Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 43 - URUPFU RWA MOSE20Iki gice gishingiye mu Gutegeka kwa kabiri 31-34.

    Mu byo Imana yagiye ikorera ubwoko bwayo byose, bigaragaramo urukundo n’imbabazi, harimo igihamya kiruta ibindi byose cyerekana ubutabera bwayo budakebakeba kandi butabogama. Imana yari yarahaye Abisiraheli imigisha myinshi cyane. Ineza yayo yuje urukundo yabagiriraga ivugwa neza mu magambo akurikira: “Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, kigatanda amababa, kikabijyana, kikabiheka ku mababa yacyo: Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine.” Ariko kandi mbega ibihano bikomeye bahawe kubw’ibicumuro byabo!AA 322.1

    Urukundo rw’Imana rutagerwa rwagaragariye mu mpano y’Umwana wayo w’ikinege ubwo yacunguraga inyokomuntu yacumuye. Kristo yaje ku isi kugira ngo ahishurire abantu kamere ya Se, kandi imireho ye yari yuzuye ibikorwa birangwa n’ineza n’impuhwe by’Imana. Nyamara kandi na Kristo ubwe yaravuze ati: “Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atezavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:18). Rya jwi ryuje urukundo kandi ryinginga rirarikira umunyabyaha gusanga Yesu Kristo kugira ngo abone imbabazi n’amahoro, ni ryo ku munsi w’urubanza rizabwira abanze imbabazi ze riti: “Nimuve aho ndi, mwa bivume mwe.” (Matayo 25:41). Muri Bibiliya yose, ntabwo Imana ivugwa gusa ko ari umubyeyi w’umunyambabazi ahubwo ni n’umucamanza utabera. Nubwo yishimira kugira imbabazi, ikababarira “gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha,” ntizigera na hato “itsindiriza abo gutsindwa.” Kuva 34:7.AA 322.2

    Uwo Mutegetsi ukomeye w’amahanga yose yari yavuze ko Mose atazageza Abisiraheli mu gihugu cy’ibyiza, kandi gutakamba cyane k’umugaragu w’Imana ntikwashoboye guhindura icyemezo cyayo. Mose yari azi ko agomba gupfa, nyamara ntiyigeze na gato acogora kwita ku kwita ku Bisiraheli. Yari yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo ategurire iyo mbaga kwinjira muri gakondo bari barasezeraniwe. Babitegetswe n’Imana, Mose na Yosuwa bagiye mu ihema ry’ibonaniro, maze inkingi y’igicu iraza ihagarara hejuru y’umuryango. Aho ni ho abantu bahawe Yosuwa ku mugaragaro ngo ababere umuyobozi. Umurimo wa Mose wo kuyobora Abisiraheli wari urangiye. Yari acyiyibagiwe ku bwo guharanira ibyiza by’ubwoko bwe. Mose yaharagze imbere y’imbaga y’Abisiraheli maze, mu izina ry’Imana, abwira umusimbura we aya magambo meza yo kumukomeza agira ati: “Komera, ushikame: kuko uzajyana n’aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza ko azabaha; na we uzakibahesha ho gakondo, azabana nawe.” Arangije yabwiye abakuru n’abatware b’abantu, ku mugaragaro yuko bakwiriye kumvira amabwiriza yari yarababwiye ayahawe n’Imana.AA 322.3

    Ubwo abantu bitegerezaga uwo musaza wari ugiye kubakurwamo bidatinze, bibutse kandi bongera gushima bashimikiriye imico ye myiza ya kibyeyi, inama nziza yabagiraga ndetse n’uburyo yakoraga adacogora. Bibutse uburyo incuro nyinshi, ubwo ibyaha byabo byabateraga gucirirwa iteka n’Imana, amasengesho ya Mose yari yarabashije gucubya uburakari bw’Imana maze ntibarimbure. Intimba bagize yari iherekejwe no kwicuza. Bibukanye agahinda kenshi ko kugoma kwabo ari ko kwatumye Mose akora icyaha cyatumye agomba gupfa.AA 322.4

    Gukurwaho k’umuyobozi wabo bakundaga byagombaga kubera Abisiraheli gucyahwa gukomeye cyane kuruta ukundi kose bashoboraga kubona iyo Mose akomeza kubaho n’umurimo we ugkomeza. Imana yagombaga kubumvisha yuko batari bakwiriye kongera gutuma imibereho y’uzababera umuyobozi mu gihe kizaza iba iyo kugeragezwa nk’uko bari baragize iya Mose. Imana ivuganira n’abantu bayo mu migisha ibaha, kandi iyo iyi migisha batayishimiye, ivugana na bo bayinyazwe, kugira ngo babashe gusobanukirwa ibyaha byabo kandi bagarukire Imana n’imutima wabo wose.AA 323.1

    Uwo munsi ni bwo Uwiteka yategetse Mose ati: “Zamuka uyu musozi Nebo .. . witegere igihugu cy’i Kanani mpa Abisiraheli ho gakondo; upfire kuri uwo musozi uzamutse, usange ubwoko bwawe.” Mose yari yaragiye ava mu nkambi kenshi yitabye ihamagara ry’Imana kugira ngo ajye kuvugana nayo; ariko iki gihe cyo yagombaga kugenda agiye mu rugendo rushya kandi rw’amayobera. Yagombaga kugenda agashyira ubugingo bwe mu biganza by’Umuremyi we. Mose yari azi ko agomba gupfa ari wenyine; nta ncuti yo ku isi yari kwemererwa kumufasha mu masaha ye aheruka. Umutima we waratinye ku bw’urujijo n’ubwoba byari biri imbere ye. Ikigeragezo kiruta ibindi byose yagize cyabaye gutandukanywa n’abantu yitagahokandi yakundaga, abo yahoraga ahangayikiye kandi imibereho ikaba yari yaromatanye nabo igihe kirekire. Ariko yari azi kwiringira Imana, bityo mu kwizera kutajijinganya, we ubwe ndetse n’ubwoko bwe yishyira rukundo rw’Imana n’imbabazi zayo.AA 323.2

    Ku nshuro ya nyuma Mose yaharagaze mu iteraniro ry’abantu be. Na none Mwuka w’Imana amuzaho, maze mu magambo yimbitse kandi akora ku mutima aha buri muryango wose umugisha, aherutsa kubahesha umugisha kuri bose agira ati:AA 323.3

    “Yeshuruni, ntawe uhwanye n’Imana
    Izanwano kugitabara ihetswe n’ijuru,
    Izana gukomera ihetswe n’ibicu.
    Imana ihoraho ni ubuturo bwawe,
    Amaboko ye iteka ryose arakuramira.
    Kandi Abisiraheli babe amahoro,
    Isoko ya Yakobo ibe ukwayo
    Mu gihugu cya vino n‘imyaka y‘impeke,
    Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.
    Wa bwoko bw’Abisirayeli we, urahiriwe;
    Ni nde uhwanije na we kuba ubwoko bwakijijwe n’Uwiteka,
    Ari we ngabo igukingira, ikagutabara,
    Ari we nkota igutera icyubahiro? Gutegeka kwa Kabiri 33:26-29
    AA 323.4

    Mose ava mu iteraniro, agenda acecetse kandi ari wenyine yarekeza mu mpinga y’umusozi. Yagiye ku “musozi Nebo, mu mpinga ya Pisiga.” Ahagarara aho hejuru wenyine maze yitegereza hakurya ye, amaso ye abona neza. Kure cyane iburengerazuba hari amazi y’inyanja ngari afite ibara ry’ubururu; mu majyaruguru hari umusozi Herumoni wari muremure ugera ku bicu; naho iburasirazuba hari ikibaya kinini cy’i Mowabu, kandi hakurya yaho hari Bashani, aho Abisiraheli bari baraneshereje. Mu majyepfo hari ubutayu bazerereyemo igihe kirekire.AA 323.5

    Ari aho wenyine, Mose asubiza amaso inyuma areba imibereho ye yaranzwemo kubura amahwemo ndetse n’imihati ahereye igihe yaviriye mu cyubahiro cy’ibwami no mu gihugu gikize mu Misiri, akajya kwifatanya n’ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe. Yibutse ya myaka myinshi yamaze mu butayu aragira umukumbi wa Yetiro, yibuka uko umumarayika yamubonekeye mu gihuru cyaka umuriro ndetse n’uko yahamagawe ngo ajye gucungura Abisiraheli. Yongeye kureba ibitangaza bikomeye by’imbaraga z’Imana byakorewe ubwoko bwatoranyijwe, yitegereza imbabazi zayo zabihanganiye cyane mu myaka yabo yo kuzerera no kugoma. Nubwo Imana yari yarabakoreye ibyo byose, nubwo Mose yabasabiraga kandi agakora adacogora, abantu babiri gusa mu bantu bakuru bose bo muri iyo mbaga yavuye mu Misiri, ni bo bagaragaye ko ari intungane ku buryo bashoboraga kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Ubwo Mose yatekerezaga umusaruro uvuye mu miruho ye, imibereho ye yaranzwe n’ibigeragezo no kwitanga yasaga n’aho yabaye impfabusa.AA 324.1

    Nyamara ntabwo yicujije imitwaro yari yarikoreye. Yari azi ko ubutumwa yari yarahawe n’umurimo yari yarashinzwe yari yarabihawe n’Imana ubwayo. Ubwo yahamagarwa ubwa mbere ngo ayobore Abisiraheli bave mu buretwa, yatinye iyo nshingano; ariko kuva igihe yemereye uwo mutwaro ntiyirengagije uwo mutwaro. Ndetse n’igihe Uwiteka yamubwiraga kumukiza akarimbura Abisiraheli bari bamugomeye, Mose ntiyabyemeye. Nubwo ibigeragezo yahuye nabyo byari byagiye bimukomerera, yagiye abona ibimrnyetso byihariye by’uko Imana imwitayeho; yari yarigiye ibintu bikomeye mu myaka bamaze mu butayu abona ukwigaragaza kw’imbaraga n’ikuzo by’Imana ndetse no mu gusabana n’urukundo rwayo. Yiyumvisemo ko yari yarahisemo neza ubwo yemeraga kubabarana n’ubwoko bw’Imana aho kwishimira ibinezeza by’ibyaha by’igihe gito.AA 324.2

    Ubwo yasubizaga amaso inyuma akareba imibereho yagize nk’umuyobozi w’ubwoko bw’Imana, igikorwa kimwe kibi cyarabyangije byose. Iyo biba ibishoboka ngo icyo gicumuro gihanagurwe, yiyumvagamo yuko atajyaga gutinya urupfu. Yijejwe ko kwihana no kwizera Igitambo cyasezeranywe ari byo byonyine Imana yasabaga, maze Mose arongera yatura icyaha cye maze asaba kubabarirwa mu izina rya Yesu.AA 324.3

    Noneho yeretswe Igihugu cy’Isezerano. Umugabane wose w’icyo gihugu wari urambuye imbere ye, kitagaragara nabi nubwo cyari kimwitaruye, ahubwo cyasaga neza, kigaragara, kandi kibereye amaso ye. Aho ngaho ntiyacyeretswe nk’uko cyari kiri icyo gihe, ahubwo yacyeretswe nk’uko cyari kuzaba kimeze cyuzuyemo imigisha ubwo Abisiraheli bari kuzaba bamaze kucyigarurira. Yasaga n’uwitegereza Edeni ya kabiri. Muri cyo hari imisozi yari iriho ibiti by’amasederi y’i Lebanoni, utununga dutwikiriwe n’imyelayo kandi dutamamo impumuro y’inzabibu, ibibaya bigari bigizwe n’uburabyo kandi byuzuye amatunda, ibiti by’ibigazi, imirima y’ingano n’ingano za bushoki, yahuhwaga n’umuyaga, ibibaya byarasirwagamo n’izuba, byumvikanamo amajwi meza y’utugezi tunyonyomba n’indirimbo z’inyoni, imijyi myiza n’ubusitani bwiza, ibiyaga bikungahaye ku byiza byo mu mazi, imikumbi irisha mu tubande, ndetse no mu bitare by’amabuye inzuki zari zihahunitse ubuki. Rwose cyari igihugu gisa n’icyo Mose yabwiye Abisiraheli ubwo yari amurikiwe na Mwuka w’Imana ati:AA 324.4

    “Igihugu cye gihabwe umugisha n’Uwiteka w’iby’igiciro cyinshi byo mu ijuru n’uw’ikime, n’uw’amazi y’ikuzimu, adendeje hasi y’ubutaka, n’uw’imyaka y’igiciro cyinshi yezwa n’izuba, . . . N’uw’ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera, . . . N’uw’iby’igiciro cyinshi byo mu isi n’ibiyuzuye.”AA 325.1

    Mose yabonye ubwoko bwatoranyijwe butuye muri Kanani, umuryango wose uri muri gakondo yawo. Yeretswe amateka yabo nyuma y’igihe bari kuba bamaze gutura mu Gihugu cy’Isezerano; abona igitekerezo kirekire kibabaje cy’uko bari kuzareka Imana n’uburyo bari kuzabihanirwa. Kubera ibyaha byabo, yababonye batataniye mu bapagani, abona ikuzo ry’Imana riva mu Bisiraheli, abona umujyi wabo mwiza cyane uba amatongo n’abantu bawo bajyanyweho iminyago mu bihugu batazi. Yababonye kandi bagaruwe mu gihugu cya basekuruza, maze amaherezo bategekwa n’Abaroma.AA 325.2

    Yemerewe kubona ibyari kuzaba kera cyane maze abona ukuza kwa mbere k’Umukiza wacu. Yabonye Yesu ari uruhinja i Betelehemu. Yumvise amajwi y’ingabo z’Abamarayika baririmba indirimbo y’ibyishimo basingiza Imana kandi bavuga bati: “amahoro abe mu isi.” Yabonye inyenyeri mu ijuru yari iyoboye abanyabwenge b’iburasirazuba ibaganisha aho Yesu ari, maze umucyo mwinshi usaba mu bwenge bwe ubwo yibukaga amagambo y’ubuhanuzi avuga ngo: “Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, inkoni y’ubwami izaboneka iturutse mu bwoko bwa Isirayeli.” (Kubara 24:17).AA 325.3

    Yabonye imibereho ya Kristo yo kwicisha bugufi i Nazareti, umurimo we w’urukundo n’impuhwe no gukiza ndetse n’uko yanzwe n’ishyanga ryarangwaga n’ubwibone kandi ritizeraga. Yatangajwe no kumva birata amategeko y’Imana, nyamara Uwayatanze bakamusuzugura kandi bakamwanga. Yabonye Yesu ku musozi w’imyelayo arira asezera kuri uwo murwa yakundaga. Ubwo Mose yitegerezaga kurekwa guheruka k’ubwo bwoko bwari bwarahawe umugisha n’Imana, abantu yari yararuhiye, akabasabira kandi akabitangira, abantu yari yaremeye ko izina rye rihanagurwa mu gitabo cy’ubugingo kubwabo; ubwo yumvaga aya magambo ateye ubwoba ngo: “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka” (Matayo 23:38), umutima we washenguwe n’agahinda, abogoza amarira atewe agahinda n’umubabaro w’Umwana w’Imana.AA 325.4

    Yakurikiye Umukiza i Gitsemani maze abona agahinda yagiriye muri ako gashyamba, abona kugambanirwa kwe, gushinyagurirwa, gukubitwa ibiboko no kubambwa. Mose yabonye ko nk’uko yamanitse inzoka mu butayu, ari ko Umwana w’Imana yagombaga kumanikwa kugira ngo uzamwizera wese, “atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:15). Agahinda, ishavu n’ubwoba byuzuye umutima wa Mose ubwo yarebaga uburyarya n’urwango rwa Satani Abayuda bari kugirira Umucunguzi wabo kandi ari we Mumalayika ukomeye wagendaga imbere y’abakurambere babo. Yumvise Kristo atakana umubabaro ati: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” (Mariko 15.34). Yamubonye aryamye mu mva nshya ya Yosefu. Byabaye nk’aho isi icuze umwijima wo kutagira ibyiringiro. Ariko yarongeye arareba, amubona anesheje, azamuka ajya mu ijuru ashagawe n’abamarayika bamuramyaga kandi ayoboye imbaga nini y’iminyago. Yabonye amarembo arabagirana akinguka kugira ngo amwakire ndetse n’ingabo zo mu ijuru ziririma indirimbo yo kunesha zakira Umugaba wazo. Aho kandi ni ho yahishuriwe ko ari we wari kuzafasha Umukiza akamukingurira amarembo y’iteka. Ubwo yitegerezaga ibyo, mu maso he hararabagiranye. Mbega uburyo ibigeragezo no kwitanga byaranze imibereho ye byabaye nk’ubusa abigereranyije n’iby’Umwana w’Imana! Mbega uburyo byari nk’ubusa bigereranyijwe n’“ubwiza bw’iteka ryose bukomeye.” (2 Abakorinto 4:17). Yishimiye ko yemerewe gufatanya imibabaro na Kristo, ndetse no ku rugero ruto.AA 325.5

    Mose yabonye abigishwa ba Yesu bajyanye ubutumwa bwe bwiza ku isi. Yabonye ko nubwo Abisiraheli “ku mubiri” bananiwe kugera ku ntego ikomeye Imana yari yarabahamagariye, (ku kutizera kwabo bari barananiwe kuba umucyo w’isi), nubwo bari barasuzuguye imbabazi z’Imana kandi bagapfusha ubusa imigisha bahawe nk’ubwoko bwatoranyijwe, nyamara Imana ntiyari yaraciye urubyaro rwa Aburahamu. Imigambi myiza yari yaragambiriye gusohoreza mu Bisiraheli yagombaga gusohora. Kubwa Kristo, abantu bose bari kuzahinduka abana bo kwizera bari kuzabarwa ko ari urubyaro rwa Aburahamu, abaragwa b’amasezerano. Nk’uko byabaye kuri Aburahamu, bahamagariwe kurinda no kumenyesha abatuye isi amategeko y’Imana n’ubutumwa bwiza bw’Umwana wayo. Mose yabonye umucyo w’ubutumwa bwiza urabagiranira mu bigishwa ba Yesu maze ukagera ku bari mu mwijima. (Matayo 4:6), abona n’abantu ibihumbi byinshi bakomoka mu bihugu by’abanyamahanga bagana aho uwo mucyo warabagiraniraga. Yitegereje ibyo maze anezezwa n’uko Abisiraheli bagwiriye kandi bagatunganirwa.AA 326.1

    Nanone yongeye kwerekwa ibindi. Yari yereretswe umurimo wa Satani mu gutera Abayuda kwanga Kristo kandi baravugaga ko bubaha amategeko ya Se. Noneho yabonye Abakristo baguye muri icyo gishuko bavuga ko bemera Kristo kandi baranze amategeko y’Imana. Yari yarumvise abatambyi n’abakuru batera hejuru nk’abahanzweho bavuga bati: “Mukureho!” “Mubambe, Mubambe!” na none yumvise abiyita abigisha b’Abakristo batera hejuru bati: “Mukureho amategeko!” Yabonye Isabato ikandagirwa maze mu cyimbo cyayo hashyirwaho gahunda mpimbano idahuje n’amategeko. Mose yongeye gutangara cyane kandi bimutera ubwoba. Mbese abizera Kristo bashoboraga bate kwanga amategeko yavugiwe n’akanwa k’Imana kuri wa musozi wera? Ni mu buhe buryo umuntu wubahaga Imana yashoboraga kwirengagiza amategeko kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwayo mu ijuru no ku isi? Mose yanejejwe no kubona amategeko y’Imana acyubahirizwa kandi akererezwa n’abantu bake b’intungane. Yabonye intambara ikomeye iheruka igihe abategetsi bo ku isi bazagerageza kurimbura abakurikiza amategeko y’Imana. Yarebye mu gihe cyari imbere cyane ubwo Imana yari kuzahaguruka kugira ngo ihanire abatuye isi gukiranirwa kwabo, kandi abubashye izina ryayo bazatwikirwa bahishwe ku munsi w’uburakari bwayo. Yumvise isezerano ry’Imana ry’amahoro igirana n’abitondera amategeko yayo ubwo yavugiraga mu buturo bwayo bwera maze ijuru n’isi bigahinda umushyitsi. Yabonye kugaruka kwa Kristo mu bwiza, abapfuye bakiranuka bazuriwe guhabwa ubugingo buhoraho, n’abera bazima bahinduwe batabanje gupfa, maze bose hamwe bazamuka baririmba indirimbo z’umunezero bajya mu Murwa w’Imana.AA 326.2

    Na none yabonye ibindi, isi ivumuwe, ari nziza cyane kuruta Igihugu cy’Isezerano yari amaze kwerekwa. Nta cyaha cyari kiyiriho kandi urupfu rudashobora kuhagera. Ahi niho amahanga y’abacunguwe babonye gakondo yabo. Afite umunezero utavugwa, Mose yitegereje ibyo yeretswe, abona gucungurwa kw’agahozo kuruta ibyiringiro biruta ibindi byose yari yarigeze atekereza maze asabwa n’ibyishimo bitavugwa. Amaherezo Isiraheli y’Imana yari yinjiye mu gihugu cy’ibyiza, kuzerera yagiriye mu isi kurangiye by’iteka ryose.AA 326.3

    Iyerekwa ryongeye guhagarara, maze akomeza guhanga amaso ye igihugu cy’i Kanani cyari hakurya ye kure. Hanyuma, nk’umusirikare wari urushye, yarambaraye hasi kugira ngo aruhuke. “Nuko Mose umugaragu w’Uwiteka apfira aho ngaho, mu gihugu cy’i Mowabu, uko Uwiteka yategetse. Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy’i Mowabu, giteganye n’i Betipewori: ariko ntawe uzi igituro cye na bugingo n’ubu.” Abantu benshi batashakaga kumvira inama za Mose igihe yari akiri hamwe nabo bajyaga kugira akaga ko gukora icyaha cyo kuramya umurambo we, iyo bamenya aho yahambwe. Kubw’iyo mpamvu, uwo murambo wahishwe abantu. Ariko abamarayika b’Imana bahambye umurambo w’umugaragu wayo w’indahemuka kandi barinda icyo gituro cyari cyonyine.AA 327.1

    “Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. Ntawagereranywa nawe kubw’ibimenyetso n’ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa . . . no kubw’amaboko menshi byose n’ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y’Abisirayeli bose.”AA 327.2

    Iyo imibereho ya Mose itaza kuba yarashyizwemo agatotsi na cya cyaha kimwe, ubwo yananirwaga guhesha Imana ikuzo akura amazi mu rutare ubwo bari i Kadeshi, aba yarinjiye mu Gihugu cy’Isezerano, kandi aba yarajyanwe mu ijuru atabanje gupfa. Ariko ntiyatinze mu gituro. Kristo ubwe, n’abamarayika bari bahambye Mose, baramanutse bava mu ijuru baza gukangura uwo mukiranutsi wari usinziriye. Satani yari yishimiye ko yashoboye gutuma Mose acumura ku Mana, bityo akaba agiye gutegekwa n’urupfu. Uwo mwanzi ukomeye yavuze ko amagambo y’Imana avuga ngo “uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19), amuha abapfuye ngo babe abe. Imbaraga z’igituro zari zitarashenjagurwa, maze akavuga yuko abari mu bituro bose ari iminyago ye kandi ko itazigera iva mu nzu ye yayifungiyemo.AA 327.3

    Ku nshuro ya mbere, Kristo yari agiye gutanga ubugingo bwe abapfuye. Ubwo Nyirubugingo n’abera begeraga igituro, Satani yagize impungenge z’ubutware bwe. Satani yahagararanye n’abadayimoni kugira ngo barwanire ubwami yitaga ubwe. Yirataga ko umugaragu w’Imana yamaze kuba imbohe ye. Yavuze ko na Mose atashoboye gukurikira amategeko y’Imana; ko yari yarihaye icyubahiro kigenewe Yehova (icyo kikaba cya cyaha cyatumye Satani yirukanwa mu ijuru), ndetse ko kubwo gucumura yatwarwaga na Satani. Uwo mugambanyi mukuru yasubiye mu birego bya mbere yari yarashinje ubutegetsi bw’Imana, kandi asubira mu kwinubira Imana avuga ko yamurenganyije.AA 327.4

    Ntabwo Kristo yaciye bugufi ngo ajye guhangana na Satani. Kristo yashoboraga gushinja Satani umurimo w’ubugome wazanywe mu ijuru n’ubushukanyi bwe kandi watumye umubare munini cyane w’abaturage baho urimbuka. Yajyaga no kwerekana ibinyoma Satani yavugiye muri Edeni byateye Adamu gucumura maze bikazanira abantu urupfu. Yashoboraga kwibutsa Satani umurimo we wo gushuka Abisiraheli akabatera kwivovota no kwigomeka, umurimo wari waracogoje ukwihangana gukomeye k’umuyobozi wabo kandi mu gihe gitunguranye akaba yaramutunguye amugusha mu cyaha cyari cyatumye Mose apfa. Ariko ibyo byose Kristo yabihariye Se aravuga ati: “Umwami Imana iguhane.” (Yuda 9). Umukiza ntiyahanganye n’umwanzi we, ahubwo ako kanya akiri aho yahise atangira umurimo wo kumenagura imbaraga z’umwanzi waguye no kuzura uwari wapfuye. Icyo cyari ikimenyetso cy’uko Satani atashoboraga kuvuguruza ubutware bw’Umwana w’Imana. Umuzuko wari uhamijwe burundu. Satani yambuwe umunyago we; abapfuye bakiranutse bazongera babeho.AA 327.5

    Kubera ingaruka z’icyaha, Mose yari yagiye munsi y’ubutware bwa Satani. Kubera ibyo yakoze icyari kimukwiriye kwari ukuba imbohe y’urupfu; ariko yarazuwe ubutazongera gupfa, agumana icyubahiro cye mu izina ry’Umucunguzi. Mose yazutse afite ikuzo maze azamukana n’Umucunguzi we bajyana mu Rurembo rw’Imana.AA 328.1

    Kugeza igihe ubutabera bw’Imana n’urukundo rwayo byagaragariye mu gitambo cya Kristo, ntibyari byarigeze bigaragazwa kurushwa uko byagaragarijwe mu byo Imana yakoreye Mose. Imana ntiyemereye Mose kujya i Kanani kugira ngo itange icyigisho kitazibagirana yuko isaba abantu kumvira byuzuye, kandi ko abantu bakwiriye kwirinda kwiha icyubahiro kigenewe Umuremyi wabo. Ntiyahaye Mose ibyo yasabaga ubwo yasabaga guhabwa ku murage w’Abisiraheli, ariko ntiyibagiwe cyangwa ngo ihane umugaragu wayo. Imana yo mu ijuru yari isobanukiwe imibabaro Mose yihanganiye. Imana yari yaritaye ku gikorwa cyose cy’umurimo Mose yakoranye ubudahemuka muri iyo myaka myinshi y’urugamba no kugeragezwa. Mu mpinga ya Pisiga, Imana yahamagariye Mose kumuha umurage mwiza cyane uhoraho uruta Kanani yo ku isi.AA 328.2

    Ku musozi Yesu yahinduriweho ishusho ye ikarabagirana, Mose na Eliya bari barimuriwe mu ijuru, bari bari kuri uwo musozi. Bari boherejwe batwaye umucyo n’ikuzo bakuye kuri Data wa twese babizaniye Umwana we. Kandi muri ubwo buryo ni ko ishengesho Mose yari yarasenze mu myaka amagana menshi mbere y’aho amaherezo ryaje gusubizwa. Yahagaze ku “musozi mwiza,” mu gihugu cy’umurage wahawe ubwoko bwe, ahamya uwo amasezerano yose yahawe Abisiraheli yerekezagaho. Ibyo ni byo biheruka byahishuriwe abantu byerekeye amateka y’uwo mugabo wahawe icyubahiro cyane n’Imana.AA 328.3

    Mose yashushanyaga Kristo. We ubwe yari yarabwiye Abisiraheli ati: “Uwiteka Imana yawe izabahagurukiza umuhanuzi umeze nkanjye, ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.” (Gutegeka kwa kabiri 18:15). Imana yabonye ko ari ngombwa kwigishiriza Mose mu ishuri ry’umubabaro n’ubukene mbere y’uko aba ari umuntu witeguye kuyobora ingabo z’Abisiraheli akazijyana muri Kanani. Isiraheli y’Imana, iri mu rugendo yerekeza muri Kanani yo mu ijuru kandi ifite Umugaba udakeneye kwigishwa n’abantu kugira ngo ategurirwe umurimo we nk’umuyobozi washyizweho n’Imana. Nyamara, yatunganijwe binyuze mu kubabazwa; kandi “ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abaheburayo 2:10,18). Nta ntege nke cyangwa kudatungana bya kimuntu byagaragaye ku Mucunguzi wacu; nyamara yapfuye kugira ngo atubashishe kuzinjira mu Gihugu cy’Isezerano.AA 328.4

    “Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma. Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe, niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.” Abaheburayo 3:5,6.AA 328.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents