IGICE CYA 17 - YAKOBO AHUNGA N’UBUHUNGIRO BWE
Iki gice gishingiye mu Itangiriro 28-31.
Yakobo afite ubwoba ko Esawu yamwica, yavuye mu rugo rwa se nk’impunzi, ariko se amuhaye umugisha; Isaka amwibutsa isezerano yagiranye n’Imana, kandi kuko ari we muragwa w’iryo sezerano, yamubwiye kujya gushaka umugore mu muryango wa nyina i Mezopotamiya. Nyamara, Yakobo yatangiye urwo rugendo rurerure wenyine afite umutima uhagaze. Yagombaga kugenda ibirometero amagana mu gihugu kidatuwe, kirimo amoko y’abantu b’inkazi kandi b’inzererezi, yitwaje inkoni ye gusa. Kubw’akababaro n’ubwoba yari afite, agerageza kwirinda guhura n’abantu kugira ngo mwene se wari warakaye atamenya aho yanyuze akahamukurikira. Yari afite ubwoba bw’uko yari abuze burundu umugisha Imana yari yamuteganyirije; kandi na Satani yari amuri bugufi akomeza kumugerageza.AA 119.1
Umugoroba w’umunsi wa kabiri wamusanze ageze kure y’amahema ya se. Yumvaga ari igicibwa, kandi yamenye ko amakuba ye yose yayatewe n’inzira mbi yahisemo. Agira ubwihebe mu mutima we ku buryo bitari bimworoheye no gusenga. Ariko kandi yari ari mu bwigunge buteye ubwoba ku buryo yumvaga akeneye cyane uburinzi bw’Imana kurusha mbere hose. Yihana icyaha cye arira kandi ashobewe maze yingingira Imana kumwereka ikimenyetso cy’uko itamuretse. Nanone kandi umutima we wari uremerewe ntiworohewe. Nta byiringiro byari bikimurimo, kandi yatinyaga ko Imana y’ababyeyi be yamugize igicibwa.AA 119.2
Nyamara Imana ntiyari yamuretse. Imbabazi zayo zari zikiri ku mugaragu wayo wari wahabye kandi utari uwo kwiringirwa. Uwiteka ku bw’urukundo rwinshi, yagaragaje ko Yakobo yari akeneye gusa Umukiza. Yari yaracumuye, ariko umutima we wari wuzuye ishimwe kubwo guhishurirwa uburyo yakongera kugirirwa neza n’Imana.AA 119.3
Aguye agacuho kubera urugendo, uwo mugenzi arambarara hasi, yisegura ibuye. Ubwo yari asinziriye, abona urwego rurerure kandi rurabagirana rushinze ku isi, umutwe warwo ukagera mu ijuru. Kuri urwo rwego, abamarayika bamwe barazamukaga kandi abandi bakarumanukiraho; Uwiteka nyiri ikuzo yari ahagaze ku mutwe warwo kandi ijwi rye ryumvikaniye mu ijuru rivuga riti, “Ndi Uwiteka, Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka.” Aho yari aryamye nk’impunzi n’umusuhuke yasezeraniwe kuzaharaganwa n’abamukomokaho, yizezwa ko ‘‘muri wowe no mu rubyaro rwawe, ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Iryo sezerano ryari ryarahawe Aburahamu na Isaka, ubwo ryari rivugururiwe kuri Yakobo. Noneho rero, bitewe n’irungu n’ubwihebe yari arimo, havuzwe amagambo amuhumuriza kandi amusubizamo intege mu buryo budasanzwe ngo “Dore, ndi kumwe na we, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu; kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”AA 119.4
Uwiteka yari azi imbaraga z’ibibi byajyaga kugota Yakobo, n’amakuba yari gusakirana na yo. Ku bw’ imbabazi ze, yeretse iyo mpunzi yari imaze kwihana ibizayibaho kugira ngo isobanukirwe n’umugambi ijuru riyifitiye, kandi yitegure guhangana n’ibigeragezo yajyaga guhura na byo iri yonyine hagati y’abasengaga ibigirwamana n’abagambanyi. Hari urugero yagombaga kugeraho; kandi kumenya ko umugambi w’Imana uzasoherezwa muri we byajyaga gutuma akomeza kuba indahemuka.AA 119.5
Muri izo nzozi, umugambi w’agakiza werekwa Yakobo atari mu buryo burambuye, ahubwo yeretswe umugabane w’ingenzi yari akeneye icyo gihe. Urwo rwego rw’amayobera yeretswe mu nzozi, rwari rumwe n’urwo Yesu yavuze igihe yaganiraga na Natanayeli: “...muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu bakamumanukiraho.” Yohana 1:51. Mbere y’uko umuntu yigomeka ku butegetsi bw’Imana, umuntu yari afite umudendezo usesuye wo gusabana n’Imana. Ariko icyaha cya Adamu na Eva cyatandukanyije isi n’ijuru, ku buryo umuntu atagishobora kugirana umushyikirano n’Umuremyi we. Nyamara isi ntiyasigaye idafite ibyiringiro. Urwo rwego rugereranya Yesu, ari We watoranyijwe kuduhuza n’Imana. Iyo ataza kuba urutindo rw’umworera icyaha cyari cyaciye, abamarayika ntibari gushobora gukorera umuntu wacumuye. Kristo ahuza umuntu w’umunyantege nke kandi w’impabe n’isoko y’ubushobozi butagira akagero.AA 120.1
Ibyo byose byahishuriwe Yakobo mu nzozi ze. N’ubwo ako kanya yasobanukiwe na bimwe mu byo yahishuriwe, ukuri gukomeye kandi gutangaje yagombaga kukwigira mu mibereho ye kugira ngo arusheho gusobanukirwa birambuye.AA 120.2
Yakobo yabadutse mu bitotsi igihe ijoro ryari rijigije. Inzozi zari zarangiye. Umucyo w’inyenyeri ni wo watumaga ahweza buke akabona ikirere n’urugeregere rw’imisozi y ‘imirambi. Ariko yari azi neza adashidikanya ko Imana iri kumwe na we. Muri uko kuba wenyine, yiyumvisemo ko hari uwo bari kumwe n’ubwo atamubona. “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu; nanjye nkaba ntabimenye. Aha hantu nta handi ni inzu y’Imana, n’irembo ry’ijuru.”AA 120.3
“Yakobo azinduka kare, afata rya buye yari yiseguye, ararishinga arisukaho amavuta y’elayo ngo ribe urwibutso. Nk’uko byari bisanzwe mu muhango wo kwibuka igikorwa nk’icyo cy’ingenzi, Yakobo yashyizeho urwibutso rw’imbabazi z’Imana, kugira ngo naramuka anyuze muri iyo nzira, ajye atinda aho hantu aramya Uhoraho. Nuko “aho hantu ahita Beteli, cyangwa “inzu y’Imana.”Mu ishimwe rikomeye, asubiramo isezerano ry’uko Imana iri kumwe na we; kandi noneho ahiga umuhigo ati: “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyo kurya n’ibyo kwambara, nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye; n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana: kandi ku byo uzajya umpa byose sinzabura kuguha kimwe mu icumi.”AA 120.4
Yakobo ntiyari aho ashaka kugirana ubwumvikane n’Imana. Uwiteka yari yaramusezeranyije ihirwe kera kose, kandi uwo muhigo waturukaga mu mutima wuzuye ishimwe kuko yari yizeye adashidikanya urukundo n’imbabazi by’Imana. Yakobo yumvaga ko hari ibyo Imana imusaba agomba kuyitura, kandi ko impano idasanzwe y’imbabazi ijuru ryamugiriye isaba inyiturano. Niko biri kandi ko imigisha iyo ariyo yose duhabwa dukwiye kuyishimira byimazeyo Nyiri ukuyitanga. Umukristo akwiriye guhora yibuka kandi agashimira ibintu byinshi bikomeye Imana yagiye imugirira; ikamurinda mu bigeragezo, ikamwugururira amarembo igihe we yabonaga ari mu icuraburindi kandi atabona aho amenera, ikamuhumuriza acogoye. Agomba kwibuka ibyo byose ko ari ibihamya by’uburinzi bw’abamarayika baturutse mu ijuru. Igihe abonye imigisha itagira uko ingana akwiriye kwibaza ati, “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, ndabimwitura iki?”Zaburi 116:12.AA 120.5
Igihe cyacu, impano zacu, ubutunzi bwacu, bigomba kwegurirwa uwaduhaye iyo migisha atwiringiye. Igihe cyose tugiriwe ineza y’ umwihariko, cyangwa tukabona ibyiza tutari twiteze, tuba dukwiriye gushimira Imana ubuntu bwayo itugirira, atari ukubivuga mu magambo gusa, ahubwo nk’uko Yakobo yabigenje, dutanga impano cyangwa amaturo ku bwo umurimo wayo. Nk’uko duhora twakira imigisha y’Imana, ni ko dukwiriye guhora dutanga.AA 121.1
“Yakobo aravuga ati: “Kubyo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.” Mbese twebwe abahawe umucyo ushyitse n’amahirwe dukesha ubutumwa bwiza, tuzashimishwa no guha Imana bike kurusha abakera batari bafite amahirwe nk’ayacu? Mbese uko duhabwa imigisha irushijeho kuba myinshi si ko n’ibyo dukwiriye gutanga bikwiriye gusumbaho? Nyamara mbega ukuntu ari ubwenge buke kubarisha imibare, igihe, amafaranga, n’urukundo tukabigereranya n’urukundo rutagira akagero n’impano tudashobora kwiyumvisha agaciro katagereranywa. Mbega icyacumi tuzanira Kristo! Mbega ubusabusa, buteye isoni twitura ibyo agaciro kenshi! Ku musaraba w’i Kalvari, ni ho Kristo aduhamagarira kwitanga tutizigamye. Ibyo dufite byose, uko turi kose, bigomba kwegurirwa Imana.AA 121.2
Amaze kuvugurura kwizera kwe mu masezerano yagiranye n’ijuru, kandi yemejwe neza ko ari kumwe n’abamarayika bo mu ijuru, Yakobo yakomeje urugendo rwe ajya “mu gihugu cy’abana b’Iburasirazuba.” Itangiriro 29:1. Mbega urugendo rwe ngo ruratandukana n’urwo umugaragu wa Aburahamu na we wagiyeyo hafi imyaka ijana yari ishize! Uwo mugaragu we yari yagiye afite abamuherekeje benshi bagendera ku ngamiya, bafite amaturo y’igiciro cyinshi y’izahabu n’ifeza; ariko uwo muhungu we yari wenyine agendesha ibirenge, kandi uretse inkoni ye, nta kindi yari afite. Nk’uko umugaragu wa Aburahamu yabigenje, Yakobo na we yaruhukiye ku iriba, kandi ni ho yahuriye na Rasheli, umukobwa muto wa Labani. Noneho ni Yakobo wagize icyo akora, akuraho igitare cyari gipfundikiye iriba maze yuhira imikumbi. Ababwiye ko ari mwene wabo, baramwishimira bamujyana kwa Labani. N’ubwo yari aje ntacyo afite kandi ari wenyine, nyuma y’ibyumweru bike yerekanye agaciro k’ubushishozi n’ubushobozi bye, maze bamusaba kugumana na bo. Banavugana ko azakorera Labani imyaka irindwi kugira ngo amushyingire Rasheli.AA 121.3
Mu bihe bya kera, iyo umusore yajyaga gushaka umugore, mbere y’uko ubukwe buba, yagombaga guha sebukwe umubare w’amafaranga runaka cyangwa ibintu bifite agaciro kangana n’ayo mafaranga, hakurikijwe uko yabaga ameze. Ibyo byagaragaraga nk’ibihamya isano y’abashakanye. Ababyeyi ntibizeraga ko abakobwa babo bazatunganirwa baramutse basanze abagabo batigeze bateganya ibyangombwa byo kuzafasha umuryango wabo. Iyo babaga badafite ubutunzi buhagije n’umwete byo gukora ngo babone amatungo cyangwa amasambu, byateraga impungenge ko imibereho yabo nta gaciro izagira. Ariko hari uburyo bwari bwarashyizweho bwo kugerageza ababaga nta cyo bafite cyo gukwa ngo bahabwe umugeni. Bemererwaga gukorera se w’umukobwa bakunda, bagakora igihe kingana n’agaciro k’inkwano basabwe. Iyo umusore yerekanaga ko ari indahemuka mu byo akora kandi ko akwiriye, yahabwa umukobwa akamugira umugore we; kandi nk’uko bisanzwe, inkwano se w’umukobwa yabaga akwerewe, yahabwaga uwo mukobwa ho indongoranyo igihe ashyingiwe. Ku byerekeye Rasheli na Leya, ku bwo kwikunda, Labani yanze guha Rasheli na Leya inkwano zabo bagombaga guhabwa; ubwo bazimusabaga mbere yo kuva i Mezopotamiya, barabivuze bati, ‘Ko yatuguze akarya ibiguzi byacu.”AA 121.4
Umuco wa kera, nubwo kenshi na kenshi wateshwaga agaciro nk’uko Labani yabigenje, wazanaga ingaruka nziza. Iyo umusore ushaka umugeni yategekwaga gukora kugira ngo amuhabwe, ubukwe bw’ikubagahu barabwirindaga, maze hakabaho umwanya wo kugerageza urukundo rw’umusore ndetse n’ubushobozi bwe bwo kwita ku muryango. Muri iki gihe cyacu, ingorane nyinshi ziravuka iyo benshi bagerageje gukurikiza inzira nk’iyo. Niko bikunda kumera iyo abantu batagize umwanya uhagije wo kumenyana mu mico no mu migirire mbere yo gushyingiranwa, kandi ku byerekeye imibereho ya buri munsi, ntibaba baziranye igihe basezeranira ku ruhimbi ko bazabana. Benshi basanga kuba badahuje bitakigize igaruriro, maze kubana kwabo bikabaviramo kubaho nabi mu mibereho yabo yose. Kenshi umugore n’abana babaho nabi bitewe n’ubunebwe n’imikorere mibi cyangwa ingeso mbi by’umugabo kandi w’umubyeyi. Iyaba imico y’ umusore yabanzaga kugeragezwa mbere yo gushyingirwa nk’uko umuco wa kera wari umeze, umubabaro mwinshi wakwirindwa.AA 122.1
Imyaka irindwi Yakobo yakoze akiranutse kugira ngo ahabwe Rasheli, n’indi yakoze “yasaga n’iminsi mike kuri we, bitewe n’urukundo yamukundaga.” Ariko Labani wikundaga kandi wagundiraga, yifuje kugumana Yakobo ngo amukorere, amugirira nabi amushyingira Leya mu cyimbo cya Rasheli. Kuko Leya na we yagize uruhare mu kuriganywa kwe, byatumye Yakobo yiyumvamo ko atazamukunda. Uburakari yagiriye Labani bwamazwe n’indi myaka irindwi yakoze ngo ahahwe na Rasheli. Ariko Labani akomeza guhata ko Leya atakwirukanwa, kuko byari kuzanira umuryango umuvumo. Yakobo yashyizwe mu kigeragezo gikomeye kandi kibabaje cyane; ku iherezo ahitamo kugumana Leya kandi akanashyingirwa Rasheli. Rasheli ni we wakundwaga cyane; ariko kuba yaratoranyijwe byatumye abo bavandimwe bari basangiye umugabo bagirirana ishyari, maze agira imibereho imushaririye cyane.AA 122.2
Imyaka makumyabiri Yakobo yamaze i Mezopotamiya akorera Labani, wirengagije isano bari bafitanye, kwari ukugira ngo inyungu z’imirimo yabo azikubire. Imyaka cumi n’ine Yakobo yakoze ngo ahabwe abakobwa babiri; hanyuma indi isigaye ibihembo bye bihindagurika incuro cumi. Nyamara imirimo ya Yakobo yari myiza kandi itunganye. Amagambo yabwiye Labani ubwo yamubazaga bwa nyuma agaragaza ukutiganda yari afite mu murimo yakoraga ngo asohoze ibyo Shebuja yashakaga: “Mu myaka makumyabiri twamaranye, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura, nta mfizi n’imwe yo mu mukumbi wawe nariye. Iyo itungo ryicwaga n’inyamaswa nararikurihaga, hagira iryibwa ku manywa cyangwa nijoro ukarinyishyuza!Ku manywa izuba ryarantwikaga, nijoro nkicwa n’imbeho kandi sinigere ngoheka.”AA 122.3
Ni ngombwa ko umushumba arinda umukumbi ku manywa na nijoro. Umukumbi uba wugarijwe n’abanyazi n’inyamaswa z’inkazi by’uburyo bwinshi kandi by’inyaryenge, kandi bishobora kugirira nabi umukumbi igihe utarinzwe bihagije. Yakobo yari afite abamufashaga kwita ku mukumbi munini wa Labani, kandi na we yarabagenzuraga bose. Ibihe bimwe by’umwaka, yagombaga kuba hafi y’imikumbi ubwe, kugira ngo ayirinde; nko mu gihe cy’izuba ngo ye kwicwa n’inyota, cyangwa ngo yicwe n’imbeho ya nijoro mu mezi y’imbeho nyinshi. Yakobo ni we wari umutahira; hari abungeri bamuragiriraga. Iyo hagiraga intama ibura, umutahira ni we wahombaga; kandi yahamagaraga abungeri yabaga yashinze kwita ku mukumbi, iyo yabonaga umukumbi udakenutse kugira ngo abakebure.AA 123.1
Imibereho y’umwungeri yo kugira kwihangana no gukenura, kandi akagirira impuhwe ibiremwa bitagira kivurira yaragijwe, yakoreshejwe n’abanditsi bahumekewemo na Mwuka w’Imana, berekana ukuri guhebuje k’ubutumwa bwiza. Kristo, mu isano afitanye n’ubwoko bwe, agereranywa n’umwungeri. Nyuma yo gucumura k’umuntu, yabonye intama ze zigiye kurimbukira mu nzira z’umwijima w’icyaha. Kugira ngo agarure izo nzimizi, yasize icyubahiro n’ubwiza byo mu rugo rwa Se. Aravuga ati,“Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza ... ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi. Ntabwo zizongera kuba iminyago y’abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n’inyarnaswa zo mu gihugu.” Ezekiyeli 34:16, 22, 28. Ijwi rye rirazihamagara ngo zize mu kiraro cye, “... ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu kubera icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura.” Yesaya 4:6. Kwita ku mukumbi kwe ntibirambirana. Izacitse intege arazisindagiza, agahumuriza izibabaye, agafata abana b’intama mu maboko ye, kandi akabatwara mu gituza cye. Intama ze ziramukunda. “Undi ntizamukurikira ahubwo zamuhunga, kuko zitazi amajwi y’abandi.” Yohana 10:5.AA 123.2
Kristo aravuga ati, “Umwungeri mwiza apfira intama ze. Naho umucanshuro w’ingirwamushumba utari nyir’intama, abona isega ije agatererana intama agahunga. Nuko isega ikazisumira ikazitanya. Igituma yihungira ni uko ari umucanshuro, intama ntizimushishikaze. Nijye mwungeri mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, niko nzi intama zanjye na zo zikamenya.” Yohana 10: 11-14.AA 123.3
Kristo, Umwungeri Mukuru, yaragije umukumbi we abigishwa be ngo bawiteho nk’abashumba bato; kandi abasaba ko babikora nk’uko yabyikorera, kandi bakiyumvamo iyo nshingano yera bahawe. Abasaba kuba indahemuka, bakaragira umukumbi, bagasindagiza izicitse intege, bagahumuriza izirushye, kandi bakazirinda ibirura.AA 123.4
Mu gukiza intama ze, Kristo yatanze ubugingo bwe; kandi yashyizeho abashumba ngo bazikunde nk’uko na we yababereye icyitegererezo. Ariko “umucanshuro ...utari nyir’intama,” ntabwo yita ku mukumbi. Akorera ibihembo, kandi arikunda ubwe. Akurikirana inyungu ze aho kwita kubyo yashinzwe; kandi iyo bigeze mu gihe cy’amakuba, cyangwa ingorane, arihungira agasiga umukumbi.AA 123.5
Intumwa Petero yihanangiriza abashumba agira ati: “Muragire umukumbi w’Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk’uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye. Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza. 1 Petero 5:2, 3. Pawulo aravuga ati: “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso ye. Nzi neza ko nimara kugenda impyisi z’ibirura zizabageramo, ntizibabarire umukumbi.” Ibyakozwe n’Intumwa 20:28, 29.AA 124.1
Abadashaka bose umurimo wo kugira neza n’umutwaro wo kuba umwungeri ukiranuka, barihanangirizwa n’intumwa ngo, “mudahatwa, ahubwo mubikunze; mutishakira indamu, ahubwo mubyitangiye.” 1Petero 5:2. Abungeri bose badakiranuka, Umwungeri Mukuru yifuza kubareka. Itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso Ye, kandi buri mwungeri wese agomba kumenya ko intama yaragijwe ari iyo igiciro cyinshi. Ntagomba kuzifata nk’izifite agaciro gato, kandi ntagomba gucogorera kuzigirira neza ngo zigire ubuzima buzira umuze. Umwungeri wuzuwe n’Umwuka wa Kristo azigana urugero Rwe rwo kwiyanga, adahwema gushakira abo ashinzwe imibereho myiza, kandi umukumbi uzashisha kubera ko awitaho.AA 124.2
Bose bazahamagarirwa gutanga imimuriko y’ibyo bahawe gukora. Umutware azababaza umushumba wese ati “Umukumbi wahawe kuragira uri he, wa mukumbi mwiza? Yeremiya 13:20. Uwo uzasangwa akiranuka, azahabwa ibihembo bikomeye. “Ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ariryo kamba ritangirika ry’abatsinze.” 1 Petero 5:4.AA 124.3
Ubwo Yakobo yari arambiwe gukorera Labani, yagambiriye gusubira i Kanani. Yabwive sebukwe ati, “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu. Njyane n’abagore banjye n’abana banjye, nigendere: kuko nababonye ngukoreye. Uzi neza ko nagukoreye imirimo myinshi.” Ariko Labani amuhatira kuguma aho, aramubwira ati, nahishuriwe ko imigisha yose Uwiteka yampaye ari wowe nyikesha.” Yabonye ko ubutunzi bwe burimo kwiyongera kuko mwishywa we wabwitagaho.AA 124.4
Yakobo ati, “...ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane aho nziye.” Ariko uko ibihe byahitaga, niko Labani yakomezaga kugira ishyari ry’amahirwe ya Yakobo, “wagwizaga ubutunzi cyane, kandi akagira amashyo menshi, abaja benshi n’abagaragu benshi, n’ingamiya, n’indogobe nyinshi.” Abahungu ba Labani bafatanyije na se kugirira Yakobo ishyari, maze amagambo yabo yo gusebanya agera kuri Yakobo. Baravugaga bati, ” Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data niwo wamukijije. Maze nawe abona yuko Labani atakimureba neza nka mbere.”AA 124.5
Yakobo aba yaratandukanye na mwene wabo w’incakura hakiri kare, ariko agira ubwoba bwo guhura na Esawu. Noneho ubwo yumvaga abahungu ba Labani bamumereye nabi, babonaga yuko ubutunzi bwe bwari ubwabo, bajyaga kubumwambura bamugiriye nabi. Yari amanjiriwe kandi ahagaritse umutima, atazi aho yakwerekera. Ariko kuko yibukaga isezerano ry’ubuntu ry’i Beteli, yabituye Imana, ayisaba kumuyobora. Mu nzozi ni ho yaboneye igisubizo cy’ibyo yasabye “haguruka, uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cya so na sokuru na bene wanyu, nanjye nzabana nawe”AA 124.6
Igihe Labani yari adahari byatumye Yakobo abona akanya ko kugenda. Imikumbi n’amashyo byakoranyijwe vuba na bwangu, maze babishyira imbere, n’abagore be, n’abana be, n’abagaragu be. Yakobo yambuka uruzi rwa Ufurate, agana i Galeyadi, ku ngabano za Kanaani. Nyuma y’iminsi itatu, Labani abwirwa ko Yakobo yigendeye, maze aherako aramukurikira, abageraho hashize iminsi irindwi mu rugendo. Yari afite uburakari bwinshi kandi yari afite umugambi wo kubagarura ku ngufu, kuko atashidikanyaga ko byamunanira, kuko yari afite ingabo zikomeye. Izo mpunzi zari mu kaga gakomeye.AA 125.1
Kuba ataragize ikibi amubwira cyabangamira urugendo rwe, byatewe n’uko Imana ubwayo yahitambitse ngo irinde umugaragu wayo. “Nabashaga kubagirira nabi, ariko Imana ya so yaraye imbwiyeiti: wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe,” ibyo bisobanura ko yagombaga kumugarura ku ngufu, cyangwa se kumuhendahenda.AA 125.2
Labani yafatiriye inkwano z’abakobwa be kandi akomeza kugirira nabi Yakobo akoresheje ubucakura no kumubwira nabi; ariko icyo gihe yashatse kumwereka ko amutonganya amuhora ko yagiye adasezeye bigatuma Labani atagira ibirori ndetse ngo asezere ku bakobwa be no ku bana babo.AA 125.3
Yakobo yasubije Labani amweruriye kubera kwikunda no kwikubira bye kandi amusaba kumubera umuhamya w’uburyo yari umwizerwa n’umunyakuri. “Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka nubaha, itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nkagenda amara masa. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.”AA 125.4
Labani ntiyajyaga kubihakana, ahubwo noneho asaba yuko bagirana isezerano ryo kutazagirirana nabi. Yakobo yaremeye maze hubakwa igishyinga cy’amabuye ngo kibe ikimenyetso cy’isezerano. Labani yita icyo gishyinga Misipa, bivuga ngo “Uwiteka azatugenzure igihe tuzaba tutakiri kumwe.”AA 125.5
Maze na Labani abwira Yakobo ati, “Reba iki gishyinga, kandi urebe n’iri buye nshinze biri hagati yacu, byombi bitubere abahamya, sinzarenga iki gishyinga ngo nze kukugirira nabi, na we ntukakirenge ngo urenge n’iri buye uze kungirira nabi. Imana ya Aburahamu, Imana ya Nahori, Imana ya ba se izadukiranure. Yakobo arahira Iyo Isaka se yubaha.” Kugira ngo bakomeze iryo sezerano barasangiye. Bakesha ijoro basabana; maze bukeye Labani n’abantu be baragenda. Nyuma y’uko gutandukana nta yindi sano yongeye kuba hagati y’abana b’Aburahamu n’abantu b’i Mezopotamiya.AA 125.6