Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 38: KRISTO ASHUKWA NA SATANI

    Kristo mu kidaturwa ntiyari afite amahirwe yo gutsinda ibishuko bya Satani angana n’ayo Adamu yari afite ubwo yashukirwaga na Satani muri Edeni. Umwana w’Imana yicishije bugufi afata kamere y’umuntu nyuma y’imyaka ibihumbi bine ubwo bwoko bwari bumaze buzerera hanze ya Edeni kandi baratakaje imibereho yabo y’umwimerere yo kwera ndetse no gutungana. Icyaha cyari kimaze igihe kirekire kibashyiraho ibisare biteye ubwoba; gutakaza imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’izo kugira imico mbonera, byari byiganje mu muryango w’abantu.UB1 211.1

    Igihe Adamu yaterwaga n’umushukanyi muri Edeni, nta kazinga na kamwe k’icyaha kamubonekagaho. Yahagararaga mu mbaraga yo gutungana kwe imbere y’Imana. Ingingo z’umubiri we n’imbaraga z’ibitekerezo byagiraga amajyambere mu buryo bungana kandi byari bigiye umujyo umwe.UB1 211.2

    Kristo, mu butayu bw’ibishuko, yahagaze mu mwanya wa Adamu kugira ngo ahangane n’ikigeragezo Adamu atari yarashoboye kwihanganira. Aha ni ho Kristo yatsindiye mu mwanya w’umunyabyaha, nyuma y’imyaka ibihumbi bine Adamu yari amaze ateye umugongo umucyo w’urugo rwe. Bamaze gutandukana n’ubwiza bw’Imana, umuryango w’abantu kimwe n’ibisekuruza byagiye bikurikiraho, warushijeho kujya kure yo kutunga, ubwenge n’ubuhanga by’umwimerere Adamu yari afite muri Edeni.UB1 211.3

    Kristo yatwaye ibyaha n’ubumuga by’inyokomuntu uko byari biri muri icyo gihe yazanwaga mu isi no gutabara umuntu. Mu mwanya w’inyoko muntu, mu ntege nke ‘umuntu waguye yari yarishyizeho, Yesu yagombaga gutsinda buri gishuko cy’uburyo ubwo ari bwo bwose Satani yari kuzateza umuntu.UB1 211.4

    Adamu yari akikijwe n’ikintu icyo ari cyo cyose umutima we washoboraga kwifuza. Ikintu cyose gikenerwa cyari gihari. Nta cyaha cyariho, kandi nta bimenyetso byo gupfa byarangwaga muri Edeni yari ifite ubwiza. Abamarayika b’Imana baganirizaga Adamu na Eva bisanzuye kandi mu rukundo. Abaririmbyi b’abahanga baririmbanaga umunezero n’ubwisanzure indirimbo z’ishimwe, baririmbira Umuremyi wabo. Inyamaswa z’inyamahoro kandi zizira ikibi zakiniraga iruhande rwa Adamu na Eva, kandi zikumvira icyo bazibwiye. Adamu yari umuntu utunganye, urushije icyubahiro ibindi biremwa Imana yaremye. Yari afite ishusho y’Imana, ariko yari munsi gato y’abamarayika.UB1 211.5

    Kristo nka Adamu wa kabiri

    Mbega ubuhabane bw’ukuntu Adamu wa kabiri we yagiye mu butayu bw’umwijima guhangana na Satani ari wenyine! Guhera igihe umuntu yagwaga, abantu bagiye barushaho kuba bato ndetse n’imbaraga zabo z’umubiri zikagabanuka kandi bagenda barushaho guhenebera mu bijyanye n’imico mbonera kugeza igihe Kristo yazaga ku isi. Kugira ngo abashe kuzahura umuntu waguye, Kristo yagombaga kumusanga aho yari ari. Yafashe kamere muntu kandi atwara ubumuga no guhenebera k’ubwo bwoko. Utigeze kumenya icyaha, yahindutse icyaha ku bwacu. Yicishije bugufi kugera ku rwego rw’umunyamibabaro wo hanyuma y’abandi, kugira ngo abe afite ibimuhagije byose byatuma abasha gushyikira umuntu, akamuvana mu rwobo icyaha cyamuroshyemo.UB1 212.1

    “Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza, itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.” Abaheb 2:10 [Byakuwe mu Abah 5: 9; 2:17,18]UB1 212.2

    “Kuko tudafite umutambyi Mukuru utabasha kubabarana na twe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nka twe, keretse yuko atigeze akora icyaha.” Abah 4:15UB1 212.3

    Satani yarwanyije ubutegetsi bw’Imana, kuva igihe yagomeraga Imana bwa mbere. Igihe yashoboraga kugusha Adamu na Eva mu gishuko muri Edeni no kwinjiza icyaha mu isi, umwanzi yumvise agize imbaraga, maze yirata ku bamarayika bo mu ijuru ababwira ko igihe Kristo azagaragarira ku isi afite kamere muntu, azaba afite imbaraga nkeya ku ze, bityo akazamuneshesha imbaraga ze. Yashimishijwe n’uko Adamu na Eva batashoboraga gutsinda ubushukanyi bwe igihe yabategeraga ku irari ry’inda. Abaturage b’isi ya mbere yagiye abatsinda muri ubu buryo bitewe no gutwarwa n’umururumba n‘iruba rikabije. Yanesheje Abisirayeli ku bwo gushaka guhaza irari ry’inda zabo. Yirataga ko Umwana w’Imana ubwe wari kumwe no Mose na Yosuwa atashoboraga gutsinda imbaraga ye ngo ayobore abantu yatoranirije akabatonesha abageze i Kanani; kuko hafi y’abari bavuye mu Egiputa bose bari bararimbukiye mu butayu. Kandi na none, umuntu w’umugwaneza witwa Mose, yari yaramugerageresheje kwigarurira icyubahiro cyari icy’Imana. Dawidi na Salomo bari baratoneshejwe n’Imana by’umwihariko, yatumye badashimwa n’Imana yuririye ku irari ry’inda no kwifuza kwabo. Kandi yirataga ko azashobora kurogoya umugambi w’Imana wo gukiza umuntu binyuze muri Yesu Kristo.UB1 212.4

    Mu butayu bw’ibishuko Kristo yamaze iminsi mirongo ine atarya. Mose, mu bihe bimwe byihariye, na we muri ubwo buryo yagiye amara igihe kirekire atarya. Ariko ntiyigeze yumva inzara imurya. Ntiyageragejwe kandi ngo ababazwe n’umwanzi mubi kandi ufite imbaraga nk’uko byangendekeye Umwana w’Imana. Yari umuntu uruta abandi bose. By’umwihariko yari akomejwe n’ubwiza bw’Imana bwari bumukikije.UB1 212.5

    Ingaruka ziteye ubwoba zageze ku muntu kubera icyaha

    Satani yashoboye rwose gushuka abamarayika b’Imana, kandi anagusha Adamu, umuntu w’icyubahiro, ku buryo yatekereje ko igihe Kristo yari kuba yicishije bugufi yari gushobora kumutsinda. Yarebanaga ibyishimo ingaruka z’ubushukanyi bwe no kwiyongera kw’icyaha mu kugomera amategeko y’Imana kudatuza byari bimaze igihe kirenga imyaka ibihumbi bine. Yari yaragushije ababyeyi bacu ba mbere, kandi azana icyaha n’urupfu mu isi, ndetse yari yaragushije imbaga y’abantu bo mu bihe byose, amahanga yose n’abantu b’ingeri nyinshi. Yari yarashoboye mu mbaraga ze, kwigarurira imijyi ikomeye n’amahanga kugeza igihe icyaha gikongereje uburakari bw’Imana ikabirimbuza umuriro, amazi, ibishyitsi, inkota, inzara n’ibyorezo. Ku bw’amayeri n’umuhati udacogora yagiye yigarurira irari ryabo ry’ibyo kurya, akabyutsa kandi akongera intege iruba ryabo bikagera ku rugero ruteye ubwoba ku buryo yahindanije kandi yenda gusibanganya ishusho y’Imana mu muntu. Imbaraga ze z’umubiri n’ubwiza bw’imico ye byarangiritse bikomeye, ku buryo yasigaranye akantu gato ko mu mico no gutungana byarangaga Adamu w’icyubahiro muri Edeni.UB1 213.1

    Igihe Kristo yazaga ubwa mbere, Satani yari yarakuye umuntu mu butungane bukomeye bw’umwimere, kandi icyaha cyari cyarijimishije izahabu nziza. Umuntu wari wararemewe kuba umutware wa Edeni, yari yaramuhinduye umuretwa wanihishwaga n’umuvumo w’icyaha mu isi. Umucyo w’ubwiza wari umugose, uwo Imana yari yarahaye Adamu uzira inenge, wari umufubitse nk’umwambaro, wamuvuyeho nyuma yo gucumura. Umucyo w’ubwiza bw’Imana ntiwashoboraga gufubika kutumvira n’icyaha. Mu mwanya w’ubuzima n’imigisha myinshi, ubukene, uburwayi n’umubabaro w’uburyo bwose byagombaga kuba umugabane w’abana ba Adamu.UB1 213.2

    Satani akoresheje imbaraga ye ishukana, yayoboye abantu mu bucurabwenge butagira umumaro bwabateraga gukemanga ibyo Imana yahishuye no kubaho kwayo, kugeza ubwo ku iherezo byabagejeje ku kutabyiringira rwose. Yashoboraga kureba hirya no hino ku isi iri mu buhanya bwo kwangirika kw’imico mbonera, n’ubwoko butegereje uburakari bw’Imana yitura icyaha, ku bw’intsinzi y’uko yashoboye kujyana benshi mu nzira y’umwijima kandi akaba yaratumye bica amategeko y’Imana. Yambitse icyaha ibinezeza kugira ngo benshi barimbuke.UB1 213.3

    Ariko uburyo bwamuhiriye mu gushuka abantu bwari ubwo guhisha imigambi ye nyakuri na kamere ye nyakuri binyuze mu kwigaragaza nk’incuti yabo n’umuntu ushaka kubagirira neza. Ashyeshyenga abantu akoresheje utugani tubashimisha tubabwira ko nta mwanzi wigometse, ko nta mwanzi uteye ubwoba ku buryo bamwirinda, kandi ko kubaho k’umwanzi w’umuntu ari ibihimbano. Mu guhisha kubaho kwe atyo, yigarurira ibihumbi byinshi by’abantu. Abashuka nk’uko yagerageje gushuka Kristo amubwira ko ari marayika uvuye mu ijuru ukorera abantu umurimo mwiza. Kandi abantu benshi bahumwe amaso n’icyaha ku buryo badashobora kubona neza ubucakura Satani akoresha, bityo bakamwubaha nk’uko bakubaha marayika uvuye mu ijuru, mu gihe arimo abacukurira urwobo rw’iteka ryose.UB1 213.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents