Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 24 - PASIKA3Iki gice gishingiye mu Kuva 11; 12:1-32

    Igihe icyifuzo cy’uko Abisiraheli barekurwa cyagezwaga ku mwami wa Misiri bwa mbere, umuburo w’ibyago bibi cyane wari waramaze gutangwa. “Kandi uzabwire Farawo uti: ‘Uwiteka aravuze ati: ‘ubwoko bw’Abisiraheli ni umwana wanjye w’imfura: kandi narakubwiye nti: ‘rekura umwana wanjye agende, ankorere; ariko wanze kumurekura; nuko rero nzica umwana wawe w’imfura.” (Kuva 4:22, 23). Nubwo bari barateshejwe agaciro n’Abanyamisiri, Abisiraheli bari barahawe icyubahiro n’Imana binyuze mu kubatoranya ngo babe ububiko bw’amategeko yayo. Mu migisha n’amahirwe bidasanzwe bahabwaga, bagiraga isumbwe mu yandi mahanga nk’iryo umwana w’imfura yagiraga mu bavandimwe be.AA 180.1

    Iteka Misiri yari yaraburiwe ko izacirwa, amaherezo ryagombaga kubaho. Imana irihangana kandi yuje imbabazi. Yita cyane ku bantu yaremye ku ishusho yayo. Iyaba kurimbuka kw’imyaka yo mu mirima, imikumbi n’amashyo kwarateye Abanyamisiri kwihana, abana b’imfura ntibaba barapfuye; nyamara iryo shyanga ryari ryarinangiye ryanga kumvira itegeko ry’Imana noneho ubu icyago giheruka cyari kigiye gutera.AA 180.2

    Nubwo Mose yari yarihanangirijwe kutagaruka imbere ya Farawo, Farawo amubwiye ko nagaruka azapfa, ubutumwa buheruka buvuye ku Mana bwagombaga kubwirwa umwami w’ícyigomeke, maze Mose yongera kugaruka imbere ye amuzaniye itangazo rikomeye rivuga ngo: “Uwiteka aravuze ati: Nko mu gicuku nzanyura hagati mu Egiputa: abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa bapfe, uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami, ukageza ku mfura y’umuja w’umusyi; kandi n’uburiza bwose bw’amatungo buzapfa. Hazaba umuborogo mwinshi mu gihugu cya Egiputa cyose, utigeze kubaho, kandi ntihazongera kuba nk’uwo. Ariko mu Bisirayeli nta n’umwe imbwa izamokera, mu bantu cyangwa mu matungo: kugira ngo mumenye uko Uwiteka yatandukanyije Abanyegiputa n’Abisiraheli. Kandi aba bagaragu bawe bose bazamanuka bansange bamfukamire, bambwire bati: ‘Va mu gihugu, ujyane abantu bose bagukurikiye.’ Ubwo ni bwo nzagenda.”AA 180.3

    Mbere y’uko icyo gihano gitangwa, Uwiteka akoresheje Mose, yahaye abana ba Isiraheli amabwiriza yerekeranye n’uko bazava mu Misiri, ndetse by’umwihariko, uko bazarindwa ako kaga kari kagiye gutera. Umuryango wose, wonyine cyangwa ufatanyije n’indi, wagombaga kubaga umwana w’intama cyangwa umwana w’ihene “udafite inenge,” maze bagakoresha uduti twita ezobu baminjagira amaraso yawo ku “nkomanizo zombi no mu ruhamo rw’umuryango w’inzu,” kugira ngo marayika urimbura, wari kuza mu gicuku, atazinjira mu nzu zabo. Bagombaga kurya inyama zokeje, n’umutsima utasembuwe, kandi bakazirisha imboga zisharira, nijoro nk’uko Mose yavuze ati: “Muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni: muzazirye vuba vuba: iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.” (Kuva 12:14)AA 180.4

    Uwiteka yaravuze ati: “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo; n’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriyeho.. . .Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo: nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure. Ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.”AA 181.1

    Mu rwego rwo kwibuka uko gucungurwa gukomeye, Abisiraheli bagombaga kujya bizihiza umunsi mukuru uko umwaka utashye mu bisekuru byose byajyaga kuzakurikiraho. “Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze,ube umunsi mukuru wÚwiteka: mu bihe byanyu byose mujye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose” (Kuva 12:14). Uko bagombaga kujya bizihiza uwo munsi mu bihe byari kuzakurikiraho, bagombaga gusubiriramo abana babo igitekerezo cy’uko gucungurwa kwabo gukomeye nk’uko Mose yabihanangiririje ati: “Mujye mubasubiza muti: ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisirayeli bari mu Egiputa, agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’” (Kuva 12:27).AA 181.2

    Ikindi kandi, imfura z’abana n’uburiza bw’amatungo byagombaga kuba ubw’Uwiteka, umuntu akabutwara ari uko atanze incungu yabwo, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuzirikana ko igihe imfura zo mu Misiri zarimbukaga, imfura z’Abisirayeli nazo zashoboraga kugerwaho n’icyo cyago ariko zirokorwa bikomeye kubw’igitambo cyatanzwe. Uwiteka yaravuze ati: “Kuko abana b’imfura bose ari abanjye: ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo: bazaba abanjye; ndi Uwiteka” (Kubara 3:13). Nyuma yo gushyirwaho k’umurimo wakorerwaga mu buturo bwera, Uwiteka yitoranyirije umuryango wa Lewi kugira ngo ukore umurimo wo mu buturo bwera aho gutoranya imfura zo mu miryango yose. Uwiteka yaravuze ati: “Kuko mbahawe rwose mu Bisiraheli; mbitoreye gusubira mu cyimbo cy’abana b’uburiza bose, imfura z’Abisirayeli zose” (Kubara 8:16). Nyamara kandi, mu rwego rwo kuzirikana imbabazi z’Imana, ubwoko bwose bw’Abisirayeli bwasabwaga gutanga amatungo yo gucungura uburiza bw’abantu (Kubara 18:15,16).AA 181.3

    Pasika yagombaga kuba urwibutso kandi ikaba n’ikigereranyo, iterekana gusa ugucungurwa bava mu Misiri, ahubwo yatungaga agatoki ugucungurwa gukomeye kurushaho kwari kugiye kuzakorwa na Kristo agakura ubwoko bwe mu bubata bw’icyaha. Umwana w’intama watambwaga ugereranya “Ntama w’Imana,” we gusa dufitemo ibyiringiro by’agakiza. Intumwa Pawulo iravuga iti: “kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo.” (1 Abakorinto 5:7). Ntibyari bihagije yuko umwana w’intama wa Pasika ubikirwa; ahubwo amaraso yawo yagombaga kuminjagirwa ku nkomanizo z’umuryango. Uko ni ko ibyakozwe n’amaraso ya Kristo bigomba gushyirwa ku bugingo. Ntitugomba kwizera ko yapfiriye isi gusa, ahubwo dukwiriye kwizera ko yadupfiriye umuntu wese ku giti cye. Ukuri kw’igitambo cya Kristo gikuraho ibyaha tugomba kukugira ukwacu bwite.AA 181.4

    Ezobu yakoreshwaga mu kuminjagira amaraso yagereranyaga kwezwa, kuko yakoreshwaga mu guhumanura umubembe n’ababaga bandujwe no gukora ku ntumbi. Ubusobanuro bwa Ezobu buboneka mu isengesho ry’Umunyazaburi aho avuga ati: “Unyejeshe ezobu, ndera: Unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura.” Zaburi 51:7.AA 182.1

    Umwana w’intama yagombaga kubagwa wose, nta gufwa na rimwe rivunwe. Uko ni nako nta gufwa rya Ntama w’Imana wagombaga kudupfira ryajyaga kuzavunwa (Yohana 19.36). Uko ni nako ukuzura kw’igitambo cya Kristo kwagaragazwaga. AA 182.2

    Inyama zagombaga kuribwa. Ntibihagije gusa yuko twizera Kristo kugira ngo tubabarirwe ibyaha; kubwo kwizera tugomba guhora twakira imbaraga ya Mwuka kandi tukagaburirwa ibikomoka kuri Kristo binyuze mu ijambo rye. Kristo yaravuze ati: AA 182.3

    “Kristo yaravuze ati: ‘Nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite rnuri mwe. Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho.” (Yohana 6:53,54). Kugira ngo Kristo asobanure icyo yashakaga kuvuga, yaravuze ati: “Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo” (umurongo wa 63). Yesu yemeye amategeko ya Se, yagaragarije amahame yayo mu mibereho ye, agaragaza umwuka uyaranga ndetse yerekana imbaraga ifasha kandi igira neza mu mutima. Yohana aravuga ati: “Jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe (tubona ubwiza bwe n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye buntu n’ukuri” (Yohana 1:14). Abayoboke ba Kristo bagomba kuba basangiye imibereho nawe. Bagomba kwakira Ijambo ry’Imana rikabajyamo kugira ngo rizahinduke imbaraga iranga imibereho n’ibikorwa. Kubw’imbaraga ya Kristo, bagomba guhinduka bagasa na we, ndetse bakagaragaza imico y’Imana. Bagomba kurya umubiri bakanywa n’amaraso y’Umwana w’Imana, bitaba bityo bakaba nta bugingo bafite muri bo. Umwuka warangaga Kristo ndetse n’ibikorwa bye ni bye bigomba guhinduka umwuka n’ibikorwa biranga abigishwa be.AA 182.4

    Umwana w’intama yagombaga kurishwa imboga zisharira, bikaba byarerekanaga uburyo uburetwa bwabashaririye mu Misiri. Ni ko rero iyo turiye kuri Kristo, dukwiriye kuba dufite umutima ushengutse kubera ibyaha byacu. Gukoresha umutsima utasembuwe na byo byari bifite icyo bisobanura. Byategekwaga mu buryo bukomeye mu mategeko ya Pasika, kandi byubahirizwaga n’Abayuda mu buryo budakebakeba mu mikorere yabo, ku buryo nta musemburo washoboraga kuboneka mu mazu yabo mu gihe cyo kwizihiza Pasika. Mu buryo nk’ubwo, umusemburo w’icyaha ukwiriye gukurwa mu bantu bose babasha kwakira ubugingo n’igaburo bituruka kuri Kristo. Bityo, Pawulo yandikira itorero ry’i Korinto ati: “Nuko nimwiyezeho umusernburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya.... Kuko Pasika yacu yatambwe ari Kristo. Nuko rero tujye tuziririza iminsi mikuru, tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ni wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe, ni yo kuri no kutaryarya.” (1 Abakorinto 5:7,8).AA 182.5

    Mbere y’uko babona ubwigenge, abaretwa bagombaga kwerekana ko bizera gucungurwa gukomeye kwendaga kubaho. Ikimenyetso cy’amaraso cyagombaga gushyirwa ku mazu yabo, kandi bo n’imiryango yabo bagombaga kwitandukanya n’Abanyamisiri maze bagateranira mu mazu yabo. Iyo Abisirayeli birengagiza akantu na gato mu mabwiriza bahawe, iyo birengagiza gutandukanya abana babo n’Abanyamisiri, iyo babaga umwana w’intama ariko ntibasige amaraso ku nkomanizo z’imiryango, cyangwa se iyo hagira umuntu ujya hanze y’inzu zabo, ntabwo baba barabaye amahoro. Bagombaga kwizera badakebakeba ko bakoze ibyasabwaga byose, bitaba ibyo kumaramaza kwabo ntikwajyaga kubakiza. Abantu bose batumviye amabwiriza y’Uwiteka bashoboraga gupfusha imfura zabo zishwe n’ukuboko k’umurimbuzi.AA 182.6

    Abisirayeli bagombaga kwerekana igihamya cyo kwizera kwabo babigaragarisha kumvira. Muri ubwo buryo rero, abiringira gukizwa n’icyo amaraso ya Kristo yakoze bose, bakwiriye kumenya ko bo ubwabo bafite icyo bagomba gukora mu gusohoza agakiza kabo. Nubwo Kristo wenyine ari we ushobora kudukiza igihano cyo kutumvira, tugomba guhindukira tukava mu byaha tukumvira. Umuntu agomba gukizwa no kwizera, ntabwo ari imirimo; nyamara kwizera kwe kugomba kwerekanwa n’imirimo ye. Imana yatanze Umwana wayo ngo apfe kugira ngo abe impongano y’icyaha. Imana yagaragaje umucyo w’ukuri, inzira y’ubugingo, yatanze ibyangombwa, amabwiriza n’amahirwe; kandi ubu umuntu agomba gukorana n’ubwo buryo; agomba kunyurwa kandi agakoresha ubufasha Imana yatanze — akizera kandi akumvira ibyo Imana isaba byose.AA 183.1

    Ubwo Mose yasubiriragamo Abisiraheli ibyo Imana yari yarateganyije kugira ngo bacungurwe, “abantu barunamye bararamya.” Ibyiringiro binejeje by’umudendezo bari bagiye kubona, kumenya urubanza ruteye ubwoba rwari rugiye kugera ku babakandamizaga, guhangayika ndetse n’ibyo bakoraga bijyana n’uko kuva mu Misiri kwabo by’ikubagahu — ibyo byose mu kanya gato byamizwe no gushima Umucunguzi wabo mwiza. Benshi mu Banyamisiri bari bari barageze aho bamenya ko Imana y’Abaheburayo ari yo Mana nyakuri yonyine, bityo icyo gihe basabye kwemererwa gucumbika mu mazu y’Abisiraheli ubwo marayika murimbuzi yagombaga kunyura mu gihugu cya Misiri. Bakiranwe umunezero, maze kuva ubwo basezerana gukorera Imana ya Yakobo no kuva mu Misiri bakajyana n’ubwoko bwayo.AA 183.2

    Abisirayeli bumviye amabwiriza Imana yari yatanze. Biteguye kugenda mu buryo bw’ikubagahu kandi bw’ibanga. Imiryango yabo yari yateraniye hamwe, umwana w’intama wa Pasika wari wabazwe, inyama zokejwe ku muriro, batetse umutsima udasembuwe n’imboga zisharira. Umugabo ari nawe mutambyi w’umuryango yaminjagiye amaraso ku nkomanizo z’umuryango w’inzu maze agumana n’ab’umuryango mu nzu. Bariye umwana w’intama wa Pasika vuba vuba kandi batuje. Abantu barasenze kandi bategerezanya ubwoba, imitima y’abakecuru n’abakambwe kugera kuya abana bato, yateranaga ubwoba bwinshi cyane bitavugwa. Abagabo n’abagore babumbatiye mu maboko yabo abana babo bakunda b’imfura ubwo batekerezaga icyago giteye ubwoba cyajyaga gutera iryo joro. Nyamara nta rugo ry’Umwisirayeli rwagezwemo na marayika warimburaga. Ikimenyetso cy’amaraso (ikimenyetso cy’uburinzi bw’Umukiza) cyari kiri ku miryango yabo bityo umurimbuzi ntiyinjira.AA 183.3

    “Mu gicuku, mu Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n’imwe itapfuyemo umuntu.” Abana b’imfura bose mu gihugu, “uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami, ukageza ku mfura y’imbohe mu kazu k’ibwina; n’uburiza bw’amatungo bwose” bwari bwishwe n’umurimbuzi. Mu gihugu cyose cya Misiri, ubwibone bw’inzu yose bwari bwacishijwe bugufi. Induru n’imiborogo by’abaririraga abapfuye byuzuye ikirere. Umwami n’ibyegera bye, bahinda umushitsi bahagaze bumiwe ku bw’ibyo byago bitavugwa. Farawo yibutse uko umunsi yari yaravuze ati: “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisirayeli.” (Kuva 5:2). Ubu noneho, ubwibone bwe bwo guhangara ijuru bwari bumaze gucishwa bugufi mu mukungugu, maze “ahamagaza Mose na Aroni iryo joro, arababwira ati: ‘Nimuhaguruke, muve mu bantu banjye, mwe n’Abisiraheli; mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga. Mujyane n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mwavugaga, mugende; kandi munsabire umugisha” (Kuva 12:32). Abajyanama b’ibwami ndetse na rubanda basabye Abisirayeli kugenda bakava mu gihugu cyabo vuba vuba; kuko bavugaga bati: “Twese turapfa.”AA 183.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents