Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 50: NGWINO, USHAKE KANDI UBONE 188Iyi ngingo yagaragaye mu Bimenyetso by’Ibihe( The Signs of the Time,19/12/1892}.

    Umuntu ntashobora kwikiza ubwe. Ashobora kwihenda ku bijyanye n’iki kibazo, ariko ntiyashobora kwikiza. Gukiranuka kwa Kristo konyine ni ko gushobora gutuma agakiza ke kaboneka, kandi na ko ni impano y’Imana. Uyu ni umwambaro w’ubukwe ushobora kwambara ukagaragara nk’umutumirwa mwiza ku igaburo rya nimugoroba, mu bukwe bw’Umwana w’Intama. Reka kwizera kwawe gusingire Kristo nta kuzuyaza, uzaherako ube icyaremwe gishya muri Kristo kandi ube umucyo umurikira abari mu isi.UB1 265.1

    Kristo yitwa “Uwiteka gukiranuka kwacu”, kandi ku bwo kwizera buri wese akwiriye kuvuga ati: “Uwiteka gukiranuka kwanjye.” Iyo kwizera gusingiriye impano y’Imana, ishimwe ry’Imana rizagaragara ku minwa yacu, kandi tuzashobora kubwira abandi tuti: “Nguyu Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29) Ubwo ni bwo tuzashobora kumenyesha abazimiye ibyerekeye inama y’agakiza; kandi ko mu gihe isi yari mu muvumo w’icyaha, Uwiteka yagaragaje imbabazi ku munyabyaha wacumuye kandi udafite ibyiringiro, nuko ahishura agaciro n’ubusobanuro bw’ubuntu bwe. Ubuntu ni ineza ugirirwa utayikwiye. Abamarayika, batagize icyo bazi ku cyaha, ntibashobora gusobanukirwa icyo kugirirwa ubuntu kw’abantu ari cyo; nyamara ubunyacyaha bwacu busaba ko ubuntu butangwa n’Imana y’inyambabazi bukoreshwa. Ubuntu ni bwo bwatumye Umukiza wacu azanwa no kudushaka nk’abantu bazimiye no kutugarura mu rugo.UB1 265.2

    Mbese ujya wumva hari icyo ukeneye mu mutima wawe? Mbese wumva ufite inzara n’inyota byo gukiranuka? Ibyo rero iki ni igihamya cy’uko Kristo hari icyo yakoze ku mutima wawe, agatuma habaho ubwo bukene kugira ngo umushake, ngo na we agukorere ibyo wowe udashoboye kwikorera, binyuze mu mpano ya Mwuka Muziranenge. Uwiteka nta kindi asaba uretse uko gusonzera imbabazi ze, kwifuza inama ze ndetse no kwifuza urukundo rwe. “Musabe” (Matayo 7:7) Uku gusaba kwerekana ko hari icyo ukeneye, kandi nusaba wizeye, uzahabwa. Ibyo Uwiteka yasezeranye mu Ijambo rye ntibizabura gusohora. Kuba wemera ko uri umunyabyaha birahagije kugira ngo usabe imbabazi ze n’impuhwe ze. Impamvu ituma usanga Imana si ukugirango were ahubwo ni ugusaba Imana ngo igukureho icyaha cyose kandi ngo ikwezeho gukiranirwa kose. Mbese uracyategereje iki? None se, ni kuki utakwizera icyo Imana yavuze maze ngo uvuge uti: “Uwiteka, ndaje, ndakwiyeguriye ubwanjye, Iki ni cyo cyonyine nshobora gukora?”UB1 265.3

    Satani naza gushyira urusika rw’umwijima hagati yawe n’Imana, akurega icyaha, akagushukashuka ngo utiringira Imana kandi ngo ushidikanye imbabazi zayo, uvuge uti: “Sinshobora kwemerera intege nke zanjye kujya hagati yanjye n’Imana; kuko ni yo mbaraga zanjye. Ibyaha byanjye byinshi byashyizwe kuri Yesu, Umucunguzi wanjye n’igitambo cyanjye. Nta cyo nzanye mu biganza byanjye. Nishingikirije ku musaraba wawe gusa”UB1 266.1

    Nta muntu n’umwe ushobora kwisuzuma ubwe ngo abone muri kamere ye ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma yemerwa n’Imana cyangwa ngo kimwemeze ko azemerwa na yo. Muri Kristo wenyine, uwo Data wa twese yatanze ngo abari mu isi babone ubugingo, ni ho umunyabyaha ashobora kwegerera Imana. Yesu ni we Mucunguzi wacu wenyine, Umurengezi n’Umuhuza; muri we gusa dufite ibyiringiro byo kubabarirwa, amahoro no gukiranuka. Ni ku bw’amaraso ya Kristo umuntu washenjaguwe n’icyaha ashobora kongera guhindurwa muzima. Kristo ni impumuro, ni umubavu uhumura neza utuma gusenga kwawe kwemerwa na Data wa twese.UB1 266.2

    None se ntiwavuga uti:
    “Ubu nje uko ndi, nta kindi cyankiza.
    Ndokoresha amaraso yawe.
    Nitabye ijwi ryawe rimpamagaye,
    Ndaje, Ntama y’ Imana, ndaje”
    UB1 266.3

    Gusanga Kristo ntibisaba gutekereza cyane no kwibabaza; ni ukwemera gusa ibijyanye n’agakiza Imana yagaragaje mu Ijambo ryayo. Umugisha ni uw’ubuntu ku bantu bose. Irarika ni iri ngo: “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi, kandi n’udafite ifeza na we naze; nimuze mugure murye; nimuze mugure vino n’amata, mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyo kurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.” (Yesaya 55:1,2)UB1 266.4

    Gukiranuka kubonerwa muri Kristo

    Noneho rero, nimuze mushake kandi mubone. Ububiko bw’imbaraga burakinguye, kandi buruzuye kandi gukoramo ni ubuntu. Muzane imitima yanyu yicishije bugufi, mudatekereza ko hari umurimo mwiza mugomba gukora kugira ngo mwemerwe n’Imana cyangwa ko mushobora ubwanyu kwitunganya mbere yuko musanga Kristo. Nta mbaraga mufite yo gukora neza kandi ntimushobora kugira icyo mwiyunguraho. Tudafite Kristo nta cyiza twakora, ntitwashobora gukiranuka. Ubunyacyaha bwacu, intege nke zacu, gukiranirwa kwacu, byose bituma tudashobora kuza imbere y’Imana keretse gusa twambitswe gukiranuka kwa Kristo. Dukwiriye kugaragara muri we tudafite gukiranuka kwacu bwite; ahubwo dufite gukiranuka kuri muri Kristo. Nuko rero mu izina risumba andi mazina yose, izina ryonyine ryahawe abantu ryo gukirizwamo, saba gusohorezwa isezerano ry’Imana uvuga uti: «Uwiteka, mbabarira icyaha cyanjye, nshyize ibiganza byanjye mu cyawe ngo umfashe, ngomba kububona cyangwa nkarimbuka. Ubu ndabyizeye.” Umukiza abwira umunyabyaha wihannye ati: “Ntawe ujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14:6), “Kandi n’uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” (Yohana 6:37). “Ni jye gakiza kawe.” (Zaburi 35:3)UB1 266.5

    Mu gihe witabye guhamagarwa na Kristo, ukomatana na we, werekana kwizera gukiza. Kuganira ku bijyanye n’iby’idini mu buryo busanzwe, gusaba imigisha y’iby’umwuka nta nzara nyayo yo mu mutima no kwizera kuzima, byakugeza kuri bike. Abantu benshi bakurikiraga Yesu bamubyiga, ntibigeze bagira imbaraga ifatika ituruka ku kwegerana na we. Ariko igihe umugore wababazwaga, wari umaze imyaka cumi n’ibiri nta gaciro afite, mu bukene bwe bukomeye yaramburaga ukuboko kwe agakora ku nshunda z’umwenda we, yiyumvisemo ko akize. Icyo yakoze gusa, ni ugukora kuri Yesu yizeye, kandi Kristo yamenye ko hari umukozeho. Yumvise hari imbaraga imuvuyemo, maze ahindukirira abantu, arababaza ati: “Ni nde unkozeho?” (Luka 8:45) Batangajwe n’ikibazo nk’icyo, abigishwa baramusubije bati: « Erega Databuja, abantu barakugose, nawe ukabaza uti: Ni nde unkozeho? Yesu aravuga ati: ‘Hariho unkozeho kuko menye ko imbaraga imvuyemo. Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushitsi, amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n’uko akize muri ako kanya. Yesu aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro. “(Luka 8:45-48).UB1 267.1

    Kwizera gutuma kwegerana na Kristo kwacu kutuzanira ubugingo, gusobanura ku ruhande rwacu yuko twahisemo neza cyane, ko twishingikiriza ku Mana kandi tukitanga nta kwizigama. Uku kwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya umuntu. Uku kwizera kurema mu mibereho y’umwigishwa wa Kristo kumvira amategeko y’Imana by’ukuri; kuko gukunda Imana n’abantu bizaba ari ingaruka yo komatana gukomeye na Kristo. “Ariko Umuntu wese utagira Mwuka wa Kristo, ntaba ari uwe.” (Abaroma 8:9)UB1 267.2

    Yesu aravuga ati: “Nijye muzabibu, namwe muri amashami” (Yohana 15:5). Mbese dushobora gutekereza ku isano y’ubucuti ikomeye kurusha iyi? Udutsi dutemberamo amazi y’igiti two mu ishami ry’umuzabibu, dusa rwose n’utwo mu muzabibu ubwawo. Guhererekanya ubuzima, imbaraga, n’ibyo kurya biva mu gihimba bijya mu mashami nta kibihagarika kandi ntibihagarara. Umuzi wohereza ibyo kurya mu mashami. Ni muri ubu buryo umwizera agirana isano na Kristo, iyo agumye muri Kristo akanakura ibimutunga muri we. Ariko iyi sano y’iby’umwuka iri hagati ya Kristo n’umuntu, ibaho binyuze mu gukoresha kwizera, buri muntu ku giti cye. ” Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza.” (Abaheburayo 11:60); kuko ni ukwizera kuduhuza n’imbaraga y’Imana, kandi kukatuzanira imbaraga zo kurwanya imbaraga z’umwijima. “Kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, n’ukwizera kwacu.” (1Yohana 5:4) Kwizera gutuma umutima umenyera ko Imana ibaho, ukanamenyera no kubana na Yo, kandi igihe duhanze amaso ku ikuzo ryayo, turushaho kumenya ubwiza bwa kamere yayo n’ubuntu bwayo butarondoreka. Imitima yacu ikomerera mu mbaraga y’Umwuka; kuko tuba duhumeka umwuka wo mu ijuru, kandi tugasobanukirwa ko ubwo Imana iri mu kuboko kwacu kw’iburyo, tutazanyeganyezwa. Turazamurwa tugashyirwa hejuru y’abandi bose, tukitegereza umutware w’ibihumbi kandi ukundwa, bityo kubwo kumwitegereza kwacu, tugahindurirwa gusa na we.UB1 267.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents