Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 36: MURI KRISTO NTA MOKO174Iyi ngingo yagaragariye mu Urwibutso n’Integuza ( Review and Herald, 22/12/1891.1-9)

    Marayika w’ikirenga mu ijuru nta bushobozi yari afite bwo kwishyura inshungu y’umuntu umwe wazimiye. Abakerubi n’Abaserafi bafite gusa icyubahiro bahawe n’Umuremyi nk’ibiremwa bye, kandi no kunga umuntu n’Imana byashoboraga gusohozwa gusa n’Umuhuza wareshyaga n’Imana, wari ufite kamere yashoboraga gushyira ejuru no kumugaragaza ko akwiriye kuvugana n’Imana mu mwanya w’umuntu kandi agahagararira Imana imbere y’isi yaguye. Uwagiye mu mwanya w’umuntu kandi akaba n’umwishingizi we, agomba kugira kamere y’umuntu, umuhuza w’umuryango w’abantu; kandi na none nk’uhagarariye Imana, agomba kugira kamere y’Imana, afite aho ahuriye n’Isumbabyose, kugira ngo agaragarize isi Imana, kandi abe umuhuza w’Imana n’umuntu.UB1 204.1

    Ibi byangombwa byose byabonetse muri Kristo wenyine. Yambitse ubumana bwe ubumuntu, yazanywe mu isi no kugira ngo yitwe Umwana w’Umuntu ndetse anitwe Umwana w’Imana. Yari umwishingizi w’umuntu, Intumwa y’Imana — Umwishingizi w’umuntu, kugira ngo binyuze mu gukiranuka kwe, akorere umuntu ibyo amategeko yasabaga, kandi na none yahagarariye Imana kugira ngo agaragarize inyokomuntu yaguye imico y’Imana.UB1 204.2

    Umucunguzi w’isi yari afite ubushobozi bwo kwireherezaho abantu, agaturisha ubwoba bwabo, akabakuramo umubabaro, akabasubizamo ibyiringiro n’ubutwari, akabashoboza kwizera ubushake bw’Imana bwo kubemera binyuze mu mirimo ikorwa n’Umucunguzi. Nk’abagize amahirwe yo gukundwa n’Imana, dukwiriye guhora dushimira yuko dufite Umuhuza, Umurengezi, utuvuganira mu rukiko rwo mu ijuru, akatuburanira imbere ya Data wa twese.UB1 204.3

    Dufite ikintu cyose twashoboraga gusaba kikaturemamo kwizera no kwiringira Imana. Mu nkiko zo mu isi, igihe umwami yasezeranaga ikintu gikomeye cyane agashaka kwemeza abantu ukuri kwe, yatangaga umwana we nk’ingwate, kugira ngo azacungurwe n’uko se asohoje isezerano. Reba noneho isezerano ry’ubudahemuka bw’Imana; kugira ngo yemeze abantu kudahinduka k’umugambi wayo, yatanze Umwana wayo w’ikinege ngo aze mu isi, kandi ngo agire akamero k’umuntu, atari mu gihe kigufi cy’ubuzima bwe gusa, ahubwo ngo ayigumane no mu bikari byo mu ijuru. Iryo ni isezerano ry’iteka ryose ry’ubudahemuka bw’Imana. Mbega uburebure bw’ikijyepfo bw’ubutunzi bw’ubwenge n’urukundo by’Imana! “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana…” (1Yohana 3:1)UB1 204.4

    Mu kwizera Kristo duhinduka abo mu muryango w’ibwami, abaragwa b’Imana, kandi abaraganwa na Yesu Kristo. Muri Kristo turi umwe. Igihe duhanze amaso Kaluvari tukareba uwababajwe w’i bwami—muri kamere muntu yagezweho n’umuvumo w’amategeko ku bw’umuntu, ivangura rishingiye ku bihugu, kwicamo ibice byakuweho; icyubahiro cy’ubuyobozi no kwirata ubwoko bivanwaho.UB1 205.1

    Umucyo urasira ku musaraba w’i Kaluvari uturutse ku ntebe y’ubwami bw’ijuru utuma ivangura ryashyizweho n’umuntu mu nzego z’abantu n’amoko ricibwa burundu. Abantu ba buri cyiciro bahinduka abagize umuryango umwe, abana b’Umwami w’ijuru, bitanyuze mu bushobozi bw’isi, ahubwo binyuze mu rukundo rw’Imana rwatumye Kristo aba mu mibereho y’ubukene, mu mibabaro, no kwicisha bugufi, kugeza ku rupfu rukojeje isoni kandi rubabaje cyane, kugira ngo azane abahungu benshi n’abakobwa benshi mu bwiza.UB1 205.2

    Ntabwo ari icyubahiro, nta bwo ari ubwenge bushira, si ubumenyi, si impano y’umuntu uwo ari we wese afite bituma agira isumbwe mu maso y’Imana. Ubuhanga, ibitekerezo byiza, impano z’umuntu, ni impano z’Imana zikoreshwa mu guhesha Imana icyubahiro, mu gutuma ubwami bw’iteka bukomera. Kamere y’umwuka n’imico myiza ituma umuntu agira agaciro mu maso y’Imana, ibyo ni byo bizarokoka igituro kandi bitume ahabwa ubwiza no kudapfa ibihe bizira iherezo. Ubwami bw’isi bushimwa cyane n’abantu ntibuzarokoka igituro bwinjiramo. Ubukire, icyubahiro, ubwenge by’abantu byakoreshejwe mu gusohoza imigambi y’umwanzi, ntibibasha guhesha bene byo umurage, icyubahiro cyangwa umwanya w’icyubahiro mu isi izaza. Keretse gusa abahaye agaciro ubuntu bwa Kristo, bwatumye bahinduka abaragwa b’Imana n’abaragwana na Kristo, ni bo bazazuka bakava mu bituro bafite ishusho y’Umucunguzi wabo.UB1 205.3

    Ababoneka ko bakwiriye kubarwa mu bagize umuryango w’Imana wo mu ijuru bazamenyana nk’abahungu n’abakobwa b’Imana. Bazabona ko bose bahabwa imbaraga no kubabarirwa bituruka ku isoko imwe, ndetse biturutse kuri Yesu Kristo wabambwe ku bw’ibyaha byabo. Bazi ko bagomba kumesa ibishura byabo by’imico mu maraso ye, bakemerwa na Data wa twese mu izina rye, niba bazaba bagomba kuba mu iteraniro ryiza ry’abera, bambaye imyambaro yera yo gukiranuka.UB1 205.4

    Umwe muri Kristo

    Niba abana b’Imana ari bamwe muri Kristo, Yesu abona ate amoko, kwitandukanya kw’abantu, kwirema ibice, kwigabanya bitewe n’ibara ry’uruhu, ubwoko, umwanya, ubutunzi, amavuko, cyangwa ibyo umuntu yagezeho. Ibanga ry’ubumwe riboneka mu kureshya kw’abizera muri Kristo. Impamvu yose yo kwicamo ibice, kutumvikana no kwitandukanya uko ari ko kose, ituruka mu kwitandukanya na Kristo. Kristo ni we zingiro ry’uruziga abantu bagombye gukururwa na ryo; kuko uko turushaho kwegera izingiro ry’uruziga ni ko tuzarushaho kwiyumva turi umwe, tugirirana impuhwe, dukundana, turushaho kugira imico n’ishusho bimwe. Imana ntirobanura abantu ku butoni.UB1 205.5

    Yesu yari asobanukiwe ko ibirori bishimisha by’isi ari ubusa, kandi nta gaciro yabihaga. Mu cyubahiro cy’ubugingo bwe, gushyirwa hejuru kw’imico ye, ubupfura bwe, yari asumbye cyane iby’abantu babona ko bigezweho nyamara bidafite akamaro. Nubwo umuhanuzi amuvuga nk’“uwasuzugurwaga akangwa n’abantu, umunyamibabaro wamenyereye intimba” (Yesaya 53:3), yagombaga kuba yarahawe icyubahiro kiruta icy’imfura zo mu isi. Imiryango ikomeye yo mu isi yari kwishimira kumwakira iyo aza kuborohera akumvira ibyo bamusaba; ariko ntiyashatse gushimwa n’abantu, ahubwo yagendaga atishingikirije ku byo abantu bavuga cyangwa bakora. Ubukire, umwanya mu buyobozi, imyanya mu nzego zose zitandukanye z’abakomeye, byari akantu gato cyane mu maso y’uwari warasize icyubahiro n’ikuzo byo ijuru, ntagire ubwiza bwatuma abantu bamwishimira, ntiyirohe mu binezeza cyangwa ngo yirimbishe, ahubwo akicisha bugufi.UB1 206.1

    Aboroheje, abugarijwe n’ubukene, abafite inshingano nyinshi, abaremerewe n’umutwaro w’imirimo myinshi, ntibashobora kubona impamvu mu mibereho ya Yesu n’urugero yatanze byabatera gutekereza ko atazi ibigeragezo bahura na byo, ibibarushya, kandi ko atashobora kubabarana na bo mu bukene bwabo n’intimba zabo. Ugucishwa bugufi kw’imibereho ye yoroheje ya buri munsi byahuraga n’ivuka rye ryari ryoroheje n’ibyajyanye naryo. Umwana w’Imana Isumbabyose, Umwami w’ubugingo n’icyubahiro, yicishije bugufi agera ku rwego rw’ubuzima bw’uworoheje hanyuma y’abandi bose, kugira ngo hatagira n’umwe utekereza ko ahejwe mu maso ye. Yishyize mu rwego yabonwa na buri wese umushaka. Ntiyigeze agira abo atonesha ngo abandi bose abirengagize. Bishavuza Mwuka w’Imana iyo gutsimbarara ku bintu runaka bituma hari umuntu uhezwa muri bagenzi be, cyane cyane iyo bigaragaye mu biyita abana b’Imana.UB1 206.2

    Kristo yazanywe no gutanga urugero mu isi rw’icyo ubumuntu bwuzuye bushobora guhinduka cyo, igihe buhujwe n’ubumana. Yeretse abatuye isi uburyo bushya bw’ubukuru abinyujije mu kugaragariza abantu imbabazi, impuhwe n’urukundo. Yahaye abantu uburyo bushya bwo gusobanukirwa n’Imana. Nk’umuyobozi w’inyokomuntu, yigishije abantu inyigisho z’ubumenyi bw’ingoma y’Imana, aho yerekaniye gukiranuka kwahuje imbabazi n’ubutabera. Ubwiyunge bw’imbabazi n’ubutabera ntibwigeze bushyigikira na hato icyaha cyangwa ngo bwirengagize ikintu cyose ubutabera busaba; ahubwo mu gushyira ikintu cyose mu mwanya cyagenewe, imbabazi zashoboraga gukoreshwa mu guhana umunyabyaha n’umuntu utihana bidakuyeho kugira impuhwe cyangwa ngo hirengagizwe kamere yazo ibabarira, ndetse n’ubutabera bwashoboraga gushyirwa mu bikorwa mu kubabarira umuntu wihannye bitagize icyo byangiza kuri bwo.UB1 206.3

    Kristo Umutambyi wacu mukuru

    Ibi byose byashoboraga kuba, kuko Kristo yari afite kamere muntu, kandi akagira kamere y’Imana, kandi akaba yarashinze umusaraba we hagati y’ubumuntu n’ubumana, agashyira iteme hejuru y’umworera watandukanyaga umunyabyaha n’Imana.UB1 207.1

    “Kandi rero, tuzi y’uko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu. Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.” (Abah 2:16-18). “Kuko tudafite Umutambyi mukuru utabasha kubabarana na twe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse yuko atigeze akora icyaha.”(Abah 4:15).UB1 207.2

    “Umutambyi mukuru wese, iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu, kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha; kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko nawe agoswe n’intege nke. Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi. Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana, nk’uko Aroni yahamagawe. Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti: ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’ Kandi nk’uko yavuze n’ahandi iti: ‘uri Umutambyi iteka ryose, mu buryo bwa Melikisedeki. ‘Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe. Nyamara, nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira kubw’imibabaro yihanganiye, kandi amaze gutunganywa rwose, abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira.”Abaheburayo 5:1-9.UB1 207.3

    Yesu yazanywe no gutanga imbaraga z’imico mbonera kugira ngo zifatanyirize hamwe n’imbaraga z’umuntu, kandi nta na rimwe abigishwa be bakwiriye kumukuraho amaso, kuko ari we cyitegererezo cyabo mu bintu byose. Yaravuze ati: “Nanjye niyeza ku bwabo, ngo nabo babe bereshejwe ukuri.” (Yohana 17: 19). Yesu agaragariza abana be ukuri kugira ngo bakwitegereze, kandi ngo nibagutumbira, bashobore guhindurwa, bahindurwe n’ubuntu bwe bave mu gucumura bajye mu kumvira, bave mu guhumana bajye mu gutungana, bave mu cyaha bagire umutima uzira inenge no gukiranuka k’ubugingo.UB1 207.4

    Ishuri ridasanzwe ryo mu ijuru

    Bamwe mu bacunguwe bazaba barakiriye Kristo mu masaha aheruka y’ubuzima bwabo, kandi mu ijuru inyigisho zizahabwa bene abo bapfuye batarasobanukirwa neza inama y’agakiza. Kristo azayobora abacunguwe ku nkombe y’uruzi rw’ubugingo, kandi azabahishurira ibyo batigeze basobanukirwa igihe bari bakiri kuri iyi si. 175Undated manuscript 150.UB1 207.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents