Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    AKAGA GATERWA NO KUJORA UBUTUMWA BWAHUMETSWE

    Abantu bamwe baricara bagacira Ibyanditswe urubanza, bakavuga ko iri somo cyangwa ririya ritahumetswe, ibyo bakabiterwa n’uko ritajyanye n’uko batekereza. Ntibashobora kurihuza n’intekerezo zabo z’ubuhanga “n’ingirwabwenge” ( 1 Timoteyo 6:20). Abandi nabo bitewe n‘impamvu zitandukanye bashidikanya ku bice bimwe by’ijambo ry’Imana. Uko ni ko benshi bagendera mu buhumyi bagaca mu nzira umwanzi yabateguriye. Ubu nta muntu uwo ari we wese ufite uburenganzira bwo gucira iteka Ibyanditswe ngo acire urubanza umugabane uwo ari wo wose w’Ijambo ry’Imana. Igihe hari umuntu wihaye gukora ibyo, Satani azamutegurira umwuka ahumeka uzadindiza gukura kwe mu by’umwuka. Igihe umuntu yiyumvisha ko ari umunyabwenge cyane ku buryo atinyuka kujora Ijambo ry’Imana, ubwenge bwe ku Mana bufatwa ko ari ubupfapfa. Igihe azi byinshi, azumva ko agomba kwiga ibintu byose kandi isomo rya mbere agomba kwiga ni uguhinduka umuntu wemera kwigishwa. Umwigisha Mukuru aravuga ati: “Munyigireho… kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” (Matayo 11:29).UB1 33.1

    Yemwe abamaze igihe mwiyigisha kandi mwigisha n’abandi mu mwuka wo kunenga no kuregana, mwibuke ko muri kwigana urugero rwa Satani. Igihe mubonye bihuje n’imigambi yanyu, mufata ibihamya nk’aho mubyizera, mukabikuramo amagambo amwe mukoresha kugira ngo mushyigikire ingingo iyo ari yo yose mwifuza ko yahabwa agaciro. Ariko se bimera bite igihe hatanzwe umucyo wo gukosora amafuti yanyu? Mbese icyo gihe mwemera uwo mucyo? Iyo ibihamya bivuze ibinyuranya n’intekerezo zanyu mubifata mu buryo bworoheje cyane.UB1 33.2

    Ntihakagire umuntu ubiba ijambo ryo gushidikanya hirya no hino rishobora gukora nk’uburozi ku bandi bantu, ngo rinyeganyeze icyizere bafitiye ubutumwa Imana yatanze bwafashije mu gushyiraho umusingi w’uyu murimo, kandi bwawufashije kugeza muri iki gihe bukoresheje gucyaha, imiburo, gukosora no gutera ubutwari. Abantu bose batambamiye ibihamya ndifuza kubamenyesha ko Imana yahaye abantu bayo ubutumwa, kandi ijwi ryayo rizumvikana, mwaryumva cyangwa mwarisuzugura. Kurwanya kwanyu ntacyo kwantwaye; ariko mugomba kuzabibazwa n’Imana yo mu ijuru yohereje iyi miburo n’inyigisho kugira ngo abantu bayo bakomeze kugendera mu nzira y’ukuri. Muzisobanura kuri yo ku bijyanye n’ubuhumyi bwanyu no kuba mwarabaye ibuye risitaza (intaza) mu nzira y’abanyabyaha.UB1 33.3

    “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20). Ndetse n’umurimo Mwuka Muziranenge akorera mu mutima ugomba gusuzumishwa Ijambo ry’Imana. Igihe cyose Mwuka wahumetse Ibyanditswe ayobora abantu ku Byanditswe. 46General Conference Daily Bulletin, April 13,1891.UB1 33.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents