Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwakira umucyo no kuwugeza ku bandi

    Nk’uko kenshi na kenshi ibibazo bikunze kubazwa ku byerekeye n’uko mba meze mu iyerekwa na nyuma ya ryo, navuga ko igihe Uwiteka abonye yuko bikwiriye gutanga iyerekwa, nibona imbere ya Yesu n’abamarayika, maze nkaba natandukanye burundu n’ibintu byo ku isi. Sinshobora kureba hirya y’aho umumarayika anyereka. Akenshi intekerezo zanjye zerekezwa ku bibera ku isi.UB1 28.1

    Rimwe na rimwe njyanwa mu byo mu gihe kizaza maze nkerekwa ibintu bigomba kuzabaho. Nongera kandi kwerekwa ibintu nk’uko byabaye mu gihe cyashize. Iyo mvuye mu iyerekwa ntabwo muri uwo mwanya nibuka ibintu byose nabonye, kandi usanga ibintu biba bitansobanukiye neza kugera ntangiye kwandika maze noneho ibyo nabonye bikongera kungaragarira nk’uko nari nabyeretswe, bityo ngaherako nkandika mfite umudendezo. Rimwe na rimwe iyo nkiva mu iyerekwa, ibyo nabonye biranyihisha kandi sinshobore kubyibuka kugeza igihe ngereye imbere y’iteraniro rirebwa n’iryo yerekwa, maze nahagera noneho ibyo neretswe bikaza mu ntekerezo zanjye bifite imbaraga. Nishingikiriza kuri Mwuka w’Uwiteka haba mu kuvuga cyangwa kwandika ibyo neretswe nk’uko biba no mu iyerekwa. Ntibinshobokera kwibuka ibintu neretswe keretse Uwiteka ari we ubigaruye mu bitekerezo byanjye iyo abonye ko bikwiriye ko mbivuga cyangwa nkabyandika. 37Spiritual Gifts , vol. 2, pp. 292, 293.UB1 28.2

    Nubwo nishingikirije kuri Mwuka w’Uwiteka haba mu kwandika no kugezwaho ibitekerezo byanjye, amagambo nkoresha ndondora ibyo nabonye ni ayanjye, keretse gusa abaye ayo mbwiwe n’umumarayika. Bene ayo yo igihe cyose nyashyira hagati y’utwuguruzo n’utwugarizo (“…”). 38The Review & Herald , October 8, 1867.UB1 28.3

    Hari ikibazo kibazwa ngo: “Mbese mushiki wacu White amenya ate ibijyanye n’ingingo avuga ashimikiriye nk’aho afite ububasha bwo kuvuga ibintu nk’ibyo?” Mbivuga ntyo kubera ko iyo mpangayitse biza mu ntekerezo zanjye bimeze nk’umurabyo uturutse mu gicu cyijimye mu mugaru ukaze. Ibintu bimwe nabonye kera ntibyagumye mu ntekerezo zanjye, ariko igihe amabwiriza nahawe icyo gihe akenewe, rimwe na rimwe n’igihe mpagaze imbere y’abantu, ya mabwiriza nyibuka yumvikana kandi vuba vuba nk’umurabyo, akaza mu ntekerezo zanjye anyereka ingingo yihariye. Mu bihe nk’ibyo, sinshobora kureka kuvuga ibintu biza mu ntekerezo zanjye, bidatewe n’uko nagize iyerekwa rishya ahubwo ari uko ibyo neretswe mu myaka yashize byagarukanye imbaraga mu bitekerezo byanjye. 39The Writing and Sending Out of the Testimonies, p.24.UB1 28.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents