Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 33 - URUGENDO RWO KUVA KURI SINAYI KUGERA I KADESHI 10Iki gice gishingiye mu Kubara 11; 12.

    Kubaka ihema ry’ibonaniro ntibyatangiye nyuma y’igihe Abisiraheli bamaze kugera kuri Sinayi; kandi iyo nyubako yera yatangiwe bwa mbere mu itangira ry’umwaka wa mbere bavuye mu Misiri. Ibi byakurikiwe no kurobanurwa kw’abatambyi, kwizihiza Pasika, kubara abantu, ndetse no kurangiza gushyira ku murongo ibintu byose byari ngombwa birebana na gahunda yabo y’ubutegetsi busanzwe n’ubuyobozi mu by’idini, ku buryo bamaze hafi umwaka wose babambye amahema kuri Sinayi. Kuramya kwabo kwari kwarafatiye gahunda ihamye kuri uwo musozi, amategeko agenga ubutegetsi bw’iryo shyanga yari yaratanzwe, kandi hari harashyizweho na gahunda inoze yabateguriraga kwinjira mu gihugu cy’i Kanani.AA 253.1

    Ubutegetsi bw’Abisiraheli bwarangwaga na gahunda inoze, kandi nziza cyane kubera ko nta makemwa bwari bufite kandi bwari bworoheje. Gahunda igaragarira mu butungane n’imiterere y’ibyo Imana yaremye byose yagaragaraga mu mikorere yose y’Abaheburayo. Imana ni yo yari ishingiro ry’ubutegetsi, kandi ikaba n’Umwami w’Abisiraheli. Mose yari umuyobozi wabo ugaragara washyizweho n’Imana kugira ngo atange amategeko kandi abigishe kuyubahiriza mu izina ryayo. Nyuma yaho mu bakuru b’imiryango hatoranyijwemo abajyanama mirongo irindwi bo gufasha Mose mu miyoborere rusange y’iryo shyanga. Hakurikiyeho abatambyi bagishaga Uwiteka inama mu buturo bwera. Abatware, cyangwa ibikomangoma, bategekaga imiryango. Hasi yabo habaga “abagabo b’abahanga b’ibyatwa, batwaraga igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi,” maze hagaheruka abandi batware bagombaga gukora izindi nshingano zihariye. Gutegeka kwa Kabiri 1:15.AA 253.2

    Aho Abaheburayo bari barabambye amahema yabo hari hagabanyijwe kuri gahunda. Hari hatandukanyijwemo imigabane itatu minini, kandi buri wose ufite aho ugenewe mu nkambi. Hagati hari ihema ry’ibonaniro, aho Umwami utagaragara yabaga. Aharikikije hari hatuye abatambyi n’Abalewi. Hirya y’abo bose hari habambye amahema y’indi miryango yose.AA 253.3

    Abalewi bahawe inshingano y’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibintu byose bifitanye isano naryo haba mu nkambi n’igihe cy’urugendo. Igihe inkambi yimukaga bagombaga kwimura iryo hema bityo bagera aho bagomba guhagarara bakongera bakaribamba. Nta muntu wo mu wundi muryango wari wemerewe kwegera iryo hema. Iyo yaryegeraga yarapfaga. Abalewi bari bagabanyijwemo imigabane itatu, abakomoka ku bahungu batatu ba Lewi. Buri mugabane wahawe umwanya wawo n’umurimo byihariye. Imbere y’ihema ry’ibonaniro hafi cyane yaryo, hari habambye ihema rya Mose n’irya Aroni. Aherekeye ku majyepfo hari yhatuye abakomoka kuri Kora bari bafite inshingano yo kwita ku isanduku y’isezerano ndetse n’ibindi bikoresho. Aherekeye amajyaruguru hari hatuye abakomaka kuri Merari bari bashinzwe kwita ku nkingi z’ihema, ibifatanyisho, imbaho n’ibindi. Inyuma y’iryo hema hari hatuye abakomoka kuri Gerishomu bari bashinzwe kwita ku myenda yari ikinze iryo hema ndetse n’iyari irimanitswemo.AA 253.4

    Umwanya wa buri muryango nawo warerekanywe neza. Buri muryango wagombaga kugenda no kubamba amahema yawo uhereranye nibendera ryawo nk’uko Uwiteka yari yarabitegetse. “Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese ahererane n’ibendera ry’ababo, kandi babe munsi y’utubendera twa ba sekuru: berekeze amahema yabo ihema ry’ibonaniro, bayarigoteshe.” “Maze ihema ry’ibonaniro rijye rihagurukana n’icyiciro cy’Abalewi, kigenda hagati y’ibindi byiciro: uko babambye amahema abe ari ko bahaguruka, umuntu wese muri gahunda ye, bahereranye n’amabendera y’ababo.” (Kubara 2:2, 7). Ikivange cy’abanyamahanga benshi bari barakurikiye Abisiraheli bavuye mu Misiri ntibari bemerewe guturana n’iyo miryango, ahubwo bagombaga gutura ku nkengero y’inkambi, kandi n’urubyaro rwabo rwagombaga guhezwa mu iteraniro ry’Abisiraheli kugeza ku gisekuru cya gatatu. Gutegeka kwa Kabiri 23:7,8.AA 254.1

    Banategetswe kugira isuku cyane ndetse aho babambye amahema n’ahahakikije hakaba gahunda inonosoye. Amabwiriza anonosoye yerekeye isuku yarashimangiwe. Umuntu wese wabaga yanduye ku mpamvu iyo ari yo yose yari abujijwe kwinjira mu nkambi. Izo ngamba zari ngombwa kugira ngo abantu benshi banganaga batyo bakomeze kugira ubuzima bwiza. Byari ngombwa nanone yuko abantu bakomeza gahunda nziza kandi bakaba abera kugira ngo Abisiraheli babashe kunezezwa n’uko Imana yera iri aho hantu. Imana yaravuze iti: “Kuko Uwiteka Imana yawe igendera hagati aho muganditse, kugira ngo igukize, ikugabize ababisha bawe bari imbere yawe: ni cyo gituma aho muganditse hakwiriye kuba ahera.” Gutegeka kwa Kabiri 23:14.AA 254.2

    Mu ngendo zose z’Abisiraheli, “isanduku y’isezerano ry’Uwiteka yabajyaga imbere, . . . ikabashakira aho gusibira.” (Kubara 10:33). Isanduku yera yabaga irimo amategeko yera y’Imana ni yo yagombaga kujya imbere y’iyo mbaga ihetswe na bene Kohati. Mbere y’uko igenda Mose na Aroni n’abatambyi babaga bafite impanda zikozwe mu ifeza bahagararaga hafi yayo. Abo batambyi bahabwaga amabwiriza na Mose, maze na bo bakayamenyesha rubanda bakoresheje impanda. Yari inshingano y’abayobozi b’umuryango wose gutanga amabwiriza anonosoye yerekeranye n’ingendo zose bagombaga gukora nk’uko impanda zabaga zavuze. Umuntu uwo ari we wese wirengagizaga gukurikiza amabwiriza yatanzwe yahanishwaga igihano cyo gupfa.AA 254.3

    Imana ni Imana y’inyagahunda. Ibintu byose bifitanye isano n’ijuru biri kuri gahunda itagira amakemwa; kumvira n’ubwitonzi budakemwa biranga ibikorwa by’abamarayika bose. Kugera ku ntego bishobora kugerwaho gusa kubwa gahunda no gukora mu bwuzuzanye. Imana isaba ko mu murimo wayo habamo n’uburyo bw’imikorere nk’uko byari biri mu gihe cy’Abisiraheli. Abantu bose bakorera Imana bagomba gukorana ubwenge, badakora bya nikize kandi badatera waraza. Imana yifuza ko umurimo wayo ukoranwa kwizera nta gukebakeba kugira ngo ibashe kuwushyiraho ikimenyetso ko iwemera.AA 254.4

    Imana ubwayo yayoboraga Abisiraheli mu ngendo zabo zose. Aho bagombaga kubamba amahema bahabwirwaga no kumanuka kw’inkingi y’igicu; kandi igihe cyose bagombaga kuguma aho, igicu cyagumaga hejuru y’ihema ry’ibonaniro. Iyo byabaga ngombwa ko bakomeza urugendo rwabo, cya gicu cyarazamukaga kikajya hejuru cyane y’iryo hema ryera. Icyo gicu cyerekanaga ko bakwiye guhagarara cyangwa ko bagenda. “Uko iyo sanduku yahagurukaga, Mose yaravugaga ati: ‘Uwiteka, haguruka, ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.’ Yahagarara, akavuga ati: ‘Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisiraheli.’” Kubara 10:35, 36.AA 255.1

    Hagati ya Sinayi na Kadeshi ku mupaka w’i Kanani hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe gusa. Ubwo amaherezo igicu cyatangaga ikimenyetso cyo gukomeza urugendo, Abisiraheli barahagurutse bakomeza urugendo bafite ishyushyu cyo guhita binjira mu gihugu cyiza. Yehova yari yarakoze ibitangaza ubwo yabavanaga mu Misiri, none se ni iyihe imigisha batajyaga kwizera kubona ubwo bari bagiranye isezerano ku mugaragaro ko bemeye Yehova ngo ababere Umwami, kandi bakaba bari bazwi ko ari ubwoko bwatoranyijwe bw’Isumbabyose?AA 255.2

    Nyamara benshi bahagurutse aho bari bamaze igihe kirekire babambye amahema yabo bumva bagononwa. Bari barageze hafi yo kuhafata ko ari ho gakondo yabo. Imana yari yarateranyirije ubwoko bwayo aho hagati y’ibyo bitare byari bibatwikiriye, yarabatandukanyije n’andi mahanga ari ukugira ngo ibasubiriremo amategeko yayo yera. Bakundaga kwitegereza umusozi wera, uwo ikuzo ry’Imana ryari ryaragiye rigaragarira mu mpinga zawo z’ibiharabuge. Aho hantu hagaragaraga cyane ubwiza n’Imana ndetse n’abamarayika bera ku buryo kuhava byasabaga kutabitekerezaho kandi ntibyari bishimishije.AA 255.3

    Nyamara ubwo impanda zavuzwaga, abantu bose barahagurutse bakomeza urugendo, ihema ry’ibonaniro riri hagati yabo, kandi buri muryango ujya mu mwanya wawo ugenewe, hamwe n’ibendera ryawo. Abantu bose bakangukiye kureba aho igicu kiri buberekeze. Ubwo cyerekezaga iburasirazuba, ahari ibisozi byari bifatanye, bifite umwijima kandi bidatuwe, mu mitima myinshi hajemo kubabara no gushidikanya.AA 255.4

    Uko bakomezaga kujya imbere ni ko inzira yarushagaho kuba mbi. Iyo nzira yanyuraga mu mikoki irimo amabuye ashinyitse no mu biharabuge. Ahari habakikije hose hari hari ubutayu bunini - “...mu gihugu cy’umutarwe n’imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy’urupfu, mu gihugu kitanyurwamo n’umuntu kandi kitagira ugituyemo.” (Yeremiya 2:6). Ibibaya byarimo ibitare, hafi na kure byari byuzuyemo abagabo, abagore, abana, n’amafarashi akurura imitwaro, ndetse n’amashyo n’imikumbi. Bagendaga buhoro kandi bibaruhije; kandi iyo mbaga ntiyari yiteguye kwihanganira akaga n’inzira mbi nyuma y’uko yari imaze igihe kirekire yarabambye amahema.AA 255.5

    Hashize iminsi itatu bagenda, batangira kwitotomba ku mugaragaro. Ibyo byakomotse mu kivange cy’abanyamahanga benshi, kandi benshi muri ntibari bunze ubumwe rwose n’Abisiraheli, kandi bahoraga bashakisha impamvu baheraho banenga. Abitotombaga ntibari banejejwe n’icyerekezo urwo rugendo ruganamo, kandi bahoraga bakemanga uburyo Mose yabayoboragamo nubwo bari bazi neza ko yaba Mose nabo ubwabo bakurikiraga icyerekezo cya gicu kibayoboyemo. Kuko kutanyurwa byanduza, ntibyatinze bikwira mu nkambi hose.AA 255.6

    Na none bongera gusaba inyama zo kurya. Nubwo bahabwaga manu bihagije, ntibari banyuzwe. Mu myaka y’uburetwa bamaze mu Misiri, byari byarabaye ngombwa ko Abisiraheli batungwa n’ibyokurya byuzuye kandi byoroheje. Nyamara inzara itewe no kugira ibyo babuzwa ndetse no gukora cyane yari yaratumye ibyo byokurya byoroheje bibaryohera cyane. Abenshi mu Banyamisiri bari muri abo bari baramenyereye ibyo kurya bya gikire; kandi abo ni bo babaye aba mbere mu kwitotomba. Ubwo bahabwaga manu mbere y’uko Abisiraheli bagera kuri Sinayi, Uwiteka yari yarabahaye inyama mu rwego rwo gusubiza gusaba no kwivovota kwabo; ariko bazihawe umunsi umwe gusa.AA 256.1

    Imana yashoboraga kubaha inyama bitaruhije nk’uko yabahaye manu, ariko barazibujijwe kubw’ibyiza byabo. Umugambi w’Imana wari uwo kubaha ibyokurya byiza bikwiranye n’ibyo bari bakeneye kuruta ibyokurya bidatunganye benshi bari baramenyereye mu Misiri. Irari ryabo ry’ibyokurya ryari ryaratandukiriye ryagombaga kugarurwa rigatungana kugira ngo babashe kuryoherwa n’ibyokurya umuntu yahawe mu irema, ari byo imbuto z’ibimera ku isi Imana yahaye Adamu na Eva muri Edeni. Iyi mpamvu ni yo yatumye Abisiraheli bari barabujijwe inyama ku rwego rukomeye.AA 256.2

    Satani yabateje ikigeragezo cyo kubona ko ibyo babujijwe barenganijwe ndetse ko ari n’ubugome. Yabateye kwifuza ibyabuzanyijwe kubera ko yabonaga yuko kutirinda mu byokurya byajyaga kubatera irari ry’umubiri, kandi yuko binyuze muri ubwo buryo byajyaga kurushaho kumworohera kwigarurira abantu. Nyirabayazana w’indwara n’amakuba azategera abantu aho abona ko ashobora kubatsindira uruhenu. Uhereye igihe yashukiye Eva akarya ku itunda ribuzanyijwe, binyuze mu bigeragezo ateza irari ry’ibyokurya, Satani yagiye agusha abantu mu cyaha ku rwego rukomeye. Ubu buryo kandi ni bwo yakoresheje maze atera Abisiraheli kwivovotera Imana. Kutirinda mu byokurya no mu byo kunywa, biyobora ku gutwarwa n’irari, bikingurira abantu inzira yo kudakurikiza amategeko yose agenga imico mbonera. Iyo bugarijwe n’igishuko, usanga bafite imbaraga nke zo kugitsinda.AA 256.3

    Imana yakuye Abisiraheli mu Misiri kugira ngo ibatuze mu gihugu cy’i Kanani, ari ubwoko butunganye, bwera, kandi bunezerewe. Kugira ngo uyu mugambi ugerweho, Imana yabahaye amabwiriza bagomba kumvira kubw’ibyiza yabifurizaga ndetse n’urubyaro rwabo. Iyo banga gutwarwa n’irari ry’inda maze bakumvira amabwiriza meza Imana yari yabahaye, ntibajyaga kumenya yuko habaho kugira intege nke no kurwara. Ababakomokaho bajyaga kugira imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. Bajyaga gusobanukirwa neza ukuri n’inshingano yabo, bagatandukanya ibintu neza, kandi bakagira imitekerereze itunganye. Nyamara kudashaka kumvira amabwiriza y’Imana n’ibyo ibasaba, byababujije mu buryo bukomeye kugera ku rwego rwo hejuru Imana yifuzaga ko bageraho, ndetse binababuza kwakira imigisha Imana yari yiteguye kubaha.AA 256.4

    Umunyezaburi aravuga ati: “Bagerageresha Imana imitima yabo, bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo, bagaya Imana, bati: ‘Mbese Imana ibasha gutunganyiriza ameza mu butayu? Dore yakubise cya gitare, amazi aradudubiza, imigezi iratemba; mbese yabasha kuduha n’umutsima? Izabonera ubwoko bwayo inyama? Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara, abyumvise.” (Zaburi 78:18-21). Kwivovota n’umuvurungano byari byaragiye bibaho kenshi mu rugendo rwabo kuva ku Nyanja itukura kugera kuri Sinayi, ariko Imana kubera kubababarira ubujiji bwabo n’ubuhumyi bwabo, ntabwo yari yarigeze ibahanira icyaha cyabo. Ariko kuva icyo gihe, yari yarabihishuriye ku musozi wa Horebu. Kubera ko bari bariboneye igitinyiro cy’Imana, imbaraga n’imbabazi byayo, bari barakiriye umucyo mwinshi. Bityo kutizera kwabo no kutanyurwa bibaviramo icyaha gikomeye cyane. Ikindi kandi, bari barasezeranye ko bemeye Yehova akababera umwami ndetse bakumvira ubutware bwe. Ubwo rero kwitotomba kwabo byari ukwigomeka, bityo bagombaga guhanwa byihuse niba Abisiraheli baragombaga kurindwa kuba impehe no kurimbuka. ” . . . umuriro w’Uwiteka wicana muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo.” Muri abo bitotombaga abarushaga abandi ububi bishwe n’umurabyo uturutse mu gicu.AA 256.5

    Abantu bagize ubwoba binginga Mose ngo abasabire Uwiteka. Mose yarabasabiye maze umuriro urazima. Mu rwego rwo kwibuka iki gihano, aho hantu bahise Tabera, “kugurumana.” AA 257.1

    Ariko bidatinze ikibi cyarushijeho gukara kurusha mbere. Aho kugira ngo icyo gihano giteye ubwoba gitere abarokotse kwicisha bugufi no kwihana, icyo gihano cyongeye kwitotomba kwabo gusa. Mu mpande zose, abantu bateranira ku miryango y’amahema yabo, barira kandi bitotomba. “Abanyamahanga y’ikivange bari hagati y’Abisiraheli batangira kwifuza, Abisiraheli na bo bongera kurira, baravuga bati: ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Twibutse ya mafi twariraga ubusa tukiri mu Egiputa, n’amadegede, n’amapapayi, n’ubutunguru bw’ibibabi by’ibibati n’ubutunguru bw’ibijumba, n’udutungurusumu. Ariko none turumye, nta cyo dufite, nta kindi tureba kitari manu.” (Kubara 11:4-6). Uko ni ko bagaragaje uburyo batishimiye ibyokurya bahawe n’Umuremyi wabo. Nyamara, bari bafite igihamya cy’uko ibyo byokurya bihuje n’ibyo bakeneye; kuko nubwo bari barakoze imirimo ibavuna cyane, nta n’umwe mu miryango yabo yose wari ufite intege nke.AA 257.2

    Mose yahagaritse umutima. Yari yarasabye ko Abisiraheli batarimburwa nubwo abamukomokaho bashoboraga guhinduka ishyanga rikomeye. Kubera ko yabakundaga, yari yarasabye ko izina rye rihanagurwa mu gitabo cy’ubugingo aho kugira ngo barimbuke. Yari yarahaze byose ku bwabo ariko none dore uko bari bitwaye. Imiruho yabo n’imibabaro bibwiraga ko bazahura nayo byose ni we babigeretseho, bityo kwivovota kwabo kubi kwatumye umutwaro n’inshingano byo kubitaho yari afite birushaho kumuremerera. Ndetse mu gahinda ke yagize ikigeragezo cyo kutiringira Imana. Gusenga kwe kwendaga kumera nko kwitotomba. Yarasenze ati: “Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki kimbujije kukugiriraho umugisha, ukanyikoreza aba bantu bose ho umutwaro? . . . Nakura he inyama zo kugaburira ubu bwoko bwose, ko bandirira imbere bati: ‘Duhe inyama tuzirye?’ Sinabasha guheka ubu bwoko bwose jyenyine, kuko buremereye simbushobore.” Kubara 11:11-15.AA 257.3

    Uwiteka yumvise gusenga kwe maze ahita amubwira guhamagaza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisiraheli. Ntibari abagabo basheshe akanguhe gusa, ahubwo barangwaga n’ubunyangamugayo, batekereza neza kandi b’inararibonye. Uhoraho yaravuze ati: “Nteraniriza abagabo mirongo irindwi bo mu bakuru b’Abisirayeli, abo uzi ko ari abakuru b’abantu koko n’abatware babo, ubazane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararaneho nawe. Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo nawe, nende ku Mwuka ukuriho, mubashyireho; na bo bazajya bahekana nawe uwo mutwaro w’abantu, we kuwuheka wenyine.” Kubara 11:16-17.AA 257.4

    Uhoraho yemereye Mose kwihitiramo abagabo b’abizerwa kandi b’ingirakamaro bo gufatanya nawe inshingano. Ubushobozi bwabo bwari gufasha mu kuburizamo urugomo rw’abantu no guhagarika kurwanya ubutegetsi; nyamara kandi hari ibibi bikomeye byagombaga gukomoka ku gushyirwaho kwabo. Ntibaba barahiswemo iyo Mose atagaragaza kwizera kubw’ibihamya yari yarabonye byerekeye ububasha bw’Imana no kugira neza kwayo. Ariko yari yarakuririje imitwaro ye ubwe n’imirimo ye, asa n’uwibagiwe ko we yari igikoresho Imana yakoreshaga. Nta rwitwazo na ruto yari afite rwo gushyigikira umwuka wo kwivovota wari umuvumo ku Bisiraheli. Iyo aba yarishingikirije ku Mana byuzuye, Uhoraho yajyaga guhora amuyobora kandi akamuha imbaraga zo guhangana n’ikintu cyose cy’ikubagahu.AA 258.1

    Mose yabwiwe gutega abantu kubw’icyo Imana yari igiye kubakorera. “Mwiyereze umunsi w’ejo, kandi muzarya inyama: kuko muririye ku matwi y’Uwiteka mukavuga muti, ‘Ni nde uzaduha inyama zo kurya? Ko twari tumerewe neza mu Egiputa.’ Ni cyo gitumye Uwiteka azabaha inyama mukazirya. Ntimuzazirya umunsi umwe, cyangwa ibiri, cyangwa itanu cyangwa icumi, cyangwa makumyabiri; ahubwo muzazirya ukwezi kose, mugeze aho zizabatungukira mu mazuru zikababihira: kuko mwanze Uwiteka uri muri mwe, mukamuririra imbere muti: ‘Twaviriye iki mu Egiputa?’” Kubara 11:18-20.AA 258.2

    Mose yaramusubije ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose! Nubwo twabaga amatungo yacu yose ntabwo yaduhaza, ndetse nubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo nta bwo yaduhaza!” 11Ibarura 11:21, 22 (Bibiliya Ijambo ry’Imana).AA 258.3

    Mose yacyashwe kubera uko kutizera kwe. Uhoraho yaramubwiye ati: “Mbese amaboko y’Uwiteka abaye magufi? None urareba yuko ijambo ryanjye rigusohorera, cyangwa ritagusohorera.”AA 258.4

    Mose yasubiriyemo iteraniro ry’Abisiraheli amagambo y’Uhoraho kandi atangaza ishyirwaho ry’abakuru mirongo irindwi. Inshingano nkuru uwo muyobozi yari afite kuri abo bakuru bari batoranyijwe yari ikwiye kuba urugero rw’ubunyangamugayo mu butabera bw’abacamanza n’abategetsi bo muri iki gihe. “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera iz’umuntu na mwene wabo, cyangwa iz’umuntu n’umunyamahanga umusuhukiyeho. Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy’umuntu; aboroheje n’abakomeye mujye mubahwanya; ntimugatinye amaso y’abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza.” Gutegeka kwa Kabiri 1:16,17.AA 258.5

    Mose yahamagaje ba bakuru mirongo irindwi baza ku ihema ry’ibonaniro. “Uwiteka amanukira muri cya gicu, avugana na we, yenda ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru, uko an mirongo irindwi: nuko Umwuka abaguyeho barahanura, bagarukiriza aho.” Nk’abigishwa ba Yesu ku munsi wa Pantekote, na bo bahawe “imbaraga iturutse mu ijuru.” Byanejeje Uhoraho kubategurira umurimo wabo no kubahera icyubahiro imbere y’inteko y’abantu kugira ngo babagirire icyizere nk’abantu batoranyijwe n’Imana kugira ngo bafatanye na Mose kuyobora Abisiraheli.AA 258.6

    Nanone hongeye gutangwa igihamya kigaragaza umwuka utangaje kandi wo kutikanyiza warangaga uwo muyobozi ukomeye. Babiri muri abo bakuru mirongo irindwi bumvaga bacishije bugufi badakwiriye guhabwa uwo mwanya ujyana n’inshingano ikomeye, ntibari basanze bagenzi babo ku ihema ry’ibonaniro. Ariko Mwuka w’Imana yabajeho abasanga aho bari bari, maze nabo barahanura. Yosuwa amenyeshejwe ibyo, yifuje kugenzura ibyo atinya ko bishobora gutera amacakubiri. Kubera ishyaka yari afitiye icyubahiro cya shebuja, Yosuwa yaravuze ati: “Databuja Mose, babuze.” Mose yaramusubije uti: “Ni jye urwaniye ishyaka? Icyampa ab’ubwoko bw’Uwiteka bose bakaba abahanuzi, Uwiteka akabashyiraho Umwuka we!” Kubara 11:28,29.AA 259.1

    Umuyaga mwinshi waturukaga ku nyanja wahereyeko uzana inturumbutsi nyinshi, “Uzigusha aho babambye amahema n’impande zose, zigeza aho umuntu yagenda urugendo rw’umunsi umwe, ikirundo cyazo kireshya n’intambwe enye z’intoke.” (Kubara 11:31). Uwo munsi wose n’ijoro ryose n’umunsi ukurikiyeho, abantu bakoze umurimo wo gutoragura ibyokurya bari bahawe mu buryo butangaje. Babitse byinshi cyane. “Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe.” (Kubara 11:32). Ibyo batari bakeneye gukoresha uwo mwanya babibitse babyumishije, kugira ngo nk’uko bari basezeranijwe, ibyari byatanzwe bimare ukwezi.AA 259.2

    Imana yahaye abantu ibitari byiza cyane kuri bo bitewe n’uko bari bashimikiriye kubyifuza. Ntibari kunyurwa n’ibyari kubagirira akamaro. Ibyifuzo byabo byuzuye ubwigomeke byarasubijwe, ariko bagezweho n’ingaruka yabyo. Barariye ntibiramira, maze kurenza urugero kwabo bahita babihanirwa. “...uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa abantu, abatera mugiga ikomeye cyane.” Abantu benshi bishwe no kugira umuriro mwinshi mu mubiri, naho abari bakabije icyaha kurusha abandi bahereyeko bicwa bakirya ku byokurya bari bifuje. AA 259.3

    I Hazeroti, aho baganditse bavuye i Tabera, Mose yongeye kuhageragerezwa birushijeho. Aroni na Miriyamu bari bafite umwanya w’icyubahiro kandi ari abayobozi mu Bisiraheli. Bombi bari bafite impano y’ubuhanuzi, kandi bari barafatanyije na Mose gukiza Abaheburayo bayobowe n’Imana. Umuhanuzi Mika yaravuze ati: “Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndskurokora ngukura mu nzu y’uburetwa; nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe.” Ubutwari bwo mu mico ya Miriamu bwari bwaragaragaye mbere igihe ubwo yari umwana muto yabaye iruhande rw’uruzi rwa Nili hafi y’agatebo Mose yari ahishwemo igihe yari uruhinja. Imana yari yarakoresheje kwitegeka kwe n’ubushishozi bwe mu kurinda uwajyaga kurokora ubwoko bwayo. Kubera ko yari yarahawe impano zo guhimba ibisigo no kuririmba, Miriyamu yari yarayoboye abagore b’Abisiraheli mu ndirimbo no mu mbyino ku nkengero z’Inyanja Itukura. Uburyo abantu bamukundaga n’icyubahiro yari yarahawe n’Imana, yari uwa kabiri kuri Mose na Aroni. Ariko cya kibi cyateje amacakubiri bwa mbere mu ijuru cyatutumbye mu mutima w’uyu mugore wo mu Bisiraheli maze ntiyabura umushyigikira mu kutanyurwa kwe.AA 259.4

    Igihe abakuru mirongo irindwi bashyirwagaho, Miriyamu na Aroni ntibagishijwe inama, maze bagirira Mose ishyari. Igihe Yetiro yasuraga Abisiraheli ubwo bari mu rugendo berekeje kuri Sinayi, kuba Mose yarahise yemera inama agiriwe na sebukwe byari byarateye Aroni na Miriyamu ubwoba bw’uko yari afite ijambo kuri Mose kubarusha. Mu gushyirwaho kw’inama igizwe n’abakuru mirongo irindwi Aroni na Miriyamu bumvise ko umwanya wabo n’ubutware bwabo byasuzuguwe Ntabwo bari barasobanukiwe uburemere bw’inshingano Mose yari afite; nyamara kubera ko bari baratoranyijwe kugira ngo bamufashe, biyumvaga ko banganya umutwaaro afite w’ubuyobozi, maze bafata ko gushyirwaho kw’abandi bafasha bitari ngombwa.AA 260.1

    Mose yumvaga akamaro k’umurimo ukemeye yari yarahawe kuruta uko undi muntu wese yabyumvaga. Yamenye intege nke ze maze agira Imana umujyanama we. Aroni yiyumvagamo ko ari umuntu wo hejuru cyane, kandi yiringiraga Imana buhoro. Yari yaratsinzwe ubwo yahabwaga inshingano, maze agaragaza intege nke za kamere ye igihe yemeranyaga n’abantu kwifatanya mu bibi ubwo basengaga ikigirwamana kuri Sinayi. Ariko Miriyamu na Aroni kubera guhumishwa n’ishyari n’inyota y’ubutegetsi, bibagiwe ibyo. Aroni yari yarahawe n’Imana icyubahiro gikomeye ubwo umuryango we wahabwaga umurimo wera w’ubutambyi. Nyamara hajuru y’ibyo yongeyeho icyifuzo cyo gushaka kwikuza. Baravuze bati: “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Kubera kwibwira ko Imana yabahaye ikuzo kimwe, bumvaga ko bari ku mwanya umwe ndetse bahuje ubutware.AA 260.2

    Kubera kwemera gutwarwa n’umwuka wo kutanyurwa, Miriyamu yabonye impamvu yo kwitotombera by’umwihariko ibikorwa Imana yari yariyoboreye. Miriyamu ntiyigeze ashimishwa n’umugore Mose yashatse. Kubona Mose yarahisemo umugore ukomoka mu bundi bwoko aho gushaka umugore mu Baheburayo, byari igitutsi ku muryango wabo no ku bwoko bwabo. Zipora ntiyari akunzwe.AA 260.3

    Nubwo yitwaga “Umunyetiyopiyakazi,” (Kubara 12:1), umugore wa Mose yakomokaga i Midiyani, bityo yari uwo mu rubyaro rwa Aburahamu. Ku isura ye yari atandukanye n’Abaheburayo kuko umubiri we wajyaga kwiraburaho gato. Nubwo atari Umwisirayelikazi, Zipora yasengaga Imana nyakuri. Yagiraga isoni, akiyoroshya, akagira urugwiro kandi yashengurwaga no kubona umuntu ufite umubabaro. Iyo mpamvu ni yo yatumye ubwo Mose yari agiye mu Misiri, amubwira gusubira i Midiyani. Yifuzaga ko atazababazwa no kubona ibihano byari kugera ku Banyamisiri.AA 260.4

    Ubwo Zipora yari asanze umugabo we mu butayu, yabonye yuko inshingano afite zamumaragamo intege, maze abimenyesha Yetiro watanze inama y’uburyo yamuruhura. Iyo ni yo yabaye intandaro ikomeye yatumye Miriyamu yanga Zipora. Kubera kubabazwa no kwibwira ko we na Aroni basuzuguwe, yafataga ko umugore wa Mose ari we ntandaro yabyo. Yafashe umwanzuro ko ijambo Zipora afite kuri Mose ari ryo ryamubujije kubagisha inama nk’uko yari asanzwe abikora. Iyo Aroni ashikama mu kuri, aba yarakomye icyo cyaha imbere; ariko aho kugira ngo yereke Miriyamu ko imyifatire ye ari mibi, yifatanyije nawe, atega amatwi amagambo ye yo kwivovota n’uko bafatanya kugira ishyari.AA 260.5

    Mose yihanganiye ibyo bamuvugagaho aricecekera atitotomba. Ubunararibonye Mose yari yarakuye mu myaka myinshi y’umuruho no gutegerereza i Midiyani (yahakuye umwuka wo kwicisha bugufi no kwihangana), ni bwo bwamuteguriye guhangana no kutizera no kwivovota kw’Abisiraheli ndetse n’ubwibone n’ishyari by’abagombaga kumubera abafasha beza afite kwihangana. Mose yari “umugwaneza warusha abantu bose bariho icyo gihe,” kandi iyo ni yo mpamvu yahawe ubwenge n’amabwiriza bivuye ku Mana kurusha abandi bose. Ibyanditswe biravuga biti: “Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka, abicisha bugufi azabigisha inzira ze.” (Zaburi 25:9). Abicisha bugufi bayoborwa n’Uhoraho kubera ko bemera kwigishwa no kugirwa inama. Baba bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo kumenya no gukora ibyo Imana ishaka. Isezerano Umukiza yatanze ni iri ngo: “Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenye ibyo nigisha ko byavuye ku Mana.” (Yohana 7:17). Kandi Umukiza avugira mu ntumwa Yakobo agira ati: “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa.” (Yakobo 1:5). Ariko isezerano rye ni iry’abantu bafite ubushake bwo gukurikira Imana badakebakeba. Imana ntihata ubushake bw’umuntu uwo ari we wese; bityo rero ntishobora kuyobora abantu bibona badashobora kwigishwa, bashaka kwikurikirira inzira yabo bwite. Umuntu w’imitima ibiri; - ushaka gukurikiza ubushake bwe kandi avuga ko akora ibyo Imana ishaka — Ibyanditswe bimuvugaho aya magambo ngo: “Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana.” Yakobo 1:7.AA 261.1

    Imana yari yaratoranyije Mose kandi yari yaramushyizeho Mwuka wayo. Ku bwo kwitotomba kwabo, Miriyamu na Aroni ntibakoze icyaha cyo guhemuka ku muyobozi wabo gusa, ahubwo no ku Mana ubwayo. Abo bitotombaga barahamagawe ngo baze ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane na Mose. “Uwiteka amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara mu muryango w’Ihema ryera, ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baraza.” Ntabwo kuba bari bafite impano y’ubuhanuzi byirengagijwe; Imana yajyaga ivuganira nabo mu iyerekwa no mu nzozi. Ariko Mose we, uwo Imana ubwayo yari yaravuzeho ko ‘ari umwizerwa mu nzu yayo yose,’ yari yarahawe uburyo bwo kuvugana n’Imana begeranye. Mose we yavuganaga n’Imana n’akanwa ke. Uhoraho yarababajije ati: ” Ni iki cyabatinyuye kunegura umugaragu wanjye Mose? Bikongereza uburakari bw’Uwiteka, aragenda.” Igicu cyari mu ihema cyaragiye mu rwego rwo kwerekana ko bitanejeje Imana, maze Miriyamu arahanwa. “Miriyamu asesa ibibembe, byera nk’urubura.” Aroni we nta cyo yabaye, ariko Imana yaramucyashye bikomeye ibinyujije mu gihano cya Miriyamu. Ubwo noneho, ubwibone bwabo bucishijwe bugufi mu mukungugu, Aroni yatura icyaha cyabo anasaba ko mushiki we atarimburwa n’icyo cyago cyari giteye ubwoba. Kubera gusenga kwa Mose ibyo bibembe byarakize ariko Miriyamu yagombaga kuba inyuma y’inkambi akahamara iminsi irindwi. Ikimenyetso cy’uko ubwiza bw’Imana buri ku ihema ry’ibonaniro nticyongeye kuboneka kugeza igihe Miriyamu yari yirukanwe mu nkambi. Kubera umwanya w’icyubahiro yari afite ndetse no kubabazwa n’igihano yari yahawe, abantu bose bagumye i Hazeroti, bategereje ko agaruka.AA 261.2

    Ubwo buryo Uwiteka yagaragaje kutanezerwa kwe byari bigamije kubera Abisiraheli bose umuburo, gukoma imbere umwuka watutumbaga wo kutanyurwa no kutumvira ubuyobozi. Iyo ishyari no kutanyurwa bya Miriyamu bidacyahwa ku mugaragaro, byari kubyara ikibi gikomeye. Ishyari ni kimwe mu mico ikomeye iranga Satani ishobora kuba mu mutima w’umuntu, kandi ni imwe mu ngeso igira ingaruka mbi cyane. Umunyabwenge aravuga ati: “Uburakari butera urugomo, kandi umujinya umeze nk’isuri; ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?” (Imigani 27:4). Ishyari ni ryo ryabanje kuzana amacakubiri mu ijuru, kandi kuriha icyicaro byazanye ibibi bitavugwa mu bantu. “Aho amakimbirane n’intonganya biri, ni ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.” Yakobo 3:16.AA 262.1

    Kuvuga ibibi by’abandi no kwigira abacamanza b’ibyo bakora n’impamvu zabyo, ntabwo bifatwa ko ikintu cyoroheje. “Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene Se, cyangwa agacira mwene Se urubanza, aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza, ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.” (Yakobo 4:11). Hariho umucamanza umwe — “uzatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mutima.” (1Abakorinto 4:5). Umuntu wese wiha inshingano yo gucira imanza no guciraho iteka bagenzi be, aba yambura Umuremyi ububasha bwe yihariye wenyine.AA 262.2

    Bibiliya itwigisha mu buryo bwihariye kwirinda kugira ibirego, uko byaba byoroheje kose, turega abantu Imana yahamagaye kugira ngo bayihagararire. Igihe intumwa Petero ivuga iby’itsinda ry’abanyabyaha babaye akahebwe aravuga ati: “Ariko cyane cyane abagenda bakurikiza kamere, bamazwe no kurarikira ibyonona, bagasuzugura gutegekwa. Ni abantu bahangara ntacyo batinya; ni ibyigenge, ntibatinya no gutuka abanyacyubahiro; nyamara abamarayika, nubwo barusha abo bantu imbaraga n’ubushobozi, ntibahangara kurega abo banyacyubahiro ku Mwami Imana, babatuka.” (2 Petero 2:10,11). N’intumwa Pawulo mu mabwiriza yahaye abari bashinzwe itorero yaravuze ati: “Ntukemere ikirego ku mukuru, hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.” 1Timoteyo 5:19. Iyahaye abantu inshingano ikomeye yo kuyobora no kwigisha abantu bayo, izabaza abantu uburyo bagirira abagaragu bayo. Tugomba kubaha abo Imana yahaye icyubahiro. Igihano Miriyamu yahawe gikwiriye gucyaha abantu bose bagirira ishyari kandi bakitotombera abo Imana yahaye umutwaro wo gukora umurimo wayo.AA 262.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents