Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwahumetswe bwakoreshejwe nabi.

    Umuntu umwe, witwa B yavuye i Michigan azaniye mushiki wacu White ubutumwa budasanzwe. Yavuze ko Ellen White yashyizweho n’Imana kugira ngo abe mu mwanya wari uwa Mose, kandi ko we , B, yagombaga gufata umwanya wa Yosuwa. Uko ni ko umurimo wagombaga gukorwa. Umurimo wa mushiki wacu Ellen White wagombaga guhuzwa n’umurimo we maze tugaherako tukamamaza ukuri dufite imbaraga.UB1 34.1

    Nk’uko abandi benshi bakoze, uyu muntu yihaye umudendezo wo kuvanga Ibyanditswe byinshi n’ubutumwa bwe, akandukura amasomo yakoresheje ku Badiventisiti b’umunsi wa karindwi. Igihe cyose namaze nkora umurimo abantu benshi nk’abo bagiye bahaguruka. Bagiye batoranya kandi bagatondeka amagambo yo mu Byanditswe bakoreshaga nk’ahuje n’ubwoko bw’Imana. Bwana B yasomye amasomo yari yaratoranyije, aranguruye n’ijwi rirenga akavuga ko ubwo butumwa butureba nk’ubwoko bw’Imana. Yavuze ko ngomba kubona ko afite ukuri nk’aho atari Bibiliya yasomaga.UB1 34.2

    Naravuze nti: “Yego, watoranyije kandi ukomatanya ibi byanditswe, ariko nk’abandi bantu benshi bigeze guhaguruka, urarwanya Ibyanditswe, ubisobanura mu buryo ubu n’ubu mu gihe nzi yuko bidakoreshwa nk’uko ubikoresha.UB1 34.3

    “Wowe cyangwa undi muntu wese wayobejwe ashobora kuba yaratondetse Ibyanditswe bimwe bikomeye maze kandi akaba yarabikoresheje mu buryo buhuje n’ibitekerezo byawe bwite. Umuntu uwo ari we wese yashoboraga gukoresha Ijambo ry’Imana uko bidakwiye, akikoma abantu n’ibintu noneho rero agafata icyemezo avuga ko abantu banze kwakira ubutumwa bwe banze ubutumwa bw’Imana kandi ko bifatiye umwanzuro ku iherezo ryabo ry’iteka ryose….”UB1 34.4

    Mpereye ku mabaruwa atandukanye yagiye angeraho, mbona ko igihe abantu nka B, bavuga ko boherejwe n’Imana, basanze abantu bari kure cyane cyangwa hafi y’abantu bacu, aba bantu baba biteguye kwakira ikintu icyo ari cyose kigaragara ko cyakomotse mu ijuru. Mbona amabaruwa menshi ansaba igusubizo; nzi yuko abantu benshi bafata ibihamya Uwiteka yatanze maze bakabikoresha uko bo bibwira byari bikwiriye gukoreshwa, bakura interuro imwe hano indi bakayikura hariya, bakayikura mu mwanya wayo nyawo maze bakawukoresha mu buryo buhuje n’ibitekerezo byabo bwite. Uko ni ko abantu badasobanukiwe bashyirwa mu rujijo, mu gihe iyo basoma ibyatanzwe byose kuri gahunda, bajyaga kumva ubusobanuro bwabyo nyakuri bityo ntibibatere urujijo. Ibyinshi byitirirwa ko ari ubutumwa bwa mushiki wacu Ellen White, bikoreshwa mu mugambi wo gusebya mushiki wacu White, bamutera guhamya ibintu bidahuje n’ibitekerezo bye cyangwa uburyo abona ibintu. Ibi bituma umurimo we utera ibibazo cyane. Inkuru zerekeye ibyo mushiki wacu White yavuze zihererekanywa ziva ku muntu umwe zijya ku wundi. Igihe cyose inkuru isubiwemo barayikabya. Niba mushiki wacu White afite ikintu icyo ari cyo cyose ashaka kuvuga, mureke akivuge. Nta n’umwe uhamagarirwa kuba umuvugizi wa mushiki wacu White… Nyamuneka nimureke mushiki wacu White yitangire ubutumwa bwe bwite. Buzumvikana neza bumuturutseho kuruta uko bwatangwa n‘undi muntu. . 47Manuscript 21, 1901.UB1 34.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents