Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo bworoshye bwo kubura umugisha.

    Hari ibintu bimwe, mu gihe gishize, byuzuye intekerezo zanjye bifite imbaraga, none ndumva mpatwa n’Umwuka w’Imana kwandika kuri ibyo. 108Byabwiwe umuyobozi wa Koleji ya Battle Creek. Ese Imana mu mbabazi zayo yagufunguriye amadirishya y’ijuru igucunshumuriraho umugisha? Yoo! None rero, icyo cyari igihe cyo kwigisha abarimu n’abanyeshuri ukuntu bakomeza ubuntu butangaje bagiriwe n’Imana bwakora bukurikije uko umucyo wiyongeraga, ndetse no kuwugeza ku bandi. Ese umucyo w’ijuru waratanzwe? Kandi watangiwe iyihe mpamvu? Ni ukugira ngo umucyo urabagiranire mu mirimo yo gukiranuka. Igihe abantu bahawe imigisha myinshi, baziyegurira Imana mu buryo bwimbitse kandi bivuye ku mutima, batekereza ko baguzwe amaraso y’igiciro y’Umwana w’Intama w’Imana, kandi bambaye imyambaro y’agakiza ke, ntibazerekana Kristo?UB1 107.1

    Ese gukina imikino, guhabwa ibihembo n’imikino y’iteramakofi ntibyigishije kandi bigahugurira abantu kuyoborwa na Satani no kugira imico ye? Iyaba bashoboraga kwitegereza Yesu, Umuntu w’i Karuvari ubarebana agahinda, nkuko nabyeretswe. Ibintu biragenda bifata indi shusho itari nziza, kandi bikarwanya umurimo w’imbaraga mvajuru watanzwe ku bw’ubuntu. Umurimo wa buri mukristo nyakuri ni ukugaragaza Kristo, kumurikira abandi, no guhesha agaciro ibijyanye n’imyitwarire myiza mu byo avuga n’uburyo yiyeguriye Imana, gushishikariza abatagira icyo bitaho n’abatirinda gutekereza Imana n’ubugingo buhoraho. Isi yakwishimira guhanagura iby’ubugingo bw’iteka mu ntekerezo zabo, ariko ntibishoboka igihe cyose hari abantu bahagarariye Kristo mu byo bakora mibereho yabo.UB1 107.2

    Buri mwizera wese aba umurunga w’izahabu uhuza umutima w’umuntu na Yesu Kristo, kandi akaba umuyoboro ujyana umucyo ku bari mu mwijima. Niba umuntu yitandukanyije na Kristo, Satani aba abonye urwaho rwo kumuyobya akareka kubaha Kristo mu magambo, mu by’umwuka, mu bikorwa, noneho rero, kamere ya Kristo igafatwa uko itari. Ndakubaza, Mwene Data, niba idini ya Yesu Kristo itarumvikanye mu buryo butari bwo bitewe no gukabya mu byo kwinezeza. Igihe Uwiteka yagabiraga ubutunzi bw’ubuntu bwe i Battle creek, mbese iyo abafite inshingano baza gushobora kuyobora aba bantu mu buryo barushaho gukoresha neza impano bahawe bakora neza, umurimo w’ingirakamaro ntiwari gutuma haba impinduka mu myigire yabo, aho gushimishwa no gukoresha amarangamutima atewe n’imikino yabo? Iki gihe cyashize ntacyo cyungura mu bitekerezo cyangwa mu by’umwuka cyangwa mu buryo bwo kwitegura ibigeragezo bagombaga kwinjiramo vuba. Ubutungane budafashije bwitwaza idini buzakongoka igihe buzageragereshwa itanura ry’umuriro.UB1 107.3

    Uwiteka yifuza ko abigisha babera abandi urugero rwiza. Bakeneye gusenga cyane kurushaho kandi bakamenya ko imyemerere igaragarira mu mibereho itunganye n’imvugo ihesheje Imana icyubahiro n’ubukristo buhamye, ni ibintu bitegurira ubusitani bw’umutima kubibwamo imbuto z’ukuri zizavamo umusaruro uhagije, igihe Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo. Reka gukiranuka kwanyu kumurikire abandi “…kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” Mat 5:16. Kristo yabwiye abigishwa Be ati: “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira” Mat 5:13Itorero rimurikira isi, bidatewe n’umurimo wabo wo kubaha Imana, ahubwo berekana imbaraga y’ukuri ihindura kandi yeza ubuzima n’imyitwarire….UB1 108.1

    Igihe cyuzuye ibimenyetso by’intambara iri bugufi ngo bibere urubyiruko icyigisho ku byerekeranye n’imyidagaduro n’imikino. 109Letter 46, 1893UB1 108.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents