Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    INGORANE ZITEWE N’UKO UMUCYO UHINDUTSE UMWIJIMA

    Uwiteka yateguye kubasukaho Umwuka we Wera. Mu materaniro ndetse no mu bigo byacu bitandukanye, umugisha mwinshi warabasukiwe. Mwagenderewe n’intumwa z’ijuru z’umucyo n’ukuri n’imbaraga, kandi ntabwo bikwiriye gutekerezwa nk’ikintu kidasanzwe ko Imana ikwiriye kubaha umugisha. Mbese Kristo yireherezaho ubwoko bwe yatoranije ate?—Ni ku bw’imbaraga ya Mwuka we Muziranenge, kuko Mwuka Muziranenge anyuze mu byanditswe, avugana n’intekerezo kandi akemeza ukuri mu mitima y’abantu. Mbere yuko abambwa, Kristo yasezeranye ko umufasha akwiriye kohererezwa abigishwa Be. Yaravuze ati: “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka… Uwo Mwuka w’Ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” Yohana 16:7, 8, 13-14UB1 108.3

    Iri sezerano rya Kristo ryahawe agaciro gake, kandi kubera kutagira Umwuka w’Imana, kuba iri itegeko ari iry’Umwuka ndetse ko n’ibyo risaba ari iby’iteka ntabwo byasobanutse. Abavuga ko bakunda Kristo ntabwo basobanukiwe isano iri hagati yabo n’Imana, kandi biracyagaragara ko batarabisobanukirwa. Ariko bazi mu buryo budafututse ubuntu butangaje bw’Imana bwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo abatuye isi babone agakiza. Ntabwo basobanukiwe ibyo itegeko ryera risaba, n’uko mu rukundo amahame y’itegeko ashyirwa mu buzima busanzwe. Ntabwo bita ku mahirwe akomeye kandi akenewe yo gusenga, kwihana no gushyira mu bikorwa amagambo ya Kristo. Ni umurimo wa Mwuka Muziranenge guhishurira intekerezo uburyo Imana yemera bwo kuyiyegurira. Binyuze muri Mwuka Muziranenge umuntu aramurikirwa, kamere ye ikongera kuba nshya, ikezwa igahabwa agaciro.UB1 109.1

    Mu gukora kwimbitse k’Umwuka w’Imana, neretswe imiterere y’umurimo wo kugendererwa n’Umwuka w’Imana. Neretswe ingorane abantu bazaba baragenderewe bazahura nazo; ko nyuma yaho, bazaraswa imyambi ikomeye y’umwanzi, uzabagerageresha ibigeragezo bye kugira ngo umurimo w’Umwuka w’Imana ube impfabusa, kandi bitume ibihe ukuri kwagiye kwerekanwa kandi guhamywa na Mwuka Muziranenge, kutazatunganya kandi ngo kweze abazaba barabonye umucyo w’ijuru, bikanababuza guhesha Kristo icyubahiro muri bo.UB1 109.2

    Igihe cy’umucyo mwinshi w’ibya Mwuka, niba abantu badakunze uwo mucyo kandi ngo bawugenderemo, kizabahindukira igihe gihwanye n’icy’umwijima mu by’umwuka. Ku cyiyumviro cya Mwuka Muziranenge niba abantu batagihaye agaciro kandi ngo bajye mu mwanya wera icyo cyiyumviro kizahanagurika mu bwenge. Abashaka gukura mu by’Umwuka bagomba kuguma ku isoko y’Imana, bagakomeza kunywa amazi ava ku isoko y’agakiza abafukuriwe ku bw’ubuntu. Ntibagomba na rimwe kureka isoko imara inyota; ariko bafite imitima yuzuye ishimwe n’urukundo rugaragaza ubwiza n’imbabazi by’Imana, bagomba gukomeza kunywa amazi y’ubugingo.UB1 109.3

    Mbega ukuntu ibi bifite ubusobanuro ku muntu wese “ni Jye Mucyo w’isi”, “ni Jye Mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato [ikintu cyose gituma umuntu anyurwa] n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato” (Yohana 8:12; 6:35). Kugera kuri iyo ntego bisobanura ko wabonye Isoko y’umucyo n’urukundo, kandi ukaba usobanukiwe n’ukuntu ushobora kuba mushya, kandi ugashobora gukoresha amasezerano y’Imana ukomeza kuyashyira mu bikorwa no mu ntekerezo.UB1 109.4

    “Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.” (Yohana 6:36). Ibi byasohojwe uko byakabaye ku bantu benshi; kuko Uwiteka yabahaye kubona ukuri mu buryo bwimbitse, muri kamere ye y’imbabazi n’ubuntu n’urukundo; n’ubwo nyuma yo gusobanukirwa, bamuteye umugongo kubera kutizera. Babonye imigenzereze yimbitse y’Umwuka w’Imana; ariko iyo ibigeragezo bikomeye bya Satani byazaga, nk’uko bihora bigenda igihe cyose cy’ububyutse, ntabwo bageze aho bavusha amaraso mu ntambara barwana n’icyaha. Nabo bagombaga guhagarara ahirengeye, iyo bakoresha neza uko gusobanukirwa kw’agaciro babonye, baje gutsindwa n’umwanzi. Bari bakwiriye kwerekana umucyo w’Imana yabahereye gushyira abandi; bari bakwiriye gukorana kandi bagafatanya no guhishurirwa kwera kwa Mwuka Muziranenge; ibyo rero bidakozwe, havuyemo igihombo.UB1 109.5

    Kurarikira imikino kwahenebereje intsinzi mu by’Umwuka

    Mu banyeshuri hari umwuka wo kwishimisha no gusamara. Banezezwaga no gukina imikono ku buryo Uwiteka yirukanwe mu ntekerezo zabo, kandi Yesu yari aho bari ku bibuga agira ati: ” Iyo uba waramenye, “Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro”Luka 19:42, “Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.” Yohana 6:36. Nibyo; Kristo yarabihishuriye ubwe, kandi ibyishimo byimbitse byagaragaye ubwo Mwuka Muziranenge yagendereraga imitima yanyu; ariko mwakurikiye inzira yatumye mutakaza ibi byishimo, muvutswa guhamana intsinzi. “Kandi uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato” Yohana 6:37. Mwatangiye kuza musanga Kristo ariko ntimwagumye muri we. Mwaramusigiriye kandi n’intekerezo mwari mwaragize ku bijyanye no kubagirira ubuntu n’imigisha yari yarabahaye, byababereye igihombo. Ikibazo cyo kwinezeza cyatwaye igice kinini cy’intekerezo zanyu, kuko nyuma yo kugendererwa n’Umwuka w’Imana, mwashishikajwe cyane no kuwugisha impaka ku buryo inzitizi zose zavanyweho; bitewe n’irari ryanyu ryo gukunda imikino, mwirengagije kumvira ijambo rya Kristo. “Mube maso musenge mutajya mu moshya” (Mariko 14:38). Umwanya wagombaga kuba uwa Kristo wasimbuwe n’irari ry’imikino. Mwahisemo kwinezeza aho gukomezwa na Mwuka Muziranenge. Ntimwakurikije urugero rwa Yesu wavuze ati: “Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka” Yohana 6:38UB1 110.1

    Imitima ya benshi iyobejwe n’ibyifuzo byabo bwite bya kimuntu n’ibyo bagamije, kandi babyirunduriyemo ku buryo badashobora gusobanukirwa neza n’icyo ibyanditswe byerekezaho. Benshi bibwira yuko gukurikira Kristo bizababuza umunzero n’ibyishimo, kuko basabwa kureka ubwabo umunezero n’ubupfapfa ab’isi bakunda. Umukristo nyakuri azuzura umunezero n’amahoro kubera ko abeshejweho no kureba ku bitagaragara, kandi n’abantu bashaka Kristo mu mico ye y’ukuri bafite muri bo ibyangombwa by’ubugingo buhoraho iteka, kuko bafatanyije kugira kamere mvajuru, bakaba barateye umugongo iby’isi byonona biterwa n’irari ry’umubiri. Yesu yaravuze ati: “Kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka. Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.” Yohana 6:39-40UB1 110.2

    Umwana w’Imana ukorana na Yo

    Imibereho yose ya Gikristo itangwa na Yesu Kristo. “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1:12. Ariko se bimaze iki kuba Umwana w’Imana? Icyo bimaze ni uko dukorana n’Imana. Hariho umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa kubwo agakiza k’umuntu ku giti cye, kandi bizatuma ashobora kuvana abandi mu kutizera aberekeze mu bugingo bukomezwa no kwizera Yesu Kristo. “Ni ukuri, ndababwira yuko uwizera [kwizera kw’akanya gato?—Oya, ni ukwizera guhoraho gukorera mu rukundo kandi gutunganya umuntu ] ariwe ufite ubugingo buhoraho. Ni jye mutsima w’ubugingo … ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bwo abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye… nimutarya umubiri w’Umwana w’Umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe … urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka … Umwuka niwe utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo Mwuka kandi ni yo bugingo, ariko hariho bamwe muri mwe batizera. (kuko uhereye mbere na mbere yari azi abatizera abo ari bo, nuzamugambanira uwo ari we.) Nuko aravuga ati: ‘ Nicyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi keretse abihawe na Data.’ ” Yohana 6:47,48,51,53,54,63-65UB1 111.1

    Igihe Yesu yavugaga aya magambo, yayavuganaga ubutware, icyizere, n’imbaraga. Rimwe na rimwe yiyerekaniraga mu mbaraga zimbitse z’Umwuka We ku buryo izo mbaraga zigagaragazaga. Ariko benshi babonye, bumva kandi bahabwa imigisha y’icyo gihe, bahereyeko bigendera nyuma gato bibagirwa umucyo yari yarabahaye.UB1 111.2

    Ubutunzi bw’iteka ryose bweguriwe Yesu Kristo ngo abugabire uwo ashatse; ariko biteye agahinda kubona abantu benshi bitesha ubuntu bw’igiciro bahawe kubwo kumwizera. Azagabira ubutunzi bw’ijuru abazamwizera, bakamuhanga amaso kandi bakaguma muri we. Ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, kandi azi ko nta nzitizi cyangwa umupaka mu kugabira ubutunzi bw’ijuru uwo yishakiye. Ntabwo ashimagiza cyangwa ngo ahe icyubahiro kidasanzwe abakomeye bo mu isi, abashimwa kandi bakomerwa amashyi. Ahubwo ahamagara abo yitoranYirije, abantu b’umwihariko bamukunda kandi bamukorera, kumusanga kandi bamusaba. Kandi azabaha umutsima w’ubugingo, ataretse n’amazi y’ubugingo, muri bo bizababera nk’isoko y’amazi idudubiza mu bugingo buhoraho.UB1 111.3

    Yesu yatuzaniye ubutunzi bw’Imana bukubiye hamwe, kandi abantu bose bamwizera yabahinduye abaragwa be. Avuga ko abarenganirizwa izina rye bazahembwa ibihembo bihebuje. Biranditswe ngo: “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mitima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda” 1 Abakorinto 2:9 — 110The Review and Herald, 30/01/1894UB1 111.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents