Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 40: IGISHUKO CYA KABIRI KRISTO YAHUYE NA CYO 178Iyi ngingo yabonetse mu Urwibutso n’integuza ( Riview and Herald, 18/08 na 01/09/1874).

    Satani yatsinzwe mu migambi ye yari afite yo kugerageza gutsinda Kristo ku ngingo y’irari ry’inda. Mu butayu Kristo yatsindiye inyokomuntu ku bijyanye n’irari ry’inda; abihindura ibishoboka ko mu izina rya Yesu, mu bihe bizaza umuntu ku giti cye yatsinda imbaraga y’irari ry’ibiryo. Satani ntiyigeze acogora kugeza igihe yari amaze kugerageza uburyo bwose ngo atsinde Umucunguzi w’abari mu isi. Yari azi ko kuri we byose byiteguwe, ko umwe muri bo agomba gutsinda urugamba, yaba we cyangwa Kristo. Nuko kugira ngo akangishe Kristo ko amurusha imbaraga, yamujyanye i Yerusalumu, amushyira ku gasongero k’urusengero, hanyuma akomeza kumurundaho ibishuko.UB1 223.1

    Yongeye gusaba Kristo ko niba ari Umwana w’Imana, abyerekanisha kwijugunya hasi avuye aho hantu harehare yari yamushyize. Yasabye Kristo kumwereka ibyiringiro yari afite mu burinzi bwa Se abikoresheje gusimbuka akava hejuru y’urusengero akijugunya hasi. Mu gishuko cye cya mbere cy’irari ry’inda, Satani yakoresheje kwereka Kristo ibimuzengurutse n’inzara nk’ikimenyetso cy’uko Imana itamukunze, maze ashaka kumuteza gushidikanya urukundo n’uburinzi Se amugirira nk’umwana we. Ntabwo ibi byamuhiriye. Afatiye ku kwizera n’ibyiringiro bitunganye Kristo yari yerekanye ko afite muri Se wo mu ijuru, Satani yakurikijeho kumushukisha kwigerezaho. Aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo: ‘Izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”(Mat 4:6). Yesu yahise amusubiza ati: “Biranditswe na none ngo: Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe” (Matayo 4:7).UB1 223.2

    Icyaha cyo kwigerezaho.

    Icyaha cyo kwigerezaho cyenda gusa no kwizera kuzima no kwiringira Imana. Satani yibwiye ko yafatirana Kristo mu bumuntu bwe akamusaba kurenga umurongo wo kwizera akajya mu kwigerezaho. Kuri iyi ngingo abantu benshi barahagwa. Satani yagerageje gushuka Kristo akoresheje kumushyeshyenga. Mu gihe cyo kumugeragereza bikomeye mu butayu, Satani yemeraga ko Kristo ari mu kuri igihe yizera kandi akiringira ko Imana ari Se. Hanyuma yasabye Kristo kumuha igihamya kimwe cy’uko yishingikirije byimazeyo ku Mana, ikindi gihamya cyo kwizera kwe ko ari Umwana w’Imana abigaragarishije gusimbuka akava hejuru y’urusengero. Yabwiye Kristo ko niba ari Umwana w’Imana koko, nta kintu yagombaga gutinya kuko abamarayika bari bamuri hafi ngo bamuramire. Satani yagaragaje ko yari asobanukiwe n’Ibyanditswe mu buryo yabikoreshaga.UB1 223.3

    Umucunguzi w’abari mu isi ntabwo yigeze ahungabanywa na gato ngo areke gukiranuka kwe kandi yerekanye ko yari afite kwizera gushyitse mu burinzi Se yamusezeraniye. Ntiyabonaga ko ari ngombwa kugerageza ubudahemuka n’urukundo bya Se nta mpamvu, nubwo yari mu maboko y’Umwanzi, kandi ari mu ngorane n’akaga bikomeye. Ntabwo yari kugerageza Imana abisabwe na Satani binyuze mu gusuzuma yigerejeho ubugiraneza mvajuru. Satani yakoresheje ibyanditswe byagaragaraga nkaho bijyanye n’uwo mwanya, yiringiye gusohoreza imigambi ye ku Umukiza wacu muri mwanya udasanzwe nk’uyu.UB1 224.1

    Kristo yari azi ko Imana yashoboraga kumuramira rwose mu gihe yaba ari yo yamusabye kwijugunya hasi avuye hejuru y’urusengero. Ariko gukora ikintu kitari ngombwa no kumenya neza uburinzi n’urukundo bya Se gusa kubera ko abitinyuwe na Satani, ntabwo byari kwerekana imbaraga ye yo kwizera. Satani yari azi neza ko iyo Kristo ashukwa akijugunya akava hejuru y’urusengero atabitegetswe na Se, kugira ngo yerekane ko Se wo mu ijuru amurinda, yari kuba agaragarije muri iki gikorwa ko kamere ye y’ubumuntu ari inyantege nke.UB1 224.2

    Kristo yasohotse mu gishuko cya kabiri ari umuneshi. Yerekanye kwizera kuzuye no kwiringira Se muri iki gihe cy’urugamba yarwanaga n’umwanzi ukomeye. Muri iyi ntsinzi ye Umucunguzi wacu yari asigiye umuntu urugero rukwiriye gukurikizwa, amwereka ko umutekano we ushingiye gusa mu kwizera no kwiringira Imana atajegajega mu gihe cy’ibigeragezo n’amage. Yanze kugerageza imbabazi za Se yishyira mu kaga kari gutuma biba ngombwa ko Se wo mu ijuru yerekana ubushobozi bwe kugira ngo akamukuremo. Ibi byari kuba nk’aho ari uguhatira Imana kumurinda; kandi nta rugero rwiza rwo kwizera no kwiringira Imana kuzuye yari kuba asigiye abantu be.UB1 224.3

    Intego ya Satani mu gushuka Kristo ngo akore ibyo kwigerezaho ndetse no kugaragaza intege nke za kimuntu byari gutuma ataba akibereye urugero rwiza abantu be. Satani yatekereje ko iyo Kristo ananirwa gutsinda ibishuko yamugerageresheje, gucungurwa kw’abantu ntikwari kuba kukibayeho, kandi yari kuba abahinduye imbohe ze burundu.UB1 224.4

    Kristo, ibyiringiro byacu n’urugero rwacu

    Kwicisha bugufi n’imibabaro ikomeye Kristo yagiriye mu butayu bw’ibishuko byabayeho kubw’inyokomuntu. Muri Adamu, byose byarazimiye ku bw’igicumuro cye. Muri Kristo ni ho ibyiringiro rukumbi bya muntu byo kongera kuzura n’Imana byari biri. Umuntu yari yaritandukanyije n’Imana bitewe no kugomera amategeko yayo, ku buryo atari gushobora kwicisha bugufi imbere y’Imana ku rugero rungana n’icyaha cye gikomeye yari yakoze. Umwana w’Imana ni we wari gushobora gusobanukirwa neza ibyaha bikomeye byakozwe n’uwacumuye, kandi muri kamere ye izira icyaha ni we wenyine wari gushobora gutanga impongano yemewe y’umuntu binyuze mu mibabaro itewe n’uko Se atari yishimye. Kubera ibyaha by’abatuye isi, ishavu n’agahinda by’Umwana w’Imana byari bihwanye n’ubumana bwe n’ubutungane, ndetse n’uburemere bw’icyaha.UB1 224.5

    Kristo yari urugero rwacu mu bintu byose. Iyo turebye kwicisha bugufi kwe mu gihe yamaze ageragezwa kandi yiyiriza ubusa mu butayu kugira ngo atsinde ibigeragezo by’irari ry’inda ku bwacu, biba bikwiriye kutubera isomo igihe duhuye n’ibishuko. Niba imbaraga y’irari ry’ibyo kurya iremereye umuntu, kandi kuryishoramo biteye ubwoba bikaba byaratumye Umwana w’Imana ahura n’ibigeragezo bingana kuriya, mbega ukuntu ari ingenzi kumenya ko ari iby’agaciro kureka intekerezo zacu zigategeka irari ryacu! Umukiza wacu yiyirije ubusa hafi ibyumweru bitandatu kugira ngo ashobore kubonera umuntu intsinzi y’irari ry’inda. Ni mu buhe buryo abantu bitwa Abakristo bayobowe n’umutimana, Kristo nk’urugero imbere yabo, bemera kwishora muri iryo rari rituma ibitekerezo byabo n’umutima bicika intege? Ni ikintu kibabaza ko ingeso zo kwinezeza utitaye ku buzima, n’intege nke mu gukora neza, byashyize mu minyururu y’ububata umugabane munini w’Abakristo muri iki gihe.UB1 225.1

    Benshi mu bavuga ko bubaha Imana ntibajya bibaza icyatumye Kristo amara igihe kinini yiyiriza ubusa kandi ababarizwa mu butayu. Agahinda ke ntikaterwaga cyane n’inzara yamuryaga ngo abirutishe ak’ingaruka ziteye ubwoba yabonaga zo kwishora mu irari no kwifuza by’abantu. Yari azi ko irari ry’inda rishobora kubera umuntu ikigirwamana, bikamutera kwibagirwa Imana, bikamubera inzitizi mu nzira y’agakiza ke.UB1 225.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents