Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 63: IMARAGARITA Y’IGICIRO CYINSHI 215Iyi ngingo yakuwe muri Review and Herald ( Urwibutso n’Integuza), 8/8/19899

    “Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16) Uko yari ari ejo n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahoraho iteka ryose. Gukiranuka kwa Kristo nk’imarigarita itunganye kandi yera, nta busembwa gufite, nta kizinga, nta gicumuro. Uku gukiranuka gushobora kuba ukwacu. Agakiza kaguzwe amaraso ye, ubutunzi butagererenywa, ni imaragarita y’igiciro cyinshi. Ishobora gushakishwa kandi ikaboneka. Ariko abayibonye mu by’ukuri bazagurisha ibyo bafite byose kugira ngo bayigure. Bagaragaza igihamya cy’uko bari umwe na Kristo nk’uko nawe ari umwe na Se. Mu mugani w’umucuruzi, yerekanwa nk’ugurisha byose yari atunze kugira ngo atunge imaragarita y’igiciro cyinshi. Iki ni ikintu cyiza gishushanya abantu bishimira ukuri cyane ku buryo bareka ibyo bafite byose kugira ngo bashobore kuba abatunzi b’ukuri. Ku bwo kwizera, bakomeza agakiza bahawe binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Imana w’ikinege.UB1 319.1

    Hari abantu bamwe bashaka, kandi bagashakisha igihe cyose, imaragarita nziza. Nyamara ntibavirira ingeso zabo mbi. Ntibapfa ku narijye kugira ngo Kristo ashobore gutura muri bo. Ku bw’ibyo rero, ntibabona imaragarita y’igiciro.UB1 319.2

    Ntabwo batsinze irari ribi n’urukundo bakunda ibirangaza by’isi. Ntibikorera umusaraba, ngo bakurikire Kristo mu nzira yo kwiyanga no kwitanga. Ntibigera bamenya icyo kugira amahoro n’umutekano mu mutima ari cyo; kuko nta kwitanga gusesuye, nta kuruhuka n’ibyishimo bishobora kubaho. Abasa n’Abakristo ariko atari Abakristo nyakuri, bagaragara nk’aho bari hafi y’ubwami bw’ijuru ariko ntibigera binjiramo. Gusa n’uwakijijwe ariko utarakijijwe rwose, si ugusa n’uwazimiye ahubwo ni ukuzimira rwose.UB1 319.3

    Kwiyegurira Imana buri munsi bizana amahoro n’ikiruhuko. Umucuruzi yagurishije ibyo yari afite byose kugira ngo atunge imaragarita. Abashaka agakiza nibanga gutsindwa cyangwa gucika intege, bazabona amahoro n’uburuhukiro mu Mwami. Kristo azabambika gukiranuka kwe. Azabaha umutima mushya n’ibitekerezo bishya. Iyi migisha yaguze ubugingo bw’Umwana w’Imana, kandi ihabwa abo icyo gitambo cyatambiwe. Nyamara se benshi bakira bate impano bahawe?—Bayitera umugongo, bagahitamo ibinezeza by’iyi si. Kristo abavugaho muri aya magambo: “Nyamara mwanze kuza aho ndi ngo muhabwe ubugingo.” (Yohana 5:40)UB1 319.4

    Abanyabyaha bari mu butware bw’ikinyoma giteye ubwoba. Basuzugura kandi bakanga Umukiza. Ntibabona agaciro k’imaragarita bahawe, barayijugunya, Umucunguzi wabo bakamwitura ibitutsi no kumukwena. Ibihe byinshi umugore yirimbisha kwambara impeta n’ibikomo, kugira ngo ashimwe, ariko akanga kwemera imaragarita y’igiciro kinini, ari yo yari gutuma yezwa, akagira icyubahiro n’ubukire bw’iteka. Mbega ukuntu abantu benshi batwawe ingamira n’iby’igihe gito! Bashukwa n’iby’isi bibengerana kandi bishashagirana, bakabirutisha ikamba ry’ubugingo buhoraho, ingororano Imana iha abayumvira. “Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika.” (Yeremiya2:32)UB1 319.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents