Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 65: UKO UMUNTU YAKWIFATA MU NYIGISHO ATUMVIKANYEHO NA MUGENZI WE 217cyigisho cya mu gitondo i Battle Creek, Michigan 29/1/1890, cyanditswe muri Review and Herald (Urwibutso nÍnteguza) 18/2/1890

    Turashaka gusobanukirwa n’igihe turimo. Ntidusobanukirwa na kimwe cya kabiri cyacyo. Nta n’ubwo twacyumva kugeza mu cya kabiri. Umutima wanjye urankubita iyo ntekereje umwanzi duhanganye uwo ari we n’ukuntu tutiteguye neza kumurwanya. Incuro nyinshi nagiye nerekwa ibigeragezo by’abana ba Isirayeli kugira ngo bingaragarize uko ubwoko bw’Imana buzaba bumeze mbere yo kugaruka kwa Kristo. Uko umwanzi yashatse uburyo bwose agenga intekerezo z’Abayuda, ni ko no muri iki gihe ashakisha guhuma intekerezo z’abagaragu b’Imana kugira ngo be gushobora gusobanukirwa n’ukuri gukomeye.UB1 325.1

    Igihe Kristo yazaga mu isi yacu, Satani yari ayiriho akurikirana intambwe yose yateraga kuva mu muvure kugera i Kaluvari. Satani yari yarareze Imana ko yategetse ko abamarayika bitanga, mu gihe yo ubwayo itumvaga icyo kwitanga ari cyo kandi itanashobora kwitangira abandi. Iki ni cyo kirego Satani yareze Imana mu ijuru; kandi nyuma yuko umubi yirukanywe mu ijuru, yakomeje kuvuga ko Uwiteka akoresha umurimo ubwe atari gushobora gukora. Kristo yazanywe ku isi no kugira ngo abone uko akemura ibi birego by’ibinyoma no guhishura uwo Se yari we. Ntidushobora kumva ukwicisha bugufi yihanganiye ubwo yambaraga kamere yacu. Si uko guhinduka umuntu ubwabyo byari bikojeje isoni gusa, ahubwo yari n’Umutware w’ijuru, Umwami w’icyubahiro maze yicisha bugufi ahinduka uruhinja, ababazwa n’ubukene n’imibabaro y’abantu bapfa. Ntabwo yicishije bugufi ngo abe umwe mu bantu bakomeye cyangwa ngo agire ubutunzi n’imbaraga, ahubwo nubwo yahoze ari umutunzi, yahindutse umukene ku bwacu kugira ngo mu bukene bwe adushoboze guhinduka abatunzi. Yateye intambwe ku yindi mu kwicisha bugufi. Yirukanwaga ava mu mujyi umwe ajya mu wundi; kubera ko abantu batashoboraga kwakira Umucyo w’isi. Bari banyuzwe bihagije n’umwanya bari barimo.UB1 325.2

    Kristo yari yaratanze imaragarita z’ukuri gukomeye, ariko abantu bari baraguhambiriye mu bishingwe by’ubupfumu bw’intekerezo no kwihenda. Yari yarabagejejeho amagambo y’ubugingo, ariko ntibabeshejejweho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana. Yari yarabonye ko abari mu isi batashoboraga kubona ijambo ry’Imana, kuko ryari ryaratwikiriwe n’imigenzo y’abantu. Yazanywe no kugaragariza isi akamaro k’isano iri hagati y’ijuru n’isi, no gushyira ukuri mu mwanya wako. Yesu wenyine ni we wari gushobora guhishura ukuri kwari ngombwa ko abantu bakumenya kugira ngo bashobore kwakira agakiza. Yashoboraga gusa kugushyira muri gahunda y’ukuri, kandi byari umurimo we kugutandukanya n’ikinyoma no kukugaragariza abantu mu mucyo wako w’ijuru.UB1 325.3

    Satani yahagurukiye kumurwanya, none se ubundi guhera yagwa, ntiyakoresheje imbaraga ze zose ngo agaragaze umucyo nk’umwijima, n’umwijima ngo awugaragaze nk’umucyo? Igihe cyose Kristo yashakaga kugaragariza abantu ukuri mu isano nyakuri gufitanye n’agakiza kabo, Satani yakoreraga mu bayobozi b’Abayuda, akabatera kwanga Umukiza w’abari mu isi. Biyemeje gukora byose mu mbaraga zabo kugira ngo bamubuze kumvwa n’abantu.UB1 326.1

    Mbega ukuntu Kristo yifuzaga, kandi umutima we ukishimira kubumburira abatambyi ubutunzi bukomeye bw’ukuri! Ariko intekerezo zabo zari zarajugunywe ahantu batashoboraga guhishurirwa ukuri gufitanye isano n’ubwami bwe. Ibyanditswe ntibyari byarasomwe uko biri koko. Abayuda bari barategereje kuza kwa Mesiya, ariko bari batekereje ko ashobora kuzaza mu cyubahiro cyose kizagaragaza kuza kwe kwa kabiri. Kubera ko atazanye n’ubutware bwose bw’ubwami, ntibigeze bamwemera. Ariko ntabwo byatewe gusa n’uko ataje mu cyubahiro ngo abe ari yo impamvu bamwanze. Byatewe n’uko yari afite gukiranuka nyamara bo ari inyangaguhanwa. Yagendaga ku isi ari umuziranenge. Kamere nk’iyo yari hagati yo guta agaciro n’ikibi, yari ihabanye n’ibyifuzo byabo, ku buryo byatumye atukwa aranasuzugurwa. Imibereho ye ikiranuka yamurikiye imitima y’abantu, yaberetse gukiranirwa icyo kuri cyo muri kamere yako yo kwangwa urunuka.UB1 326.2

    Umwana w’Imana yarwanyijwe n’imbaraga z’umwijima kuri buri ntambwe. Nyuma yuko abatizwa yayobowe na Mwuka mu butayu kandi ahahurira n’ibishuko mu minsi mirongo ine. Nandikiwe amabaruwa yemeza ko Kristo adashobora kuba yari afite kamere nk’iy’umuntu, kuko ngo iyo aza kuba ayifite, yari kuba yaracumujwe n’ibishuko bimeze kuriya. Iyo atagira kamere y’umuntu, ntiyari kutubera urugero. Iyo ataza kuba usangiye kamere natwe, ntiyari kuba yarageragejwe nk’uko umuntu ageragezwa. Iyo biza kuba ibidashoboka ko yatsindwa n’ibishuko, ntiyari gushobora kutubera Umufasha. Byari ukuri gukomeye ko Kristo yaje kurwana intambara nk’umuntu, mu mwanya w’umuntu. Gushukwa kwe no gutsinda kwe bitwigisha ko tugomba kumwigiraho, umuntu agomba guhinduka agafata kamere y’Imana.UB1 326.3

    Ubumana n’ubumuntu bihurijwe muri Kristo

    Muri Kristo ubumana n’ubumuntu byarakomatanyijwe. Ubumana ntabwo bwateshejwe agaciro ngo buhinduke ubumuntu; ubumana bwakomeje kugumana umwanya wabwo, ariko ubumuntu kubwo komatana n’ubumana, bwashoboye kurwanya ibishuko bikomeye cyane mu butayu. Umutware w’iyi si yasanze Kristo amaze igihe yiyiriza ubusa kandi ashonje, amusaba ko ahindura amabuye umutsima. Nyamara mu mugambi w’Imana washyiriweho agakiza k’umuntu, wari warateganije ko Kristo azasonza, agakena mu buryo bwose bubaho mu mibereho y’umuntu. Yatsinze ibishuko akoresheje imbaraga umuntu yasaba akazihabwa. Yakomeje intebe y’ubwami y’Imana, kandi nta mugabo cyangwa umugore udashobora gufashishwa ubwo bufasha binyuze mu kwizera Imana. Umuntu ashobora guhinduka usangiye kamere n’Imana; nta muntu uriho udashobora gusaba ubufasha bw’ijuru mu gishuko n’ikigeragezo. Kristo yazanywe no kugaragaza isoko y’imbaraga ze, kugira ngo umuntu atazigera yishingikiriza ku bushobozi bwa kimuntu bwonyine.UB1 327.1

    Abantu bakwiye kuzatsinda bagomba gukoresha imbaraga z’impagarike yabo yose. Bagomba gupfukama imbere y’Imana batarambirwa bagasaba imbaraga yayo. Kristo yazanywe no kutubera urugero no kutumenyesha ko dushobora guhinduka abasangiye kamere n’Imana. Ibyo byashoboka bite? Ku bw’uko twakize kwangirika kwazanywe mu isi n’irari. Satani ntiyatsinze Kristo. Ntiyigeze akandagiza ikirenge cye mu ntekerezo z’Umucunguzi. Ntiyigeze akora ku mutwe nubwo yakomerekeje agatsinsino. Kristo, akoresheje kwitangaho urugero, yagaragaje ko umuntu ashobora kuba indahemuka. Abantu bashobora kugira imbaraga yo kurwanya ikibi—imbaraga itabasha gutegekwa n’isi, cyangwa urupfu, cyangwa umuriro; imbaraga izabashyira ahantu bashobora gutsinda nk’uko Kristo yatsinze. Ubumana n’ubumuntu bishobora guhurira muri bo.UB1 327.2

    Wari umurimo wa Kristo kwigishiriza ukuri muri gahunda y’Ubutumwa bwiza no guhishura amabwiriza n’amahame yari yarahaye umuntu waguye. Buri gitekerezo yatanze cyari icye bwite. Ntiyari akeneye gutira ibitekerezo ku bandi abo ari bo bose; kuko yari isoko y’ukuri kose. Yashoboraga kwigisha intekerezo z’abahanuzi n’abahanga no kurinda umwimerere w’ibyo yigishaga; kuko ubwenge bwose bwari ubwe. Yari inkomoko n’isoko y’ukuri kose. Yarushaga bose isumbwe kandi kubera inyigisho ze, yabaye Umuyobozi mu by’Umwuka ibihe byose.UB1 327.3

    Kristo ni we wavugiye muri Melikisedeki, Umutambyi w’Imana isumba byose. Melikisedeki ntiyari Kristo, ahubwo yari ijwi ry’Imana ku isi, uhagarariye Data wa twese. No mu bihe bindi byabanje Kristo yaravuze anayobora abantu be kandi yabaye Umucyo w’isi. Igihe Imana yatoranyaga Aburahamu nk’uhagarariye ukuri kwayo, yamuvanye mu gihugu cye, atandukana na bene wabo, iramweza. Yifuzaga kumurema mu ishusho yayo bwite. Yifuzaga kumwigisha ikurikije umugambi wayo bwite. Kuremwa n’abigisha b’isi, ntibyagombaga kumugeraho. Yagombaga kwigishwa gutegeka abana be n’abazakurikiraho gukomeza kugendera mu nzira y’Uwiteka, gukora ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera. Uyu ni wo murimo Imana yifuza ko dukora. Yifuza yuko twasobanukirwa no kuyobora imiryango yacu, gutegeka abana bacu no gutegeka abo mu ngo zacu gukomeza inzira y’Uwiteka.UB1 327.4

    Yohana yahamagariwe umurimo udasanzwe.

    Yohana yahamagariwe gukora umurimo udasanzwe; yagombaga gutegura inzira y’Uwiteka no kugorora inzira ze. Uwiteka ntiyamwohereje mu mashuri y’abahanuzi n’abigisha bakuru. Yamuvanye mu materaniro y’abantu amujyana mu butayu, kugira ngo yigire ku byaremwe n’Imana. Imana ntiyifuzaga ko amera nk’abatambyi n’abayobozi b’idini. Yari ahamagariwe gukora umurimo udasanzwe. Uwiteka yamuhaye ubutumwa bwe. Mbese hari ubwo yasanze abatambyi n’abategetsi ngo ababaze niba ashobora kwamamaza ubu butumwa?—Oya Imana yamutandukanyije nabo kugira ngo atanduzwa n’umwuka wari ubarimo n’inyigisho zabo. Yari ijwi ry’urangururira mu butayu ngo: «Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ariko kabivuze.” (Yesaya 40:3-5) Ubu ni bwo butumwa bugomba guhabwa abantu bacu ; turi ku iherezo ry’ibihe kandi ubutumwa ni ubu: muharure inzira y’Umwami; muteranye amabuye kandi mwereke abantu urugero rukwiye. Abantu bagomba gukangurwa. Ntabwo ari cyo gihe cyo kubwira abantu ko hariho amahoro n’umutekano. Turashishikazwa ngo: «Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.» (Yesaya 58:1).UB1 328.1

    Umucyo w’ubwiza bw’Imana wamuritse ku wari uduhagarariye, kandi iri hame ritubwira ko ubwiza bw’Imana bushobora kuturasira. Yesu yagotesheje ubwoko bwe ukuboko kwe kwa kimuntu, maze ukuboko kwe nk’Imana agufatisha intebe y’ubwami y’Isumbabyose, bityo ahuza umuntu n’Imana, kandi ahuza isi n’ijuru.UB1 328.2

    Umucyo w’icyubahiro cy’Imana ugomba kuturasira. Dukeneye gusigwa n’ijuru ugusigwa kwera. Nubwo umuntu yaba ari umunyabwenge ate, nubwo yaba yarize cyane, ntabwo afite ibikwiye byose ngo yigishe abantu keretse yomatanye n’Imana ya Isirayeli. Uwomatanye n’ijuru azakora imirimo ya Kristo. Kubwo kwizera Imana azagira imbaraga yo gufasha inyokomuntu. Azashaka intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli. Niba imbaraga mvajuru idafatanyije n’umuhati w’umuntu nta gaciro yaha ibintu byose bikomeye umuntu ashobora gukora. Mwuka Muziranenge ntari ku rugero ruhagije mu byo dukora. Nta kintu kintera ubwoba kurusha kubona umwuka wo kwirema ibice ugaragara muri bene data. Dufite ingorane igihe tudashobora guhurira hamwe nk’Abakristo kugira ngo dusuzumire hawe twitonze ingingo zidutandukanya. Numva nahunga aho hantu keretse gusa iyo mpumurijwe n’abantu babasha gushakashaka mu ijambo ry’Imana bashimikiriye.UB1 328.3

    Abantu badashobora gusuzuma batabogamye amahame ashyigikira ibyo abandi bakora bitandukanye n’ibyabo, ntibakwiriye kwigisha mu cyiciro icyo ari cyo cyose cy’umurimo w’Imana. Icyo dukeneye ni umubatizo wa Mwuka Muziranenge. Bitari ibyo, nta bwo twashobora kujya mu isi nk’uko byagendekeye intumwa nyuma yo kubambwa k’Umwami wabo. Yesu yari azi intege nke zabo maze abasaba kuguma i Yerusalemu kugeza igihe bazahabwa imbaraga ivuye mu ijuru. Buri mwigisha agomba kuba umwigishwa kugira ngo amaso ye asigwe amavuta maze abone ibihamya by’ukuri kw’Imana gukomeza kujya imbere. Imirasire ya Zuba ryo Gukiranuka igomba kurasira mu mutima we bwite niba agomba kuwushyira abandi.UB1 329.1

    Nta n’umwe ushobora gusobanura Ibyanditswe adafashijwe na Mwuka Muziranenge. Ariko iyo wakiranye Ijambo ry’Imana umutima wiyoroheje kandi wemera kwigishwa, abamarayika b’Imana bazakuba hafi bakwereke ibihamya ukuri. Igihe Mwuka w’Imana ari kuri wowe, ntihazabaho kwifuza ibya mugenzi wawe cyangwa kumugirira ishyari mu gihe usuzuma uruhande mugenzi wawe ahagazemo; ntihazabaho umwuka wo kuregana no kunegurana, nk’uko Satani yateje imitima y’abayobozi b’Abayuda kurwanya Kristo. Ndababwira nk’uko Kristo yabwiye Nikodemu, ati : « mukwiriye kubyarwa ubwa kabiri » « umuntu utabyawe ubwa kabiri, ntabasha kubona ubwami bw’Imana. » (Yohana 3:7,3) Ugomba guhindurwa n’ijuru mbere yo gusobanukirwa ibyo ukuri gusaba. Umwigisha ntakwiriye kwigisha abandi, keretse abanje kwigira mu ishuri rya Kristo.UB1 329.2

    Umurimo udasanzwe wa Ellen G . White

    Dukwiriye kugera aho ibidutandukanya bikurwaho. Niba ntekereza ko mfite umucyo, nzakora ibishoboka ngo nywugaragaze. Reka mvuge ko nabajije abandi ibijyanye n’ubutumwa Uwiteka yampaye gushyira abantu, urugi rushobora gukingwa kugira ngo umucyo udashobora kugera ku bo Imana yawugeneye. Igihe Yesu yajyanga i Yerusalemu ahetswe n’indogobe, « Iteraniro rinini ry’abigishwa be bose batangiye kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw’ibitangaza babonye byose bati: ‘Hahirwa Umwami uje mu izina ry’Uwiteka’, amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose. Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati ‘ Mwigisha, cyaha abigishwa bawe’. Arababaza ati :’Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.’ » (Luka 19 :37-40)UB1 329.3

    Abayuda bagerageje gucecekesha ubutumwa bwiza bwari bwarahanuwe mu Ijambo ry’Imana; nyamara ubuhanuzi bugomba gusohora. Uwiteka aravuga ati: « Dore nzaboherereza Umuhanuzi, Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. » (Malaki 4 :5)UB1 330.1

    Hariho ugomba kuza mu mwuka no mu mbaraga bya Eliya kandi naza, abantu bashobora kuvuga bati: « Utsimbarara cyane ku byo wigisha, yemwe nta n’ubwo usobanura ibyanditswe mu buryo bukwiriye. Reka nkubwire uburyo ukwiriye kwigisha ubutumwa bwawe. »UB1 330.2

    Hariho benshi badashobora gutandukanya umurimo w’Imana n’uw’umuntu. Nzavuga ukuri nk’uko Imana ikumpa ; kandi ndavuga nti: niba ukomeje gushakisha amakosa no kugira Umwuka wo gushaka itandukaniro, ntuzigera umenya ukuri”. Yesu yabwiye abigishwa be ati : «Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. » (Yohana 16:12) Ntabwo bari banejejwe n’ibintu byejejwe kandi bihoraho, ariko Yesu yasezeranye kohereza umufasha wari kubigisha byose, ibyo yari yarababwiye byose. Benedata ntitugomba kwishingikiriza ku muntu. “Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?” (Yesaya 2:2) Mukwiriye kwegurira Yesu imitima yanyu itagira gifasha. Ntibidukwiriye ko tunywera ku isoko yo mu kibaya kandi hari isoko yo mu misozi. Dukwiriye kureka utugezi two hasi tukavoma ku masoko yo hejuru. Niba hari ingingo y’ukuri mudasobanukiwe, mukaba mutayemeranyaho, mushakashake, mugereranye ibyanditswe n’ibindi kandi mucukuze urumambo rw’ukuri mumanuke hasi mu birombe by’ijambo ry’Imana. Mwishyire ku gicaniro cy’Imana ubwanyu n’intekerezo zanyu; mukureho intekerezo zanyu musanganywe kugira ngo Mwuka wo mu ijuru ubayobore mu kuri kose.UB1 330.3

    Igihe kimwe mwenedata yavuze ko atazigera atega amatwi na rimwe inyigisho twari dushyigikiye kugira ngo atavaho azemera. Ntiyazaga mu materaniro cyangwa ngo agire ikiganiro atega amatwi; ariko nyuma yaje guhamya ko ari umunyabyaha kimwe n’uko yari kuba yarateze amatwi. Imana yari yamuhaye amahirwe yo kumenya ukuri, kandi yari kuzamubaza uko yayakoresheje. Hari benshi baba bafite urwikekwe ku nyigisho ziriho zigishwa muri iki gihe. Ntibaragatega amatwi, ntibaragashakashaka batuje; nyamara bagakomereza ibitekerezo byabo mu mwijima. Banyuzwe n’umwanya bahagazemo. «Uravuga uti: Ndi umukire ndatunze kandi ndatunganiwe, nta cyo nkennye, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa. Dore ndakugira inama : ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. » (Ibyahishuwe 3:17-19).UB1 330.4

    Iri somo riganisha ku bariho mu gihe bazi ko hari ubutumwa buriho bwigishwa, nyamara badashobora kuza kubwumva. Mbese muzamenya mute ko Uwiteka ariho yerekana ibihamya bishya by’ukuri kwe, no kukugaragaza bundi bushya kugira ngo inzira y’Uwiteka ishobore gutegurwa? Ni ngamba ki zihari zituma umucyo mushya ushobora gucengera mu nzego zose z’abantu b’Imana? Ni ikihe gihamya mufite kigaragaza ko Imana itoherereje abana bayo umucyo? Kumva ko wihagije kose, kwikunda n’ubwibone byo mu ntekerezo bigomba gushyirwa ku ruhande. Tugomba kuza ku birenge bya Yesu kandi tukigira kuri we, we mugwaneza kandi woroheje mu mutima. Yesu ntiyigishije abigishwa be nk’uko abigisha bakuru bigishaga ababo. Benshi mu Bayuda baje kwiyumvira aho Kristo ahishura ubwiru bw’agakiza; ariko ntibabaga bazanwe no kwiga; babaga bazanwe no kunenga no kureba ko hari aho yivuguruza kugira ngo babone icyo baheraho babiba urwikekwe mu bantu ku bijyanye n’ibyo yigishaga. Bari banejejwe n’ubumenyi bafite, nyamara abana b’Imana bagomba kumenya ijwi ry’Umwungeri w’Ukuri. Mbese iki si cyo gihe gikwiriye cyo kwiyiriza ubusa no gusengera imbere y’Imana? Turi mu ngorane zo kwitandukanya, turi mu kaga ko guhengamira ku ruhande runaka ku ngingo igirwaho impaka, mbese ntidukwiriye gushakana Imana gushimikira, no kwicisha bugufi mu mutima kugira ngo dushobore kumenya ukuri uko ari ko?UB1 331.1

    Jya munsi y’igiti cy’umutini

    Natanayeri yumvise Yohana atuga urutoki Umukiza avuga ati: « Nguyu Umwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi » (Yahana 1:29) ! Natanayeli yitegereje Yesu aherako acibwa intege n’ukuntu Umucunguzi w’isi yasaga. Mbese uyu ufite ibimenyetso by’umuruho n’ubukene yashoboraga kuba ari we Mesiya? Yesu yari umukozi. Yari yarakoranye n’abakozi bacishije bugufi; nuko Natanayeli aherako aragenda. Ariko ntiyatsimbaraye ku bitekerezo by’uko inyifato ya Yesu yari imeze. Yapfukamye munsi y’igiti cy’umutini abaza Imana niba mu by’ukuri uyu muntu ari we Mesiya. Igihe yari akiri ahongaho, Filipo yaraje aramubwira ati: “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye, ni Yesu mwene Yosefu w’i Nazareti.” Ariko ijambo “Nazareti” ryongeye kwenyegeza kutizera kwe aherako abaza ati: “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka? » Yari yabogamiye ku ruhande rumwe; ariko Filipo ntiyigeze ashaka kurwanya uku kubongama, yaramubwiye ati: ‘Ngwino urebe.” Igihe Natanayeli yageraga imbere ya Yesu, Yesu yaravuze ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburinganya! “Natanayeli yaratangaye aravuga ati: “wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati: Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’igiti cy’umutini nakubonye. (Yohana 1:45,46,47,48)UB1 331.2

    Mbese ntibyatubera byiza tugiye munsi y’igiti cy’umutini tugatakambira Imana ngo tumenye ukuri uko ari ko? Mbese ijisho ry’Imana ntirishobora kuba kuri twebwe nk’uko ryari kuri Natanayeli? Natanayeli yizeye Umwami avuga atangara ati: “Rabi, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli. Yesu aramusubiza ati: ‘ Mbese wijejewe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo. Kandi arongera aramubwira ati: ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’Umuntu bakamumanukiraho. ” (Yohana 1:49-51)UB1 331.3

    Ibi ni byo tuzabona niba twomatanye n’Imana. Imana ishaka ko tuyishingikirizaho, ntitwishingikirize ku muntu. Yifuza ko tugira umutima mushya kugira ngo aduhishurire umucyo uva ku ntebe y’ubwami y’Imana. Dukwiriye gukirana na buri ngorane; ariko niba ikibazo giteje impaka kivuzweho, mbese uzasanga umuntu ngo aguhe igitekerezo cye kugira ngo ufate umwanzuro uhereye ku cyo agusubije? Oya, sanga Imana. Yibwire icyo wifuza; fata Bibiliya yawe kandi ushake nk’uko washaka ubutunzi buhishwe.UB1 332.1

    Ntabwo twimbika bihagije.

    Ntabwo twimbika bihagije mu gushaka ukuri. Umuntu wese wizera ukuri kw’iki gihe azashyirwa ahantu azasabwa gutanga impamvu y’ibyiringiro biri muri we. Abantu b’Imana bazahagarara imbere y’abami, ibikomangoma, abategetsi n’abantu bakomeye b’isi kandi bagomba kumenya ko bazi neza icyo ukuri ari cyo. Bagomba kuba abagabo n’abagore bahindutse. Imana ishobora kukwigisha mu mwanya umwe ikoresheje Mwuka Muziranenge kurusha uko washobora kwigira ku bantu bakomeye bo mu isi. Ijuru n’isi byitegereza intambara iriho ku isi. Ku giciro gikomeye, Imana yahaye buri muntu wese amahirwe yo kumenya ikizatuma agira ubwenge bumugeza ku gakiza. Mbega ukuntu abamarayika bifuza kureba umuntu uzakoresha aya mahirwe!UB1 332.2

    Igihe ubutumwa bugeze ku bantu b’Imana, ntibakwiriye kuburwanya; bakwiriye kujya muri Bibiliya bakabugereranya n’amategeko n’ibihamya kandi nibasanga bidahuje, ntabwo buzaba ari ukuri. Imana ishaka ko intekerezo zacu zaguka. Yifuza kuduha ubuntu bwayo. Dushobora kugira umunsi mukuru w’ibintu byiza buri munsi, kuko Imana ishobora kudukingurira ubutunzi bwose bwo mu ijuru. Dukwiriye kuba umwe na Kristo nk’uko na we ari umwe na Se, kandi na Se azadukunda nk’uko akunda umwana we. Dushobora kugira ubufasha bumwe n’ubwo Kristo yagize no kugira imbaraga zo guhangana na buri kintu kidutunguye; kuko Imana izaturinda mu majya n’amaza. Izadukingira impande zose kandi igihe tuzajyanwa imbere y’abatware n’abategeka bo ku isi, ntidukeneye gutekereza mbere yaho ibyo tuzavuga. Imana izatwigisha icyo kuvuga mu gihe gikwiye. Imana idufashe kuza ku birenge bya Yesu none kugira ngo tumwigireho mbere yuko twifuza kwigisha abandi. 218Review and Herald (Urwibutso n’integuza), 5/12/1885UB1 332.3

    Bibiliya ishingiro ry’imyizerere yacu

    Igihe Ijambo ry’Imana rizaba ryizwe, rigasobanuka kandi rikumvirwa, umucyo waka uzamukira isi; ukuri gushya nikwakirwa kandi kugakurikizwa, kuzatuzirikira kuri Yesu hakoreshejwe imirunga ikomeye. Bibiliya kandi Bibiliya yonyine, ni yo ikwiriye kuba ishingiro ry’imyizerere yacu, umurunga w’ubumwe; abubaha iri jambo ryera bose, bazahuza. Intekerezo zacu bwite n’uko tubona ibintu ntibikwiriye kuyobora imihati yacu. Umuntu aribeshya ariko Ijambo ry’Imana ryo ntiryibeshya. Aho kugira ngo dusubiranemo, abantu nibashyire hejuru Uwiteka. Reka duhangane n’ibiturwanya byose, nk’uko Databuja yabigenje avuga ati: “Handitswe ngo.” Reka tuzamure ibendera ryanditsweho ngo: “Bibiliya, umugenga wo kwizera kwacu n’imyitwarire yacu.” 219Review and Herald 15/12/1885 ( Urwibutso n’integuza),UB1 333.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents