyi cyuzuye ubuntu.AA 21.3

    Imana yashyiriyeho Isabato kuyobora intekerezo z’abantu ngo zisobanukirwe n’ibyo yaremye. Ibyaremwe byose byari bifite imvugo yabyo ihamya ko hariho Imana ihoraho, Umuremyi n’Umugenga wa byose. “Ijuru ryerekana ikuzo ry’Imana; isanzure ry’ijuru rigaragaza ibyo yakoze. Amanywa abibwira andi manywa, ijoro ribimernyesha irindi joro.” Zaburi 19:2, 3. Ubwiza burimbishije isi ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana. Ibyo tubibonera ku misozi idashyiguka, ku biti bitoshye by’inganzamarumbo, ku burabyo buri kubumbura hamwe n’ubundi bwiza. Ibyo byose bitubwira Imana. Isabato yereka umuntu iyabiremye byose ikanategeka abantu kubumbura igitabo gikomeye cy’ibyaremwe, aho basanga ubwenge, ubushobozi, n’urukundo rw’Umuremyi.AA 21.4

    Ababyeyi bacu ba mbere n’ubwo baremwe ari intungane kandi ari abaziranenge, ntibari ku rugero rudashobora gukora ikibi. Imana yabaremye bafite umudendezo, bashobora kugenzura ubuhanga n’ubugwaneza by’imico mbonera y’Imana n’ubutabera bw’ibyo ibasaba, kandi bafite ubwigenge busesuye bwo kwihitiramo kumvira cyangwa kutumvira. Bagombaga kwishimira gushyikirana n’Imana hamwe n’abamarayika batunganye; ariko mbere yo kugira uburinzi buhoraho, ubuyoboke bwabo bwagombaga kugeragezwa. Mbere na mbere umuntu akiremwa hashyizweho itegeko ribuzanya kwishyira imbere ari byo byabaye intandaro yo gucumura kwa Satani. Igiti kimenyekanisha ikiza n’ikibi, cyari hafi y’igiti cy’ubugingo hagati mu busitani, cyari cyashyiriweho kugerageza kumvira, kwizera, n’urukundo by’ababyeyi bacu ba mbere. Ubwo bari bafite umudendezo wo kurya ku bindi biti, babujijwe kurya ku mbuto z’icyo giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi kugira ngo badapfa. Bagombaga na none guhangana n’ibigeragezo bya Satani; ariko iyo bihanganira icyo kigeragezo bajyaga kumunesha, bagahora banezeranwa n’Imana.AA 21.5

    Imana yahaye umuntu amategeko amugenga, nk’ikintu cy’ingenzi yagenewe mu mibereho ye. Yari umuyoboke w’ubutegetsi bwayo, kandi nta butegetsi butagira amategeko abugenga. Imana yashoboraga kurema umuntu udashobora kwica itegeko ryayo; yashoboraga no kubuza Adamu gukora ku mbuto yari yabujijwe, nyamara muri icyo gihe umuntu ntiyari kuba agifite umudendezo, ahubwo yari kuba ahindutse igikoresho. Hatabayeho umudendezo wo kwihitiramo, kumvira kwe kwajyaga kuba ari ukw’agahato aho kuba uk’ubushake. Nta gukuza imico mbonera byari kubaho. Iyo bigenda bityo rero, byari kuba binyuranyije n’umugambi w’Imana wo kwita ku bindi byaremwe ku isi. Ntibyari kuba bikwiye umuntu waremanywe ubwenge, kandi na Satani yajyaga kuboneraho gukomeza kurega Imana ko ubutegetsi bwayo ari ubw’igitugu.AA 22.1

    Imana yaremye umuntu atagira amakemwa; yamuhaye ibintu by’agatangaza biranga imico mbonera, nta cyajyaga gutuma yerekera ku kibi. Yamuhaye ubushobozi bwo gutekereza buhambaye, kandi ishyira imbere ye ibishoboka byose byatuma adateshuka ku Mana. Kumvira, kuba indakemwa no kubaho by’iteka ryose, nibyo byajyaga gutuma agira umunezero w’iteka. Byari kandi kuzatuma yegera igiti cy’ubugingo.AA 22.2

    Urugo rw’ababyeyi bacu ba mbere rwajyaga kuba intangarugero ku ngo z’abana babo bajyaga gutura mu isi. Urugo rurimbishijwe n’ukuboko kw’Imana ubwayo, ntirwari kubura kuba ingoro ishimishije. Bitewe n’ubwibone, abantu bashimishwa no gutura mu mazu y’ibitabashwa kandi ahenze cyane maze bakirata imirimo y’intoki zabo, nyamara Imana yatuje Adamu mu busitani. Aho niho hari icumbi rye. Ijuru niryo ryari igisenge cy’inzu ye; isi n’ibiyiriho byari ikirambi, naho amashami atoshye y’ibiti byiza yari umusego. Inkuta z’iyo nzu zari zirimbishijwe n’ibintu by’igiciro — ariyo mirimo ikomeye y’Umuhanzi w’Icyatwa. Ibyo biremwa bitagira inenge byari bikikijwe n’icyigisho cy’ibihe byose kivuga ko umunezero nyakuri utabonerwa mu kwishyira hejuru n’umurengwe, ahubwo uturuka ku mushyikirano tugirana n’Imana binyuze mu byo yaremye. Iyaba abantu bahaga agaciro gake ibintu bidasanzwe, bakimenyereza ibyoroheje, baba barashyikiriye umugambi Imana yabaremeye. Ubwibone no kwikuza ntibijya binyurwa, ariko abanyabwenge nyakuri umunezero wabo uzakomoka mu kwishimira ibyo Imana yabahaye.AA 22.3

    Abantu batujwe muri Edeni bashinzwe uwo murima ngo “bahingire ibirimo kandi banawurinde.” Umurimo wabo ntabwo wari uruhije, ahubwo wari ushimishije kandi udasaba ingufu. Imana yateganyije umurimo kugira ngo ubere umuntu umugisha, umukomereze ibitekerezo n’umubiri, kandi yunguke n’ubwenge. Mu gukoresha ibitekerezo n’imirimo y’amaboko ni bimwe mu byo Adamu yaboneyemo umunezero uruta iyindi yose mu kubaho kwe kose igihe yari ataracumura. Ariko ubwo yari amaze gucumura, yirukanywe ha handi yari atujwe hanejeje, ahatirwa guhinga ubutaka butari bukirumbuka kugira ngo ashobore kubona ibimutunga bya buri munsi, umurimo wari uhabanye cyane n’uwo yakoraga akiri muri Edeni, wamurindaga ibishuko kandi ukamubera isoko y’umunezero. Ababona umurimo nk’umuvumo, nubwo gukora binaniza kandi bigatera ingingo kubabara, abo baribeshya cyane. Kenshi abakire barebana agasuzuguro abakoresha amaboko yabo, ariko ni ikintu kitagira inenge kuko kijyanye n’umugambi w’Imana igihe yaremaga umuntu. Mbese umutunzi ukomeye cyane yaba afite ibingana iki ugereranyije n’ibyo Adamu waremwe n’Imana yari afite? Na none kandi Adamu ntiyagombaga kuba inkorabusa. Kuko Umuremyi wacu usobanukiwe n’igishimisha umuntu, yageneye Adamu umurimo. Mu buzima, umunezero nyakuri ubonwa n’abagabo n’abagore bakoresha amaboko yabo. Abamarayika ni abakozi batiganda; ni ibyegera by’Imana bikorera abantu bayo. Umuremyi nta mwanya yageneye abanebwe.AA 22.4

    Iyo baza gukomeza kuba indahemuka ku Mana, Adamu na mugenzi we bari kwigarurira isi. Bari bafite kugenzura buri kintu cyose nta mupaka. Intare n’umwana w’intama byarishaga hamwe hafi yabo mu mahoro, cyangwa bikaryama ku birenge byabo. Inyoni zinezerewe zakiniraga iruhande rwabo zitabatinya, kandi ubwo indirimbo zazo zinogeye amatwi zazamukaga zisingiza Umuremyi, Adamu na Eva bikiranyaga nazo bashimira Data wa Twese n’Umwana.AA 23.1

    Abo bantu b’intungane ntibari abana gusa barerwa n’Imana, ahubwo bari abigishwa bahabwa amabwiriza n’Umuremyi Nyirubwenge bwose. Bagendererwaga n’abamarayika kandi bagashyikirana n’Umuremyi wabo imbonankubone. Bari bafite imbaraga bakomora ku giti cy’ubugingo, kandi ubwenge bwabo bwari munsi y’ubw’abamarayika ho hato. Imana igenga byose kandi ibeshejeho byose yabahishuriye amayobera y’ibyari ku isi - ” ibitangaza by’ubuhanga bwayo buhebuje” (Yobu 37:16) aribyo nkomoko y’umunezero n’amabwiriza bitarondoreka. Umuremyi n’Umugenga wa byose yari yarahaye Adamu na Eva ubumenyi buhanitse bwo kumenya amategeko agenga ibyaremwe n’imikorere yabyo; aribyo abashakashatsi bamaze imyaka ibihumbi magana atandatu biga. Bagiranaga ikiganiro n’ibibabi, indabyo n’ibiti, kandi bakamenya amabanga y’imibereho yabyo. Adamu yari amenyeranye na buri kiremwa cyose uhereye ku bifi binini bya Lewiyatani byo mu nyanja ukageza ku dukoko duto tuguruka mu kirere. Kuko ari we wari wagiye abyita amazina, yari azi kamere n’imico yabyo byose n’ibyo bikunda. Ikuzo ry’Imana mu ijuru, imibumbe itabarika n’uko ikurikirana, “uko ibicu binyuranamo,” amayobera y’umucyo n’amajwi, amayobera y’amanywa n’ijoro — ibyo byose byari bimwe mu byo ababyeyi bacu ba mbere bagombaga kwiga. Izina ry’Imana ryari ryanditswe ku kibabi cyose cyo mu ishyamba cyangwa ku ibuye ryose riri ku musozi, ku nyenyeri yose irabagirana, ku isi, ku mwuka no mu kirere. Gahunda no guhuza bigaragara mu irema byerekana ubwenge n’ubushobozi by’Imana bitagira akagero. Hari byinshi byareherezaga imitima yabo kuzuzwa urukundo kandi bigatuma bagaragaza ishimwe ryabo.AA 23.2

    Iyo baza gukomeza kugendera mu mategeko y’lmana, bajyaga guhora bunguka ubushobozi butuma ubumenyi, ibyishimo, n’urukundo byabo byiyongera uko bwije n’uko bukeye. Bajyaga gukomeza kunguka ubutunzi bw’ubumenyi, bakavumbura amasoko mashya aturukamo umunezero, kandi bakarushaho gusobanukirwa iby’urukundo rw’Imana rutarondoreka kandi rudacogora.AA 23.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents