Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 42 - AMATEGEKO Y’IMANA ASUBIRWAMO19Iki gice gishingiye mu Gutegeka kwa kabiri 4-6; 28.

    Uwiteka yamenyesha Mose yuko igihe cyateganyijwe cyo kwigarurira Kanani cyegereje. Ubwo uwo muhanuzi wari ugeze mu zabukuru yahagararaga ahitegeye Yorodani n’Igihugu cy’Isezerano, yitegerezanyije amatsiko gakondo y’ubwoko bwe. Mbese byari gushoboka ko urubanza yari yaraciriwe kubera icyaha yakoreye i Kadeshi rwari gukurwaho? Yasabye yinginga agira ati: “Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe n’amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa munsi ishobora gukora ibihwanye n’ibyo ukora n’imirimo yawe ikomeye? Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza, na Lebanoni.” Gutegeka kwa kabiri 3:24-27.AA 317.1

    Igisubizo yahawe ni iki ngo: “Uherukire aho, ntuzongere guhingutsa iryo jambo. Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, witegereze iburengerazuba n’amajyaruguru, n’iburasirazuba n’amajyepfo. Uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka Yorodani.”AA 317.2

    Mose yumviye iteka ry’Imana ativovose. Ubwo noneho yari ahagarikishijwe cyane n’Abisiraheli. Ni nde wari guhangayikira kugubwa neza kwabo nkawe? Yasenze abikuye ku mutima agira ati: “Uhoraho Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye. Shyiraho umuntu wokuyobora Abisiraheli mu gihe bazaba bari mu ngendo, cyangwa bagabye igitero, cyangwa bavuye ku rugamba, be kuba nk’intama zitagira umushumba.” Ibarura 27:16,17.AA 317.3

    Uwiteka yumviye gusenga kw’umugaragu we; maze amuha igisubizo gikurikira: “Jyana Yosuwa mwene Nuni, umuntu urimo Umwuka, umurambikeho ikiganza; umushyire imbere ya Eleyazari umutambyi n’iteraniro ryose; umwihanangirize mu maso yabo. Kandi umuhe ku cyuhahiro cyawe, kugira ngo iteraniro ry’Abisiraheli ryose rijye rimwumvira.” (Kubara 27:18-20). Yosuwa yari yarafashije Mose igihe kirekire; kandi kubera ko yari umugaho w’umunyabwenge, ufite ubushobozi no kwizera, Imana yamuhisemo kugira ngo asimbure Mose.AA 317.4

    Mose yaambitse ibiganza kuri Yosuwa amushinga n’inshingano ikomeye, bityp Yosuwa atoranywa ku mugaragaro kugira ngo abe umuyobozi w’Abisiraheli. Uwiteka avugira muri Mose, abwira iteraniro ibyerekeye Yosuwa ati: “Kandi ajye ahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, na we ajye imbere yanjye, amumbarishirize kungura inama kwa Urimu: Eleyazari azaba ari we ujya ategeka kwahuka kwabo no gucyurwa kwabo, kwa Yosuwa n’Abisirayeli bose, iteraniro ryabo ryose” (Imirongo 21-23).AA 317.5

    Mbere yo kuva ku nshingano ye nk’umuyobozi ugaragara w’Abisiraheli, Mose yategetswe kubasubiriramo amateka y’uburyo bacunguwe bakurwa mu Misiri ndetse n’uko bazereye mu butayu. Yongera kandi kubasubiriramo amategeko yavugiwe kuri Sinayi. Igihe ayo mategeko yatangwaga, bake cyane mu bariho icyo gihe ni bo bari bakuze bihagije ku buryo bashoboraga gusobanukirwa agaciro gakomeye ko gutangwa kwayo. Kubera ko bidatinze bari bagiye kwambuka Yorodani maze bakigarurira Igihugu cy’Isezerano, Imana yabibukije ibyo amategeko yayo asaba kandi ibasaba kumvira nk’icyangombwa bagombaga kuzuza kugira ngo bagubwe neza.AA 317.6

    Mose yahagaze imbere y’abantu kugira ngo abasubiriremo imiburo no kubacyaha biheruka. Mu maso he harabagiranishwaga n’umucyo wera. Umusatsi we wari imvi ageze mu zabukuru; ariko yari yemye kandi mu maso he hagaragazaga ko agifite imbaraga ndetse yari atarahuma. Wari umwanya w’ingenzi, maze n’umutima we wose abagaragariza urukundo n’impuhwe by’Umurinzi wabo Ushoborabyose avuga ati:AA 318.1

    “Wibaze iby’ibihe byashize byakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremeyeho umuntu mu isi, kandi uhereye ku mpera y’isi, ukageza ku yindi mpera yayo, yuko higeze kubaho igihwanye n’iki kintu gikomeye, cyangwa ko humvikanye igihwanye na cyo. Mbese hariho ubwo abantu bumvise ijwi ry’Imana ivuga iri hagati mu muriro, nk’uko wowe uryumvise, bakahaho? Cyangwa higeze kuba imana yagerageje kwijyanira ishyanga, irikuje hagati y’irindi ibigerageresho n’ibimenyetso n’ibitangaza n’intambara n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse n’ibiteye ubwoba bikomeye, bihwanye n’ibyo Uwiteka Imana yanyu yabakorereye mu Egiputa mu maso yanyu? Ni wowe werekewe ibyo kugira ngo umenye yuko Uwiteka ari we Mana, ari nta yindi keretse yo.”AA 318.2

    “Icyateye Uwiteka kubakunda, akabatoranya,si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi; ndetse mwari bake hanyuma y’ayandi yose. Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye basekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakuzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y’uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa. Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda, bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi.” Gutegeka kwa Kabiri 7:7-9.AA 318.3

    Abisiraheli bari baragiye bihutira gushinja Mose kuba intandaro y’ingorane bahuraga nazo; ariko ubu bwo urwikekwe rwabo bamugiragaho ko arangwa n’ubwibone no kwigerezaho no kwikanyiza rwavuyeho, maze batega amatwi ibyo yababwiraga babyishimiye. Mose yababwije ukuri maze abibutsa amakosa yabo ndetse n’ibicumuro by’ababyeyi babo. Incuro nyinshi bari baragiye bumva barambiwe kandi bakigomeka kubwo kuzerera cyane mu butayu; ariko Uwiteka si we wateye uko gutinda kwigarurira Kanani. Yabarushaga kugira agahinda kuko itahise ibaha Igihugu cy’Isezerano, ngo muri ubwo buryo yerekanire imbere y’amahanga yose ubushobozi bwe bukomeye binyuze mu gucungura ubwoko bwayo. Bagifite kutizera Imana, buzuye ubwibone no kutizera, ntabwo bari biteguye kwinjira i Kanani. Ntibyashobokaga ko bagaragaza ubwoko bufite Imana ho Umwami wabwo; kuko batarangwaga n’imico yayo y’ubutungane, ingeso nziza no kugwa neza. Iyo ababyeyi babo bizera bakumvira amabwiriza y’Imana, bakayoborwa n’amateka yayo ndetse bakagendera mategeko yayo, bajyaga kuba baramaze gutura muri Kanani kera cyane, ari ubwoko butunganiwe, bukiranuka kandi bunezerewe. Gutinda kwinjira mu gihugu cyiza byasuzuguzaga Imana kandi kukayitesha ikuzo mu maso y’amahanga yari abakikije.AA 318.4

    Mose wari usobanukiwe na kamere n’agaciro by’amategeko y’Imana, yahamirije abantu ko nta rindi shyanga rifite amategeko meza, akiranuka kandi yuje imbabazi nk’ayahawe Abaheburayo. Yaravuze ati: “Dore mbigishije amategeko n’amateka, uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindura. Nuko mujye muyitondera muyumvira, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga, azumva ayo mategeko yose, akavuga ati: ‘Ni ukuri ni ishyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.”AA 318.5

    Mose yabibukije “umunsi bahagaze imbere y’Uwiteka Imana yabo kuri Horebu.” Yahwituye ingabo z’Abaheburayo ati: “Mbese hari ishyanga rikomeye rifite imana iriri hafi, nk’uko Uwiteka Imana yacu ituba hafi, iyo tuyambaje? Kandi ni ishyanga rikomeye ki rifite amategeko n’amateka atunganye ahwanye n’aya mategeko yose mbashyira imbere uyu munsi?” Muri iki gihe uku guhwitura Mose yagejeje ku Bisiraheli gukwiriye gusubirwamo. Amategeko Imana yahaye abantu bayo ba kera yarushaga amategeko atangwa n’ibihugu birusha ibindi amajyambere ku isi kwerekana ubwenge no kuba meza. Amategeko y’ibihugu arangwamo kudatungana ndetse n’ibyifuzo bibi bituruka mu mitima itarahinduwe mishya; ariko amategeko y’Imana afite ikimenyetso cyayo.AA 319.1

    Mose yaravuze ati: “Uwiteka yarabajyanye, abakura muri rya tanura ryubakishijwe icyuma, ni ryo Egiputa, kugira ngo mumubere ubwoko bwa gakondo.” Igihugu bari bagiye kwinjiramo, kandi cyagombaga kuba icyabo ari uko bumviye amategeko y’Imana, bari baragisobanuriwe muri ubwo buryo. Mbega uko aya magambo yagombaga gukora ku mitima y’Abisiraheli ubwo bari kwibuka uko uwabasobanuriye neza imigisha y’icyo gihugu yabujijwe kuzasangira nabo uwo murage bitewe n’icyaha cyabo:AA 319.2

    “Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n’amasoko n’ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi. Ni igihugu cy’ingano na sayiri n’imizabibu n’imitini n’amakomamanga; ni igihugu cy’imyelayo n’ubuki; ni igihugu uzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyo ugikeneramo; ni igihugu cy’amabuye y’ibyuma, n’icy’imisozi wacukuramo imiringa.” “Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso ihereye ku itangiriro ry’umwaka, ikageza ku iherezo ryawo.” Gutegeka kwa kabiri 8:7-9; 11:10-12.AA 319.3

    “Uwiteka Imana yawe nimara kukujyana mu gihugu, yarahiye ba sekuruza wanyu Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izaguha, ukagira imidugudu minini myiza utubatse, n’amazu yuzuye ibyiza byose utujuje, n’amariba yafukuwemo amazi mutafukuye, n’inzabibu n’imyelayo utateye, ukarya, ugahaga; uzirinde, we kwibagirwa Uwiteka.” “Mwirinde, mwe kwibagirwa isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu yasezeranye namwe,... Kuko Uwiteka Imana yawe ari umuriro ukongora, ni Imana ifuha.” Igihe bari gukora ibibi mu maso y’Iman, Mose yabivuzeho atya ati: “Muzarimbuka vuba, mukarangira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindura.”AA 319.4

    Mose amaze kubasubiriramo amategeko mu ruhame, yarangije umurimo wo kwandika amategeko yose n’amateka Imana yari yaramuhaye ndetse n’amabwiriza yose yerekeye gahunda yo gutamba ibitambo. Igitabo cyanditswemo ibyo cyabikijwe abayobozi babikwiriye, maze kubw’ibyo kibikwa iruhande rw’isanduku y’isezerano kugira ngo kiharindirwe. Nanone uwo muyobozi ukomeye yari agifite impungenge nyinshi yuko abantu bazitandukanya n’Imana. Mu magambo akomeye kandi abakangura, yaberetse imigisha bagombaga kugira baramutse bumviye, kandi abereka n’imivumo yari gukurikiraho baramutse bishe amategeko:AA 319.5

    “Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n’uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi,” “Uzagirira umugisha mu mudugudu, uzawugirira no mu mirima,” “mu mbuto zo mu nda yawe n’imyaka yo ku butaka bwawe, n’imbuto z’amatungo yawe . . . Hazagira umugisha igitenga cyawe n’icyibo uvugiramo. . . Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurikiye banesherezwa imbere yawe . . . Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose.”AA 320.1

    “Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko yayo y’uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.” “Uzavumwa mu majya no mumaza.” “Kandi Uwiteka azabatatanyiriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi, ukageza ku yindi mpera yayo; kanid uzakorererayo izindi mana utigeze kumenya, naba sekuruza banyu batigeze kumenya, z’ibiti n’amabuye. Kandi muri ayo mahanga nta mahoro uzabona, ntuzabona aho uruhurira ibirenge byawe; ariko Uwiteka azaguherayo umutima uhinda umushyitsi n’amaso aremba n’umutima wonze. Uzashidikanya ubugingo bwawe, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe. Buzacya ugira uti: ‘Iyo bwira.’ Buzagoroba ugira uti: ‘Iyo bucya’, ubitewe n’ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha bugutinyisha n’ibyo amaso yawe azibonera.”AA 320.2

    Ayobowe na Mwuka w’Ubuhanuzi, yitegereje kure cyane mu bihe bizakurikiraho, Mose yerekanye neza ibyago bizabaho ubwo Isiraheli izakurwaho nk’ishyanga na Yerusalemu irimbuwe n’ingabo z’Abanyaroma. Yaravuze ati: “Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure, akuye ku mpera y’isi, riza nk’uko ikizu kuguruka, ishyanga uzaba utazi uurimi rwaryo, ishyanga rifite mu maso hagaragaza urugomo, ritazubaha abashyaje, ritazababarira abana.”AA 320.3

    Yerekanye neza imibabaro iteye ubwoba abantu bagombaga kuzagira igihe Yerusalemu kuzagotwa na Tito mu binyejana byinshi byari kuzakurikiraho. Yabivuze muri aya magambo: “Bazarya abana b’amatungo yawe n’imyaka yoku butaka bwawe, bageze aho uzarimbukira. . . Bazagota imidugudu yawe yose, kugeza aho inkike z’amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. . . Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z’abahungu bawe n’abakobwa bawe, Uwitaka Imana yawe izaba yaraguhaye, ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.” “Umugore wo muri mwe wadamaraye, akamenyera kugubwa neza gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye, n’umuhungu we n’umukobwa we . . . no ku bana be abyaye: kuko azabarira rwihishwa kuko abuze byose, ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu midugudu yawe.”AA 320.4

    Mose yaherukije aya magambo yimbitse agira ati: “Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo: nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho, wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe, uyumvire, uyifatanyeho akaramata; kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe: kugira ngo ubone kuba mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha.” Gutegeka kwa kabiri 30:19,20.AA 320.5

    Kugira ngo ashobore kumvisha neza abantu bose uko kuri, uwo muyobozi ukomeye yabuvuze mu mvugo ya gisizi ibeneye. Ntabwo iyi ndirimbo yavugaga iby’amateka gusa ahubwo yari n’ubuhanuzi. Nubwo yavugaga ibitangaza Imana yari yarakoreye ubwoko bwayo mu bihe byashize, yanatungaga agatoki ibintu bikomeye bizabaho mu gihe kiri imbere, intsinzi iheruka y’intungane ubwo Kristo azaba agarutse mu butware n’ikuzo bye. Abantu bategetswe gufata mu mutwe ayo mateka yavuzwe mu bisigo kandi bakayigisha abana n’abuzukuru babo kugira ngo atazibagirana.AA 321.1

    Kubera ko, mu buryo bwihariye, Abisiraheli bagombaga kuba abarinzi ndetse n’abita ku mategeko y’Imana, ubusobanuro bwayo ndetse n’akamaro ko kuyumvira byagombaga kuba mu mitima yabo mu buryo bwihariye, kandi binyuze muri bo, bikinjira mu bana n’abuzukuru babo. Ku byerekeye amategeko ye Uwiteka yarategetse ati: “Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse. . . Uyandike ku nkomanizo z’inzu yawe noku byugarira byawe.” Gutegeka kwa kabiri 6:7.AA 321.2

    Mu gihe kizaza ubwo abana babo bari kubabaza bati: “Ibihamya n’amategeko n’amateka, Uwiteka Imana yacu yategetse ni iby’iki?”, ababyeyi bari kuzabasubiriramo amateka yerekeye ubuntu Imana yabagiriye - uko Uwiteka yakoze ngo abacungure kugira ngo bumvire amategeko ye. Bagombaga kuzabwira abana babo bati: “Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu, uko biri n’uyu munsi. Nitwitondera ayo mategeko yose tukayumvirira imbere y’Uwiteka Imana yacu, uko yadutegetse, byazatubera gukiranuka.” Gutegeka kwa kabiri 6:25.AA 321.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents