Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA IV — “BWIRIZA IJAMBO”

    INTANGIRIRO

    Mu mwaka wa 1933, ubuyobozi bw’Inteko Rusange bwakoze igenamigambi ryo gushimangira no gutera umwete Ivugabutumwa rikomeye muri Amerika y’amajyaruguru. Byagaragaye ko niba intego ngari zagombaga gukorwa, abagabura bahagaze imbere y’abantu bagombaga kureka inyigisho zoroheje bakamamaza ubutumwa bwa Marayika wa gatatu mu buryo bwagutse kandi bukora ku mutima. Bisabwe n’Inteko Rusange, akanyamakuru k’amapaji 16 gafite umutwe witwa “Bwiriza Ijambo” karimo inama za Ellen G. White, karanditswe. Umurimo munini warakozwe handikwa za kopi nyinshi zatanzwe, zitongera ubugabura bundi bushya n’inshingano ikomeye yo kwamamaza Ubutumwa bw’isaha ya nyuma y’Urubanza rw’isi. Ibi bice bitari mu bitabo bindi bya Ellen G. White bikubiyemo hano mu buryo burambuye. Ingingo zanditswe ntabwo zigize ibyakusanijwe byuzuye ku byo Ellen G. White yanditse kuri iki cyigisho. Inama y’inyongera ishobora kuboneka mu bitabo by’Ivugabutumwa, Abakozi b’Ubutumwa Bwiza, Ibihamya ku Bagabura n’Umurimo wa Gikristo.UB1 123.4

    Nyuma y’aka kanyamakuru hakurikiyeho ibice bimwe bifitanye isano bikurikira: “Ingorane z’ibitekerezo ” harimo ubutumwa bwohererejwe umwe mu bagabura bacu, burimo inama ku murimo ukomeye, uwo murimo kugeza ubu uboneka gusa mu mpapuro zigize agatabo kitwa -Notebook Leaflet — mu gice kitwa “Gushyiraho igihe” ni ingenzi. Igice kirangirana n’inama zavuye mu Bihamya by’Umwihariko, 127Special Testimonies urutonde B, N°2, byanditswe mu gihe cy’ingorane zo mu 1903 na 1904 igihe inyigisho zimwe zivuga ko Imana iba mu kintu cyose128pantheistic zigishwaga itorero nk’umucyo mushya, ngo kandi iyo wemezwa wari kubera itorero umugisha ukomeye. Umugisha uhebuje waturutse muri aka kaga wabonetse mu nyigisho zatanzwe neza n’intumwa y’Uwiteka ku itorero ryageragezwaga, ziboneka cyane mu Bihamya, umuzingo wa 8, Rengera ubuzima n’Umurimo w’ubuvuzi. --- Abashinzwe kurinda inyandiko za Ellen. G. White TrusteesUB1 123.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents