Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 10: ABAMARAYIKA BEZA BARUSHA IMBARAGA ABAMARAYIKA BABI

    Bivugwa mu buryo bwumvikana ko Satani akorera mu batumvira, ko atagera ku ntekerezo zabo gusa, ahubwo anakorera mu bushobozi bwabo, babizi cyangwa batabizi kugira ngo bashore abandi mu kugoma nka bo. Niba abamarayika babi bafite imbaraga nk’izo ku bana b’abantu mu kutumvira kwabo, mbega imbaraga iruseho abamarayika beza bafite ku bantu baharanira kumvira. Igihe twiringiye Yesu Kristo, tukumvira mu butungane, abamarayika b’Imana bakoresha imitima yacu ibyo gukiranuka.UB1 76.1

    Abamarayika baraje maze bakorera Umwami wacu ubwo yari mu butayu bw’ibigeragezo. Abamarayika bo mu ijuru bari hamwe na we mu gihe cyose yabaga ahanganye n’ibitero by’abambari ba Satani. Ibi bitero byari bikomeye cyane kurusha ibyo umuntu yigeze kunyuramo. Ibyerekeye umuryango w’umuntu byose byari bigeze aharindimuka. Muri uru rugamba Kristo ntiyigeze anavuga amagambo ye. Yishingikirizaga kuri “Handitswe ngo” (Matayo 4:4). Muri iyi ntambara ubumuntu bwa Kristo bwahuye n’ingorane zitazigera zimenywa n’umuntu n’umwe muri twe. Umwami w’ubugingo n’umwami w’umwijima basakiraniye mu ntambara ikomeye, ariko Satani ntiyashoboye gutsinda na hato mu magambo cyangwa mu gikorwa. Ibyo byari ibigeragezo nyakuri, nta kwiyoberanya kwarimo. Kristo “yababajwe no kugeragezwa ubwe” (Abaheburayo 2:18). Muri icyo gihe abamarayika bo mu ijuru bari babihanze amaso; kandi bakomeje kuzamura ibendera kugira ngo Satani atagura imbibi ze ngo atsinde kamere muntu ya Kristo.UB1 76.2

    Mu kigeragezo cya nyuma Satani yagerageresheje Kristo gushaka kumuha isi yose n’ibyiza byayo byose iyo apfukama akamuramya kandi yavugaga ko yoherejwe n’Imana. Noneho Kristo yagombye gutanga itegeko rye. Yagombye gukoresha ubutware burenze ubw’abambari bose ba Satani. Ubumana bwagaragariye mu bumuntu, maze Satani asubizwa inyuma ubutazuyaza. Kristo yaravuze ati: “Genda Satani, kuko handitswe ngo: ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine” Matayo 4:10.UB1 76.3

    Byari bihagije. Satani nta handi yashoboraga kugana. Abamarayika batabaye Umukiza. Abamarayika bamuzaniye ifunguro. Uburemere bw’iyi ntambara nta ntekerezo za kimuntu zishobora kubusobanukirwa. Imibereho y’umuryango wose wa muntu ndetse n’iya Kristo ubwe byari biri mu makuba. Iyo Kristo agira ikintu kimwe gusa yemera, akagira ijambo rimwe ryo kugamburura, Satani yari gutangaza ko isi ibaye iye, kandi we mwami w’ubutware bw’umwijima yatekerezaga ko agiye gutangira gutegeka. Umumarayika uvuye mu ijuru yabonekeye Yesu, kuko intambara yari irangiye. Imbaraga za kimuntu zari zigiye gutsindwa. Ariko ijuru ryose ryaririmbye indirimbo y’intsinzi y’iteka ryose.UB1 76.4

    Mu ntambara barwana na Satani bene muntu bafite ubufasha bwose Kristo yari afite. Ntabwo bagomba gutsindwa. Bakwiriye kurushaho gutsinda kubw’uwabakunze kandi akabitangira. “Mwaguzwe igiciro.” (1 Abakorinto 6:20). Mbega igiciro! Umwana w’Imana mu bumuntu bwe yarwanye intambara ikomeye, ari byo bigeragezo bigaragara ko bikomeye byibasira abantu: Ni ibigeragezo bijyanye no guhaza irari ry’inda, kugerageza kujya aho Imana itabayoboye ndetse no kuramya imana y’iyi si, kugurana umunezero mwinshi w’iteka ryose ibinezeza byo muri ubu buzima. Buri muntu wese azahura n’ibigeragezo, ariko Ijambo ry’Imana rivuga ko tutazageragezwa ibiruta ibyo tubasha kwihanganira. Dushobora kwihangana kandi tukanesha umwanzi wiyoberanya.UB1 77.1

    Ijuru ryo gutsindira

    Buri muntu afite ijuru ryo gutsindira n’irimbukiro agomba guhunga. Ingabo zose z’abamarayika ziteguye kuza gutabara umuntu ugeragezwa kandi ushukwa. Yesu, Umwana w’Imana ihoraho yihanganiye kugeragezwa ku bwacu. Umusaraba w’i Kaluvari uhagaze imbere ya buri muntu wese wemye. Igihe imanza za bose zizacibwa, kandi abazarimbuka bagahanirwa ko basuzuguye Imana kandi ko mu kutumvira kwabo batayihaye icyubahiro Cyayo, nta n’umwe uzagira icyo yireguza, nta n’umwe wagombaga kurimbuka. Bahawe uburenganzira bwo kwihitiramo ukwiriye kubabera umwami, yaba Kristo cyangwa Satani. Ubufasha bwose Kristo yahawe, buri muntu wese nawe ashobora kubuhabwa mu gihe cy’ikigeragezo gikomeye. Umusaraba uhagaze nk’indahiro ivuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye kurimbuka, kandi ko ubufasha butagerwa buhabwa buri muntu wese. Dushobora gutsinda abambari ba Satani, cyangwa se tukifatanya n’imbaraga zishaka kurwanya umurimo w’Imana mu isi yacu …UB1 77.2

    Dufite Umuvugizi utuvuganira. Mwuka Muziranenge akomeza kwitegereza ibyo dukora. Ubu dukeneye kwitegereza neza kugira ngo ibyo dukora mu kubaha Imana ukuri gushobore kugaragara nk’uko kuri muri Yesu. Abamarayika ni intumwa zivuye mu ijuru, mu by’ukuri zihora zizamuka kandi zimanuka, zigatuma isi n’ijuru bikomeza kugirana umubano. Aba bamarayika b’intumwa bitegereza ibyo dukora. Bahora biteguye gufasha abantu bose mu ntege nke zabo, bakarinda abantu bose amakuba y’imico mbonera n’ayo ku mubiri nk’uko kugira neza kw’Imana kuri. Igihe icyo ari cyo cyose abantu bumviye imbaraga ya Mwuka w’Imana iturisha [umutima] biturutse ku murimo w’aba bamarayika, mu ijuru haba ibyishimo; Uwiteka ubwe aranezerwa akaririmba.UB1 77.3

    Abantu ubwabo barikuza cyane. Umurimo w’ingabo zo mu ijuru zikorana n’abantu hakurikijwe gahunda y’Imana ni wo utuma habaho umusaruro wo guhinduka no kwezwa kwa kamere y’umuntu. Ntidushobora kureba kandi ntitwari gushobora kwihanganira ubwiza bw’umirimo w’abamarayika iyo ikuzo ryabo ridatwikirirwa ngo bicishe bugufi begere kamere yacu ya kimuntu. Ibishashi by’ubwiza bw’ijuru nk’uko bugaragarira ku bamarayika b’umucyo, byari gukongora abantu bapfa. Abamarayika bakorera ku ntekerezo z’abantu hakurikijwe uko babaragijwe; bibutsa intekerezo z’umuntu ibyiza nk’uko babikoreye ba bagore bari bari hafi y’imva.UB1 77.4

    Abamarayika bakoreshwa mu mugambi wateguwe n’ijuru kugira ngo kamere yacu yongere kugirwa nshya, bagakorera mu bantu batumvira Imana bakabatera kuyumvira. Kurindwa n’ingabo zo mu ijuru byagenewe abantu bose bazagendera mu nzira y’Imana kandi bagakurikiza imigambi yayo. Binyuze mu isengesho rivuye ku mutima kandi ridakebakeba tubasha guhamagara abafasha bo mu ijuru bakaza iruhande rwacu. Ingabo zitagaragara z’umucyo kandi z’inyambaraga zizakorana n’umuntu wiyoroheje, umugwaneza n’uwicisha bugufi. 85Letter 116, 1899.UB1 78.1

    Abamarayika bashaka gukorana n’abantu

    Satani akoresha abantu kugira ngo umuntu atsindwe n’ikigeragezo, ariko abamarayika b’Imana bashakisha abantu bashobora gukoreramo kugira ngo bakize abageragezwa. Abamarayika bashaka abantu bazakora mu murimo wa Kristo, abantu bazaba bakoreshwa no gusobanukirwa ko ari aba Kristo. Bakeneye abantu baziyumvisha ko abagwa mu kigeragezo, baba abakomeye cyangwa aboroheje, ari bo bantu bakeneye umurimo wihariye babakorera, kandi ko Kristo yitegereza abatitaweho, basuzugurwa, bakomerekejwe n’umwanzi kandi biteguye gupfa, kandi Kristo ababazwa cyane no kwinangira kw’abantu banga gukoresha ukwizera gukorera mu rukundo, ari nako kuzatunganya umuntu.UB1 78.2

    Abamarayika b’Imana bazakorana kandi bakorere mu bantu bazafatanya n’intumwa z’ijuru mu kurokora umuntu mu rupfu no mu byaha bitabarika byihishe, ibyo bibatere kwisuzuma ubwabo kugira ngo nabo ubwabo batageragezwa.UB1 78.3

    Abarwayi ni bo bakeneye muganga, ntabwo ari abazima. Igihe ukoze umurimo ku batawukeneye, kandi ntiwite ku bantu bashoboraga guheshwa umugisha n’amagambo n’ibikorwa byawe, uba wubaka imico idasa n’iya Kristo. 86Letter 70, 1894.UB1 78.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents