IGICE CYA 18 - IJORO RYO GUKIRANA
Iki gice gishingiye mu Itangiriro 32-33.
Nubwo Yakobo yavuye i Padanaramu kubwo kumvira amabwiriza y’Imana, yanatinyaga gusubiza inzira yaherukaga kunyuramo mu myaka makumyabiri ahunze. Icyaha cyo kubeshya se cyamuhoraga imbere. Yari azi ko kuba yaramaze igihe kirekire mu buhungiro byaba byaratewe n’icyo cyaha, kandi yahoraga atekereza kuri ibyo bintu amanywa n’ijoro, maze umutimanama wamuregaga utuma agira urugendo rubabaje. Ubwo yabonaga imisozi y’igihugu cy’iwabo imbere ye, umutima w’uwo mukurambere wahise ugera kure cyane. Ibya kera byose yahise abyibuka abibona imbere ye. Ubwo yibukaga icyaha cye yanibutse ineza Imana yamugiriye, n’amasezerano yo gufashwa na yo no kuyoborwa na yo.AA 126.1
Ubwo yendaga kurangiza urugendo rwe, gutekereza Esawu byatumye ahagarika umutima bikomeye. Nyuma yo guhunga kwa Yakobo, Esawu yiyumvisemo ko ari we uzaragwa ibyo se yari atunze byose. Kumva rero ko Yakobo atahutse, byajyaga kumutera ubwoba ko azanywe no kwishyuza umurage. Esawu rero yashoboraga kugirira nabi bikomeye murumuna we, iyo aza kumuca urwaho, atari ugushaka kwihorera gusa, ahubwo ari no kugira ngo agumane umutungo yari amaranye igihe kirekire cyane.AA 126.2
Na none Uwiteka yongeye guha Yakobo ikimenyetso cy’uko azamurinda. Ubwo yerekezaga mu majyepfo y’umusozi wa Gileyadi, haje imitwe ibiri y’ingabo z’abamarayika bo mu ijuru, umutwe umwe ujya imbere ye, undi ugenda inyuma ye, uko akomeza urugendo n’abantu be, abo bamarayika bakomezanya na bo nk’aho babarinze. Yakobo yibutse inzozi yagiriye i Beteli kera, maze umutima we wari uremerewe uraruhuka kuko yari afite igihamya cy’uko intumwa z’Imana zamuteye ibyiringiro zikanamukomeza ubwo yahungaga ava i Kanani, ni na zo zizamubera umurinzi agarutse. Aravuga ati, “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana: maze aho hantu ahita Mahanayimu.” Bisobanura, “imitwe ibiri, cyangwa amahema.”AA 126.3
Na none Yakobo yiyumvisemo ko akwiriye kugira icyo akora ngo atekane. Nuko atuma intumwa zijya kuramutsa Esawu zifite ubutumwa bwo kumwurura. Yabahaye amabwiriza y’amagambo nyakuri bagomba kubwira Esawu. Byari byaravuzwe mbere y’uko abo bavandimwe bavuka, ko umukuru azaba umugaragu w’umuto, maze, kugira ngo ibyo bitongera kubyutsa uburakari, Yakobo abwira abagaragu be ko batumwe kuri “databuja Esawu;” igihe bamugeraga imbere, bagombaga kuvuga shebuja nka “umugaragu wawe Yakobo,” kandi kugira ngo ashire ubwoba bw’uko agarutse, nk’impabe idafite shinge na rugero kwaka umunani kwa se, Yakobo yaritonze avuga mu butumwa bwe ati, “mfite inka, n’indogobe, n’imikumbi n’abagaragu n’abaja, none aratwohereje ngo tubikumenyeshe kugira ngo uzamwakire.”AA 126.4
Ibiramambu, intumwa zagarutse zibwira Yakobo ko Esawu atasubije ubwo butumwa bwa gicuti, kandi aje kumusanganira ari kumwe n’abantu magana ane. Byagaragaraga ko nta kabuza Esawu yari aje kwihorera. Ubwoba butaha abantu bose bo mu nkambi. “Yakobo agira ubwoba bwinshi, ahagarika umutima.” Ntiyashobora gusubira inyuma, kandi yatinyaga gukomeza urugendo. Abantu be batari bafite intwaro kandi badafite uburinzi, ntibari baniteguye na gato kurwana n’abo bashobora guhura na bo bakabasagarira. Yabagabanyijemo amatsinda abiri, kugira ngo itsinda rimwe nirisakizwa, irindi rize kubona uburyo bwo kurokoka. Yoherereje Esawu impano z’ineza azikuye mu mikumbi ye migari, ziherekereshwa ubutumwa bw’ubugwaneza. Yakoze ibyo byose kugira ngo ahongerere icyaha yari yarakoreye mwene se, no gucubya ingorane zendaga kumugeraho, maze noneho mu kwicisha bugufi no kwihana, yinginga Imana ngo imurinde agira ati: ” Warambwiye uti, ‘subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza. Njyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n’umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n’umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri! Ndakwinginze unkize mwene data Esawu, kuko ntinya ko yanyicana n’abana na ba nyina.”AA 126.5
Bari bageze noneho ku mugezi wa Yaboke, maze ijoro riguye, Yakobo yohereza umuryango we ngo wambuke umugezi, maze we asigara inyuma. Yahisemo kurara asenga, kuko yifuzaga kwihererana n’Imana wenyine. Imana yashoboraga koroshya umutima wa Esawu. Ibyiringiro bye byari gusa ku byo se yamubwiye.AA 127.1
Hari ahantu hitaruye, agace k’imisozi, kadatuwe, uretse inyamaswa zo mu gasozi, abambuzi n’abicanyi. Yakobo ari wenyine kandi, adafite uburinzi, arunama ahagaritse umutima cyane, maze arasenga. Hari mu gicuku. Abe yakundaga bose bari kure ye, bashobora kugira ibyago ndetse bagapfa. Icyari kirushije ibindi byose kuba kibi, ni uburyo yatekerezaga icyaha cye cyazaniye akaga inzirakarengane. Mu gutaka cyane kandi arira, asengera imbere y’Imana. Ako kanya yumva ukuboko gukomeye kumufashe. Yatekereje ko ari umwanzi urimo guhiga ubugingo bwe, maze akora uko ashoboye ngo yirwaneho afatana n’uwo bari bahanganye. Mu mwijima, bombi bakomeza kugundagurana umwe ashaka uburyo yatsinda undi. Nta wavugishaga undi, ariko Yakobo yakomeje gukoresha imbaraga ze zose ntiyagira ubwo aruhuka na rimwe. Muri icyo gihe yarwanaga ku bugingo bwe, umutima we waramushinjaga; ibyaha bye bihagurukira kumutandukanya n’ Imana. Ariko yenda kugera habi, yibuka amasezerano y’Imana, maze umutima we wose uhagurutswa no kwinginga ngo agirirwe imbabazi. Bakomeje gukirana kugeza mu museke, ubwo uwo muntu Yakobo atari azi yamukoraga ku nyonga y’itako, maze Yakobo ahita acumbagira. Muri ako kanya, ni bwo uwo mukurambere yasobanukiwe n’uwo bakiranaga uwo ariwe. Yamenye ko yakiranaga n’intumwa iturutse mu ijuru, ni yo mpamvu imbaraga za Yakobo zitari zisanzwe, zitashoboye gutuma amutsinda. Yari Kristo, “Marayika w’isezerano,” wihishuriye Yakobo. Icyo gihe Yakobo yari yaremaye ababara cyane, ariko ntiyamurekura. Yicuza cyane kandi ashenjaguritse, akomeza kugundira marayika; “ararira kandi yinginga” (Hoseya 12:4), asaba ko yahabwa umugisha. Yagombaga guhamirizwa yuko icyaha cye cyababariwe. Ububabare bw’umubiri ntibwari buhagije ngo avirire umugambi yari afite mu ntekerezo ze. Akomeza gushimikira, yizeye cyane kandi yihanganye kugeza ku iherezo. Marayika yagerageje kumwiyaka; maze aramubwira ati, “Ndekura kuko umuseke utambitse;” ariko Yakobo aramusubiza ati, “Sinkurekura, utampaye umugisha.” Iyo ibyo yavuze biza kuba ubwirasi n’ukwishongora, Yakobo yajyaga guhita arimburwa ako kanya; ariko byerekanaga umuntu wihana gukiranirwa kwe, na none kandi wiringira ubudahemuka bw’Imana ikomeza isezerano.AA 127.2
Yakobo “yakiranyije marayika aramutsinda.” Hoseya 12:4. Binyuze mu kwicisha bugufi, kwihana, no kwizinukwa, uwo munyabyaha, impabe yo kurimbuka, yagundiriye Nyiricyubahiro wo mu ijuru. Yari yasingiriye amasezerano y’Imana mu maboko ye yari atentebutse, kandi umutima w’Inyarukundo rutarondoreka ntiwashoboraga kwirengagiza kwinginga kw’umunyabyaha.AA 128.1
Yakobo yeretswe na none ikosa ryatumye akora icyaha cyo kuriganya ngo ahabwe ubutware. Ntiyari yiringiye amasezerano y’Imana, nuko ashaka gukoresha imbaraga ze kugira ngo asohoze ibyo Imana yajyaga gusohoza mu gihe cyayo gikwiye no mu buryo bwayo. Nk’igihamya cy’uko yababariwe, izina rye ryahoraga rimwibutsa icyaha cye, ryahinduwemo urwibutso rw’intsinzi. Marayika yaravuze ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo (Umuriganya), ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko wakiranye n’Imana n’abantu ugatsinda.”AA 128.2
Yakobo yabonye umugisha umutima we wifuje kuva kera kose. Icyaha cye cyo kuba umuriganya n’umubeshyi cyari cyababariwe. Ibya kera byo mu mibereho ye ntibyari bikibukwa. Gushidikanya, urujijo, no kumva yishinja byari byarashaririye imibereho ye, ariko noneho byose byari byahindutse; maze amahoro yo kwiyunga n’Imana aramusaba. Yakobo ntiyari agifite ubwoba bwo guhura na mwene se. Imana yari yamubabariye icyaha cye yashoboraga guhindura umutima wa Esawu maze akemera ukwicisha bugufi no kwihana kwa mwene se.AA 128.3
Mu gihe Yakobo yakiranaga na marayika, hari indi ntumwa iturutse mu ijuru yoherejwe kwa Esawu. Mu nzozi, Esawu yabonye mwene se ava kwa se akamara imyaka makumyabiri mu buhungiro; yabonye umubabaro Yakobo yagize asanze nyina yarapfuye; amubona agoswe n’abamarayika b’Imana. Izo nzozi yazihuje n’ingabo ze yari yohereje, azibwira kutagira icyo zitwara Yakobo, kuko Imana ya se iri kumwe na we.AA 128.4
Amaherezo, ayo matsinda yombi yaje guhura, uwo mutware w’ubutayu ayoboye ingabo ze, naho Yakobo we ari kumwe n’abagore be n’abana babo, baherekejwe n’abashumba n’abaja, inyuma yabo hari umurongo muremure w’imikumbi n’amashyo.AA 128.5
Yishingikirije inkoni, uwo mukurambere yigiye imbere ngo ahure n’uwo mutwe w’ingabo. Yari aguye agacuho kandi afite umunaniro yatewe no gukirana; kandi yagendaga buhoro buhoro kandi ababara, akagenda ahagarara buri kanya; ariko mu maso he hagaragazaga umucyo utewe n’ibyishimo n’amahoro.AA 128.6
Abonye iyo ndembe yarimo icumbagira, “Esawu arirukanka, ajya kumusanganira, aramuhobera.... bombi bararira.” Igihe bitegerezaga ibibaye, byageze aho n’imitima y’abasirikare ba Esawu bari ibihanda ikorwaho. Nyamara n’ubwo yari yabatekerereje ibyo inzozi ze, ntibashoboraga gusobanura impinduka zari zibaye ku mutware wabo. N’ubwo babonaga uburwayi bw’uwo musaza, ntibiyumvishaga uburyo izo ntege nke ze arizo akomoraho imbaraga.AA 128.7
Muri iryo joro ry’umubabaro we hafi ya Yaboke, ubwo yabonaga kurimbuka kumusatiriye, Yakobo yigishijwe ko ubufasha bw’umuntu ntacyo bumaze, kandi ko kwiringira imbaraga z’umuntu ari ukwikoza ubusa. Yabonye ko gutabarwa kwe kugomba guturuka gusa k’Uwo yababaje akamucumuraho. Ubwo atari afite kivurira kandi adashyitse, yingingiye guhabwa imbabazi z’Imana yasezeraniye umunyabvaha wihannye. Iryo sezerano ryari igihamya cy’uko Imana yamubabariye kandi ikamwakira. Ijuru n’isi byashoboraga kuba byakurwaho kuruta ko iryo sezerano ritasohozwa; kandi icyo nicyo Yakobo yishingikirizagaho ubwo yari muri rwa rugamba ruteye ubwoba.AA 129.1
Ibyabaye kuri Yakobo muri rya joro ryo gukirana n’umubabaro yagize, byerekana ibigeragezo abantu b’Imana bagomba kunyuramo hasigaye igihe gito ngo Yesu agaruke. Umuhanuzi Yeremiya mu iyerekwa rye yasubiye inyuma areba ibyo icyo gihe, aravuga ati: “Humvikanye umuborogo n’ubwoba, n’induru iteye ubwoba itari iy’amahoro. ...Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba, nta wundi umeze nka wo: ni igihe cy’umubabaro w’abakomoka kuri Yakobo; ariko bazawurokoka.” Yeremiya 30:5-7.AA 129.2
Ubwo Kristo azahagarika umurimo we wo kuba umuhuza w’abantu n’Imana, nibwo icyo gihe cy’ umubabaro kizatangira. Nibwo kandi umwanzuro w’urubanza rwa buri wese uzafatwa, kandi nta maraso y’impongano azaba akiriho yo koza abantu akabakura mu byaha. Ubwo Kristo azaba arangije umurimo wo kunga umuntu n’Imana, hazumvikana itangazo rikomeye rizavuga ngo, “Ukiranirwa agumye akiranirwe; uwanduye mu mutima agumye yandure; umukiranutsi agumye akiranuke; uwera agumye yezwe.” Ibyahishuwe 22:11. Ubwo nibwo Mwuka w’Imana azakurwa mu isi. Nk’uko Yakobo yari afite ubwoba bwo kwicwa na mwene se, ni ko n’abantu b’Imana bazatezwa umubabaro ukomeye cyane n’abakiranirwa bashaka kubica. Kandi nk’uko Yakobo yakiranye ijoro ryose agira ngo arokoke ukuboko kwa Esawu, ni nako abakiranutsi bazagumya batakambire Imana amanywa n’ ijoro kugira ngo ibakize abanzi babagose.AA 129.3
Satani yari yarareze Yakobo ku bamarayika b’Imana, avuga ko akwiye kurimbuka ku bw’icyaha cye; ateza Esawu gukurikirana mwene se; maze muri rya joro rirerire yakiranagamo, Satani akora uko ashoboye ngo amuteze gutekereza icyaha cye kugira ngo amuce intege, maze ave ku Imana. Igihe Yakobo yakomezaga Marayika, maze agatakamba arira, Intumwa iturutse mu ijuru yashatse kugerageza kwizera kwe, maze na yo imwibutsa icyaha cye kandi igerageza kumucika. Ariko Yakobo ntiyacika intege. Yari yaramenye ko Imana ari inyambabazi, maze yishingikiriza kuri zo. Yongeye kwihana icyaha cye, maze asaba gutabarwa. Ubwo yasubizaga amaso inyuma akareba imibereho ye, byari bigiye kumutera kwiheba, ariko agundira marayika maze akomeza kumusaba aboroga biteye agahinda, kugeza ubwo yabonye icyo yashakaga.AA 129.4
Uko niko abantu b’Imana bazamera mu ntambara iheruka yo guhangana n’imbaraga z’umubi. Imana izagerageza kwizera kwabo, kwihangana kwabo, n’uburyo biringira imbaraga yayo ibasha kubakiza. Satani azagerageza uko ashoboye kose kugira ngo abatera ubwoba, abazanamo ibitekerezo bibabwira ko nta byiringiro bateze; ko ibyaha byabo ari byinshi cyane ku buryo bitababanirwa. Biziyumvisha ko ari babi bikabije; kandi nibasubiza amaso inyuma bakareba imibereho yabo, ibyiringiro byaho bizayoyoka. Ariko nibibuka gukomera kw’imbabazi z’Imana no kwihana kwabo nyakuri, bazasaba gusohorezwa amasezerano yayo, binyuze muri Kristo, ko azatabara umunyabyaha wihannye. Kwizera kwabo ntikuzacogora, naho amasengesho yabo atasubizwa ako kanya. Bazakomeza kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana, nk’uko Yakobo yagundiriye marayika, kandi nta kindi imitima yabo izavuga uretse aya magambo ngo, “Sinkurekura utampaye umugisha.”AA 129.5
Iyo Yakobo ataba yarihannye icyaha cyo kuriganya ashaka ubutware, Imana ntiyajyaga kumva isengesho rye kandi ngo imurindire ubugingo. Ni ko no mu gihe cy’akaga, niba abantu b’Imana bazaba hari ibyaha batihannye, bizagaragara imbere yabo igihe bazaba batotezwa n’ubwoba n’umubabaro; bazasabwa n’ubwihebe bwabatera kuva mu kwizera kwabo, maze bitume batabasha kwiringira ko bashobora gusaba Imana ngo ibarokore. Ariko nibaramuka biyumvisemo ko badashyitse, nta gicumuro na kimwe bazabasha guhisha. Ibyaha byabo bizaba byarahanaguwe n’amaraso y’impongano ya Kristo, kandi ntibizibukwa ukundi.AA 130.1
Satani ashora abantu benshi mu kwizera ko Imana izirengagiza imibereho yabo yo gukiranirwa; nyamara Uhoraho yerekana mu buryo yagenje Yakobo ko adashobora na rimwe kwihanganira ikibi cyangwa ngo ireke guhana ikibi. Abantu bose bagerageza gushaka urwitwazo cyangwa guhisha ibyaha byabo bagatuma biguma mu bitabo byo mu ijuru, batabyihannye kandi bitababariwe bazatsindwa na Satani. Uko barushaho gushimirwa imirimo yabo, kandi bakarushaho kuba mu myanya y’icyubahiro, ni ko barushaho kugendera mu nzira ibabaza Imana, maze umwanzi ukomeye akarushaho kwiringira intsinzi kuri bo.AA 130.2
Na none amateka ya Yakobo aduhamiriza ko Imana itazigera iheza abariganyijwe bakagwa mu cyaha, ariko bakayigarukira kandi bakihana by’ukuri. Mu kwizinukwa no mu kwizera niho Yakobo yaboneye ibyo atari yarabonye akoresheje imbaraga ze. Imana rero yigishije umugaragu wayo ko imbaraga zayo n’ubuntu bwayo byonyine byashoboraga kumuha umugisha yari yarifuje. Ni ko bizamera ku bazaba bariho mu minsi iheruka. Ubwo amakuba azabagota, maze kwiheba kukuzura mu mitima, bakwiye kwishingikiriza gusa ku byo Imana yakoze ibahongerera. Ntacyo tubasha gukora twebwe ubwacu. Mu mibereho yacu yose yo kuba tudashyitse kandi tutagira kivurira, dukwiriye kwiringira Umukiza wacu wabambwe kandi akazuka. Nta n’umwe uzarimbaka nabigenza atyo. Urutonde rw’imibereho yacu y’umwijima yaranzwe n’ubugoryi iri imbere y’amaso y’Uhoraho. Igitabo cyarujujwe; nta cyaha na kimwe kirengagijwe. Nyamara uwateze amatwi gutaka k’umugaragu we wari ugeze mu zabukuru, ntazabura kumva amasengesho yo kwizera kandi ngo ababarire ibicumuro byacu. Yarabisezeranye kandi azasohoza ibyo yavuze.AA 130.3
Yakobo yararokotse bitewe n’uko yihanganye kandi afite intego. Imibereho ye ihamya imbaraga z ‘amasengesho dusenga iyo turi mu kaga. Ubu ni igihe cyo kugira ngo twimenyereze gusenga ubudasiba, no kugira ukwizera kudatezuka. Intsinzi ikomeye ku itorero cyangwa ku Mukristo ntabwo ari ikomotse ku ngabire, ku mashuri, ubutunzi, cyangwa kugirirwa neza n’abantu. Ahubwo ibonerwa mu cyumba cyo kwiheranamo n’Imana, iyo kwizera nyakuri kandi gushengura kwisunze imbaraga ikomeye y’Isumbabyose.AA 130.4
Abadashaka kureka ibyaha byabo ngo bironkere umugisha w’Imana, ntibazigera bawubona. Ariko abazagundira amasezerano y’Imana bose nk’uko Yakobo yabigenje, kandi bakagira ukuri no kwihangana nk’ibyo yari afite, bazatsinda nk’uko yatsinze. “None se Imana yo yabura ite kurenganura abo yatoranyije, bayitakambira ijoro n’amanywa. Mbese aho izatinda kubagoboka? Ndababwira ukuri ko igihe kizagera ikabarenganura bwangu. Ariko se Umwana w’umuntu azaza, azasanga ku isi hari abamwemera?” Luka 18:7, 8.AA 131.1