Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 54 — SAMUSONI30Iki gice gishingiye mu Bacamanza 13-16.

    Nubwo guteshuka ku Mana byari byarakwiriye hose, abasengaga Imana by’ukuri bakomeje kuyinginga ngo Abisiraheli bacungurwe. Nubwo byasaga n’aho nta gisubizo, nubwo uko ibihe byasimburanaga imbaraga z’abakandamizaga zakomezaga gutsikamira Abisiraheli cyane, ubuntu bw’Imana bwabateguriraga ubufasha. No mu myaka ya mbere yo gukandamizwa n’Abafilisitiya, havutse umwana Imana yari gukoresha kugira ngo icishe bugufi imbaraga z’abo banzi bakomeye.AA 386.1

    Ku rubibi rw’igihugu cy’imisozi ahitegeye ikibaya cy’Abafilisitiya hari umujyi muto witwaga Zora. Aho ni ho hari hatuye umuryango wa Manowa wo mu nzu ya Dani, imwe mu nzu nke cyane zari zarakomeje kuba indahemuka ku Mana muri icyo gihe cyo gusubira inyuma kwari kwarabaye gikwira. “Marayika w’Uwiteka” yabonekeye umugore wa Manowa wari ingumba amuzanira ubutumwa buvuga ko azabyara umuhungu Imana izakoresha ubwo izatangira gucungura Abisirahe1i. Kubera ibyo, umumarayika yamuhaye amabwiriza yerekeye uko akwiriye kwifata, ndetse n’uko azafata umwana we ati: “Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha, kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya.” Uwo mwana na we yahawe amabwiriza nk’ayo hongeweho yuko atazogoshwa umusatsi we; kuko yagombaga kwegurirwa Imana akaba Umunaziri ahereye ku ivika rye.AA 386.2

    Uwo mugore yagiye gushaka umugabo we maze amaze kumubwira ibya marayika yabonye, amusubiriyemo ubutumwa yamubwiye. Amaze kumubwira, umugabo yagize ubwoba bw’uko bashobora kuzagira ikosa bakora muri iyo nshingano y’ingenzi bahawe bityo Manowa asenga Imana ati: “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”AA 386.3

    Ubwo marayika yari agarutse, Manowa yaramubajije ati: “...uwo muhungu azabaho ate kandi azakora iki?” 31Abacamanza 13:11 Bibiliya Ijambo ry’Imana. Amabwiriza yari yatanzwe mbere yongeye gusubirwamo ngo: “Ibyo nabwiye uyu mugore byose, abyirinde. Ntakarye ikintu cyose kuvuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”AA 386.4

    Imana yari ifite umurimo w’ingenzi uwo mwana wasezeranywe wa Manowa yagombaga gukora, kandi kugira ngo uwo mwana ahabwe ibyangombwa bikwiriye umurimo we, ingeso z’umubyeyi n’umwana byagombaga gutunganywa neza. Umumarayika yari yahaye umugore wa Manowa aya mabwiriza ngo: “Ntakarye ikintu cyose kuvuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.” Ingeso z’umubyeyi w’umugore ziteza impinduka nziza cyangwa mbi ku z’umwana. Umubyeyi agomba ubwe kwitegeka adakebakeba kandi akagira kwirinda no kwigomwa niba yafuza imibereho myiza y’umwana we. Abajyanama b’abapfapfa bazashuka umubyeyi bamubwira ko ari ngombwa kurya no kunywa icyo yifuza cyose n’ikimuje mu bitekerezo cyose, ariko bene izo nyigisho ni iz’ubuyobe kandi zirangiza. Kubw’itegeko ry’Imana, umubyeyi w’umugore afite inshingano ikomeye cyane yo kwitegeka.AA 386.5

    Kandi ababyeyi b’abagabo na bo kimwe n’ab’abagore, iyo nshingano irabareba. Ababyeyi bombi bokoza abana babo ibibaraga, byaba iby’intekerezo, iby’umubiri, ibibakurura, ipfa ry’inda n’ibindi. Nk’ingaruka ziterwa no kutirinda kw’ababyeyi, akenshi abana bagira intege nke z’umubiri, iz’ubwenge ndetse n’iz’imicombonera. Abanywi b’inzoga n’ab’itabi, babasha kandi banduza abana babo umururumba wabo, amaraso ahorana inyota kandi agurumana, ndetse n’imyakura ihora yikanga ubusa.AA 387.1

    Kenshi na kenshi abahehesi baraga ababakomokaho irari ry’ibibi, ndetse n’indwara mbi cyane. Kandi kubera ko abana bafite imbaraga nke zo kwihanganira ibigeragezo ugereranyije n’izo ababyeyi babo bari bafite, uko ibihe bigenda bihita ni ko abantu bagenda basubira hasi. Ntabwo ku rugero runini ababyeyi ari bo gusa nyirabayazana w’irari no kwifuza kubi biranga abana babo, ahubwo ni nabo ntandaro y’ubumuga bw’abana baboibihumbi byinshi bavuka ari ibipfamatwi, impumyi, abarwayi, cyangwa badafite ubwenge bwuzuye.AA 387.2

    Umubyeyi wese w’umugabo n’umugore yari akwiriye kwibaza ati: “Mbese umwana tuzabyara tuzamukorere iki?” Ingaruka zikomoka ku myitwarire ababyeyi bagize umwana akiri mu nda ya nyina zagiye zidahabwa agaciro; ariko amabwiriza aturutse mu ijuru bariya babyeyi b’Abaheburayo bahawe, kandi agasubirwamo kabiri mu buryo bukomeye, yerekana uko Umuremyi wacu yita kuri iyi ngingo. Ntabwo byari bihagije ko umwana wasezeranywe ahabwa umurage mwiza n’ababyeyi. Ibi byagombaga gukurikirwa no gutozwa neza ndetse no kubakwa kw’imico itunganye. Uwiteka yatanze amabwiriza avuga ko uwagombaga kuzaba umucamanza n’umurengezi w’Abisiraheli akwiriye gutozwa kwirinda ubudakebakeba uhereye akivuka. Yagombaga kuba Umunaziri kuva akivuka, bityo akaba abujijwe kunywa inzoga n’igisindisha icyo ari cyo cyose mu buzima bwe bwose. Ibyigisho byo kwirinda, kwigomwa, kwitegeka bigomba kwigishwa abana uguheye mu buto bwabo.AA 387.3

    Mu byo marayika yabujije muka Manowa harimo n’ “ikintu cyose gihumanya.” Ivangura hagati y’ibyokurya bitunganye n’ibihumanya ntiryari rishingiye ku mihango cyangwa amabwiriza apfuye kubaho, ahubwo ryari rishingiye ku mahame yerekeye isuku. Bivugwa yuko imbaraga zidasanzwe n’uburame byagiye biranga ubwoko bw’Abaheburayo mu myaka ibihumbi byinshi, ahanini byakomotse ku kubahiriza iryo vangura hagati y’ibitunganye n’ibihumanye. Amahame yo kwirinda agomba kubahirizwa birenze kwirinda kunywa ibinyobwa bisindisha. Kurya ibyo kurya bituma umubiri ukoresha imbaraga z’ ikirenga n’ibinaniza igogora nabyo byangiza ubuzima kandi akenshi bibiba imbuto z’ubusinzi. Kurinda ubuzima nyakuri bitwigisha kureka rwose ikintu cyose cyangiza maze tugakoresha neza ibitangiza ubuzima. Abantu bake ni bo bamenya isano iri hagati y’ibyo bakunda kurya n’ubuzima bafite, imico yabo, akamaro bamaze muri iyi si ndetse n’amaherezo yabo y’iteka ryose. Ipfa rikwiriye gutegekwa n’imbaraga z’ubwenge ndetse n’izigenga imicombonera. Umubiri ukwiriye kumvira no gukoreshwa n’ubwenge, ntabwo ubwenge ari bwo bukwiriye gukoreshwa n’umubiri.AA 387.4

    Isezerano Imana yasezeranije Manowa ryasohoye igihe gikwiriye kigeze mu ivuka ry’umwana w’umuhungu wiswe izina rya Samusoni. Uko uwo mwana w’umuhungu yakuraga, ni ko byagaragaraga yuko yari afite imbaraga z’umubiri zidasanzwe. Nyamara nk’uko Samusoni n’ababyeyi be bari bazi neza, ntabwo ibyo byaterwaga n’uko yari afite imihore isobetse neza, ahubwo byarerwaga n’uko yari Umunaziri, ubwo bunaziri bukaba bwaragaragazwaga n’umusatsi we utarogoshwaga. Iyo Samusoni yumvira amategeko y’Imana uko bikwiriye nk’uko ababyeyi be bumviye, aba yaragize iherezo rishimishije bitagira uko bisa. Ariko kwifatanya n’abasenga ibigirwamana byaramwanduje. Umujyi wa Sora wari hafi y’igihugu cy’Abafilisitiya maze Samusoni aza kwihuza nabo buryo bwa gicuti. Uko ni ko mu bucuti bwo mu busore bwe havutse imbaraga ihindura yaje kwijimisha ubuzima bwe bwose. Umwari wari utuye i Timuna, umudugudu wo mu gihugu cy’Abafilisitiya, yaje gukundwa na Samusoni maze yiyemeza kumusaba ngo amugire umugore we. Icyo yasubije ababyeyi be bubahaga Imana kandi bagerageje kumumubuza uwo mugambi ni iki ngo: “Nsabira uwo, kuko ari we nkunda cyane.” Amaherezo, ababyeyi be bemeye ibyo yifuzaga maze Samusoni ashyingiranwa n’uwo mukobwa.AA 388.1

    Ubwo Samusoni yari ku kigero yagombaga gushyira mu bikorwa umurimo Imana yari yaramushinze, ari cyo gihe gikomeye yari akwiriye kubera Imana indahemuka, ni ho yifatanyije n’abanzi ba Isiraheli. Ntiyabajije niba ashobora guhesha Imana ikuzo bisumbyeho aramutse ashyingiwe uwo yihitiyemo, cyangwa niba yarishyiraga aho adashobora gusohoza umugambi ugomba kugerwaho mu buzima bwe.Abantu bose bashaka mbere ya byose kuyubahisha, Imana yabasezeranyije ubwenge; ariko nta sezerano yasezeranyije abahugira ku kwinezeza.AA 388.2

    Ni bangahe ubu bakora nk’uko Samusoni yakoze! Ni kangahe habaho gushyingiranwa hagati y’abubaha Imana n’abatayubaha, bitewe n’uko gutwarwa ari byo biyobora mu guhitamo umugabo cyangwa umugore! Abashaka gushyingiranwa ntibagisha Imana inama, nta n’ubwo bazirikana ikuzo ryayo. Ubukristo bwagombye kuba ari bwo mbaraga iyobora abantu mu gushyingiranwa, ariko ni kenshi cyane impamvu zitera abantu gushyingiranwa ziba zidashingiye ku kubahiriza amahame ya Gikristo. Satani ahora ashaka gukomeza ububasha bwe ku bantu b’Imana akoresheje kubashora mu kwifatanya n’abakozi be; kandi kugira ngo ibyo abigereho, ashishikarira kubyutsa irari mu mitima y’abantu. Ariko mu Ijambo rye, Uwiteka yahaye abantu be amabwiriza yumvikana ko badakwiriye kwifatanya n’abadafite urukundo rwe muri bo: “Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo?” 2 Abakorinto 6:15,16.AA 388.3

    Mu birori by’ubukwe bwe, Samusom yashyikiranye kandi yifatanya n’abangaga Imana y’Abisiraheli. Umuntu uwo ari we wese ujya mu kwifatanya nk’uko abyihitiyemo azabona ko, ku rwego runaka, ari ngombwa gukurikiza imico n’imigenzo by’abo yifatanyije nabo. Igihe atakazamuri ubwo buryo ni kibi kuruta kugipfusha ubusa. Hari ibitekerezo bihaganirirwa n’amagambo ahavugirwa byerekeza ku gusenya ibihome by’amahame umuntu yakurikizaga ndetse bigashegesha umunara ukingira ubugingo.AA 388.4

    Uwo mugore Samusoni yishe amategeko y’Imana kugira ngo amubone, yagaragaje ko agambanira umugabo we ibirori by’ubukwe bitararangira. Samusoni arakajwe n’ubugambanyi bwe, yamusize aho yigira iwabo i Sora. Amaze gutururukwa, yasubiyeyo kujya kureba umugeni we maze asanga yarashyingiwe undi. Ubwo yihoreraga akarimbura imirima n’imizabibu byose by’Abafilisitiya, byatumye Abafilisitiya bica uwo mugore, nubwo ibikangisho byabo ari byo ryari ryatumye agira ubushukanyi bwari bwatangije izo mvururu. Samusoni yari yaramaze kwerekana ibimenyetso by’imbaraga ze zitangaje ubwo yicishaga intare amaboko ye gusa, n’igihe yicaga abagabo mirongo itatu b’ahitwa Ashekiloni. Noneho ubwo yari arakajwe n’uko bishe umugore we urupfu rw’agashinyaguro, yateye Abafilisitiya arabica, “arabatikiza yica benshi.” Ibyo birangiye, aho ahungira abanzi be maze ajya mu isenga “y’igitare cya Etamu,” i Buyuda.AA 389.1

    Ingabo nyinshi zaramukurikiye zijya kumushakira aho hantu, maze abantu b’i Buyuda bakutse umutima, ntibagira igihunga cyo kwemeranya kumutanga mu maboko y’abanzi babo. Abagabo ibihumbi bitatu b’i Buyuda bagiye kumufata. Ariko nubwo byari bimeze bityo, ntabwo bari guhangara kumwegera iyo Samusoni atabemerera ko atarabigirira nabi. Samusoni yabemereye ko bamuboha maze bamujyanira Abafilisitiya, nyamara yabanje kubasaba kutagira ikibi bo ubwabo bamugirira bakamutera kubarimbura. Yabemereye kumubohesha imigozi ibiri mishya, maze bamujyana mu rugerero rw’abanzi be bari bafite ibyishimo byinshi. Nyamara ubwo urusaku rwo kwishima kwabo rwirangiraga mu misozi, “umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane.” Yacagaguye ya migozi mishya ikomeye cyane nk’iyashiririjwe n’umuriro. Maze afata igufwa ry’umusaya w’indogobe, intwaro ya mbere yabonye hafi, maze ayikoresha ibirenze ibyo inkota cyangwa icumu byakora, yica Abafilisitiya igihumbi kugeza ubwo bahunze bishwe n’ubwoba, basiga aho abantu igihumbi bapfuye.AA 389.2

    Iyo Abisiraheli baba biteguye gufatanya na Samusoni bagakurikirana Abafilisitiya ubwo yari amaze kubacamo igikuba, bajyaga kwibohora ingoyi y’uburetwa bari barabashyizeho. Ariko bari barahindutse ibikange n’ibigwari. Bari barirengagije umurimo Imana yabategetse gukora wo kwirukana abapagani, ahubwo bari barifatanyije nabo mu migenzo yabo iteye isoni, bihanganira ubugome bwabo iyo bwabaga butabibasiye, ndetse ntibita no ku kurenganya bagiraga. Igihe Abisiraheli ubwabo babaga bishyize munsi y’ubutegetsi bubakandamiza, bishyiraga mu guteshwa agaciro bagombaga kuba barakize iyo bumvira Imana gusa. Ndetse n’igihe Uwiteka yabahagurukirizaga umurengezi, ibihe bitari bike baramwanze bakifatanya n’abanzi babo.AA 389.3

    Samusoni amaze kunesha Abafilisitiya, Abisiraheli bamugize umucamanza maze ategeka ishyanga rya Isiraheli imyaka makumyabiri. Nyamara intambwe imwe itewe umuntu yerekera mu bibi itegirira inzira indi ntambwe. Samusoni yari yarishe itegeko ry’Imana ubwo yashakaga umugore wo mu Bafilistiya (noneho bari abanzi be gica) arongera abasubiramo kubwo gutwarwa n’irari ribi. Kubwo kwishingikiriza ku mbaraga ze nyinshi zari zarateye Abafilisitiya ubwoba bwinshi, ajya i Gaza gusura umugore w’indaya yaho. Abatuye muri uwo mudugudu bamenye yuko ahari maze bashaka uburyo bakwihorera. Uwo mwanzi wabo bamukingiranira mu gihome gikomeye cyane kuruta ibindi byo mu mijyi yabo. Bumvise yuko atakibacitse maze bategereza gusa yuko bucya bakuzuza intsinzi yabo.AA 389.4

    Bigeze mu gicuku, Samusoni yarakangutse. Umutimanama umurega watumye Samusoni ababazwa no kwibuka yuko yishe isezerano rye ry’Umunaziri. Nyamara nubwo yari yakoze icyo cyaha, imbabazi z’Imana zari zitaramuvaho. Na none za mbaraga ze zikomeye zongeye kumufasha arakira. Yafashe inzugi z’irembo ry’umujyi n’ibikingi by’irembo byombi arabirandura abijyana mu mpinga y’umusozi uteganye n’ i Heburoni.AA 390.1

    Ariko n’uko gucika kwe mu buryo bw’igitangaza ntikwatumye areka ibibi bye. Ntiyongera kujya mu Bafilisitiya, ariko yakomeje gushaka umunezero ushingiye ku irari ry’umubiri wamushukaga umujyana ku kurimbuka. “Hanyuma y’ibyo abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka,” hafi y’aho yavukiye. Uwo mugore yitwaga Delila, “umusinzikazi.” Ikibaya cy’i Soreka cyarakundwaga bitewe n’imizabibu yaho. Iyo mizabibu nayo yabereye ikigusha uwo Munaziri wari udakomeye, wari waratangiye kunywa inzoga bityo agaca undi murunga wamuhuzaga no gutungana no komatana n’Imana. Abafilisitiya bakurikiraniraga hafi ibikorwa byose by’mwanzi wabo, bityo ubwo yari amaze kwitesha agaciro kubw’iyo sano nshya yari yinjiyemo, Abafilisitiya biyemeza kuzuza umugambi wabo wo kumurimbura bakoresheje Delila.AA 390.2

    Intumwa zigizwe n’umuyobozi umwe umwe uvuye mu ntara z’Abafilisitiya zoherejwe mu kibaya cy’i Soreka. Ntibajyaga guhangara kumufata agifite imbaraga ze nyinshi, ahubwo bibashobokeye, bari bafite umugambi wo kumenya ibanga ry’imbaraga ze. Nuko rero bagurira Delila ngo arimenye maze arivuge.AA 390.3

    Ubwo uwo mugambanyi yingingaga Samusoni amubaza ibibazo, Samusoni yaramubeshye amubwira ko intege nke z’abandi bantu zamuzaho hari izindi nzira zikoreshejwe. Ubwo Delila yageragezaga ibyo amubwiye, yaje gusanga ko yamubeshye. Hanyuma amugaya ko avuga ibinyoma amubwira ati: “Wakagize ngo urankunda kandi tudahuje umutima? Umpemukiye gatatu, utambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.” Incuro eshatu zose Samusoni yabonye ibihamya biragagara neza by’uko Abafilisitiya bari bagambanye n’uwari wamutwaye umutima kugira ngo bamurimbure; ariko ubwo umugambi we wari upfubye, yabigize nk’ibikino maze Samusoni ntibyamutera ubwoba.AA 390.4

    Uko umunsi wahitaga undi ukaza, Delola yakomezaga kwinginga Samusoni kugeza ubwo “umutima we warembye nk’uwenda gupfa;” nyamara hari imbaraga itaragaragaraga yamugumishaga iruhande rw’uwo mugore. Amaherezo Samusoni amaze gucogora yamenye rya banga. Yaravuze ati: “Nta cyuma cyogosha cyigize kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w’Imana uhereye nkiva mu nda ya mama; nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi.” Ako kanya Delila yahise atuma intumwa ku batware b’Abafllisitiya ngo baze badatinze. Igihe uwo munyambaraga yari asinziriye, Delila yamwogosheho wa musatsi we mwinshi. Hanyuma, nk’uko yabigenzaga mbere incuro eshatu, Delila yaramubwiye ati: “Wapfa Samusoni; Abafilisitiya baragusumiye!” Agikanguka yibwira ko ari bukoreshe imbaraga ze nka mbere akabarimbura; nyamara amaboko ye yari adafite imbaraga nta cyo yamumariye, maze amenya ko “Uwiteka yamuretse.” Ubwo yari yamaze kogoshwa, Delila yatangiye kumurakaza no kumubabaza, agira ngo agerageze imbaraga ze, kubera ko Abafilisitiya batashoboraga kumwegera bataramenya neza yuko imbaraga ze zashize. Nuko baramufata, maze bamaze kumunogoramo amaso ye yombi, bamujyana i Gaza. Aho ni ho yaboheshejwe iminyururu muri gereza yabo maze bamuha kujya akora imirimo iruhije.AA 390.5

    Mbega impinduka zabaye ku muntu wari umucamanza n’igikomerezwa cyo mu Bisiraheli! none ubu akaba nta mbaraga afite, ari impumyi, afunzwe, yateshejwe agaciro akoreshwa imirimo mibi cyane y’amaboko! Buhoro buhoro yari yararenze ku mabwiriza yagengaga umuhamagaro we wera. Imana yari yamwihanganiye igihe kirekire; ariko igihe yari amaze kwiyegurira ubutware bw’icyaha akamena ibanaga rye, Uwiteka yaramuretse amuvaho. Nta kundi kuri kwari mu musatsi we muremure, ariko wari ikimenyetso yahawe cyerekana ko yubaha Imana. Ubwo icyo kimenyetso cyari cyaguranwe irari, imigisha cyari kibereye ikimenyetso nayo iba irasheshwe.AA 392.1

    Mu gihe yababazwaga kandi yateshejwe agaciro, Samusoni wari wabereye Abafilisitiya igishungero,yarushijeho kumenya imbaraga nke ze kuruta uko yari asanzwe abizi; bityo kubabazwa kwe kumutera kwihana. Uko umusatsi we wakuraga, ni ko imbaraga ze zagarukaga buhoro buhoro; ariko abanzi be, bamubonaga ari imbohe iboheshejwe iminyururu kandi idafite uko igira, ntibagize icyo bamenya.AA 392.2

    Intsinzi y’Abafilisitiya bayitiriye ibigirwamana byabo; kandi mu byishimo byabo basuzuguye Imana y’Abisiraheli. Bakoze umunsi mukuru mu rwego rwo kubahiriza Dagoni, ikigirwamana cy’ifi, “umurinzi w’inyanja.” Guhera mu mujyi ukagera mu cyaro mu kibaya cy’Abafilisitiya cyose, rubanda n’abatware babo barateranye. Imbaga y’abantu baje kuramya yuzuye urusengero runini cyane ndetse buzura n’ahakikije igisenge cyarwo. Habayeho ibirori bikomeye byo gutamba ibitambo, bikurikirwa n’umuziki no kurya no kunywa bakavuyarara. Hanyuma bazana Samusoni ho ikimenyetso cy’intsinzi y’imbaraga za Dagoni. Bamusanganije urusaku rw’ibyishimo bamwishima hejuru. Rubanda n’abatware baramukwennye mu mubabaro we kandi baramya imana yari yarabatsindiye “umurimbuzi w’igihugu cyabo.” Hashize umwanya muto, Samusoni nk’umuntu wari unaniwe, hasabye uruhushya rwo kwegamira inkingi ebyiri zo hagati zari zifashe igisenge cy’urwo rusengero. Nuko asengera mu mutima ati: “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.” Avuze ayo magambo, ahera ko afata izo nkingi zombi n’amaboko ye y’imbaraga, maze ararangurura ati: “Mfane n’Abafilisitiya!” aritugatuga arazishikuza, inzu iridukira abo batware n’abantu barimo bose. “Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe.”AA 392.3

    Ikigirwamana n’abakiramyaga, abatambyi na rubanda, ingabo zikomeye, n’impfura zo mu gihugu, bahambwa hamwe muri urwo rusengero rwa Dagoni rwari rwabaridukiyeho. Kandi muri bo harimo umurambo w’igihangange Imana yari yaratoranyirije gukiza ubwoko bwayo. Inkuru y’uko gutikira gukomeye igera mu gihugu cy’Abisiraheli, maze bene wabo wa Samusoni bava mu misozi baza gutwara umurambo w’iyo ntwari yari yapfuye nta we ubakoma imbere. Baramuzamura bamuhamba “hagati y’i Sora na Eshitawoli mu gituro aho se Manowa yahambwe.”AA 392.4

    Isezerano Imana yari yaratanze ko izakoresha Samusoni ikarokora ubwoko bwayo mu maboko y’Abafilisitiya ryarasohoye. Ariko mbega uburyo imibereho ya Samusoni yaranzwe n’umwijima kandi ikababazwa nyamara ari we wagombaga kuba igisingizo ku Mana n’ikuzo ku ishyanga ry’Abisiraheli. Iyo Samusoni aba indahemuka ku muhamagaro w’Imana, umugambi w’Imana wajyaga gusohorera mu cyubahiro yari kugira ndetse no mu ikuzo rye. Ariko yemeye gushukwa maze agaragaza ko ahemutse ku cyizere yari yaragiriwe, bityo inshingano ye ayisohoreza mu gutsindwa, uburetwa n’urupfu.AA 392.5

    Ku mubiri, Samusoni yarushaga abantu bose bo ku isi imbaraga, ariko mu byo kwirinda, kwitegeka, ubupfura no gushikama, yari umwe mu banyantegenke cyane kurusha abandi. Abantu benshi bitiranya gutwarwa cyane no kugira imico ihamye, ariko ukuri ni uko umuntu utegekwa n’irari rye ari umunyantege nke. Gukomera nyako k’umuntu kugaragazwa n’imbaraga z’amarangamurima ategeka, ntabwo ari izimutegeka.AA 393.1

    Imana mu buntu bwayo yari yaritaye kuri Samusoni kugira ngo ategurirwe gusohoza umurimo yari yarahamagariwe gukora. Kuva akivuka, yari akikijwe n’ibintu byiza byari bikwiriye kugira agire imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge no gutungana mu mico iboneye. Ariko binyuze mu bo yifatanyije nabo b’abanyabyaha, yaretse kwifatanya n’Imana kandi ari byo burinzi bw’umuntu bwonyine, maze yorama mu bibi. Abageragerezwa mu nzira z’inshingano bashinzwe bakwiriye kumenya ko Imana izabarinda; ariko niba abantu bishyira mu maboko y’ibishuko ku bushake bwabo, bitinde bitebuke bazagwa.AA 393.2

    Satani akoresha ububasha afite bwose kugira ngo ayobye abo Imana igambiriye gukoresha umurimo wihariye nk’ibikoresho byayo. Satani adutera ahereye aho dufite intege nke, agakorera aho ingeso zacu zidatunganye kugira ngo yigarurire umuntu wese. Azi neza kandi ko azatsinda niba tutavirira ayo mafuti. Nyamara nta muntu n’umwe ukwiriye kuneshwa. Ntabwo umuntu yasizwe wenyine kugira ngo atsinde imbaraga z’ikibi kubw’imbaraga ze nke. Ubufasha buri hafi kandi buzahabwa umuntu wese ubwifuza. Abamarayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka urwego Yakobo yabonye mu nzozi, bazafasha umuntu wese ushaka kuzamuka akagera ndetse no mu ijuru risumba ayandi.AA 393.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents