Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IBYEJEJWE N’IBISANZWE

    Calfornia,
    Werurwe 5, 1909

    Ndahangayitse bitewe n’ibyerekeye umuvandimwe A wamaze imyaka myinshi ari umukozi muri Calfornia y’amajyepfo. Hari ibintu bimwe bidasanzwe yavuze, kandi mbabazwa no kubona ahakana ibihamya byose abitewe n’ibyo we abona ko ari uguhuzagurika. Ibyo ni ibyo navuze bijyanye n’umubare w’ibyumba biri mu ivuriro ryitwa Paradise Valley. Umuvandimwe A avuga ko mu ibaruwa nandikiye umwe mu bavandimwe wo mu majyepfa ya Calfornia, navuze ko iryo vuriro ryari rifite ibyumba 40 kandi mu by’ukuri ari 38 gusa. Ibi ni byo umuvandimwe A yubakiraho akabimpaho impamvu ituma yaratakarije ibihamya icyizere …UB1 29.3

    Amakuru natanze ku byerekeranye n’umubare w’ibyumba by’ivuriro rya Paradise Valley ntabwo ari uguhishurirwa kwavuye ku Uwiteka ahubwo ni igitekerezo cy’umuntu. Ntabwo nigeze mpishurirwa umubare nyawo w’ibyumba biri mu mavuriro yacu ayo ari yo yose; kandi ibyo nagiye menya kuri ayo mavuriro nabimenye binyuze mu kubaza abantu bashoboraga kuba babizi. Mu magambo yanjye, igihe mvuga ku ngingo zisanzwe nk’izi, nta kintu na kimwe gikwiye gutera abantu kwizera ko ibyo namenye byavuye mu iyerekwa rikomotse ku Uwiteka kandi ko mbivuga nk’uko biri…UB1 29.4

    Igihe Mwuka Muziranenge ahishuye ikintu icyo ari cyo cyose cyerekeranye n’ibigo bifitanye isano n’umurimo w’Uwiteka, cyangwa n’umurimo Imana ikora ku mitima y’abantu n’intekerezo zabo, nk’uko yabimpishuriye mu gihe cyashize, ubutumwa bwatanzwe bukwiriye gufatwa nk’umucyo utanzwe w’Imana ugenewe abawukeneye. Ariko kugira ngo umuntu avange ibyejejwe n’ibisanzwe ni ikosa rikomeye. Iyo tugenje dutyo, dushobora kubona umurimo w’umwanzi urimbura abantu.UB1 30.1

    Umuntu wese Imana yaremye yamuhaye ibushobozi bwo kuyikorera, ariko Satani ashaka kugira ngo uyu murimo ukomerere uwukora akoresheje ibigeragezo bye bihoraho yifashisha ngo ayobye abantu. Satani akora ashaka kwijimisha imyumvire y’ibya Mwuka kugira ngo abantu badashobora gutandukanya ibisanzwe n’ibyera. Namenyeshejwe iri tandukaniro binyuze mu murimo nakoreye Umwami wanjye mu mibereho yanjye yose. . .UB1 30.2

    Ubutumwa bwangezeho bumbwira buti: “Iyegurire umurimo ukomeye wigeze ushingwa abantu bapfa. Nzaguha ibitekerezo bihanitse n’imbaraga ndetse no gusobanukirwa neza umurimo wa Kristo. Ntabwo uri uwawe kuko waguzwe igiciro, waguzwe ubugingo n’urupfu by’Umwana w’Imana. Imana ikeneye umutima w’umwana wawe n’umurimo akora binyuze mu kwezwa na Mwuka Muziranenge.”UB1 30.3

    Ubwanjye, impagarike yanjye yose, niyeguriye Imana, niyemeza kubahiriza umuhamagaro wayo mu bintu byose, kandi kuva icyo gihe imibereho yanjye nayikoresheje mvuga ubutumwa, nkoresheje ikaramu yanjye no kuvugira imbere y’imbaga nini y’abantu. Ntabwo ibihe nk’ibyo ari jye ugenga amagambo n’ibikorwa byanjye.UB1 30.4

    Ariko hari ibihe bimwe ibintu bisanzwe bigomba kuvugwa, ibitekerezo bisanzwe bikaba mu bwenge, amabaruwa asanzwe akandikwa n’amakuru yahererekanyijwe ava ku mukozi umwe ajya ku wundi agatangwa. Ntabwo amagambo nk’ayo n’amakuru nk’ayo atangwa kubwo guhumeka kwihariye kwa Mwuka w’Imana. Rimwe na rimwe hari ibibazo bibazwa bidafitanye isano na hato n’iby’iyobokamana, kandi ibyo bibazo bigomba gusubizwa. Tuganira ku byerekeranye n’inzu n’ibibanza, ubucuruzi bugomba gukorwa, ahantu hagomba kubakwa ibigo byacu, ibyiza n’ibibi byabyo.UB1 30.5

    Nabonye amabaruwa menshi y’abangishaga inama ku ngingo nyinshi zidasanzwe. Ntanga inama nkurikije umucyo nahawe. Incuro nyinshi abantu bagiye barwanya inama nabwiwe gutanga kubera ko batashakaga kwakira umucyo watanzwe, kandi ibyo byagiye bimbaho byanteye kurushaho kwiyegereza Uwiteka n’umutima wose. 42Manuscript 107, 1909UB1 30.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents