Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12 - ABURAHAMU MURI KANANI

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 13-15 ; 17 :1-16 ; 18.

    Aburahamu yasubiye i Kanani “akungahaye ku mashyo, ifeza, n’izahahu.” Loti bari bakiri kumwe, na none baza i Beteli, maze babamba amahema yabo. Bidatinze basanze ukwiyongera k’ubutunzi bwabo kuzabazanira ingorane nyinshi. Bari barabanye neza mu bihe by’amakuba n’ibigeragezo, ariko ubutunzi no gukungahara bibazanira akaga k’amakimbirane. Urwuri ntirwari ruhagije amatungo yabo bombi, kandi impaka zazanwaga n’abashumba zagombaga gukemurwa na ba shebuja. Byaragaragaraga yuko bagomba gutandukana. Aburahamu yarutaga Loti mu myaka, akamurusha kumenyana n’abantu, akamurusha ubutunzi ndetse n’icyubahiro; nanone kandi ni we wabanje gutanga igitekerezo cy’ukuntu bakomeza umubano mwiza. Nubwo Imana ubwayo yari yamuhaye igihugu cyose, yahaze ubwo burenganzira bitamubabaje.AA 82.1

    “He kubaho intonganya hagati yanjye na we, no ku bashumba bacu; kuko turi abavandimwe. Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze reka dutandukane: nuhitamo kujya ibumoso, nanjye nzajya iburyo; cyangwa nuhitamo kujya iburyo, nanjye nzajya ibumoso.”AA 82.2

    Aha niho imico myiza n’umutima wo kutikanyiza bya Aburahamu byigaragarije. “Ni bangahe batakomeza kugundira uburenganzira bwabo n’ibyo bakunda biramutse bibagendekeye bityo! Ni ingo zingahe zatanye! Ni amatorero angahe yacitsemo ibice, bigatuma ukuri kugorekwa kandi kugateshwa agaciro mu banyabyaha! Aburahamu aravuga ati, “Reka he kubaho intonganya hagati yanjye nawe, kuko turi abavandimwe;” atari uko byari biturutse gusa ku isano isanzwe, ahubwo bitewe n’uko bose baramyaga Imana y’Ukuri. Abana b’Imana mu isi yose ni umuryango umwe, kandi umutima umwe w’urukundo no gufatanya ni wo ukwiriye kubayohora. “Ku byo gukunda bene Data, mukundane rwose; ku byo icyubahiro, umutu wese ashyire imbere mugenzi we.” Abaroma 12:10. Kandi iyo ni inyigisho y’Umukiza wacu. Kwimenyereza guca bugufi, ubushake bwo kugirira abandi nk’uko twifuza ko batugirira, byakuraho kimwe cya kabiri cy’uburwayi abantu bagira. Umutima wo kwikuza uturuka kuri Satani; ariko umutima urimo urukundo rwa Kristo uzagira ubuntu “buzirikana abandi.” Umutima nk’uwo uzerekeza ku mabwiriza y’ijuru, nk’uko bivugwa ngo “Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.” Abafilipi 2:4.AA 82.3

    Nubwo Loti yakeshaga ubutunzi bwe umubano yari afitanye n’Aburahamu, ntiyigeze agaragaza ishimwe k’uwamugabiye. Kwicisha bugufi kwajyaga kumuhatira kureka Aburahamu akaba ariwe uhitamo, nyamara ibiramambu, inarijye yatumye afata ibyo yabonaga byose byajyaga kumuviramo inyungu. “Arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi rwa Yorodani cyose kugera i Sowari, uko gitoshye. … cyari kimeze nka bwa busitani bw’Uwiteka, nk’igihugu cya Egiputa.” Ikibaya cyarushaga ibindi byose byo muri Palesitina kurumbuka cyari icya Yorodani, cyibutsaga abakireba Paradizo umuntu yakuwemo, kandi ubwiza n’uburumbuke bwacyo bwasaga n’ubw’ibibaya bitembamo uruzi rwa Nili bari baravuyemo. Hari yo imigi ikize kandi myiza, yakururaga abashoramari. Loti yarangajwe no kubona inyungu z’iby’isi, yirengagiza ibyaha byahakorerwaga. “Abaturage bo muri icyo kibaya bari abagome kandi bagacumura k’Uwiteka bikabije;” nyamara Loti yarabyirengagije, asa nk’aho atabizi, ntiyabiha agaciro cyane. “Yihitiyemo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani” maze “yimura ihema rye aherekera i Sodomu.” Mbega ukuntu atatekereje bihagije ku ngaruka ziteye ubwoba z’uko guhitamo yagiranye inarijye!AA 82.4

    Nyuma yo gutandukana na Loti, Aburahamu yongeye guhabwa isezerano n’Imana ryo guhabwa igihugu cyose. Bidatinze, yimukira i Heburoni, ashinga ihema rye munsi y’igiti cy’inganzamarumbo cya Mamure, ahubaka igicaniro cyo gutambira Uwiteka. Muri iyo misozi yari ifite umwuka mwiza, imirima y’amatunda n’iy’impeke, n’urwuri rugari ruzengurutswe n’imisozi, arahatura, ashimishijwe n’imibereho y’umukurambere iciriritse, maze arekera Loti ibinezeza by’i Sodomu byaganishaga ku irimbukiro.AA 83.1

    Aburahamu yubahwaga n’amahanga yari amukikije, nk’igikomangoma gikomeye, inararibonye n’umuyobozi ufite ubushobozi. Ntiyabujije abaturanyi be kumwigiraho. Imibereho ye n’imico ye, ugereranyije n’abasengaga ibigirwamana, byari ubuhamya bwiza bwo kwizera nyakuri. Nk’uko umubano we n’Imana utari ufite amakemwa, ni nako gushyikirana n’abantu n’ubuntu yagiraga, byatumye agirirwa icyizere kandi abantu baramukunda, bakanamwubaha.AA 83.2

    Iyobokamana rye ntiryabonekaga nk’ubutunzi bw’igiciro bwakwifuzwa kurindwa no gushimisha nyiraryo gusa. Iyobokamana nyakuri ntirifatwa gutyo, kuko uwo ari umwuka unyuranye n’amahame y’ubutumwa bwiza. Iyo Kristo atuye mu mutima, ntibishoboka guhisha umucyo umuturukaho cyangwa kuwuzimya. Ibiri amambu, uwo mucyo ukomeza kwiyongera, uko iminsi ihita, igihu cy’inarijye n’icyaha kibuditse ku mutima cyeyurwa n’umucyo wa Zuba ryo Gukiranuka.AA 83.3

    Abantu b’Imana barayihagarariye ku isi, kandi ishaka ko baba umucyo muri iyi si y’umwijima. Aho batataniye mu bihubu byose, mu mirwa mikuru, mu mijyi, no mu byaro hose, bahinduka abahamya n’imiyoboro Imana imenyekanishirizamo ubushake n’ibitangaza by’ubuntu bwayo ku batizera. Ni umugambi wayo ko abakiriye agakiza bose bazayivugira. Ukwitanga k’Umukristo ni urugero ruhanitse ab’isi bapimiraho ubutumwa bwiza. Ibigeragezo birimo ukwihangana, imigisha yakiranywe ishimwe, ukwicisha bugufi, ubugwaneza, imbabazi n’urukundo byerekanywe uko bukeye n’uko bwije, ni imuri zimurikira mu mico yabo imbere y’ab’isi, zerekana ko hari itandukaniro riri hagati y’umwijima ukomoka ku narijye y ‘umutima wa kamere.AA 83.4

    Umukungu mu kwizera, umunyabuntu bitangaje, utaragiraga gushidikanya mu kumvira, kandi akagira ukwicisha bugufi mu mibereho ye nk’umugenzi, Aburahamu yari umunyabwenge mu mibanire ye n’abandi kandi akaba intwari n’umuhanga ku rugamba. Nubwo yari azwi nk’umwigisha w’idini rishya, abahungu b’umwami batatu bategekaga ibibaya by’Abamori aho yari atuye, bamushatseho ubucuti ubwo bamusabaga gufatanya na bo kugira ngo bagire umutwe ukomeye wo kurinda umutekano; kuko icyo gihugu cyari cyuzuyemo urugomo n’ikandamiza. Bidatinze abona uburyo bwo gufatanya na bo.AA 83.5

    Kedorilawomeri, Umwami wa Elamu, yari amaze imyaka cumi n’ine ateye i Kanani, maze ahagira ingaruzwamuheto. Byinshi mu bikomangoma biramugomera, maze umwami wa Elamu, hamwe n’amahanga ane bari bifatanyije, yongera kugaba igitero mu gihugu hose agira ngo abagarure mu butegetsi bwe, bongere bamuyoboke. Abami batanu b’i Kanaani bashyize hamwe ingabo zabo, bashinga ibirindiro mu kibaya cya Sidimu kugira ngo barwanye icyo gitero, ariko baratsindwa. Umugabane munini w’ingabo uricwa, maze abandi bahungira ku misozi miremire. Abanesheje biraye mu mijyi yo muri icyo kibaya, maze basahura ibintu byinshi ndetse batwara abantu ho iminyago, kandi muri izo mbohe z’intambara, harimo na Loti n’umuryango we.AA 84.1

    Aburahamu aho yari yituriye munsi y’igiti cy’inganzamarumbo cya Mamure, atekanye, yaje kubwirwa n’umwe mu bacitse ku icumu ibyerekeye urugamba rwabaye n’ ibyago umuhungu wabo yagize. Ntiyigeze yibuka inabi Loti yamugiriye. Yumva amugiriye impuhwe, maze ariyemeza abona ko akwiriye kumutabara. Agisha Imana inama mbere y’ibindi byose, maze yitegura urugamba. Akoranya ingabo magana atatu na cumi n’umunani zo mu bantu be, abagabo bari baratojwe kubaha Imana, kumukorera kandi bigishijwe no kurwana. Abari baragiranye na we amasezerano yo gutabarana; aribo Mamure, Eshikoli, na Aneri, baramusanga bari hamwe n’ingabo zabo, hanyuma bose bakurikira abari babateye. Abanyelamu n’abo bari bafatanyije bari bakambitse i Dani, ku rugabano rwo mu majyaruguru y’i Kanani. Bari mu byishimo byo gutsinda, nta bwoba bw’uko hari ushobora kubatera, bari bahugiye mu byo kurya no kunywa. Uwo mukurambere yagabanyije ingabo mo imitwe kugira ngo bakwire impande zose, maze babagwa gitumo nijoro. Kuko yabateranye umwete kandi abatunguye kandi batamwiteguye, arabatsinda. Umwami wa Elamu aricwa, ingabo ze zimarwa n’ubwoba maze ziratatana. Loti n’umuryango we, n’izindi mbohe, babagarurana n’ibyabo byose, kandi batahukana n’iminyago myinshi.AA 84.2

    Gutsinda kwa Aburahamu agukesha Imana. Ntabwo uwo mwubaha Mana yari akoreye igihugu umurimo ukomeye gusa, ahubwo yari yerekanye n’uburyo ari umugabo w’ingirakamaro. Byagaragaye ko gukiranuka atari ubugwari, kandi ko idini ry’Aburahamu ryatumye agira ubutwari bwo guhagarara mu kuri no kurenganura abarengana. Igikorwa cye cy’ubutwari cyatumye yamamara mu mahanga abakikije. Yirinze kugira ibintu atwara, ahubwo asaba ko izo mbohe zirekurwa. Ahabaga intambara, iminyago yatwarwaga n’uwatsinze; ariko Aburahamu we yashoje urugamba nta mugambi wo gushaka indonke y’ibintu afite, maze yanga guhemukira abari bagize ibyago, gusa yemera ko abo bari bafatanyije batwara umugabane wabo ubakwiye.AA 84.3

    Bake gusa, ni bo bajyaga kugaragaza imibereho nk’iyo Aburahamu yagize, baramutse bageragejwe nk’uko yageragejwe. Bake ni bo bajyaga kwihanganira icyo kigeragezo cyo kwibonera ubutunzi banyaze nk’ubwo. Icyitegererezo aduha giciraho iteka kwikunda, n’umutima wo gushaka indonke. Aburahamu yarebaga gusa ubutabera no kwita ku kiremwa muntu. Imyitwarire ye ihamanya n’ibyanditswe ngo, “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Abalewi 19:18. Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumba byose, nyirijuru n’isi, yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k’inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti, ni jye utungishije Aburahamu.” Ntiyari kubakundira gutekereza ko yashoje urugamba agamije kugira ibyo aronka, cyangwa ngo bavuge ko ubutunzi afite aribo yabukomoyeho nk’impano bamuhaye cyangwa ineza bamugiriye. Imana yari yaramusezeraniye kumuha umugisha, ni yo rero ikwiriye guhabwa icyubahiro.AA 84.4

    Undi waje gusanganira uwo mukurambere watsinze urugamba ni Melikisedeki, umwami w’i Salemu, wazanye umutsima na vino byo kuramira ingabo zitabarutse. ” Nk’umutambyi w’Imana Isumba byose”, asabira Aburahamu umugisha, kandi ahimbaza Imana yabahaye gutsinda ikoresheje umugaragu wayo. Nuko Aburahamu “amuha kimwe mu icumi cya byose.”AA 85.1

    Aburahamu yisubirira mu mahema ye n’imikumbi ye, ariko umutima we waje guhungabanywa n’ibikerezo by’urucantege. Yari umunyamahoro, akora uko ashoboye kose akirinda intonganya no gushyamirana; maze agira ubwoha bwinshi ubwo yibukaga uburyo yiboneye n’amaso ye urupfu rw’abantu n’inyamaswa bitagira ingano. Ariko nta gushidikanya ko amahanga yari yaratsinze atajyaga kongera kwisuganya agatera Kanaani maze akamwihimuraho. Kuba yari amaze kwinjizwa mu mpaka zabaga hagati y’ibihugu, imibereho ye irangwa n’amahoro yari gukomwa mu nkorora. Nanone kandi yari atarahabwa Kanaani, ataragira ibyiringiro noneho ko azabyara umuragwa wagombaga kuzasohorezwaho isezerano.AA 85.2

    Mu nzozi yarose nijoro, yumva ijwi ry’Imana rimubwira riti, “Aburahamu, witinya: ndi ingabo igukingira kandi uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.” Ariko umutima we wari uciwe intege cyane n’uburyo yabonaga iryo sezerano atabasha kurishyikira. Yasabye ko yabona ikimenyetso gifatika cy’uko iryo sezerano rizasohora. Ariko se isezerano ryajyaga gusohora rite impano y’umwana w’umuhungu itatanzwe? “Aburahamu aramubaza ati: Mwami Uwiteka kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa ndi inshike?... “kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.” Yasabye Imana ngo Eliyezeri umugaragu we w’umwizerwa amubere nk’umuhungu we yibyariye, maze azamurage ibye. Ariko yahamirijwe ko umwana we bwite ari we uzaragwa ibye. Hanyuma ajyanwa hanze y’ihema rye, maze abwirwa kubura amaso ngo arebe inyenyeri zitabarika, zimurika mu kirere; kandi ubwo yabikoraga, yabwiwe n’aya magambo ngo, “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” “...Aburahamu yizeye Imana, maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka.” Abaroma 4:3.AA 85.3

    Na none uwo mukurambere yasabye ikimenyetso gifatika gihamya ukwizera kwe kandi cyerekana ko abazakurikiraho aribo uwo mugambi w’ubuntu bw’Imana uzuzurizwaho. Uwiteka yemeye kwicisha bugufi kugira ngo agirane isezerano n’umugaragu we, akoresha ubwo buryo nk’uko abantu bari basanzwe babigenza berekana ko biyemeje umugambi ntakuka. Ayobowe n’Uwiteka, Aburahamu yatanze igitambo cy’inyana, ihene n’isekurume y’intama bimaze imyaka itatu bivutse, maze agenda abisaturamo ibice abitondekanya ku buryo butandukanye. Kuri ibyo yongeraho intungura n’inuma bitagabanyijemo ibice. Mu gukora atyo, yanyuze hagati y’ibyo bice byateguriwe gutambwa yicishije bugufi, maze arahirira Imana kuzayubaha by’iteka ryose. Yagumye iruhande rw’ibyo bice byagenewe gutambwa ari maso kandi ashikamye kugeza izuba rirenze, kugira ngo abirinde kononekara cyangwa inkongoro zikabitwara. Izuba rijya kurenga, Aburahamu afatwa n’ibitotsi byinshi; maze “umwijima w’icuraburindi uraza uramutwikira, ariko ashigukira hejuru ubwoba buramutaha.” Kandi yumvise ijwi ry’Uwiteka rimubwira ko adakwiriye kwibwira yuko azahabwa igihugu cy’isezerano vuba, kandi yerekwa imibabaro abazamukomokaho bazagira mbere y’uko batuzwa muri Kanani. Yahishuriwe umugambi wo gucungurwa, binyuze mu rupfu rwa Kristo, ari We gitambo gikomeye, kandi ahishurirwa uburyo Kristo azaza afite ikuzo. Aburahamu yabonye nanone isi yongera guhabwa ubwiza nk’ubwa Edeni, kugira ngo ayihabwe ho gakondo y’iteka ryose, aribyo gusohozwa kw’isezerano.AA 85.4

    Nk’igihango cy’isezerano Imana igiranye n’abantu, icyotero gicumbeka n’ifumba y’umuriro ugurumana byanyuze hagati y’ibyo bisate by’amatungo byateguriwe gutambwa, maze urabikongora byose. Maze nanone Aburahamu yongera kumva ijwi rimuhamiriza ko urubyaro rwe ruhawe Kanaani ho impano, « uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi rwa Ufurate. ”AA 86.1

    Igihe Aburahamu yari amaze hafi imyaka makumyabiri n’itanu muri Kanani, Uwiteka yaramubonekeye aramubwira ati, “Ndi Imana Ishoborabyose; ujye ugendera imbere yanjye utunganye.” N’icyubahiro cyinshi, uwo mukurambere yikubita ku birenge bye, maze akomeza kumva ibyo abwirwa: “Dore isezerano ryanjye riri hamwe na we, kandi uzaba sekuruza w’amahanga menshi.” Nk’ikimenyetso cyo gusohozwa kw’iri sezerano, izina rye yitwaga mbere Aburamu, ryahinduwe Aburahamu, bisobanura “sekuruza w’amahanga menshi.” Izina rya Sarayi rihinduka Sara, bivuga “igikomangomakazi;” kuko “azaba nyirakuruza w’amahanga; abami b’amahanga bazakomoka kuri we” kuko ijwi ry’Imana ariryo ribivuze.AA 86.2

    Ubwo ni bwo Aburahamu yahawe umuhango wo gukebwa “kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebwa.” Abaroma 4:11. Yagombaga kubyubahiriza ndetse n’abamukomokaho bose kugira ngo berekane ko beguriwe umurimo w’Imana kandi batandukanyijwe n’abasenga ibigirwamana, kandi Imana yabemeye ikabagira ubutunzi bwayo bw’umwihariko. Binyuze muri uyu muhango, bari biyemeje ku rwabo ruhande, kuzuza ibisabwa byari bikubiye mu isezerano Imana yagiranye n’Aburahamu. Ntibagombaga gushaka mu miryango y’abapagani, kuko iyo baza kubikora, bajyaga kutubaha Imana n’amategeko yayo azira inenge; bagakora ibyaha by’ayandi mahanga kandi bagakururirwa gusenga ibigirwamana.AA 86.3

    Imana yahaye Aburahamu icyubahiro gitangaje. Abamarayika bagendanaga na we kandi bakaganira na we nk’inshuti. Ubwo Sodomu yari igiye guhanwa, ntibyahishwe Aburahamu, ahubwo yabaye umuvugizi w’abanyabyaha ku Mana. Ikiganiro yagiranye n’abamarayika kigaragaza icyitegererezo cyiza cyo kwakira abashyitsi.AA 86.4

    Hari mu cyi ku manywa y’ihangu, uwo mukurambere yicaye ku muryango w’ihema rye, yitegereza uko ikirere gituje, maze abona abagenzi batatu baza bamusanga ariko bakiri kure. Bataragera ku ihema rye, abo bantu atari azi barahagarara nk’abashaka kugira icyo bumvikanaho. Kandi bataramusaba kubagirira neza, Aburahamu aherako ahaguruka bwangu, kuko yabonaga bashaka kwerekeza indi nzira, abirukaho, maze abinginga yicishije bugufi cyane kugira ngo bamukundire baruhukire iwe abafungurire. Ubwe abazanira amazi kugira ngo boge umukungugu wari wabagiye ku birenge mu rugendo. Ashaka ibyo kurya arabaha, kandi ubwo baruhukiraga mu gicucu kirimo amafu, bari biteguye kugirana ikiganiro, maze abahagarara iruhande yicishije bugufi ubwo barimo bishimira iryo cumbi. Icyo yakoze cyo kwicisha bugufi Imana yagihaye agaciro gakomeye cyane bituma cyandikwa mu Ijambo ryayo; kandi nyuma y’imyaka myinshi, icyo gikorwa cy’ubugwaneza cyaje kuvugwa n’intumwa yakoreshwaga na Mwuka Wera igira ati, “Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi: kuko hari bamwe bacumbikiye abamarayika batabizi.” Abaheburayo 13:2.AA 86.5

    Aburahamu yabonye ko batatu muri abo bashyitsi bari baturutse kure bananiwe, hashobora kuba harimo Umwe akwiriye kuramya ntabe akoze icyaha. Ariko muri uwo mwanya icyagenzaga izo ntumwa z’Imana cyaramenyekanye. Nubwo bari batumwe kujya gusohoza umurimo w’uburakari, ariko kuri Aburahamu wari umugabo wizera, babanje kumuha umugisha. Nubwo Imana yanga gukiranirwa kandi igahana ibicumuro, ntiyishimira guhora inzigo. Umurimo wo kurimbura ni “inzaduka” kuri yo kuko ari inyarukundo rutarondoreka.AA 87.1

    “Amabanga y’Uwiteka ayahishurira abamwubaha.” Zaburi 25:14. Aburahamu yari yarubashye Imana na yo imuha icyubahiro ubwo yamugishaga inama, kandi ikamuhishurira imigambi yayo. “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?” niko Uwiteka yavuze. “Ubwo gutaka kw’abarega i Sodomu n’i Gomora ari kwinshi, ibyaha byabo bigakabya cyane; ndamanuka ndebe ko bakora ibihwanye rwose no gutaka kw’abaharega kwangezeho; kandi niba atari ko bimeze, ndabimenya.” Imana yari izi neza urugero rw’icyaha cy’i Sodomu; ariko ivuga nk’umuntu kugira ngo ubutabera bwayo bumenyekane. Mbere yo gucira urubanza abanyabyaha, Yo ubwayo yajyaga gusuzuma imigenzereze yabo; iyo bataza kurenga urubibi rw’imbabazi zayo, yajyaga kubaha umwanya wo kwihana.AA 87.2

    Babiri muri izo ntumwa zivuye mu ijuru barigendeye, basiga Aburahamu wenyine ari kumwe n’Uwo yahise amenya ko ari Umwana w’Imana. Maze uwo mugabo wari ufite kwizera asabira abantu bari batuye i Sodomu. Igihe kimwe yari yarabakijije akoresheje inkota ye, noneho rero yari agiye kubakirisha amasengesho. Loti n’abo inzu ye bari bagituyeyo, kandi urukundo rutikanyiza rwateye Aburahamu kubatabara, abakiza Abanyelamu, noneho arashaka kubakiza iteka ry’umujinya w’Imana, niba ari ubushake bwayo.AA 87.3

    Yicishije bugufi cyane akomeza kwinginga agira ati” Mpangaye kuvugana n’Umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.” Nta kwiyemera no kwirata gukiranuka kwe byari birimo. Ntiyasabye kugirirwa neza yishingikirije ku kumvira kwe, cyangwa ku bwo ibitambo yari yaratambye akora ibyo Imana ishaka. Nk’umunyabyaha ubwe, yasabiye abanyabyaha. Uwo niwo mutima ugomba kuranga abegera Imana bose. Nanone Aburahamu yerekanye kwizera k’umwana usaba se akunda. Yegereye iyo ntumwa yari yamutumweho ivuye mu ijuru, maze asaba abikuye ku mutima. Nubwo Loti yari yarabaye umuturage w’i Sodomu, ntiyafatanyije na bo ibicumuro byabo. Aburahamu yibwiye ko muri uwo mudugudu wari utuwe cyane harimo n’abandi basenga Imana y’ukuri. Ahereye kuri ibyo, arabingingira ati, “Ntibikaguturukeho...kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha:. .. Mbese umucamanza w’abari mu isi bose yakora ibyo kutabera?” Aburahamu ntiyasabye inshuro imwe gusa, ahubwo yasabye kenshi. Amaze kwemererwa, yarakomeje kugeza ubwo yizezwa ko n’iyo habonekamo abakiranutsi cumi, uwo mudugudu utarimburwa.AA 87.4

    Urukundo rw’abarimbuka ni rwo rwateye Aburahamu gusenga. Nubwo yangaga ibyaha byari byaramunze uwo murwa, yifuzaga ko abanyabyaha bawurimo bakizwa. Uburyo yari yitaye cyane kuri Sodomu byerekana agahinda tugomba kugirira abanga kwihana. Dukwiriye kwanga icyaha, ariko tukagirira umunyabyaha impuhwe kandi tukamukunda. Ahatuzengurutse hose hari abantu bagana mu irimbukiro, babuze ibyiringiro, bafite ubwoba nk’uko abo i Sodomu byabagendekeye. Uko bukeye n’uko bwije, igihe cy’imbabazi kirangira kuri bamwe. Buri saha bamwe imbabazi zibarangiriraho. Mbese amajwi aburira kandi akingingira umunyabyaha guhunga uko kurimbuka guteye ubwoba ari he? Mbese amaboko aramburiwe umunyabyaha ngo ahunge urupfu ari he? Mbese abamwingingira Imana bicishije bugufi kandi bafite kwizera kudacogora bari he?AA 88.1

    Umutima w’Aburahamu wari Umutima wa Kristo. Umwana w’Imana ubwe ni Umuvugizi ukomeye cyane usabira umunyabyaha. Uwishyuye ikiguzi cyo gucungura umuntu azi neza agaciro k’umutima w’umuntu. Mu guhangana n’ikibi, cyashakaga guhindanya ibyaremwe bitagira inenge, Kristo yeretse umunyabyaha urukundo rutasobanukira uwo ariwe wese keretse umukiranutsi gusa. Igihe yari ababaye cyane ku musaraba, aremerewe n’umutwaro uteye ubwoba w’ibyaha by’isi yose, yasabiye abamutukaga n’abamwicaga, ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34.AA 88.2

    Kuri Aburahamu byaranditswe ngo “yiswe inshuti y’Imana,” “sekuruza w’abizera bose”. Yakobo 2:23; Abaroma 4:11. Imana yatanze ubuhamya igira iti, “Aburahamu yaranyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije, n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije, n’ibyo navuze.” Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho kugendera mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka, baca imanza zitabera: kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.” Cyari icyubahiro gikomeye Aburahamu yahamagariwe, kwitwa se w’ubwoko burinda kandi bugakomeza ukuri kw’Imana yateguriye isi kandi muri we ni mo amahanga yose azaherwa umugisha ubwo Mesiya wasezeranywe azaza. Nyamara uwahamagaye uwo mukurambere yasanze akwiriye. Imana ni Yo ibivuga. Usobanukiwe n’ibyo abantu bibwira, kandi agaha abantu ibibakwiriye aravuga ati, “Ndamuzi.” Nta kintu na kimwe cyabonekaga kuri Aburahamu cyajyaga kubangamira ukuri bitewe n’inarijye. Yagombaga gukomeza amategeko, agaca imanza zitabera kandi agakora ibyo gukiranuka. Ntiyagombaga gutinya Imana ubwe gusa, ahubwo yagombaga no kwita ku byo idini mu nzu ye. Yagombaga kwigisha abo mu muryango we ibyo gukiranuka. Amategeko y’Imana ni yo yagombaga kubera umuyobozi abo inzu ye.AA 88.3

    Abo mu rugo rwa Aburahamu basagaga igihumbi. Abayoborwaga n’inyigisho ze zo kuramya Imana imwe, babonaga icumbi mu ihema rye; kandi aho, nko mu ishuri, bahakuraga amabwiriza abategurira kuba abahagarariye ukwizera nyakuri. Birumvikana ko yari afite inshingano ikomeye. Yatozaga abakuru b’imiryango, kandi uburyo yakoreshaga ategeka bukazakoreshwa no mu miryango bazayobora.AA 88.4

    Mu gihe cya kera, umugabo ni we wabaga ari umuyobozi kandi akaba n’umutambyi w’umuryango we, kandi yagaragazaga igitsure ku bana be, ndetse n’iyo babaga bamaze kubaka ingo zabo. Abamukomokaho bigishwaga kumubona nk’ubakuriye, haba mu by’idini ndetse no mu buzima busanzwe. Ubu buryo bwo kuyobora hakurikijwe ibisekuru nibwo Aburahamu yihatiye kubigisha, kuko aribwo bwatumaga bakomeza kumenya Imana. Byari ngombwa ko abantu bo mu rugo babumbirwa hamwe, bakubaka urusika rwimira gusenga ibigirwamana byari byarabaye gikwira kandi byarashinze imizi. Aburahamu yakoze uko ashoboye kose ngo arinde abo mu ihema rye, kugira ngo bativanga n’abapagani maze bakabanduza gusenga ibigirwamana, kuko yari azi ko kwimenyereza ikibi bizatuma bava ku mahame bagenderaho. Aburahamu yitaye cyane ku gukumira uburyo bwose bw’imisengere y’ibinyoma, kandi akangurira abantu kurangamira icyubahiro n’ikuzo by’Imana ihoraho kuko ari yo ikwiye kuramywa.AA 89.1

    Yari gahunda idahubukiwe yakozwe n’Imana ubwayo, gutandukanyiriza kure ubwoko bwayo, kugira ngo butagira aho buhurira n’abapagani, maze ibatuza bonyine, kandi ntibabaranwa n’andi mahanga. Yatandukanije Aburahamu n’umuryango we wasengaga ibigirwamana, kugira ngo uwo mukurambere ashobore kwigisha abo mu rugo rwe ngo batanduzwa n’abo i Mezopotamiya bari babakikije, kandi kwizera nyakuri gushobore gukomerezwa nk’uko bikwiriye mu bazamukomokaho, uko ibihe bihaye ibindi.AA 89.2

    Uburyo Aburahamu yitaga ku bana be n’ab’urugo rwe byatumye arinda ibyo kwizera kwabo, abatoza kwita ku mategeko y’Imana, nk’amategeko adasanzwe yagombaga kubamenyesha, kandi na bo bakazayamenyesha isi yose. Bose bigishijwe ko bayoborwa n’Imana yo mu ijuru. Ababyeyi ntibagombaga gukandamiza abana babo nk’uko abana batagombaga gusuzugura ababyeyi. Amategeko y’Imana yari yarahaye buri wese inshingano, kandi kuyumvira byonyine byajyaga kubazanira umunezero cyangwa kurama.AA 89.3

    Urugero rwe rw’imibereho ituje ya buri munsi rwari icyigisho gihoraho. Ubunyangamugayo bwe, ubugiraneza no kutikanyiza bye byatumye ashimwa n’abami, byanigaragazaga mu rugo. Impumuro nziza yo mu mibereho, ubutungane no gukundwa kw’imico mbonera, byerekanaga ko asabana n’ijuru. Ntiyigeze yirengagiza umuntu wese, bona n’ubwo yaba ari umugaragu wo hasi kurusha abandi. Mu rugo rwe ntihabagamo itegeko rya nyir’urugo n’irindi ry’umugaragu; ngo habe imigenzereze y’abakire n’iy’abakene. Bose bagengwaga n’ubutabera n’urukundo, nk’abaraganywe na we ubugingo ku buntu.AA 89.4

    “Niwe uzategeka ...ab’inzu ye.” Nta kwirengagiza icyaha hagamijwe guhishira abana be, nta munyantege nke, injiji, nta gutwikira icyaha ngo hagire urengerwa; nta kwirengagiza inshingano agamije kugira uwo akundwakaza, byariho. Abrahamu ntiyatangaga amabwiriza nyakuri gusa, ahubwo yatumaga ubutabera no gukiranuka kw’amategeko bisagamba.AA 89.5

    Mbega uburyo abantu bake muri iki gihe ari bo bakurikiza urwo rugero! Ababveyi benshi bagira ubuhumyi n’imyumvire yuzuye inarijye, urukundo rw’icyitiriro bigaragarira mu kureka abana bakikorera ibyo bishakiye. Ibyo ni ubugome ku rubyiruko kandi ni uguhemukira isi bikabije. Ukudahana kw’ababyeyi gutera umuvurungano mu miryango no mu bantu muri rusange. Iyo ababyeyi batagira icyo bitaho bituma urubyiruko rwishyiramo ko rukwiriye kwikurikirira ibyo irari ryabo, aho kugendera mu bushake bw’Imana. Nuko bagakura imitima yabo idashaka kugendera mu byo Imana ishaka, bakerekana ko idini nta kamaro, maze uwo mutima ugahererekanywa mu babakomotseho. Nk’uko Aburahamu yabigenje, ababyeyi bakwiye gutegeka abo mu ngo zabo. Mureke kumvira ubuyobozi bw’ababyeyi byigishwe kandi bishyirwemo imbaraga nk’aho ari intambwe ya mbere yo kumvira Imana.AA 90.1

    Umucyo watanzwe ku byerekeye uko amategeko y’Imana akwiye gufatwa, ndetse bikozwe n’abayobozi b’idini, byazanye akaga gakomeye. Inyigisho zamaze gusakara zivuga ko tutakigengwa n’amategeko y’Imana, ntaho zitaniye n’uburyo gusenga ibigirwamana bihindura imico y’abantu. Abashaka gutesha agaciro amategeko y’Imana azira inenge, baba bahanganye n’ubuyobozi bw’imiryango n’ubwo ibihugu. Ababyeyi b’abanyedini batagendera mu mategeko y’Imana, ntibashobora kuyobora ingo zabo gukomeza inzira z’Uwiteka. Amategeko y’Imana ntabwo aba yagizwe umuyobozi w’imibereho. N’igihe abana bamaze kubaka ingo zabo, ntibumva ko bagomba kwigisha abana babo ibyo bo ubwabo batigeze bigishwa. Ni yo mpamvu hariho ingo nyinshi zitubaha Imana; kandi akaba ari na yo mpamvu ubugoryi bukabije kandi bwakwiriye hose.AA 90.2

    Keretse gusa igihe ababyeyi ubwabo bazagendera mu mategeko y’Imana bafite imitima itunganye, nibwo bazashobora gutegeka abana babo. Hakenewe ivugurura ryimbitse kandi ryagutse muri ibi. Ababyeyi, abategetsi, bose bakeneye kuvugurura; bakeneye Imana mu ngo zabo. Niba bashaka kubona itandukaniro mu ngo zabo, bagomba kuzana ijambo ryayo mu miryango yabo kandi rikababera umujyanama. Bakwiye kwigisha abana babo ko ari ijwi ry’Imana ribabwira, kandi ko rigomba kumvirwa nta gukebakeba. Bagomba kwihangana mu gihe bigisha abana babo, bakagira impuhwe kandi ntibarambirwe kubigisha uko bakwiriye kubaho bagamije kunezeza Imana. Abana bava mu rugo nk’urwo, baba bafite urufatiro rudashohora gutwarwa n’umuraba wo kutagira ibyiringiro. Baba baremeye Bibiliya nk’urufatiro rwo kwizera kwabo, kandi bafite urufatiro rutabasha kunyeganyezwa n’umuraba w’ubuhakanyi.AA 90.3

    Mu ngo nyinshi, gusenga birirengagizwa. Ababyeyi bumva nta kanya na gato ko kuramya Imana haba mu gitondo na nimugoroba. Nta kanya na gato bashobora kumara bashimira Imana kubera imbabazi zayo zitarondorwa — kubwo umugisha wo kubaha izuba, imvura, bituma ibimera bikura, ndetse n’uburinzi bw’abamarayika bayo bera. Nta mwanya bagira wo gusaba ubufasha n’uburinzi mvajuru ndetse no gusaba ko Yesu yaba mu ngo zabo. Bajya ku kazi nk’uko inka cyangwa ifarashi zijya kurisha, nta gatekerezo na mba kerekeye Imana cyangwa ijuru. Bafite imitima y’igiciro cyinshi batagombye kwemerera ko izimira, kuko Umwana w’Imana yatanze ubugingo bwe kugira ngo abacungure; nyamara basa n’abarushwa n’inyamaswa kuyishimira kandi zo zipfa zidafite ibyiringiro byo kuzuka.AA 90.4

    Nk’uko abakurambere babigenzaga, abavuga ko bakunda Imana bakwiye kubaka igicaniro cy’Imana aho ariho hose bashinze ihema ryabo. Niba harigeze kubaho igihe urugo rwose rwaba urugo rw’amasengesho, ni ubu ngubu. Umubyeyi w’umugabo n’umugore bakwiye kwerekeza imitima yabo ku Mana bisabira ubwabo kandi basabira n’abana babo. Reka umutware w’urugo, nk’umutambyi w’urugo, ashyire ku gicaniro cy’Imana igitambo cya ni mugoroba n’icya mu gitondo, maze umugore n’abana na bo bafatanye gusenga no guhimbaza. Mu rugo nk’urwo Yesu azakunda kuhatinda.AA 91.1

    Mu rugo rw’Umukristo wese, umucyo utunganye ugomba kuhamurika. Hakwiriye gutemba urukundo rwuzuye imbabazi, ubugwaneza, no kutikunda. Hari ingo iri hame ryashyizwe mu bikorwa - Imana isengerwamo kandi urukundo nyakuri rukaba ari rwo rubagenga. Muri izo ngo, isengesho rya mugitondo na nimugoroba rizamuka rijya ku Mana rimeze nk’umubavu uhumura neza, maze imbabazi zayo n’imigisha yayo bikamanukira abayishaka bimeze nk’ikime cya mu gitondo.AA 91.2

    Urugo rurimo gahunda ni ingingo ikomeye cyane yerekana ukuri kw’idini ya Gikristo — ingingo utizera adashobora kugiramo ijambo. Bose bashobora kubona ko hari impinduka mu muryango ishobora kugera no ku bana, kandi ko Imana y’Aburahamu iri kumwe na bo. Niba ingo z’abiyita Abakristo zagiraga isura nyakuri y’Ubukristo, zajyaga kugira imbaraga ikomeye ihindurira ku gukora ibyiza. Zajyaga kandi kuba “umucyo w’isi.” Imana yo mu ijuru irabwira buri mubyeyi wese w’indahemuka ikoresheje amagambo yabwiye Aburahamu iti, “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka bakora ibyo gukiranuka, baca imanza zitabera.”AA 91.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents