Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20 - YOSEFU ARI MURI EGIPUTA

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 39-41.

    Hagati aho, Yosefu n’abari bamutwaye ku gahato bari mu nzira bagana mu Misiri. Ubwo ingamiya n’abo zihetse bararaga mu majyepfo aherekera ku rugabano rw’igihugu cya Kanani, uwo mwana w’umuhungu yashoboraga kurebera kure imwe mu misozi yari ibambyemo amahema ya se. Arizwa cyane no gutekereza urukundo rw’uwo mubyeyi wari wenyine n’agahinda yari afite. Yongera kwibuka ibyamubayeho i Dotani. Yabonaga abavandimwe be bari bamurakariye cyane maze akumva basa nk’aho bongeye kumusumira. Yari acyumva mu matwi ye harangira ya magambo mabi cyane y’ibitutsi bamusanganije banga kumva guhendahenda kwe. Nubwo umutima we wari utentebutse, yagize ibyiringiro by’ahazaza. Mbega guhinduka gukomeye! Kuva ku kuba umwana w’inkoramutima kandi ukunzwe bihebuje, ugahinduka umucakara utagira agaciro kandi utagira kivurira! Ari wenyine kandi nta n’incuti, mbese ibye byajyaga kuzamera bite mu mahanga yari agiyemo ? Yosefu amara umwanya agerageza kwikuramo agahinda n’ubwoba bitarondoreka yari afite.AA 139.1

    Ariko kubwo kwiringira kugira neza kw’Imana, n’ibyo yanyuzemo byaje kumuviramo umugisha. Mu masaha make, yari amaze kwiga ibyo atari gushobora kwiga mu myaka myinshi. Se wari ukomeye kandi w’umunyabuntu nkuko urukundo rwe rwari ruri, yari yaramuhemukiye amutonesha kandi akamutetesha. Uko kurobanura ku butoni kwari kwararakaje bene se maze bituma bakora igikorwa cy’ubugome cyamuteye gutandukana n’abo iwabo. Ingaruka zabyo zigaragarizaga no mu mico ye. Amakosa yashyizwe ahagaragara kugira ngo abone noneho uko akosorwa. Yari amaze kuba uwihagije kandi ashyitse. Kubera akamenyero ko kwitabwaho na se amutonesha, yumvise atiteguye guhangana n’ingorane zari zimwugarije, muri ubwo buzima bushishana aho yari umunyamahanga n’umucakara, ntawe umwitayeho.AA 139.2

    Nuko ibitekerezo bye bigarukira Imana ya Se. Mu bwana bwe yari yarigishijwe gukunda Imana no kuyubaha. Kenshi na kenshi yumvaga bavugira mu mahema ya se igitekerezo cy’inzozi za Yakobo, ubwo yahungaga ava iwabo, akaba impuzi n’umusuhuke. Yari yarabwiwe ibijyanye n’amasezerano Imana yagiranye na Yakobo, n’uburyo ayo masezerano yasohojwe — uko abamarayika b’Imana baje kumwigisha, bakamuhumuriza, kandi bakamurinda ageze mu ngorane. Kandi yari yaramenye urukundo rw’Imana rwatumye igenera abantu Umucunguzi. Noneho rero ibyo byigisho by’agahebuzo byose byaje imbere ye uko byakabaye. Yosefu yizeraga ko Imana ya basekuruza izaba Imana ye. Hanyuma ahita yiyegurira Uwiteka, maze asaba ko Umurinzi wa Isiraheli azabana na we muri icyo gihugu cyari ubuhungiro bwe.AA 139.3

    Umutima we wasimbagijwe no kugambirira gukomeye yagize ko azaba indahemuka ku Mana, ko uko byamera kose azakorera Umwami w’ijuru. Yajyaga gukorera Uwiteka n’umutima we wose; akihanganira ibigeragezo byajyaga kuzamuzaho kandi agatunganya buri nshingano yose mu budahemuka. Ingorane z’umunsi umwe zahinduye icyerekezo cy’imibereho ye. Akaga k’uwo munsi karamuhinduye bitangaje, ntiyongera kuba umwana uteteshwa, ahubwo ahinduka umugabo, ufite ibitekerezo bihamye, w’intwari, kandi wishoboye.AA 139.4

    Ageze mu Misiri, Yozefu agurishwa kwa Potifari, umutware w’ingabo zarindaga Umwami, amara imyaka cumi amukorera. Yari yitegewe n’ibigeragezo by’abantu badasanzwe. Yari hagati y’ibigirwamana. Gusenga ibigirwamana byari bizengurutswe n’ibyubahiro byose bya cyami, ubutunzi n’imico by’ishyanga ryarushaga ayandi mahanga yose gutera imbere. Nubwo bimeze bityo, Yozefu yakomeje kwiyoroshya kwe no kuba indahemuka ku Mana. Ibyari bimuzengurutse byose, byaba ibyo yarebaga cyangwa ibyo yumvaga, byari icyaha ariko yari ameze nk’utabona cyangwa utumva. Ibitekerezo bye ntibyari byemerewe kwerekera ku bizira. Icyifuzo cyo gushaka gutona ku Banyamisiri nticyajyaga gutuma ahisha amahame ye yamugengaga. Iyo aza kugerageza gukora ibyo, yari kuba atsinzwe n’ibishuko; ariko nta soni yagiraga zo guhamya idini ya ba sekuruza, kandi ntiyigeze agerageza guhisha ko aramya Yehova.AA 140.1

    “Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agira ukuboko kwiza.... Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhaye kugira ukuboko kwiza ku cyo akoze cyose.” Itangiriro 39:2-3. Potifari yarushagaho kwizera Yosefu uko bukeye n’uko bwije, hanyuma aramukuza, amugira igisonga cy’ibyo yari atunze byose. “Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mubyo amubikije ntiyagira ikindi agenzura keretse kwita ku byo yajyaga arya.”AA 140.2

    Uburumbuke bwagaragaraga ku bintu byose Yosefu yari yararagijwe, ntabwo byari igitangaza cy’ako kanya; ahubwo imikorere ye, uko yitaga kubyo yaragijwe, n’imbaraga bya Yosefu byahabwaga imigisha y’Imana. Yosefu yabonaga ko ibyo yabaga yagezeho byose bikomoka ku kugirirwa neza n’Imana, na Shebuja wasengaga ibigirwamana yemera ko ari ryo banga ryo gutunganirwa kwe. Ibyo ntiyajyaga kubigeraho hatabayeho gushikama no gushyira umwete kubyo ashinzwe. Imana yahawe icyubahiro kubera ubudahemuka bw’umugaragu wayo. Wari umugambi wayo ko mu butungane no mu budahemuka, uwizera Imana agomba kwerekana ko atandukanye n’abaramya ibishushanyo — bityo rero ubwo umucyo w’ubuntu bw’Imana ukamurika hagati mu mwijima w’ubupagani.AA 140.3

    Ubugwaneza n’ubudahemuka bwa Yosefu bwatumye uwo mutware w’ingabo amugira inkoramutima, agera aho amufata nk’umuhungu we kuruta kuba umucakara. Uwo musore byatumye ashyikirana n’abantu bakomeye kandi bafite ubumenyi buhanitse, maze agira ubumenyi mu bya siyansi, mu ndimi, no gusabana - nk’uwagombaga kuzaba Minisitiri w’intebe wa Misiri, ubumenyi nk’ubwo bwari bukenewe.AA 140.4

    Ariko ukwizera n’ubudahemuka bya Yosefu byagombaga gushungurwa hakoreshejwe ibigeragezo bikaze. Nyirabuja yakoze uko ashoboye kose ngo ashukashuke uwo musore maze yice amategeko y’Imana. Yari atarigera yiyandurisha ingeso mbi zari gikwira muri icyo gihugu cy’abapagani; ariko icyo kigeragezo cyari kimugwiririye, gikomeye, kirimo uburiganya bukomeye, mbese yajyaga kubigenza ate? Yosefu yari azi neza ingaruka zajyaga kubaho bitewe no kwinangira. Ku ruhande rumwe, yashobora kubihishira, agatoneshwa, kandi akagororerwa; naho ku rundi ruhande, hari ugukorwa n’isoni, gufungwa, byanashoboka akanicwa. Icyemezo yari gufata ako kanya nicyo cyari kugenga ubuzima bwe bw’ahazaza uko bwakabaye. Mbese amahame yajyaga gutsinda? Mbese aho Yozefu yajyaga gukomeza kuba indahemuka ku Mana? Abamarayika barebaga ibigiye kubaho bahagaritse umutima bitavugwa.AA 140.5

    Igisubizo Yosefu yatanze cyerekanye imbaraga y’amahame y’idini. Ntiyari gutinyuka kugambanira shebuja wo ku isi wamwiringiraga, kandi ingaruka zajyaga kubaho zose, yagombaga kuba indahemuka kuri Shebuja wo mu ijuru. Benshi bahitamo kudakorera ibyaha imbere y’abantu bagenzi babo kubera gutinya amaso yabo, ariko bakirengagiza ko hari ijisho ry’Imana n’iry’abamarayika bera ribareba, nyamara Yosefu yabanje gutekereza Imana. Aravuga ati, “none nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”AA 141.1

    Iyaba twari tugize umuco wo kumva ko Imana ibona ibyo dukora kandi ikumva ibyo tuvuga, maze ikagira aho yandika amagambo yacu n’ibikorwa byacu, kandi ko tuzagera aho iri, twajyaga gutinya gukora icyaha. Mureke abasore bajye bahora bibuka ko aho bari hose, n’icyo baba bakora cyose, baba bari kumwe n’Imana. Nta gace na kamwe k’imyitwarire yacu kayisobwa. Imigenzereze yacu ntitubasha kuyihisha Isumbabyose. Nubwo rimwe na rimwe amategeko y’abantu aba akakaye, akenshi yicwa mu buryo budashobora kumenyekana, ndetse ugasanga habayeho no kudahana. Nyamara siko bimeze ku mategeko y’Imana. Uwitwikira ijoro akora icyaha ntibimukuraho wa mutima umushinja ikibi. Ashobora kwibwira ko ari wenyine, ariko kuri buri gikorwa cyose haba hari umuhamya utagaragara. Imana iba ireba mu mutima impamvu yatewe uwo muntu gukora icyo cyaha. Igikorwa cyose, ijambo ryose, igitekerezo cyose, byose bigaragara neza cyane nk’aho isi yose ituwe n’umuntu umwe gusa, kandi ijuru ryose rikaba rimuhanze amaso.AA 141.2

    Yozefu yarenganyirijwe ubunyangamugayo bwe, kuko uwamugeragezaga yihoreye amushinja ibinyoma kugira ngo bamushyire mu nzu y’imbohe. Iyo Potifari aza kwizera ibyo umugore we yaregaga Yosefu, uwo mwana w’Umuheburayo aba yarabuze ubugingo bwe; ariko kwiyoroshya no kuba umunyakuri bari baramubonyeho byari igihamya cy’uko nta cyaha yari yakoze; ariko kandi kugira ngo urugo rwa shebuja rutavugwa nabi, baramwihorera ngo asuzugurwe kandi agirwe imbohe.AA 141.3

    Abayobozi ba gereza babanje kugirira nabi cyane Yosefu. Umunyazaburi aravuga ati,“Amaguru ye bayabohesheje iminyururu, ijosi rye barizengurutsa icyuma, kugeza ubwo ibyo arotoye bisohoye, bikagaragaza ko ibyo yavuze byavuye ku Uhoraho.” Zaburi 105:18,19. Ariko imico nyakuri ya Yosefu yari urumuri ndetse no mu mwijima wo mu nzu y’imbohe. Yakomeje kugundira kwizera kwe no kwihangana; imyaka myinshi yari yarakoranye ubudahemuka, yituwe inabi nyinshi, nyamara ibyo ntibyigeze bimutera umutima mubi cyangwa kutiringirwa. Yari afite amahoro akomora ku kuba ntacyo yishinja, maze urubanza rwe aruharira Imana. Ntiyigeze atekereza cyane ku bicumuro bye bwite, ahubwo agahinda ke yakibagizwaga no kugerageza guhumuriza abandi. Yari abonye umurimo wo gukora, ndetse no mu nzu y’imbohe. Imana yari irimo kumutegurira muri iryo shuri ry’umubabaro kugira ngo azagire umumaro kurutaho, kandi ntiyigeze yanga guhabwa iyo myitwarire yari ikenewe. Mu nzu y’imbohe, ubwo yakandamizwaga, atwazwa igitugu kandi akagirirwa nabi, yahigiye ibyigisho by’ubutabera, impuhwe, n’imbabazi byamuteguriye gutegekana ubushishozi n’impuhwe.AA 141.4

    Yozefu yakomeje kugirirwa icyizere n’umurinzi wa gereza, maze ku iherezo ashingwa gutegeka imfungwa zose. Imirimo yakoreye muri gereza — ariyo kuba inyangamugayo mu buzima bwe bwa buri munsi no kugirira impuhe abari mu kaga no mu majune — byagize uruhare mu kumuharurira inzira yamugejeje ku gutunganirwa no kubahwa. Akambi kose k’umucyo twamurikishiriza abandi natwe karatugarukira. Ijambo ryose ry’ineza ribwiwe ufite agahinda, igikorwa cyose cyo kuruhura abaremerewe, kandi impano yose ihawe umukene, niba bitanzwe ku mpamvu nyayo, bizahesha imigisha ubitanze.AA 142.1

    Umutware w’abatetsi b’imigati n’uw’abahereza ba divayi b’umwami bari barashyizwe muri gereza kubera gucumura kuri shebuja hanyuma babarindisha Yozefu. Igitondo kimwe, abonye ko bababaye cyane, ababaza icyabibateye, bamubwira ko buri wese muri bo yaraye arose inzozi zikomeye kandi bakaba bahagaritswe umutima no kumenya ubusobanuro bwazo. Yozefu arababaza ati: “Gusobanura si ukw’Imana se? Ndabinginze nimuzindotorere.”AA 142.2

    Ubwo umuntu wese yamurotoreraga inzozi ze, Yozefu yarazimusobanuriye: mu minsi itatu umuhereza wa divayi yagombaga gusubizwa mu mwanya we, akongera agahereza Farawo nkuko yabigenzaga mbere atarajyanwa muri gereza; ariko umutware w’abatetsi b’imigati akicwa kubwo itegeko ry’umwami. Ibyo byombi byabaye nk’uko yari yabibasobanuriye mbere.AA 142.3

    Umuhereza wa divayi y’umwami yashimiye Yozefu cyane kubera ubusobanuro bwiza bw’inzozi ze, n’ibikorwa by’ineza byinshi yamukoreye; maze Yosefu na we arahindukira, amubwira uburyo yababajwe no gufungwa nta cyaha, amusaba ko urubanza rwe rwagezwa ku mwami. Yozefu aramubwira ati, “Maze uzanyibuke, ubwo uzabona ibyiza, uzangirire neza, ndakwinginze, uzamvuge kuri Farawo, unkuze muri iyi nzu. Ni ukuri koko banyibye mu gihugu cy’Abaheburayo: n’ino na ho banshyize muri iyi nzu y’imbohe nta cyaha nkoze.” Umutware w’abahereza ba divayi yabonye byose bisohora nk’uko yabibwiwe; ariko amaze kongera gutona ku mwami, ntiyigera atekereza uwamugiriye neza. Yosefu yagumye muri gereza indi myaka ibiri. Ibyiringiro yari yatangiye kugira muri we, byongeye kugenda biyoyoka buhoro buhoro, maze ku bindi bigeragezo yari afite hiyongeraho akababaro k’ababaye indashima.AA 142.4

    Nyamara ukuboko kw’Imana kwendaga gukingura inzugi za gereza. Ijoro rimwe, umwami wa Misiri yarose inzozi z’uburyo bubiri, zisa nk’aho zerekeje ku kintu kimwe kandi zimeze nk’izihanura ibyago bikomeye. Ntiyashoboye kumenya icyo zisobanuye, noneho zikomeza kumukura umutima. Abapfumu n’abanyabwenge bo mu Misiri bose bananiwe gusobanura izo nzozi. Umwami akomeza guhagarika umutima bikomeye, maze ubwoba butaha mu ngoro ye yose. Icyo gikuba cyibukije umutware w’abahereza ba divayi ibyo inzozi yigeze kurota; ahita atekereza Yozefu, kandi ababazwa n’amazinda ye no kuba yarabaye indashima. Aherako abwira umwami uburyo inzozi ze n’iz’umutware w’abatetsi b’imigati zasobanuwe n’umucakara w’Umuheburayo, n’uburyo ibyo yasobanuye byasohoye.AA 142.5

    Byari urukozasoni kuri Farawo kureka abapfumu n’abanyabwenge bo mu gihugu cye, maze akiyambaza umunyamahanga w’umucakara, ariko yari yiteguye kwitabaza iyo nsuzugurwa kugira ngo umutima we wari uhagaze uhumurizwe. Bihutira gukura Yozefu muri gereza; yambura imyenda y’imfungwa, ariyogoshesha kuko umusatsi we wari warabaye nk’uruhiza muri cya gihe yari muri gereza agirirwa nabi. Hanyuma bamushyira umwami.AA 143.1

    “Maze Farawo abwira Yozefu ati: Narose inzozi, mbura umuntu n’umwe ushobora kuzisobanura: ariko numvise ko ushobora gusobanura inzozi bakurotoreye. Nuko Yozefu asubiza umwami ati, “Si jye; ahubwo Imana ni Yo iri buguhe igisubizo kiguhesha amahoro.” Igisubizo Yozefu yashubije umwami cyagaragarizaga ukwicisha bugufi kwe no kwizera Imana.Yanze icyubahiro cy’uko muri we afite ubwenge buhanitse. “Ntabwo ari jye. Imana yonyine ni yo ibasha gusobanura ibi bintu bihishwe.”AA 143.2

    Nuko Farawo atangira kurotora inzozi ze: “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili: maze mbona hazamutsemo inka indwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo. Nuko zikurikirwa n’izindi nka indwi mbi zinanutse, zanitse amagufwa.AA 143.3

    Sinigeze mbona inka mbi nk’izo mu gihugu cyose cya Misiri. Izo nka mbi zanitse amagufwa, zimira bunguri za nka indwi za mbere zibyibushye. Nyamara zimaze kuzimira bunguri, ntube wamenya ko hari icyo zariye kuko zakomeje kunanuka nka mbere. Ubwo mba ndakangutse. Nongera kurota mbona amahundo arindwi manini kandi meza, ahunze ku gikenyeri kimwe. Mbona n’andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye. Ayo mahundo y’iminambe amira ya mahundo arindwi meza! Izo nzozi zombi nazirotoreye abanyabwenge, ariko ntihagira n’umwe washoboye kuzinsobanurira.” Itangiriro 41: 17-24.AA 143.4

    Yozefu abwira Farawo ati, “Inzozi zawe ni zimwe. Imana yakweretse ibyo igiye gukora Za nka indwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi y’uburumbuke. Izo nzozi zisobanura kimwe. Naho inka indwi mbi zinanutse zizikurikiye, na ya mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga w’iburasirazuba, bizaba imyaka irindwi y’inzara. Nk’uko nabikubwiye, Imana yaguhishuriye icyo igiye gukora. Igihugu cyose cya Misiri kigiye kumara imyaka irindwi gifite umusaruro utubutse cyane. Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, izatuma uwo musaruro utubutse wibagirana mu gihugu cyose cya Misiri, kandi inzara izayogoza igihugu cyose. Iyo nzara y’icyago izakurikira uwo musaruro izasiga igihugu iheruheru. Izo nzozi warose incuro ebyiri, zerekana ko ibyo zisobanura byategetswe n’Imana kandi ko izabisohoza bidatinze. None rero ushake umuntu w’umunyabwenge kandi ufite ubushishozi umushinge igihugu, ushyireho n’abagenzuzi mu gihugu cyose cya Misiri, kugira ngo bake abaturage kimwe cya gatanu cy’ibyo bejeje muri iyo myaka irindwi y’umusaruro utubutse Babyegeranye, ubategeke bahunike imyaka y’impeke mu mujyi, maze bashyireho n’abarinzi Ibyo bazahunika, bizateganyirizwa gutunga abantu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cyose cya Misiri, bityo igihugu cye kuzarimburwa n’inzara.” Itangiriro 41: 25-36.AA 143.5

    Ubwo busobanuro bwari ukuri kandi butanyuranyije, ibyo bwemezaga byarumvikanaga kandi birimo ubushishozi ku buryo ukuri kwabyo kutagombaga gushidikanywa. Ariko se ni nde wajyaga guhahwa inshingano yo gusohoza uwo mugambi? Ubushishozi bwo kumutoranya ni bwo bwajyaga gutuma igihugu kirokoka ako kaga. Umwami yari ahagaritse umutima. Rimwe na rimwe, gushyiraho uwajyaga gukuzasohoza iyo nshingano byabaga byagiraga icyo bishingiraho. Binyuze mu mutware w’abahereza ba divayi, umwami yamenye ubushishozi n’ubwitonzi Yozefu yagaragaje igihe yari ashinzwe gereza; byaragaragaraga ko afite ubushobozi bwo kuyobora abantu mu rwego ruhanitse. Umutware w’abahereza divayi y’umwami afite kwishinja kwinshi, yihatiye gusibanganya icyaha cye cyo kuba indashima, akoresheje gushimagiza uwamugiriye neza; maze ku iherezo umwami aza kumusobanuza niba akwiye kwemera ukuri kw’ibyo arimo kuvuga. Mu gihugu cyose, Yozefu ni we muntu wenyine wari warahawe impano y’ubwenge bwo kumenyekanisha ibyago byabaga bigiye gutera igihugu n’imyiteguro yo kuzahangana na byo; maze umwami abona ko Yozefu ariwe ukwiriye gusohoza imigambi yari yagaragaje. Nta gushidikanya, imbaraga y’ijuru yari kumwe na we, kandi mu byegera by’umwami, nta n’umwe wari ufite ubumenyi buhagije bwo kuyobora igihugu mu gihe nk’ icyo gishishana. Kuba yari Umuheburayo n’umucakara byari ibyo akanya gato ugereranyije n’ubwenge n’ubushishozi yagaragazaga. “Farawo abaza abagaragu be, ati: Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo Umwuka w’Imana?”AA 144.1

    Hafatwa umwanzuro wo gushyiraho uwo muntu, maze Yozefu atungurwa no gutangarizwa ngo, “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n’ubushishozi kukurusha. Ni wowe uzategeka ingoro yanjye; kandi abantu banjye bazakumvira. Icyo ntaguhaye gusa ni ubwami.” Itangiriro 41:39-41. Umwami akurikizaho kwambika Yozefu ibimenyetso by’ibikomangoma bikomeye. “Maze Umwami yiyambura impeta ku rutoki rwe, iriho kashe ye, ayambika Yozefu ku rutoke, amwambika n’imyenda myiza n’umukufi wa zahabu mu ijosi; amuha n’ igare rya kabiri rikururwa n’amafarashi; abamugenda imbere bagatangaza bati: nimumukomere amashyi!” Itangiriro 41: 42, 43.AA 144.2

    “Yamushinze kuba umutware w’urugo rwe, amushinga no kugenga ibyo atunze byose. Yamushize guha ibikomangoma amabwiriza uko ashaka, amushinga no kungura ubwenge abajyanama b’ibwami.” Zaburi 105:21, 22. Avuye muri gereza, Yozefu azamurirwa kuba umutegetsi w’igihugu cya Misiri cyose. Wari umwanya w’icyubahiro cyinshi, ariko kandi urimo ingorane n’akaga. Nta wahagarara hejuru y’inzu ndende y’ umuturirwa ngo abure guhura n’ibyago. Nk’uko inkubi y’umuyaga ntacyo itwara ururabyo ruri hasi mu kibaya, nyamara ikarandura igiti cy’inganzamarumbu giteye mu mpinga y’umusozi, ni ko rero, abagundiriye ubunyangamugayo bwabo bicisha bugufi mu mibereho yabo bashobora kugushwa mu rwobo n’ibigeragezo byibasiye ubukire bw’isi n’icyubahiro. Ariko imico ya Yozefu we yihanganiye ibigeragezo kimwe haba mu kaga, haba no mu gutunganirwa. Ubudahemuka yagaragaje ku Mana ni nabwo yakomeje kugaragaza igihe yari mu ngoro y’ubwami kwa Farawo nk’uko yabugaragaje ari muri gereza. Yari akiri umunyamahanga mu gihugu cy’abapagani, aho yari yaratandukanyijwe na bene wabo baramyaga Imana; ariko yizeraga bihagije ko ukuboko kw’Imana ariko kwayoboye intambwe ze; maze kubwo guhora yishingikirije ku Imana, asohoza inshingano ze akiranutse. Umwami n’abakomeye bo mu Misiri beretswe Imana y’ukuri binyuze muri Yosefu, kandi nubwo bubahirizaga ibigirwamana byabo, bize kubaha amahame baboneraga mu mibereho no mu mico y’uwaramyaga Yehova.AA 144.3

    Mbese ni buryo ki Yozefu yabashije kugira imico irangwa no gushikama, kubonera n’ubushishozi bingana bityo? Kuva akiri muto, Yozefu yakundaga umurimo aho kwita ku cyubahiro; maze ubupfura, kwizerwa, no kubonera by’uwo musore byera imbuto zigaragarije mu byo yakoraga amaze kuba mukuru. Imibereho izira amakemwa kandi yoroheje yatumye akura afite imbaraga z’umubiri hamwe n’iz’ibitekerezo. Gushyikirana n’Imana binyuze mu byo yakoraga no gusesengura ukuri gukomeye kwabikijwe abaragwa bo kwizera byakujije kandi biboneza kamere ye y’ibya Mwuka, byagura kandi bikomeza intekerezo, mu buryo butabasha gukorwa n’izindi nyigisho. Kuba indahemuka ku murimo wose, kuva ku woroheje bikabije ukageza k’ugaragara ko ufite icyubahiro gikomeye, bitegurira imbaraga gukora umurimo wo mu rwego rwo hejuru. Uwimenyereza kugira imibereho ijyanye n’ubushake bw’Umuremyi aba yishakira ko imico ye ikomeza kuba iyo ukuri kandi iboneye. “Kubaha Uhoraho nibwo bwenge, kuzibukira ibyaha niko kujijuka.” Yobu 28:28.AA 145.1

    Bake gusa ni bo babona ko hari ingaruka utuntu duto dushobora kugira mu mikurire y’imico yabo. Nta kintu na kimwe dukora tugomba gufata nk’aho ari gito cyane. Ibyo tugenda duhura na byo buri munsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi , bibereyeho kugerageza kwizera kwacu maze tukagaragara turi abiringirwa mu buryo bukomeye. Kwimenyereza kugira ihame rigenga imibereho yacu mu buzima busanzwe, intekerezo zihugukira ibyo ijuru aho kwita ku irari n’ibyo kwishyira hejuru. Intekerezo zatojwe ntizishobora gukozwa hirya no hino nk’uko umuheto uzengurutswa n’umuyaga; nabo bakomeza kuguma mu nshingano yabo kuko bimenyereje umuco w’ubudahemuka n’ukuri. Muri uko kugira ubudahemuka mu tuntu tworoheje, bahaherwa imbaraga zo kuba indahemuka mu bintu bikomeye.AA 145.2

    Umuco wo kwiyoroshya urusha cyane agaciro zahabu ya Ofiri. Nta n’umwe ubasha kugira icyubahiro giheranije atagize uko kwiyoroshya. Nyamara imico si ikintu umuntu aragwa. Ntaho igurwa. Ubupfura n’intekerezo nzima ntibipfa kwizana. Impano z’igiciro giheranije ntacyo wazinganya keretse iyo zitunganyijwe. Kugira imibereho iboneye ni umurimo wa buri gihe kandi ukwiye kuba ingaruka yo gushishoza no kwihangana. Gutunganirwa biterwa n’uko dukoresha amahirwe Imana iduha.AA 145.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents