Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 16: GUHAMAGARIRWA UBUBYUTSE

    ICYO ITORERO RIKENEYE CYANE . 102Ingingo igaragara mu mugereka mu nyandiko ya mbere ya “ Kristo Gukiranuka kwacu”, ariko ikaba yarakuwe mu nyandiko ya kabiri ku mpamvu zidasobanutse. Ababikusanije.

    Ububyutse nyakuri bwo kubaha Imana muri twe ni ikintu gikomeye cyane kandi cyihutirwa kurusha ibindi bintu byose dukeneye. Umurimo wacu w’ibanze wagombye kuba uwo gushaka icyo. Gushaka ibingibi bikwiriye kuba umurimo wacu w’ibanze. Hagomba kuba umuhati ushimikiriwe kugira ngo haboneke umugisha w’Uwiteka, atari uko Imana idashaka kuducuncumuriraho umugisha wayo, ahubwo kubera ko tutiteguye kuwakira. Data wo mu ijuru yifuza birenze, gutanga Mwuka Muziranenge we ku bamusabye kuruta uko ababyeyi bo mu isi baha abana babo impano nziza. Ariko ni inshingano yacu gusohoza ibyangombwa, ibyo Imana yasezeranye ko izaduheraho umugisha Wayo aribyo kwatura, kwicisha bugufi, kwihana, no gusenga mu kuri. Ububyutse bugomba gutegerezwa nk’igisubizo cy’isengesho gusa. Igihe abantu badafite Mwuka Muziranenge w’Imana, ntibashobora kwishimira kubwirizwa kw’Ijambo; ariko igihe imbaraga y’Umwuka ikoze ku mitima yabo, nibwo inyigisho zitanzwe zitazabura kugira umumaro. Bayobowe n’inyigisho z’Ijambo ry’Imana, n’iyerekwa ry’Umwuka We, mu gutekereza neza, abo bantu baza mu materaniro yacu bazayungukiramo byinshi, kandi nibasubira iwabo, bazaba biteguye kugira uruhare rwiza.UB1 99.1

    Ingero z’abantu ba kera bihangana bari bazi icyo gutitiriza Imana mu gusenga ari cyo, kandi banezezwaga no gusukwa k’Umwuka wayo. Ariko abongabo barimo barabyina bavamo, none se ni bande bazabasimbura? Mbese bimeze bite ku bantu b’iki gihe cya none? Ese bahindukiriye Imana? Mbese dukangukiye umurimo ukorerwa mu buturo bwo mu ijuru, cyangwa se dutegereje imbaraga imwe ikomeye izaza ku itorero mbere y’uko dukanguka? Ese twizera kubona itorero ryose rifite ububyutse? Ntabwo icyo gihe kizigera kibaho.UB1 99.2

    Hari abantu baba mu itorero batarahindutse, kandi batazafatanya n’abandi mu gusenga k’ukuri gushimikiriwe. Tugomba kwinjira muri uyu murimo umuntu ku giti cye; tugomba gusenga cyane, tukavuga make. Ibicumuro birakabije kandi abantu bagomba kwigishwa kutanyurwa n’ishusho yo kwera idafite Umwuka n’imbaraga. Niba twitaye ku kwisuzuma ubwacu, tugatandukana n’ibyaha byacu, kandi tugahindura ibyerekezo byacu bibi, imitima yacu ntabwo izishyira hejuru, ntabwo tuziyiringira ubwacu, tuzasobanukirwa ko gushyika cyangwa kuzura kwacu tugukesha Imana.UB1 99.3

    Dukwiye gutinya cyane ikiturimo kuruta gutinya ikiri hanze yacu. Inzitizi zirwanya imbaraga no gutsinda ziva mu itorero ziruta cyane izituruka hanze. Abatizera bafite uburenganzira bwo kwitega ko abo ngabo bahamya bibwira yuko bubahiriza amategeko y’Imana no kwizera kwa Yesu, bazarusha irindi tsinda iryo ari ryo ryose guteza imbere no kubahisha inyigisho bahagarariye, bitewe n’imibereho yabo idacogora, kuba ibyitegererezo. Ariko se ni kangahe abongabo bavuga ko bamamaza ukuri ari bo bakubereye inzitizi ikomeye cyane mu iterambere ryako! Kutizera guhawe intebe, kugaragaza gushidikanya; ndetse n’umwijima ugundiriwe, bituma abamarayika babi bahiganza kandi bigacira inzira kugerwaho kw’imigambi ya satani.UB1 100.1

    Gukingurira umwanzi urugi

    Umwanzi w’imitima ntiyemererwa kumenya intekerezo z’abantu; ahubwo aritegereza cyane, akandika kandi akita ku magambo y’abantu: agakurikirana ibikorwa, kandi mu mayeri akerekeza ibigeragezo bye ku bantu bamwizaniye ubwabo. Iyaba twarihatiye kurwanya ibitekerezo n’ibyiyumviro bibi bikabura akito mu magambo no mu bikorwa, Satani aba yaratsinzwe; kuko atari gushobora gutegura amayeri ye yo kutugerageza akurikije uko tugaragara.UB1 100.2

    Ariko mbega ukuntu abavuga ko ari Abakristo kenshi, mu kutirinda bakingurira umwanzi w’imitima urugi! Kwirema ibice, ndetse n’amakimbirane akomeye bitesha agaciro abantu mu isi, bikunze kugaragara mu matorero, kuko badashyira imbaraga mu gucubya ibyiyumviro bipfuye ndetse no kuburizamo ijambo ryose umwanzi ashobora kuririraho. Igihe ibyiyumviro bipfuye bigaragaye, bigera kuri uwo uhora arebuza akaba abonye urwaho mu gukoresha uburyarya n’ubwenge nk’ubwo yakoresheje mu nzoka mu guca ibice no gusenya itorero. Iteka amakimbirane atera igihombo kinini. Incuti ku mpande zombi zirahangana bitewe n’abo zahisemo gukurikira bigatuma icyuho cyaguka. Inzu yigabanije ntishobora guhagarara. Inzangano ziherako zivuka kandi zigakomeza kwiyongera. Satani n’abamarayika be bakorana umurava ngo imbuto yabibwe yere.UB1 100.3

    Ab’isi barabyitegereza, bakabannyega bati: “Nimurebe ukuntu aba bakristo bangana! Niba iyi ngiyi ariyo dini yabo, ntabwo tuyikeneye.” Bakwireba ubwabo na kamere zabo mbi bakanezezwa nabyo. Nuko rero bakikomereza mu kutihana kwabo maze Satani akabyina intsinzi.UB1 100.4

    Umushukanyi mukuru yateze imitego ye buri mutima utihanganira ibigeragezo kandi udakomejwe no gusenga kudacogora no kwizera kuzima. Nk’abagabura kandi nk’abakristo, tugomba gukura ibisitaza mu nzira. Tugomba kwigizayo inzitizi iyo ariyo yose. Mureke twature kandi tuzinukwe icyaha cyose, kugira ngo inzira y’Uwiteka ishobore gutegurwa, ngo ashobore kuza mu materaniro yacu aducunshumirireho ubuntu bwe busaze. Isi, umubiri ndetse n’umubi bigomba gutsindwa.UB1 100.5

    Ntidushobora gutegura inzira mu kugirana ubucuti n’isi yanga Imana; ariko kubwo ubufasha bwayo dushobora gusenya ibihendo by’umwanzi kuri twebwe ndetse no ku bandi. Umuntu ubwe ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu ntibashobora kurwanya ibigeragezo bihoraho by’umwanzi udacogora kandi wabyiyemeje; ariko mu mbaraga ya Yesu dushobora kubirwanya.UB1 101.1

    Mu mwizera wese w’itorero hashobora kuvamo umucyo ukomeza kumurikira isi, kugira ngo batazibaza bati: “Ni iki aba abantu bakora kurusha abandi? Hashobora kubaho kandi kureka kwishushanya n’isi ndetse ni ngombwa, nanone kandi habaho kugendera kure y’ikintu cyose gisa n’ikibi, kugira ngo abarwanya ukuri batabona urwaho. Ntidushobora guhunga ibirego, bizaza; ariko dukwiriye kwirinda kuregwa kubera ibyaha byacu bwite cyangwa ubupfapfa, ahubwo mureke baduhore Kristo.UB1 101.2

    Nta kintu Satani atinya cyane nk’uko abantu b’Imana batunganya inzira bakuraho inkomyi zose, kugira ngo Uwiteka asuke Umwuka We kw’itorero rye rihenebera kandi ridashaka kwihana. Iyaba Satani yabishoboraga ntihashobora kubaho ububyutse ukundi, bwaba bukomeye cyagwa bworoheje, kugeza kw’iherezo ry’igihe. Ariko ntabwo tuyobewe amayeri ye. Birashoboka ko twarwanya imbaraga ye. Igihe inzira yo kwakira Umwuka w’Imana izaba iteguwe, umugisha uzatagwa. Satani ntashobora na mba kwimira imigisha Imana icunshumura ku bwoko bwayo nk’uko adashobora gufunga amadirishya y’ijuru ngo imvura itagwa ku isi. Abagome n’abadayimoni ntibashobora gucubya umurimo w’Imana cyangwa gutuma Imana itabana n’ubwoko bwayo mu materaniro; niba n’imitima imenetse, ishenjaguwe, batura ndetse bakareka ibyaha byabo, kandi mu kwizera bagatitiriza amasezerano bahawe. Buri kigeragezo, buri nzitizi yose, byaba bigaragara cyangwa ari amabanga, bishobora gutsindwa. “Si ku bwo amaboko kandi si ku kubwo imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” Zekariya 4:6UB1 101.3

    Turi mu munsi w’impongano

    Turi mu munsi ukomeye w’impongano, mu gihe ibyaha byacu, mu kwatura no kwihana, bijyanwa mu rukiko mbere y’uko urubanza rurangira. Muri iki gihe Imana ntiyemera ubuhamya bupfuye kandi butuzuye Umwuka butangwa n’abagabura Bayo. Ubuhamya nk’ubwo ntibushobora kuba ukuri kw’iki gihe. Ubutumwa bw’iki gihe bukwiriye kuba ibyo kurya by’igihe gikwiriye byo kugaburirwa itorero ry’Imana. Ariko Satani yakomeje gushaka kuvutsa ubu butumwa imbaraga yabwo, kugira ngo ubwoko bw’Imana budashobora kwitegura guhagarara ku munsi w’Uwiteka.UB1 101.4

    Mu 1844 Umutambyi wacu Mukuru yinjiye ahera cyane ho mu buturo bwo mu ijuru, kugira ngo atangire umurimo w’urubanza rugenzura. Imibereho y’abakiranutsi bapfuye yacishwaga imbere y’Imana. Igihe uwo murimo uzaba urangiye, urubanza ruzahindukirira abazaba bakiriho. Mbega ukuntu ibi bihe bikomeye ari iby’igiciro kandi ari ingenzi! Buri muntu wese muri twe afite urubanza rumutegereje mu rukiko rw’ijuru. Twese umuntu ku giti cye tuzacirwa urubanza rukwiranye n’ibyo umuntu yakoze akiri mu mubiri. Mu buryo bw’igishushanyo, igihe umurimo w’impongano wakorwaga n’Umutambyi Mukuru ahera cyane h’ubuturo bwo ku isi, abantu basabwaga kwibabaza ubwabo imbere y’Imana, bakatura ibyaha byabo, kugira ngo bihongererwe kandi bivanweho. Ese ibidusabwa bizaba bikeya mu murimo nyawo w’umunsi w’impongano, igihe Kristo avuganira ubwoko Bwe mu buturo bwo mu ijuru, kandi icyemezo cya nyuma kidasubirwaho kigiye gufatwa kuri buri muntu?UB1 102.1

    Tumeze dute muri iki gihe giteye ubwoba kandi gikomeye? Yoo! Mbega ubwibone buri mu itorero, mbega uburyarya, mbega kubeshya, mbega urukundo rw’imyambarire, ibitagira umumaro no kwinezeza, mbega gushaka kwishyira hejuru! Ibi byaha byuzuye intekerezo, bituma tudasobanukirwa agaciro k’ibizahoraho. Ese ntitwari dukwiriye gushakira mu byanditswe kugira ngo dusobanukirwe aho turi mu mateka y’isi? Ese ntidukwiriye gutekereza neza ku murimo urimo kudukorerwa muri iki gihe kandi tukamenya umwanya duhagazemo nk’abanyabyaha, mu gihe uyu murimo w’impongano ukomeje? Niba twitaye ku gukira kw’imitima yacu, tugomba gufata icyemezo cyo guhinduka guhamye. Tugomba gushakana Uwiteka twihana by’ukuri, kandi n’umutima umenetse, twatura ibyaha byacu kugira ngo bihanagurwe.UB1 102.2

    Ntabwo dukwiriye gukomeza kwibera mu mudamararo. Turimo gusatira igihe cyo kurangira kw’imbabazi. Reka buri muntu wese yibaze uko ahagaze imbere y’Imana. Ntituzi igihe amazina yacu azavugwaho na Kristo, hanyuma imanza zacu zigacibwa burundu. Oh! Mbega ukuntu ibyemezo bizafatwa bizaba bimeze! Ese tuzaba mu mubare w’abakiranutsi, cyangwa se mu banyabyaha?UB1 102.3

    Itorero rigomba guhaguruka kandi rikihana

    Itorero rikwiriye guhaguruka, rikihana kubera gusubira inyuma kwaryo mu maso y’Imana. Reka abarinzi babe maso kandi bavuze impanda. Ni umuburo usobanutse tugomba kwamamaza. Imana irategeka abagaragu bayo ngo: “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.” (Yesaya 58:1). Abantu bagomba kubyitaho; niba ibi bidakozwe, umuhati wose ni imfabusa; nubwo marayika uvuye mu ijuru yamanuka akavugana nabo, amagambo ye ntiyagira icyo abamarira nk’aho yavugiwe mu gutwi kw’intumbi.UB1 102.4

    Itorero rigomba guhagurukira gukora. Umwuka w’Imana ntashobora kuza kugeza igihe rimaze gutegurira inzira. Hakwiriye kubaho kwisuzuma kwimbitse k’umutima. Hakwiriye kubaho gufatanya mu gusenga kudacogora, kandi binyuze mu kwizera, tukishyuza amasezerano y’Imana. Singombwa kwambara ibigunira nko mu bihe bya kera; ahubwo tugomba kwicisha bugufi cyane mu mutima. Nta mpamvu twashingiraho twishima ubwacu cyangwa twishyira hejuru. Dukwiriye kwicisha bugufi turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana. Izigaragaza mu guhumuriza ndetse no gutanga umugisha ku bayishakana ukuri bose.UB1 103.1

    Umurimo uri imbere yacu; mbese tuzawukora? Tugomba kwihuta, dukomeza kujya imbere. Tugomba kwitegura umunsi ukomeye w’Umwami. Nta gihe cyo gutakaza dufite, nta gihe kiriho cyo guhugira mu kwikunda. Isi igomba kuburirwa. Mbese twese, umuntu ku giti cye turakora iki kugira ngo dushyire abandi umucyo ? Imana yemerera umuntu wese gukora umurimo wayo. Buri muntu wese afite uruhare agomba kugira, kandi ntabwo tugomba kwirengagiza uyu murimo kuko byaturimbuza.UB1 103.2

    Ese benedata muzarakaza Mwuka Muziranenge mutume yigendera? Ese muzafungiranira umugisha w’Umukiza hanze kuko mutiteguye kumwakira? Ese muzareka abantu barimbuke batamenye ukuri, kubera ko mudashaka kwikorerera abandi umutwaro Yesu yabikorereye? … Reka tuve mu bitotsi. “Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera” 1 Petero 5:8. 103The Review and Herald, 22 Werurwe, 1887UB1 103.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents