Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 13 - IKIGERAGEZO CYO KWIZERA

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 16; 17:18-20; 21:1-14; 22:1-19

    Aburahamu yari yaremeye isezerano ryo kubona umwana w’umuhungu atagishije impaka, ariko ntiyategereje ko Imana isohoza icyo yavuze igihe yateganyije no mu buryo bwayo. Imana yemeye ko igihe gitinda, kugira ngo isuzume ko Aburahamu yizera ubushobozi bw’Imana, nyamara we ntiyihanganiye icyo kigeragezo. Mu kwibwira ko bidashoboka kuzabyara umwana ashaje, Sara yagize igitekerezo cy’uburyo umugambi w’Imana ugomba gusohozwa, binyuze mu kugira inama Aburahamu ngo afate umwe mu baja be amugire umugore wa kabiri. Ubuharike bwari bwarakwiriye cyane kugeza ubwo busigara butacyitwa icyaha, nyamara byari ukwica amategeko y’Imana kandi byari bibi cyane kuko byahungabanyaga kwera kw’umuryango n’amahoro yawo. Aburahamu amaze kurongora Hagari, ntabwo ari inzu ye yahuye n’ibibi gusa, ahubwo uko ibihe byagiye biha ibindi, ni ko icyo kibi cyakomeje gukurikirana abantu.AA 92.1

    Amaze gushukwa n’umwanya yari agezemo wo kuba umugore wa Aburahamu, kandi yiringira ko ari we uzaba nyirakuruza w’amahanga akomeye azakomoka kuri Aburahamu, Hagari yishyize hejuru maze arirata, kandi asuzugura nyirabuja. Amahoro yarangwaga muri urwo rugo ahungabanywa n’ishyari. Kuko yahatwaga kumva amaganya yabo bombi, Aburahamu agerageza kongera kubahuza ariko biba ibyo ubusa. Nubwo yinginzwe na Sara kurongora Hagari, Sara yaramuhindutse amuhererezaho amafuti. Yifuzaga kwirukana mukeba we; ariko Aburahamu arabyanga, kuko Hagari yajyaga kuzamubyarira umwana, kandi nk’uko Aburahamu yizeraga cyane, uwo mwana yajyaga kuzaba uw’isezerano. Icyakora kuko yari umuja wa Sara, aramumurekera ngo amwitegekere. Umutima wo kwishyira hejuru wa Hagari ntiwari gutuma adacyahwa kubwo agasuzuguro yagize. “Sarayi ajujubya Hagari kuburyo na we yamuhunze.”AA 92.2

    Ajya mu butayu aruhukira iruhande rw’iriba, ari wenyine kandi nta n’inshuti afite, marayika w’Uwiteka aramubonekera afite ishusho y’umuntu. Aramuhamagara ati “Hagari, muja wa Sarayi,” kugira ngo amwibutse uwo ari we ndetse n’inshingano ze, maze amutegeka atya ati, “Subira kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.” Ariko kandi uko gucyaha kwari kuvanzemo n’amagambo y’iremamutima. “Uwiteka yumvise umubabaro wawe.” “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, ntiruzabarika.” Nk’ikimenyetso gihoraho kizajya kimwibutsa imbabazi agiriwe, yategetswe kwita umwana we Ishimayeli, risobanurwa ngo, ‘Imana irumva.’ Igihe Aburahamu yendaga kumara imyaka ijana y’ubukuru, yongeye guhabwa isezerano ry’uko azabyara umwana w’umuhungu, yizezwa ko uzamuzungura agomba kuba umwana wa Sara. Ariko Aburahamu nanone yari atarasobanukirwa n’isezerano. Yakubise agatima kuri Ishimayeli, akomeza kwizera ko kuri we ariho umugambi w’ubuntu bw’Imana uzasohorezwa. Kubwo urukundo yari afitiye umuhungu we, yaratangaye cyane ati, “Noneho Ishimayeli agomba guhora imbere yawe!” Nanone yongera guhabwa isezerano mu magambo kugira ngo adakomeza kwibeshaya: “Sara umugore wawe azabyara umuhungu; uzamwite Isaka; nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we.” Ntabwo Imana yirengagije gusaba kwa Aburahamu. Uwiteka aravuga ati: “Kandi ibya Ishimayeli, ” “nabyumvise”: “Dore muhaye umugisha,... kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.”AA 92.3

    Kuvuka kwa Isaka wari utegerejwe igihe kinini kugira ngo ibyiringiro byabo byuzure, kwatumye amahema y’Aburahamu na Sara asabamo umunezero. Nyamara kuri Hagari we, ibyiringiro bye yari atezeho amakiriro byari biyoyotse. Ishimayeli wari umaze kuba umusore, abantu bose babonaga ko ari we uzaragwa ubutunzi bw’Aburahamu kandi akaba n’umuragwa w’imigisha yasezeranyijwe abazamukomokaho. Ubwo rero yari ashyizwe ku ruhande; maze muri kwa gucika intege kwabo, umubyeyi n’umuhungu we banga uwo mwana wa Sara. Ubwo abandi barushagaho kwishima, niko Hagari n’umuhungu we bagiraga ishyari rikabije, kugeza ubwo Ishimayeli ahangara gukwena ku mugaragaro umuragwa w’isezerano ry’Imana. Sara abonye ko amahane ya Ishimayeli azakomeza kubaviramo urwangano, hanyuma yinginga Aburahamu ngo asezerere Hagari na Ishimayeli mu ihema. Uwo mukurambere yagize akaga gakomeye. Mbese ni buryo ki yashoboraga kwirukana Ishimayeli umuhungu we, kandi yaramukundaga cyane? Muri uko gushoberwa kwe, yinginze Imana ngo imuyobore. Uwiteka akoresha marayika wera, amubwira kwemerera Sara ibyo yifuza; urukundo yakundaga Ishimayeli cyangwa Hagari sirwo rwagombaga kumubera igisitaza, kuko ubwo aribwo buryo bwonyine yashoboraga kugarura umunezero n’ubwumvikane mu muryango we. Uwo marayika yamusezeranyije yuko Imana itazareka Ishimayeli, nubwo akuwe mu rugo rwa se; azakomeza kurindwa, kandi agomba gukomokwaho n’ubwoko bukomeye. Aburahamu yumviye ibyo marayika amubwiye, ariko ntibyamubujije gushavura. Umutima w’Aburahamu wari uremerewe n’intimba bitavugwa ubwo yasezereraga Hagari n’umuhungu we.AA 93.1

    Amabwiriza yahawe Aburahamu ku byerekeye ukwera kw’imibanire y’abashyingiranywe, yagombaga kubera icyigisho abantu b’ibihe byose. Icyo cyigisho gihamya ko uburenganzira n’umunezero w’iyo mibanire bigomba kubumbatirwa n’ubwitonzi bwinshi, nubwo byaba bisaba kwitanga gukomeye. Sara ni we wenyine wari umugore w’isezerano w’Aburahamu. Nta wundi muntu wagombaga kugabana na we ibyo yari afitiye uburenganzira. Yubahaga umugabo we, kandi kubera ibyo agaragara nk’icyitegererezo gikwiriye. Ariko ntiyashakaga ko Aburahamu agira undi akundwakaza, kandi Uwiteka ntiyigeze amucyahira ko ategetse umugabo we kwirukana mukeba we. Aburahamu na Sara, bombi ntibiringiye imbaraga z’Imana, kandi iri ni ryo kosa ryatumye arongora Hagari.AA 93.2

    Imana yari yahamagariye Aburahamu kuba sekuruza w’abizera, kandi imibereho ye yagombaga kubera abantu bazavuka nyuma ye urugero rwo kwizera. Ariko kwizera kwe ntikwabaye indakemwa. Yerekanye kutiringira Imana ubwo yahishaga ko Sara ari umugore we, kandi na none yemeye gushyingirwa Hagari. Kugira ngo agere ku rugero rushyitse mu kwizera, Imana imuha ikindi kigeragezo cyarushaga ibindi bigeragezo byose umuntu yaba yarahuye na byo gukomera. Mu nzozi nijoro yabwiwe kwerekeza i Moriya, kugira ngo ahatambire umuhungu we ho igitambo cyoswa ku musozi azerekwa.AA 93.3

    Ubwo Aburahamu yahabwaga iryo tegeko, yari amaze imyaka ijana na makumyabiri. Yari amaze kuba umusaza, ndetse n’abo mu rungano rwe babibona. Mu myaka ye ya mbere, yari umunyambaraga ashobora kwihanganira amakuba no guhangana n’ingorane, ariko noneho ubusore bwari bwarashize. Iyo umuntu akiri muto, ashobora kugira ubutwari mu ngorane no mu bimubabaza byatuma umutima we ukuka mu mibereho ye y’ahazaza, igihe azaba ageze mu zabukuru. Ariko Imana yari yarateganyije ko ikigeregezo cyayo kirusha ibindi gukomera kizagera kuri Aburahamu ubwo azaba ageze mu zabukuru, yumva ko akwiriye kuruhuka imiruho n’imihati.AA 94.1

    Uwo mukurambere yari atuye i Berisheba, agoswe n’ubukungu n’icyubahiro. Yari akize cyane kandi abategetsi b’icyo gihugu bamuhaga icyubahiro cy’igikomangoma gikomeye. Ibihumbi by’imikumbi n’amashyo byari binyanyagiye mu bibaya ahitaruye ihema rye. Kuri buri ruhande, habaga hari amahema y’abashumba be, n’ayo abagaragu be amagana y’indahemuka. Umwana w’isezerano yakuriye iruhande rwe. Ijuru ryari rimeze nk’iryambitse ikamba ry’umugisha imibereho yitanga kugira ngo izashobore kwihanganira ingorane.AA 94.2

    Ku bwo kumvira yakeshaga kwizera, Aburahamu yari yaravuye mu gihugu cyabo, asiga ibituro bya ba sekuruza ndetse na bene wabo. Yazerereye nk’umwimukira mu gihugu yarazwe. Yari yarategereje igihe kirekire kuvuka k’umuragwa w’isezerano. Kubwo itegeko yari yahawe n’Imana, yari yarirukanye umuhungu we Ishimayeli. Maze noneho, igihe umwana yifuje igihe kirekire abaye umusore, uwo mukurambere ageze aho ashobora gusobanukirwa neza ibyiringiro bye, nibwo ikigeragezo kiruta ibindi byose yigeze guhura nabyo cyamugezeho.AA 94.3

    Itegeko ryatanzwe mu magambo rigomba kuba ryarateye umutima w’uwo mukarambere agahinda: “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka,... umuntambireho igitambo gikongorwa n’umuriro.” Isaka yari umucyo w’urugo rwa se, uwagombaga kumara agahinda ubusaza bwe, ariko ibirenze ibyo byose, umuragwa w’isezerano ry’umugisha. Kubura umwana nk’uwo by’amarabira cyangwa se bitewe n’indwara byari kuba ari nko gutwara ubugingo bw’uwo mubyeyi; byari kumutera kubika umutwe wuzuye imvi kubwo intimba; nyamara yari ategetse kuvusha amaraso y’uwo mwana n’ukuboko kwe. Kuri we, byasaga nk’ikintu giteye ubwoba kidashoboka.AA 94.4

    Satani yari yiteguye kumwumvisha ko ibyo yabwiwe ari ibinyoma, kuko itegeko ry’Imana rivuga riti, “Ntukice,” kandi Imana ntiyategeka ko icyo yabuzanyije gikorwa. Asohotse mu ihema rye, Aburahamu yitegereje uko ikirere gikenkemuye, maze yibuka rya sezerano yahawe mu myaka isaga mirongo itanu, ko urubyaro rwe rwajyaga kutazabarika nk’inyenyeri. Niba iryo sezerano ryaragombaga kuzasohorezwa muri Isaka, yajyaga kwicwa ate? Aburahamu yiyumvishije ko ashobora kuba yizera ibinyoma. Muri uko gushidikanya no gucika intege, yunamye hasi ku butaka maze asenga uko atigeze asenga mu mibereho ye, kugira ngo Imana imwemeze ibyo iryo tegeko, niba agomba kuzuza izo nshingano ziteye ubwoba. Yibutse abamarayika bari boherejwe kumumenyesha umugambi w’Imana wo kurimbura i Sodomu, kandi banafite ubutumwa bw’isezerano ry’uwo muhungu we Isaka, maze ajya aho kenshi yajyaga ahurira n’izo ntumwa zivuye mu ijuru, yizera ko bakongera kuhahurira, kugira ngo bamuhe andi mabwiriza; nyamara nta n’umwe waje kumuhumuriza. Umwijima wasaga n’umubundikiye; ariko yumva itegeko ry’Imana rimubwira ngo: “Jyana umwana wawe, umwana wawe ukunda w’ikinege Isaka.” Iryo tegeko ryagombaga kubahirizwa, kandi ntiyatinze kurishyira mu bikorwa. Bwari bugiye gucya, kandi yagombaga kuba ari mu nzira agenda.AA 94.5

    Asubiye mu ihema rye, yagiye aho Isaka yari aryamye ashyizweyo bya gisore, kandi ntacyo yitayeho. Se yamaze akanya yitegereza mu maso h’igikundiro h’umuhungu we, maze asubira inyuma ahinda umushyitsi. Asanga Sara na we wari usinziriye. Mbese yagombaga kumukangura kugira ngo yongere guhobera umwana we? Ese yagombaga kumubwira icyo Imana yamusabye gukora? Yifuzaga kumutura umutwaro wari mu mutima we kugira ngo bafatanye iyo nshingano yari iteye ubwoba; ariko abuzwa n’ubwoba bw’uko Sara ashobora kutamwemerera. Isaka yari ibyishimo bye n’ishema rye; ni we yari atezeho amakiriro, kandi urukundo rwa kibyeyi rwashoboraga gutuma yanga icyo gitambo.AA 95.1

    Aburahamu yageze aho akangura umuhungu we, amubwira ko yategetswe gutanga igitambo ku musozi wa kure. Isaka yari asanzwe ajyana na se gusengera kuri bimwe mu bicaniro binyuranye yibukaga, maze icyo yari ahamagariwe nticyamutangaza. Imyiteguro y’urugendo yakozwe bwangu. Bategura inkwi bazihambira ku ndogobe, maze bajyana n’abagaragu babiri.AA 95.2

    Muri urwo rugendo, uwo mubyeyi n’umuhungu we bari batuje. Uwo mukurambere, wagendaga atekereza ku ibanga ryari riremereye, yabuze umutima wo kugira icyo avuga. Ibitekerezo bye byari kuri nyina wa Isaka wamukundaga cyane kandi wamwirataga, n’umunsi yasubiye imbere ya Sara ari wenyine. Yari azi neza ko niyica umuhungu we, uwo mushyo uzahuranya n’umutima wa nyina.AA 95.3

    Uwo munsi, ari na wo wabaye muremure kurusha indi yose mu mibereho y’Aburahamu, wari ugeze mu masaha ya nyuma, ariko na yo agenda buhoro cyane. Igihe umuhungu we na ba bagaragu bari basinziriye, Aburahamu yaraye asenga, agifite ibyiringiro ko hagira intumwa y’Imana yaza kumubwira ko icyo kigeragezo gihagije, ko uwo mwana yakwisubirira imuhira nta cyo abaye, agasanga nyina. Ariko nta humure umutima we wari ushengutse wabonye. Habaye undi munsi muremure, irindi joro ryo kwicisha bugufi no gusenga, nyamara akomeza kumva itegeko ryo kumusiga nk’incike ricyumvikana mu matwi ye. Satani yari hafi kugira ngo amwongorere, amuteze gushidikanya no kutizera, ariko Aburahamu atsinda imigambi y’umubisha. Ubwo bari bagiye gutangira urugendo rw’umunsi wa gatatu, uwo mukurambere areba mu cyerekezo cya ruguru, abona ikimenyetso yari yarasezeranyijwe, ari cyo gicu cy’ikuzo kibundikiye umusozi wa Moriya, maze amenya ko rya jwi yari yumvise ryari rivuye mu ijuru.AA 95.4

    Ndetse n’icyo gihe ntiyivovoteye Imana, ahubwo umutima we wakomejwe no kwishingikiriza ku bitangaza by’ubugiraneza n’ubudahemuka byayo. Uwo muhungu bari baramuhawe batabyiteze; mbese uwatanze iyo mpano y’igiciro cyinshi ntiyari afite uburenganzira bwo kuyisubiza? Hanyuma ku bwo kwizera, arongera yibuka rya sezerano ngo, ‘Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa” urubyaro ruzangana n’umusenyi wo ku nyanja. Isaka yavutse mu buryo bw’igitangaza; mbese imbaraga yamuhaye ubugingo ntiyajyaga no kubumusubiza? Arebye ibirenze ibigaragara, Aburahamu asobanukirwa n’ amagambo y’Imana ngo: “...Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse.”Abaheburayo 11:19.AA 95.5

    Nyamara, uretse Imana gusa, nta wundi washobora gusobanukirwa n’uburyo habayeho kwitanga gukomeye ngo uwo mubyeyi w’umugabo yemere ko umuhungu we apfa; Aburahamu yifuzaga ko, usibye Imana, nta wundi wari ukwiriye kuba ahari ngo abe umuhamya w’ibyo. yasabye abagaragu be gusigara inyuma ati, “Musigarane hano indogobe jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, turagaruka.” Isaka yikoreye inkwi, se atwara umushyo n’umuriro, maze bombi bazamuka bagana mu mpinga y’umusozi, uwo mwana w’umusore yibazaga bucece aho igitambo kiri buturuke. Bigeze aho uwo musore aravuga ati, “Data, ko mbona umuriro n’inkwi, ariko umwana w’intama w’igitambo cyo koswa uri he?” Mbega ikigeragezo! Mbega ukuntu ijambo ry’urukundo “Data,” ryashenguye umutima w’Aburahamu! Igihe cyari kitaragera, ntiyari guhita abimubwira. Aburahamu aramusubiza ati, “Mwana wanjye, Imana iri bwishakire umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.”AA 96.1

    Bagezeyo, bubaka igicaniro maze bashyiraho inkwi. Hanyuma mu ijwi rihinda umushyitsi, Aburahamu ahishurira umuhungu we ubutumwa Imana yari yabatumyeho. Isaka amenye ibigiye kumubaho, bimutera ubwoba bwinshi kandi biramutangaza, ariko arabyemera. Yajyaga gushobora gucika iyo abishaka, uwo musaza wari wacogojwe n’intimba yari amaranye iminsi mibi cyane itatu, ntiyajyaga kubuza uwo musore w’umunyambaraga gukora icyo yishakiye. Ariko Isaka yari yaratojwe, uhereye mu buto bwe, kumvira atajuyaje, kandi ubwo yamenyeshwaga umugambi w’Imana, yemeye ubwo bushake yicishije bugufi. Yafatanyaga n’Aburahamu kwizera, kandi yumvaga bimwubahishije guhamagarirwa gutanga ubugingo bwe ngo butambirwe Imana. Yagerageje koroshya intimba ya se, maze atiza imbaraga amaboko ya se wari utagishoboye guhambira imigozi ngo amushyire ku gicaniro.AA 96.2

    Noneho amagambo y’urukundo aheruka arayabwirwa, amarira ya nyuma aragwa, bahoberana ubuheruka. Se azamura wa mushyo ngo asogote umuhungu we, igihe ukuboko kwari kukiri mu kirere, ako kanya marayika w’Imana amuhamagara ari mu ijuru ati, “Aburahamu, Aburahamu!” Nawe yitaba bwangu ati, “Karame.” Yongera kumva rya jwi rigira riti, “Nturamburire ukuboko kuri uwo muhungu, kandi ntugire icyo umutwara: kuko ubu menye ko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”AA 96.3

    Nuko Aburahamu yubura amaso abona “imfizi y’intama yafashwe mu bihuru,” maze yihutira kuyizana, ayitamba “mu cyimbo cy’umuhungu we.” Anezerewe kandi ashima Imana, yita izina rishya aho hantu hera “Yehova yire,” “Uwiteka azatanga ibikenewe.”AA 96.4

    Ku musozi wa Moriya, Imana yongera kuvugurura isezerano ryayo, ibihamisha indahiro ko izaha imigisha Aburahamu n’urubyaro rwe: “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, . . . no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyaja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo; kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha; kuko wanyumviye.”AA 96.5

    Umurimo wo kwizera w’Aburahamu ni nk’inkingi y’umucyo, imurikira inzira y’abagaragu b’Imana uko ibihe bihaye ibindi. Aburahamu ntiyigeze ashaka urwitwazo ngo adakora ubushake bw’Imana. Muri urwo rugendo rwamaze iminsi itatu, Aburahamu yari afite igihe gihagije cyo gutekereza ku by’Imana yari yamubwiye, kutizera Imana, ndetse akaba yayishidikanyaho bibaye ngombwa. Yajyaga gutekereza ko gusogota umuhungu we ngo amutambe byajyaga kugaragara nk’aho ari umwicanyi, akaba Kayini wa kabiri; bigatuma ibyo yigishaga byangwa kandi bigasuzugurwa, maze bikangiza ubushobozi bwe bwo kugirira neza bagenzi be. Kuba yari ashaje byajyaga kumubera urwitwazo rwo kutumvira. Ariko uwo mukurambere ntiyashatse urwitazo urwo ari rwo rwose. Aburahamu yari umuntu; ibyo yakundaga n’ibyamuhuzaga n’abandi ni nk’ibyacu; ariko ntiyigeze ahwema kwibaza uko isezerano ryajyaga kuzasohora iyo Isaka aza gusogotwa. Ntiyakomeje guheranwa n’umutima wari uremerewe. Yari azi ko Imana itabera kandi ikiranuka mu byo isaba byose, maze yumvira iryo tegeko uko ryakabaye.AA 97.1

    “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka, yitwa inshuti y’Imana.” Yakobo 2:23. Na Pawulo aravuga ati, “mumenye ko abiringira Imana ari bo rubyaro rwa Aburahamu.” Abagalatiya 3:7. Ariko kwizera kwa Ahurahamu kwagaragajwe n’imirimo. “Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Urumva ko kwizera Imana kwe n’ibikorwa bye byagendanaga, kandi ko kwizera kwe kwujujwe rwose n’ibikorwa” Yakobo 2:21,22. Hari benshi badasobanukirwa n’isano iri hagati yo kwizera n’imirimo. Baravuga bati, “Wizere Kristo gusa, uzagira amahoro. Gukomeza amategeko ntibikureba.” Ariko kwizera nyakuri kuzagaragarira mu kumvira. Yesu yabwiye Abayuda batamwizeraga ati, “Iyo muza kuba mukomoka kuri Aburahamu, muba mukora nk’ibyo Aburahamu yakoraga.”Yohana 8:39. Kandi ku byerekeye sekuruza w’abizera, Uwiteka arahamya ati, “...kuko Aburahamu yanyumviraga, akitondera ibyo namwihanangirije n’ibyo nategetse n’amategeko yanjye nandikishije n’ibyo navuze.” Itangiriro 26:5. Intumwa Yakobo iravuga iti, “Uko ni ko no kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye.” Yakobo 2:17. Kandi na Yohana, wibanda cyane ku rukundo, aratubwira ati, “Kuko gukunda Imana ari uku, ari uko twitondera amategeko yayo.” 1 Yohana 5.3.AA 97.2

    Binyuze mu bigereranyo no mu isezerano, Imana “yabwirije Aburahamu ubutumwa bwiza mbere y’igihe.” Abagalatiya 3:8. Kandi kwizera k’uwo mukurambere kwari gushingiye ku Mucunguzi wari kuzaza. Kristo yabwiye Abayuda ati, “Aburahamu sekuruza wanyu yifuje cyane kureba umunsi wanjye, kandi awubonye aranezerwa.” Yohana 8:56. Imfizi y’intama yatambwe mu cyimbo cya Isaka yashushanyaga Umwana w’Imana, wagombaga gutambwa mu cyimbo cyacu. Ubwo umuntu yacirwagaho iteka ryo gupfa kubera kugomera itegeko ry’Imana, Data wa twese, yitegereje Umwana we, abwira umunyabyaha ati, ‘Baho: kuko incungu yabonetse.”AA 97.3

    Imana itegeka Aburahamu gutamba umwana we, yagira ngo ikangurire intekerezo ze kumenya ukuri kw’inkuru nziza, no kugerageza kwizera kwe. Intimba yagize muri cya gihe cy’iminsi y’umwijima uteye ubwoba cyo kugeragezwa, Imana yemeye ko bimugeraho, kugira ngo asobanukirwe n’uburyo igitambo Imana yagennye ngo umuntu acungurwe cyari gikomeye. Nta kindi kigeragezo cyigeze kibabaza umutima wa Aburahamu gutyo nko gusabwa gutanga igitambo cy’umuhungu we. Imana yatanze Umwana wayo gupfa urupfu rw’agashinyaguro kandi rukojeje isoni. Abamarayika biboneye uko gushinyagurirwa n’intimba by’Umwana w’Imana, ntibari bemerewe kumurengera, nk’uko byagenze kuri Isaka. Nta jwi ryajyaga kurangurura rivuga riti, “Birahagije.” Kugira ngo akize ubwoko bwacumuye, Umwami w’icyubahiro yatanze ubugingo bwe. Mbese ni ikihe gihamya gitangaje watanga ku byerekeye ubugiraneza n’urukundo by’Imana? “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo, ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?”Abaroma 8:32.AA 98.1

    Igitambo Imana yatse Aburahamu nticyari icyo kumwunganira wenyine gusa, cyangwa abazamukomokaho; cyari icyo kwigisha n’abamarayika bo mu ijuru batakoze icyaha, ndetse n’abandi batuye ku yandi masi ataracumuye. Ikotaniro ry’intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani - aho umugambi wo gucungura umuntu washohorejwe - ni cyo gitabo cyigisha iby’ijuru n’isi. Bitewe n’uko Aburahamu yari yarerekanye ko atizera amasezerano y’Imana, Satani yaramureze ku bamarayika no ku Mana ko atagendera mu byo isezerano rimusaba, bityo akaba adakwiriye guhabwa imigisha. Imana yashatse kwerekana mu ijuru hose ko umugaragu wayo ayinambaho, ko nta kindi cyakwemerwa uretse kumvira gushyitse, no kubahishurira biruseho umugambi w’agakiza.AA 98.2

    Abamarayika babaye abahamya b’ukwizera kwa Aburahamu no kwicisha bugufi kwa Isaka ubwo bageragezwaga. Icyo kigeragezo cyari kibabaje cyane gusumbya icyo Adamu yageragereshejwe. Ababyeyi bacu ba mbere kuba barabujijwe kurya ku giti, nta mubabaro wajyaga kubashengura; ariko itegeko Aburahamu yahawe ryatumye agira kwitanga kumushenguye atari yarigeze agira mu mibereho ye. Abatuye mu ijuru bose baratangaye kandi bashimira Aburahamu ku bwo kumvira kwe kutagira amakemwa. Abatuye mu ijuru bose banejejwe n’uburyo yari indahemuka. Ibirego bya Satani byahindutse ibinyoma. Imana yahamije umugaragu wayo ati, “Noneho menye ko wubaha Imana (ititaye ku birego bya Satani), kuko mbonye ko utigeze unyima umwana wawe w’ikinege.” Isezerano ry’Imana ryahamije Aburahamu binyuze mu ndahiro, imbere y’abaturage bo ku yandi masi ataracumuye, ko uwumvira azagororerwa.AA 98.3

    Byakomereye n’abamarayika gusobanukirwa iyobera ry’ugucungurwa — kwiyumvisha ukuntu Umugaba w’ingabo zo mu ijuru, Umwana w’Imana, agomba gupfira umunyabyaha. Igihe Aburahamu yabwirwaga gutamba umuhungu we, abo mu ijuru bose babyitayeho cyane. Bafite amatsiko menshi, bakurikiranye intambwe yose yagiye atera ngo asohoze iryo tegeko. Bigeze ku kibazo cya Isaka ngo, “Mbese intama yo gutamba ho igitambo cyoswa irihe?” Aburahamu yaramusubije ati, “Imana iribwishakire intama,” kandi ubwo Se yazamuraga ukuboko ngo amusogote, nibwo imfizi y’intama yatanzwe n’Imana yatambwe mu cyimbo cya Isaka - nibwo rero ubwiru bw’umugambi w’agakiza bwarushijeho gusobanuka, ndetse n’abamarayika basobanukirwa biruseho n’umugambi utangaje Imana yari yagiriye umuntu ngo azabone agakiza. 1 Petero 1:12.AA 98.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents