Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 13: AKAMARO KO KWAKIRA MWUKA MUZIRANENGE

    Mu ijoro ry’Isabato ya mbere mu iteraniro ryaberaga i Newcastle, nagaragaraga nk’aho ndi mu iteraniro, mvuga umpamvu dukeneye Mwuka Muziranenge kandi ko ari ingirakamaro kuri twe kuwakira. Iki cyari umutwaro nari mfite mu murimo wanjye. Uwo mutwaro wari gukingurira Mwuka Muziranenge imitima yacu. Igihe kimwe Kristo yabwiye abigishwa be ati: “Nari ngifite byinshi byo kubabwira ariko ubu ntimushobora kubyihanganira.” Imyumvire yabo ifite aho igarukira yamubereye inkomyi. Ntiyashoboraga kubagezaho ukuri yifuzaga kubabwira; kuko mu gihe imitima yabo yari ikingiraniwe uko kuri, kukubabwira byari kuba impfabusa. Bagombaga kubanza kwakira Mwuka Muziranenge mbere y’uko basobanukirwa byimazeyo inyigisho za Kristo. Kristo yaravuze ati: “Umufasha, ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.” Yohana 14:26UB1 89.1

    Mu nzozi zanjye nabonye umurinzi ahagaze ku muryango w’inyubako y’igiciro, kandi yabazaga buri wese winjiraga ati: “Wakiriye Mwuka Muziranenge?” Yari afite igipimisho mu kiganza cye, kandi abantu bakeya cyane ni bo bemerewe kwinjira muri iyo nzu.” Yaravuze ati: “Igihagararo cyawe nk’umuntu ntacyo kivuze. Ariko niba warageze ku gihagararo gishyitse cy’umuntu uri muri Kristo Yesu, hakurikijwe ibyo wamenye, uzahamagarirwa kwicarana na Kristo mu bukwe bw’Umwana w’Intama; kandi ibihe bidashira, ntabwo uzigera uhagarika kwigira ku migisha wagenewe mu birori byaguteguriwe.UB1 89.2

    “Ushobora kuba uri muremure kandi uteye neza, ariko ntushobora kwinjira hano. Nta bantu bashobora kwinjira ari abana bakuze nyamara bitwara kandi bagira ingeso n’imico bikwiye kuba ari iby’abana bato. Niba ufite urwikekwe, gusebanya, uburakari no kwishyira hejuru, ntushobora kwemererwa kuhinjira; kuko wadobya ibirori. Abantu bose binjira muri uyu muryango bambaye umwambaro w’ubukwe, wadodewe mu ijuru. Abo bimenyereza kureba inenge ziri mu mico y’abandi, bagaragaza ubumuga butuma imiryango itanezerwa, bigatuma abantu bareka ukuri bagahindukirira ibihimbano. Umusemburo wanyu wo kutiringira, gushaka kwiyemera, imbaraga zanyu zo kuregana bibafungira urugi ngo mutinjira. Muri uyu muryango nta kintu na kimwe cyemerewe kuhinjira gishobora kwangiza umunezero w’abahatuye biturutse ku kwangiza icyizere gitunganye bagirirana. Ntabwo mushobora kwinjira mu muryango unezerewe wo mu bikari byo mu ijuru; kuko nahanaguye amarira yose ku maso yabo. Ntimushobora kubona Umwami mu bwiza bwe niba mwe ubwanyu mutagaragaza imico ye.UB1 89.3

    “Nimureka ubushake bwanyu bwite n’ubwenge bwanyu bwite maze mukigira kuri Kristo, muzinjizwa mu bwami bw’Imana. Imana isaba kwitanga mutizigamye. Nimumwegurire imibereho yanyu ayitegeke, ayigorore kandi ayitunganye. Nimwikorere umutwaro we. Mwemere kuyoborwa no kwigishwa nawe. Mumenye ko nimutaba nk’umwana muto, mudashobora kwinjira mu bwami bwo mu ijuru.UB1 90.1

    “Kuba muri Kristo ni uguhitamo kugenda nka Kristo kugira ngo ibimunezeza nawe ubigire ibyawe. Nimugume muri We kugira ngo mube kandi mukore gusa ibyo ashaka. Ibi ni ibyangombwa biranga umwigishwa, kandi niba ibi byangombwa bituzujwe, ntimuzigera mubona uburuhukiro. Ikiruhuko kiri muri Kristo; nta handi mwaruhukira hatari muri we.UB1 90.2

    “Igihe umutwaro We ukwiranye n’ubushobozi bwawe, icyo gihe birakorohera; ubwo ni bwo umurimo uremereye cyane mu by’Umwuka ushobora gukorwa n’imitwaro iremereye cyane ikikorerwa kuko Uwiteka atanga imbaraga n’ubushobozi; kandi agatuma wishimira gukora umurimo. Muzirikane izi ngingo: “Munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima.” (Matayo 11:29) Uwo ni nde uvuga atya? —Ni Umwami w’ijuru, Umwami w’icyubahiro. Yifuza ko ibyo utekereza mu bya Mwuka byabonezwa bigakurwamo kwikanyiza, kwangirika kwa kamere mbi kandi itababarira. Mugomba kugira imibereho y’imbere isumbyeho. Mugomba gukurira mu buntu kubwo kuba muri Kristo. Igihe muzaba muhindutse, ntabwo muzaba intaza, ahubwo muzakomeza abavandimwe banyu.”UB1 90.3

    Ubwo aya magambo yavugwaga, nabonye bamwe basubirayo bafite agahinda kandi bivanga n’abakobanyi. Abandi, barariraga cyane, bafite imitima imenetse, basabye imbabazi abo bari barakomerekeje n’abo bagiriye nabi. Ntabwo batekereje ku gukomera ku cyubahiro cyabo, ahubwo intambwe ku yindi barabazaga bati: “Nakora iki ngo nkire?” (Ibyak 16:30) Igisubizo cyari iki ngo: “Ihane uhindukire, kugira ngo ibyaha byawe bibanze bishyirwe mu rubanza maze bihanagurwe.” Havuzwe amagambo acyaha ubwibone bwo mu by’umwuka. Ntabwo Imana izihanganira ubu bwibone. Ntabwo buhuye n’ijambo ryayo ndetse no kwizera duhamya. Mwese bagabura b’ibye mwese mwe, nimushake Uwiteka. “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka nawe aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe!”( Yesaya 55:7).UB1 90.4

    Igihe nabwiraga abantu aya mahame mu iteraniro ryo ku Isabato, abantu bose biyumvishaga yuko Uwiteka yavugiye mu gikoresho gifite intege nke. 93The Review & Herald, 11/4/1899 Igihe cyarageze ubwo tugomba kwitega ko Uwiteka adukorera ibintu bikomeye. Umwete wacu ntugomba gucogora. Dukwiriye gukura mu buntu no mu kumenya Imana. Mbere y’uko umurimo urangira kandi n’ikimenyetso cy’abantu b’Imana kikarangira kubashyirwaho, tuzasukirwa Mwuka w’Imana. Abamarayika bo mu ijuru bazaba hagati yacu. Iki ni cyo gihe cy’ijuru gikwiriye, igihe tugomba kugendera mu kumvira amategeko yose y’Imana mu buryo bwuzuye. 94Letter 30, 1907UB1 90.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents