IGICE CYA 1 - KUKI ICYAHA CYAHAWE AKITO?
“Imana ni urukundo.” 1 Yohana 4:16. Kamere yayo n’amategeko yayo ni urukundo. Ni ko byahoze; kandi ni ko bizahora iteka. ‘Uhoraho uri hejuru mu ijuru, Umuziranenge ubaho iteka ryose’, inzira ze zihoraho iteka ryose’ ntizihinduka. ‘Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk’izuba igihe rirenze. ‘ Yesaya 57:15; Habakuki 3:6; Yakobo 1:17.AA 11.1
Ikintu cyose cyaremwe cyerekana imbaraga z’urukundo rutagira akagero. Ubudahangarwa bw’Imana bugaragarira ku migisha ishyitse ihabwa ibyaremwe byose. Umunyazaburi aravuga ati:AA 11.2
‘Ukuboko kwawe gufite imbaraga, ukuboko kwawe kw’indyo gufite ububasha buhebuje. Ubutegetsi bwawe bushingiye ku butungane no ku butabera, uhorana ineza kandi ugacisha no mu kuri. Uhoraho, hahirwa abantu bimenyereje kukuvugiriza impundu, uhora ubarebana impuhwe. Biriza umunsi bishimye ari wowe babikesha, baterwa ishema n’ubutungane bwawe. Ni wowe bakesha icyubahiro n’imbaraga, ni wowe ugwiza ububasha bwabo kubera ko ubatonesha. Uhoraho Muziranenge wa Isiraheli, umwami wacu ni wowe tumukesha, ni we ngabo idukingira ikomoka kuri wowe.’ Zaburi 89:13-18.AA 11.3
Amateka y’intambara ikomeye hagati y’icyiza n’ikibi uhereye igihe yatangiriye mu ijuru, kugeza aho uwigometse ajugunywa hasi, ndetse n’itsembwa burundu ry’icyaha, na byo byerekana urukundo rw’Imana rudahinduka.AA 11.4
Umwami w’ijuru ntiyihariye uwo murimo w’ubugiraneza wo kurema. Yari afite uwo bafatanyije washoboraga kwishimira umugambi w’Umuremyi, ndetse agasangira umunezero n’ibyo yaremye.’ Mbere na mbere hariho Jambo, kandi Jambo yahoranye n’Imana, kandi Jambo uwo yari Imana, yari kumwe n’Imana mbere ya byose.’ Yohana 1:1, 2.AA 11.5
Kristo, ari we Jambo, umwana w’ikinege w’Imana, yari umwe na Data wa twese uhoraho kandi bari bahuje kamere, imico, n’umugambi; ni We wenyine washoboraga kwinjira mu nama no mu migambi y’Imana. “Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro.” Yesaya 9:6 ‘Imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.” Mika 5:2. Umwana w’Imana yahamije ibimwerekeye ati, ‘Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye, ataragira icyo arema. Uhereye kera kose narimitswe, uhereye mbere na mbere isi itararemwa... Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z’isi; Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo.’ Imigani 8:22-30.AA 11.6
Data wa twese yakoranye n’Umwana we kurema ibiremwa byose byo mu ijuru. “.. Kuko muri we ari mo byose byaremewe intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose.’ Abakolosayi 1:16. Abamarayika ni intumwa z’Imana, barabagirana kubera umucyo bakomora imbere y’Imana, kandi bagurukisha amababa bihutira gukora ubushake bwayo. Ariko Umwana wayo, uwasizwe n’Imana, ‘kuko ari ishusho ya kamere y’Imana, ” ni We “...kurabagirana k’ubwiza bwayo.” “kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze arusha abamarayika bose icyubahiro. Abaheburayo 1:3.’Ingoro yacu ifite ikuzo, imeze nk’intebe y’Imana, guhera mu ntangiriro yashyizwe hejuru ku musozi, niho Ingoro yacu yeguriwe Imana iri.’ (Yeremiya 17:12); ‘inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka’. Abaheburayo 1:8. ‘ Ahorana icyubahiro n’ubuhangange: ububasha n’ishimwe biganje mu Ngoro ye.” Zaburi 96:6. “Uhorana ineza ugacisha no mu kuri.” Zaburi 89:14.AA 11.7
Itegeko ry’urukundo ni rwo rufatiro rw’ubuyobozi bw’Imana, kandi ibyaremwe byose binezezwa no kugendera ku ihame rikomeye ryo gukiranuka kwayo. Imana yifuza ko ibiremwa byayo byose byayikorera bifite urukundo — kuyikorera biturutse ku kunyurwa n’imico yayo. Imana ntinezezwa n’uko ibiremwa byayikorera ku gahato; kandi byose ibiha uburenganzira bwo kwihitiramo, kugira ngo biyiyoboke ku bushake kandi biyikorere nta gahato.AA 12.1
Igihe cyose ibyaremwe byose byari bicyemera kuyoboka Imana kuko biyikunda, mu ijuru hose habaga hari ubwumvikane buzira amakemwa. Byari umunezero ku batuye ijuru gusohoza umugambi w’Umuremyi. Bashimishwaga no kwerekana ikuzo ry’Imana no kuyihimbaza. Kandi ubwo urukundo bakundaga Imana rwari ruhebuje, birumvikana ko urwo bakundanaga rwaziraga kwikanyiza. Nta kantu na gato kahungabanyaga ubwumvikane bwari mu ijuru. Nyamara uwo munezero waje kurangira. Haje kuboneka urogoya umudendezo Imana yari yahaye ibiremwa byayo. Icyaha ni we cyakomotseho kandi ni we Imana yari yarakujije imuha gusumba abo mu ijuru bose, uretse Kristo. Lusiferi, “umwana w’umuseke”, yari uwa mbere mu bakerubi batwikira (Yesaya 14:12), yari intungane kandi yari umuziranenge. Yahagararaga imbere y’Umuremyi ukomeye, maze kurabagira n’ikuzo byahoraga biva ku Mana bikamugaragaraho. “Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: wari intungane rwose, wuzuye ubwenge n’ubwiza buhebuje.... Wari warasigiwe kugira ngo ube umukerubi utwikira; kandi nagushyizeho, kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana; wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho kugeza igihe wabonetsweho no gukiranirwa.” Ezekiyeli 28:12-15.AA 12.2
Ni ruto ni ruto Lusiferi aza kwishyira hejuru. “Ubwiza bwawe ni bwo bwateye umutima wawe kwishyira hejuru; kubengerana kwawe ni ko kononnye ubwenge bwawe:......” (Ezekiyeli, 28:17). “Waribwiraga uti: Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana; ...nzaba nk’Isumbabyose.’” Yesava 14:13,14. N’ubwo ikuzo rye ryavaga ku Mana, uyu mumarayika ukomeye yabonaga ko rikomoka kuri we ubwe. N’ubwo yari yarashyizwe hejuru y’abamarayika, ntiyishimiye umwanya arimo, ahubwo ahangara kwifuza icyubahiro cyagenewe Umuremyi gusa. Uwo mutware w’abamarayika, yararikiye imbaraga zari zihariwe Kristo wenyine. Aho gushaka kubaha Imana no kuyubahisha mu bindi byaremwe, yashatse ko ariwe wubahwa kandi akaba ariwe ukorerwa.AA 12.3
Nuko kwa kumvikana guhebuje kwari mu ijuru kuba kurayoyotse. Icyemezo cya Lusiferi cyo kwanga gukorera Umuremyi cyamaganywe n’ababonaga ko Imana yonyine ariyo ikwiye ikuzo kuruta ibindi byose. Mu nama yo mu ijuru abamarayika bingingiye Lusiferi kwisubiraho. Umwana w’Imana yamweretse gukomera, ubwiza n’ubutabera by’Umuremyi, gutungana, na kamere idahinduka y’amategeko yayo. Imana ubwayo yashyizeho gahunda y’ijuru, kandi kuyiteshukaho, Lusiferi yari kuba asuzuguye Umuremyi we kandi bikamuzanira kurimbuka. Nyamara imiburo ishingiye ku mbabazi n’urukundo rutagira akagero byamubyukirije kutava ku izima. Lusiferi yemeye kuneshwa n’ishyari yagiriye Yesu maze yiyemeza gusohoza umugambi we.AA 12.4
Kurwanira isumbwe ry’Umwana w’Imana, no gushidikanya ku buhanga n’urukundo by’Umuremyi nibyo byari intego y’uwo mutware w’abamarayika. Kuri iyi ngingo, n’ubwo yari uwa kabiri kuri Kristo, yasabwaga kumupfukamira, maze ibitekerezo bye bikayoborwa na we. Ariko kuko ibyaremwe byose byari bifite umudendezo wo kwihitiramo, nta kiremwa cyagombaga gusigara kiteretswe ukwigomeka k’uwo mumarayika kugira ngo yihitiremo aho agomba kuba. Mbere y’iyo myigaragambyo, ibyaremwe byose byagombaga gusobanurirwa ubushake bw’Imana, ariyo ifite ubwenge n’ubugiraneza nk’isoko y’ibyishimo.AA 13.1
Umwami w’ijuru n’isi yateranirije abamarayika hamwe kugira ngo abereke icyicaro nyacyo Umwana we yari afite kandi anabereke n’isano riri hagati ye n’ibyaremwe byose. Umwana w’Imana yari asangiye ubutware na Se, kandi ikuzo ry’Uwiteka Nyiribihe byose ryari ribazengurutse bombi. Abamarayika b’intungane bari bagose intebe y’lmana “inzovu inshuro inzovu n’uduhumbi n’agahumbagiza.’ Ibyahishuwe 5:11, abamarayika bakomeye bameze nk’ibyegera bishimiraga umucyo wabarasiraga uturutse imbere y’Imana. Imbere y’ikoraniro ry’abamarayika, Umwami yatangarije abo mu ijuru bose ko nta wundi ushobora kumenya imigambi ye uretse Kristo wenyine; Umwana w’Imana w’ikinege, kandi akaba ari na we gusa ushobora gusohoza ubushake bw’Imana. Kristo kandi ni we wakoresheje imbaraga z’Imana arema isi n’ibiyirimo byose; bityo rero akaba ariwe n’Imana bakwiye gupfukamirwa. Kristo yagombaga gukomeza gukoresha imbaraga y’ubumana mu irema ry’isi n’ibiyirimo. Ariko muri ibyo byose ntiyigeze yishyira hejuru cyangwa ngo agaragaze imbaraga ze anyuranya n’ubushake bw’Imana, ahubwo yerekanye ikuzo n’icyubahiro byayo asohoza umugambi wayo wo kugira neza n’urukundo.AA 13.2
Abamarayika bemeranye umunezero isumbwe rya Kristo, maze bikubita imbere ye, bamugaragariza urukundo kandi baramusingiza. Lusiferi afatanya na bo kumuramya, ariko mu mutima we yari afitemo intambara idasanzwe kandi ikaze. Ukuri, ubutabera no kumvira byarwanaga no kwifuza n’ishyari. Yamaze igihe gito asa n’uwatwawe n’imico myiza y’abamarayika b’intungane. Mu gihe barangururaga baririmba indirimbo zo gusingiza Imana, byasaga nk’aho umutima mubi wari washize; urukundo rutavugwa ruramwuzura wese; maze umutima we usabana n’abaziranenge baramyaga Data wa twese n’Umwana, buzuwe n’urukundo. Ariko kandi gushaka isumbwe n’icyubahiro birahagaruka, maze na none yongera kugirira Kristo ishyari. Ibyubahiro byo hejuru yari yarahawe ntibyigeze bimunyura nk’impano idasanzwe yahawe n’Umuremyi we. Yishimiraga ubuhanga n’ubwiza bwe maze akumva ashaka kwireshyeshya n’Umuremyi. Abamarayika baramukundaga kandi bakamwubaha; bishimiraga gukora ibyo abategetse, kandi yari yambaye ubwiza n’ikuzo biruta iby’abamarayika bose. Ariko kandi Umwana w’Imana yari yarashyizwe hejuru ye, nk’usangiye ubutware n’icyubahiro na Se. Kristo ni we wenyine wafatanyaga na se mu nama, ariko Lusiferi ntiyari yemerewe kumenya imigambi y’Imana. Uwo mumarayika ukomeye cyane arabaza ati “Ni kuki Kristo yadusumba twese?” “Kuki yubashywe kuruta Lusiferi?”AA 13.3
Akimara kuva imbere y’Imana Data, Lusiferi yinjije umwuka wo kwivovota mu bamarayika. Yakoreraga mu ibanga ritangaje, kandi yamaze igihe atagaragaza umugambi we nyakuri ahubwo yigaragaza nk’uwubaha Imana. Yatangiye kubiba gukemanga amategeko agenga ibiremwa byo mu ijuru, avuga y’uko n’ubwo amategeko ari ingenzi ku batuye isi, abamarayika ntibakeneye kuyihambiraho, kuko ubwenge bwabo buhagije kubayobora. Ntabwo ari ibiremwa bishobora gusuzugura Imana; ibitekerezo byabo byose biratunganye; ku buryo bameze nk’Imana badashobora kwibeshya. Lusiferi yerekanye ko gushyirwa hejuru k’Umwana w’Imana akagereranywa na Se bimeze nk’akarengane yakorewe, we waharaniraga kumvirwa no kubahwa. Nyamara iyo uwo mutware w’abamarayika aza kwigumanira umwanya ukomeye yari yarahawe, amahoro yajyaga gusendera mu biremwa byo mu ijuru byose kuko yari intego ye guhesha bose umudendezo. None n’ubwisanzure bari bafite bwari burarangiye; kuko Umuyobozi w’igitugu yari ashyizweho kandi buri wese agomba kumwumvira. Ibyo nibyo bishuko bya rwihishwa biturutse ku buriganya bwa Lusiferi byatashye mu rukiko rwo mu ijuru.AA 14.1
Icyubahiro cyangwa ubutware bwa Kristo ntibwari bwarigeze buhinduka kuva kera kose. Ishyari rya Lusiferi no kugaragaza Imana uko itari hamwe no kwigereranya na Kristo nibyo byatumye hatangazwa umwanya nyakuri w’Umwana w’Imana; nyamara ibi niko byari bimeze kuva mu itangira. Benshi bo mu bamarayika ntibabuze guhumwa amaso n’ibinyoma bya Lusiferi.AA 14.2
Ahereye ku rukundo yakundwaga, uko yubahwaga n’abandi bamarayika yayoboraga, yabibye mu ntekerezo zabo kutizera kwe no kutanyurwa bituma batamenya icyo yashakaga kugeraho. Lusiferi yari yasobanuye imigambi y’lmana uko itari kugira ngo abibe amacakubiri no kutanyurwa. Akoresheje uburyarya, yireherezagaho abamwumva kugira ngo ayobye intekerezo zabo, kandi ibyo akabisubiramo igihe ashaka gushyigikira umugambi we nk’igihamya cy’uko abamarayika badashyigikiye na mba ubutegetsi bw’Imana. Nk’uvuga ko yubaha Imana adakebakeba, yahatiye ko haba impinduka muri gahunda no mu mategeko kugira ngo ubutegetsi bw’ijuru burangwe n’umutekano. Igihe yakoreraga kubiba amacakubiri mu bamarayika yo kugomera amategeko y’Imana no kutanyurwa, yarongeraga akigira nk’ufite umugambi wo guteza imbere amahoro n’ubwumvikane no kugandukira Imana.AA 14.3
Umwuka wo kutanyurwa wakomeje gukora umurimo wawo. Nubwo bitakorwaga ku mugaragaro, abamarayika batangiye kudahuza ibitekerezo. Hari bamwe bemeye ibyo Lusiferi yabongoreraga byo kurwanya ubuyobozi bw’Imana. Nyamara mbere bari bashyize hamwe mu kugendera muri gahunda Imana yashyizeho, bageze aho batishima ndetse ntibananezezwa n’uko batinjira mu mabanga y’Imana; ntibanyurwa n’umugambi w’lmana wo gukuza Kristo. Biyemeje gushyigikira Lusiferi mu gitekerezo cyo kwireshyeshya n’Umwana w’Imana. Ariko abamarayika bari bashikamye kandi bakiranuka, bakomeye ku bwenge buhanitse n’ubutabera byagaragazwaga n’itegeko ry’Imana baharanira kugarura icyo kiremwa mu bushake bw’Imana. Kristo, Umwana w’lmana; yari umwe na Se mbere y’uko abamarayika babaho. Kuva kera yahagararaga iburyo bwa Se, ikuzo rye ryari umugisha ku bo yaremye kandi nta kibazo byateraga. Nta cyari cyarigeze gihungabanya uko kumvikana kw’ab’ijuru; ariko se ukutumvikana kwakomotse he? Abamarayika b’indahemuka babonaga ingaruka ziteye ubwoba z’uko kwigomeka, maze bingingira ibyo byigomeke guhindura umugambi, bakumvira Imana bakiranukira ubutegetsi bwayo.AA 14.4
Mu mbabazi zitagira akagero, ariyo mico mbonera y’Imana, Lusiferi yakomeje kwihanganirwa. Uwo mutima wo kutanyurwa no kwigomeka ntiwari warigeze uboneka mu ijuru. Wari inzaduka, amayobera, kandi utakwihanganirwa. Lusiferi ubwe ntiyahise yiyumvisha neza ibyari mu ntekerezo ze; na none kandi ntiyashoboraga kwirukana izo ntekerezo muri we. Yari atarabona ko yateshutse inzira. Nta bundi buryo bwashoboraga kumwemeza amafuti ye uretse za mbaraga ziturutse ku rukundo n’ubwenge bitagira akagero. Kwigomeka kwe nta shingiro kwari gufite; nicyo cyatumye yerekwa ingaruka yo kugundira uko kwigomeka.AA 15.1
Lusiferi yaje kwemezwa ko yari mu mafuti koko. Yabonye ko “Uhoraho ari intungane mu migenzereze ye yose kandi ko ari indahemuka mu byo akora byose. ” (Zaburi 145:17, Bibiliya Ijambo ry’Imana); kandi ko amategeko y’Imana ari ay’ukuri, ko yagombaga kuyakurikiza n’abo mu ijuru bose bakabibona. Iyo abigenza atyo yajyaga kwikizanya n’abamarayika benshi. Yari atarirukanwa burundu mu bamarayika b’Imana. Nubwo yambuwe umwanya we nk’umukerubi utwikira, na none iyo ashaka kugarukira Imana, akemera ubuhanga bw’Umuremyi, kandi akanyurwa n’umwanya Imana yari yaramugeneye, aba yarashubijwe ku murimo we. Igihe cyo guhitamo cyari kigeze; yagombaga kuyoboka ingoma y’lmana cyangwa akemera akagoma ku mugaragaro. Yari hafi kwiyemeza kugaruka ariko ubwibone ntibwamukundira. Yabonye ko ari ikintu gikomeye kugira ngo uwari umunyacyubahiro cyane yemere kuvuga ko yafuditse, ko ibitekerezo bye atari ukuri, no kuyoboka ubutegetsi yakoreraga kandi avuga ko burenganya!AA 15.2
Umuremyi w’umunyampuhwe, mu gukomeza kwihanganira Lusiferi n’abayoboke be, yashakaga kubagarura ngo batagwa mu mworera bari bagiye kwirohamo. Ariko impuhwe z’Imana yazibonye ukundi. Lusiferi yerekanye ko kwihangana cyane kw’Imana kwatewe n’uko yari akomeye cyane, ndetse bikaba byerekana ko igihe cyajyaga kuzagera Umwami w’ijuru n’isi akemera gukora ibyo Lusiferi ashaka. Anavuga ko abamarayika nibashikama ku ruhande rwe, nta kabuza bazagera ku byo bifuza byose. Yiyemeje kutava ku izima, maze yiyemeza kurwana intambara ikomeye arwanya Umuremyi we by’inkundura. Nuko Lusiferi, “umumarayika w’umucyo” , uwasangiraga ikuzo n’Imana, uwahoraga imbere y’intebe y’Imana, kubwo kutumvira ahinduka Satani, “umwanzi w’Imana n’uw’ibiremwa bitagira inenge, n’umurimbuzi w’ab’ Ijuru ryamushinze kuyobora no kurinda.AA 15.3
Igihe yasuzuguraga kandi agakerensa guhendahenda kw’abamarayika baribanambye ku Mana, yabagereranyije n’abacakara barindagijwe. Yihitiyemo kwereka Kristo we n’abamarayika bamwubaha ko bakoresha akarengane; nicyo cyatumye atangaza ko atazongera na rimwe kubaha abavogera uburenganzira bwe n’ubw’abandi bamarayika. Yiyemeje na none kutemera ko Kristo amurusha icyubahiro. Yar yamaramaje kwiha icyubahiro ngo yagombaga kuba yarahawe, maze akaba umutware w’abantu bose bazamubera abayoboke; Kandi yasezeranyije abemeraga gufatanya na we bose ubutegetsi bushya kandi bwiza bazagiriramo umudendezo. Abamarayika benshi bamugaragarije kuzamuyoboka akaba umutware wabo. Mu kwishuka kwe ahereye kubyo agaragarijwe na bamwe mu bamarayika, yiringiye kwigarurira abamarayika bose, akareshya n’lmana ubwayo, kandi akubahwa n’ingabo zo mu ijuru zose.AA 15.4
Abamarayika bari bashikamye ku Mana bakomeje guhendahenda Lusiferi n’abari bamushyigikiye kugarukira Imana; babereka ingaruka ntakuka zagombaga kubageraho baramutse banze: Umuremyi wabo yashoboraga gusiribanga ubutware wabo ndetseagahana yihanukiriye ukwigomeka kwabo. Nta mu marayika washoboraga kwigomeka ku mategeko atunganye y’Imana nk’uko nayo ubwayo itunganye. Abamarayika bose baburiwe kudatega amatwi ubushukanyi bwa Lusiferi, we n’abayoboke be bingingirwa kwihutira gusanga Imana ngo bature icyaha cyo kutizera ubwenge n’ubutegetsi byayo.AA 16.1
Benshi bari biteguye gukurikiza iyo nama, bakicuza ubwigomeke bwabo maze bagasaba kongera kwakirwa na Data wa twese n’Umwana we. Ariko Lusifeni yari yateguye ubundi bushukanyi. Icyo kigomeke ruharwa cyahamije ko abamarayika bifatanyije na cyo bari bamaze kugera kure cyane ku buryo bitakibashobokeye kugaruka; ko kimenyereye amategeko y’Imana, kizi neza ko Imana itabasha kubababarira. Yemeje ko abazemera kumvira ubutegetsi bw’Ijuru bazamburwa icyubahiro, maze bagakurwa ku mwanya bari bafite. We ku giti cye yari yariyemeje kutazongera kwemera kuyoboka Kristo. Icyo yari ashigaje hamwe n’abayoboke be nk’uko abivuga, kwari ukurwanira ubwigenge bwabo ndetse bakabona ku gahato ibyo bari barimwe kandi bibagenewe.AA 16.2
Mu by’ukuri koko, Satani yari yarageze aho adashobora kugaruka. Ariko ku bari bahumwe amaso n’ubushukanyi bwe siko byari biri. Kuri bo, inama no kwinginga biturutse ku bamarayika banambye ku Mana, byari byabakinguriye urugi rw’ibyiringiro; kandi iyo baza kumvira iyo miburo, baba baracitse imitego ya Satani. Ariko kwishyira hejuru, gukunda umuyobozi wabo, no kwifuza umudendezo ntakumirwa byabateye kuguma gutsimbarara, maze ku iherezo banga guhendahenda guturutse ku rukundo n’imbabazi mvajuru.AA 16.3
Imana yaretse Satani akomeza umurimo we kugeza ubwo umutima w’ubwigomeke waje kubyara ubugome bukomeye. Byari ngombwa ko imigambi ye yuzura rwose, kugira ngo kamere ye nyakuri n’ibyo agambiriye bimenywe na bose. Lusiferi nk’umukerubi wasizwe, yari yarakujijwe; akundwa n’abandi bamarayika, kandi icyo yashakaga ko bakora cyose cyarakorwaga. Ubutegetsi bw’lmana bwayoboraga ibiremwa byo mu ijuru ndetse bukagenga n’ isi yose yaremwe na Yo; kandi Lusiferi yari yafashe umwanzuro ko nafatanya n’abamarayika bo mu ijuru kugoma, azanafata n’abatuye isi. Ibye byose yabikoranaga amayeri n’ubucakura kugira ngo umugambi we udatahurwa. Imbaraga ze zo kuyobya zari zitangaje. Akoresheje kwiyoberanya ngo ahishe ububi bwe, yigaruriyeho benshi. Ibikorwa bye byose byari amayobera kuburyo bitari byoroheye abamarayika gusobanukirwa n’ibyo aribyo koko. Iyo biza gukomeza bityo, ntibari kubona ko ibyo akora ari bibi; ko ibye ari ukwigomeka. N’abamarayika banze kumuyoboka ntibashoboye kumutahura cyangwa ngo basobanukirwe aho ibyo yakoraga byerekezaga.AA 16.4
Lusiferi yabanje kwigaragaza nk’aho ubushukanyi bwe atabukomeje. Abamarayika atashoboye kwigarurira yabashinje ko batitaye ku nyungu z’abandi bamarayika. Ibyo yakoraga ku giti cye, yabigerekaga ku bamarayika batsimbaraye ku Mana. Intego ye yari iyo gukoma mu nkokora imigambi y’Imana yifashishije ingingo zuzuyemo ubuhendanyi. Ikintu cyoroshye cyo yagihinduraga iyobera rikomeye; maze akoresheje ubucakura bwe, abiba ugushidikanya kubyo Imana yavuze bisobanutse, kugira ngo bibere urujijo ababyumvaga. Maze ku bwo umwanya ukomeye Lusiferi yari yarahawe, byatumye ibyo avuga bigira imbaraga zikomeye.AA 17.1
Imana yashoboraga gukoresha gusa uburyo buhuje n’ukuri no gukiranuka. Satani we agakoresha ibinyuranye n’ibyo Imana ikoresha - uburyarya n’ubushukanyi. Yari agendereye kugoreka ijambo ry’Imana no kwerekana umugambi wayo uko utari, ahamya ko Imana itegekesha igitugu, kandi ko igihe isaba ibiremwa byayo kuyubaha no kuyumvira, iba ishaka kwikuza ubwayo. Nuko rero byari ngombwa kwereka abo mu ijuru n’abo mu isi yose ko ubutegetsi bw’Imana butabera kandi ko n’amategeko yayo atunganye. Satani yerekanaga ko we ubwe ashaka icyazanira isi ikirushijeho kuba cyiza, ariko imico nyakuri n’umugambi by’uwo mwanzi byagombaga kumenyekana no gusobanuka kuri bose. Yagombaga guhabwa igihe cyo kwiyerekana ubwe no gushyira ahagaragara imirimo ye y’ubugome.AA 17.2
Uko kutumvikana kwabaye mu ijuru Satani yagushinje ubutegetsi bw’Imana. Yavuze ko ibibi byose bikomoka ku butegetsi bw’Imana. Avuga kandi ko umugambi we wari uwo kuvugurura amategeko y’Umuremyi. Nuko lmana iramureka ngo yerekane kamere y’ibyo yiratanaga kandi anagaragaze uko yajyaga guhindura amategeko yayo. Imirimo ye ubwayo ni yo yajyaga kumuciraho iteka. Satani yari yarakomeje kwemeza ko atigeze yigomeka. Byari ngombwa ko ibyaremwe byose bibona umushukanyi agashyirwa ahabona akamenyekana.AA 17.3
Ndetse n’igihe Satani yari amaze gucibwa mu ijuru, Nyirubwenge Butarondoreka ntiyamurimbuye. Niba umurimo ukoranywe gusa urukundo ariwo wemerwa n’Imana, kumvira kw’ ibiremwa by’Imana kugomba kuba guturutse ku gusobanukirwa ubutabera n’ubugiraneza byayo. Abari batuye mu ijuru no mu isi batari biteguye gusobanukirwa ingaruka cyangwa uko icyaha kiri, ntibari kubonera ubutabera bw’Imana mu irimburwa rya Satani. Iyo Satani aherako anyagwa ubugingo bwe, bamwe bari kujya bakorera Imana ku bwo kuyitinya aho kuyikorera babitewe n’urukundo. Ingeso z’umushukanyi ntizajyaga kuba ziciwe rwose cyangwa se ngo umutima w’ubwigomeke ube ukuweho burundu. Icyajyaga kugirira ijuru n’isi umumaro, kwari ukureka Satani agakomeza umugambi we, maze ibirego arega ubutegetsi bw’lmana bikamenyekana, bityo ubutabera bw’Imana n’amategeko yayo adahinduka ntibizongere na rimwe gushidikanywa.AA 17.4
Kugoma kwa Satani kwagombaga kubera ijuru n’isi icyigisho uko ibihe bihaye ibindi nk’igihamya cy’iteka kigaragaza kamere y’icyaha n’ingaruka zacyo ziteye ubwoba. Ishyirwa ahagaragara ry’ubutegetsi bwa Satani, ingaruka zabwo ku bagabo n’abagore, byagombaga kwerekana icyo kwirengagiza ubuyobozi bw’ijuru bibyara. Byari igihamya cy’uko igihe cyose ubutegetsi bw’Imana buriho, ibyaremwe byose bigomba kubugiriraho imibereho myiza. Bityo amateka y’ubu bwigomeke buteye ubwoba yagombaga kuba uburinzi buhoraho ku biremwa byose bitagira inenge, kubarinda gushukwa bagacumura nk’uburyo bwo kwica amategeko, kubarinda gukora icyaha, ndetse no kubarinda kugerwaho n’igihano.AA 17.5
Utegeka ibiri mu ijuru byose ni We ubonera iherezo mu itangiriro — uwo kuri we iby’ubwiru bw’ibyabaye n’ibizaba bimeze kimwe, kandi kuri we ibyago n’umwijima no kurimbuka byazanywe n’icyaha, dore umugambi we w’urukundo n’imigisha uruzuye. N’ubwo “ibicu n’umwijima bimukikije, ubutegetsi bwe bushingiye ku butungane.” Zaburi 97:2, B.I.I. Kandi abatuye ku isi no mu ijuru bose, ari abamwubaha n’abatamwubaha, umunsi umwe bazamenya ko “ibyo akora bitunganye: kuko imigenzereze ye yose yuje ubutabera, ni Imana y’ukuri kandi itagira amakemwa, Imana ica imanza zitabera kandi itunganye.” Gutegeka kwa Kabiri 32:4.AA 18.1