Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 11 - UMUHAMAGARO WA ABURAHAMU

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 12.

    Nyuma yo gutatana kw’ab’ i Babeli, gusenga ibishushanyo byongeye kugwira hose, maze Uwiteka na we ageza ubwo abihorera bakomeza kugendera mu nzira zabo mbi, maze itoranya Aburahamu wo mu muryango wa Shemu, imugira umurinzi w’amategeko yayo kugira ngo abo mu bisekuruza bizakurikiraho bayumvire. Aburahamu yari yarakuriye hagati y’abakora iby’ubupfumu n’ubupagani. Ndetse no mu rugo rwa se, uwo Imana yari yarazigamiye kumenya ibyayo, batwawe n’imico y’abari babakikije, maze “bakorera izindi mana” bazirutisha Yehova. Nyamara kwizera nyakuri ntikwagombaga kuzima. Imana yakomeje kurinda abasigaye kugira ngo bayikorere. Adamu, Seti, Henoki, Metusela, Nowa ndetse na Shemu, uko bakurikirana, bari barateguriwe gukomeza ibyahishuwe bitangaje by’ubushake bwayo uko ibihe bihaye ibindi. Umuhungu wa Tera yabaye umuragwa w’ibyo byizerwa biziranenge. Yararikirwaga gusenga ibigirwamana ariko biba ibyo ubusa. Indahemuka hagati y’abahemu, Aburahamu yirinze gutwarwa n’ubuhakanyi ahubwo akomeza gusenga Imana ashikamye. “Uwiteka aba bugufi bw’abamutakambira bose, abamutakambira babikuye ku mutima.” Zaburi 145:18. Uwiteka yamenyesheje Aburahamu ubushake bwe kandi amuha ubwenge bwo kumenya amategeko ye n’agakiza kajyaga kuzurizwa muri Kristo.AA 77.1

    Aburahamu yahawe isezerano ry’igikundiro ku bantu bo muri icyo gihe, ku zakomokwaho n’urubyaro rutabarika ndetse no kuba ishyanga rikomeye: “Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.” Kuri ibyo hongerwaho ihame ry’agahebuzo ryo kuba umuragwa w’ibyo kwizerwa, ko mu bamukomokaho ariho Umucunguzi w’isi azava: “kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Ariko mbere yuko aya masezerano asohozwa, kwizera kwe kwagombaga kugeragezwa; hari icyo yasabwaga gutanga nk’igitambo.AA 77.2

    Imana ituma kuri Aburahamu iti, “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.” Kugira ngo Imana ibashe kumubona ko ashyitse, nk’ukwiriye gukomeza umugambi wayo, Aburahamu yagombaga kwitandukanya n’imigenzereze yo mu gihe cya mbere. Bene wabo ndetse n’inshuti ze bajyaga kubangamira ibyo Uwiteka yari yateganyije kumwigisha. Noneho ubwo Aburahamu yari agize indi myumvire, afitanye umushyikirano n’ijuru, yagombaga kuguma mu banyamahanga. Imibereho ye yagombaga kuba yihariye, itandukanye n’iyo ab’isi bose. Ntiyanashoboraga gusobanura ibye kugira ngo bagenzi be bamwumve. Iby’umwuka birondoreshwa ibya Mwuka, kandi ibikorwa bye n’impamvu yamuteraga kubikora ntibyashoboraga kumvwa na bene wabo basengaga ibigirwamana.AA 77.3

    “Kwizera Imana niko kwatumye Aburahamu ayumvira igihe yamuhamagaraga, akimukira mu gihugu yari kuzahabwaho umunani.Nuko agenda atazi iyo ajya.” Abaheburayo 11:8. Kumvira kuzira gushidikanya Aburahamu yagize ni kimwe mu bihamya bishimishije cyane byo kwizera dusanga muri Bibiliya yose. Kuri we, kwizera byari ukwemera ko amaze guhabwa ibyo yari yiringiye kuzabona, kandi kukaba n’igihamya cy’uko ibyo atareba biriho.” Yisunze isezerano ry’Imana, nta na kimwe kigaragara yishingikirijeho, maze ava i wabo no muri bene wabo n’igihugu cy’amavuko, atazi aho Imana imwerekeje. “Kwizera niko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranyijwe, akaba ‘umushyitsi muri cyo, akaba mu mahema kimwe na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranyijwe.” Abaheburayo 11:9.AA 77.4

    Nticyari ikigeragezo cyoroheye Aburahamu, kandi ntibyanamusabaga ikintu gikomeye. Hari amasano akomeye cyane yashoboraga gutuma agundira igihugu cy’ amavuko, bene wabo, ndetse n’urugo rwe. Ariko ntiyashidikanyije kumvira uwo muhamagaro. Ntiyashatse kubaza ibyerekeye igihugu cy’isezerano — niba ubutaka bwaho burumbuka, cyangwa niba haba ubuzima buzira umuze; niba igihugu gifite ibyiza nyaburanga kandi kizatuma ashobora kurundanya ubutunzi. Imana yari ivuze, kandi umugaragu wayo yagombaga kumvira; kuri we, ahantu heza hanejeje ku isi ni ho Imana yamushakiraga kuba.AA 78.1

    Abantu benshi barageragezwa nk’uko Aburahamu yageragejwe. Ntibumva ijwi ry’Imana ribabwira rivuye mu ijuru ako kanya, ariko ibahamagarira mu nyigisho z’Ijambo ryayo no mu bitangaza ikora. Bashobora gusabwa kureka ibyajyaga kubahesha ubukire n’icyubahiro, gusiga imiryango yabo n’ibindi byari kubazanira inyungu, ndetse no gutandukana na bene wabo, maze bakinjira ahasa n’inzira yo kwizinukwa, kugeragezwa no kwitanga. Imana yari ifite umurimo ishaka kubakoresha; ariko imibereho yoroshye ndetse n’inshuti n’abavandimwe byashoboraga gutuma batabasha kuwukora. Yasabye Imana kumurinda kugira ngo hatagira umuntu wabyitambikamo, no kuyoborwa nayo bakumva ariyo batezeho amakiriro, kandi bakishingikiriza kuri Yo yonyine, kugira ngo ibashe kubihishurira ubwayo.AA 78.2

    Ni nde witeguye kwitaba uguhamagara kw’Imana akazinukwa ibyo yari agamije gukora n’ibyo yari yarirunduriyemo? Ni nde uzemera inshingano nshya, akinjira mu byo atari azi, agakora umurimo w’Imana amaramaje kandi afite umutima ukunze, maze kubwa Kristo, akemera guhomba ibye? Uwemera gukora ibyo aba afite kwizera nk’ukwa Aburahamu, kandi azasangira na We rya “kuzo ry’akataraboneka rizahoraho iteka ryose.” “ritabasha kugereranywa n’imibabaro yo muri iki gihe.” 2 Abakorinto 4:17; Abaroma 8:18.AA 78.3

    Imana yahamagaye Aburahamu ubwa mbere igihe yari muri” Uri y’Abakaludaya,” maze kubwo kumvira ajya i Harani. Nubwo yari agiye kure kungana gutyo, umuryango wa se waramuherekeje, ariko nubwo wari ugifite ibigirwamana, wabifatanyije no gusenga Imana y’Ukuri. Aburahamu arahatura kugeza ubwo Tera yapfuye.AA 78.4

    Ariko ijwi ry’Imana rimutegeka kugenda akimuka aho igituro cya se kiri. Umuvandimwe we Nahori n’abo mu nzu ye bakomeje kugundira ibyo mu ngo zabo n’ibigirwamana byabo. Uretse Sara, umugore w’Aburahamu, Loti, umuhungu wa Harani wari umaze igihe apfuye, wenyine ni we wahisemo gufatanya n’uwo mukurambere imibereho y’umugenzi wahoraga yimuka. Ryari itsinda rinini risohotse muri Mezopotamiya.AA 78.5

    Aburahamu yari atunze imikumbi n’amashyo bitabarika, ubukire bwo mu burasirazuba, kandi yari akikijwe n’abagaragu benshi n’ibyegera. Yari asize gakondo, atazagaruka, maze atwara ibyo yari atunze byose, “ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani.” Muri abo bose, hari benshi bamukurikiraga atari uko bashaka kumukorera cyangwa bashaka indamu, ahubwo babitewe n’agaciro gakomeye babihaye. Ubwo bari i Harani, Aburahamu hamwe na Sara bayoboye abandi kuramya no gukorera Imana nyakuri. Ibyo byatumye bakomeza kubana n’uwo mukurambere, maze bamuherekeza ajya mu gihugu cy’isezerano. Maze bakomeza bajya mu gihugu cy’i Kanaani; bagerayo.”AA 79.1

    Aho babanje gutura bwa mbere ni i Shekemu. Aburahamu ashinga amahema ye munsi y’igiti cy’inganzamarumbo ya More, mu kibaya kinini cyane, gifite ubwatsi butoshye, kandi kirimo ibiti by’amatunda n’amasoko adudubiza amazi menshi, hagati y’umusozi wa Ebali na Gerizimu. Cyari igihugu cyiza kandi gishimishije uwo mukurambere yari agezemo - “kirimo imigezi, n’amasoko adudubiza atemba mu bibaya n’imisozi; igihugu cy’ingano, na sayiri, n’imizabibu, n’imitini, n’amakomamanga; igihugu cy’imyerezi n’ubuki.” Gutegeka kwa Kabiri 8:7, 8. Ariko ku bubaha Imana, kuri iyo misozi hari amashyamba n’ibibaya byarimo amatunda menshi byababeraga igicucu.” Icyo gihe Abanyakanani bari bagituye muri icyo gihugu.” Aburahamu yari ageze ku ntego ye y’ibyo yiringiraga kuko yari abonye igihugu gituwemo n’ubwoko butari buzi Imana kandi cyuzuwemo n’ibigirwamana. Muri ibyo biti by’amatunda ni ho bari barubatse ibicaniro by’ibigirwamana, kandi ibitambo by’abantu byatambwaga kuri iyo misozi ihegereye. Ubwo yari atsimbaraye ku isezerano ry’Imana, ni cyo cyatumye aguma mu mahema ye. “Nuko Uwiteka abonekera Aburahamu, aramubwira ati, “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Kwizera kwe kwakomejwe n’iryo sezerano yahamirijwe yuko Imana izabana na we, ko atazarekerwa mu maboko y’abagome. “Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.” Akomeza kuba umugenzi, bidatinze yimukira hafi y’i Beteli arongera yubaka igicaniro yambaza Uwiteka.AA 79.2

    Aburahamu, “inshuti y’Imana”, yaduhaye icyitegererezo gikwiriye. Yari afite imibereho iragwa no gusenga. Aho yashingaga ihema rye, yubakaga igicaniro hafi yaho, maze agahamagara abari mu mahema ye bose kuza aho ari ubwo yabaga atamba ibitambo bya mu gitondo n’ibya nimugoroba. Iyo yimuraga ihema rye, igicaniro cyarahagumaga. Mu myaka yakurikiyeho, hari bamwe mu Abanyakanani bemeye amabwiriza ya Aburahamu; kandi igihe cyose bageraga igicaniro, yamenyaga neza uwahageze; kandi iyo yabaga ashinze ihema rye, yasanaga igicaniro maze akaramya Imana y’ukuri.AA 79.3

    Aburahamu yakomeje kugenda yerekeza mu majyepfo, kandi kwizera kwe kongeye kugeragezwa. Ijuru ryimanye imvura, amazi ntiyongera gutemba mu bishanga, ibyatsi byumira mu bibaya. Amashyo n’imikumbi byabuze urwuri, maze inzara n’inyota bigera ahantu hose bari bakambitse. Mbese uwo mukurambere ntiyari atangiye kwibaza ku isezerano ry’Imana? Mbese aho ntiyasubije amaso inyuma akifuza gusubira muri bya bibaya by’Abakaludaya yahozemo? Bose bari bafite amatsiko, bategereje kureba icyo Aburahamu akora, ubwo icyago cyakurwaga n’ikindi. Igihe cyose babonaga kwizera kwe gushikamye, bumvaga hari ibyiringiro; bari bazi neza ko Imana ari inshuti ye kandi ko ikomeje kumuyobora.AA 79.4

    Aburahamu ntiyabashaga gusobanura ubuyobozi bw’Ijuru; ntiyabonaga icyo ategerejweho; nyamara yagundiriye amasezerano Imana yamuhaye avuga ngo, “Nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe; uzabe umugisha.” Mu masengesho ye ashikamye, yitaga cyane ku mibereho y’ubwoko bwe n’iyo imikumbi ye, ariko akirinda ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyahungahanya kwizera yari afitiye ijambo ry’Imana. Kugira ngo ahunge amapfa, yasuhukiye muri Egiputa. Ntiyaretse i Kanaani, cyangwa ngo asubire mu gihugu cy’Abakaludaya aho yari yaraturutse, ahatari habuze ibyo kurya; ahubwo yashatse ubuhungiro bw’igihe gito hafi cyane y’igihugu cy’isezerano, ategereje bidatinze kuzasubira aho Imana yamushyize.AA 80.1

    Uwiteka, mu burinzi bwe, yazaniye Aburahamu icyo kigeragezo kugira ngo amwigishe kwicisha bugufi, kwihangana, no kwizera — icyigisho cyagombaga kuzahora cyibukwa kugira ngo n’abandi bazabaho hanyuma ye bazashohore kwihanganira imibabaro. Imana iyobora abana bayo mu nzira batazi, ariko ntiyibagirwa cyangwa ngo yirengagize abayiringira. Yemeye ko Yobu agerwaho n’imibabaro, nyamara ntiyamuretse. Yemeye ko Yohana wakundwaga acirwa ku kirwa cya Patimosi aho yari ari wenyine, ariko Umwana w’Imana yamusanze yo, maze iyerekwa rye ryuzurwa n’ikuzo ry’ufite ubugingo budapfa. Imana yemera ko ibigeragezo bigera ku bwoko bwayo, kugira ngo nibashikama kandi bakumvira, babashe gukungahara ubwabo mu by’umwuka, kandi urugero batanze rubashe kuba isoko abandi bakomoraho imbaraga. “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma.” Yeremiya 29:11. Ibigeragezo bihungabanya kwizera kwacu cyane ku buryo bisa nk’aho Imana yaturetse, bikwiriye kutwegereza Kristo biruseho, tugashobora gutura imitwaro yacu ku birenge bye maze tukanezezwa n’amahoro azaduha nk’ingurane.AA 80.2

    Imana igeragereza buri gihe ubwoko bwayo mu itanura ry’imibabaro. Mu itanura rigurumana, ni mo inkamba zitandukanyirizwa n’izahabu y’ukuri y’imico ya Gikristo. Yesu aba areba ikigeragezo; azi neza ibikenewe kugira ngo icyuma cy’agaciro gitunganywe, maze cyerekane kurabagirana k’urukundo rwe. Ni muri ibyo bigeragezo Imana yigishirizamo abagaragu bayo. Iba ibona ko hari bamwe bafite imbaraga zishobora gukoreshwa mu iterambere ry’umurimo wayo, maze igashyira abo bantu mu igeragezwa; kubwo uburinzi bwayo, ibashyira ahantu hatuma imico yabo igeragezwa, maze ibidatunganye n’intege nke byari bibahishwe bikagaragara. Ibaha amahirwe yo gukosora ibidatunganye kugira ngo babe abantu babereye gukora umurimo wayo. Ibereka intege nke zabo, kandi ikabigisha kwishingikiriza kuri Yo; kuko ariyo Mufasha n’Umurinzi wabo. Ubwo nibwo iba igeze ku ntego yayo. Barigishwa, bagahugurwa kandi bagatozwa gahunda, bategurirwa gusohoza umugambi ukomeye cyane watumye bahabwa ubushobozi. Igihe Imana ibahamagariye kugira icyo bakora, ntibazarira, kandi abamarayika bo mu ijuru bashobora gufatanya na bo umurimo ugomba kurangizwa ku isi.AA 80.3

    Aburahumu yerekaniye mu Egiputa ko afite intege nke no kudatungana bya kimuntu. Ubwo yahishaga ko Sara ari umugore we, yashidikanyije ku burinzi bw’ijuru, abura ukwizera n’umuhati ari byo byari kuranga imibereho ye. Sara yari umugore w’igikundiro, bituma Aburahamu adashidikanya ko Abanyegiputa bazabenguka uwo munyamahangakazi mwiza maze bakica umugabo we. Yibwiye ko nta kosa yaba afite kubeshya ko Sara ari mushiki we, kuko yari mushiki we kwa se ariko badasangiye nyina. Ariko uko guhisha isano nyakuri bafitanye bwari uburiganya. Gutandukira mu bijyanye n’ubunyangamugayo ntabwo Imana ibyemera. Muri uko kubura kwizera kwa Aburahamu, yari ashyize Sara mu kaga gakomeye. Umwami wa Egiputa amaze kubwirwa ubwiza bw’uwo mugore, yamutumije iwe mu ngoro kugira ngo amugire umugore we. Ariko Uwiteka, kubwo imbabazi ze nyinshi, yarinze Sara ubwo yahanaga Farawo n’inzu ye. Ku bwo icyo gihano, Umwami yamenye ko yabeshywe maze asubiza Aburahamu umugore we avuga ati, “Icyo wangiriye iki ni iki? Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe? nanjye nkamuzana nshaka kumugira umugore wanjye: nuko nguyu umugore wawe, mujyane, wigendere.”AA 81.1

    Aburahamu yagiriye amahirwe atangaje ku mwami; ndetse ntiyari kwemera ko hari icyamugirira nabi cyangwa se abo bari kumwe, yasezereye Aburahamu neza, ariko amusaba kuva mu Egiputa. Kuva ubwo, hashyizweho itegeko ribuza Abanyegiputa kuryamana n’abanyamahanga cyangwa gusangira na bo. Gusezererwa kwa Aburahamu byari amahoro n’ineza; ariko yamusabye kuva mu Egiputa kuko yatinyaga ko yahaguma. Yari agiye guhemukira Aburahamu cyane, ariko Imana ikiza Umwami ntiyakora icyo cyaha gikomeye gityo. Farawo yabonye yuko uwo munyamahanga Imana yari yaramuhaye icyubahiro kandi yatinyaga ko mu gihugu cye habamo umuntu ugendera mu bushake bw’Imana. Iyo Aburahamu aguma mu Egiputa, ubutunzi n’icyubahiro bye byajyaga kugwira maze bigatera Abanyegiputa kumugirira ishyari no kwifuza, bakamugirira nabi, kuko byari kugaragara ko umwami yabigizemo uruhare, maze bikamuteza guhanwa we n’inzu ye.AA 81.2

    Umuburo Farawo yari yahawe wabereye Aburahamu igihamya cy’uburinzi buri kuri we mu mibanire ye n’ubwoko bw’abapagani; kuko ibyo bitari bikiri ibanga, kandi byagaragaye yuko Imana Aburahamu yasengaga izarinda umugaragu wayo, kandi inabi yose yagirirwa igahorerwa. Ni ishyano guhemukira umwe mu bana b’Umwami w’ijuru. Umunyezaburi yabivuzeho ubwo yerekezaga ku mibereho ya Aburahamu agira ati: “Imana yahaniye abami ko babagiriye nabi; ati: Ntimukore ku bo nasize, ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” Zaburi 105:14,15.AA 81.3

    Hari isano ishimishije y’imibereho ya Aburahamu ari mu Egiputa ndetse n’iyo urubyaro rwe rwakurikiyeho. Bose bagiye mu Egiputa bahunga amapfa, kandi bose babayeyo. Binyuze mu gutinya ko igihano cy’Imana kigera ku Banyegiputa bazira abanyamahanga; bakiriye kuri bo, maze basohoka muri Egiputa bafite ubutunzi bwinshi.AA 81.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents