Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGISHA IJAMBO

    Washington, D.C
    24/7/1904

    Ku bayobozi bacu b’abaganga,
    Ku bakozi bagenzi bacu: Nabyutse saa tanu. Imbere yanjye hacaga ibintu bikomeye ku buryo ntashoboraga gusinzira. Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho rivuga ko hari umurimo ugomba gukorwa wo kuburira abavugabutumwa b’abaganga ku kurwanya ingorane n’ibibazo bibugarije.
    UB1 156.2

    Uwiteka ahamagarira abashinzwe amavuriro yacu kugera ku rugero rwo hejuru. Ikinyoma ntaho gihuriye n’ukuri. Niba dukurikiye mu buryarya imigani ihimbwe, tuba dufatanyije n’imbaraga z’umwanzi mu kurwanya Imana na Kristo. Imana ihamagarira abantu bikoreye umutwaro washyizweho n’abantu kuwutura no kudakomeza kuba imbata z’abantu.UB1 156.3

    Urugamba ruracyariho. Satani n’abamarayika be bakorana ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa. Bagerageza ubutarambirwa n’umwete wabo wose gukura abantu mu kuri no mu gukiranuka; ngo buzuze ahantu hose imbuto zo kurimbuka. Bakorana n’uruganda rutangaje mu kubeshya abantu benshi babagira imbata. Bakomeje umurego ubudacogora. Umwanzi ashakisha buri gihe kujyana abantu mu buhemu no gushidikanya. Yifuza ko twatandukana n’Imana ndetse na Kristo, wigize umuntu akabana na twe atwigisha ko mu kugendera mu bushake bw’Imana dushobora gutsinda icyaha.UB1 156.4

    Kurwana n’ikibi cy’uburyo bwose

    Ikibi gitegereje kuturwanya mu buryo bwose. Uburyarya, ruswa, ubushukanyi, gusezeranya ibitangaza, bizarushaho gukoreshwa cyane kandi mu mayeri.UB1 157.1

    Uwiteka arabaza ati: “Abagaragu b’Imana barakora iki bashyiraho uruzitiro ngo barwanye iki cyago? Abambari b’umwanzi barakora ubutitsa barwanya ukuri. Abungeri b’abiringirwa b’umukumbi w’Uwiteka bari hehe? Mbese abarinzi be bari hehe? Ese bahagaze hejuru y’umunara, baburira abantu ku kaga kariho, cyangwa bemera ko icyago gihita ntawe ukivuzeho? Mbese abavugabutumwa b’abaganga bari he? Bakorana na Kristo, bikoreye umutwaro we; cyangwa bikoreye umutwaro w’ibyashyizweho n’abantu?UB1 157.2

    Satani n’abamarayika be barakora ibishoboka byose kugira ngo bigarurire ibitekerezo, kugira ngo abantu batwarwe n’ibinyoma n’imigani iryoheye amatwi. Ese abaganga bacu bazamura ikimenyetso cy’imbuzi z’akaga? Ese abantu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi mu mavuriro yacu bavuga iby’ako kaga? Cyangwa se abarinzi benshi barasinziriye, mu gihe indimi zisebanya n’intekerezo zatyajwe no kwitaza ukuri igihe kirekire, zikomeje umurimo wo gutera urujijo no gushyira mu bikorwa imigambi yacuzwe n’umwanzi?”UB1 157.3

    Nyamuneka nimusome icyo Pawulo yashishikarije Abakolosayi kwitaho. Aravuga mu cyifuzo cye gikomeye ko imitima y’abizera ishobora kuba “ifatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana aribwo Kristo. Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe” Abakol 2:2, 3. Yakomeje agira ati: “Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya…Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we, mushoreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. ” Abakol 2:4-9.UB1 157.4

    Ese abantu bo mu bigo byacu bazaceceka, bemerera inyigisho zipfuye gukomeza kwigishirizwa gutuma abantu barimbuka? Imigambi y’umwanzi iri gukwirakwizwa ahantu hose. Imbuto z’amacakubiri, zo kutizera n’iz’ubuhemu zirimo zirabibwa. Ese abavugabutumwa bacu b’abaganga ntibazahaguruka ngo barwanye iki cyago? Ese si igihe cyo kwibaza ubwacu, niba tuzemerera umwanzi kudutera kureka umurimo wo kwamamaza ukuri? Ese tuzamureka aduce intege twe gukomeza kuba imiyoboro y’imigisha y’ubutumwa bwiza, nk’imibereho ya none, izasukwa ku isi? Reka umuntu wese ahaguruke ubu, kandi akore agifite amahirwe. Reka abwirize mu gihe gikwiriye n’igihe kidakwiriye, kandi ahange amaso kuri Kristo kugira ngo amukomeze amuhe n’imbaraga zo gukora neza.UB1 157.5

    Akaga gakomeje kwiyongera.

    Akaga gakomeje kutwugariza kiyongera. Igihe kiraje ngo twambare intwaro zose z’Imana, kandi turwanye Satani dushyireho umwete kugira ngo atagira icyo yuririraho kindi. Abamarayika b’Imana, barushijeho kugira imbaraga zihagije, bategereje ko tubahamagarira kudufasha, kugira ngo kwizera kwacu kudacibwa intege no gukomera kw’intambara. Dukeneye guhabwa imbaraga nshya ubu. Igikorwa cyo kuba maso kirakwiriye. Kutagira icyo witayeho no kudashaka gukora bizatuma utakaza kumenya Imana ndetse n’ijuru.UB1 158.1

    Muri iki gihe ubutumwa bwa Lawodikiya bukwiriye gutangwa mu gukangura itorero risinziriye. Reka igitekerezo cy’uko igihe gisigaye ari gito gitume mugira umuhati udacogora. mwibuke ko Satani yamanukiye isi n’imbaraga ikomeye, akoresheje ubushukanyi bwose byo gukiranirwa ku barimbuka.UB1 158.2

    Ibihe byinshi abaganga bacu bigishijwe gutekereza ko batagomba gukoresha amarangamutima atandukanye n’ay’umuyobozi wabo 159Byagenewe Dr G.H. Kellog wamaze igihe kinini ayobora ivuriro rya Battle Creek. Ababishyizehamwe.. Byari kuba byiza batuye umutwaro! Iyo bajya kuvuga icyaha mu izina ryacyo. N’ubwo bashegeshwe n’inshingano zikomeye, ntabwo bajyaga kugaragara mu nkiko z’ijuru nk’abantu bananiwe kuvugisha ukuri mu gucyaha abantu batumviye Ijambo ry’Imana.UB1 158.3

    Baganga, mbese mwakomeje gukora umurimo wa Shobuja mutega amatwi ubusobanuro bupfuye bw’ibyanditswe; ubusobanuro budaha agaciro urufatiro rwo kwizera kwacu kandi mukicecekera? Imana iravuga iti: “Ntabwo nzakomeza kubana na mwe niba mudahagurutse ngo mugaragaze ukuri k’Umucunguzi wanyu.”UB1 158.4

    Inyigisho zitesha agaciro urufatiro.

    Ubutumwa bwanjye kuri mwe ni ubu: Ntimukomeze gutega amatwi nta guhinyuza ubuyobe buhindura ukuri. Mwitandukanye n’inyigisho z’uburyarya, mu gihe zakiriwe, bizatuma abagabura, abaganga n’abakozi b’abaganga bavuga ubutumwa batita ku kuri. Buri muntu ubungubu yirinde ubwe. Imana ihamagarira abagabo n’abagore guhagarara munsi y’ibendera ryogejwe n’amaraso y’Igikomangoma Imanueli. Nabwiwe kuburira abantu bacu; kuko benshi bari mu ngorane zo kwakira inyigisho z’abantu zitesha agaciro inkingi z’urufatiro rwo kwizera.UB1 158.5

    Rimwe na rimwe abaganga bacu baganira igihe kirekire, igihe bitwararitse kandi bahagaritse umutima, n’igihe kidakwiriye. Abaganga b’abavugabutumwa bakwiriye kureka kumara amajoro maremare y’ibiganiro. Aya majoro y’ibiganiro yabaye ibihe Satani n’amayeri ye yagiye avutsa umwe umwe kwizera kwari kwaramaze guhabwa abizera. Ibitekerezo by’ubwenge birabagirana akenshi bituruka ku mutima ugengwa n’umushukanyi mukuru. Abumva kandi bakemera, bazashukwa nk’uko Eva yohejwe n’amagambo y’inzoka. Ntibashobora gutega amatwi ubwenge bushukana, kandi ngo banashobore gukomeza neza ijambo ry’Imana ihoraho mu mitima yabo.UB1 159.1

    Abaganga bacu batesheje agaciro kanini imibereho yabo kuko bishoye mu bintu bibi kandi bumva amagambo mabi yavuzwe, babonye hanyuma inkurikizi mbi, batigeze bacyaha, kubera yuko bashobora kubashushubikanya. Ndahamagarira abantu bose baboshywe n’ibi bintu byabazitiye igihe kirekire, kugira ngo bikureho uwo mutwaro maze bagire umudendezo muri Kristo. Nta kintu na kimwe gishobora gukorwa ngo babohorwe izo ngoyi uretse kubigiramo umweteUB1 159.2

    Alufa noneho riraboneka.

    Ntimuyobe, benshi bazava mu kwizera, bakurikire imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni. Imbere yacu tuhafite itangiriro (Alufa) ry’aka kaga kandi iherezo (Omega) rizabagwa gitumo.UB1 159.3

    Dukeneye kwiga amagambo Kristo yavuze mu isengesho yasenze mbere gato y’uko ageragezwa kandi akanabambwa. “Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati ‘ Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe, nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bawe, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo. Nakubahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. Nanone Data, imbere yawe unyubahirishe cya Cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa. Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye Ijambo ryawe” Yohana 17:1-7.UB1 159.4

    Abakristo bakwiriye kwerekana ubutungane

    Gukiranuka kw’Imana kurahebuje. Uku gukiranuka kugaragarira mu mirimo yayo yose no mu mategeko yayo yose. Nk’uko Imana iri, niko n’ubwoko bwayo bukwiriye kumera. Imibereho ya Kristo ikwiriye kugaragarira mu mibereho y’abayoboke be. Mu byo yakoraga byose mu ruhame cyangwa yiherereye, mu byo yavugaga byose n’ibyo yakoraga, kubaha Imana byarigaragazaga kandi uko kubaha Imana gukwiriye kuboneka mu mibereho y’abigishwa be.UB1 159.5

    Abemera kugendera mu mucyo bahawe bazagaragaza ubwiza bwa kamere ya Kristo mu mibereho yabo ya buri munsi. Kristo ntiyigeze akora icyaha, kuko nta cyaha cyabaga muri we. Imana yanyeretse ko imibereho y’abizera ikwiriye kwerekana gukiranuka mu mibereho yabo.UB1 160.1

    Ese Imana ntiyabivuze mu ijambo ryayo ku bijyanye n’ibihe bikomeye byenda kubaho? Igihe musoma ibi mbese mwizera ibyo ivuga? Cyangwa se mwaretse kwizera Imana kwanyu bitewe no kumva inyigisho z’uburyarya ziyobya? Ese hari imbaraga iyo ari yo yose yakuraho igihano mugomba guhanwa muramutse muticishije bugufi mu mitima yanyu imbere y’Imana kandi mwatura ibyaha byanyu? Mbese bene Data bimeze bite mu murimo w’ivugabutumwa ry’abaganga? Ntabwo Imana ihoraho ivuganira namwe mu ijambo ryayo ku bijyanye n’ibizaba birimo byigaragaza mu gusohoza iryo jambo? Vuba aha imikorere ya nyuma y’umuntu izagaragara. Mbese imibereho yanyu yamaze gutunganwa ku buryo mushobora gupimwa ku minzani yo kwera igasangwa mushyitse? Cyangwa se kwizera kwanyu kwarahinduwe kandi kurazitirwa kugera igihe guhindutse kutizera? Ese kumvira abantu kwanyu kwabahindukiye kutumvira Imana? “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze” 2 Abakorinto 13:5. 160Ibihamya by’umwihariko, urutonde B, no 2, pp 12-17.UB1 160.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents