Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 11: DUFITE AGACIRO KANGANA IKI? 87Agace k’ikibwirizwa cyabwirijwe mu r usengero r w’ibitaro bya St Helene, 23/1/1904; kandi biboneka mu g atabo kiswe“The Church” , n°7

    Uwiteka yifuriza buri wese muri twe gufata icyemezo mu buryo budakuka. Ntidushobora kwihanganira gukora ikosa mu bijyanye n’ibya Mwuka. Ikibazo cyerekeye ubugingo n’urupfu dufite ni iki: “Mbese nakora iki kugira ngo mbashe gukizwa, kandi ngakizwa by’iteka ryose?” “Nakora iki kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho- ari bwo bugingo buhwanye n’ubugingo bw’Imana?” Iki ni ikibazo umuntu wese muri twe akwiriye kuzirikana abyitondeye…UB1 79.1

    Mu gihe tukiri muri iyi si dukwiriye kuba ukuboko kw’Imana gufasha. Pawulo yarabivuze ati: ” …muri umurima w’Imana n’inzu yayo.” (1 Abakorinto 3:9). Dukwiriye gufatanya n’Imana mu bintu byose yifuza gukora. Mbese turasohoza umugambi w’Imana ihoraho? Mbese twifuza buri munsi kugira umutima wa Kristo no gukora iby’ubushake bwe haba mu magambo no mu bikorwa?UB1 79.2

    Mbega ukuntu inyokomuntu imeze muri iki gihe! Hari ubwo mbere hose mwigeze mubona igihe nk’iki cy’urujijo, igihe cy’ubugome, ubwicanyi, ubujura ndetse n’ubundi bugome bw’uburyo bwose? Mbese muri iki gihe twebwe ku giti cyacu duhagaze he?UB1 79.3

    Mu gice cya 58 cya Yesaya twasomye iby’abantu “biyiririza ubusa no gutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo,” kandi twasomye ko Imana itazemera kwiyiriza ubusa kumeze gutyo. Imana iravuga iti: “Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.” (Yesaya 58:4)UB1 79.4

    “Ugira ngo kwiyiriza ubusa nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya, akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo nibyo wita kwiyiriza ubusa n’umunsi Uwiteka yishimira?”UB1 79.5

    “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana kandi mugaca ibyo agahato byose. Kandi ukarekura ugatanga ibyo kurya byawe, ukagaburira abashonji, ukazana abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.” Yesaya 58:5-7UB1 79.6

    INGORORANO

    “Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.” Yesaya 58:8UB1 79.7

    Dukwiriye gushyira mu bikorwa amahame y’amategeko, noneho gukiranuka kukaba imbere yacu, ingororano izaba ikuzo ry’Imana. Umucyo wo gukiranuka kwa Kristo uzatujya imbere utugote, kandi ikuzo ry’Uwiteka kizaduherekeza. Nimucyo dushimire Uwiteka kubw’iri sezerano. Nimucyo buri gihe duhagarare mu mwanya Uwiteka Imana yo mu ijuru ishobora kutwishimira. Reka tuzirikane ko ari amahirwe yacu asumbyeho kuba twomatanye n’Imana — kuba turi ukuboko kwayo gufasha.UB1 80.1

    Muri gahunda ikomeye y’Imana yo gucungura inyokomuntu yazimiye, Imana yishyize aho ikwiriye gukoresha abantu buntu nk’ukuboko kwayo gufasha. Imana igomba kugira ukuboko gufasha kugira ngo ishyikire inyokomuntu. Igomba gufatanya n’abantu bazaba abanyamurava, babona vuba amahirwe abari imbere, kandi bihutira kumenya ikigomba gukorerwa bagenzi babo.UB1 80.2

    Kristo yatanze ubugingo bwe k’ubwo abagabo n’abagore bacumuye. Yifuje kurokora abantu mu mibereho y’ubugome abajyana mu kumvira no gukiranuka; kandi ku bamwemera nk’Umucunguzi wabo, abaha ingororano y’ikirenga ijuru rishobora gutanga- ndetse ni umurage w’ubugingo buhoraho…UB1 80.3

    Byari bikwiriye ko dusobanukirwa birenzeho igiciro kitagerwa cyatanzwe kugira ngo ducungurwe! Pawulo aravuga ati :” Mwaguzwe igiciro” (1 Abakorinto 6:20); kandi ibi ni ukuri, kuko igiciro cyatanzwe ntabwo ari ikindi kitari ubugingo bw’Umwana w’Imana w’ikinege. Reka twese dutekereze kuri ibi. Dushobora kwanga ubutumire Kristo atwoherereje, dushobora gusuzugura impano ye y’imbabazi n’amahoro; ariko riracyari ihame ko buri wese muri twe yaguzwe igiciro, ndetse ni amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana w’Imana. Noneho rero, “muzirikane” (Abaheburayo 12:3).UB1 80.4

    Mwaguzwe igiciro cyinshi. « Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana” (1 Abakorinto 6:20). Icyo utekereza ko ari icyawe bwite ni icy’Imana. Cunga neza umutungo wayo. Yakuguze igiciro kitagerwa. Umutima wawe ni uwayo. Ni ubuhe burenganzira umuntu uwo ari we wese afite bwo kwangiza umubiri utari uwe bwite, ahubwo ukaba ari uw’Umwami Yesu Kristo? Ni uwuhe munezero umuntu uwo ari we wese yakura mu kugenda buhoro buhoro acogoza imbaraga z’umubiri n’intekerezo kubwo kwinezeza k’uburyo bwose?UB1 80.5

    Imana yahaye buri muntu wese ubwonko. Yifuza ko bwakoreshwa kubw’ikuzo ryayo. Kubera bwo, umuntu ashobozwa gukorana n’Imana mu mihati yo gukiza bagenzi be bari mu nzira y’irimbukiro. Nta bwo dufite imbaraga nyishi z’ubwonko cyangwa ubushobozi bwo gutekereza. Dukwiriye gutoza no gukomeza ubushobozi bwose bw’intekerezo n’umubiri (umuntu uko yakabaye wese ari we Kristo yacunguye) kugira ngo tubashe kuwukoresha neza cyane. Dukwiriye gukora uko dushoboye kose kugira ngo ubu bushobozi bukomere; kuko Imana ishimishwa n’uko turushaho gukomeza gukorana na Yo.UB1 80.6

    Abakora uruhande rwabo mu bunyangamugayo bavugwaho aya magambo ngo: “kuko twembi Imana ari yo dukorera.” (1Abakorinto 3:9). Hatabayeho gufashwa n’ijuru, umuntu ashobora gukora bike cyane; ariko Data wo mu ijuru n’Umwana we biteguye gukorera muri buri muntu wese witanga yimazeyo ku gicaniro cy’umurimo wayo. Buri muntu imbere yanjye ashobora gukorana n’Imana, kandi akayikorera mu buryo bwemewe. Uwiteka atwifuriza twese kujya mu murimo. Umuntu wese yamuhaye umurimo wihariye akurikije ubushobozi bwinshi butandukanye.UB1 81.1

    Ibyambayeho byihariye

    Ubwo nari mfite imyaka 17, igihe incuti zanjye zatekerezaga yuko mbaye ikimuga by’iteka ryose bitewe n’impanuka ikomeye nagize mu buto bwanjye, umushyitsi uvuye mu ijuru yaransanze maze arambwira ati: “Ngufitiye ubutumwa ugomba kujyana.” Naratekereje nti: “Ni mpamvu ki, uko biri kose hagomba kuba hari ahantu runaka hari ikosa rikomeye.” Aya magambo yongeye kunzaho ngo: “Ngufitiye ubutumwa ugomba kujyana. Andikira abantu ibyo nguhaye.” Kugeza icyo gihe, ukuboko kwanjye kwasusumiraga kwari kutarashobora kwandika n’umurongo umwe. Narasubije nti: “Sinshobora kubikora, sinshobora kubikora!” Nongeye kubwirwa aya magambo ngo: “Andika! Andika!” Nafashe ikaramu n’urupapuro maze ntangira kwandika, kandi ibyo nanditse kuva icyo gihe, ntibishobora kugereranywa. Imbaraga n’ubushobozi byari iby’Imana.UB1 81.2

    Kuva icyo gihe, ibitabo nanditse byagiye bisohoka mu ndimi nyinshi, kandi byakwirakwijwe ku isi. Mu gihe gito gishize nabwiwe ko kopi imwe ya kimwe mu bitabo byanjye yakiranwe ibyishimo n’umwamikazi w’Ubudage, kandi ko yanditse ibaruwa nziza igaragaza uko yakunze icyo gitabo. Ishimwe ryose ribe iry’Uwiteka!UB1 81.3

    Ku bwacu twenyine nta cyiza dushobora gukora. Ariko ni amahirwe yacu kuba tugirana isano y’ukuri n’Imana, kandi tukiyemeza ko dufashijwe na Yo tuzakora uruhare rwacu muri uyu murimo, kugira ngo turusheho kuwutunganya. Mu mibereho y’abantu bakomeza iki cyemezo bicishije bugufi ariko badacitse intege, hazagaragarira ikuzo ry’Imana. Ibi ndabizi bitewe n’ibyo nagiye nyuramo. Nta mbaraga zanjye bwite nigeze ngira. Nabonye ko, mu ntege nke zanjye, ngomba kwishyira mu maboko ya Yesu Kristo. Kandi umusaruro wavuye mu gukora ntyo, mu gusenga ndetse no kwizera, agakiza k’Imana kangiye imbere kandi ikuzo ry’Uwiteka rirankurikira.UB1 81.4

    Ndababwira ibyo nzi kugira ngo mbatere ubutwari kandi mbahumurize. Reka twese tugirane n’Imana umubano nyakuri. Ni uwuhe munezero ushobora kuboneka mu kujyana n’ibigezweho by’iyi si? Mufite umurimo mwiza cyane mugomba gukora. Nimutunganye imico. Nimukoreshe ubushobozi bwose, imyakura yose, umubiri wose, igitekerezo n’igikorwa cyose ku bw’ikuzo ry’Imana. Nibigenda bityo, muzabona agakiza k’Imana kabagenda imbere ku rwego mutigeze mubona mbere.UB1 81.5

    Nta kintu na kimwe mfite nakwivovotera. Imana ntiyigeze intererana. Nashyinguye umugabo wanjye none ubu hashize imyaka 22, kandi imyaka myinshi nyuma yaho ubwo hafatwaga icyemezo cy’uko abandi bavugabutumwa bagomba kujya muri Australia ngo bajye gufatanya na bake bari baroherejwe, twe ubwacu twagiyeyo kugira ngo dukomeze amaboko ya bene Data, kandi dushyire umurimo kuri gahunda aho hantu hashya. Ahongaho twahakoreye umurimo ukomeye wo gutangira.UB1 82.1

    Gufasha mu gutangiza ishuri.

    Twabonye ko hakenewe cyane ishuri abasore n’inkumi bagaragaza ko batanga umusaruro bashoboraga gutorezwamo gukora umurimo w’Umwami; bityo twahereyeko tujya mu ishyamba ry’ahitwa New South Wales, tugura hegitari 15 z’ubutaka maze ahongaho tuhashinga ishuri rihugura ryitaruye umujyi….UB1 82.2

    Imyaka itatu ishize twasubiye muri Amerika. Abandi bantu boherejwe muri Australia kudusimbura. Umurimo wakomeje gukura, kandi umuhati wose wakoreshwaga watangaga umusaruro. Ndifuza yuko mwasoma amabaruwa twohererezwaga. Nta gushidikanya mwumvise amapfa akaze yateje inzara ahantu henshi muri Australia mu myaka ibiri ishize. Ibihumbi amagana menshi by’intama, inka n’amafarashi byarapfuye. Mu turere twose by’umwihariko ahitwa Queens-land, umubabaro n’igihombo mu by’ubukungu byabaye ikirenga.UB1 82.3

    Nyamara ahantu twatoranyije kubaka ishuri ryacu rihugura habonye imvura ihagije haboneka inzuri nziza n’imyaka myinshi cyane. Mu by’ukuri, byatangajwe mu nama z’abayobozi no mu binyamakuru byo mu mijyi ikomeye ko ariho “honyine hatoshye muri New South Wales yose.”UB1 82.4

    Mbese ibi ntibigaragara? Mbese Uwiteka ntiyatanze imigisha? Muri imwe muri raporo twabonye, twabwiwe ko umwaka ushize toni eshatu zirenga z’ubuki bwiza cyane bwahakuwe mu gikingi cy’ishuri. Imboga nyinshi cyane zarahinzwe kandi igurishwa ry’ibyasagutse ryavuyemo umutungo mwinshi w’ishuri. Ibi byose biradukomeza; kuko twafashe ubutaka bw’ishyamba, kandi twafashije kubutunganya kugeza aho bugeze ubu butanga umusaruro. Ishimwe ryose turituye Uwiteka.UB1 82.5

    Ahantu hose hari amahirwe menshi yo gufasha umurimo w’Imana. Ndetse no mu bibaya dutuyemo ubu, hari imiryango ikeneye gufashwa mu bijyanye n’iby’umwuka. Abongabo nimubasure. Nimukoreshe impano zanyu, ubushobozi bwanyu mubafasha. Mbere ya byose nimubanze mwiyegurire Shobuja; bityo azakorana namwe. Buri muntu amuha umurimo we.UB1 82.6

    Mbese mushiki wacu Ellen G.White ari gukungahara?

    Rimwe na rimwe byagiye bivugwa ko ngerageza kwikungahaza. Abantu bamwe baratwandikiye barabaza bati: “Mbese Ellen G. White ntafite amamoliyoni y’amadolari?” Nishimiye ko nshobora kuvuga nti: “Oya.” Nta hantu na hamwe muri iyi si mfite hatarimo umwenda. Ni ukubera iki? Ni uko mbona umurimo munini w’ivugabutumwa ugomba gukorwa. Mbese mu bintu nk’ibyo nshobora guhunika amafaranga? Oya rwose. Mbona amafaranga avuye mu kugurisha ibitabo byanjye; ariko hafi ya yose nyakoresha mu murimo w’ivugabutumwa.UB1 83.1

    Umuyobozi umwe wa rimwe mu macapiro yacu utuye mu kindi gihugu, amaze kubwirwa n’abandi ko nari nkeneye amafaranga, yanyoherereje amadolari 500, kandi mu ibaruwa yari iyaherekeje yavuze ko mu rwego rwo kunyitura ku bihumbi n’ibihumbi by’amadorari yavuye mu bitabo nari naroherereje asosiyasiyo yabo kugira ngo basobanure kandi batange ibitabo bike ndetse anunganire gahunda nshya z’ivugabutumwa, babonaga ko utwo dufaranga bageretse ku ibaruwa ari akantu gato cyane k’impano igaragaza kunyurwa kwabo. Bohereje ayo madorari kubera icyifuzo bari bafite cyo kumfasha mu gihe narimo cy’ubukene bw’umwihariko; ariko mbere hose natanze amafaranga yose yaturukaga mu kugurisha ibitabo byanjye mu Burayi kugira ngo yunganire umurimo w’Uwiteka mu mahanga. Nyamara kandi nteganya kwishyura ariya madorali 500 igihe cyose nzaba maze kwishyura imyenda nafashe.UB1 83.2

    Ku bw’icyubahiro cy’Imana, ndababwira ko hafi imyaka ine ishize yanshoboje kurangiza kwandika igitabo ku migani ya Yesu, maze ishyira mu bitekerezo byanjye gutanga iki gitabo kugira ngo umurimo w’uburezi w’itorero ryacu ujye imbere.UB1 83.3

    Muri icyo gihe amwe mu mashuri yacu magari ahugura na za koleji byari biremerewe n’imyenda; ariko hakoreshejwe umwete w’abantu bacu mu kugurisha iki gitabo no gutanga amafaranga yose avuyemo mu kwishyura iyi myenda yose, hakiriwe amadolari arenze ibihumbi magana abiri yishyuye iyo myenda kandi n’umurimo mwiza uracyakomeje gukorwa. Kugera ku ntego k’uyu mugambi byambereye isoko yo kunyurwa cyane. Ubu ndi kurangiza ikindi gitabo kigomba gukoreshwa muri ubwo buryo kubw’indi migambi.UB1 83.4

    Nyamara ntabwo inyungu y’umutungo ari yo kintu kinezeza cyane kurusha ibindi. Nkunda gutekereza ko ikwirakwizwa ry’ibi bitabo rituma abantu benshi bamenya ukuri. Iki gitekerezo gituma umutima wanjye unezerwa cyane. Nta gihe mfite cyo kwicara no kubogoza amarira. Nkomeza gukora umurimo wanjye, kandi nkakomeza kwandika. Mu gitondo kare, igihe muba mushyizweyo, mba nabyutse ndi kwandika.UB1 83.5

    Ndetse n’agahinda ntikigeze kantera guhagarara kwandika. Nyuma y’igihe gito ngiye muri Australia, nafashwe n’uburwayi. Biturutse ku bukonje bw’amazu, nafashwe n’uburwayi bwa rubangimpande, bwatumye mara amezi 11 ndyamye. Rimwe na rimwe narabararaga cyane. Nashoboraga kuryamira uruhande rumwe nk’amasaha abiri gusa, noneho nkahindurirwa ku rundi ruhande. Umufariso wanjye warimo umwuka watumaga noroherwa buhoro. Nanyuze mu bihe bikomeye cyane.UB1 83.6

    Nyamara nubwo nababaraga ntya, sinigeze ndeka umurimo nakoraga. Ukuboko kwanjye kw’iburyo uhereye mu nkokora ukageza ku nzara z’intoki, ntikwababaraga nyamara ikindi gice gisigaye cy’ukuboko, ukuboko kw’ibumoso n’intugu zombi, ntibyashoboraga kwinyeganyeza. Hari uburyo bwakoreshejwe, butuma nshobora kwandika. Muri aya mezi 11 nanditse amapaji 2500 y’impapuro nini zagombaga koherezwa hakurya y’inyanja ya Pasifika kugira ngo atunganirizwe muri Amerika.UB1 84.1

    Ndashima Uwiteka kuko atigera antererana; kuko ampa imbaraga kandi akangirira ubuntu. Ubwo nari mpagaze iruhande rw’umugabo wanjye wendaga gupfa, nashyize ikiganza cyanjye mu cye maze ndavuga nti: “Mbese mugabo wanjye uranzi?” Yazunguje umutwe. Naravuze nti: “Mu myaka yose nakwemereye kwikorera inshingano z’umurimo ndetse no gufata iya mbere mu migambi mishya. Ubu ngusezeraniye ko jye ubwanjye ngiye kuba umuntu utangiza umurimo aho utari.” Nongeyeho aya magambo: “Niba wumva icyo mvuze, fata ikiganza cyanjye ugikomeje akanya gato.” Yarabikoze, ntiyashoboraga kuvuga.UB1 84.2

    Umugabo wanjye amaze gushyingurwa, incuti ze zatekereje kubaka urwibutso rw’igice ku gituro cye. Naravuze nti: “Ntibishoboka rwose! Yakoze umurimo w’abantu batatu wenyine. Ntabwo urwibutso rw’igice ruzigera rushyirwa ku gituro cye!”…UB1 84.3

    Imana yaramfashije. Muri iki gihe mpa ikuzo izina ryayo mu maso y’ubwoko bwayo. Namaze hafi imyaka 10 muri Australia. Hakozwe umurimo w’igitangaza; ariko ibirenze ibyo incuro ebyiri byashoboraga kuba byarakozwe iyo tuba twaragize abantu n’umutungo twari dukeneye. Nubwo bimeze bityo, turashima Imana kubwo kubana natwe ikadukomeza, ndetse no kubyo ubu dushobora kuhabona bigaragara ko ari umusaruro wavuye mu mwete wakoreshejwe. 88Manuscript 8, 1904UB1 84.4

    Umurimo witaweho kandi udacogora

    Amateraniro makuru akwiriye kubera mu mijyi yacu minini. Kandi igihe abigisha muri ayo materaniro bitondera ibyo bavuga byose, abantu bazagerwaho mu gihe ukuri kwamamazwa mu mbaraga ya Mwuka. Urukundo rwa Kristo rwakiriwe mu mutima ruzirukana gukunda ikinyoma. Urukundo no kugira neza byagaragariye mu mibereho ya Kristo bigomba kugaragara mu mibereho y’abamukorera. Umurimo witaweho kandi udacogora waranze imibereho ye ugomba no kuranga imibereho yabo. Imico y’Umukristo ikwiriye kuba igaragazwa rindi ry’imico ya Kristo.UB1 84.5

    Nimucyo twe kwibagirwa na rimwe ko tutari abacu bwite; ko twaguzwe igiciro. Imbaraga zacu zikwiriye gufatwa nk’umurage wera ugomba gukoreshwa mu guhesha Imana ikuzo no kugirira neza bagenzi bacu. Turi umugabane umwe w’umusaraba wa Kristo. Kubwo gukorana ubudahemuka budakebakeba kandi budacogora dukwiriye guharanira gukiza abarimbuka. 89Manuscript 6, 1902UB1 85.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents