Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 46: IMANA YIKORERA IBYAHA 184Iyi ngingo yabonetse mu Ibimenyetso by’Ibihe ( The Signs of the Time, 30/09/1903).

    Adamu yaguye binyuze mu kutumvira. Itegeko ry’Imana ryari ryishwe. Ubutegetsi bw’Imana bwari bwarasuzuguwe, kandi ubutabera bwasabaga ko icyaha gihanwa.UB1 244.1

    Kugira ngo inyokomuntu ikizwe urupfu rw’iteka, Umwana w’Imana yitangiye gushyirwaho igihano cyo kutumvira. Kwicisha bugufi konyine k’Umwana w’Imana ni byo byashoboraga gutuma agasuzuguro gakurwaho, ubutabera bukanyurwa, umuntu agasubizwa agaciro yari yazimije kubera kutumvira. Nta bundi buryo bwari buhari. Kuza kwa marayika kuri iyi si, no kunyura aho Adamu yasitariye akagwa, ntabwo byari kuba bihagije. Ibi nta nubwo byari gushobora gukuraho ikizinga na kimwe cy’icyaha, cyangwa gutuma umuntu agirirwa imbabazi nibura isaha imwe.UB1 244.2

    Kristo, uhwanye n’Imana, kurabagirana k’ubwiza bwa Se “n’ishusho ya kamere ya yo.” (Abah 1:3), yatwikirije Ubumana bwe ubumuntu, azanwa mu isi no kubabazwa no gupfira abanyabyaha. Umwana w’ikinege w’Imana yicishije bugufi ubwe, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku musaraba. Mu kwikorera umuvumo w’icyaha mu mubiri we, yashyize ibyishimo no kudapfa aho buri wese yabasha kubishyikira.UB1 244.3

    Umunyacyubahiro w’ijuru ryose yazanywe muri iyi si no kugira kamere ya kimuntu kugira ngo arangaze imbere inyoko muntu, kandi anahamirize abamarayika baguye n’abatuye amasi ataraguye ko kubwo gufashwa n’Imana kwatanzwe, umuntu wese ashobora kugendera mu nzira yo kumvira amategeko y’Imana. Umwana w’Imana yapfiriye abantu batari bafite uburenganzira ku rukundo rwayo. Ni ku bwacu yababajwe mu buryo bwose Satani yashoboraga kutubabaza.UB1 244.4

    Birashimishije—birenze ubwenge bwa kimuntu — kubwacu igitambo cyatambwe n’Umukiza, cyashushanywaga n’ibitambo byose byatambwaga kera, mu mirimo yose yo mu buturo bwo ku isi. Kandi iki gitambo cyari ngombwa. Igihe dusobanukiwe ko imibabaro ye yari ngombwa kugira ngo tugubwe neza iteka ryose, imitima yacu irafashwa kandi igacishwa bugufi. Yasezeranye ubwe gusohoza agakiza kacu kuzuye mu buryo bunyuze icyo ubutabera bw’Imana busaba, kandi buhuje no kwera kw’amategeko ye yera.UB1 244.5

    Nta n’umwe mu bari bafite kwera kuri munsi y’uk’Umwana w’ikinege w’Imana washoboraga gutambwaho igitambo gishobora gukuraho ibyaha by’abantu bose—ndetse na ba ruharwa mu byaha kandi n’insuzugurwa — bemera Umukiza nk’impongano yabo kandi bagahinduka abumvira amategeko y’ijuru. Nta kintu kiri hasi y’icyo cyashoboraga gutuma umuntu yongera kwemerwa n’Imana.UB1 244.6

    Ni ubuhe burenganzira Kristo yari afite bwo gukura imbohe mu maboko y’umwanzi? Uburenganzira bwo kuba yaratanze igitambo kinyura amahame y’ubutabera ayobora ubwami bw’ijuru. Yaje ku isi nk’Umucunguzi w‘ubwoko bwazimiye, kugira ngo atsinde umwanzi mubi, kandi ngo ku bwo kumvira kwe gushikamye, akize abamwemera bose nk’Umukiza wabo. Ku musaraba w’i Kaluvari yatanze ikiguzi cyo gucungurwa kw’inyoko muntu. Muri ubwo buryo abona uburenganzira bwo kubohora imbohe azivana mu maboko y’umushukanyi ukomeye, uwakoresheje ikinyoma akabera inkomyi ubutegetsi bw’Imana, uwagushije umuntu akamuvutsa atyo amahirwe yo kwitwa umugaragu ukiranuka w’ubwami bw’Imana buhoraho bwuzuye ubwiza.UB1 245.1

    Umwenda wacu wishyuwe n’Umukiza wacu. Nta n’umwe ukeneye kuba imbata ya Satani. Kristo aturangaje imbere nk’Umurengezi ushobora byose. “Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene se kuri byose ngo abe umutambyi Mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abah 2:17,18) ” Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana, … Jambo uwo yabaye umuntu, abana na twe, ….yuzuye ubuntu n’ukuri…. Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahawe twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.” (Yohana 1:11-16).UB1 245.2

    Abinjijwe mu muryango w’Imana bahindurwa na Mwuka we. Kurarikira ibya kamere no kwikunda bikabije bihindurwamo kwiyanga n’urukundo ruhebuje bakunda Imana. Nta muntu uragwa ubutungane nk’uburenganzira bw’umwana, nta n’uwahinduka umukiranutsi mu maso y’Imana akoresheje uburyo bw’ubuhanga bwe. Kristo aravuga ati: “Ntacyo mubasha gukora mutamfite.”(Yohana 15:5) Gukiranuka kwa kimuntu ni nk’”ubushwambagara.” Ariko ku Mana byose birashoboka. Mu mbaraga y’Umucunguzi, umuntu w’umunyantegenke kandi uyoba, ashobora kurushaho kunesha ikibi kimwugarije.UB1 245.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents