Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 48 - BAGABANA KANANI26Iki gice gishingiye kuri Yosuwa 10:40-43; 11; 14-22.

    Intsinzi y’i Beti-Horoni yahise ikurikirwa no kwigarurira Kanani y’amajyepfo. “Yozuwe yigarurira icyo gice cyose cy’igihugu, kigizwe n’imisozi miremire n’imigufi, n’ahakikiye ikiyaga cy’umunyu kugera mu majyepfo ya Kanani. Yica abami abami baho bose n’abaturage bose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. . . . kuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli ubwe yabarwaniriraga. Hanyuma Yosuwe n’Abisiraheli bose basubira mu nkambi y’i Gilugali.”AA 349.1

    Imiryango yo mu majyaruguru ya Palesitina, itewe ubwoba n’intsinzi ingabo z’Abisiraheli zari zagize, yishyira hamwe kugira ngo irwanye Isiraheli. Izo ngabo zari zishyize hamwe zari ziyobowe na Yabini, umwami w’i Hasori, akarere hari gaherereye iburengerazuba bw’ikiyaga cya Meromu. “Nuko batabarana n’ingabo zabo zose.” Izo ngabo zari nyinshi cyane kurenza izo Abisiraheli bari yarahanganye na zo mbere hose muri Kanani. “Zari nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane. Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu, ngo barwanye Abisirayeli.” Ubutumwa bw’iremamutima bwongeye guhabwa Yosuwa ngo: “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose ngo bicirwe imbere y’Abisirayeli.”AA 349.2

    Bugufi bw’ikiyaga cy’ i Meromu, yaguye gitumo urugerero rw’ingabo ziyunze maze arazitsemba. “Uwiteka abagabiza Abisirayeli, barabakubita, barabirukana . . . barabica ntibasiga n’umwe.” Amagare n’amafarashi yari yarabaye ishingiro ry’ubwibon n’ubwirasi by’Abanyakanani ntibyagombaga gutungwa n’Abisiraheli. Biturutse ku itegeko ry’Imana, ayo magare yaratwitswe, amafarashi bayaca ibitsi, bityo bituma atakibasha gukoreshwa mu ntambara. Abisiraheli ntibagombaga kwiringira amagare cyangwa amafarashi, ahubwo bagombaga kwiringira “izina ry’Uwiteka Imana yabo.”AA 349.3

    Iyo mijyi yagiye ifatwa umwe umwe, bityo na Hazori, igihome gikomeye cy’izo ngabo ziyunze nayo iratwikwa. Intambara yarakomeje imara imyaka myinshi, ariko irangira Yosuwa ari we utegeka Kanani. “Nuko igihugu gihabwa ihumure.”AA 349.4

    Ariko nubwo imbaraga z’Abanyakanani zari zarashenjaguwe, ntabwo bari barakigarurirwa burundu. Mu ruhande rw’iburengerazuba, Abafilisiti bari bagifite ikibaya cyarumbukaga giherereye ku nkombe y’inyanja, kandi no mu majyaruguru yabo hari akarere gatuwe n’Abanyasidoni. Lebanoni nayo yari ikiri mu maboko y’Abanyasidoni; kandi mu majyepfo werekeza mu Misiri, akarere kaho kari kagitegekwa n’abanzi b’Abisiraheli.AA 349.5

    Nyamara ntabwo Yosuwa yagombaga gukomeza intambara. Hari hakiriho undi murimo uwo muyobozi ukomeye yagombaga gukora mbere y’uko ava ku buyobozi bw’ishyanga ry’Abisiraheli. Igihugu cyose, mu bice byombi bari baramaze kwigarurira ndetse n’icyo gice kindi cyari gisigaye kitari cyaba icyabo burundu, byagombaga kugabanywa imiryango. Kandi umuryango wose wari ufite umurimo wo gutsinda burundu akarere kagomba kuba gakondo yawo. Abantu bagombaga kuba indahemuka ku Mana maze nayo ikirukana abanzi babo imbere yabo; ndetse yabasezeraniye ko izabaha ubutunzi bwinshi kurutaho igihe bari kudatezuka ku isezerano ryayo.AA 349.6

    Yosuwa na Eliyazari umutambyi mukuru hamwe n’abatware b’imiryango bahawe inshingano yo kugabanya abantu icyo gihugu, kandi aho umuryango ugomba gutura hakagaragazwa n’ubufindo. Mose ubwe yari yaragennye imbibi z’igihugu nk’uko cyagombaga kugabanwa n’imiryango igihe bari kuba bamaze kwigarurira Kanani, kandi yari yarashyizeho umutware uturutse muri buri muryango kugira ngo bazafashe mu gusaranganya igihugu. Kubera ko umuryango wa Lewi wari warahawe umurimo wo gukora imirimo yo mu buturo bwera, ntabwo uwo muryango wabariwe yagombaga kugabana; ariko imijyi mirongo ine n’umunani yari iherereye mu turere tunyuranye tw’igihugu ni yo yagenewe kuba umurage w’Abalewi.AA 350.1

    Mbere y’uko batangira kugabanya igihugu, Kalebu aherekejwe n’abakuru b’imiryango, bagiye imbere bafite itangazo ryihariye. Uretse Yosuwa, icyo gihe Kalebu ni we wari mukuru mu Bisiraheli. Kalebu na Yosuwa ni bo bonyine muri ba batasi bari barazanye inkuru nziza yerekeye Igihugu cy’Isezerano, batera abantu bose ubutwari bwo kuzamuka bakakigarurira mu izina ry’Uwiteka. Noneho Kalebu yibukije Yosuwa iby’isezerano yari yarasezeraniwe kubwo kuba indahemuka kwe. Yari yarabwiwe ngo: “Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka.” Kubw’ibyo rero, yatanze icyifuzo ko Hebuloni yayihabwaho gakondo. Aho ni ho Aburahamu, Isaka ndetse na Yakobo bari baratuye mu gihe cy’imyaka myinshi; kandi aho, mu buvumo bw’ i Makipela, nimo bahambwe.AA 350.2

    Heburoni niyo yari umurwa w’igihanda Anaki, wa muntu muremure munini wateye ubwoba ba batasi kandi binyuze kuri bo agaca intege Abisiraheli bose. Aho rero ni ho Kalebu yahisemo ngo habe gakondo ye yiringiye ububasha bw’Imana.AA 350.3

    Yaravuze ati: “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nk’uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose: . . . None dore uyu munsi nshikije imyaka mirongo inani n’itanu. Ubu ndacyafite imbaraga, nk’uko nari nzifite, urya munsi Mose yanyoherejeho; uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba, ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri. None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abanaki bari bahari kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n’inkike z’amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk’uko Uwiteka yavuze.” Iki cyifuzo cyashyigikiwe n’abakomeye bo mu muryango wa Yuda. Kuba Kalebu ubwe ari wari watoranyijwe muri uwo muryango ngo afatanye n’abandi kugabanya igihugu, yari yahisemo gufatanya n’abo bagabo kugira ngo bamufashe gutanga icyifuzo cye, bityo he kugaragara icyasa no gukoresha ubutware bwe kubw’inyungu ze bwite.AA 350.4

    Ibyo yasabye byahise byemerwa. Nta wundi muntu wari guharirwa gutsinda kiriya gihome gikomeye. “Yosuwa aha Kalebu mwene Yefuni umugisha; maze amuha umusozi witwa Heburoni ngo habe gakondo ye,” “kuko yomatanye n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli rwose.” Ukwizera kwa Kalebu kwari kukiri nk’uko kwari kumeze igihe ubuhamya bwe bwavuguruzaga amakuru mabi yari yatanzwe n’abatasi icumi. Kalebu yari yarizeye isezerano Imana yari yaratanze ko izaha ubwoko bwayo Kanani ikaba iyabwo, kandi ibyo yari yarabyizeye rwose adashidikanya. Ari kumwe n’ubwoko bwe, Kalebu yari yarihanganiye kuzerera mu butayu igihe kirekire, afatanya na bo intimba, gutentebuka n’imitwaro y’icyaha; nyamara ntiyigeze abyinubira, ahubwo yogezaga imbabazi z’Imana zamurindiye mu butayu igihe abavandimwe be barimburwaga. Muri iyo miruho yose, akaga n’ibyago bahuriye nabyo mu rugendo rwo mu butayu, ndetse no mu myaka y’intambara babayemo kuva bacyinjira muri Kanani, Uwiteka yari yaramurinze; none ubwo yari asagije imyaka mirongo inani, imbaraga ze zari zitaratentebuka. Ntabwo yisabiye guhabwa akarere kari karamaze kwigarurirwa, ahubwo yasabye ahantu haruta ahandi aho abatasi bari baravuze ko bidashoboka ko hakwigarurirwa. Kubwo gufashwa n’Imana, yagomba gutsinda icyo gihome akacyambura ibihangange byari byarahungabanyije ukwizera kw’Abisiraheli kubw’imbaraga zabyo. Ntabwo kwifuza icyubahiro cyangwa kwikuza ari byo byateye Kalebu gusaba Heburoni. Uwo murwanyi w’intwari ariko wari ushaje yifuzaga guha abantu urugero rwiza rwagombaga kubahisha Imana, ndetse rugatera umwete imiryango kugira ngo yigarurire igihugu basekuruza babo batekerezaga ko kitazigarurirwa.AA 350.5

    Kalebu yabonye gakondo umutima wahoraga uzirikana mu gihe cy’imyaka mirongo ine yari ishize, kandi kubwo kwiringira ko Imana iri kumwe nawe, ‘yirukanye abahungu batatu ba Anaki.’ Amaze kwizera ko abonye gakondo ye n’inzu ye; ntabwo ishyaka rye ryacogoye; ntabwo yadamaraye ngo yishimire gakondo ye; ahubwo yaratwaranye akomeza intambara yo kwigarurura utundi turere kubw’ishyanga ndetse n’ikuzo ry’Imana.AA 351.1

    Abanyabwoba n’abagome bari bararimbukiye mu butayu, ariko ba batasi b’indahemuka bo bariye ku mbuto z’amakomamanga y’i Eshikoli. Buri wese yahawe hakurikijwe ukwizera kwe. Abatizera babonye ubwoba bwabo busohora. Nubwo bari bafite isezerano ry’Imana, bari batangaje ko bidashoboka guhabwa Kanani ho gakondo, bityo ntibayihabwaho. Ariko abiringiye Imana, ntibite cyane ku ngorane bagombaga guhura nazo ahubwo bagaha agaciro imbaraga z’Umufasha wabo Ushoborabyose bo binjiye muri icyo gihugu cyiza. Kwizera ni ko kwatumye ibyo bihangange n’abanyacyubahiro bo mu gihe cya kera batsinda ibihugu ‘n’abami, ... no gukira ubugi bw’inkota, no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara, no kunesha ingabo z’abanyamahanga.’ (Abaheburayo 11:33-34). “Kuko icyabyawe n’ Imana cyose kinesha iby’isi: kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.” 1 Yohana 5:4.AA 351.2

    Ikindi cyifuzo cyerekeye igabanywa ry’igihugu cyagaragaje umwuka utandukanye cyane na wa wundi wa Kalebu. Cyatanzwe n’abana ba Yosefu, umuryango wa Efurayimu hamwe n’igice cy’umuryango wa Manase. Kubera umubare munini w’abari bagize iyo miryango, byatumye isaba guhabwa umugabane ukubye kabiri iy’indi miryango. Umugabane bari bahawe ni wo wari ukungahaye cyane muri icyo gihugu, harimo n’ikibaya kirumbuka cya Sharoni; icyakora imyinshi mu mijyi y’ingenzi yo muri icyo kibaya yari ikiri mu maboko y’Abanyakanani, maze ya miryango irifata yanga umurimo uruhije n’akaga bitewe no kuzajya kwigarurira gakondo zabo, ahubwo bifuza cyane guhabwa umugabane w’inyongera mu ruhande rw’igihugu rwari rwaramaze kwigarurirwa. Umuryango wa Efurayimu ni wo wari munini cyane mu Bisiraheli, ari nawo Yosuwa ubwe yakomokagamo; ndetse abari bawugize biyumvagamo ko bafite umwihariko wabo. Baravuze bati: “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa, n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi yuko turi umuryango munini?” Nyamara nta gutandukira ubutabera butabogama byashoboraga kuba kuri uwo muyobozi utarakebakebaga.AA 351.3

    Yarabasubije ati: “Niba muri umuryango munini, nimuzamuke mujye mu kibira, mugiteme mwiyagure mu gihugu cy’Abaferizi n’Abarafa, kuko igihugu cy’imisozi ya Efurayimu ari imfungane kuri mwe.”AA 352.1

    Igisubizo cyabo cyagaragaje impamvu nyakuri yo kwinuba kwabo. Nta kwizera n’ubutwari bari bafite byo kwirukana Abanyakanani. Baravuze bati: “Igihugu cy’imisozi ntabwo cyadukwira; kandi Abanyakanani . . . uko batuye mu gihugu cy’ikibaya, bafite amagare y’ ibyuma.”AA 352.2

    Imbaraga z’Imana zari zamaze gusezeranirwa ubwoko bwayo, bityo iyo Abefurayimu bagira ukwizera n’ubutwari nk’ibya Kalebu, nta mwanzi wajyaga kubasha kubahagarara imbere. Yosuwa yahanganye n’icyifuzo cyabo cyagaragaraga cyo kwanga kwishyira mu miruho n’amakuba. Yarababwiye ati: “Muri umuryango munini koko, kandi mufite imbaraga nyinshi; . . . Abanyakanani nubwo ari abanyambaraga, bafite n’amagare y’ibyuma, muzabirukane.” Uko ni ko ibitekerezo bari batanze byabagarutseho. Kuba bari umuryango mugari nk’uko babivugaga, bari bashoboye rwose kwicira inzira nk’uko abavandimwe babo babigenje. Kubwo gufashwa n’Imana, ntibagombaga gutinya amagare y’ibyuma.AA 352.3

    Kugeza icyo gihe, Gilugali yari yarabaye umurwa w’igihugu ndetse akaba ari naho ihema ry’ibonaniro riba. Ariko noneho, ihema ry’ibonaniro ryagombaga kwimurwa i Gilugali rikajyanwa ahantu ryatoranyirijwe kuzaguma burundu. Aho hantu hari i Shilo, umujyi muto wo mu karere kari gatuwe n’Abefurayimu. Hari hafi y’isangano ry’igihugu, kandi byari byoroheye imiryango yose kuhagera. Aho ngaho kandi umugabane w’igihugu wari warigaruriwe rwose kugira ngo abaramya Imana bose be kujya babangamirwa. “Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riteranira i Shilo, bashingayo ihema ry’ibonaniro.” Imiryango yose yari ikiri mu nkambi ubwo ihema ry’ibonaniro ryakurwaga i Gilugali yararikurikiye, maze ibamba amahema yabo hafi y’i Shilo. Aho ni ho iyo miryango yagumye kugeza igihe buri muryango wagiriye muri gakondo yawo.AA 352.4

    Isanduku y’isezerano yagumye i Shilo ihamara imyaka magana atatu, kugeza ubwo Abafilisiti bayinyaze bagasenya Shilo bitewe n’ibyaha by’ab’inzu ya Eli. Ntabwo isanduku y’isezerano yigeze igaruka aho mu ihema ry’ibonaniro, maze amaherezo imirimo yo mu buturo bwera ijya gukorerwa mu ngoro y’i Yerusalemu, bityo Shilo ita agaciro. Ubu hari amatongo gusa yerekana aho Shilo yari iri. Nyuma y’igihe kirekire, iherezo rya Shilo ryakoreshejwe nk’umuburo wahabwaga Yerusalemu. Uwiteka yavuguye mu muhanuzi Yeremiya ati: “Ariko noneho nimugende mujye ahahoze ari iwanjye h’i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereze uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw’abantu banjye ba Isirayeli . . . ni cyo gituma ngiye kugirira nabi inzu yitiriwe izina ryanjye, iyo mwiringiye n’ahantu nabahanye na basogokuruza, nk’uko nagiriye i Shilo.” Yeremiya 7:12-14.AA 352.5

    “Ubwo bari bamaze kurangiza igikorwa cyo kwigabanya igihugu,” imiryango yose imaze guhabwa gakondo yayo, niho Yosuwa yavuze icyifuzo cye. Nk’uko byari byarabaye kuri Kalebu, Yosuwa nawe yari yarahawe isezerano ryihariye rya gakondo yagombaga guhabwa; nyamara ntiyasabye intara nini, ahubwo yasabye umujyi umwe muto. «Bamuha umujyi yasabye, . . . maze arawubaka awuturamo. » Uwo mujyi wiswe Timunatisera, bisobanura : “umugabane usigaye.” Icyo cyari igihamya gihoraho kigaragaza imico n’umwuka wo kutikanyiza wa Yosuwa. Aho kugira ngo yigire nyambere yirundanyaho iminyago yose banyaze mu ntambara, yabaye aretse gutanga icyifuzo cye kugeza aho amaze kubona ko umuntu wese woroheje kurusha abandi bo mu bwoko bwe amaze guhabwa gakondo.AA 352.6

    Imijyi itandatu mu yeguriwe Abalewi (ku ruhande rumwe rwa Yorodani habaga hari itatu no ku rundi hakaba itatu) yagizwe imijyi y’ubuhungiro, aho uwabaga yishe umuntu yagombaga guhungira ngo nawe aticwa. Ishyirwaho ry’iyo mijyi ryari ryarategetswe na Mose ati : “Muzitoranyirize imijyi kugira ngo umuntu wishe undi atabigambiriye, abone aho ahungira umuntu ushaka guhorera uwishwe. Uwishe undi ntakicwe atabanje gucirwa urubanza n’ababishinzwe.” Kubara 35 :11, 12. Icyo gikorwa cy’imbabazi cyabaye ngombwa gushyirwaho bitewe n’umuco wa kera wo kwihorera, aho igihano cy’uwabaga yishe umuntu cyakurikiranaga umuvandimwe we wa bugufi cyangwa umuzungura w’uwabaga yishe. Mu gihe icyaha cyabaga kigaragara neza, ntabwo byabaga bikiri ngombwa gutegereza urubanza rw’abacarnanza. Umuhozi yagombaga gukurikirana uwishe undi aho ari ho hose akamwicira aho amusanze. Ntabwo Uwiteka yabonye ko ari ngombwa gukuraho uwo muco muri icyo gihe, ahubwo yateganyije ahantu umuntu washoboraga kwica undi atabigambiriye yabonera umutekano.AA 353.1

    Imijyi y’ubuhungiro yabaga yaragenewe kubakwa ku ntera ingana n’urugendo rw’igice cy’umunsi mu ruhande rwose rw’igihugu. Inzira zajyaga muri yo zahoraga ziharuwe neza ; ahakikije izo nzira hose habaga hashinzwe ibyapa byanditsweho ijambo ngo : “Ubuhungiro” mu nyandiko nini kandi igaragara cyane, kugira ngo uwabaga ahunga atazakererwaho n’akanya na gato. Umuntu uwo ari we wese (yaba Umuheburayo, umunyamahanga, cyangwa umwimukira) yagombaga guhungira muri iyi mijyi. Ariko nubwo umuntu udafite icyaha atapfaga kwicwa ni nako umunyacyaha atapfaga guhunga igihano. Urubanza rw’uwabaga yahunze rwagombaga gusuzumwa neza n’abategetsi babishinzwe, kandi igihe gusa basangaga adahamwa n’icyaha cyo kwica umuntu abigambiriye, ni ho yagombaga kurindirwa mu mujyi w’ubuhungiro. Abahamwaga n’icyo cyaha bahitaga bahabwa umuhozi. Ababaga bafite uburenganzira bwo kurindirwa muri iyo mijyi bagombaga kubugira gusa igihe bayigumyemo imbere. Iyo hagiraga ujya kuzerera akarenga imbibi zashyizweho maze akabonwa n’umuhozi, ubuzima bwe bwagerwagaho n’igihano cyo kuba yasuzuguye amakiriro Imana yabaga yaramuteganyirije. Nyamara igihe umutambyi mukuru yabaga apfuye, ni ho abantu bose babaga barahungiye muri iyo mijyi y’ubuhungiro bahabwaga umudendezo wo gusubira muri gakondo zabo.AA 353.2

    Mu gihe cy’urubanza, uregwa ntabwo yagombaga gucirwa urubanza rwo gupfa ashinjwe n’umuhamya umwe gusa, bona n’ubwo byabaga bigaragara ko uwo muhamya afite ukuri koko. “Uzica umuntu wese, gatozi uwo azicishwe n’abagabo bamushinje, ariko umugabo umwe ntagashinje umuntu ngo amwicishe.” (Kubara 35:30). Kristo ni we wari warahaye Mose ayo mabwiriza ngo na we ayamenyeshe Abisiraheli; kandi n’igihe Kristo ubwe yari kumwe n’abigishwa be ku isi, ubwo yabigishaga uko bakwiriye gufata umunyamafuti; Umwigisha Mukuru yasubiyemo icyigisho kivuga ko ubuhamya bw’umuntu umwe budashobora kurenganura cyangwa se guciraho iteka undi muntu. Igitekerezo n’imyumvire by’umuntu umwe ntibikwiriye gukemura amakimbirane.AA 353.3

    Muri ibyo bibazo byose, abantu babiri cyangwa se abarenze abo bakwiriye kwishyira hamwe, maze bose hamwe bagakora iyo nshingano, ” ngo ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.” Matayo 18:16.AA 354.1

    Iyo uwaregwaga ko ari umwicanyi yahamwaga n’icyaha, nta guhongererwa cyangwa incungu byashoboraga kumurokora. Imana yari yarategetse iti: “Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu.” (Itangiriro 9:6). “Ntimukemere ko umwicanyi atanga indishyi, ajye yicwa.” “Nuko ntimuzanduze igihugu muzabamo: kuko amaraso yanduza igihugu, ntihabe impongano yagihongererwa, kubw’amaraso yakiviriyemo, itari ayo uwayavushije.” (Kubara 35:31, 33, Kuva 21:14). Umutekano n’ubutungane by’igihugu byasabaga ko icyaha cy’ubwicanyi gihanirwa bikomeye. Ubuzima bw’umuntu bushobora gutangwa n’Imana yonyine, bwagombaga kurindwa bikomeye.AA 354.2

    Imijyi y’ubuhungiro yashyiriweho ubwoko bw’Imana bwa kera yari ikimenyetso cy’ubuhungiro bwateganyijwe muri Kristo. Uwo Mukiza w’umunyampuhwe washyizeho iyo mijyi y’ubuhungiro y’igihe gito, ku bw’amaraso ye yasheshe, yahaye abagomera amategeko y’Imana uburuhukiro nyakuri, aho bagomba guhungira urupfu rwa kabiri. Nta bubasha na bumwe bushobora kuvuvunura mu maboko ye abantu bamusanga bamusaba imbabazi. “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.” “Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira,” kugira ngo “ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.” Abaroma 8:1, 34; Abaheburayo 6:18.AA 354.3

    Uwabaga ahungiye mu mujyi w’ubuhungiro ntiyagombaga gutindiganya. Umuryango ndetse n’akazi yakoraga yabiteraga umugongo. Nta gihe cyo gusezera ku bakunzi be yabaga afite. Ubuzima bwe bwabaga buri mu kaga, bityo izindi nyungu zose zagombaga kutitabwaho kubwo gushaka kugera ku ntego imwe ari yo — kugera aho yabonera umutekano. Umunaniro waribagiranaga kandi n’ingorane ntizitabwagaho. Uwabaga ari guhunga ntiyahangaraga kugabanya umuvuduko n’akanya gato kugeza ubwo yabaga yinjiye mu nzitiro z’umujyi.AA 354.4

    Umunyabyaha yubikiriwe n’urupfu rw’iteka ryose kugeza ubwo azabona ubuhungiro muri Kristo; kandi nk’uko kuzarira no kutagira icyo yitaho byashoboraga kubuza ya mpunzi ya mahirwe rukumbi yabaga afite yo gukiza ubugingo bwe, ni ko rero gukererwa no kuba simbikangwa bishobora gutuma habaho kurimbuka k’ubugingo. Satani, wa mwanzi ruharwa, yoga runono umuntu wese wica amategeko yera y’Imana, kandi umuntu utazi akaga afite kandi ntashishikarire gushaka ubwugamo mu buhungiro bw’iteka, azahinduka umuhigo w’umurimbuzi.AA 354.5

    Imbohe yasohokaga ikarenga urugabano rw’umujyi w’ubuhungiro yahorwaga n’uhorera amaraso y’uwapfuye. Uko ni ko abantu bigishijwe gukurikizwa uburyo bwashyizweho na nyiri ubwenge butagerwa kubw’umutekano wabo. Nubwo bimeze bityo, ntabwo bihagije ko umunyabyaha yizera gusa ko yababariwe ibyaha muri Kristo. Kubwo kwizera no kumvira, agomba kuba (cyangwa ‘kuguma’) muri We. “Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hasigaye igitambo cy’ibyaha keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.” Abaheburayo 10:26, 27.AA 355.1

    Iminyago ibiri mu miryango y’Abisiraheli, uwa Gadi n’uwa Rubeni, ndetse n’igice cy’umuryango wa Manase, yari barahawe gakondo yayo mbere y’uko bambuka Yorodani. Ku bantu b’aborozi, ibibaya bigari n’amashyamba arumbuka by’i Galeyadi n’i Bashani, byarangwagamo inzuri ngari z’imikumbi n’amashyo byabo, byari bifite ubwiza bubakurura batashoboraga kubona muri Kanani ubwayo, maze iyo miryango ibiri n’igice yifuza kuba ari ho yiturira. Yasezeranye gutanga umugabane w’abantu bo muri yo bafite intwaro bagaherekeza abavandimwe babo bambuka Yorodani kandi bagafatanya urugamba rwose kugeza ubwo nabo bazinjira muri gakondo yabo. Iyo nshingano biyemeje barayubahirije rwose. Ubwo iyo miryango cumi yinjiraga i Kanani ibihumbi mirongo ine “by’Abarubeni n’Abagadi, n’igice cy’umuryango wa Manase ... babanjirije Abisirayeli kwambuka bafite intwaro . . . banyura imbere y’Uwiteka mu kibaya cy’i Yeriko, biteguye kurwana.” Yosuwa 4:12, 13. Bamaze imyaka myinshi barwanana ubutwari bafatanyije n’abavandimwe babo. Noneho igihe cyabo cyari kigeze kugira ngo basubire muri gakondo yabo. Uko bafatanyije n’abavandimwe babo kurwana, ni nako bagabanye iminyago; nuko basubiranayo “ubutunzi bwinshi ... n’amashyo menshi, n’ifeza, n’izahabu, n’umuringa, n’icyuma, n’imyambaro myinshi cyane,” ibyo byose bagombaga kubigabana n’abari barasigaranye imiryango n’imikumbi.AA 355.2

    Noneho bari bagiye gutura kure y’ubuturo bw’Uwiteka, maze Yosuwa abonye kugenda kwabo biramubababaza cyane, kubera ko yari azi neza ko bazasakirana n’ibishuko bikomeye cyane muri ubwo buzima bwo kuba bonyine no kuzerera, bakazakurikiza imigenzo y’imiryango y’abapagani yari ituye ahabakikije hose.AA 355.3

    Ubwo Yosuwa n’abandi bayobozi bari bakibabajwe n’ibibi bigiye kuzababaho, babwiwe inkuru idasanzwe. Ya miryango ibiri n’igice yari yaramaze kubaka iruhande rwa Yorodani igicaniro kinini, gisa n’igicaniro cy’ibitambo byoswa cyari i Shilo. Itegeko ry’Imana ryabuzanyaga gusenga gushyiraho ahandi hantu ho kuramiriza Imana hatari mu buturo bwera, kandi rigateganya igihano cy’urupfu ku muntu ubikoze. Niba kubaka iki gicaniro byari biri muri uwo mugambi, iyo byemerwa ko kigumaho, cyari guteshura abantu ku kwizera nyakuri.AA 355.4

    Abahagarariye rubanda bateraniye i Shilo, maze mu burakari bwinshi batanga icyifuzo cyo guhita barwanya abo bakoze icyo cyaha. Nyamara kubw’inama z’abantu bashishoza cyane, hemejwe kubanza kohereza intumwa zigasanga ya miryango ibiri n’igice, zikayibaza icyatumye bakora ibyo. Batoranyije abatware cumi, umwe, umwe muri buri muryango. Bari bayobowe na Finehasi, umwe wabaye ikirangirire kubw’ishyaka n’ubutwari yerekanye mu kibazo cyabereye i Pewori.AA 355.5

    Ya miryango ibiri n’igice yari yakoze amakosa ubwo yakoraga igikorwa gikomeye gityo nta busobanuro bwabyo ibifitiye. Za ntumwa, zimaze kwemeranya ko abavandimwe babo bari bacumuye, zarabacyashye cyane. Zabareze kugomera Uwiteka, zibasaba kwibuka uko Abisiraheli bari baragezweho n’ibihano bitewe no kwifatanya na Bali Pewori. Mu izina ry’Abisiraheli bose, Finehasi abwira bene Gadi na Rubeni ko niba badashaka gutura muri icyo gihugu badafite igicaniro cyo koserezaho ibitambo, noneho bemerewe guturana na bo no gusaranganya amahirwe na gakondo n’abavandimwe babo batuye hakurya.AA 356.1

    Abashinjwaga kugoma bisobanuye bavuga ko igicaniro cyabo kitari kitubakiwe gutambirwaho ibitambo, ko ahubwo gusa cyari igihamya kigaragaza ko nubwo batandukanyijwe n’uruzi, bafite ukwizera kumwe n’ukw’abavandimwe babo b’i Kanani. Batinyaga ko mu gihe kizaza abana babo bashobora kuzabuzwa kwinjira mu ihema ry’Imana, nk’aho nta mugabane bafite mu Bisiraheli. Iki gicaniro rero, cyubatswe gikurikije icyitegererezo cy’igicaniro cy’Uwiteka i Shilo, cyajyaga kuzaba igihamya ko abacyubatse nabo basengaga Imana ihoraho.AA 356.2

    Izo ntumwa zemera ubwo busobanuro zifite ibyishimo byinshi, maze zihita zisubiranayo ubutumwa zishyiye abazohereje. Ibitekerezo byose byerekeye intambara byavuye mu bantu maze baherako bafataniriza hamwe kwishima no gusingiza Imana.AA 356.3

    Abakomoka kuri Gadi na Rubeni, bahereyeko bashyira ku gicaniro cyabo inyandiko isobanura umugambi watumye icyo gicaniro cyubakwa; maze baravuga bati: “Ni umuhamya wo muri twe yuko Uwiteka ari yo Mana.” Uko ni ko bihatiye gukuraho kuzatekerezwa nabi kwashoboraga kuzabaho ndetse n’icyashoboraga kuzaba intandaro y’ikigeragezo.AA 356.4

    Mbega uburyo kenshi ingorane zikomoka ku kudasobanukirwa koroheje, ndetse bikaba no mu bantu baba bakoreshejwe no kugira imigambi myiza! Ndetse iyo hatabayeho urukundo no kwihangana, mbega ingaruka mbi ndetse ziteye ubwoba zibasha gukurikiraho! Ya miryango cumi yibutse uburyo, mu kibazo cya Akani, Imana yari yaracyashye kutaba maso ngo abantu batahure ibyaha biri hagati muri bo. Noneho biyemeje kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kandi batajenjetse; nyamara mu gushaka gutwikira ikosa bari barakoze mbere, bari bagiye ku ruhande ruhabanye cyane. Aho kubazanya umutima woroheje kugira ngo bamenye ukuri muri icyo kibazo, bari basanze abavandimwe babo babatonganya, kandi babaciraho iteka. Iyo abakomoka kuri Gadi na Rubeni babasubizanya ubukana nk’ubwo bari babatuye, biba byarabyaye intambara. Nubwo ku ruhande rumwe ari ingenzi ko kujenjeka mu guhangana n’icyaha bikwiriye kwirindwa, ku rundi ruhande narwo, ni ingenzi kwirinda imyanzuro ihutiyeho ndetse n’urwikekwe rudafite ishingiro.AA 356.5

    Nubwo abantu baba bazi neza amakosa yabo ku byerekeye imikorere yabo bwite, usanga abantu benshi ari abanyabukana mu byo bagirira abo bibwira ko bari mu makosa. Nta muntu n’umwe wigeze agarurwa mu nzira nziza kubwo kugawa no gutonganywa; ahubwo iyo bigenze bityo, benshi bajyanwa kure y’inzira itunganye, maze bagaterwa kwinangira imitima bityo ntibemere ibicumuro byabo. Umwuka w’ubugwaneza, urugwiro no kwihangana bishobora gukiza uwacumuye kandi bigatwikira ibyaha byinshi.AA 356.6

    Ubushishozi bwagaragajwe n’Abarubeni na bagenzi babo bukwiriye kwiganwa. Igihe bashakaga guteza imbere umurimo w’idini nyakuri bataryarya, batekerejwe nabi ndetse baratonganywa cyane; nyamara ntibagaragaje kwitotomba. Mbere yuko bagerageza kwiregura, bitonze kandi bihanganye, bateze amatwi ibirego baregwaga n’abavandimwe babo, nuko nyuma yaho basobanura neza impamvu zabo kandi bagaragaza ko nta cyaha bafite. Uko ni ko ikibazo cyari cyateje ingaruka zikomeye zityo cyaje gukemurwa mu mahoro.AA 357.1

    N’igihe umuntu aregwa ibinyoma, abafite ukuri bashobora kwiyemeza gutuza no gutekereza neza. Imana yita ku bintu byose bidasobanukiye abantu cyangwa se baba basobanura nabi, bityo ibyacu dushobora kubirekera mu maboko yayo twiturije. Uko byamera kose izaburanira abayiringira nk’uko yagaragaje icyaha cya Akani. Abantu bakoreshwa n’umwuka wa Kristo, bazagira urukundo nk’urwo rwihangana kandi rugira neza.AA 357.2

    Ubushake bw’Imana ni uko ubumwe n’urukundo rwa kivandimwe byaba mu bwoko bwayo. Isengesho Kristo yasenze mbere yo kubambwa kwe ryari uko abigishwa be baba umwe nk’uko na We ari umwe na Se, kugira ngo isi yizere ko Imana yamutumye. Iri sengesho rikora ku mutima kandi ry’agahozo ryarakomeje mu bindi bisekuruza byose byahise, ndetse rigera no muri iki gihe cyacu, kuko Kristo yavuze ati: “Sinsabira aba bonyine, ahaubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo.” (Yohana 17:20). Nubwo nta hame ry’ukuri na rimwe dukwiriye gukandagira, dukwiriye guhorana intego yo kugera kuri ubu bumwe. Iki ni cyo gihamya cy’uko turi abayoboke ba Kristo. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimkundana.” (Yohana 13:35). Intumwa Petero yinginga itorero agira ati: “Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima. Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.” 1Petero 3:8,9.AA 357.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents