Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 30: AMATEGEKO N’UBUTUMWA BWIZA 168 Byabonetse mu Ibimenyetso by’Ibihe ( The Signs of The Times) , 14/3/1878

    Igihe Abayuda bangaga Kristo, bari banze urufatiro rwo kwizera kwabo. Kandi, ku rundi ruhande, Abakristo bo muri iki gihe bavuga ko bizera Kristo, ariko bakanga amategeko y’Imana, bakora amakosa amwe n’ay’Abayuda bayobejwe. Abavuga ko bishingikirije kuri Kristo, nuko akaba ari we bashyizeho ibyiringiro byabo nyamara bagasuzugura amategeko y’imico mbonera n’ibyahanuwe, ntaho batandukaniye n’Abayuda batizera. Ntibashobora mu buryo bwumvikana guhamagarira abanyabyaha kwihana kubera ko badashoboye gusobanura neza icyo baba bihana. Umunyabyaha, ushishikarizwa kureka ibyaha bye, afite uburenganzira bwo kubaza ati: « icyaha ni iki? » Abubaha amategeko y’Imana bashobora gusubiza bati: «Icyaha ni ukwica itegeko ». Intumwa Pawulo ihamanya n’ibi igira iti: ” Simba naramenye icyaha iyo amategeko atabaho.”UB1 183.1

    Abemera ibyo amategeko y’imico mbonera asaba nibo bonyine bashobora gusobanura imiterere yo guhongererwa. Kristo yazanywe no guhuza Imana n’umuntu, akamuhindura umwe n’Imana binyuze mu kumugarura ku kumvira amategeko yayo. Nta bubasha itegeko rifite bwo kubabarira uryishe. Yesu ni we wenyine washoboraga kwishyurira umunyabyaha umwenda we. Ariko nubwo Yesu yarishye umwenda w’umunyabyaha wihana, ntabwo bimuha uburenganzira bwo gukomeza kwica amategeko y’Imana; ahubwo guhera ubwo agomba kubaho yumvira ayo mategeko.UB1 183.2

    Amategeko y’Imana yabayeho mbere y’iremwa ry’umuntu naho ubundi Adamu ntaba yarakoze icyaha. Nyuma y’uko Adamu acumura, amahame yo mu mategeko ntiyahinduwe, ahubwo yaratunganijwe kandi atangarizwa kugira ngo abashe kunganira umuntu muri uko kugwa. Kristo, mu nama yagiranye na Se, yashyizeho uburyo bwo gutamba ibitambo; urwo rupfu, aho kugira ngo ruhite rugera ku wishe itegeko, rwabanje gushyirwa ku gitambo ari byo byacureraga igitambo gikomeye kandi gitunganye cy’Umwana w’Imana.UB1 183.3

    Ibyaha by’abantu byashyirwaga mu buryo bw’igishushanyo ku mutambyi ari na we wari umuhuza w’Imana n’abantu. Umutambyi ubwe ntiyashoboraga guhinduka igitambo gikuraho ibyaha, kandi ngo abashe no guhongerera ubugingo bwe, kuko nawe yari umunyabyaha. Ku bw’ibyo rero, aho kugira ngo ubwe apfe, yicaga umwana w’intama udafite inenge; igihano cy’icyaha cyashyirwaga ku itungo ridafite inenge, rikajya mu mwanya we, ari byo byashushanyaga igitambo kidafite inenge cya Yesu Kristo. Binyuze mu maraso y’iki gitambo, umuntu yatumbiraga ku bwo kwizera amaraso ya Kristo yari kuzahongerera ibyaha by’abari mu isi.UB1 183.4

    Umugambi w’amategeko y’imihango

    Iyo Adamu adacumura itegeko ry’Imana, amategeko y’imihango ntaba yarashyizweho. Ubutumwa bw’inkuru nziza bwabanje guhabwa Adamu mu itangazo yabwiwe y’uko urubyaro rw’umugore rwari kuzajanjagura umutwe w’inzoka; kandi ryakomeje gushyikirizwa urubyaro rwakurikiyeho rigera kuri Nowa, Aburahamu na Mose. Kristo ubwe ni we wamenyesheje Adamu na Eva amategeko n’iby’inama y’agakiza. Bakiranye ubwitonzi iryo somo ry’ingenzi babibwira abana babo n’abuzukuru babo. Ni muri ubwo buryo ubumenyi bw’amategeko y’Imana bwakomeje kurindwa.UB1 184.1

    Icyo gihe, abantu baramaga hafi imyaka igihumbi, kandi abamarayika babagendereraga bafite amabwiriza aturutse kuri Kristo. Kuramya Imana binyuze mu gutanga ibitambo byashyizweho, kandi abubahaga Imana bemereraga ibyaha byabo imbere yayo bagategerezanya ishimwe n’ibyiringiro bitunganye kuza kw’Inyenyeri yo mu ruturuturu, yo yari kuzayobora mu ijuru abana ba Adamu bacumuye, binyuze mu kwihana bagahindukirira Imana no kwizera Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Ni muri ubwo buryo rero ubutumwa bwiza bwabwirizwaga muri buri gitambo; kandi imirimo y’abizera yakomeje kugaragaza ko bizera Umukiza wari utegerejwe. Yesu yabwiye Abayuda ati: «Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse. Ariko nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n’amagambo yanjye muzayizera mute? » Yohana 5:46,47UB1 184.2

    Nubwo bimeze bityo, ntibyashobokaga ko Adamu, kubw’urugero rwe n’amabwiriza atunganye, yahagarika umuvumo wageze ku bantu bitewe n’igicumuro cye. Kutizera kwinjiye buhoro buhoro mu mitima y’abantu. Abana ba Adamu berekana urugero rwa mbere rw’inzira ebyiri zitandukanye abantu bakurikira ku bijyanye n’ibyo Imana ibashakaho. Abeli yarebaga Kristo washushanywaga n’ibitambo byatambwaga. Kayini we ntiyizeraga ko ibitambo byari ngombwa; yanze kwemera ko Kristo yashushanywaga n’umwana w’intama watambwaga; amaraso y’amatungo yayabonaga nk’aho nta gaciro afite. Ubutumwa bwiza bwabwirijwe Kayini mu buryo bumwe n’ubwakoreshejwe ku muvandimwe, ariko kuri we byari impumuro y’urupfu izana urupfu, kuko mu maraso y’igitambo cy’umwana w’intama Yesu Kristo, ntiyashoboraga kubonamo uguteganirizwa rukumbi kwakozwe ku bw’agakiza ka muntu.UB1 184.3

    Umukiza wacu, mu mibereho ye no mu rupfu rwe, yashohoje ubuhanuzi bwose bwamwerekezagaho; kandi ni we kuri ibishushanyo byose byerekezagaho. Yubahirije amategeko y’ímico mbonera, kandi arayerereza binyuze mu gukora ibyo asaba nk’uhagarariye inyoko muntu. Abo mu Bisirayeli bagarukiye Uwiteka, bakemera Kristo nk’uwo ibitambo byashushanyaga, basobanukiwe amaherezo icyagombaga gukurwaho. Umwijima wari utwikiriye imihango ya kiyuda nk’inyegamo, wari kuri bo nk’igitambaro cyatwikiraga icyubahiro cy’Imana mu maso ha Mose. Icyubahiro cyari mu ruhanga rwa Mose cyerekanaga umucyo Kristo yazanye mu isi kubw’umuntu.UB1 184.4

    Igihe Mose yari kumwe n’Imana ku musozi, yahishuriwe inama y’agakiza, mu buryo butangaje guhera igihe Adamu yacumuraga. Noneho asobanukirwa ko marayika wayoboraga abana b’Isirayeli mu ngendo zabo yagombaga guhishurwa afite umubiri. Umwana w’Imana ukundwa, uwari umwe na Se, yagombaga guhuza Imana n’abantu bose bamwizeye kandi bakamwiringira. Mose yabonye ubusobanuro nyakuri bw’ibitambo byatambwaga. Kristo yigishije Mose umugambi w’ubutumwa bwiza, ndetse ikuzo ry’ubutumwa bwiza, bunyuze muri Kristo, ryarabagiraniye mu maso ha Mose ku buryo abantu batashoboraga kuhareba.UB1 185.1

    Mose ubwe ntabwo yari azi ko iryo kuzo rigaragarira mu maso he, nuko ntiyasobanukirwa impamvu abana ba Isirayeli bamuhunganga igihe yabegeraga. Yarabahamagaye kugira ngo baze aho ari, ariko ntabatinyuka kureba mu maso he hari hahawe ubwiza. Igihe Mose yamenyaga ko abantu batashobora kureba mu maso he kubera ikuzo ryarimo, yahatwikirije igitambaro.UB1 185.2

    Ikuzo ryari mu maso ha Mose ryari umubabaro ukomeye cyane ku bana ba Isirayeri kubera ko bari bishe itegeko ryera ry’Imana. Iki ni imfashanyigisho y’ukuntu abica amategeko y’Imana bumva bamerewe. Bifuza guhunga umucyo wayo ucengera mu mutima kandi ugatera ubwoba uyagomera, mu gihe agaragarira uyakomeza nk’ayera, akiranuka kandi meza. Abasobanukiwe neza amategeko y’Imana ni bo bonyine bashobora guha agaciro impongano Kristo yagombye gutanga kubera ko hari habayeho kwica itegeko rya Data wa twese. Abakunda ingingo ivuga ko nta Mukiza wabagaho mu gihe cya kera, batwikirije ibitekerezo byabo igitambaro cyijimye nk’uko byagendekeye Abayuda banze Kristo. Abayuda bagaragarije kwizera Mesiya kwabo mu bitambo batambaga ari na byo byasuraga Kristo. Nyamara ubwo Yesu yazaga, agasohoza ubuhanuzi bwose bwari bwerekeye kuri Mesiya wasezeranywe, akanakora imirimo yamwerekanaga nk’umwana w’Imana, baramwanze, banga no kwemera ikimenyetso kigaragaza neza kamere ye nyakuri. Itorero rya gikristo, mu rundi ruhande rivuga ko ryizera Kristo rwose, nyamara rigasuzugura uburyo bw’imisengere y’Abayuda, riba ryihakanye Kristo, we nkomoko y’ubutunzi bwose bw’Abayuda.UB1 185.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents