Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 51: KUGIRANA UBUMWE N’UMUZABIBU NYAKURI 189Byakuwe mu Ibimenyetso by’Ibihe The Signs of the Time, 26/12/1892)

    “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gushya: Ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” (2 Abakorinto 7:17) Uretse ubushobozi bw’Imana, nta kintu na kimwe gishobora kongera kurema bundi bushya umutima w’umuntu no kuwuzuzamo urukundo akunda Kristo, ruzakomeza kwigaragariza mu rukundo akunda abo Kristo yapfiriye. Imbuto y’Umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, kwizera, ubugwaneza no kwirinda. Igihe umuntu ahindukiriye Imana, ahabwa imibereho mishya, imbaraga nshya, kandi agakunda ibyo Imana ikunda; kuko imibereho ye igoswe n’umurunga w’izahabu w’amasezerano adahinduka y’imibereho ya Kristo. Urukundo, ibyishimo, amahoro n’ishimwe ritarondoreka biziganza mu mutima w’umuntu, kandi imvugo y’uwo muntu izaba iyi ngo: “Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.”(Zaburi 18:35)UB1 269.1

    Ariko abategereje kureba guhinduka kw’ibitangaza kwa kamere yabo, nta ruhare babigizemo ngo batsinde icyaha, bazakorwa n’isoni. Nta mpamvu yo gutinya igihe duhanze Yesu amaso, nta mpamvu yo gushidikanya ko afite ubushobozi bwose bwo gukiza rwose abamusanga bose; ariko dukwiriye gukomeza gutinya ko umuntu wacu wa kera yakongera kutwiganzura, tukanatinya ko umwanzi yakongera kudutega imitego tugasubira mu bubata bwe. Dukwiriye gusohoza agakiza kacu dutinya kandi duhinda umushyitsi, kuko Imana ari yo idutera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mu bushobozi bwacu bukeya, dukwiriye gukiranuka aho dutuye nk’uko Imana nayo ikiranuka aho ituye. Mu buryo bwose bushoboka, dukwiriye kwerekana ukuri, urukundo n’isumbwe rya kamere y’Imana. Nk’uko wino ikoreshwa mu gushyiraho ikimenyetso, ni ko umutima ukwiriye kwakira Umwuka w’Imana kugira ngo ishusho ya Kristo igume muri wo.UB1 269.2

    Dukwiriye gukurira mu bwiza bwa Mwuka buri munsi. Akenshi mu mihati yacu tunanirwa kwigana urugero rw’Imana. Tuzaba dukwiye gupfukama kenshi turirira ku birenge bya Yesu, kubera ibyo tudashoboye kugeraho n’amakosa dukora; ariko ntidukwiriiye gucika intege; dukwiriye gusengana umwete, tukagira kwizera gushyitse, kandi duharanira gukurira mu ishusho y’Umwami wacu. Mu gihe tutiringiye imbaraga zacu, tuziringira imbaraga z’Umucunguzi wacu, kandi duhimbaze Imana, kuko ari yo dukesha kubaho kandi ikaba Imana yacu.UB1 269.3

    Ahantu hose hari kuba umwe na Kristo, haba hari urukundo. Imbuto izo ari zo zose twabasha kwera hatarimo urukundo, nta cyo zaba zimaze. Urukundo dukunda Imana n’abaturanyi bacu ni rwo shingiro nyakuri ry’imyizerere yacu. Nta muntu n’umwe ushobora gukunda Kristo ngo yange abana be. Igihe twiyunze na Kristo, dutekereza nka we. Gukiranuka n’urukundo bigaragarira mu mico yacu, kugwa neza n’ukuri bigenga imibereho. Mu maso hacu hahinduka ukundi. Kristo uguma mu bugingo akoresha imbaraga ye ihindura, imibereho y’inyuma ikagaragaza amahoro n’ibyishimo biri imbere. Tugotomera urukundo rwa Kristo, nk’uko ishami ritugwa n’ibivuye mu muzabibu. Niba dutewe muri Kristo, iyo dufatanye n’umuzabibu nyakuri, tuzabihamisha kugira amaseri menshi y’imbuto z’ukuri. Nituba dafatanye n’umucyo, tuzaba imiyoboro y’umucyo, kandi mu magambo n’ibikorwa tuzamurikira abatuye isi. Abakristo nyakuri bahujwe n’umurunga w’urukundo uhuza ijuru n’isi, ugahuza umuntu upfa n’Imana ihoraho. Umucyo urabagirana mu maso ha Yesu Kristo, ni nawo urabagiranira mu mitima y’abayoboke be bagahimbaza Imana.UB1 270.1

    Ku bwo gutumbira, dukwiriye guhinduka; kandi igihe dutekereje ku gukiranuka k’Urugero- Mana rwacu, tuzifuza guhindurwa byimazeyo, kandi no kugirwa bashya mu ishusho yo gukiranuka kwe. Mu kwizera Umwana w’Imana ni ho guhinduka kwa kamere kubonekera, n’Umwana wo kugirirwa umujinya, agahinduka umwana w’Imana. Ava mu rupfu akajya mu bugingo; ahinduka uw’umwuka kandi akarondora iby’Umwuka. Ubwenge bw’Imana bumurikira intekerezo ze maze akabona ibitangaza byo mu mategeko yayo. Igihe umuntu ahinduwe n’ukuri, umurimo wo guhinduka muri kamere urakomeza. Agira urugero rwo gusobanukirwa rusumbyeho. Mu guhinduka umuntu wumvira Imana, agira gutekereza nk’ukwa Kristo, kandi ubushake bw’Imana bugahinduka ubwe.UB1 270.2

    Umuntu wirunduriye mu kuyoborwa na Mwuka w’Imana, azabona ko ibitekerezo bye byaguka kandi bigatera imbere. Yigishwa umurimo w’Imana, ntahengamire ku ruhande rumwe cyangwa ngo abe udashyitse ugwiza kamere imwe; ahubwo aba umuntu ukura mu buryo bwiza kandi bwuzuye. Uwo ni umurimo ufashe impu zombi kandi wuzuzanya. Intege nke zagiye zigaragara n’imico idafite imbaraga, biranesheka kuko gukomeza kwiyegurira Imana no gukiranuka bituma umuntu agirana isano ya bugufi na Kristo ku buryo agira gutekereza nk’ukwe. Aba ari umwe na Kristo, ari muzima mu by’umwuka kandi n’imbaraga mu mahame yizera. Imyumvire n’imitekerereze ye birasobanuka, kandi akagaragaza ubwenge buva ku Mana. Yakobo aravuga ati: “Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye afite ubugwaneza n’ubwenge.”(Yakobo 3:13) “Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya. Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.” (Yakobo 3:17-18) Ubu ni ubwenge buzagaragazwa n’uwo ufite igikombe cy’agakiza kandi akambaza izina ry’Uwiteka. Aka gakiza, gatanga imbabazi ku munyabyaha, kamuha gukiranuka kuzemerwa n’Umenyabyose, gatuma atsinda umwanzi w’Imana n’abantu, gatanga ubugingo buhoraho n’ibyishimo ku muntu ukakiriye, kandi kaba impamvu y’ibyishimo ku bantu bacishije bugufi, abantu bumva ibyako kandi bikabanezeza.UB1 270.3

    Umugani w’intama yazimiye.

    Umugani mwiza Kristo yaciye w’intama yazimiye, n’umwungeri waretse intama mirongo icyenda n’icyenda, akajya gushaka imwe yari yazimiye, byerekana umurimo wa Kristo, uko umunyabyaha ameze, n’umunezero mu ijuru no mu isi bagira ku bw’agakiza k’umuntu. Ntabwo umwungeri yigeze yirengagiza intama ngo avuge ati: “Mfite mirongo icyenda n’icyenda, kandi bizandushya cyane kwiruka inyuma y’iyo yazimiye, izigarure nzayikingurira urugi yinjire mu rugo rw’intama; ariko sinshobora kuyiruka inyuma.” Oya; uhereye igihe intama yazimiraga, ni nabwo mu maso h’Umwungeri huzuye agahinda no guhagarika umutima. Abarura intama zigize umukumbi agenda asubiramo, kandi ubwo yari amenye ko hari iyazimiye, ntiyongeye kugoheka. Asiga mirongo cyenda n’icyenda mu rugo, kandi nubwo ijoro ryaba ryijimye rite, nubwo inzira yaba mbi kandi idashimishije, nubwo umurimo waba ukomeye kandi utwara igihe kirekire, ntabwo arambirwa cyangwa ngo acike intege kugeza igihe inzimizi ibonetse. Kandi iyo abonye iyo ntama inaniwe, ayishyira ku bitugu bye, akayisubiza mu zindi yishimiye ko gushakisha inzimizi kwe kutabaye imfabusa. Ishimwe rye rigaragarira mu ndirimbo z’ibyishimo ziryoheye amatwi, agahamagara incuti ze n’abaturanyi akababwira ati: “Twishimane, kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye” (Luka 15:6) Igihe inzimizi itaruwe n’Umwungeri mukuru w’intama, abamarayika bo mu ijuru baririmbana n’Umwungeri bishimye. Igihe icyazimiye kibonetse, ijuru n’isi bifatanya gushima no kunezerwa. “Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye kumurutisha abakiranutsi mirongo urwenda n’icyenda badakeneye kwihana.“(Luka 17:7).UB1 271.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents