Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6: UKWITABWAHO NA YESU KUJE URUKUNDO 76Iki ni igice kimwe cy’ibaruwa yanditswe kuwa 18 Gashyantare, 1904.

    Mu kwandika kwanjye ndifuza kugaragaza igitekerezo cyimbitse cyo gushimira urukundo rutwitaho twese rw’Umukiza wacu. Igihe nsoma Ijambo ry’Imana kandi ngapfukama ngasenga, nsabwa no kugira neza n’imbabazi by’Imana ku buryo ntashobora kugira icyo nsaba ntarize. Uko ntekereje ku kugira neza n’urukundo bya Data wo mu ijuru, umutima wanjye ucishwa bugufi kandi ukameneka. Muri ubu buzima, ndushaho kugira inzara n’inyota nifuza Yesu. Kristo yarambambiwe, mbese niba narabambanwe nawe nakwivovota? . . .UB1 63.1

    Ntabwo tuzi ibiri imbere yacu, kandi amahoro yacu yonyine ari mu kugendana na Kristo, ikiganza cyacu kiri mu cye kandi imitima yacu yuzuye ibyiringiro bishyitse. Ese ntiyavuze ati: “Ahubwo yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye: ndetse niyuzure nanjye”? (Yesaya 27:5). Reka tube hafi y’Umukiza. Nimucyo tugendane nawe twicishije bugufi, twuzuye ubugwaneza bwe. Nimucyo inarijye ihishanwe na We mu Mana …UB1 63.2

    Umurimbo w’inyuma

    Abantu bakundwakaza inarijye kandi bakayogeza, bagaha icyicaro ubwibone n’ubwirasi, bagatanga igihe cyabo n’intekerezo bita ku myambarire no kugaragara inyuma aho kubikoresha mu murimo wa Shebuja, baba bitera igihombo giteye ubwoba. Abantu benshi bambaye imyenda myiza igaragara inyuma nta kintu na kimwe bazi cyerekeye umurimbo w’imbere ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Umwenda mwiza bambaye utwikiriye umutima w’icyaha kandi urwaye, wuzuye ubwirasi n’ubwibone. Ntibasobanukiwe n’icyo “gushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana,” bisobanuye. Abakolosayi 3:1UB1 63.3

    Nifuza kuzuzwa Mwuka wa Kristo buri munsi. Ubutunzi bw’ubuntu bwe bufite agaciro kenshi kuri jye kurusha izahabu, ifeza cyangwa umwenda w’igiciro cyinshi. Sinigeze nifuza cyane ubutungane kuruta uko biri muri iki gihe.UB1 63.4

    Ubwo abavandimwe banjye b’abagore n’abakobwa bazasobanukirwa uko Kristo yababajwe ku bwabo kugira ngo bashobore guhindurwa abana b’Imana batari basanzwe ari bo, ntabwo bazongera kunyurwa n’ubwibone bw’isi no kwikunda. Ntibazongera na rimwe kuramya inarijye. Imana ni yo bazashyira imbere kurusha ikindi icyo ari cyo cyose.UB1 63.5

    Umutima wanjye urandya iyo neretswe imbaga y’abantu bagira irarinjye ikigirwamana cyabo. Kristo yishyuye ikiguzi cyo kubacungura. Umurimo uva mu mbaraga zabo zose ni uwe, nyamara imitima yabo yazuyemo kwikunda n’irari ryo kwirimbisha. Ntabwo bigera batekereza kuri aya magambo ngo: “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” (Mariko 8:34) Kwinezeza bituma Kristo ahishwa amaso yabo. Nta cyifuzo bafite cyo kugenda biyoroheje kandi bicishije bugufi imbere y’Imana. Ntabwo bahanga Yesu amaso. Ntibasengera guhindurwa ngo base nawe. Ibyabo bimeze nk’iby’umuntu waje mu bukwe bw’umwana w’umwami yiyambariye imyenda isanzwe. Yari yanze kwitegura mu buryo bwasabwaga n’Umwami. Umwenda w’igiciro cyinshi yahawe yanze kuwambara. Ikibazo umwami yabajije ati: “Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?” (Matayo 22:12) ntacyo yashoboye kugisubizaho. Yaracecetse kuko yaciriweho iteka.UB1 64.1

    Abantu benshi biyita Abakristo ni abo ku izina gusa. Ntabwo bahindutse. Bariyemera. Ntibicara ku birenge bya Yesu kugira ngo bamwigireho nk’uko Mariya yabikoze. Ntibiteguye kugaruka kwa Kristo.UB1 64.2

    Gutungurwa gukomeye

    Mu nzozi za joro rimwe nari kumwe n’abantu bafite imitima yuzuye ubwirasi no kwishyira hejuru. Yesu yari ahishwe amaso yabo. Uwo mwanya mu buryo butunguranye, mu mvugo itunganye kandi iranguruye humvikanye amagambo ngo: “Yesu aje kujyana abari kuri iyi si bamukunze kandi bamukoreye, kugira ngo babane nawe mu bwami bwe iteka ryose.” Benshi muri abo twari kumwe bagiye kumusanganira bambaye imyambaro y’igiciro cyinshi. Bakomeje kureba uko biyambariye. Ariko ubwo babonaga ikuzo rye kandi bakabona ko ubwabo bireberaga cyane ku murimbo wabo w’inyuma, bamenye ko batari bambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo, kandi ko amaraso y’abantu yari ku myambaro yabo.UB1 64.3

    Ubwo Kristo yajyanaga intore ze, barasigaye kuko batari biteguye. Mu mibereho yabo, inarinjye ni yo yari yarahawe umwanya w’imbere, kandi ubwo Umukiza yazaga, ntabwo bari biteguye kumusanganira.UB1 64.4

    Mu bitekerezo byanjye nakangukanye ishusho y’uburanga bwabo bwuzuye umubabaro mwinshi. Ntabwo nshobora kubikura mu ntekerezo zanjye. Ndifuza kurondora ibyo nabonaga nk’uko nabyeretswe. Mbega gucika intege kw’abatari baramenye ubusobanuro bw’aya magambo ngo: “kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana “(Abakolosayi 3:3).UB1 64.5

    Hari benshi biyita Abakristo nyamara batazi Kristo mu buryo babayeho bufatika. Mbega ukuntu umutima wanjye ubabazwa n’aba bantu b’abatindi, bashutswe kandi batiteguye! Iyo mpagaze imbere y’amateraniro, nkareba abantu bihagije, abigira intungane, kandi nkamenya ko ubwabo batari kwitegura gukorera Kristo umurimo wemewe, kandi ngo bamusanganire mu mahoro, numva ndemerewe cyane ku buryo ntabasha gusinzira. Ndibaza nti: “icyo nshobora kubwira aba bantu kizatuma bakangukira kwimenya neza uko bari ni iki? Inarinjye ni yo gitekerezo cyonyine cyihariye imibereho yabo. Nifuza kwerekana Kristo mu buryo bweruye kugira ngo bamuhange amaso, bityo barekere aho kwihugiraho ubwabo…UB1 64.6

    Mu bantu bazacibwa intege cyane ku munsi wa nyuma hazaba harimo bamwe bagiye bigaragaza inyuma ko ari abubahamana, kandi biyerekanaga ko bafite imibereho ya Gikristo. Nyamara inarinjye yisobekeranyije mu byo bakora byose. Biratana ubwabo imico mbonera yabo, kuba ari abantu bubashywe, ubushobozi bwabo bwo kuba mu myanya y’icyubahiro kurusha abandi, ndete n’uko bazi ukuri, kuko batekereza yuko ibi byose bizatuma bashimwa na Kristo. Bazamubwira bati: “Mwami, twariraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukigishiriza mu nzira z’iwacu.” (Luka 13:26). “Ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?” ( Mat 7:22).UB1 65.1

    Ariko Kristo aravuga ati: “Nibwo nzaberurira nti: ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe’.” “Umuntu wese umbwira ati: ‘ Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.’” (Matayo 7:23, 21).UB1 65.2

    Nta kubiganiraho; igihe cy’ibyo cyararangiye. Urubanza rudakuka rwamaze gucibwa. Bakingiraniwe hanze y’ijuru n’uko bo ubwabo badakwiriye kuhaba. (Soma Matayo 7:24-27)-- 77Letter 91 , 1904UB1 65.3

    Binyuze mu nama yo gucungura umuntu, Imana yatanze uburyo bwo gutsinda ikintu cyose kiranga icyaha, ndetse no gutsinda ikigeragezo cyose nubwo cyaba gikomeye gite. 78Review& Herald, 22/12/1885.UB1 65.4

    Iyaba ubwoko bw’Imana bwari bufite urukundo rwa Kristo mu mitima; iyaba buri mwizera wese yari yuzuye bihagije umwuka wo kwiyanga; iyaba byose byagaragariraga mu kuri kose, ntihari kubura ubufasha bukoreshwa mu kuvuga ubutumwa mu gihugu no mu mahanga; ubutunzi bwacu byakwikuba incuro nyinshi, imiryango igihumbi idufitiye akamaro yakingurwa; kandi tukararikirwa kwinjira. Iyaba umugambi w’Imana warashyizwe mu bikorwa n’ubwoko bwayo mu kugeza ubutumwa bw’imbabazi ku batuye isi, Kristo aba yaragarutse ku isi, kandi intungane ziba zaramaze kwakirwa mu murwa w’Imana.79Union Conference Record (Australasian), Oct. 15, 1898.UB1 65.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents