Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 32: GUKIRANUKA KWA KRISTO MU MATEGEKO 171Iyi ngingo yabonetse mu Rwibutso n’Integuza (The Review and Herald April, 22,1902)

    Ingorane zikomeye kurenza izindi zose Pawulo yagombaga guhangana nazo zakomokaga ku ruhare rw’abigisha b’Abayuda. Ibi byateje ingorane nyinshi bituma mu itorero ry’i Korinto habaho kwicamo ibice. Bakomeje kugaragaza imico myiza iboneka mu mihango iri mu mategeko, bakerereza iyi mihango bayirutisha Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, kandi bagaciraho iteka Pawulo kuko atashishikarizaga abizera bashya gukurikiza iyo mihango. Pawulo yahanganye na bo akoresheje ibyo birataga. Aragira ati: “Nuko rero, niba imitegekere y’urupfu yanditswe igaharaturwa ku mabuye yarahawe ubwiza n’icyubahiro, bigatuma Abisirayeli badashobora kwihanganira gutumbira mu maso ha Mose ku bwo kurabagirana ko mu maso he (kandi kwari ukw’umwanya muto gusa kugashira), nkanswe imitegekere ya Mwuka! Ntizarushaho kugira ubwiza n’icyubahiro? Niba imitegekere yateraga gucirwa ho iteka yarahawe ubwiza nkanswe imitegekere itera gukiranuka. 2 Abakorinto 3:7-9.UB1 189.1

    Amategeko y’Imana, yavugiwe kuri Sinayi mu gukomera guteye ubwoba, ni imvugo iciraho iteka umunyabyaha. Amategeko afite ububasha bwo guca iteka, ariko nta bushobozi afite bwo kubabarira cyangwa gucungura. Yashyiriweho kuzana ubugingo; kandi abagendera muri yo bazabona ingororano zo kumvira. Ariko na none azanira ububata n’urupfu abaguma mu gucirwaho iteka na yo.UB1 189.2

    Amategeko arera cyane kandi afite ubwiza butangaje, ku buryo igihe Mose yari avuye ku musozi wera, aho yari kumwe n’Imana, ahabwa ibisate by’amabuye bivuye mu biganza byayo; mu maso he hagaragaje ikuzo iryo abantu batashoboraga kureba nta ngorane bagize, kandi Mose yagombye gutwikiriza igitambaro mu maso he.UB1 189.3

    Ikuzo ryagaragaye mu maso ha Mose ryerekanaga gukiranuka kwa Kristo kuri mu itegeko. Amategeko ubwayo nta kuzo yari kugira, gusa muri yo Kristo abonekamo. Nta bubasha afite bwo gukiza. Nta kurabagirana afite keretse gusa ko agaragaramo Kristo wuzuye gukiranuka n’ukuri.UB1 189.4

    Ibishushanyo n’ibicucu biri mu murimo w’ubutambyi, n’ibyahanuwe, byahaye Abisirayeli kugira ishusho itwikiriye kandi itagaragara neza y’uburyo imbabazi n’ubuntu byari kugera ku batuye isi binyuze mu guhishurwa kwa Kristo. Mose yahishuriwe ubusobanuro bw’amashusho n’ibicucu byerekezaga kuri Kristo. Yabonaga kugera ku iherezo ry’ibyagombaga gukurwaho igihe, mu rupfu rwa Kristo, uwashushanywaga azaba abonetse kugira ngo akureho ibyamushushanyaga. Yabonye ko Kristo wenyine ari we wahesha umuntu kubahiriza amategeko yerekana imicombonera. Binyuze mu kwica aya mategeko, umuntu yazanye icyaha mu isi, icyaha na cyo kizana urupfu. Kristo yabaye impongano y’icyaha cy’umuntu. Yaguranye gukiranuka kwa kamere ye gucumura k’umuntu. Yishyizeho umuvumo wo kutumvira. Ibitambo n’amaturo byaganishaga ku gitambo yagombaga gutamba. Umwana w’intama watambwaga yashushanyaga Umwana w’Intama wari gukuraho icyaha mu isi.UB1 189.5

    Kureba icyagombaga kuvanywaho no kubona Kristo nk’uko ahishurirwa mu mategeko, ni byo byatumye mu maso ha Mose harabagirana. Imitegekere y’amategeko, yanditswe kandi agaharaturwa ku ibuye, yari imitegekere y’urupfu. Kristo adahari, amategeko azanira umuvumo uwayacumuye kandi nta byiringiro byo kubabarirwa aba afite. Iyo mitegekere ubwayo nta kuzo yari ifite, ariko Umukiza wasezeranijwe, agahishurirwa mu bishushanyo n’ibicucu byo mu mategeko y’imihango, yatumye amategeko y’Imana agaragaraho ikuzo.UB1 190.1

    Pawulo yifuza ko bene se babona ko icyubahiro gikomeye cy’Umukiza ubabarira ibyaha cyahaye ubusobanuro icyari ubutunzi bw’Abayuda. Yifuzaga kandi ko babona ko igihe Kristo yazaga mu isi, agapfa nk’igitambo cy’umuntu, ukuri kw’icyashushanywaga kwari kubonetse ngo ibishushanyo bikurweho.UB1 190.2

    Kristo amaze gupfira ku musaraba nk’igitambo cy’ibyaha, amategeko y’imihango nta mbaraga yari agifite. Nyamara yari afitanye isano n’amategeko agenga imico mbonera, bityo akaba afite ikuzo. Amategeko yose yari afite ikimenyetso cy’ubumana, kandi akagaragaza ubuziranenge, ubutabera no gukiranuka kw’Imana. Kandi niba umurimo w’icyagombaga kugira iherezo warahawe icyubahiro, mbese icy’ukuri nticyajyaga guhabwa icyubahiro kirushijeho kuba cyinshi, igihe Kristo yari guhishurwa, agatanga ubugingo bwe na Mwuka weza abizeye bose?UB1 190.3

    Gutangaza amategeko cumi kwari ukwerekana ikuzo n’igitinyiro by’Imana. Mbese uku kwerekana ububasha kw’Imana kwagize ngaruka ki ku bantu? — Bagize ubwoba. Mu gihe babonaga “inkuba zikubita, babona ya mirabyo irabya, bumva ijwi rya ryahembe, babona wa musozi ucumba umwotsi, babibonye bahinda umushyitsi bahagarara kure. Babwira Mose bati: “Ba ari wowe utubwira niho turi bwumve, ariko Imana ye kutubwira tudapfa.” (Kuva 20:18,19) Bifuzaga ko Mose ababera umuhuza. Ntibasobanukirwaga ko Kristo yari umuhuza wabo washyizweho, kandi ko aramutse aretse umurimo wo kubahuza, bari kuba bararimbutse.UB1 190.4

    “Mose abwira abantu ati: ‘Nimuhumure kuko Imana izanywe no kubagerageza, no kugira ngo gutera ubwoba kwayo guhore imbere yanyu mudakora ibyaha.’ Abantu bahagarara kure. Mose yigira hafi y’umwijima w’icuraburindi Imana irimo.” Kuva 20:20,21.UB1 190.5

    Abantu basobanukirwaga uku kuri buhoro kuvuga ko kubabarirwa ibyaha, gutsindishirizwa ku bwo kwizera Yesu Kristo no kwegera Imana bishoboka gusa binyuze mu muhuza kubera ko bo ubwabo bari mu kaga ndetse bahamwa n’icyaha kandi bacumura. Mu buryo bukomeye bari baratakaje kumenya Imana ndetse n’uburyo rukumbi bwo kuyegera. Bari baratakaje ku rugero rukabije kumenya ibigize icyaha n’ibigize gukiranuka. Kubabarirwa icyaha binyuze muri Kristo, Mesiya wasezeranywe, uwo ibitambo byabo byashushanyaga, ntibari babisobanukiwe neza. Pawulo yaravuze ati: “Nuko ubwo dufite ibyo byiringiro, tuvuga dushize amanga cyane, ntitumeze nka Mose watwikiraga mu maso he, kugira ngo Abisirayeli batareba iherezo rya bwa bwiza uko bwamushiragaho. Ariko imitima yabo yarahumye ndetse kugeza na bugingo n’ubu, iyo Isezerano rya Kera risomwa cya gitwikirizo kiba gitwikiriye imitima yabo, ntibamenye ko cyakuweho na Kristo. Ahubwo kugeza n’ubu ibya Mose iyo bisomwa iyo nyegamo ihora ku mitima yabo, nyamara iyo umuntu ahindukiriye Umwami iyo nyegamo ikurwaho.” 2 Abakorinto 3:12-16.UB1 191.1

    Abayuda banze kwemera Kristo nka Mesiya, bityo ntibashobora kubona ko imihango yabo ntacyo isobanuye, kandi ko ibitambo n’amaturo byatakaje ubusobanuro bwabyo. Inyegamo bishyiriyeho ubwabo ku bwo kutizera kwinangiye, iracyakingirije ubwenge bwabo. Iyo nyegamo yari gukurwaho iyo bemera Kristo, we gukiranuka kw’amategeko.UB1 191.2

    Benshi mu Bakristo na bo bafite inyegamo imbere y’amaso yabo n’imitima yabo. Ntibashobora kureba ku iherezo ry’ibyakuweho. Ntibabona ko ari amategeko y’imihango gusa yakuweho n’urupfu rwa Kristo. Bavuga ko amategeko yabambwe ku musaraba. Inyegamo iremereye yijimisha ubwenge bwabo. Imitima ya benshi irwanya Imana. Ntibagengwa n’amategeko yayo. Kristo azagira icyo abamarira gusa igihe bazaba bagendera mu mategeko y’ingoma ye. Bashobora kuvuga Kristo nk’Umukiza wabo; ariko ku iherezo azababwira ati: «Simbazi ». Ntimwigeze mugira kwihana nyakuri ngo mwiyuzuze na yo kubw’itegeko ryayo ryera mwishe, kubw’ibyo ntimushobora kunyizera rwose kuko umurimo wanjye wari uwo kwerereza amategeko y’Imana.UB1 191.3

    Guhishurwa kw’imico ya Kristo

    Pawulo ntiyigeze ahagararira amategeko yaba ay’imihango cyangwa ay’imico mbonera nk’uko bamwe mu bagabura bo muri iyi minsi bagerageza kubikora. Bamwe banga urunuka amategeko y’Imana ku buryo bayamagana bavuga ko nta gaciro afite. Muri ubwo buryo rero basuzugura kandi bakagayisha igitinyiro n’icyubahiro by’Imana.UB1 191.4

    Amategeko y’imico mbonera ntiyigeze aba ishusho cyangwa igicucu cy’ibizaba. Yabayeho mbere y’iremwa ry’umuntu, kandi azagumaho igihe cyose intebe y’Imana izaba ikiriho. Imana ntiyashoboraga guhindura cyangwa ngo yoroshye rimwe mu mahame y’amategeko yayo kugira ngo ikize umuntu; kuko amategeko ni ishingiro ry’ingoma yayo. Ntahinduka, ntiyakoroshywa, ntarondoreka kandi ahoraho iteka ryose. Kugira ngo umuntu akizwe, kandi icyubahiro cy’amategeko kigumeho, byabaye ngombwa ko umwana w’Imana yitambaho igitambo cy’ibyaha. Utigeze kumenya icyaha yahindutse icyaha ku bwacu. Yapfiriye i Kaluvari ku bwacu. Urupfu rwe rwerekana urukundo rutangaje Imana ikunda umuntu no kudahinduka kw’amategeko yayo.UB1 191.5

    Mu kibwirizwa cye ku musozi, Kristo yaravuze ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace gato kugeza aho byose bizarangirira.” Matayo 5:17, 18.UB1 192.1

    Kristo yikoreye umuvumo w’icyaha, umubabaro w’igihano cyacyo, ageza umugambi we ku ndunduro, aho umuntu yari gushyirwa kandi akabasha gukurikiza amategeko y’Imana, akemerwa ku bw’imibereho y’Umucunguzi we; na none kandi ikuzo rikarasira ku mategeko kubw’igitambo cye. None rero ikuzo ry’ikitagombaga gukurwaho —ari yo mategeko cumi y’Imana, urugero rwo gukiranuka — yagaragariye abarebye bakageza ku iherezo ry’icyakuweho.UB1 192.2

    “Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’Umwuka.” (2Abakorinto 3:18). Kristo ni Umurengezi w’umunyabyaha. Abemera ubutumwa bwe bwiza bamureba mu maso habo hadatwikiriye. Babona isano iri hagati y’umurimo we n’amategeko, kandi bakemera ubwenge bw’Imana n’ikuzo ryayo nk’uko byahishuwe n’Umukiza. Ikuzo rya Kristo kigaragarira mu mategeko, ariyo guhishurwa kw’imico ye, kandi imbaraga ihindura igakora ku bugingo kugeza ubwo abantu bahindurwa bakagira ishusho ye. Bahinduka abasangiye kamere y’Imana, kandi bagakomeza gukura nk’Umukiza wabo, batera intambwe ku yindi bihuje n’ubushake bw’Imana, kugeza ubwo bashyikiriye ubutungane.UB1 192.3

    Amategeko n’ubutumwa bwiza ni mahwi. Kimwe gishyigikiye ikindi. Mu gukomera kwayo, amategeko yegera umutimanama, agatuma umunyabyaha yumva ko akeneye Kristo nk’impongano y’icyaha. Ubutumwa bwiza bwemera ububasha no kudahinduka kw’amategeko. Pawulo aravuga ati: “Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko”.(Abaroma 7:7). Kwiyumvamo icyaha, bikorwa n’amategeko, bituma umunyabyaha asanga Umukiza. Mu kwifuza kwe, umuntu ashobora kugaragaza ibikomeye byaturutse ku musaraba w’i Kaluvari. Ashobora gusaba gukiranuka kwa Kristo, kuko guhabwa umunyabyaha wese wihannye. Imana iravuga iti: “Kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” (Yohana 6:37). “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1:9UB1 192.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents