Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 69 - DAWIDI YIMIKWA46Iki gice gishingiye mu 2 Samweli 2 -5:5

    Urupfu rwa Sawuli rwakuyeho ibyago byose byari byaratumye Dawidi aba impunzi. Noneho urugi rwar rukinguye kugira ngo asubire mu gihungu cye. Igihe iminsi yo kuririra Sawuli na Yonatani yari irangiye, “Dawidi yagishije Uwitaka inama ati: ‘Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda? Uwiteka aramubwira ati: ‘Zamuka.’ Dawidi ati: ‘Njye he?’ Aramusubiza ati: ‘I Heburoni.’”AA 485.1

    Haburoni yari ku birometero bigera kuri mirongo itatu mu majyaruguru ya Berisheba, ndetse n’ahajya kuba hagati y’uwo mujyi n’ahari kuzaba umurwa wa Yerusalemu. Aho hantu hitwaga Kiriyati-araba, wari umurwa wa Aruba, se wa Anaki. Nyuma y’aho haje kwitwa Mamure, kandi aho ni ho abakurambere bari barahambwe mu buvumo bw’i Makipela. Heburoni yari yarigeze kuba iya Kalebu kandi ubu noneho yari umurwa mukuru w’intara y’Ubuyuda. Heburoni iherereye mu kibaya gikikijwe n’akarere k’imisozi n’ubutakabirumbuka. Imizabibu myiza cyane yo muri Palesitina yari ku mbibi z’ako karere, hari n’imirima myinshi y’imyerayo n’ibindi biti byera imbuto.AA 485.2

    Dawidi n’abantu be baherako bitegura gukurikiza amabwiriza bari bahawe n’Imana. Bidatinze za ngabo magana atandatu n’abagore babo n’abana babo, n’amashyo n’imikumbi byabo, bari bafashe urugendo berekeje i Heburoni. Bacyinjira muri uwo murwa, Abayuda bari bategereje kwakira Dawidi wari ugiye kuba umwami w’Abisiraheli. Baherako bagira imyiteguro yo kumwimika. “Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w’umuryango w’Abayuda.” Ariko ntibagerageje kumugira umutegetsi w’iyindi miryango ku ngufu.AA 486.1

    Kimwe mu bikorwa bya mbere uwo mutware mushya yakoze cyabaye kugaragaza umutima we w’ineza yibuka Sawuli na Yonatani. Dawidi amenye igikorwa cy’ubutwari cy’abantu b’ i Yabeshi-galeyadi ubwo bafataga imirambo ya Sawuli na Yonatani bakabashyingura cyubahiro, Dawidi yohereje intumwa i Yabeshi aboherereza ubutumwa bugira buti: “Muragahirwa n’Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n’umurava, nanjye nzabitura iyo neza, kuko mwagize mutyo.” Maze atangaza ko yimye ingoma i Buyuda maze bituma abari baramubereye inkoramutima barushaho kumwubaha.AA 486.2

    Abafilisitiya ntibarwanyije igikorwa cy’Abayuda cyo kwimika Dawidi ngo ababere umwami. Bari baramukunze ubwo yari mu buhungiro kugira ngo bakoze isoni kandi bace intege ubwami bwa Sawuli. Kubw’ibyo kubera ineza bari baragiriye Dawidi, biringiraga ko kwaguka k’ubutegetsi bwe kwari kubagirira umumaro. Ariko ingoma ya Dawidi ntiyari kutajya ihura n’ingorane. Kwimikwa kwe kwatangiranye n’ibikorwa bibi by’ubugambanyi no kwigomeka. Ntabwo Dawidi yimye ingoma y’umugambanyi; Imana yari yaramutoranyije ngo abe umwami w’Abisiraheli, kandi ntihari harabayeho kutamwiringira cyangwa kumurwanya. Nyamara ubutware bwe butaremerwa n’Abayuda bose, ni bwo binyuze mu bugambanyi bwa Abuneri, Ishibosheti umuhungu wa Sawuli na we yatangajwe ko abaye umwami, yima ingoma yindi mu Bisiraheli.AA 486.3

    Ishibosheti yari umuntu uhagarariye umuryango wa Sawuli, w’umunyantegenke kandi ufite ubushobozi buke, naho Dawidi yari asanzwe yujuje ibyangombwa byo gufata inshingano z’ubwami. Abuneri wahirimbaniye cyane kwimika Ishibosheti, yari yarabaye umugaba mukuru mu ngabo za Sawuli kandi yari afite icyubahiro kiruta icy’abandi muri Isiraheli. Abuneri yari azi ko Dawidi yashyizweho n’Uwiteka ngo abe umwami mu Bisiraheli, ariko kubera ko yari yarahize Dawidi igihe kirekire, ntiyashakaga ko uwo muhungu wa Yesayi asimbura Sawuli ku ngoma.AA 486.4

    Ibyo Abuneri yari yishyizemo byatumye imico ye nyakuri ikura kandi bigaragaza ko akunda ubutegetsi ndetse ko nta gahunda ihamye yagiraga. Umutima we wari waromatanye na Sawuli kandi umwami yari yaramuteye gusuzugura umuntu Imana yari yaratoranyije ngo ategeke Isiraheli. Urwango rwe rwari rwarongewe n’umugayo ukomeye Dawidi yamushyizeho ubwo urunywero rw’amazi n’icumu by’umwami byakurwaga iruhande rwa Sawuli igihe yari asinziriye ku rugerero. Yibutse uko Dawidi yahamagaye n’ijwi rirenga umwami n’Abisiraheli bose bumva agira ati: “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? . . . Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta.” Aya magambo yo kumucyaha yari yaramukoze ku mutima, maze yiyemeza kuzasohoza umugambi wo kwihorera no kuzana amacakubiri muri Isiraheli ibyo bikamuhesha icyubahiro. Yakoresheje uwari uhagarariye umuryango w’umwami watanze kugira ngo imigambi yo kwishyira hejuru kwe ijye mbere. Yari azi ko rubanda rwakundaga Yonatani. Bari bakimwibuka bamukunze, kandi ngabo zari zitaribagirwa intambara za mbere Sawuli yarwanye akanesha. Byatumye uwo mutware w’icyigomeke yiyemeza kudacika intege akuzuza imigambi ye nk’ufite impamvu y’ukuri ibimutera.AA 486.5

    I Mahanayimu, ku rundi ruhande rwa kure rw’uruzi rwa Yorodani, ni ho bahisemo ko umwami atura kuko hari ahantu hikingiye ibitero bishobora guturuka kuri Dawidi cyangwa mu Bafilisitiya. Aho ni ho Ishibosheti yimikiwe. Ubwami bwe bwabanje kwemerwa n’imiryango yo mu burasirazuba bwa bwa Yorodani, maze amaherezo buraguka bukwira mu Bisiraheli bose uretse umuryango wa Yuda. Uwo muhungu wa Sawuli yamaze imyaka ibiri ashengererwa mu murwa we wari witaruye. Ariko Abuneri wari ugamije gutegeka Isiraheli yose, yateguye intambara ikomeye. “Nuko ab’inzu ya Sawuli n’ab’inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana; Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab’inzu ya Sawuli barushaho gucogora.”AA 487.1

    Amaherezo ubugambanyi bwahiritse ingoma yari yarashyezweho mu bugome no kurarikira ubutegetsi. Abuneri ateshejwe umutwe n’intege nke n’ubushobozi buke bwa Ishibosheti, yaramucitse asanga Dawidi amusezeranya no kumuhindurira imiryango yose y’Abisiraheli ikamuyoboka. Umwami Dawidi yemeye ibyifuzo bye maze yamburwa icyubahiro cye kugira ngo asohoze umugambi we. Ariko Yowabu, umugaba w’ingabo za Dawidi, aterwa ishyari n’uburyo uwo musirikari ukomeye yakiriwe neza. Abuneri na Yowabu bari bafitanye urwangano rwaturutse ku maraso ya Asaheli, umuvandimwe wa Yowabu, wishwe na Abuneri mu ntambara yabaye hagati y’Abisiraheli n’Abayuda. Noneho Yowabu aba abonye amahirwe yo guhorera umuvandimwe no kwikiza uwari uje kumubangamira, bityo akoresha ayo mahirwe kugira ngo ariganye Abuneri amucire igico amwice.AA 487.2

    Dawidi yumvise icyo gikorwa cy’ubugambanyi, aravuga ati: “Jye n’ubwami bwanjye ntituzagibwaho n’urubanza rw’amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere yUwiteka iminsi yose. Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose.” Kuko ubwo bwami butari bufite umutekano, kandi kuko abo bicanyi bari bakomeye, (kuko Abishayi umuvandimwe wa Yowabu yari yarifatanyije nawe), byatumye Dawidi adahana ubwo bugizi bwa nabi akurikije ubutabera, nyamara yerekanye ku mugaragaro yuko yanze urunuka icyo gikorwa cyo kumena amaraso. Abuneri yashinguranwe icyubahiro cyinshi. Ingabo za Dawidi, ziyobowe na Yowabu, zasabwe kujya mu mihango yo kuborogera Abuneri zambaye ibigunira. Umwami yagaragaje agahinda byamuteye yiyiriza ubusa ku munsi wo guhamba Abuneri, aherekeza ikiriba ari we uyoboye abamuborogera maze bageze ku mva avuga amagambo y’akababaro acyaha bikomeye abo bicanyi.AA 487.3

    “Umwami aborogera Abuneli aravuga ati:
    Mbese Abuneri yari akwiye gupfa nk’igicucu?
    Amaboko yawe ataboshywe,
    Kanddi ibireneg byawe bitabohejwe iminyururu, Nk’uko umuntu agwa imbere y’abanyabyaha,
    Ni ko uguye.”
    AA 487.4

    Kuba Dawidi yarazirikanye umuntu wahoze ari umwanzi we ukomeye byatumye Abisiraheli bose bamugirira icyizere kandi baramukunda. “Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyo umwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose. Nuko uwo munsi abantu bose n’Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abuneri mwene Neri.” Umwami yihereranye n’abajyanama be yizeraga n’ibyegera bye, hanyuma ababwira kuri cyaha cyakozwe, kandi kubera ko yari azi ko adashobora guhana abo bicanyi nk’uko yifuza, yarabihoreye ngo Imana abe ari yo ibacira urubanza. Umwami yarababwiye ati: “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyari umugabo ukomeye? Kandi nanjye n’aho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y’ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”AA 488.1

    Abuneri yari yaravugishije ukuri mu kwitanga kwe no mu byo yasezeraniye Dawidi, nyamara impamvu zari zabimuteye zari mbi zirimo kwikunda. Yari yararwanyije yivuye inyuma umwami Imana yari yarashyizeho, agambiriye kwihesha icyubahiro. Kutanyurwa, ubwibone bwe no kurarikira ni byo byamuteye kuvirira uruhande yari amaze igihe kirekire akorera; kandi mu guhungira kuri Dawidi yibwiraga ko azahabwa umwanya w’icyubahiro. Iyo aza kugera ku ntego ye, ubuhanga bwe no kurarikira kwe, kuba yarakundwaga cyane kandi atararangwaga no kubaha Imana, biba byarashyize mu kaga ingoma ya Dawidi ndetse n’amahoro no kugubwa neza by’ishyanga ryose.AA 488.2

    “Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.” Byagaragaraga ko ubwami bw’Abisiraheli butari gukomeza kubaho igihe kirekire. Bidatinze ikindi gikorwa cy’ubugambanyi gikuraho rwose ubwo butegetsi bwaremberaga. Abagaba b’ingabo babiri ba Ishibosheti bamuciye igihanga bihutira kugishyira umwami w’i Buyuda, biringiye ko bizatuma bamutonaho.AA 488.3

    Bageze imbere ya Dawidi bafite igihamya cy’amahano bakoze, baravuga bati: “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahoreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.” Ariko Dawidi wari warimye ingoma abihawe n’Imana ubwayo ndetse Imana ikaba yari yaramukijije abanzi be, ntiyari akeneye ubufasha bw’ubugambanyi kugira ngo akomeze ubutegetsi bwe. Yabwiye abo bicanyi ishyano ryagwiriye uwaje yirata ko yishe Sawuli. Yongeyeho ati: “None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahora amaraso ye, nkabakura mu isi? Maze Dawidi ategeka abasore be, barabica...Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.”AA 488.4

    Ishibosheti amaze gupfa, mu bayobozi ba Isiraheli hari icyifuzo rusange yuko Dawidi aba umwami w’imiryango yose. “Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati: ‘Dore turi amagufwa yawe n’umubiri wawe.’” Baravuze bati: “Ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yakubwiye ati: ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati: ‘Uzaba umugaba wabo.’” Nuko abakuru ba Isiraheli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni.” Uko ni ko binyuze mu buntu bw’Imana, inzira yakinguriwe Dawidi ajya ku ngoma. Nta nyungu ze zihariye yashakaga kugeraho kuko atari yaraharaniye icyubahiro yari yarahawe.AA 488.5

    Abantu basaga ibihumbi munani bakomoka kuri Aroni n’Ababalewi bayobotse Dawidi baramukorera. Impinduka mu bitekerezo by’abantu zaragaragaraga kandi bari bakomeje. Amatwara mashya agerwaho mu ituza no mu cyubahiro gikwiriye umurimo bakoraga. Abantu bageze ku gice cya miliyoni bahoze ari ingabo za Sawuli basesekaye i Heburoni n’ahayizengurutse. Mu misozi n’ibibaya hari huzuye imbaga y’abantu. Bemeje isaha yo kwimika Dawidi. Umugabo wari warirukanywe ku rurembo rwa Sawuli, wari warahungiye mu misozi miremire n’imigufi no mu buvumo kugira ngo akize ubugingo bwe, yari agiye gubabwa icyubahiro gikomeye cyane umuntu yahabwa na bagenzi be. Abatambyi n’abatware, bari bambaye imyenda iranga umurimo wabo wera, abasirikare bakuru n’aboroheje bari bafite amacumu arabagirana n’ingofero z’ibyuma, ndetse n’abantu bari baturutse kure cyane, bose bahagaze aho kugira ngo barebe uwo muhango wo kumika uwo mwami watoranyijwe. Dawidi yari yambaye ikanzu ya cyami. Umutambyi mukuru amusukaho ya mavuta yera mu ruhanga, kuko igihe Samweli yamusukagaho amavuta, bwari ubuhanuzi bw’ibyajyaga kuzaba umwami yimikwa. Igihe kiragera, maze kubw’umuhango ukomeye, Dawidi yerezwa umurimo wo kuba umwungiriza w’Imana. Yahawe inkoni y’ubwami. Isezerano ry’uko azaba indahemuka mu buyobozi bwe rirandikwa, kandi abantu barahirira kuzamwumvira. Bamutamiriza ikamba mu ruhanga maze umuhango wo kwimika umwami uba urarangiye. Noneho Isiraheli iba igize umwami wimitswe n’Imana. Uwari wategereje Uwiteka yihanganye, yabonye isezerano ry’Imana risohora. “Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.” 2 Samweli 5:10.AA 489.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents